Category: Uncategorized

  • Urusobe rw’ibibazo by’abakorera mu isoko rishya rya Muhanga; kuri bamwe ubukode bwikubye inshuro 10 – #rwanda #RwOT

    Iri soko rishya rya Muhanga ryatangiye gukorerwamo muri Kamena 2021, nubwo imirimo yo kuryubaka itararangira neza kuko igeze kuri 80%.

    Bamwe mu baricururizamo baganiriye na IGIHE bagaragaje ko nubwo bagiye mu isoko rya kijyambere bahuye n’imbogamizi zo kwishyura ubukode buri hejuru, mu gihe abakiriya baryinjiramo ari mbarwa.

    Impamvu bashingiraho bagaragaza ko ubukode buri hejuru ni uko isoko bakoreragamo mbere bishyuraga 8000 Frw, abandi bakishyura ibihumbi 250Frw, ariko abakorera muri iri soko nk’abacuruza imboga n’imbuto n’ibindi bishyura ibihumbi 30 Frw mu gihe abacuruza imyenda bakorera mu igorofa ya gatatu bishyura ibihumbi 80 Frw, mu ya kabiri bakishyura ibihumbi 100 Frw naho hasi bakishyura ibihumbi 150 Frw na ho imiryango yo hanze yishyurwa ibihumbi 250 Frw.

    Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati “Muri iri soko duhura n’imbogamizi nyinshi zo kwishyura amafaranga menshi kandi nta bakiliya tubona. Impamvu ya mbere ni ukuba ibicuruzwa bivangavanze bigatuma abakorera hejuru tutabona abakiliya. Nkanjye kubona ubukode birangora cyane bitewe n’uko ahanini buri hejuru kandi n’ibyo ncuruza ari bike. Bisaba gushyiramo andi mafaranga ava mu bindi bikorwa kugira ngo ubucuruzi budahagarara ariko meze nk’uri gukorera mu gihombo.”

    Umucuruzi w’imboga yagize ati “Dufite ikibazo cy’ahantu hahenze dukorera kandi nta bakiriya. Twifuza ko batugabanyiriza ku giciro, icyifuzo cyacu twakijeje ku buyobozi kandi buracyizi dukeneye ko hagira igikorwa.”

    Mugenzi we yagaragaje ko nta mucuruzi wemerewe kugera hanze y’isoko ngo abe yazana umukiliya mu rwego rwo kumuyobora kandi iyo umukiliya asanze ibyo ashaka umucuruzi atabifite ngo ntiyemerewe kumurangira mugenzi we kuko acibwa amande y’ibihumbi 100 Frw.

    Perezida w’abacuruzi mu isoko rishya rya Muhanga, Rukazabyuma Emile, nawe aheruka kubwira IGIHE ko ibi biciro bibabangamiye.

    Yagize ati “Nkanjye aho nkorera ahareba ku muhanda munini Kigali-Huye, nishyura ibihumbi 250 Frw. Twese ntabwo ibiciro tubyishimiye kuko birahanitse, turateganya kwandikira ba nyir’isoko n’akarere bakaba batugabanyiriza ibiciro.”

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko bagiye gukora ubuvugizi amafaranga akagabanywa.

    Hari abatemerewe gukandagizamo ikirenge

    Kuva iri soko ryatangira gukorerwamo ku wa 1 Kamena 2021, hashyizweho amabwiriza arigenga ndetse atangarizwa n’abacuruzi ubirenzeho agahanwa.

    Muri ayo mwabwiriza harimo ko abacuruzi badakorera muri iri soko batemerewe kuryinjiramo, abakora umurimo w’ubudozi n’undi ushobora kuba azwiho ubucuruzi hafi y’isoko.

    Guverineri Kayitesi yabwiye IGIHE ko impamvu abadozi batemerewe kuryinjiramo ari uko bahawe agakiriro kabo gakorera hafi ya gare kandi ko bari muri Koperative, bitaba bisobanutse ko bakora batatanye kandi barubakiwe ahantu habagenewe.

    Muri ayo mabwiriza kandi harimo kuba abazwi ku izina ry’abapyesi cyangwa abakomisiyoneri (ni umuntu udacururiza mu isoko runaka ariko ushobora gufasha ugiye guhaha kubona aho ibicuruzwa biri akaza guhembwa n’umucuruzi) ubuyobozi bw’isoko bwagaragaje ko batemewe ndetse banacibwa amande, abandi bagafungwa.

