Category: Uncategorized

  • Umwana w'umunyarwanda amaze imyaka 19 aziritse nk'itungo(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Emmanuel ni umusore w'imyaka 19 kuva yavuka ahora aziritse ikiziriko ku kuguru kubera ubumuga bwo mu mutwe yavukanye nk'uko umubyeyi we yabitangarije kuri Youtube.

    Uyu mubyeyi avuga ko umwana we yavukiye amezi 9 nk'abandi bana ariko mu kuvuka kwe ntiyigeze arira, hashize amasaha abiri avutse nibwo yarize ,nyuma yakomeje kugaragara mu buryo budasanzwe, ibi byatumye umubyeyi we amujyana kwa muganga kuko yabonaga bidasanzwe. Umwana yarakomeje arakura agejeje mu mezi arindwi nibwo uyu mubyeyi yamenye ko umwana we afite ikibazo.Yatangiye kujya agaragaza ibimenyetso nk'igicuri akagwa hasi bya hato na hato, ariko no mu mitekerereze ye akabona ihabanye n'iyabantu badanzwe.Kuva ubwo yayatangiye kugaragaza ibimenyetso by'abantu bafite indwara zo mu mutwe.

    Emmanuel yatangiye kujya amenagura ibintu byose byo mu rugo ku kuburyo atashoboraga kumusiga mu rugo wenyine.Uyu mubyeyi yatangiye kujya amuzirika, nkuzirika itungo aho agiye hose aba amufite ku kiziriko ,kuva icyo gihe kugeza uyu munsi Emmanuel nta jambo na rimwe ashobora kuvuga ,uretse kuvuza induru.Emmanuel yikomerekeje amaso ye kubera guhora yikubitagura.Uyu mubyeyi atangaza ko babayeho mu buzima bubabaje kuko nta bushobozi afite bwo kumuvuza ndetse no kubona amafunguro biragoye.

    Source : https://yegob.rw/umwana-wumunyarwanda-amaze-imyaka-19-aziritse-nkitungovideo/

  • Abantu bakomeje gutangarira ibihembo BK yahembye abatwaye irushanwa ryamagare! – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuruyi wagatandatu tariki 30 zukwa cumi, nibwo habaye kunshuro ya mbere irushanwa ryiswe 'Isiganwa ryo gukinda Igihugu' ryateguwe n'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'umukino w'Amagare. Abakinnyi 72 harimo abagabo n'abagore bo mu makipe atandukanye bitabiriye iri siganwa ryabereye mumujyi wa Kigali.

    Nyuma yo gusiganwa amasaha atatu, Areruya Joseph yegukanye isiganwa mu bagabo yasize abandi maze ahembwa amafaranga ibihumbi 80,000Frw, naho Ingabire Diane yegukana isiganwa mu bakobwa ahembwa amafaranga ibihumbi 60,000Frw.

    Uwambere mu bagabo yahembwe 80,000Frw
    Uwa mbere mu bagore yahebwe 60,000Frw

    Nyuma yiri rushanwa, abakurikirana umukino w'amagare ntago bashimishijwe n'ibihembo abatsinze bahembwe, aho babinyujije kumbuga nkoranyambaga, bijujutaga bavugako aya amafaranga ari make cyane.

    Source : https://yegob.rw/abantu-bakomeje-gutangarira-ibihembo-bk-yahembye-abatwaye-irushanwa-ryamagare/

  • Antonio conte abonye ikipe nshya bidasubirwa(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo hashize nibwo tottenham yirukanye uwari umutoza wayo nyuma yo kubura umusaruro mu kibuga gusa kurubu yabonye umutoza mushya.

    Nkuko byari byakomeje kuvugwa ko Antonio Conte ariwe ugomba gusimbura Nuno Espírito Santo wari watandukanye na Tottenham Hotspur, Ejo nibwo Antonio Conte yageze I Londre kugirango aganire na Daniel Lavy uhagarariye Tottenham Hotspur.

    Ubu yamaze kuba umutoza wayo akaba yasinye imyaka 2 atoza iyi kipe kuva kuri iyi tariki  kugeza mu mpeshyi ya 2023.

