Category: Uncategorized

  • Ibyo knowless akoreye umufana umusabye amafaranga nagahomamunwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi ukunzwe mu Rwanda knowless Butera akaba n'umufasha wa Ishimwe Clement, umuyobozi akaba na nyiri Studio ya Kina Music abinyujije ku rubuga rwa Instagram yasabye abafana be kumubaza ibibazo byose bashaka ko kandi yiteguye kubasubiza.

    Abafana be batangiye kumubaza ibibazo bitandukanye arinako agenda abasubiza umwe umwe. Umwe mubafana yanditse asaba Knowless butera ko akeneye amafaranga ibihumbi ijana (100,000Frw) nsetse amubaza niba yabimuha, knowless nawe ntaguca kuruhande, aramuhakanira ati 'Hoya, ihangane'

    Knowless yakuriye inzira kumurima umufana wamwakaga amafranga

    Umuhanzikazi Knowless Butera

    Source : https://yegob.rw/ibyo-knowless-akoreye-umufana-umusabye-amafaranga-nagahomamunwa/

  • Bweyeye: umugore watsindiye uruhushya rwo gutwara imodoka yabaye ikiganiro kuri Twitter. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore wagaragaye ku ifoto bivugwa ko ari wa mbere watsinze ikizamini cy'uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga i Bweyeye mu Karere ka Rusizi, yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga.

    Ni ifoto yashyizwe ku rubuga n'Umunyamakuru Ingabire Egidie Bibio aho bigaragara ko na we ari ifoto yakuye ahantu yari yatanzweho igitekerezo ko uwo mugore witwa Uzayisenga Marthe abaye umugore wa mbere wegukanye ruriya ruhushya rwa B.

    Ingabire Egidie Bibio yagize ati 'Ishimwe kuri Polisi y'u Rwanda. Uyu mugore wanditse amateka muri Bweyeye arashima.'

    Gatete Nyiringabo Ruhumuriza na we ukunze gukoresha imbuga Nkoranyambaga, akaba abarwa nk'umwe mu bazifiteho ijambo mu Rwanda, yahise avuga ko kuba uriya mugore yabonye uruhushya rwa Burundu rwo gutwara ibinyabiziga bigiye kumusubiza inyuma.

    Mu butumwa busubiza buriya bwa Bibio, uyu Gatete Ruhumuriza yagize ati 'Mushobora gutekereza ko ari ikintu kiza ariko uyu mubyeyi ntazongera guhinga agiye kwimukira i Kigali ubundi ashake akazi kari hagati y'Ibihumbi 80 n' 100 mu gihe gukodesha inzu nto ari ibihumbi 30 kandi akaba agiye no gusiga abana be.'

    Thanks @Rwandapolice
    Uyu mugore wanditse amateka muri Bweyeye arashima🙏🏾 pic.twitter.com/Me5KcDKVse

    — Ingabire Egidie Bibio (@EgidieBibio) November 4, 2021

    Source : https://yegob.rw/bweyeye-umugore-watsindiye-uruhushya-rwo-gutwara-imodoka-yabaye-ikiganiro-kuri-twitter/

  • Umugore wanjye, ubuzima bwanjye – Umunyamakuru Janvier Popote wasezeranye imbere y’amategeko (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Janvier Popote ukorera Isango Star, akaba azwi mu ruganda rw’imyidagaduro, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ayinkamiye Allen.

    Uyu mugabo uri mu bakunzwe cyane aho ari no mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga bazwi nka 'Influencer’ mu rurimi rw’amahanga, yasangije abamukurikira amafoto y’uyu muhango wabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane.

    Aya mafoto yaherekejwe n’amagambo agira ati 'umugore wanjye, ubuzima bwanjye. Niringiye ibyiza muri uru rugendo rushya.'

    Uyu muhango wabereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye. Biteganyijwe ko ubukwe bwabo nyirizina buzaba tariki ya 14 Ugushyingo 2021.

    Gusezerana imbere y’Imana bizabera muri Relax Garden ari n’aho abatumiwe bazakirirwa, ni nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa uzaba wabereye i Kanombe.

    Ababyeyi be bamwise Nshimyukiza Janvier, yaje kwamamara mu itangazamakuru yatangiye muri 2011 nka Popote. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminza y’u Rwanda muri 2013.