    Aha niho abacuruzi bagagariza imbogamizi zo kuba no mu gihe umucuruzi usanzwe ahakorera na we atemerewe kurangira umukiliya mugenzi we ucuruza ibyo adafite kuko bifatwa nko kubangamira ubwisanzure bwo kugura no gucuruza.

    Ingingo ya gatandatu y’amabwiriza yometse ku nkuta z’isoko, igaragaza ibihano bihabwa umucuruzi wagaragaye muri ibyo bikorwa birimo gucibwa ibihumbi 100 Frw by’amande ku nshuro ya mbere, yasubira agacibwa amande nk’ayo hakiyongeraho kwihanangirizwa imbere y’ubuyobozi bw’isoko naho ku nshuro ya gatatu akamburwa aho akorera ngo kuko aba agaragara nk’ugamije gusenya isoko.

    Hari n’abafungirwa mu isoko

    Hari bamwe mu bakorera muri iri soko bagaragaje ko impungenge kuko harimo icyumba gifungirwamo abarenze ku mabwiriza by’igihe gito ariko bikaba bifatwa nko gukandamiza abaturage.

    Uwatanze aya makuru yerekanye icyumba yafungiwemo, biturutse ku kuba yinjiye muri iri soko kandi nta bicuruzwa afite, akaza kuhava ajyanwa gufungwa mu kigo cy’inzererezi ariko kubwo amahirwe akaza gufungurwa arayemo rimwe.

    Umukozi ushinzwe umutekano muri iyi nyubako, yabwiye IGIHE ko atari ukubafunga nk’uko abacuruzi babivuga ngo ahubwo ari ahantu hagenwe babashyira mu gihe babona bari guteza impagarara.

    Ati “Ntabwo ari ukubafunga nk’uko babivuga ahubwo ni ahantu bajyanwa mu gihe dutegereje ko bavugana n’ubuyobozi. Ubundi ni amabwiriza yashyizweho n’isoko kandi mu nama zitandukanye abacuruzi barabisobanurirwa, rero twe icyo dushinzwe ni ukugenzura iyubahirizwa ryayo mabwiriza.”

    Kuri iki kibazo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko agiye gukora iperereza akamenya niba koko abarenze ku mabwira bafungirwamo kuko ari ibintu bidakwiye.

    Ati “Gufungwa byo ntibikwiye rwose, ntabwo mbifiteho amakuru ariko ndaza kubikurikirana kuko isoko ntabwo ari gereza.”

    Ku kijyanye n’amafaranga menshi yishyurwa, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyepfo, Bigirimana Jean Bosco, yavuze ko bikiri kwigwaho ngo harebwe uko bagabanyirizwa.

    Yasabye abacuruzi kumva ko nubwo ari isoko rusange ariko harimo n’ishoramari bityo ko amafaranga batangaga mu isoko rya kera atabura kwiyongera kuko na rwiyemezamirimo akeneye kunguka ariko hazashingirwa ku bushobozi bwa buri umwe.

    Abakorera mu isoko rya Muhanga bagaragaza ko ibiciro by’ubukode bihanitse

    source : https://ift.tt/3mO49J3

  • Bwa mbere Ikibuga cy’Indege cya Kamembe cyakoreweho urugendo rwa nijoro – #rwanda #RwOT

    Mu Ukwakira umwaka ushize, nibwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ari kumwe n’abandi bayobozi basuye iki kibuga bashaka kureba aho imirimo yo kucyagura igeze.

    Byari biteganyijwe ko irangira muri Nyakanga uyu mwaka, igafasha mu rujya n’uruza by’umwihariko mu korohereza abacuruzi bo mu Rwanda n’abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ni imirimo yakozwe bigizwemo uruhare na Banki y’Isi. Inyandiko ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, igaragaza mu bigomba gukorwa mu gihe cya vuba mu ngeri yo gutwara abantu n’ibintu harimo no kuvugurura Ikibuga cya Kamembe n’icya Rubavu.

