Category: Uncategorized

  • Iyo nibutse ko navutse nibuka agaciro ka mama – Tijara Kabendera(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umunyamakurukazi ukunzwe cyane mu Rwanda, Tijara Kabendera avuga ko n’ubwo iyo umuntu yavutse ari we bifuriza isabukuru nziza, we atajya yibagirwa gutekereza kuri nyina kuko ahita yibuka agaciro ke.

    Tariki ya 1 Ugushyingo, umunyamakurukazi Tijara Kabendera yagize isabukuru y’amavuko, kimwe mu byo abantu bamubajije ni ukuba iyo abantu bavutse bishimira ko bavutse ariko bakibagirwa uwari ku gise uwo munsi, mu kiganiro na ISIMBI, yavuze ko we atajaya amwibagirwa ahubwo ari wo mwanya wo kwibuka agaciro ke.

    Ati 'naripositinze, kwa kundi dusigaye dutebya ndavuga ngo uyu munsi munteteshe na MoMo irakora, umuntu yahise anyandikira ngo none se uwari ku gise we biragenda bite? Ariko njyewe namutekerejeho kuko buri gihe iyo nibutse ko navutse nibuka agaciro ka mama wanjye.'

    Tijara kandi yavuze ko ku munsi we w’amavuko umubera umunsi mwiza wo gushimira Imana ibyo yamukoreye byose ndetse akayisaba no gukomeza kumurinda.

    Tijara kabendera iyo yibutse ko ari ho yibuka agaciro ka nyina

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/iyo-nibutse-ko-navutse-nibuka-agaciro-ka-mama-tijara-kabendera-video

  • Uko 'Influencers' kuri Twitter bahabwa akayabo ngo bagorore ibivugwa kuri Perezida Uhuru Kenyatta #rwanda #RwOT

    Abashakashatsi muri Kenya bavumbuye ko abantu bafite ababakurikira benshi kuri Twitter (Influencers) bahawe amafaranga kugira bagorore ibivugwa kuri Perezida Uhuru Kenyatta nyuma y'aho bimenyekaniye ko umuryango we ufite ama-kompanyi y'ibanga mu bihugu byo hanze akora ubucuruzi.

    Report title page

    Mu kwezi gushize nibwo hasohotse inyandiko yahimbye 'Pandora Paper' yakozwe n'abanyamakuru b'ibihanganye mu gukora inkuru zicukumbuye, ivuga ku mitungo n'ubucuruzi by'ibanga by'abategetsi n' abanyapolitiki batunze akayabo k'amafaranga bakesha ubucuruzi n'ibigo byabo bwite bikora ubucuruzu mu ibanga, mu bashyizwe ku karubanda hakazamo n'umuryango wa Perezida Uhuru Kenyatta.

    Ibucukumbuzi bwakozwe n' Ikigo kitwa Mozilla Fondation hagamijwe kureba uburyo Twitter ikoreshwa mu gutuma abantu bavuga cyangwa babona ibintu mu buryo runaka muri Kenya, bwasanze  abafite abantu babakurikirana benshi barakoreshejwe ngo ibitari byiza byavuzwe kuri Kenyatta nyuma y'ibyasohotse mu nyandiko ya pendora paper.

    Inkuru dukesha urubuga rwa Mozilla Fondation ivuga ko izi nyandiko zikimara kujya ku karubanda, Perezida Kenyatta yavuze ko gukorera ku mugaragaro ku bijyanye n'amafaranga ari ikintu gikenewe cyane ndetse ko hazatangwa ibisobanuro ku byamuvuzweho we n'umuryango we.

    Abashakashatsi Odanga Madung na Brian Obilo banenze cyane uyu mutegetsi bavuga ko yishyuye akayabo aba (Influencers) bakagorora ibyavugwaga n'abamunenga gukora ibikorwa by'ubucuruzi mu ibanga.

