Source : https://yegob.rw/matchday-live-as-kigali-fc-vs-kiyovu-sport-fc/
Bahavu Jeannette umukinnyi wa filime nyarwanda ukomeye washakanye na Ndayikengurukiye Fleury baritegura kwibaruka imfura yabo, avuga ko atewe ubwoba n’umunsi w’ibise kuko bamubwiye ko biryana cyane ndetse ko nta kintu bigereranywa.
Bahavu wakinnye muri filime zitandukanye nka City Maid yakinnyemo yitwa Diane, ubu afite filime ye bwite yitwa Impanga akinamo yitwa Kami.
Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo we na Fleury bakoze ubukwe, mu minsi mike ishize nibwo bahishuye ko batwite bitegura kwakira imfura yabo.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Bahavu yirinze gutangaza niba umwana atwite ari umuhungu cyangwa umukobwa ariko ngo minsi ya vuba abantu bazabimenya, gusa kwibona atwite ni ibintu byamushimishije cyane.
Ati 'Biba ari ibintu bishimishije cyane, kwibona utwite ufite amatsiko y’umwana uzaza, aba ari ibintu byiza.'
Agaruka ku munsi umuteye ubwoba mu bihe bye byo gutwita, yavuze ko ari umunsi w’ibise kuko yabwiwe ko biryana kurusha ibindi bintu bibaho.
Ati 'Kuzajya ku bise, uwo munsi untera ubwoba, mba numva ari ibintu biteye ubwoba, biteye ubwoba, ngo nta kintu ushobora kumva kiryana nkacyo, ngo umusonga uroroha, ngo biraryana cyane.'
Umugabo we Ndayikengurukiye Fleury ngo ajya amuhumuriza akamubwira ko ari ubwoba akamuha n’ingero z’ababyeyi babyaye abana benshi aho amubwira ko iyo biba biryana batari kwemera kubabyara.
Bahavu Jeannette akaba yavuze ko nyuma yo kubyara ari bwo azajya i Burundi aho umugabo we avuka bagiye gusura kwa sebukwe na nyirabukwe.
Uyu mugore ukuzwe cyane muri Sinema Nyarwanda akaba yanasinye amasezerano yo kwamamaza imyambaro idodwa n’iduka ry’imideli rya Sina House.
Ku ncuro ya kabiri, ikiganiro Isango na Muzika cya Radiyo Isango Star kigiye kongera guhemba abitwaye neza mu byiciro bitandukanye by'imyidagaduri hano mu Rwanda nk'uko umwaka ushize wa 2020 bari babigenje gusa uyu mwaka hakaba harimo izindi mpinduka.
Uku gushimira abahanzi ndetse n'ibindi bice bitandukanye by'imyidagaduro mu Rwanda biteganyijwe kuzaba tariki ya 26 Ukuboza 2021 nk'uko abategura ibi bihembo babigaragaje binyuze mu kirango cy'amamaza iki gikorwa.
Nk'uko ku ncuro ya mbere byagenze hahembwa ibyiciro bitandukanye birimo Best Male Artist, Best Female Artist, New Artist, Best Song of The Year, Best Audio Producer, Best Video Producer, Best Gospel Artist, Best Actor na Best Actress uyu mwaka kandi ngo haziyongeraho ikiciro cy'injyana ya R&B, Hip hop, Afrobeat, Gakondo ndetse n'icy'indirimbo nziza ikozwe mu buryo bw'amashusho.
Mu begukanye ibihembo by'umwaka wa mbere byateguwe n'ikiganiro cya Isango na Muzika harimo Gratien Niyitegeka, Beatha Mukakamanzi (Maman Nick), Element (Best audio producer ), Meddy Saleh(Best video Director), Bruce Melodie(Best male Artist), Alyn Sano(Best female Artist ), Juno Kizigenza(New Artist ), Igare ya Mico the Best(Best song 2020), Israel Mbonyi(Best gospel).