    @RwandaTrade through the @GGltfp and in collaboration with RAC and RCAA successfully tested the first night flight to KME airport. This will allow Rwandair provide night flights to traders from both Rusizi and Bukavu in DRC. The project has been funded by Worldbank. pic.twitter.com/f5XX4NyI95

    — Min of Trade |Rwanda (@RwandaTrade) November 5, 2021

    RwandAir yabonye uburyo izajya ikorera i Rusizi ingendo zo mu masaha y’ijoro

    Iki kibuga cyashyizweho amatara ku buryo RwandAir izajya ihakorera ingendo zo mu masaha y’ijoro

    Mu mwaka ushize, imirimo yo kwagura iki kibuga yari irimbanyije. Iyi foto yafashwe muri Nyakanga 2020

    source : https://ift.tt/301vRtg

  • Hamuritswe inkoranyamagambo izajya ikoreshwa mu by’amategeko – #rwanda #RwOT

    Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko, Mukantaganzwa Domitille, yavuze ko iyi nkoranyamagambo izafasha abanyamategeko kurushaho kumenya amagambo yose akoreshwa mu mwuga w’ubucamanza ndetse no kubafasha kurushaho kuyegeranya.

    Yagaragaje ko itandukanye cyane n’iyari isanzwe ikoreshwa kuko yo yari yaranditswe mu ndimi ebyiri gusa ari zo Igifaransa n’Ikinyarwanda ariko iyi nshya yanditswe mu ndimi eshatu.

    Yagize ati “Umwuga w’amategeko kimwe n’indi urangwa no gukoresha amagambo yihariye. Umuntu wese usoma, ukoresha amuga(amagambo yihariye mu mwuga runaka) aba agomba kwitondera ayo akoresha. Iyi nkoranya yateguwe hagamijwe gushyikiriza abanyamategeko b’umwuga igikoresho kizabafasha gusobanukirwa neza no kwegeranya amuga y’amategeko.”

    Inkoranyamahambo yakoreshwaga yashyizweho mu 2000 na Minisiteri y’Ubutabera. Ngo ntiyari yuzuye kuko amategeko y’u Rwanda yandikwa mu ndimi eshatu kandi buri rurimi rwose ruba rufite agaciro kangana. Ikindi ni uko hagiye habaho amavururura menshi mu mategeko.

    Yakomeje agira ati “Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko yabonye ko hari hakenewe inkoranya y’amuga y’amategeko inogeye abayikoresha kandi ihuje n’imiterere y’ubu y’amategeko y’u Rwanda, niko gutegura iyi yanditse mu ndimi eshatu.”

    Yasabye abanyamategeko kuzarushaho kuyikoresha neza bikagabanya amagambo mvamahanga yakoreshwaga mu nkiko ndetse agaragaza ko mu gihe hari icyakenerwa kongerwamo cyangwa kuvugururwa biteguye kubikora.

    Umukozi muri iyi Komisiyo, Nikuze Emmanuel, yasobanuyue ko amagambo arimo akiri makeya ugereranyije n’ingeri z’amategeko ariko ko bibaha umukoro wo gukomeza gukora ubushakashatsi.

    Inkoranya y’amuga y’amategeko yamuritswe ni iy’ibanze kuko hazagenda hakorwa ibindi byiciro bitandukanye bigamije kongera amuga akoreshwa mu ngeri zinyuranye z’amategeko.

    Igizwe n’impapuro 532, ikaba ikubiyemo amuga 2698 akunze gukoreshwa mu mategeko kandi asobanuye mu buryo bukwiriye mu ndimi eshatu, Ikinyarwanda, icyongereza n’Igifaransa.

    By’umwihariko izajya ikoreshwa n’abandika amategeko mu nzego za leta, abavoka, abahesha b’inkiko, abacamanza, abagenzacyaha, abashinjacyaha, abashakashatsi, abarimu n’abanyeshuri bo mu mashuri yigisha amategeko.


    source : https://ift.tt/3o16NdR

  • 404 ERROR | #rwanda #RwOT

    source : https://ift.tt/3mMluSE

  • Col Patrick Karuretwa yazamuwe mu ntera anahabwa inshingano nshya #rwanda #RwOT

    Brig Gen Karuretwa mbere yo guhabwa uyu mwanya, yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Diviziyo ya Kabiri y’Ingabo ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Mbere yaho, yabaye Umunyamabanga Mukuru wihariye wa Perezida wa Repubulika guhera mu 2013 kugeza mu ntangiriro za 2021.

    Brig Gen Karuretwa ubusanzwe ni umunyamategeko kuko yaminuje muri Kaminuza y’ Rwanda mu 2000 mbere yo gukomereza muri The Fletcher School at Tufts University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakuye Masters mu mategeko mpuzamahanga.

    Muri iyi kaminuza kandi hagati ya 2008-2009 yahize amasomo ajyanye n’Umutekano Mpuzamahanga hamwe n’Umutekano wa muntu.

