Category: Uncategorized

  • Guseka: Umuti w’indwara nyinshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Usanga hari abashakira igisubizo cy’umunaniro n’umuhangayiko mu miti kugira ngo babashe kugira imbaraga zituma bakomeza akazi cyangwa amasomo, kuruhuka ndetse no gusinzira neza.

    Abashakashatsi bakoze inyigo kuri iki kibazo basanga hari uburyo bwafasha guhangana n’umuhangayiko (stress) ndetse n’umunaniro ukabije ari bwo yoga, méditation (igikorwa cyo gutekereza byimbitse ku kintu runaka) ndetse no guseka ari na byo tugiye kwibandaho muri iyi nkuru.

    Iyo ukomeje guseka cyane, imiyoboro y’amarira irifungura, uko mu kanwa hagenda hifunga bituma utinjiza umwuka uhagije, bityo isura igahindura ibara, ndetse ikiyegeranya cyane.

    Dore akamaro ko guseka ku buzima bwawe:

    1. Imikorere myiza y’umutima

    Nk’uko siporo ari ingenzi ku buzima, ni ko guseka ari ingenzi ku mutima. Niba udashobora gukora siporo bitewe n’uburwayi cyangwa ibindi bibazo, kwisekera bizagufasha kwirinda indwara z’umutima.

    Bituma umutima utera neza, amaraso akagera mu bice bitandukanye ndetse ugakoresha n’ingufu nyinshi (calories) ku isaha, nk’izo wakoresha mu gihe waba uri gukora siporo yo kugenda n’amaguru.

    2. Bigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso

    Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abantu baseka cyane mu buzima bwabo ari bo bagira ibyago bike byo kwibasirwa n’indwara z’umuvuduko ukabije w’amaraso. Kwisekera bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya stroke no guhagarara k’umutima.

    3. Bigabanya urugero rw’imisemburo itera stress

    Guseka bigarura byihuse imikorere myiza y’umubiri, kuko bituma hasohorwa imisemburo ya endorphins. Iyi misemburo itera kwishima, ituma wumva ugize akanyamuneza ndetse ukumva utuje neza kandi uruhutse, bityo ntiwumve n’ububabare.

    Mu gihe urugero rw’imisemburo ya stress rwagabanutse, bigabanya kumva udatuje ndetse n’ibindi bibazo stress itera, harimo no kugabanuka k’ubudahangarwa.

    4. Birwanya indwara y’agahinda gakabije no kwigunga (depression)

    Guseka bituma habaho ikorwa ry’imisemburo y’ibyishimo nka serotonine na andorphines ituma umuntu yishima akagira akanyamuneza.

    5. Bikuraho uburakari

    Guseka byirukana uburakari n’amakimbirane. Bifasha kumva ko ibibazo bidakomeye, ndetse bikagufasha gukomeza kubaho utibuka ibintu bibi cyangwa udatekereza ku bintu bibi gusa.

    6. Guseka byongera ubudahangarwa bw’umubiri

    Guseka byongera ikorwa ry’uturemangingo turinda umubiri, bityo bikagufasha guhangana n’indwara cyangwa ibindi byibasira umubiri. Uturemangingo tuzwi nka T-cells, ubu ni ubwoko bw’uturemangingo tw’amaraso tw’umweru tuzwi nk’abasirikare b’umubiri, ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko tuba ari twinshi cyane mu bantu bakunda guseka cyane.

    7. Birinda umutima ku buryo bukomeye

    Bifasha mu mikorere myiza y’udutsi duto dutwara amaraso ndetse bikongera imitemberere myiza y’amaraso. Ibi bigufasha kwirinda indwara nyinshi zishobora kuzahaza umutima harimo no guhagarara k’umutima (heart attack).

    8. Byongera ubushobozi bwo guhanga udushya

    Guseka bitera kwiyongera kw’imisemburo ya endorphine n’umwuka uhagije ukabasha kugera ku bwonko bikongera ubushobozi bwo guhanga udushya. Mu gihe ubwonko bukora neza ku rwego rwo hejuru, ubushobozi bwo gutekereza buriyongera kuko buba bukoresha igice kinini kurusha ubusanzwe.

    Guseka ni igikorwa cy’umubiri gitangaje, kuko ni kimwe mu mvamutima zandura. Iyo ubonye umuntu aseka nawe uraseka kandi utazi neza impamvu ari guseka. Yaba roho ndetse n’umubiri byose muri iki gikorwa biba biri kumwe kandi bihanahana amakuru.

    source : https://ift.tt/3k47UIw

  • Karongi : Abashishikariza abaturage kutikingiza COVID-19 bibukijwe ko bashobora guhondwa n’inyundo y’amategeko #rwanda #RwOT

    Ni ubukangurambaga bwatangiriye mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, ahagaragara abantu bakwirakwiza impuha ku nkingo za COVID-19.

