Category: Uncategorized

  • DR Congo: Umujyi wa Bukavu watewe n'inyeshyamba haba imirwano ikomeye #rwanda #RwOT

    Abantu bitwaje intwaro bataramenyekana neza bateye umujyi wa Bukavu ahumvikanye urusaku rw'imbunda nini n'intoya, nk'uko abahatuye babivuga.

    Imirwano y'abateye n'ingabo za leta bivugwa ko yatangiye ahagana saa saba z'ijoro ikaba yari icyumvikana kugeza saa mbili za mu gitondo mu bice bimwe na bimwe bya Bukavu, nk'uko umwe mu batuye mu gace ka Kadutu yabibwiye BBC.

    Bamwe mu batuye i Bukavu bavuga ko amasasu yumvikanye mu bice bya Kadutu, Muhungu, n'agace kegereye Institut Supérieur Pédagogique de Bukavu ahazwi nka ISP.

    Amashusho y'abagabo bitwaje intwaro – batari abasirikare b'igihugu – bagendagenda mu duce dutandukanye tw'umujyi wa Bukavu mu gitondo cyo kuwa gatatu yakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu itangazo, Guverineri w'intara ya Kivu y'Epfo Theo Kasi Ngwabidje yatangaje ko ingabo ziri maso kandi “zahagaritse abagizi ba nabi bagerageje guhungabanya ituze ry'umujyi.”

    Kasi Ngwabidje yongeraho ko ubu ituze ryagarutse kandi “abantu basabwe gusubira mu bikorwa byabo bisanzwe”.

    Abaturage bamwe bo baratangaza ko ingabo zabasabye kuba bagumye mu ngo zabo.

    Hari amakuru avuga ko abateye ari umutwe wa A64 bari bagamije kubohora bamwe mu bantu babo bafashwe mu minsi ishize.

    Radio Okapi yatangaje ko komanda w'igice cya gisirikare cya 33 yavuze ko abateye ari umutwe w'inyeshyamba wa CPC 64 wateye ibirindiro byinshi by'ingabo na polisi ya Congo mu mujyi wa Bukavu bafite intego yo gusahura intwaro muri ibyo bigo.

    Hamaze gutangazwa umubare w'abantu baguye mu gitero cy'inyeshyamba mu mujyi wa Bukavu wegereye uwa Rusizi wo mu Rwanda aho inyeshyamba 6 zahasize ubuzima, abasirikare 2 n'umupolisi ba leta na bo baguye muri iyo mirwano.

    Amakuru avuga ko abagera kuri 36 bafashwe mpiri mu gihe hafashwe intwaro 14 z'intambara.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/dr-congo-umujyi-wa-bukavu-watewe-n-inyeshyamba-haba-imirwano-ikomeye

  • UPDATE : Hamenyekanye umubare w’inyeshyamba zaguye mu gitero cy’i Bukavu n’izafashwe mpiri #rwanda #RwOT

    Iriya mirwano yamaze umwanya munini ubwo abatuye muri kariya gace bakomeje kumva urusaku rw’amasasu y’inyeshyamba zariho zikozanyaho n’ingabo z’igihugu.

    Ubu amakuru atangazwa na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Theo Ngwabidje Kasi, ni uko abasirikare b’Igihugu bivunnyemo inyeshyamba esheshatu ndetse bagafata mpiri 36 ndetse n’intwaro zigera kuri 14.

    Icyakora ngo no ku ruhande rw’inzego z’umutekano z’igihugu bapfushije abantu kuko abasirikare babiri n’Umupolisi umwe basize ubuzima muri iriya mirwano.

    Iriya mirwano yakomeje kumvikanamo amasasu menshi arimo ay’imbunda nini n’into, yabaye ubwo ziriya nyeshyamba zagabaga igitero ku birindiro by’abasirikare ndetse n’iby’Abapolisi b’Igihugu bituma izi nzego z’umutekano zishakisha bariya barwanyi.

    Ngo bakomeje kubahiga bukware mu bice birimo Walungu, Kavumu na Nyangezi muri Kivu y’Amajyepfo.