    Nyuma yaho, yamaze imyaka 10 akora muri Perezidansi ya Repubulika ku myanya itandukanye, bwa mbere kuva muri Nyakanga 2011 kugera muri Werurwe 2016 yari Umujyanama mu by’umutekano.

    Kuva mu Ugushyingo 2013 kugera muri Nyakanga 2021, bwo yari Umunyamabanga wihariye w’Umukuru w’Igihugu.

    Amaze imyaka irenga 30 mu gisirikare cy’u Rwanda. Mu Ugushyingo 2019 yari yazamuwe mu ntera ava ku ipeti rya Lieutenant Colonel agirwa Colonel.

    RDF PRESS RELEASE — PROMOTION AND APPOINTMENT IN THE RWANDA DEFENCE FORCE pic.twitter.com/8oglgR8c7L

    — Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) November 5, 2021

    Source : https://imirasire.com/?Col-Patrick-Karuretwa-yazamuwe-mu-ntera-anahabwa-inshingano-nshya

  • Omah Lay utegerejwe i Kigali bwa mbere yavuze ku by’urukundo rwe na Tanasha wabyariye Diamond #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’umunya-Nigeria, Omah Lay utegerejwe i Kigali muri uku kwezi, yemeje ko yari mu rukundo n’umukobwa w’umunyakenya ariko yirinda gutangaza izina, benshi bahita bashimangira ko ari Tanasha Donna.

    Mu minsi ishize nibwo haje inkuru y’uko Tanasha Donna wahoze akundana na Diamond Platnumz bakaza no kubyarana ari mu rukundo n’umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Omah Lay, ariko impande zombi zirinze kuba zagira icyo zibitangazaho.

    Uyu muhanzi mu mpera z’icyumweru gishize yari muri Kenya, aganira n’itangazamakuru, yavuze ko yari afite umukunzi w’umunyakenya ariko ubu atari mu rukundo.

    Ati 'nari mfite umukunzi w’umunyakenya. Ariko ubu nta mukunzi mfite ndi uwa buri umwe, urukundo rw’abanyakenya ruratangaje.'

    Abajijwe niba umukobwa bakundanye ari Tanasha Donna, yagize ati 'nta mukunzi mfite ubu. Navuze ko nari mfite umukunzi ukomoka muri Kenya ariko ubu ndi njyenyine. Sinshaka kuvuga ku byavuzwe byo kuri Instagram… amashusho n’ibindi.'

    Benshi bahise bakeka ko ntakabuza ari Tanasha Donna ahubwo bakaba baratandukanye.

    Omah Lay akaba ategerejwe i Kigali aho azataramira abanyarwanda mu gitaramo cya Kigali Fiesta kizaba tariki ya 13 Ugushyingo 2021.

    Omah Lay yavuze ko yakundakanye n’umukobwa ukomoka muri Kenya ariko yirinda kuvuga izina rye

    Tanasha Donna yavuzwe mu rukundo na Omah Lay

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/omah-lay-utegerejwe-i-kigali-bwa-mbere-yavuze-ku-by-urukundo-rwe-na-tanasha-wabyariye-diamond

  • Uko MC Tino abona Alyn Sano n’ibihangano bye (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari mu kiganiro cy’imyidagaduro MC Tino asigaye akora kuri KT Radio guhera saa cyenda kugeza saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.

    Kurikira ikiganiro kirambuye bagiranye:

    source : https://ift.tt/3CPtXds

  • Umuyobozi mukuru wa Gendarmerie Nationale ya Santrafurika yashimye imikorere y’Ishuri rya Polisi ry’i Gishari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri iri shuri yakiriwe n’Umuyobozi mukuru wa PTS-Gishari, CP Robert Niyonshuti, amwereka iryo shuri ndetse anamugaragariza gahunda y’amasomo ahatangirwa.

    CP Niyonshuti yagize ati “PTS-Gishari ni rimwe mu mashuri ya Polisi y’u Rwanda atanga amahugurwa atandukanye ajyanye n’umwuga wa Polisi, twavuga amahugurwa ahabwa abitegura kuba abapolisi bato ndetse n’abitegura kuba ba Ofisiye bato. Hanahugurirwa abitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro ndetse tunahugura abunganira urwego rw’uturere mu kwicungira umutekano (DASSO).”

    CP Niyonshuti yeretse umushyitsi ibisabwa buri muntu wese kugira ngo yitabire amasomo atangirwa muri PTS-Gishari, agaragaza ko byose bitangazwa mbere y’uko umuntu aza muri iri shuri ku buryo aza abizi ndetse Polisi na yo ikagenzura neza ko buri muntu yaje yujuje ibisabwa.