    Minisitiri w’Ubutegetsi w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abatuye mu Karere ka Karongi n’abandi bafite imyumvire mibi ku mikorere y’inkingo kwitandukanya na yo bitaba ibyo bagakurikiranwa mu mategeko.

    Ni myuma y’uko mu Mirenge imwe y’Akarere ka Karongi hari abantu bagiye bakwirakwiza impapuro zishishikariza abaturage kwirinda kwikingiza kugira ngo badahura n’ingaruka zituruka ku nkingo.

    Amadini n’amatorero amwe ari mu batiza umurindi iyi myumvire yo kutikingiza.

    Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije uri kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu bukangurambaga bwo kwitabira ibikorwa byo kwikingiza mu Ntara y’Iburengerazuba, agaragaza ko iyi ntara yakunze kurangwamo ubwandu bwa Covid 19 buri hejuru bitewe n’uko iri ku mupaka ndetse ikibazo cy’imyumvire n’imyitwarire y’abaturage kikazamura ubwandu.

    Minisitiri Ngamije yavuze ko miliyoni zisaga 3 z’inkingo zizakirwa mbere y’uko uyu mwaka urangira zizasiga nibura 40% by’abagomba gukingirwa mu gihugu hose no muri iyi ntara by’umwihariko babona urukingo kandi rukazagera no ku bakiri bato kurushaho dore ko ubu hakingirwa abafite imyaka 18 kuzamura.

    Biteganijwe ko muri ubu bukangurambaga hanaganirizwa abanyamadini hagamijwe ko bagira uruhare mu gutanga inyigisho zishishikariza abantu kwitabira ibikorwa byo kwikingiza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/Karongi-Abashishikariza-abaturage-kutikingiza-COVID-19-bibukijwe-ko-bashobora-guhondwa-n-inyundo-y-amategeko

  • Huye : Uregwa gukubitisha Nyina inkoni yasabiwe imyaka 7 we yemera icyaha avuga n’icyabimuteye #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo waburanishijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Ugushyingo 2021 mu cyumba cya ruriya rukiko Rwisumbuye rwa Huye, akurikiranyweho kiriya cyaha yakoze mu cyumweru gishize tariki 28 Ukwakira 2021.

    Uyu mugabo akekwaho gukubira nyina kuri iriya tariki aho byabereye mu Mudugudu wa Ndogo, Akagari ka Bugali, Umurenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza.

    Ubushinjacyaha buvuga ko uriya mugabo yakubise nyina inkoni nyinshi mu bice bitandukanye by’umubiri agakizwa n’abaje bahuruye ubwo yari atashye.

    Mu iburanisha, uregwa yaburanye yemera icyaha, avuga ko yabitewe n’ubusinzi no kuba nyina yaramwimye umurima, abisabira imbabazi .

    Urubanza rwapfundikiwe ruzasomwa tariki ya 08 Ugushyingo 2021 i saa cyenda z’amanywa.

    Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 07 n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw hashingiwe ku ngingo ya 121 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Uregwa-gukubitisha-Nyina-inkoni-yasabiwe-imyaka-7-we-yemera-icyaha-avuga-n-icyabimuteye

  • Muhanga: Umunyeshuri yirukanywe burundu azira gukubita Animateri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umwanzuro ubuyobozi bw’ishuri butangaza ko wafashwe nyuma y’uko uwo munyeshuri agaragaje imyitwarire mibi yo gukubita umuyobozi we, itegeko rishya ry’uburezi ryo mu Kwakira 2021 rikaba riteganya ko umwana ukoze ikosa nk’iryo rikomeye yirukanwa burundu.

    Umuyobozi w’ishuri rya ES Nyakabanda mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, Nkindisano Jean Pierre, atangaza ko yumvise urusaku rw’abanyeshuri babyina mu ishuri ubwo bari bavuye gufata amafunguro ya nimugoroba, maze agahamagara Animateri ngo ajye kureba ibibaye ari na bwo uwo mu nyeshuri wo mu mwaka wa gatanu yamukubitaga.

    Agira ati “Numvise basakuza babyina, mpamagara Animateri kuko ni we wari hafi, agiye abana bamwe bahita bicara, uwo asigara ahagaze amubajije abo babyinanaga asubiza ko yabyinaga wenyine umwana akomeza kugira amananiza atera Animateri ikofe. Nibwo nanjye nazamukaga mbonye bikomeye abana babyinaga baraza banavuga ko uwo wakubise Animateri na we babyinanaga”.