    Antonio conte yitezweho umusaruro mwiza kandi agahesha tottenham ibikombe Nkuko yabikoze muri chelsea nahandi yanyuze.

    Source : https://yegob.rw/antonio-conte-abonye-ikipe-nshya-bidasubirwaamafoto/

  • Umukinnyi wa REG BBC yambitse impeta umukunzi we (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Icyishatse Hervé ukinira REG BBC yambitse impeta umukunzi we, Niwenshuti Mignone, nyuma yo kumwemerera kuzamubera umugore.

    Iki gikorwa cyabereye ku Muhima ku Cyumweru, tariki ya 31 Ukwakira 2021.

    Icyishatse ukina asatira muri REG BBC, yasabye Niwenshuti Mignone kuzamubera umugore na we arabimwemerera, amwambika impeta.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wa-reg-bbc-yambitse-impeta-umukunzi-we-amafoto/

  • Biratangaje!! Ashobora gufungwa imyaka 5 azira kubuza imbwa 2 gutera akabariro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wo muri Peru birashoboka ko azamara imyaka 5 muri gereza azira kubuza imbwa ebyiri kugira ibyo zikorera.

    Nk'uko amakuru abitangaza, uyu mugabo uzwi ku izina rya Gabriel, akaba agurisha ikawa ku nkombe z'umuhanda yabujije nkana imbwa gutera akabariro maze azitera amabuye.

    Amakuru avuga ko yazikurikiranye akazitera amabuye igihe cyose imbwa y'ingabo yagerageje gutera akabariro. Uyu mugabo ashobora kuba yarabikoze kugirango yishimishe ariko banyiri izo mbwa bahise bagana iyo murukiko.

    Source : https://yegob.rw/biratangaje-ashobora-gufungwa-imyaka-5-azira-kubuza-imbwa-2-gutera-akabariro/

  • Uwabyariye Jay Polly imfura ye yongeye gushengurwa n'agahinda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amezi abiri arashize umuhanzi munjyana ya Hip hop, Tuyishime Joshua yitabye Imana, ni inkuru yashavuje benshi mubakunzi b'umuziki mu Rwanda.

    Nyuma y'amezi abiri uyu muhanzi yitabye Imana, umugore we babyaranye umwana mukuru, ari mubagaragaje agahinda afite kubwo kubura umugabo babyaranye umwana w'umukobwa ari nawe mfura ya Jay Polly.

    Mu magambo y'icyongereza n'igifaransa Afsa wiyita Fifi Mama Cristal yagize ati 'I really miss this hondesome niggaz Joshua ,the guy use to call me my ka small size fify de fleur ça va ? à cause de toi je suis devenue maman crystal ! merçi pour tout my dear friend !2 mois déjà !it's crazy how time flies !thanks for everything i will always appreciate ngufite ku mutima.Allah akwagurire imva ashyiremo urumuri Allahuma Amiina ya Rabi '

    Source : https://yegob.rw/uwabyariye-jay-polly-imfura-ye-yongeye-gushengurwa-nagahinda/

  • Biratangaje: Ku myaka 70 umukecuru yibarutse umuhungu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukecuru w'imyaka 70, umugabo we yitwa Malhdari akaba afite imyaka 75. Bombi batuye mu cyaro cya Mora mu gace kitwa Gurujat mu gihugu cy'u Buhinde bibarutse umwana wabo nyuma yimyaka 45 barabuze urubyaro.

    IVF ni ikoranabuhanga rifasha ababyeyi bafite ibibazo byo kuba badasama mu buryo busanzwe aho umugore ategurwa, agahabwa imiti kugira ngo amagi ashobora kuvamo umwana aboneke. Nyuma yo kuboneka avanwa mu mubiri we agashyirwa muri Laboratoire. Nyuma yaho ahuzwa n'intanga z'umugabo, agasubizwa muri nyababyeyi y'umugore, umwana agatangira kwirema mu nda nk'ibisanzwe akagenda kura mbese umugore agatwita muri rusante ari nako byagenze kuri uyu mucekuru w'imyaka 70.