Ikiganiro Isango na Muzika, gitambuka kuri Radio Isango Star ivugira kuri 91.5 FM ndetse no 105.5 FM kikaba gitambuka buri munsi kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu uhereye ku isaha ya saa cyenda kugeza ku saa kumi n'imwe n'igice.
The post Ikiganiro 'Isango na Muzika' cya Radiyo Isango Star kigiye gutanga ibihembo ku nshuro ya kabiri appeared first on RUSHYASHYA.
Abacuruzi 9 bo muri Kigali bakorana n'uruganda Inyange mu kugeza amata ku bacuruzi bato bamaze gucibwa amande ya miliyoni 19,5 Frw nyuma y'aho bigaragaye ko bazamuye ibiciro by'amata.
Ni mu bugenzuzi buri gukorwa n'ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, RICA aho basanze abo bacuruzi bagurishaga amata ku giciro gihanitse, ariko bagatanga inyemeza bwishyu zigaragaza ko batanze ayo mata ku giciro gisanzwe.
Ibi ni nyuma y'uko kuri uyu wa Mbere abakozi ba RICA batangiye ubugenzuzi mu bacuruzi bacuruza amata.
Ni mu rwego rwo kugenzura igiciro gihanitse ugereranyije n'icyo baranguraho gikomeje kugaragara mu bucuruzi bw'amata.
Ni ubugenzuzi buri gukorwa na RICA ku bufatanye na ministeri y'ubucuruzi n'inganda na ministeri y'ubuhinzi n'ubworozi.
RICA ivuga ko umucuruzi bigaragaye ko yahanitse ibiciro ahanwa hakurikijwe amategeko, igasaba abaguzi kwirinda guhendwa kandi bagatanga amakuru y'aho babona ibiciri byongerewe.
Hashize iminsi abaturage bo hirya no hino mu gihugu baragaragaje ikibazo cy'ubwiyongere bw'ibiciro by'amata bishyirwaho n'abacuruzi uko bishakiye, nyamara aborozi bo bagahabwa amafaranga make.
Uruganda Inyange rutunganya amata rugaragaza ko n'ubwo habayeho ikibazo cy'igabanuka ry'umukamo, uru ruganda rutigeze rwongera ibiciro.
RBA
Ubushinjacyaha bwasobanuye ibyaha bubarega abantu icyenda biganjemo abarwanashyaka ba DALFA-Umurinzi bishingiye ku mahugurwa buvuga ko bakoze abigisha 'uburyo bwo guhirika ubutegetsi bw'igitugu badakoresheje imirwano'.
Ubushinjacyaha burabasabira gufungwa by'agateganyo bubarega ibyaha birimo; kurema umutwe w'abagizi ba nabi, gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi, no guteza imvururu muri rubanda.
Ibyo buvuga ko bishingiye ku mahugurwa bakoze tariki 13/09/2021 yateguwe n'abantu baba hanze y'u Rwanda agakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Uwunganira aba baregwa yavuze ko atari bo bahamagaje ayo mahugurwa, kandi ko nta shingiro bifite guhuza ayo mahugurwa n'inyito z'ibyaha baregwa.
Ubushinjacyaha buvuga ko muri ayo mahugurwa bigishijwemo uburyo (strategies) burimo; gukoresha imyigaragambyo, kutitabira gahunda za leta, kutagura ibicuruzwa bikorwa na leta, kudatanga imisoro y'ubutaka n'ibindiâ¦
Ubushinjacyaha buvuga ko bagombaga gukora ubukangurambaga bwo kwangisha abaturage leta, kwigisha abazunguzayi n'abamotari guharanira uburenganzira bwabo, kunyanyagiza impapuro z'ibihuha muri rubanda zivuga ko abantu barambiwe kwicwa, gukubitwa, gushimutwa, n'imisoro y'ikirenga.