    Abaturage batuye muri biriya bice na bo bakomeje kuvuga ko bagizweho ingaruka n’iriya mirwano ndetse ko hari n’abahasize ubuzima gusa inzego z’umutekano n’iza Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiziratangaza umubare w’abasivile bahasize ubuzima.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/UPDATE-Hamenyekanye-umubare-w-inyeshyamba-zaguye-mu-gitero-cy-i-Bukavu-n-izafashwe-mpiri

  • Nyuma y’ukwezi 1 umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi wongeye kutaba nyabagendwa #rwanda #RwOT

    Uyu muhanda Huye-Nyamagabe wangijwe bikomeye n’imvura nyinshi ari na byo byatumye Polisi isaba abakoreshaga umuhanda wa Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi gukoresha uwa Kigali-Karongi-Nyamasheke-Rusizi.

    Polisi y’u Rwanda itangaza ko igice cy’uriya muhanda cyangiritse giherereye mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe.

    Abakunze gukoresha uriya muhanda wangiritse, bavuga ko n’ubundi wari warangirikiye ku iteme ry’umugezi wa Nkungu, riri mu rugabano rw’ Umurenge wa Kamegeri n’uwa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, gusa imodoka zitaremereye zakomeje kuwukoresha.

    Hari habaye hanakozwe umuhanda wo kwifashishwa ku ruhande, mu gihe hagishakishwa uko iki gice cy’umuhanda cyari cyangiritse cyasanwa, ariko noneho amazi y’imvura yaraye iguye yahaciye hose ku buryo imodoka zitari kubasha kuhanyura.

    Ubu abagenzi bava i Nyamagabe bari kwambuka n’amaguru, bakajya mu modoka zibategerereje hakuno hanyuma abari mu zo hakuno na bo bakagenda mu zari zizanye abaturutse i Nyamagabe, nk’uko umwe mu bakorera i Nyamagabe utuye i Huye wahanyuze mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 3 Ugushyingo 2021 yabitangaje.

    Mu ntangiro z’ukwezi gushize k’Ukwakira 2021, uriya muhanda kandi wari uherutse kwangirikira ahitwa ku Nkungu utaregera mu Mujyi wa Nyamagabe ubwo icyo gihe hari benshi bagiye bawuvugaho byinshi.

    Umuhanda uva mu Mujyi wa Huye werecyeza mu Murenge wa Kitabi watangiye kwagurwa no gusanwa muri Kanama 2018, uza kurangira muri 2020.

    Icyo gihe hari abibaje koko niba uriya muhanda umaze umwaka umwe wuzuye, waba warangijwe n’imvura gusa cyangwa harimo no kuba abawaguye barawusondetse.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyuma-y-ukwezi-1-umuhanda-Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi-wongeye-kutaba-nyabagendwa

  • Umujyi wa Kigali ugiye gukangurira abarenga 600,000 kwiteganyiriza muri ‘Ejo Heza’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RSSB, Umujyi wa Kigali, SONARWA hamwe n
    RSSB, Umujyi wa Kigali, SONARWA hamwe n’abo mu miryango y’abitabye Imana barazigamaga muri Ejo Heza

    Umuyobozi w’uwo Mujyi, Pudence Rubingisa, yabitangaje ku wa Kabiri tariki 2 Ugushyingo 2021, ubwo RSSB n’Ikigo cy’Ubwishingizi, SONARWA batangaga amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima ku miryango y’abari bamaze igihe biteganyiriza muri Ejo Heza bitabye Imana.

    Ejo Heza ni gahunda Leta yashyizeho y’uko buri Munyarwanda agomba gutanga amafaranga azamubeshaho mu zabukuru n’igihe azaba atagishoboye gukora, ariko uwagize ibyago akitaba Imana muri iyi myaka itatu ishize, umuryango we wahawe inkunga izawufasha gukomeza ubuzima.

    Urwego RSSB ruvuga ko abagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 300 bamaze kwiteganyiriza muri ‘Ejo Heza’ Amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 21, ariko rukavuga ko hakiri umubare munini w’Abaturarwanda bagira ibibazo byo gusaba Leta ubufasha iyo batagishoboye gukora, nyamara barigeze kuba bishoboye.

    Umuyobozi w’Ishami rya Ejo Heza muri RSSB, Gatera Augustin yagize ati “Gahunda nizigenda neza dufatanyije, abantu na bo bakizigamira agatubutse, mu myaka 5-10 iri imbere (guhabwa) inkunga y’ingoboka bizaba ari amateka”.