    Umuyobozi wa PTS-Gishari yashimiye Umuyobozi mukuru wa Gendarmerie ya Repubulika ya Santrafurika kuba yasuye irryo shuri, anamugaragariza ko Polisi y’u Rwanda yiteguye gusangira ubunararibonye mu bintu bitandukanye harimo n’amahugurwa.

    Aherekejwe na CP Niyonshuti, Gen Urlich yagejejwe ahantu hatandukanye muri iryo shuri yirebera bimwe mu bikorwa remezo bihari ndetse n’amasomo arimo kuhatangirwa.

    Uwo muyobozi yishimiye Polisi y’u Rwanda ndetse n’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri rusange, avuga ko ari ikitegererezo mu bijyanye n’umutekano, ko uruzinduko yagiriye mu Rwanda hari icyo azarwungukiramo.

    Yagize ati “Uruhare rw’inzego z’umutekano z’u Rwanda ni ntagereranywa mu kugarura amahoro mu gihugu cyacu cya Repubulika ya Central Africa. Nanejejwe n’amahugurwa atangirwa muri iri shuri, yo ubwayo arasobanura ibikorwa tubonana Polisi y’u Rwanda haba hano mu Rwanda n’aho iba yagiye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu mahanga.”

    Yakomeje avuga ko ibikorwaremezo yabonye muri PTS-Gishari bihura neza n’amasomo ahatangirwa, ashimangira ko na bo bagiye kohereza abashinzwe umutekano bakaza guhugurirwa muri PTS-Gishari.

    Gen Landry Urlich Depot n’intumwa ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itandatu.

    source : https://ift.tt/305uiKG

  • Abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi bigishijwe kuzimya inkongi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bigishijwe uko bakwifashisha kizimyamoto mu kuzimya inkongi
    Bigishijwe uko bakwifashisha kizimyamoto mu kuzimya inkongi

    Aba baturage bavuga ibi, nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi bwihuse; ku wa Kane tariki 4 Ugushyingo 2021, yabigishije uko bakwikorera ubutabazi bw’ibanze, mu gihe habaye inkongi y’umuriro, mu gukumira ingaruka zayo.

    Mu byo bigishijwe harimo uko bakwifasha bimwe mu bikoresho birimo n’ibyo mu ngo, bakabasha kwitabara, bazimya inkongi y’umuriro igihe ibayeho.

    Umwe mu batuye muri uwo mudugudu witwa Karigirwa Lucie yagize ati: “Nanejejwe no gusobanukirwa uko hari ibikoresho byo mu rugo nari ntunze, nanabikoresha mu mirimo isanzwe yo mu rugo ya buri munsi, ariko ntazi ko nshobora kuba nabyifashisha mu kwikorera ubutabazi bwihuse nkazimya inkongi y’umuriro, wenda itewe na Gaz cyangwa indi nkongi yoroheje. Nasobanukiwe ko atari inkongi y’umuriro iyo ari yo yose izimishwa amazi nk’uko twabyibwiraga. Nkatwe abadamu bo muri uyu Mudugudu, dukunze gukoresha Gaz cyane mu guteka amafunguro, ariko ntitwari dusobanukiwe uko twabyifatamo mu gihe habayeho nk’inkongi iturutse ku ikoreshwa rya gaz”.

    Ati “Hari nk’ubwo umuntu yaba ayitetseho wenda nk’umugozi wayo wafungutse, ishyiga ryayo ryagize ikibazo, cyangwa se n’icupa ryayo, umuntu yarangara gatoya, wenda atanabimenye, ikaba yateza iyo nkongi. Twigishijwe uburyo bworoshye bwo kuyizimya umuntu akoresheje ikiringiti cyangwa isume itose, akayirambika ahari umuriro, ikawuzimya byihuse kandi mu buryo bworoshye”.

    Kuba abatuye mu Mudugudu w
    Kuba abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi bakoresha Gaz, ni ngombwa ko basobanukirwa n’uko ubutabazi bw’ibanze bukorwa mu gihe haramuka habayeho inkongi

    Mu byo aba baturage basobanuriwe ni uko inkongi y’umuriro ibaho bitewe n’uburangare, ubujiji cyangwa igaterwa n’impanuka.