    Urutse uruganda rw’imyidagaduro yamamayemo, akaba ari n’umunyamakuru w’inkuru z’Ubutabera n’Ubuzima.

    Popote yamanitse akaboko arahirira kuzabana akaramata na Ayinkamiye Allen

    Ati “Ayinkamiye ni wowe amaso yanjye adahaga kureba, cyo ndebe nkukamire Bihogo nkogeze na Sine”

    Ayinkamiye Allen umukunzi yemeye kuba umugore wa Popote

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umugore-wanjye-ubuzima-bwanjye-umunyamakuru-janvier-popote-wasezeranye-imbere-y-amategeko-amafoto

  • Umukinnyi arimo kuririra mu myotsi nyuma yo kwandika imitungo ye ku nkumi birangira imukoreye ibintu bibabaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ari mu mamarira nyuma yo kwandika imitungo ye ku mukobwa yihebeye birangira imuhemukiye.

    Tendai Ndoro, yari afite urukundo rwa nyarwo bimwe bita urw'indani', yakundaga umukunzi we Thando Maseko ariko aza kugwa mu kantu ubwo uwo yitaga umukunzi we amwigaritse akamutwara imitungo, ibyabo byo gufatanya ubuzima bikarangirira aho. Uyu musore w'imyaka 36 bivugwa ko yanditse imitungo ye mu izina ry'umukunzi we ukomoka muri Afurika y'Epfo.

    Ndoro n'umukunzi we w'umunyamideli, bakundaga kuba muri Afurika y'Epfo mu buzima buryoshye mu gace ka Kyalami i Johannesburg, nyuma yo gutandukana kwabo, bivugwa ko uyu mukinnyi w'umupira w'amaguru yatakaje imodoka zose zirenze imwe ndetse n'inzu ye yari yaranditse ku mazina y'umukunzi we kuko yabonaga atazamutenguha.

    Ni inkuru yerekana akababaro k'uyu mukinnyi Tendai Ndoro yatambutse mu binyamakuru bitandukanye nka Zwnews n'ibindi. Amakuru akomeza avuga ko uyu mukobwa asanzwe ari umunyamideli, yashakaga imitungo akaba yarakoresheje iturufu yo kumwereka ko amukunda byahebuje hanyuma akamuha imitungo yayibona akamwereka munsi y'ikirenge.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-arimo-kuririra-mu-myotsi-nyuma-yo-kwandika-imitungo-ye-ku-nkumi-birangira-imukoreye-ibintu-bibabaje/

  • Abajenosideri Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema na nagenzi babo, nibashake bazihishe munsi y'urutare bazashakishwa uruhindu kugeza bafashwe #rwanda #RwOT

    Aya ni amagambo y'Umushinjacyaha Mukuru w'urwego rwahawe inshingano zo kurangiza imirimo yasizwe n'Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, Serge Brammirtz, ubwo kuri uyu wa kane yasozaga urugendo mu gihugu cya Zimbabwe, binavugwa ko ariho umujenosideri Protais Mpiranya yihishe.

    Mu ruzinduko rugamije guta muri yombi Mpiranya, Bwana Brammertz yanabonanye na Visi-Perezida wa Zimbabwe, Constantino Chiwenga, wanamwijeje uruhare rwe mu ifatwa ry'uyu mwicanyi Mpiranya. Serge Brammertz kandi yanabonanye n'abahagarariye ibihugu byabo muri Zimbabwe, abasaba gushyira igitutu kuri icyo gihugu, kikareka gukomeza gukingira ikibaba umujenosideri Protais Mpiranya.

    Biteganyijwe kandi ko kuva tariki 08 kugeza kuya 09 muri uku kwezi, Serge Brammertz azaba ari mu gihugu cy'Afrika y'Epfo, ahavugwa ba ruharwa benshi, barimo Fulgence Kayishema, warimbuye imbaga y'Abatutsi mu yahoze ari Komini Kivumu, ubu ni mu karere ka Ngororero, aho yari umugenzacyaha.

    Izi ngendo Umushinjacyaha Mukuru Serge Brammertz arazikora mu gihe agomba kugeza raporo ku Kanama Gashinzwe Amahoro ku Isi, muri uku kwezi k'Ugushyingo 2021, raporo igaragaza ibyakozwe n'ibigikenewe ngo abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyikirizwe ubutabera.