    Gatera avuga ko abantu baba mu mijyi basabwa cyane kwizigamira muri Ejo Heza ari abafundi, abayede, abamotari, abanyozi, ababaji, abacuruzi, ndetse n’abahinzi-borozi batuye mu bice by’icyaro.

    Imiryango y
    Imiryango y’abahoze muri Ejo Heza bitabye Imana irimo guhabwa inkunga ya Leta ingana na 1,250,000FRw

    Gatera avuga ko bifuza ko mu myaka itatu iri imbere, kwizigamira muri Ejo Heza byazaba bimaze kwitabirwa n’abagera kuri miliyoni enye mu Gihugu hose.

    Rubingisa yizeza ko hari abagera ku bihumbi 600 bakora imirimo iciriritse batuye uyu mujyi, bagomba gukangurirwa kwitabira kuzigama muri Ejo Heza.

    Yagize ati “Ni ukumanuka hasi, kubegera aho bakorera mu makoperative no kwegera abakoresha kugira ngo twese dufatanye, bwa buzima bwiza twifuriza abanyamujyi bihuzwe no kumva ko nagera mu zabukuru azabona ikimubeshaho we n’abe”.

    Mu myaka itatu ishize gahunda ya Ejo Heza imaze ishyizweho, abantu 149 bazigamagamo bitabye Imana, imiryango yabo yahawe ubufasha bwa Leta bwo kubaherekeza bungana n’amafaranga ibihumbi 250, ndetse na miliyoni imwe ya kuyifasha mu buzima.

    Mukabalisa Asha utuye ku Kacyiru ni umwe mu bahamya ko ubwo bufasha bwamugezeho kandi ko harimo inyungu akurikije ibyo bamukoreye umugabo we akimara kwitaba Imana.

    Ati “Umugabo wanjye yamaze imyaka ibiri yizigamira muri Ejo Heza akaba yari amaze gutanga ibihumbi 140, ariko akimara kwitaba Imana bampaye amafaranga y’imperekeza batwongereraho n’andi ibihumbi 52, ndetse n’ariya miliyoni imwe narayabonye nahise nyaguramo akabanza”.

    Mukabalisa avuga ko n’ubwo yaguze icyo kibanza adafite ubushobozi bwo kucyubakamo, ndetse akaba yabisobanuye amarira azenga mu maso.

    SONARWA yahawe gutanga ubwo bwishingizi bw’ubuzima butangwa na Leta, ivuga ko iyi gahunda iri mu byatumye abagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 300 bakunda kwizigamira muri ‘Ejo Heza’.

    Umuyobozi ushinzwe Ubwishingizi bw’Ubuzima muri SONARWA, Eric Kamanzi, avuga ko bari mu biganiro na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), kugira ngo ubwo bwinshigizi bw’Ubuzima ku barimo kuzigama muri ‘Ejo Heza’ bwongere busubukurwe mu gihe cy’indi myaka itatu.

    source : https://ift.tt/3CIDoLI

  • Uburyo 5 abakobwa bicaramo: Ubusobanuro bw'imiterere yabo | Uko babayeho, ibyo bakunda n'ibindi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abahanga mukwiga ibimenyetso by'umubiri (body language), uburyo umuntu yicayemo biba bigaragaza imigambi ndetse n'intekerezo afite. Hari ibyo dukora tutabanje kubyitaho, nuko kubera izo mpamvu, kuba tutabanje kubyitaho ngo tugene uko tubyitwaramo, duha abantu ishusho yibyo dutekereza kandi twifuza kugeraho byihishe muri twe. Hano turareba imigambi yabantu bitewe nuko amaguru yabo aba ameze mugihe bicaye muri ubu buryo butanu (5) bukurikira:

    # Position 1 — rimwe na rimwe abantu bahitamo kwicara muri ubu buryo bashaka kugendera kumategeko: ninshira umutwe muburingiti, ubwoba burashira! Bizera ko ibibazo ubwabyo byikemura. Rimwe na rimwe ubwo buryo burakora nuko abantu bakishima, ariko ikindi gihe ntibikore, muri icyo gihe ikibazo gishyirwa kumutwe wundi muntu. Biroroshye kuvugana nabo bantu, ntibaboshya ibiganiro, bahindura intekerezo byoroshye kandi kenshi baba batekereza ibintu bidahinduka mugihe cy'icyumweru. Abo bantu baba bifitemo uguhanga ibishya, ubwira ndetse n'ubwana rimwe na rimwe. Rimwe na rimwe babanza kuvuga mbere yo gutekereza kubyo bavuze.