    Madung yavuze ati 'Igihe Pandora Papers [inyandiko] zasohoka ubwa mbere, abanya-Kenya bakoresha Twitter barashegeshwe cyane kubona ko perezida wabo arimwo. Ariko umunota ku munota, haradutse itsinda ry'abantu bashyigikira umukuru w'igihugu bakandika kuri twitter ubutitsa bavuga ko ibyavuzwe ku mukuru w'igihugu ari ibinyoma byambaye ubusa.'

    Bakomeza bavuga ko abandikaga ubu butumwa bamwe bakoreshaga amazina y'amahimbano mu gihe hari n'abandi bantu bazwiho kuba 'Influencers' babishyushyemo bagorora ibyavuzwe ku mukuru w'igihugu bakoresheje amazina yabo bwite.

    Magingo aya Twitter yahagaritse konte 230 kubera zirenga ku mategeko yayo agenga ubutumwa umuntu yohererezwa n'uwo badasanzwe boherezanya ubutumwa.

    Pendora Paper ni bande yashyize mu majwi?

    Abategetsi n'abahoze ari bo bagera kuri 35 hamwe n'abakozi ba leta barenga 300 bari muri izi nyandiko bahimbye Pandora Papers zivuga ku gukoresha kompanyi zo mu mahanga.

    Perezida Ali Bongo wa Gabon, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya na Denis Sassou-Nguesso wa Congo Brazzaville nibo bakuru b'ibihugu bya Africa bari mu mirimo bavuzwe muri izi mpapuro.

    Izi nyandiko kandi zatunze urutoki leta y'Ubwongereza zigaragaza uko Perezida Ilham Aliyev wa Azerbaijan n'umuryango we bungutse miliyoni £31 bagurishije umutungo wabo umwe i Londres kuri Crown Estate ishinzwe imitungo y'Umwamikazi ikagenzurwa na minisiteri y'imari.

    Ubugenzuzi bw'izi 'documents' hafi miliyoni 12 nibwo bunini cyane bwateguwe na International Consortium of Investigative Journalists (ICIJ), ifatanyije n'abanyamakuru barenga 650.

    Perezida Uhuru Kenyatta

    Izi nyandiko zavuye muri kompanyi 14 zitanga zserivisi z'imari mu bihugu birimo British Virgin Islands, Panama, Belize, Cyprus, United Arab Emirates, Singapore n'Ubusuwisi.

    Zerekana uko ba nyiri imitungo bakoresheje ibigo byo mu mahanga bigera ku 95,000 mu kubagurira no kugenga imitungo yabo rwihishwa mu nyungu zabo.

    [email protected]

     

     

    The post Uko 'Influencers' kuri Twitter bahabwa akayabo ngo bagorore ibivugwa kuri Perezida Uhuru Kenyatta appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/05/uko-influencers-kuri-twitter-bahabwa-akayabo-ngo-bagorore-ibivugwa-kuri-perezida-uhuru-kenyatta/

  • Umugore bivugwa ko ari uwa mbere watsindiye 'Permis’ i Bweyeye yateje sakwesakwe #rwanda #RwOT

    Ni ifoto yashyizwe ku rubuga n’Umunyamakuru Ingabire Egidie Bibio aho bigaragara ko na we ari ifoto yakuye ahantu yari yatanzweho igitekerezo ko uwo mugore witwa Uzayisenga Marthe abaye umugore wa mbere wegukanye ruriya ruhushya rwa B.

    Ingabire Egidie Bibio yagize ati 'Ishimwe kuri Polisi y’u Rwanda. Uyu mugore wanditse amateka muri Bweyeye arashima.'

    Gatete Nyiringabo Ruhumuriza na we ukunze gukoresha imbuga Nkoranyambaga, akaba abarwa nk’umwe mu bazifiteho ijambo mu Rwanda, yahise avuga ko kuba uriya mugore yabonye uruhushya rwa Burundu rwo gutwara ibinyabiziga bigiye kumusubiza inyuma.

    Mu butumwa busubiza buriya bwa Bibio, uyu Gatete Ruhumuriza yagize ati 'Mushobora gutekereza ko ari ikintu kiza ariko uyu mubyeyi ntazongera guhinga agiye kwimukira i Kigali ubundi ashake akazi kari hagati y’Ibihumbi 80 n’ 100 mu gihe gukodesha inzu nto ari ibihumbi 30 kandi akaba agiye no gusiga abana be.'