    Protais Mpiranya wari ukuriye umutwe w'abasikikari barinda Perezida Habyarimana, akurikiranyweho kuba yarahaye 'abajepe' yategekaga, amabwiriza yo kwica Abatutsi n'abandi batavugaga rumwe n'ingoma ya Habyarimana, barimo na Nyakwigendera Agata Uwiringiyimana wari Minisitiri w'Intebe. Impapuro zo kumufata kimwe n'izo gufata Fulgence Kayishema zimaze imyaka myinshi zaratanzwe, ariko Zimbabwe n'Afrika y'Epfo bibacumbikiye bikomeza kuvunira ibiti mu matwi .

    Gufata no kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni inshingano za buri gihugu. Nyamara, rwaba Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, rwaba n'urwego rwahawe inshingano zo kurangiza imirimo y'uru rukiko, byose ntibyahwemye kugaragaza ubushake buke buranga ibihugu bicumbikiye abajenosideri. Muri ibyo bihugu, harimo ibyo muri Afrika nka Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, uBurundi, Zimbabwe, Zambiya, Malawi, Afrika y'Epfo n'ibindi, hakiyongeraho ibyo mu mu burengerazuba bw'isi nk'Ubufaransa, Ububiligi, Ubwongereza , Ubuholandi, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'ibindi.

    Kuva Serge Brammertz yagirwa Umushinjacyaha Mukuru w'urwego rushinzwe kurangiza imirimo y'Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, yashyize imbaraga nyinshi mu gushakisha no gufata abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bamaze gufatwa harimo na Kabuga Felisiyani, umuterangunga wa Jenoside, wari umaze imyaka myinshi abundabunda hirya no hino ku isi, akaza gufatirwa mu Bufaransa mu mwaka ushize wa 2020. N'abandi rero, nk'uko Bwana Serge Brammertz abivuga, ngo nibashaka bihishe munsi y'urutare, amaherezo bazaryozwa amabi bakoreye inyokomuntu, kuko icyaha bakoze kidasaza.

    The post Abajenosideri Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema na nagenzi babo, nibashake bazihishe munsi y'urutare bazashakishwa uruhindu kugeza bafashwe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abajenosideri-protais-mpiranya-fulgence-kayishema-na-nagenzi-babo-nibashake-bazihishe-munsi-yurutare-bazashakishwa-uruhindu-kugeza-bafashwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abajenosideri-protais-mpiranya-fulgence-kayishema-na-nagenzi-babo-nibashake-bazihishe-munsi-yurutare-bazashakishwa-uruhindu-kugeza-bafashwe

  • Ibyavuzwe nk'ubukwe bwa Marina birashyize biramenyekanye neza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi tubabwiye inkuru yuko Marina yakoze ubukwe, ni nyuma yuko hari hamaze kujya hanze amashusho agaragaza Marina mu ikanzu y'abageni aho yarari kumwe na Yvan Muziki.

    Kuri ubu ibi byamaze kujya mu mucyo ko Marina na Yvan Muziki bari barimo gukora amashusho y'indirimbo yabo nshya, ni indirimbo bise Urugo ruhire remix akaba ari indirimbo basubiranyemo n'umuhanzi Masamba Intore.

    Source : https://yegob.rw/ibyavuzwe-nkubukwe-bwa-marina-birashyize-biramenyekanye-neza/

  • Yaka Mwana yavuze ibyo akora iyo amaze gusinda agahura n'indaya (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yaka Mwana yavuze ibyo akora iyo amaze gusinda agahura n'indaya. Ni mu kiganiro yagiranye n'imwe muri Televiziyo zikorera kuri YouTube.

    Nkuko Yaka Mwana yabitangaje yavuze ko iyo amaze gusinda agahura n'indaya ayiha telefoni ye kugirango ikunde imuhe ku bintu, iyi akaba ariyo mpamvu Yaka atajya atunga telefoni. Yaka yongeyeho ko atajya arobanura indaya arongora kuko aba yasinze ndetse ngo rimwe na rimwe ajya yibagirwa gukoresha agakingirizo akamanukira aho.

    Source : https://yegob.rw/yaka-mwana-yavuze-ibyo-akora-iyo-amaze-gusinda-agahura-nindaya-video/

  • #VaKuriNgenzi: Gaga Daniel yagize icyo avuga… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Ngenzi ubwo yabazwaga niba yabonye ibiri gucicikana kuri we ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Twitter, yabwiye umunyamakuru ko rwose yabibonye ndetse ko nawe biri kumusetsa cyane. Gusa yavuze ko ubaye utabizi bishobora kugukomeretsa cyane ko iyo umenyereye uruganda rw'imyidagaduro ndetse uzwi n'abantu benshi hatabura ibikuvugwaho byaba byiza cyangwa ibibi ndetse hari n'ababirema.