    Umuyobozi w’ishuri yongeraho ko nyuma yo kumenyesha inzego zitandukanye no kuganira ku myitwarire y’uwo mwana n’icyo amategeko y’ikigo ateganya hanashingiwe ku itegeko ry’uburezi rishya, bahise bafata umwanzuro wo kumushyikiriza ababyeyi ari na byo byahise bishyirwa mu bikorwa.

    Agira ati “Hakurikijwe itegeko rishya ry’uburezi, umwana ukubise umwarimu cyangwa undi muyobozi we arirukanwa. Ni ryo twakurikije tumushyikiriza ababyeyi be”.

    Uwirukanywe yemera amakosa agasaba imbabazi

    Umunyeshuri wirukanywe na we yemera amakosa yo gukubita umuyobozi w’ishuri ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri, akaba avuga ko yicuza kandi agamije kwihana no kugana inzego z’uburezi ngo asabe imbabazi.

    Agira ati “Nta yindi myitwarire mibi nagiraga, Animateri yankubise urushyi mu maso nanjye numva ngize akabazo musunika ku rugi ntabwo namukubise ariko nyine ikosa nishinja ni ugukubita umuyobozi kuko ntabwo n’umunyeshuri mwigana ukwiye kumukubita ndishinja kwihanira”.

    Uwo munyeshuri akomeza atakambira inzego z’uburezi mu Karere ka Muhanga kuba zamuha imbabazi akemererwa gusubira mu ishuri.

    Agira ati “Yaba Animateri, yaba Diregiteri basa nk’abatunguwe, ndasaba imbabazi kandi ndumva nta karengane nakorewe kuko ikosa ni ryo rigushinja icyaha, munsabire imbabazi”.

    Umuyobozi w’ishami rishinzwe uburezi mu Karere ka Muhanga, Daniel Habyarimana, avuga ko nta bibazo bisanzwe umwana akwiye kugirana n’umwarimu cyangwa undi umurera kuko ntabwo amakimbirane hagati y’umunyeshuri n’umurezi yahabwa agaciro kuko icyo bahuriyeho ari amasomo.

    Avuga ko iyo umwana washyikirijwe ababyeyi yarwanye ku ishuri cyangwa yakoze urugomo ashobora gukurikiranwa n’izindi nzego zibishinzwe ariko icy’ingenzi ari ugukurikiza amabwiriza y’ishuri n’itegeko ry’uburezi rishya.

    Avuga ko nta mwana ukwiye kwigira ikigomeke, ariko igihe bibaye hakurikizwa amabwiriza kandi bikwiye ko umwana arangwa n’indangagaciro nyarwanda zimufasha gukura neza ari na yo mpamvu iyo bibaye ngombwa umwana yirukanwa.

    Agira ati “Umwana yakubaganye akubita umuyobozi we, amabwiriza mashya n’itegeko rishya ry’uburezi riteganya ko umwana wakoze iryo kosa yirukanwa, ni byo byabaye rero, naho ku bijyanye n’imbabazi ibyo ni ibizakurikiraho komite ishinzwe imyitwarire ikazasuzuma izo Mbabazi, yasanga bikwiye ikabifataho umwanzuro”.

    Habyarimana asaba ababyeyi gukomeza gutanga uburere mu miryango kugira ngo abana bakurane indangagaciro nyarwanda kuko umwana ufite ikinyabupfura ari we utsinda neza mu ishuri.

    source : https://ift.tt/3bGYdv9

  • Nyamagabe: RIB yafashe umugore ukekwaho kwiba ibikoresho byari bigenewe abiga imyuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwo mugore witwa Valerie Nyirashengero, ibikoresho akekwaho gutwara byari byahawe abakobwa yarebereraga (yari ababereye mentor) b’abakene bo mu Murenge wa Mushubi n’uwa Gatare bari bigishijwe gutunganya imisatsi kuri bamwe, ndetse no gusudira ku bandi, ku nkunga y’umuryango Care International.

    Nyuma yo guhugurwa, uyu muryango wari wabahaye ibikoresho byo kwifashisha, birimo ibyo gusudira byari byahawe abakobwa umunani bize gusudira, ndetse n’ibikoresho bihagije byo gutunganya imisatsi harimo imashini zogosha ndetse n’izitunganya imisatsi y’abagore byari byahawe abakobwa barindwi.