    Position 2 — aba bantu bicara basobekeranije amaguru gutya ni abantu batekereza cyane. Baba bafite intekerezo zihambaye kandi bakeneye gutekereza n'ibindi. Abantu babita 'umutima w'itsinda cyangwa kompanyi'. Ntibishoboka ko warambirwa kuba uri kumwe na we kubera buri gihe baba bafite ibitekerezo bishya n'intego nshya, rimwe na rimwe n'ibitekerezo bisamaje. Baba bifuza gutembera ndetse no kugira inshuti nshya. Bategereza batihanganye ko umunsi wo kuwambere wagera cyangwa umwaka mushya watangira ngo battangire ubundi buzima butandukanye nubwo bari barimo, kuberako buri kimwe cyose cyatangira muri icyo gihe, ntabyinshi biriwe bibazaho. Bashobora guhindura byihuse uko abantu bababona, inshuti, akazi, umujyi ndetse n'ibihugu — ibi byose ni ibintu biri Normal kuri bo.

     

    # Position 3 — abo bantu bazi iko kumera neza bisa. Bashobora kudafata weekend bagiye mu masoko cyangwa bitunganya neza, ariko bashobora kumara igihe kirekire bahitamo umubavu ukwiriye. Imyitwarire yabo kumyambaro iba igoranye cyane, bigatuma, bahinduka vuba kandi bakunda gutoranya cyane. Kenshi baba bari mubyo twakita nk'ibyago, ariko mubyo bamwe bafata kibyago, hari uburyo biba byubatsemo : nyirabyo aba ashobora kubona byose akeneye ahumirije. Ikintu kimwe kibagora cyane ni ugutumbera ibintu bishya kandi ntibashobora kugumisha umutima kukintu runaka mugihe kirekire. Ikirenze kuri ibyo, bashobora guhindura ingingo byoroheje.

     

    # Position 4 — abo bantu bicara muri ubwo buryo ntibaba bashaka gukererwa, kandi ntibaba bifuzako nabandi bantu bakererwa nabo. Baba ari smart, abahanga, bumva abandi kandi bakizera ko kubura amahoro yuzuye biruta kuba muntonganya. Abo bantu ntibatekana iyo umuntu yerekanye uko yiyumva mu ruhame (yaba nko gusomana cyangwa gutongana nkwabashakanye). Niba umuntu ashaka kwicara ahuje amaguru, kandi ibirenge byombi bikoze hasi, uyu muntu ntocyo aguhisha, arasa kuntego, kandi birashobora ko adatinya. Mugihe yicaye muri ubu buryo, nuko umuntu akaba ashaka kuzamura igihe cy'imbere kukirenge, akandagiriye kugatsinsino, izere ntashoti ko nubwo ubonako atuje kandi ahamye, yiteguye kurwanya ibitekerezo by'uwariwe wese. Isi, kuri uyu muntu, ntabwo ayizera, usanga umuryango we cyangwa umufasha we ariwe mizero ye, agashyira ingufu kuhantu ahari ho hose hashobora kuva ibyago. Kumwivumburaho ukwariko kose kuri we bimubera urujijo bimwereka ko hari ikitagenda neza kuri we, nuko mukanya gato agatangira kwirwanaho.

    Position 5 — abo bantu ntibihutira gukora ibintu kandi iyo bashyingiwe, ntibihutira kubyara, mbere yuko barangiza kwiga cyangwa babona akazi, kubera baba bizerako buri kintu kigira igihe cyacyo. Bagaragazwa cyane no kwikomeraho (rimwe na rimwe biba bishobora kubabera bibi cyane) kandi bagaharanira kuba bagera kunzozi z'ubuzima. Intego nicyo cyibanze kibatera ubwira mukugira bibagirwe aho bahombeye bajye aho inzozi zabo zaba impamo. Isura yabo ni kimwe mubintu byingirakamaro kuribo kandi ntibaba bitaye kubyo bakora kugira bagumane imiterere ikwiye. Mu mutima wabo usanga ntamutekano baba bifitemo kandi kenshi bemera kunengwa (byaba mubushuti cyangwa mu rwego rwo kuzamurana).