    Yagize ati'' Nabibonye rwose, kuri njyewe nta kibazo binteye rwose nabyakiriye neza kuko buri gihe cyose iyo ufite icyo ukora umenyerewemo rimwe na rimwe uwakuvuga, yaba akuvuzeho ibintu byiza yabivuga, yaba akuvuzeho ibintu bibi yabivuga uwarema icyo aricyo cyose yakirema ni ibintu bibaho kuri buri muntu wese”.

    “Ni ibintu byiza utabizi bishobora kuba byagukomeretsa, uri umuntu utazwi n'abantu benshi byagutera ikibazo ariko iyo ubizi ikintu nk'icyo kikaba uracyakira. Rero kuri njyewe nta kibazo na kimwe byanteye hari nanjye ibyo ndikureba umwuka ukenda kunshyiramo ngaseka cyane ndabashimira rwose urukundo rwabo ndabashimira cyane.''

    Ngenzi yavuze ko ari umuntu usanzwe

    Ku rubuga rwa Twitter twibanzeho cyane, Ngenzi ari kuza imbere mu bigezweho biri kuvugwa mu Rwanda, ndetse benshi bari gutera urwenya bakurikije uko bamuzi muri filime zitandukanye yakinnyemo. Uyu mugabo muri filime nyinshi agaragaramo ari umugabo w'amahane menshi kandi w'umugome cyangwa umugambanyi.

    Kubera ukuntu akunze kugaragara muri filime ni ho abakoresha Twitter mu Rwanda batangiye kumutaramiraho. Bose bari gutebya bagaragaza ibintu bidahuye. Hari nk'uwifashishije ifoto y'uyu mugabo arangije ati 'Ngenzi iyo imvura imuguyeho, niyo inyagirwa.'

    Ngenzi uburyo agaragara bukunda gutungura benshi bagakeka ko ari umugome

    Uwitwa @bahizi_brice we yanditse ati 'Ngenzi ashobora kwica umuntu kubera kumureba gusa. Abanyabigwi bavuga ko yigeze kwica urupfu ubwarwo ndetse yabikoze n'urutoki rumwe.' Hari uwanditse agaragaza hari igihe ahamagara umurongo wa Polisi umuntu akoresha afite ikibazo akeneye ko imufasha, Ngenzi we akawuhamagara ashaka kumva ko bameze neza gusa.

    Hari n'undi wanditse ati 'Ngenzi ntabwo akenera guhumeka, ahubwo guhumeka biramukenera.' @mugisha885 yanditse agaragaza ko Ngenzi yigeze kuvuga ijambo nabi, inkoranyamagambo yose igahindurwa. Ati 'Ngenzi rimwe yigeze kuvuga ijambo nabi, bahita bahindura inkoranyamagambo.'

    Undi yanditse agaragaza ko Ngenzi yigeze kujya mu bitaro aho kugira ngo avurwe bikarangira avuye abaganga mu byumweru byinshi. Uwitwa @Musekere1 we yanditse ati 'Ngenzi iyo aje kugusura iwawe, birangira ari wowe uhindutse umushyitsi.'

    Kuri Ngenzi we asanga ubugome bumuvugwaho atari bwo ndetse ko ubuzima bwose busanzwe abubamo yaba ubwiza, kuraka no kwishima. Yavuze ko ari umuntu usanze nk’abandi ndetse ko ibibabaho nawe bimubaho ndetse n’ibibaranga nawe akaba ari byo bimuranga mu buzima bwe bwa buri munsi. Ngenzi kandi yashimiye abakunzi be ndetse n'abakunzi ba Cinema muri rusange avuga ko ubu ari kubategurira ibintu byiza aha umukoro abibaza niba adakora abashishikariza gusimbukira ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Intagram, Facebook, Twitter n'izindi akoresha izina Gaga Daniel.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111121/vakuringenzi-gaga-daniel-yagize-icyo-avuga-ku-bikomeje-kumuvugwaho-kuri-twitter-anasubiza–111121.html

  • Adekunle Gold yakomoje kuri Simi no gushora i… – #rwanda #RwOT

    Adekunle Gold yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa 03 Ugushyingo 2021 aho yaje gukora igitaramo cyateguwe na RG ku bufatanye n'abafatanyabikorwa banyuranye. Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2021, yatangaje ko ashobora kuba yashora mu Rwanda ariko anasa n’uca amarenga y’uko nyuma y'igitaramo yazafata umwanya wo gutembera.