Ubushinjacyaha buvuga ko bimwe muri ibyo byari gukorwa no mu biganiro byari byeteguwe ku munsi wiswe “Ingabire Day”.
Ibiganiro by'uwo munsi byari kuba tariki 14/10/2021 bigaca Live biri kuba kuri channel ya YouTube ya Umubavu TV ya Theoneste Nsengimana, umunyamakuru ureganwa n'aba bantu umunani benshi bafashwe umunsi umwe mbere y'iyo tariki.
Mu rubanza uyu munsi, Nsengimana ntiyireguye kuri ibyo byaha, yavuze ko afite inzitizi z'uko yafashwe agafungwa n'ibikoresho bye by'akazi bigafatirwa binyuranyije n'amategeko agenga itangazamakuru.
Ubushinjacyaha bwamureze gucisha ibiganiro bigamije guhirika ubutegetsi, gukwiza amakuru atari yo avuga ko leta yica abaturage abandi ikabafungira ubusa.
Me Gatera Gashaba wunganira Nsengimana n'abandi baregwa, yavuze ko ingingo z'itegeko rigenga itangazamakuru zitubahirijwe haba mu gufata no gufunga uyu munyamakuru.
Avuga ko urukiko rwonyine ari rwo rufite ububasha bwo gutegeka umunyamakuru kuvuga aho yavanye inkuru ye, ko kuba Nsengimana yarabajijwe n'abagenzacyaha ari uguhonyora ubwisanzure bw'itangazamakuru.
Yasabye ko umukiliya we asubizwa uburenganzira bwe, agafungurwa, akanasubizwa ibikoresho bye byafatiriwe.
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko nta tegeko ryishwe kuko itegeko rivuga ko buri muntu wese ukekwaho icyaha ashobora guhamagazwa.
Umushinjacyaha yagize ati: “Ubwisanzure bw'itangazamakuru ntibugomba kurengera ituze rusange, kandi umunyamakuru nta budahangarwa na buke agenerwa n'amategeko.”
270,000Frw y'amahugurwa avuye mu Busuwisi
Sylvain Sibomana ufatwa nk'uwari ukuriye iri tsinda ry'abaregwa yavuze ko atigeze ategura ayo mahugurwa ko ahubwo yohererejwe 270,000Frw yo kugira ngo azagende neza avuye kuwitwa Assumpta uba mu Busuwisi.
Sibomana yavuze ko ayo mahugurwa ntacyo yari atwaye kuko yavugaga ibyiza bigendanye no gukemura amakimbirane hadakoreshejwe imirwano.
Yavuze ko muri ayo mahugurwa abatanze ibitekerezo by'uburyo bwo gukuraho ubutegetsi ari abantu baba hanze, ko we yagiye abereka ko mu Rwanda bidashoboka.
Yagize ati: “Njye ibitekerezo natanzeho navuze ko bitashoboka kuko tudashobora kureka gukoresha produits za leta. Gusa ubukangurambaga bwo kwigisha abantu gokora ibyiza dusanga byashobora gukemura bimwe mu bibazo biriho.”
Mu bantu 10 bafashwe icyenda nibo bafunzwe kuko uhagarariye ishyaka DALFA-Umurinzi rya Ingabire Victoire mu ntara y'Iburasirazuba yari yafashwe akaza kurekurwa.
Ubushinjacyaha bwavuze ko yarekuwe kuko yahise ava muri ayo mahugurwa kandi agatanga amakuru yayo ku nzego zibishinzwe.
Ishyaka DALFA-Umurinzi ntabwo rirandikwa mu mashyaka yemewe mu Rwanda, ku mpamvu ryo ryita iza politiki.
Sylvain Sibomana yavuze ko yasabye imbabazi z'ibikorwa yemera ko yagizemo uruhare aribyo kugira uruhare mu migendekere y'inama, naho abandi bareganwa na we bavuga ko batashishoje mu kwemera kujya muri ayo mahugurwa n'ikiganiro cyari kuba.