    Source : https://yegob.rw/uburyo-5-abakobwa-bicara-ubusobanuro-bwimiterere-yabo-uko-babayeho-ibyo-bakunda-nibindi/

  • Ku Gisozi: indaya zarwanye zipfa amafaranga zambikana ubusa (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakobwa babiri b'indaya bararwanye bapfa ko umwe yahaye undi amafaranga yo kuvuza umwana maze mugenzi we ntiyayamwishyura ndetse nkuko amashusho abigaragaza ntabwo uwahawe amafaranga yemeraga ko yayahawe ibi bikaba byanavuyemo imirwano ikomeye cyane.

    Source : https://yegob.rw/ku-gisozi-indaya-zarwanye-zipfa-amafaranga-zambikana-ubusa-video/

  • Rwamagana : Gitifu yafashwe yakira ruswa y’ibihumbi 7Frw ntiyagorana ahita yemera icyaha #rwanda #RwOT

    Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ko mu Murenge wa Rubona, yafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Ugushyingo 2021.

    Uyu muyobozi wafatiwe mu Kagari ka Kabatsi muri uriya Murenge wa Rubona, akurikiranyweho gusaba no kwakira indonke kugira ngo akore ibinyuranyije n’amategeko.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rutangaza ko uriya Munyamabanga Nshingwabikorwa yahabwaga iriya ruswa ya 7 000Frw kugira ngo afungure ubucuruzi bw’umuturage wayimuhaga.

    Dr Murangira Thierry yabwiye Igihe dukesha aya makuru ko 'Uwafashwe aremera icyaha akaba avuga ko koko ayo mafaranga yakiriye ari ruswa yo kugira ngo afungurire ubucuruzi uwo muturage.'

    Uyu muyobozi ubu acumbikiwe kuri Station ya RIB ya Nzige mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Dr Murangira yavuze ko RIB yibukije abaturarwanda ko gusaba, gutanga no kwakira indonke ari ibyaha itazihanganira.

    Yagize ati 'RIB iraburira uwo ari we wese wishora mu byaha byo kwaka no kwakira indonke yitwaje umurimo akora ko azahanwa nk’uko amategeko abiteganya. Ruswa ni mbi, idindiza amajyambere y’igihugu.”

    Yashimiye abaturage bagaragaje ubufatanye n’umuhate wabo mu gukomeza gutanga amakuru y’abakora ibyaha.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rwamagana-Gitifu-yafashwe-yakira-ruswa-y-ibihumbi-7Frw-ntiyagorana-ahita-yemera-icyaha

  • Menya uko amibe zizengereza benshi zikanabuza abagabo gutera akabariro neza, n’uko wazikira burundu #rwanda #RwOT

    Kugira ngo indwara y’amibe ikure mu mubiri, agakoko k’antamoweba histolitika karagenda kakibera mu mara, aho gatungwa n’amaraso kanyunyuza mu muntu, bityo rero kakaba gashobora guca ibisebe cyangwa kagateza ibibyimba ku mara. Ariko kandi hari n’igihe ako gakoko k’amibe gashobora no kwinjira mu maraso kagatemberamo bityo bigatuma gashobora no kugera mu mwijima maze naho kakahateza ibibyimba.

    Ibimenyetso bya Amibe ukwiye kumenya :

    • Kubabara mu nda
    • Kugira umuriro rimwe na rimwe
    • Gushaka kujya ku musarane nyamara wajyayo bikanga
    • Guhurwa ibiryo bimwe na bimwe ndetse no kubura appetit
    • Impiswi akenshi hakagaragara mo amaraso
    • Kwishimagura,…
    • Kubyukana isesemi

    Uko twakwirinda Amibe :

    Inama y’ibanze yo kwirinda iyi ndwara ni ukugira isuku y’amazi, ibiribwa n’isuku y’ibikoresho byo mu rugo, ukoresha amazi atetse cyangwa ugakoresha amazi arimo imiti yagenewe gusukura amazi, koza ibiribwa mbere yo kubirya, gukaraba intoki kenshi gashoboka cyane cyane uvuye mu bwiherero na mbere yo kurya cyangwa konsa umwana ku babyeyi bonsa.

    Ese Amibe iravurwa igakira ?