    Yatangiye kuri iyi ngingo ijyanye no kugura ubutaka cyangwa gushora asa n’utebya ubundi yinjira neza mu cyo bimusaba, anaboneraho gusobanura ibyo yari azi ku Rwanda ati:'Nimubumera ubuntu (ubutak) ariko nyine ndavuga birashoka gusa biransaba kubanza kuhatembera. U Rwanda rero nagiye numva ko ari igihugu cyuje icyizere muri Africa, rugizwe n'imisozi kandi n'uburyo Guverinoma  yaho ari indashyikirwa.'

    Abajijwe ku bijyanye n'amakuru avuga ko yaba yaraguze imodoka ya mbere afite imyaka 12 akayigura amafaranga akoreshwa muri Nigeria agera ku bihumbi 450, mu manyarwanda akaba agera kuri Miliyoni 1.1, ntiyifuje kugira icyo abivugaho ati: 'Uwo ntabwo ari njyewe.' Nyamara mu mwaka wa 2016 yari yatangarije ikinyamakuru Punchng.com ko iyi modoka yayiguze akayikoresha imyaka 2.

    Amakuru avuga ko iyo modica yaje kwangizwa n'inshuti ye, ubwe akayitunganya akayigurisha ku giciro kiri hasi gato y’icyo yari yayiguze. Adekunle wasoje amasomo ya kaminuza mu bijyanye n'ubugeni (graphic design), yemeje ko abikunda cyane kurusha ibindi byose kandi n'ubu akibikora.

    Yagize ati:' Ariko ndi umuntu wihebeye ibijyanye n'ubugeni kurusha ibindi byose kuko nabukoze mbere y’uko ntangira umuziki n'ubu kandi ndacyabukunda  ku buryo nikorera ibintu byose ubwanjye binyamamaza (posters).'

    Adekunle yanaboneyeho gutangaza ko kugeza ubu umugore we Simi w'umuhanzikazi nawe babanye mu mwaka wa 2019 banafitanye umwana umwe w'umukobwa ndetse bose akaba ari abanyamwuga kuba ari abanyamuziki bityo ko ntacyo bishobora guhungabanya ku mibanire yabo kimwe n'imibereho y'urubyaro rwabo.

    Kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2021 Adekunle ategerejwe mu gitaramo cy'amateka kibera ku musozi wa Rebero ahantu hamaze kumenyerwa mu kwakira ibitaramo by'umwihariko kuva hakoroshywa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Muri iki kitaramo kiri bwitabirwe n’abandi bahanzi b’abanyarwanda barimo Gabiro Gutar na Kenny Sol.  


    Adekunle Gold utegerejwe mu gitaramo kuri uyu wa Gatanu kuri Canal Olympia

    Simi hamwe n’umugabo we Adekunle wemeza ko kuba bose ari abanyamuziki nta kibazo na kimwe byagira ku muryango kimwe n’umwana wabo

    Adekunle ni uku yari ameze mu mwaka wa 2019, n’ubwo yabihakanye ariko amakuru avuga ko ku myaka 12 yari atunze imodoka ye bwite

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111118/adekunle-gold-yakomoje-kuri-simi-no-gushora-imari-mu-rwanda-anahishura-ko-yihebeye-ubugeni-111118.html

  • U Bushinwa bwashimiwe uruhare rwabwo mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa birimo amazi meza ndetse no kwagura imihanda ikarushaho kuba nyabagendwa hirindwa impanuka za hato na hato.

    Ibyo birishimirwa mu gihe habura iminsi mike ngo hizihizwe isabukuru y’imyaka 50 umubano w’ibihugu byombi ugize ingufu hagafungurwa Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, izaba ku wa 12 Ugushyingo 2021.

    IGIHE yageze i Butera mu Kagari ka Sheli, Umurenge wa Rugarika ho mu Karere ka Kamonyi, ahagejejwe amazi meza nyuma y’imyaka myinshi abahatuye bagorwa no kugera aho bavomera kandi n’ayo babonye akaba yanduye.