    Séraphine Yandagiye w’i Musebeya wayoboraga koperative y’abize gutunganya imisatsi, avuga ko ibi bikoresho babihawe muri 2017, hanyuma uwo wabayoboraga akabibatwara muri 2018, nyamara bari batangiye gutera intambwe yo kuva mu bukene.

    Agira ati “Nkanjye ku giti cyanjye byari bimfashije kuko nabonaga umwenda wo kwambara. Niba ku kwezi mbonye ibihumbi 10, nkaguramo ikibwana cy’ingurube, kikamfasha. Ibyo nakuyemo n’ubu ni byo nifashisha.”

    Umwe muri abo bakobwa witwa Yandagiye yaje gutwita, hanyuma Nyirashengero wabayoboraga ngo amubuza gukomezanya n’abandi, atwara n’ibikoresho avuga ko batakomeza gukora kandi umuterankunga ngo yari yaravuze ko uzabyara atazabagarukamo.

    Ngo yabipakiye imodoka ibikura mu gasantere ka Mushubi, avuga ko abijyanye mu gasantere ka Musebeya, yateganyaga ko ari ho abana bo muri Gatare na Mushubi bazajya bahurira, hanyuma na ho abihagejeje ngo aza kuvuga ko umuterankunga yabyishubije, nuko abijyana i Huye.

    Icyakora ba bana baje kubaza abari babibahaye bababwira ko batatanga ibikoresho byo gufasha urubyiruko hanyuma ngo babyisubize bidakoze umurimo byari byagenewe.

    Icyo gihe batangiye kubafasha kubikurikirana kugira ngo bigarurwe, ariko Covid-19 iza kubangamira iyo gahunda.

    Umubyeyi umwe wo mu Murenge wa Mushubi na we wakurikiranaga aba bana (we yakurikinanaga abo muri Mushubi, naho Nyirashengero agakurikirana abo muri Gatare) wanakomeje kubafasha gukurikirana ibi bikoresho avuga ko mugenzi we yahemutse.

    Agira ati “Buriya urukiko rufite icyo ruzakora, kuko bari bageze ku rwego rwa ba rwiyemezamirimo, ibyabo arabitwara, hanyuma barongera basubira kumera uko bari bameze umushinga utarabafata.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubi, avuga ko ibya Nyirashengero ubu byagejejwe kuri parike ya Kaduha, ariko ko kugeza ubu akaba yaramaze gusubiza bimwe muri ibyo bikoresho birimo casques enye, intebe enye, tongs 2, n’imashini imwe yogosha.

    source : https://ift.tt/2ZSTbsT

  • Col Patrick Karuretwa yazamuwe mu ntera anahabwa inshingano nshya – #rwanda #RwOT

    Col Karuretwa mbere yo guhabwa uyu mwanya, yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Diviziyo ya Kabiri y’Ingabo ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Mbere yaho, yabaye Umunyamabanga Mukuru wihariye wa Perezida wa Repubulika guhera mu 2013 kugeza mu ntangiriro za 2021.

    Muri Nyakanga 2021, Col Patrick Karuretwa (uri imbere) ni umwe mu barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Nyakinama

    source : https://ift.tt/3D2BGFf

  • Umusore yarashe umukunzi we kubera kumwanga nyuma y'imyaka 5 bakundana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Emezana Purity w'imyaka 24 y'amavuko yatangaje amakuru y'urukundo rw'umukobwa wapfuye nyuma kuraswa n'uwahoze ari umukunzi we James Eno. bivugwa ko uyu mukobwa yaba yaramusabye ko bahagarika umubano wabo wimyaka itanu, bikarakaza uwahoze ari umukunzi we.

    Nk'uko amakuru abitangaza, ibyabaye byabereye mu gace ka Warri muri Leta ya Delta, Amajyepfo-Amajyepfo ya Ngeria. Inkuru ya Purity yasakaye cyane nyuma yuko ukoresha imbuga nkoranyambaga asangije inkuru ye kuri Facebook maze bitera umujinya Abanya nigeria cyane.

    Mu kuvuga ibyabaye, Purity warokotse icyo gitero yabwiye BBC ko uwo mukobwa yagiranye ibibazo na James bakundanaga nyuma yuko James yamushinjaga kumuca inyuma nuwo bakoranaga business ariko umukobwa akamubwirako ntakidasanzwe bapanga uretse kuba ari umuturanyi gusa. Bakomeje gutongana kugera ubwo umukobwa abwiye James ko iby'urukundo rwabo babihagarika.

    James yarakaye cyane, asaba amafaranga yahaye Pure kugirango atangire ubucuruzi bwe. Ariko umuryango we wasabye James kubaha umwanya wo gukusanya amafaranga kuko batabashaga kuyabona igihe ayakeneye.