    Umunyamakuru Aissa Cyiza na we yahise aza asubiza uyu Gatete, agira ati 'Ubwose ubizi gute ko adasanzwe afite imodoka ariko kuko nta ruhushya ashaka abashoferi, ishimire intambwe y’abandi, yajyaga yishyura abashoferi buri munsi ariko imodoka yajyanaga imyaka ku isoko agiye kujya ayitwarira ubundi abashe kujyana abana be mu ishuri ryiza.'

    Uwitwa Itonde Biryogo na we yagize ati 'Arashima iki se ? abure kwishima we wayikoreye ngo arashima police ? Noneho bazayimuhere ubuntu turebe.'

    Uwitwa Umugisha we yaje avuga ku byatangajwe na Egidie Bibio ati 'Egidie rwose ! Uba umuyobozi, umunyamakuru, uri iki muri byo ? Narumiwe.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umugore-bivugwa-ko-ari-uwa-mbere-watsindiye-Permis-i-Bweyeye-yateje-sakwesakwe

  • Nta mwuga udakiza: Niyomukiza yazamuwe n’ububoshyi bw’imipira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Niyomukiza avuga ko kuboha imipira byamukuye mu bukene
    Niyomukiza avuga ko kuboha imipira byamukuye mu bukene

    Niyomukiza uyu hamwe n’umugabo we batuye mu Mudugudu wa Karumbi, Akagari ka Ruhunga, Umurenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyamagabe.

    Mu myaka itanu ishize bari batuye mu nzu yubakishije ibiti, ihomesheje ibyondo, mbese inzu yari imeze nk’iz’abakene bandi batuye mu cyaro cy’Akarere ka Nyamagabe babarizwamo. Ariko ubungubu batuye mu ijyanye n’igihe, iteye umucanga n’irangi, ifite n’amadirishya ndetse n’inzugi z’ibirahure.

    Igishimisha Niyomukiza kurusha ni uko iyo arebye abona urugo rwe n’abe bakeye, akavuga ko ubu na bo ari abasirimu, kuko ubukene babusize inyuma.

    Niyomukiza aboha n
    Niyomukiza aboha n’amashale, bakamugurira agatera imbere

    Ibi kandi ngo babikesha icyemezo cyo kwiga umwuga w’ubudozi yafashe, nyuma yo kwegera abandi bagore bakamugira inama yo gushaka umwuga akora, kuko ngo na bo basanze ubuhinzi bwonyine butabazamura, cyane ko n’imirima yo guhinga bafite ari mitoya.

    Agira ati “Ngishakana n’umugabo wanjye, nta kazi twagiraga. Twageze mu rugo tubaho nk’abantu b’abakene, tugahingira amafaranga, tukajya inama tukayoberwa icyo gukora. Nareba ababyeyi bo mu yindi midugudu no mu yindi mirenge nkabona barasa neza. Ndabegera turaganira, umwe arambwira ati reba ikintu cyo gukora ku buryo wajya uhorana amafaranga ku mufuka.”

    Icyo gihe ngo yegereye umugabo we, amubwira ko ibyo guhinga byonyine bidahagije, ko yumva ashaka kwiga umwuga, na we amubwira guhitamo uwo ashaka akamufasha kuwiga. Yahisemo kwiga kuboha imipira.

    Imashini bifashisha mu kuboha imipira zishobora gukora imideri inyuranye
    Imashini bifashisha mu kuboha imipira zishobora gukora imideri inyuranye

    Amaze kubimenya ngo baricaye na none, basanga hakenewe imashini nyamara nta mafaranga bafite, maze begera Sacco ibaguriza amafaranga ibihumbi 350, barayigura.

    Niyomukiza ati “Imashini ndaza ndayikoresha, hashize nk’amezi abiri mba nguze iyindi.”