Basabye urukiko kubarekura by'agateganyo bagakurikiranwa bari hanze.
Me Gashabana wunganira abaregwa yavuze ko nta mpamvu zifatika zigize ibyaha bashinjwa kuko atari bo bahamagaje ayo mahugurwa, kandi abona ko nta shingiro bifite guhuza ayo mahugurwa n'inyito z'ibyaha baregwa.
Urukiko ruzasoma umwanzuro ku gufungwa cyangwa gufungurwa by'agateganyo kuri aba bantu kuwa gatanu tariki 05 z'uku kwezi.
BBC
Ikipe ya AS Kigali yakoze ibyo benshi batatekerezaga ku munsi wa kabiri wa shampiyona y'u Rwanda, ubwo yanyagiraga Kiyovu Sports ibitego 4-0 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Nyuma yo kubona ibyangombwa byo gukinisha abanya Uganda 2,Muzamiru Mutyaba na Emmanuel Okwi,Kiyovu Sports yahabwaga amahirwe menshi yo guhagama AS Kigali ariko ntibyayihiriye kuko yanyagiwe ibitego 4-0.
Igitego cya mbere cyatsinzwe na Haruna Niyonzim ku munota wa 7' ,hanyuma bidatinze uyu kapiteni w'Amavubi ahereza umupira mwiza Rukundo Dennis ashyiramo ivya kabiri ku munota wa 10.
Ku munota wa 18,AS Kigali yatsinze igitego cya 3 cyatsinzwe na Lawal Abubacar,bituma igice cya mbere kirangira Kiyovu Sports itengushye abafana bayo.
AS Kigali ntiyababariye Kiyovu Sports kuko ku munota wa 85 yayitsinze igitego cya kane cyatsinzwe na Niyibizi Ramadhan ku mupira mwiza wazamukanwe na Biramahire Abeddy.
Kiyovu Sports yari yateye ubwoba amakipe nyuma yo kugura bariya banya Uganda 2,ntiyahiriwe n'uyu munsi wa kabiri wa shampiyona nubwo yari yatsinze umukino wa mbere Gorilla mu gihe na AS Kigali yatsinze Espoir FC.
Mu yindi mikino,Gasogi United yakuye inota rimwe i Huye (1-1 Muhoza Tresor / Nsengiyumva Mustapha)
Uko imikino yose yagenze uyu munsi
AS KIGALI 4-0 KIYOVU SPORTS
Gorilla FC 1-1 Marines FC
Mukura VS 1-1 Gasogi United


Umushumba wa kiliziya gatulika y'isi yose, Papa Fransisiko, arasaba abakora intwara kuzihagarika. Papa Fransisiko yari yagiye gusomera misa mu irimbi rya gisilikare ry'Abafaransa riri ku gasozi ka Monte Mario, mu mujyi wa Roma, ku munsi wo gusabira abapfuye bose.
Mu ijambo rigufi yahavugiye, yagize, ati: 'Aya ni amahano y'intambara. Ariko se turwanira bihagije guca intambara, ku buryo ubukungu bw'isi butagendera ku nganda z'intwaro? Izi mva ni ubutumwa bw'amahoro. Bavandimwe, bashiki bacu, nimusigeho. Mwe mukora intwaro nimuzihagarike. Intambara zimira bunguri abana b'igihugu.'

Irimbi rya Monte Mario rishyinguyemo imibiri y'abasilikare bagera ku 1,900 b'Abafaransa n'abakomokaga muri Maroc barwanaga mu ngabo z'Ubufaransa baguye mu ntambara ya kabiri y'isi yose mu Butaliyani mu 1944.