    Hubatswe umugezi bavomeraho bapompa (borehole), wuzuye mu cyumweru gishize bakaba batangiye kubona amazi asukuye kandi hafi.

    Uwo ni umwe mu ibarirwa muri 200 iteganyijwe kubakwa mu turere 11 two mu Burasirazuba, Umujyi wa Kigali no mu Majyepfo y’u Rwanda.

    Umwe mu batuye i Butera usanzwe ari umuhinzi, Niyomwungeri Sylverine, yagize ati “Twajyaga tuvoma muri biriya bizi bibi bitemba birimo inzoka. Ubundi twajya gushaka aya “kano” tukagenda hafi kilometero n’igice. Inyuma y’uriya musozi ni ho twajyaga kuyashaka.”

    Uwitwa Mukandayambaje Vestine yatangaje ko ibyo byatumaga bagorwa no kubona amazi batekesha cyangwa gukoresha indi mirimo.

    Bombi bahurije ku kuba abana bahanduriraga indwara ziterwa n’ayo mazi y’ibiziba baba banyoye, abahinzi na bo bakuhira bigoranye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, Umugiraneza Marthe, yavuze uwo mugezi ari igisubizo kiziye igihe ariko ko hagikenewe izindi mbaraga kuko udahagije cyane ko ari wo wonyine uri muri ako gace.

    Ati “Tugira utugari dutanu dutuwe n’abaturage ibihumbi 44. Urebye utugari nka tubiri (natwo kimwe cya kabiri cyatwo) ni ho hari amazi. Twakoreshaga amazi yo mu bishanga na “kano” za kera zakozwe mu budehe ku bufatanye n’abaturage.”

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’amazi, isuku n’isukura mu bice by’icyaro muri WASAC, Mugwaneza Vincent de Paul, yatangaje ko uwo mugezi ari kimwe mu bisubizo byatekerejweho kugira ngo ako gace kabashe kubona amazi.

    Ati “Uyu mugezi wubatswe ku bufatanye n’u Bushinwa […] ni igikorwaremezo gishobora kubakwa mu gihe kitarenze ukwezi kumwe ariko kandi kikaba cyakubakwa mu bice tutaragezamo imiyoboro y’amazi.”

    Umuyobozi w’Umushinga wo kubaka iyo migezi wiswe “China Aid 200-Borehole Project in Rwanda” ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cya China Geo-Engineering Corporation, Chen Jinke, yatangaje ko imibanire y’ibihugu byombi yatumye abaturage babyo baba nk’abaturanyi bagashyigikirana mu buryo butandukanye.

    Ati “Twishimira ko ubwo bufatanye bwakomeza kugira ngo dufashe u Rwanda muri gahunda nziza rwihaye yo kwiyubaka no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage hubakwa ibikorwa remezo.”

    Iyo migezi yatangiye kubakwa mu Ugushyingo 2019 igomba kurangira mu Ugushyingo 2021 ariko ntibyakunze kuko igeze kuri 69%. Biteganyijwe ko uyu mwaka uzarangira igeze kuri 80%, yose ikazaba yuzuye bitarenze muri Mata 2022 itwaye miliyoni 5,7 z’amadolari ya Amerika. Imara imyaka 15 ikongera gusanwa, ikaba izagirira akamaro ababarirwa mu bihumbi 108.

    Abakozi bo muri Ambasade y’Abashinwa bari kumwe n’umukozi wa WASAC

    Aha ni ho abaturage bo mu Kagari ka Sheli bajyaga bavoma mbere yo guhabwa amazi meza

    Ibikorwa byo kwagura umuhanda Sonatubes-Gahanga-Akagera birarimbanyije

    Uretse ayo mazi meza avugwa imyato n’ab’i Kamonyi no mu tundi turere yagejwemo, u Bushinwa bwanagize uruhare mu kubaka imihanda itandukanye irimo n’uri kwagurwa uturuka Sonatubes werekeza Gahanga muri Kicukiro, ugakomeza kugera ku mugezi w’Akagera.

    Uwo muhanda wari usanzwe ugizwe n’inzira z’imodoka ebyiri gusa, uri gushyirwamo inzira enye ku buryo umubyigano n’impanuka bya hato na hato byawuberagamo bizagabanuka.