    Abaturanyi ngo batangajwe n’ukuntu babona ari gutera intambwe igana iterambere, batangira kujya bamwegera na bo akabigisha, ariko uwo yigishije akamwishyura ibihumbi 100, na we akamwerekera imideri yose ishoboka imashini ishobora gukora.

    Yongeraho ko n’ubwo abantu bakunze kubona imipira ikoze mu muderi umwe, cyane cyane iy’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, imashini bifashisha ubundi zigira imideri myinshi.

    Biyujurije inzu nziza babikesha kuboha imipira
    Biyujurije inzu nziza babikesha kuboha imipira

    Ati “Niba ushaka kuboha umuderi w’amapfundo, uba ufite uko ubigenza ya mapfundo akaba ari yo asohokamo. Niba se ushaka umuderi w’ubudodo buvangavanze, na bwo uba ufite uko ubigenza, bikagenda uko ubishaka. Iriya mashini iboha ibintu byinshi bitandukanye, ni uruganda rwa made in Rwanda.”

    Umupira uboshye mu buryo busanzwe awubohera amafaranga ibihumbi bine, na ho uw’umuderi udasanzwe akawubohera ibihumbi bitanu, kandi ku munsi ngo ashobora kuzuza imipira 10.

    Ati “Ku kwezi nshobora kwinjiza amafaranga ibihumbi 80, na ho mu gihe cy’abanyeshuri nshobora gukorera n’ibihumbi 150 cyangwa 180 bitewe n’uko umukozi nashyizeho kumfasha na we yabashije gukora vuba.”

    Umugabo we kugeza ubu ngo yita ku nka boroye, kandi ngo azifata neza ku buryo hari nk’izo bashobora kubishyura ibihumbi 600, kandi urugo rwabo ngo ruhoramo amata.

    Inzu bari batuyemo mbere yari iya gikene
    Inzu bari batuyemo mbere yari iya gikene

    Icyakora, Niyomukiza ubu ari kumushishikariza kuzajya amufasha mu kuboha imipira, kandi ngo abona amaherezo azamwemerera bakabigira umwuga ubatunze, kuko na we yabyize akaba yaranabimenye.

    Uwo mugore asaba n’abandi bagenzi be gushakisha umwuga bakora, banashaka bagakora ububoshyi bw’imipira, kuko ngo yasanze byabatunga.


    source : https://ift.tt/3EJW9yU

  • Musanze: Imiryango ituye mu manegeka irasaba kwimurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Impungenge ziba ari zose bitewe n
    Impungenge ziba ari zose bitewe n’amazi yuzura mu ngo z’abaturage

    Abagaragaza icyo kibazo ni abaturage bo mu Kagari ka Cyogo batuye munsi y’umusozi, ahakunze kwibasirwa n’ibiza bituruka ku mazi y’imvura igwa ari nyinshi, ikamanukana amabuye manini, imicanga n’ibitsitsi by’ibiti bituruka mu musozi ukikije umubande batuyemo, bikiroha mu ngo zabo.

    Ndagijimana Fidèle wo mu Mudugudu wa Karuyege, yagize ati “Dutuye munsi y’umusozi, aho imvura igwa ikaduteza ibiza by’amazi amanukana ibibuye binini abikuye mu mpinga, biri kumwe n’imisenyi hamwe n’ibishyitsi by’ibiti bikiroha mu mazu yacu. Abatuye muri kano gace twese tubayeho tudatekanye”.

    Ati “Imvura itonyanga gato tukarara duhagaze kuko tuba tuvuga tuti isaha iyo ariyo yose yaba nyinshi, twasohoka tugakizwa n’amaguru twirinda ko idutembana. Tukaba twifuza ko Leta itwimura aha hantu burundu, idushakire ahandi idutuza heza hadashyira ubuzima bwacu mu kaga, kuko turambiwe kubaho turi ku nkeke”.

    Ibiza byangiza amazu n
    Ibiza byangiza amazu n’ibiyarimo abaturage bakaramura mbarwa

    Imiryango myinshi mu yibarizwa muri Kagari ka Cyogo, imaze iminsi yarakuwe mu byayo n’ibiza, byaturutse ku mvura yaguye ari nyinshi mu byumweru bitatu bishize, isiga abaturage iheruheru, ubu bakaba barimuriwe mu mazu bakodesherezwa n’Umurenge.