Si ubwa mbere Papa Fransisiko asuye irimbi rya gisilikare ku munsi wo gusabira abapfuye bose, ukurikira umunsi w'abatagatifu bose ba kiliziya gatulika. Mu 2014, yagiye mu irimbi rya Redipuglia, mu majyaruguru y'Ubutaliyani, ry'abasilikare barenga 100,000 baguye mu ntambara ya mbere y'isi yose. Naho mu 2017, yasuye irya Nettuno, mu burengerazuba bw'Ubutaliyani, ry'Abanyamerika barenga 7,800 bapfiriye ku butaka bw'Ubutaliyani mu ntambara ya kabiri y'isi yose.
SRC:VOAÂ
The post Papa Francis yasabye abakora intwaro kubihagarika appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2021/11/02/papa-francis-yasabye-abakora-intwaro-kubihagarika/
Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera irushanwa rya ba Rudasumbwa nk'uko bahabo irya ba Nyampinga, ubu ibihembo by'ibanze ku bazasha kwegukana ikamba nka Mr Rwanda, ni uko umusore uzahiga abandi azahembwa imodoka n'inzu yo kubamo.
Byiringiro Moses wo mu 'Imanzi Ltd' uri inyuma y'iri rushanwa yashimangiye ko ubu imyiteguro igiye kurangira aho bari kugirana ibiganiro na kompanyi zitandukanye zizatera inkunga iri rushanwa. Yatangaje ko ibihembo byamaze kwemezwa bigizwemo uruhare na Kompanyi ya 'Tom Transfer'.

Yagize ati: 'Nk'uko mu Rwanda habaho Miss Rwanda, mu buryo bw'uburinganire n'ubwuzuzanye Mr Rwanda nayo yaje. Tom Transfer izatanga imodoka yo mu bwoko bwa Toyoya Celica hamwe n'inzu yo kubamo ku muntu uzegukana ikamba'. Tom Transfers ni Kompanyi icuruza imodoka n'amazu, ikanazikodesha kubabyifuza.
Byiringiro Moses n'itsinda bari gufatanya gutegura iki gikorwa, bari kureba itariki nyayo yo kwiyandikisha ku basore babyifuza no gushyiraho itariki ya Final, ariko avuga ko mu ntangiriro z'Ukuboza 2021 byose bizaba byamaze kujya hanze n'uko ibintu bizakurikirana. Iri rushanwa rizanye udushya n'impinduka ugereranije na Miss Rwanda. Miss Rwanda ubusanzwe ihemba imodoka nshya mu gihe Mr Rwanda izahemba imodoka yongereho no gutanga inzu yo kubamo kuri Mr Rwanda (Rudasumbwa).
Abasore batatu bagize itsinda rya Active Group aribo Tizzo, Derek na Olivis kuri ubu batangaje ko bagiye kugaruka mu muziki ariko bafitr ubujyanama bwa Donda Entertainment.
Mu kiganiro bagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa 2 batangaje ko bagiye kongera gushimisha abakunzi babo babaririmbira indirimbo nyinshi bazakunda. Ibi bibaye mu gihe hashize iminsi aba basore basabwa kugaruka mu muziki na benshi mu byamamare ba hano mu Rwanda.
Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-ku-bakunzi-ba-active-group/
Babitangaje kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2021, mu kiganiro n'abanyamakuru cyabereye kuri Onomo Hotel mu Kiyovu. Ni nyuma y'uko bagiranye amasezerano y'imyaka itandatu na kompanyi Dondada Entertainment igiye kubafasha mu muziki.
Iri tsinda rigarutse mu muziki nyuma y'uko hari byinshi byavuzwe byatumye bamara imyaka irenga ibiri badakora umuziki, birimo kuba Derek yaragiye kwiga umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo n'ibindi bitandukanye.
Tizzo yavuze ko ibyavuzwe byose 'byatumye itsinda ritandukana' atari ukuri. Avuga ko iyi kompanyi ya Dondada bagiranye amasezerano basanzwe baziranyi byanatumye biyemeza gukorana mu gihe cy'imyaka itandatu.