    Kubwamahirwe make, James ntiyihanganye, akurikira Purity murugo, akuramo pistolet arasa Pure imbere yumuturanyi we. Purity we yamaze iminsi umunani mu bitaro aza nogukira, ibi ni nyuma yuko abaturanyi be bamujyanye mu bitaro i Warri, muri leta ya Delta.

    Igipolisi cya Leta ya Delta cyemeza ibyabaye, kigaragaza ko batangiye iperereza kuriki cyaha cyubwicanyi.

    Source : https://yegob.rw/umusore-yarashe-umukunzi-we-kubera-kumwanga-nyuma-yimyaka-5-bakunduna/

  • Wari uziko ushobora kwigarurira umukobwa wihebeye nta jambo na rimwe ukoresheje?bigenze utya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu buri musore wese azi neza ko kwigarurira burundu umutima w'umukobwa akunda bishobora kumusaba ubumenyi runaka!, Uyu munsi ntitugiye kuvuga ku byo kumusaba aka 'Number' ubwa ya ndirimbo ahubwo tugiye kwibanda ku buryo ushobora kwigaragarizamo uwo wakunze agatwarwa n'agatotsi k'urukundo kuva ku munsi wa mbere mubonana, hanyuma kubimubwira bikazaba nko korosora uwibyukiraga umugani w'umunyarwanda

    Niba turi kumwe birashoboka ko utarabona uw'inzozi zawe?!, Ntacyo bitwaye, uyu mwanya ugiye gufata uvoma ubu bumenyi bworoheje gushyira mu bikorwa ugomba kukubera imbarutso yo kwegera umwe uhora wibaza uko wakwegera bikagushobera.

    1.Mwenyura

    Wari waganiraho n'uwo ukunda ngo witegereze uburyo iyo ugize icyo uvuga akamwenyamwenyamo biba byiza?!, Nawe gerageza uburyo bwose umwenyuramo gacye igihe muganira bituma akubona nk'umuntu wita ku magambo ye n'ibyiyumviro bye bikaba akarusho k'uko akubona nk'umuntu urangwa n'ubwuzu, akanyamuneza mbese akagufata nk'umunyamahoro.

    Nuko rero buri gihe ugendana n'uwo uri kureshya, ibuka gukora iki…mwenyura, Siwowe wenyine ukeneye kumubona muri ubwo buryo gusa.

    2.Hagarara wemye

    Mu gihe ugiye kuganira nawe hagarara wemye niba municaye wicare wemye wumve ko utuje, ibi bizaguha akanyamugabo ndetse bigufashe gutekereza neza kuri buri jambo umubwira bityo abashe kukwakira nk'umuntu wemye koko kandi udahuzagurika.

    3.Teretesha 'AMASO'

    Niba warakinnye ibyabana umukino wo kudahumbya ushobora kuba uwuzi cyangwa uwibutse!

    Mu gihe rero uganira n'uwo mwari wihebeye, gerageza buryo ki muhuza amaso igihe umuganiriza kugirango akubonemo akanyabugabo ndetse nawe bigufashe kumenya icyo atekereza kubyo uvuga umunota ku wundi.

    Source : https://yegob.rw/wari-uziko-ushobora-kwigarurira-umukobwa-wihebeye-nta-jambo-na-rimwe-ukoreshejebigenze-utya/

  • Umusirikare ukomeye wabaye Umunyamabanga Wihariye wa Perezida Kagame yazamuwe #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo rya Minisiteri y’Ingabo ryasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Ugushyingo 2021.

    Iri tangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu mapeti Colonel Patrick Karuretwa akamugira Grigadier General.

    Iri tangazo rivuga kandi ko Patrick Karuretwa yahise anahabwa inshingano nshya aho yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda.

    Brigadier General Patrick Karuretwa uherutse gusoza amasomo yihariye mu ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama aho we na bangenzi be bahawe impamyabushobozi muri Nyakanga 2021.

    Yari amaze iminsi ari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri diviziyo ya gisirikare yo mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Mbere yaho kuva muri 2013, Patrick Karuretwa yari Umunyamabanga Mukuru Wihariye wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Umusirikare-ukomeye-wabaye-Umunyamabanga-Wihariye-wa-Perezida-Kagame-yazamuwe

  • Col Patrick Karuretwa yazamuwe mu ntera ahabwa n’inshingano nshya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yanamuhaye inshingano zo kuba umuyobozi ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara ribivuga.

    source : https://ift.tt/3bKFLl6