    Imyaka yabo igizwe n’ibigori, urutoki, inyanya n’ibindi bari barahinze yangijwe n’ibyo biza, bisenya amazu andi yangirika bikabije.

    Aba baturage bahamya ko ibi bibaye mu gihe bari barakomeje kwihambira, ngo bakomeze bahature, aho batekerezaga ko bazagera igihe bakabona agahenge, ariko ngo uko iminsi ihita ibyo biza bikomeza kubakururira ibihombo; ku buryo hatabayeho kubashakira igisubizo kirambye, bazisanga barahindutse abatindi nyakujya.

    Uwitwa Nyirabagenzi Pascasie yagize ati “Turahinga imyaka yacu ntidusarure ibyo tuba twiteze kubera ko ibiza biba byayitembanye. Nk’ubu iyo twari twarahinze yose ibyo biza byarayikukumbye ku buryo ubu twibaza uko mu mezi ari imbere tuzaba tubayeho tudafite ibyo kurya. Ku bwacu twifuza ko Leta yadufasha, ikadushakira ubundi butaka dutuzwaho, igisubizo kirambye cy’ahangaha hatuzengereje ikazaba icyigaho nyuma twaramaze kuhava”.

    Bimwe mu byo aba baturage bagarukaho bitiza umurindi ibi biza, ngo ni imigezi ibarizwa muri kano gace, harimo uwitwa Nyamukwana, Nyabeshaza, umugezi wa Mararo n’undi witwa Mbizi, mu gihe cy’imvura ikunze kurengerwa n’amazi, akisuka mu ngo z’abaturage no mu mirima yabo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Murekatete Triphose, avuga ko mu miryango babaruye, igera kuri 24 ariyo basanze ikomerewe ku buryo igomba kwimurwa burundu, igashakirwa ahandi ituzwa.

    Kubona aho banyura ngo biba ari ihurizo rikomeye
    Kubona aho banyura ngo biba ari ihurizo rikomeye

    Yagize ati “Bigaragara ko amazu ituyemo ari mu manegeka akabije, kuko ari munsi y’umusozi. Imvura iyo iguye, ibateza ibibazo binashobora kubakururira urupfu. Icyo twakoze ku ikubitiro ni ukubanza gushaka aho tuba tubacumbikiye mu gihe tukibakorera ubuvugizi mu nzego zidukuriye, kugira ngo byibuze n’aho babaye bacumbikiwe, bazahakurwe bashakirwe ahandi hantu batuzwa mu buryo burambye; kuko n’ubundi muri iki gihe imvura igihari, n’iyo migezi ikaba idasiba kuzura. Twizeza abaturage ko ubwo buvugizi bwo kubashakira ahandi batuzwa tubukomeje, kandi hari icyizere ko igisubizo kitazadinda kuboneka”.


    source : https://ift.tt/3q9Ag87

  • Perezida Kagame yazamuye mu ntera Col Patrick Karuretwa anamuha inshingano nshya #rwanda #RwOT

    Col Karuretwa mbere yo guhabwa uyu mwanya, yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Diviziyo ya Kabiri y'Ingabo ikorera mu Ntara y'Amajyaruguru.

    Mbere yaho, yabaye Umunyamabanga Mukuru wihariye wa Perezida wa Repubulika guhera mu 2013 kugeza mu ntangiriro za 2021.

    Brig Gen Karuretwa ubusanzwe ni umunyamategeko kuko yaminuje muri Kaminuza y' Rwanda mu 2000 mbere yo gukomereza muri The Fletcher School at Tufts University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakuye Masters mu mategeko mpuzamahanga.

    Muri iyi kaminuza kandi hagati ya 2008-2009 yahize amasomo ajyanye n'Umutekano Mpuzamahanga hamwe n'Umutekano wa muntu.