    Iyo hifashishijwe ubu buryo kugira ngo umugore atwite bisaba ko akurikiranwa cyane kugira ngo iki gikorwa kibashe gutanga umusaruro. Jivunben Rabari w'imyaka 70 wari ugiye gusaza atabyaye, amakuru avuga ko ari we wasabye umugabo we nawe w'umusaza rukukuri ko bajya kugerageza uburyo bwa IVF bakareba ko babona umwana none Imana yarabasubije ubu bafite ikibondo bakaba baribarutse mu kwezi gushize.

    Source : https://yegob.rw/biratangaje-ku-myaka-70-umukecuru-yibarutse-umuhungu/

  • Umuzungu yarize nk'uruhinja nyuma yo gutuburirwa n'umuhungu muto w'umwirabura (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo w'umuzungu yarize nk'umwana muto nyuma yo gutuburirwa n'umusore ukiri muto w'umwirabura wamuriye amafaranga yifashishije uburyo bw'ikoranabuhanga.

    Uyu muhungu muto utaramenyekana yifashishije imbuga nkoranyambaga maze atuburira umuzungu.uyu muzunzu yavuze ko umuhungu yamwabuye amafaranga ye,ndetse asangiza videwo igaragaza ibiganiro bagiranye.Umuzungu akaba yasabaga ko yasubizwa amafaranga ye.

    Source : https://yegob.rw/umuzungu-yarize-nkuruhinja-nyuma-yo-gutuburirwa-numuhungu-muto-wumwirabura-video/

  • AS Kigali yashimangiye ko ariyo mwami wumujy… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Ugushyingo 2021, Primus National League yari yakomeje hakinwa imikino y'umunsi wa kabiri, yarangiye Kiyovu Sport ihawe isomo rya ruhago ndetse inahabwa ubutumwa ko umujyi wa Kigali uyobowe na AS Kigali nyuma yo gutsindwa ibitego 4-0.

    Nyamara Kiyovu Sport yari yatangiye ica amarenga ko ishobora kuza kwitwara neza muri uyu mukino aho mu minota itatu ya mbere rutahizamu Emmanuel Okwi yabonyemo uburyo bubiri bwo gufungura amazamu ariko ntibyamukundira.

    Guhera ubwo AS Kigali yahise icurika ikibuga ndetse inakosora byihuse amakosa yari akozwe na Kiyovu Sport, aho ku munota wa 6' Aboubakar Lawal yakaragiye umupira Haruna Niyonzima wahise atera ishoti riremereye afungura amazamu, atsindira AS Kigali igitego cya mbere.

    Nyuma y'iminota ibiri gusa, Haruna yasunikiye umupira Dennis Rukundo wari wacunze uko umunyezamu Kimenyi Yves ahagaze, atsinda igitego cya kabiri, wavuga ko ari amakosa ya Kimenyi wari wasohotse cyane agata izamu.

    Mu gihe Kiyovu yibazaga ibiyibayeho mu minota umunani gusa, inagerageza gukosora kugira ngo igaruke mu mukino, Ishimwe Christian yazamuye umupira n'ukuguru kw'imoso awutereka ku mutwe wa Lawal wahise atsinda igitego cya gatatu cya AS Kigali ku munota wa 16.

    Imibare yahise ibana myinshi umutoza Haringingo Francis wa Kiyovu Sport kuko ikipe ye yari imaze gutsindwa ibitego byinshi kandi hakiri kare.

    Ku munota wa 22' Mugheni Fabrice wakinaga mu kibuga hagati muri AS Kigali yagize ikibazo cy'imvune mu ivi, asimburwa na Niyibizi Ramadhan wanigaragaje mu minota yari isigaye y'umukino.

    Kiyovu Sport yagerageje gukina neza yubaka kugira ngo irebe ko yakwishyura ibitego yatsinzwe ariko ntibiyikundire.

    Ku munota wa 31 Ntwari Fiacre wari mu izamu rya AS Kigali yarokoye iyi kipe ku mupira wazamukanwe neza na Okwi awuhindurira mwenewabo Muzamiru Mutyaba, awuteye mu Nguni Fiacre awukuramo.