    Umwe mu batuye mu Murenge wa Kagarama ukoze kuri uwo muhanda, Gahiganwa Jean Marie Vianney, yatangaje ko bahoraga babona impanuka “z’abamotari” kubera ibinyabiziga byabaga ari byinshi kandi aho binyura ari hato.

    Yakomeje ati “Mu buryo bw’ubuhahirane, ab’i Bugesera bazajya bazana ibyo basaruye kandi babashe guhaha mu isoko rya Zinia nta kibazo.”

    Mugenzi we utuye mu murenge wa Gahanga, Ngabonziza Théogène, yavuze ko kwagura uwo muhanda bizabafasha kugera iyo bajya vuba kandi badahenzwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gahanga, Rutubuka Emmanuel, yatangaje ko kuba uwo muhanda warakozwe neza byongereye ingufu urujya n’uruza hagati yabo n’uturere baturanye.

    Yakomeje avuga ko ibikorwa byo kuwubaka byanahaye Abaturarwanda akazi, ati “buri wese hari icyo yagiye akuramo hakurikijwe ibyagiye bihakorerwa.”

    Umuyobozi ushinzwe umushinga wo kwagura uwo muhanda mu Kigo cya China Road and Bridge Corporation (CRBC), Pian Chang, yavuze ko ibikorwa byatangiye muri Werurwe 2019 bikaba bizarangira muri Kamena 2022.

    Yakomeje ati “Hazagurwa kilometero 13,8. […] Ingengo y’imari izakoreshwa yose hamwe ni miliyoni 53 $.”

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’ubwikorezi (RTDA), Baganizi Emile, yavuze ko umushinga wo kwagura uwo muhanda ugana ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera wahuye n’imbogamizi zirimo kuba uri kubakwa mu Mujyi, kwimura abantu n’ibikorwa biri mu mbago zawo.

    Ati “Ubu umushinga ugeze ku gipimo cyiza cya 91,6%, twizeye ko mu gihe gisigaye imirimo yose izaba yarangiye.”

    Yavuze kandi ko uwo mushinga ufite icyo usobanuye ku mubano w’u Bushinwa n’u Rwanda umaze imyaka itari mike.

    Ati “Ni umubano uturuka kera ndetse washinze n’imizi. Iyo ufashije igihugu kubona ibikorwaremezo biba byerekana ko ushaka iterambere ryacyo.”

    Uretse abaturage bagaragaje ingaruka nziza bagizweho n’imibanire y’ibihugu byombi binyuze muri ibyo bikorwa remezo, hari n’abakoranye na sosiyete z’Abashinwa bishimira ubumenyi bahakuye.

    Ahari kubakwa rond point mu Karere ka Kicukiro bigizwemo uruhare n’Abashinwa

    Umwe mu bakozi bari kubaka kuri uwo muhanda yavuze ko amaze imyaka irenga 40 akorana n’Abashinwa, ibintu byamushoboje kubaka inzu ye, arihira n’abana be ishuri bararangiza.

    Uwitwa Mutabazi Amis watangiye gukorana na bo mu 2004, yavuze ko yungutse ubumenyi bwinshi burimo gusana imashini zifashishwa hubakwa iyo mihanda n’ibindi.
    U Bushinwa busanzwe butera inkunga u Rwanda mu bikorwa byo mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima n’ibikorwa remezo.

    Magingo aya sosiyete zikomeye z’ubwubatsi zikorera mu Rwanda ni iz’Abashinwa ndetse n’imihanda miremire hafi ya yose ni zo zayubatse.

    By’umwihariko ikigo CRBC kimaze kubaka mu Rwanda imihanda irenga 40 minini kuva cyahagera mu 1974.

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwerekana ko mu 2020 mu Rwanda hinjiye sosiyete 24 zivuye mu Bushinwa zije mu by’ikoranabuhanga, inganda, ubwubatsi, amahoteli n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Zazanye ishoramari rya miliyoni 300$.

    Abashinwa bubatse amavomero bari kumwe n’abakozi ba WASAC

    Umuhanda uturuka Sonatubes werekeza mu Bugesera uri kwagurwa ushyirwamo inzira enye

    Umuhanda uva Sonatubes ugana ku Kagera ubu ubasha kunyushamo imodoka enye zibangikanye

    Chen Jinke, yatangaje ko imibanire y’ibihugu byombi yatumye abaturage babyo baba nk’abaturanyi bagashyigikirana mu buryo butandukanye

    Amafoto: The New Times


    source : https://ift.tt/30035sY