    Nyuma yaho, yamaze imyaka 10 akora muri Perezidansi ya Repubulika ku myanya itandukanye, bwa mbere kuva muri Nyakanga 2011 kugera muri Werurwe 2016 yari Umujyanama mu by'umutekano.

    Kuva mu Ugushyingo 2013 kugera muri Nyakanga 2021, bwo yari Umunyamabanga wihariye w'Umukuru w'Igihugu.

    Amaze imyaka 19 mu gisirikare cy'u Rwanda. Mu Ugushyingo 2019 yari yazamuwe mu ntera ava ku ipeti rya Lieutenant Colonel agirwa Colonel.

    Ku rundi ruhande,Perezida wa Repubulika Paul Kagame yazamuye mu ntera ACP Rose Muhisoni uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru wungirije wa RCS, amuha ipeti rya DCG (Deputy Commissioner General).


    ACP Rose Muhisoni uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru wungirije wa RCS yahawe ipeti rya DCG (Deputy Commissioner General)

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yazamuye-mu-ntera-col-patrick-karuretwa-anamuha-inshingano

  • Malawi: Umudepite wa mbere mu mateka ufite ubumuga bw'uruhu yarahiye #rwanda #RwOT

    Overstone Kondowe niwe muntu ufite ubumuga bw'uruhu [nyamweru] wa mbere warahiye kuba umudepite mu nteko ishingamategeko ya Malawi.

    Abantu bafite ubu bumuga bw'uruhu muri Malawi kenshi bagiye bakorerwa ibikorwa bibi birimo ivangurwa ndetse no kwicwa ku mpamvu zinyuranye.

    Kuva mu 2014, habaye ibitero by'urugomo 170 kuri aba bantu bafite ubumuga bw'uruhu, harimo 20 bishwe, nk'uko bivugwa na Amnesty International.

    Kondowe, uhagarariye ishyaka riri ku butegetsi Malawi Congress Party, abonwa nk'impirimbanyi y'intwari, rimwe yahagaze imbere y'abapolisi bafite intwaro bariho bahagarika imyigaragamyo yari ayoboye.

    Mbere yo kwiyamamariza kuba umudepite, yari umujyanama wa perezida ku bijyanye n'ubumuga.

    Yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Kuba umuntu wa mbere ufite ubu bumuga utorewe uyu mwanya hari byinshi cyane binyitezweho, si muri Malawi gusa ahubwo isi yose irareba ibyo nzakora.

    “Amagambo mperuka kubwira abantu bafite ubumuga, by'umwihariko ba nyamweru, ni uko badakwiye kwisuzugura.”

    Kuri Facebook yashyizeho amashusho ari kurahira, yongeraho ijambo ati: “Imana imfashe…”

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/malawi-umudepite-wa-mbere-mu-mateka-ufite-ubumuga-bw-uruhu-yarahiye

  • Gisagara: Umusaza w’imyaka 101 arakekwaho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha dukesha iyi nkuru buvuga ko icyo cyaha cyabaye tariki 03 Kamena 2019 mu Mudugudu wa Musekera, Akagari ka Zivu, Umurenge wa Save mu Karere ka Gisagara. Uwo musaza ngo yabwiye abantu yasanze aho bari biriwe mu gikorwa cyo gushaka imibiri y’abantu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ngo “ariko aho mwaba muri kuhacukura zahabu?”

    Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rusubikwa kugira ngo ukekwa ashakirwe umwunganira kubera ko yagaragaje intege nke, kutabasha kumva no kuvuga ibyo yabazwaga n’Urukiko.

    Icyaha cyo gupfobya Jenoside akurikiranyweho, kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kigera ku myaka 7 n’ihazabu ya miliyoni 5 hashingiwe ku ngingo ya 6 y’itegeko no 59/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo.