Uyu muhanzi yavuze ko inzu y'umuziki ya New Level bahozemo, batandukanye nayo ubwo basohoraga indirimbo 'Friend zone' ndetse n'indirimbo 'Isi yawe'. Avuga ko ntacyo bagomba New Level. Izi ndirimbo zasohotse tariki 5 Kanama 2019.
Tizzo yavuze ko 'imyaka irindwi ishize bari mu muziki' kandi ko ntacyahungabanye mu gihe bari bamaze badakora umuziki. Avuga ko bagiye bakira ibitekerezo by'abantu batandukanye babasaba kugaruka mu muziki.
Ati 'Ntabwo tuje kubinginga kugira ngo bongere batwumve ahubwo tuje kubaha ibyo twari dusanzwe tubaha.'
Olvis yavuze ko Incredible Records na New Level banyuzemo bagiranye ibihe byiza, ariko ko amasezerano yabo 'yari afite igihe agomba kurangirira'.
Derek yavuze ko bagarutse mu muziki bafite intego nshya. Kandi ko imyaka itandatu basinye n'iyi kompanyi ikubiyemo ibintu bitandukanye 'badashaka kuvuga biri muri kontaro'. Ati 'Igomba kuba ibanga kuko ni abantu babiri.'
Uyu muhanzi yavuze ko mu kwinjira neza mu muziki bahise banasohora Ep y'indirimbo eshatu bise 'Activity' ndetse ko iri ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. EP iriho indirimbo 'Amabara', 'Madamazela' ndetse na 'Tequiro'.
Umuyobozi wa Dondada Entertainment, Kanyamahanga Donat, yavuze ko iyi kompanyi yashinzwe mu 2018, ariko ko bakaba bishimiye kuyimurika ku mugaragaro kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2021, banatangaza itsinda rya Active nk'abahanzi ba mbere bagiye gufasha.
Uyu muyobozi yavuze ko iyi kompanyi ikora ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere uruganda rw'imyidagaduro, ariko ko byose byibanda ku kuzamura umuziki w'u Rwanda.
Itsinda rya Active ribarizwamo Derek Sano, Tizzo Prem na Olvis. Baherukaga gusohora indirimbo yitwa 'Kigali nibyayo', yasohotse tariki 20 Kanama 2020.
Iri tsinda ariko ryakunzwe mu ndirimbo zitandukanye kuva kuri 'Lift', 'Amafiyeri', 'Active Love', 'Online love' n'izindi zitandukanye. Bahatanye mu bihembo bitandukanye birimo Primus Guma Guma Super Stars, kandi ko hose bitwara neza.
Mbere y'uko bashyira umukono ku masezerano na Dondada Entertainment, bari bamaze iminsi basohora amashusho y'iminota micye y'abantu batandukanye bazwi mu ruganda rw'imyidagaduro bavuga ko igihe kigeza 'kugira ngo itsinda rya Active rigaruka mu muziki.'
Iri tsinda ryatangiye umuziki mu 2013 rifashwa n'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Incredible Records n'ubwo batatinzemo kuko mu 2014 bahise bajya mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya New Level bari bahuriyemo na Buravan.
KANDA HANO WUMVE EP 'ACTIVITY' Y'ITSINDAÂ ACTIVEUmuyobozi wa Dondada Entertainment, Kanyamahanga Donat [Uri ubumoso] ari kumwe n'itsinda rya Active
Tizzo yavuze ko Label zose banyuzemo bakoranye neza, kandi ko bagarutse mu muziki bubakiye ku gutanga ibyishimo ku bafana babo Ushinzwe ubujyanama muri Dondada Entertainment, Shiny Abdallah yasabye abantu gushyigikira Active igarutse mu muziki
Iri tsinda ryatangaje ko ryasohoye Ep y'indirimbo eshatu bise 'Activity'