    Abahuguwe bo muri uyu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, ngo kuba batuye aho begeranye mu mudugudu; ngo byari ngombwa gusobanukirwa n’uburyo bwo kuyihosha, kugira ngo bibongerere amahirwe yo kutagerwaho n’ingaruka zikomeye igihe habayeho inkongi.

    Benimana Jean Pierre utuye muri uyu mudugudu, yunga mu rya mugenzi we, agira ati: “Icyo twungutse ni uko twakoresha kizimyamoto, kuko n’ubundi aya mazu batwubakiye na zo ziriho, tukabasha kwirwanaho, tukaburizamo inkongi y’umuriro cyangwa igahosha mu gihe dutegereje ubundi butabazi bwa Polisi. Muri make ubu bumenyi twari tubukeneye cyane, kuko ukurikije ukuntu dutuye mu Mudugudu, mu mazu yegeranye, bishoboka ko inkongi yabaho ikaba yateza akaga mu gihe abantu badasobanukiwe n’uburyo bwo kuyihosha”.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, SSP Jean Pierre Kanobayire, yasobanuye ko kumenya uburyo bw’ibanze bwo kwitabara mu gihe habayeho inkongi y’umuriro ari ingenzi mu gukumira ingaruka ziyiturukaho zikunze kubaho.
    Akangurira abahuguwe, ko ubwo bumenyi bajya babushingiraho baramira ubuzima bwabo n’ubw’abandi.

    Abaturage bavuze ko ubu bumenyi bwo kuzimya inkongi y
    Abaturage bavuze ko ubu bumenyi bwo kuzimya inkongi y’umuriro bari babukeneye

    Yagize ati: “Twaberetse ibintu bikunze kuba intandaro y’inkongi, ariko kandi tubahugura n’uburyo bwose bakoresha bakitabara byihuse igihe icyo ari cyo cyose umuriro ubayeho. Bariya twahuguye, basanzwe batuye mu Mudugudu w’icyitegererezo, ufite ibikoresho bihagije bashobora kwifashisha mu kuzimya inkongi y’umuriro mu gihe cyose wabatera mu buryo butunguranye. Kuba bose banakoresha gaz, ni ngombwa ko basobanukirwa icyo bakora mu gihe yaba iteje inkongi y’umuriro; mu rwego rwo kwirinda ko yabateza amakuba”.

    Ati: “Hejuru y’ibi, tunabashishikariza ko igihe babonye ko inkongi ifite ubukana, bajya bihutira kwifashisha telefoni, bagatabaza Polisi ishami rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro, rikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, kugira ngo ibagoboke umuriro utarabateza akaga gakomeye”.

    SSP Jean Pierre Kanobayire ukuriye Polisi mu Karere ka Musanze, asaba abaturage kwirinda inkongi no kujya bihutira gutabaza Polisi mu gihe babonye inkongi ifite ubukana
    SSP Jean Pierre Kanobayire ukuriye Polisi mu Karere ka Musanze, asaba abaturage kwirinda inkongi no kujya bihutira gutabaza Polisi mu gihe babonye inkongi ifite ubukana


    source : https://ift.tt/3GWPiEm

  • Myugariro Nyandwi Sadam yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Aba bombi basezeraniye mu Murenge wa Nyakabanda, mu Karere ka Nyarugenge ku wa Kane tariki ya 4 Ugushyingo 2021.

    Bombi bazasezerana mu idini ya Islam i Nyamirambo kwa Kadafi mu muhango uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Ugushyingo 2021.

    Ku Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2020,nibwo Nyandwi Sadam yateye ivi yambika impeta Denise mu birori byabereye kuri Heart Land Hotel i Nyamirambo.

    Nyandwi Sadam yarahiriye kubana na Denise nyuma y'imyaka isaga 5 bakundana.

    Ubwo yateraga ivi,Nyandwi Sadam yatangaje ko impamvu yahisemo kuzabana n'uyu mukobwa ari uko ari mukobwa witonda kandi abona amunyuze umutima.

    Yagize ati”ni umukobwa mwiza kandi witonda, igihe tumaranye nasanze ari we wambera umwunganizi kuko hari byinshi duhuje.”

    Nyandwi Sadam yakiniye amakipe atandukanye nka Espoir FC maze kuva muri 2017 asinyira Rayon Sports, mu Kuboza 2019 yaje kwerekeza muri Musanze FC akinira kugeza uyu munsi.







    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/myugariro-nyandwi-sadam-yasezeranye-imbere-y-amategeko-n-umukunzi-we-amafoto