    Urubanza rwimuriwe ku itariki ya 15 Ukuboza 2021 saa tatu za mu gitondo i Save.

    source : https://ift.tt/3mNqTsF

  • MINEDUC ivuga ko hari amashuri agiye gufashwa kwita ku bikorwa remezo afite #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Twagirayezu aganiriza abanyeshuri ku kamaro ko kwiga
    Minisitiri Twagirayezu aganiriza abanyeshuri ku kamaro ko kwiga

    Yabitangaje ku wa kane tariki ya 04 Ugushyingo 2021, ubwo yasuraga amwe mu mashuri mu Karere ka Nyagatare hagamijwe kureba uko itangira ry’amashuri rihagaze, uko abanyeshuri bagarutse n’uko imyigishirize yifashe ndetse n’imikoranire y’ababyeyi n’ubuyobozi bw’ishuri.

    Amashuri yasuwe ni iry’ikitegererezo rya GS Tabagwe mu Murenge wa Tabagwe, ndetse n’ishuri ry’abakobwa rya Mary Hill mu Murenge wa Nyagatare.

    GS Tabagwe ryahawe ibikorwa remezo bigezweho ariko kubikoresha bikaba bikiri imbogamizi kubera ko ibibigendaho bihenze bijyanye n’ubushobozi bw’ishuri.

    Umuyobozi wa GS Tabagwe, Mupende Johnson, avuga ko umuriro w’amashanyarazi, amazi ndetse na gaze yo gutekesha ibiryo by’abanyeshuri, bihenze cyane ugereranyije n’ubushobozi bw’ishuri.

    Ati “Umwana wiga mu mashuri abanza ntiyishyura, abiga mu mashuri yisumbuye biga bataha babazwa amafaranga y’ifunguro gusa. Abiga bararamo ni 300 urumva ntihavamo amafaranga ya biriya bikorwa remezo birahenze cyane.”

    Minisitiri Twagirayezu akurikiranye isomo
    Minisitiri Twagirayezu akurikiranye isomo

    Ku ishuri rya Mary Hill ricungwa na Kiliziya Gatolika Diyosezi ya Byumba, hagaragajwe imbogamizi z’icyumba cy’ikoranabuhanga kitararangira kubakwa mu gihe mudasobwa zihari.

    Iri shuri kandi n’ubwo ryigenga ubu rifata abana b’abakobwa batsinze neza ibizimani bya Leta, kandi bakakwa ikiguzi gito ugereranyije n’abaza mu buryo bwigenga.

    Minisitiri Twagirayezu avuga ko amashuri yasuye yabahaye ishusho nziza ko ubwitabire bw’abana ari bwiza kandi no kwigisha bigenda neza.

    Ariko na none yavuze ko abarimu bataragera ku bigo by’amashuri baza kuhagera vuba kuko ibizamini byarangiye gukorwa, n’ababitsinze bahari hasigaye kubashyira mu myanya gusa bagatangira akazi.

    Gaze ikoreshwa mu gutekera abanyeshuri kimwe mu bikorwa remezo gihenze
    Gaze ikoreshwa mu gutekera abanyeshuri kimwe mu bikorwa remezo gihenze

    Ku bijyanye n’ibigo by’amashuri byahawe ibikorwa remezo ariko ubushobozi bw’ibigo bukaba butabasha kubikoresha uko bikwiye bijyanye n’ubushobozi bwabyo, yavuze ko Leta igiye gushyiraho uburyo ibyo bigo byafashwa mu gukemura ibyo bibazo.

    Yagize ati “Turabizi ndetse nka Minisiteri n’abandi bafatanyabikorwa bacu, turakora ku buryo tuzakomeza guha ayo mashuri ubushobozi kugira ngo abe yashobora gutanga serivisi tuba twifuza ko atanga.”

    Akomeza agira ati “Muri gahunda yo kubaka amashuri, agenda yiyongera mu bwinshi ndetse no mu bwiza, ubwo rero bivuze ko bigomba kujyana n’ubushobozi ahabwa kugira ngo ashobore kuba amashuri twifuza.”

    Amasomo yaratangiye
    Amasomo yaratangiye

    Mu Karere ka Nyagatare, abarimu 1,011 ni bo bategerejwe mu mashuri, muri bo 146 bakaba ari abazakora mu bijyanye n’ubuyobozi bw’amashuri.


    source : https://ift.tt/3k8b3Y1