    Aba bagande bakomeje kotsa igitutu ubwugarizi bwa AS Kigali ariko iminota 45 y'igice cya mbere irangira nta gitego babonye ahubwo binjijwe 3.

    Kiyovu yatangiye igice cya kabiri isatira, ikoresha impande zayo cyane, ihiga uburyo bwose yabona igitego ariko ibyo bagerageje byose birabangira, ntihagira ikivamo.

    Kimenyi Yves wagaragaje urwego ruri hasi n'amakosa menshi muri uyu mukino, yongeye gukora ikosa ryatanze igitego ku munota wa 84' ubwo yatangaga cadeaux kuri Niyibizi Ramadhan watsinze igitego cya kane cya AS Kigali, cyashyize akadomo ku cyizere cy'abafana ba Kiyovu cyo kwishyura ibitego batsinzwe n'ubwo n'ubundi byari bigoye ko babikora.

    Sugira Ernest winjiye mu kibuga asimbura yagerageje amahirwe y'igitego cya gatanu umukino ugana ku musozo, ariko ishoti rikomeye yateye rigarurwa n'igiti cy'izamu.

    Iminota 90 y'umukino yarangiye AS Kigali yegukanye amanota atatu itsinze mukeba wayo Kiyovu Sport ibitego 4-0, inicara ku mwanya wa mbere muri shampiyona igeze ku munsi wa kabiri, aho ifite amanota 6/6.

    Ku munsi wa gatatu wa Primus National League uzakinwa nyuma y'umwiherero w'ikipe y'igihugu, AS Kigali izakina na Gorilla FC, mu gihe Kiyovu Sport izakina na Police FC.

    Mu yindi mikino yabaye, Mukura yanganyije na Gasogi United 1-1 mu karere ka Huye, mu gihe Gorilla yanganyije na Marines FC 1-1.

    Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu;

    Rutsiro FC vs Rayon Sports

    Police FC vs Espoir FC

    Gicumbi FC vs Etoile de l'EST

    Bugesera FC vs Etincelles

    APR FC vs Musanze FC


    AS Kigali yanyagiye Kiyovu Sport 4-0 mu mukino w’abakeba b’i Kigali

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111032/as-kigali-yashimangiye-ko-ariyo-mwami-wumujyi-nyuma-yo-kunyagira-kiyovu-mu-mukino-haruna-y-111032.html

  • Umugabo yanyweye ibinini byo gutera akabariro, none dore uko byamugendekeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 49 y'amavuko, witwa Shepherd Chiwara, yapfuye azize kunywa akarenza urugero ibinini bimufasha mu gutera akabariro n'umukunzi we.

    Shepherd Chiwara wo mu Mudugudu wa Marowa muri Nyazura mu gihugu cya Zimbabwe yapfiriye mu rugo rw'umukunzi we, Stella Mafarachisi, nyuma y'amasaha atatu atera akabariro.

    Mafarachisi ni we wabimenyesheje abapolisi mu masaha ya bukeye bwaho ndetse nta gikomere cyagaragaye ku mubiri we.

    Umuvugizi w'igipolisi mu ntara ya Manicaland, Assistant Inspector Wiseman Chinyoka, yemeje ibyabereye mu Mudugudu wa Maurendi mu ijoro ryo ku wa gatandatu ushize.

    Yavuze: 'Turashobora kwemeza ko Shepherd Chiwara yasuye umukunzi we, Stella Mafarachisi kandi yamaranye igihe nawe mbere yuko bajya kuryama ahagana saa 11h'.

    'Yakangutse ahagana mu gicuku arimo kubabara mu gatuza. Ubuzima bwe bwarushijeho kumera nabi apfa nyuma y'isaha imwe n'igice'.

    'Mafarachisi yihutiye kujya kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyazura aho yatanze raporo. Nta bikomere byabonetse ku mubiri'

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yanyweye-ibinini-byo-gutera-akabariro-none-dore-uko-byamugendekeye/