    Abantu benshi bibeshya ko Amibe idakira ariko ni ukutabimenya kuko Amibe ivurwa kandi igakira burundu. Ahubwo ni ingenzi kwirinda bihagije kuko akenshi iyo umuntu yavuwe agakira maze ntagire isuku ihagije akongera kwandura akeka ko atakize neza kandi Atari byo, byaba byiza rero ugize isuku maze ukaba wirinze burundu indwara ya Amibe.

    Ubu rero habonetse imiti myimerere ikoze mu bimera,ikaba ivura amibe igakira burundu. Iyi miti yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge. Muri yo twavugamo nka Reishi ; iyi yica amibe ndetse ikamenagura n’ibikonoshwa amibe zihishamo.

    By’umwuhariko ku bagabo, iyo amize zabazahaje n’ubushobozi bwo gutera akabariro buragabanuka cyane ndetse bamwe no kongera kugira ubushake bikanga burundu. Kugirango igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kigende neza kuri bene abo, umuti w’akataraboneka witwa REVIVE ubafasha kongera kwitwara neza mu buriri.

    Yaba uwabitewe na amibe cyangwa se indi mpamvu, umugabo wese wakoresheje revive atuma amarangamutima n’ipfa ry’imibonano ku mugore bishira kubera kumunezeza.

    Irwanya kwiheba no gusa nabi ku mugore kandi nta ntonganya n’ubwumvikane buke cyangwa gucana inyuma biba mu rugo.

    Gukoresha revive bigufasha gusohora mu gihe ushaka gusohora, ibyo bikakurinda gupfubya uwo muhuye. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.

    Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje. Uramutse ukeneye iyi miti wahamagara cyangwa ukatwandikira kuri +250786493913.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Menya-uko-amibe-zizengereza-benshi-zikanabuza-abagabo-gutera-akabariro-neza-n-uko-wazikira-burundu

  • Abarimu basanga bagomba kugira uruhare runini mu iterambere ryabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro EdTech Monday ku bufatanye na Mastercard Foundation kirebana no kongerera ubushobozi abarimu mu bijyanye n’imiyoborere no guhanga udushya, cyatambutse kuri KT Radio tariki 01 Ugushyingo 2021, abarimu bagaragaje ko ari bo ba mbere bafite urufunguzo rwo kwiteza imbere.

    Justine Imanishimwe avuga ko kugira ngo umwarimu abashe kwigisha neza n’abanyeshuri bazamuke neza bisaba ko ahugurwa kandi agategura akoresheje ikoranabuhanga kugira ngo amenye amakuru agezweho.

    Avuga ko uburezi bugezweho ari uko umwarimu adaha umunyeshuri ubumenyi ahubwo amufasha kubugeraho akanabumuyoboramo nk’uko byagaragaye mu gihe cya ‘Guma mu Rugo’, ubwo abana batashoboraga kujya ku ishuri, ariko ikoranabuhanga rigafasha umunyeshuri guhura na mwarimu kandi bakiga nta kintu basimbutse.

    Umwarimu kuri FAWE Girls School witwa Callixte Gatera avuga ko kugira ngo umwarimu yunguke ubumenyi, icya mbere ari ubushake ibindi birimo n’ubushobozi bikaza nyuma, avuga ko aho yigisha muri Gashora Girls School icyo yahigiye akihagera ari amahugurwa yahawe ku iterambere.

    Agira ati “Hari akamenyero umwarimu akunze kugira ko niba ufite uburambe bw’imyaka 10 azakomeza guha abana ibyo yateguye rimwe muri iyo myaka 10, nyamara ibyo bishobora gutuma umwana yiga nabi, kuko uburezi bugenda buhindura isura.

    Damascene Musonera we avuga ko uburyo bwiswe ‘peer learning’ ari imwe mu zifasha abarimu guhugurana igihe umwe ari mu ishuri undi yicaye akaba yabasha kumukurikira, hakaba n’uburyo bwo gufashanya gutegura umwana ushobora kujya aho ari ho hose ku Isi akibona mu ishuri.

    Agira ati “Umwarimu ashobora kuba afite mudasobwa afite na interineti ariko akeneye ubushobozi bwo kubikoresha kuko ubwo twahuguraga abandi barimu hari abo wasangaga badafite ubushobozi nk’ubwacu kandi bafite ibikoresho”.

    Hakenewe ubufatanye bw’ababyeyi n’abarimu kugira ngo umwarimu afashe umunyeshuri

    Gatera avuga ko amashuri yo mu cyaro agifite ibibazo bya bamwe mu babyeyi batita ku burere bw’abana babo bakabuharira abarimu gusa, bigatuma umwana ashobora kutita ku masomo agasigara mu ishuri.

    Avuga ko hagikenewe ubukangurambaga mu gufasha umwarimu kwigisha umwana kuko usanga hari ubwo umubyeyi atajya anamenya uko umwana we yatashye, nyamara mu mijyi usanga harimo itandukaniro kuko bo banahamagara umwarimu bakamubaza ikibazo umwana afite.

    Agira ati “Si ngombwa ko umubyeyi aba yumva ibyo umwana yiga ngo amufashe ahubwo ashobora no kumwibutsa gukora umukoro wo mu rugo, kimwe no kumufasha kwibuka gufata umwanya wo gusubira mu masomo”.

    Ku kijyanye no kuba abarimu bagifite ubushobozi buke ku buryo bigoye bamwe ngo bigurire interineti n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, Imanishimwe avuga ko hakwiye kwifashishwa ibyumba byashyizwe ku mashuri muri (Smart Clasroom), ibyo bikaba bigamije ku kuba umwarimu yakwishakamo ibisubizo kandi akanoza akazi ke ka buri munsi.

    Agira ati, “Niba ntegura isomo nzigisha ejo, ndategura isomo niba hari n’aho ntumva nsobanuze mugenzi wanjye ndumva nta kibazo gihari mu kubaza”.

    Avuga ko umwarimu nyiri ubwite ari we rufunguzo rwo kwizamura mu bushobozi kuko n’iyo hatangwa ibikenewe, bisaba ko na we ubwe abanza kubishyiramo ubushake kandi Leta ifite ibyo igenda ihindura kugira ngo umwarimu yoroherwe no kuzamura ubushobozi mu guhanga udushya.

    Reba hano ikiganiro gikubiyemo ibisobanuro birambuye:

    source : https://ift.tt/3CIYdXd

  • Umujyi wa Bukavu waraye utewe #rwanda #RwOT

    Abantu bitwaje intwaro bataramenyekana neza bateye umujyi wa Bukavu ahumvikanye urusaku rw'imbunda nini n'intoya, nk'uko abahatuye babivuga.

    Imirwano y'abateye n'ingabo za leta bivugwa ko yatangiye ahagana saa saba z'ijoro ikaba yari icyumvikana kugeza saa mbili za mu gitondo mu bice bimwe na bimwe bya Bukavu, nk'uko umwe mu batuye mu gace ka Kadutu yabibwiye BBC.

    Bamwe mu batuye i Bukavu bavuga ko amasasu yumvikanye mu bice bya Kadutu, Muhungu, n'agace kegereye Institut Supérieur Pédagogique de Bukavu ahazwi nka ISP.

    Amashusho y'abagabo bitwaje intwaro batari abasirikare b'igihugu  bagendagenda mu duce dutandukanye tw'umujyi wa Bukavu mu gitondo cyo kuwa gatatu yakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu itangazo, Guverineri w'intara ya Kivu y'Epfo Theo Kasi Ngwabidje yatangaje ko ingabo ziri maso kandi 'zahagaritse abagizi ba nabi bagerageje guhungabanya ituze ry'umujyi.'

    Kasi Ngwabidje yongeraho ko ubu ituze ryagarutse kandi 'abantu basabwe gusubira mu bikorwa byabo bisanzwe'.

    Abaturage bamwe bo baratangaza ko ingabo zabasabye kuba bagumye mu ngo zabo.

    Hari amakuru avuga ko abateye ari umutwe wa A64 bari bagamije kubohora bamwe mu bantu babo bafashwe mu minsi ishize.

    Radio Okapi yatangaje ko komanda w'igice cya gisirikare cya 33 yavuze ko abateye ari umutwe w'inyeshyamba wa CPC 64 wateye ibirindiro byinshi by'ingabo na polisi ya Congo mu mujyi wa Bukavu bafite intego yabo yari ugusahura intwaro muri ibyo bigo.

    Kugeza ubu nta makuru aramenyekana niba hari abiciwe mu mirwano yabaye cyangwa ingano y'ibyasahuwe.

    SRC:BBC

    The post Umujyi wa Bukavu waraye utewe appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/03/umujyi-wa-bukavu-waraye-utewe/