Category: Uncategorized

  • Yemerewe akazi ahantu harenga 20 nyuma y'amasaha atatu gusa arangize kaminuza kubera ubwiza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hillary Nzilani yabayeho mu buzima busanzwe kugeza vubaha ubwo yashyiraga hanze amafoto meza yambaye ikanzu yabarangije amasomo ya kaminuza. Yari amaze imyaka 5 ari umunyeshuri muri kaminuza ikomeye ya Nairobi. Arangije amashuri mu by'ubukungu n'ibarurishamibare, avuga ko yabonye akazi karenga 21 akimara gushyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga.

    Nzilani  yagize ati'Ubwa mbere natekerezaga arukunkinisha kubersko abenshi bampaga akazi bari bene wacu cyangwa se n'abaturanyi banyishimiraga nubwo bamwe twari tumaze imyaka tuvugana. Nyuma haje kuza abampa akazi ko kuba umuyobozi mukuru wi'ibigo bikomeye.'

    Ubwo yasabwaga gutangaza bimwe mubigo byamwemereye akazi, yavuzeko atabitangaza kugirango bitamwicira amahirwe yo kubona akazi muri bimwe muribyo bigo. yagize ati 'Nimara gukora interviews ndetse nkabona nakazi muri comoany imwe, nzagaruka mbashimire kumugaragaro, reka nkomeze nsenge akazi kazaboneke' 
    Ubwiza bwe bwamuhesheje akazi akimara kuragiza kwiga

    Source : https://yegob.rw/yemerewe-akazi-ahantu-harenga-20-nyuma-yamasaha-atatu-gusa-arangize-kaminuza-kubera-ubwiza/

  • Rwamagana: Hubatswe ishuri ry’abana rizajya ritanga indyo yuzuye – #rwanda #RwOT

    Iri shuri ryatangiranye n’abana 120 biga mu byiciro bitatu, rikaba ryubatswe mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Muhazi. Ababyeyi bo muri aka Kagari bavuga ko abana babo bato bakoraga ingendo ndende bajya kwiga, abandi bagahitamo kubarekera mu rugo kuko aho babajyanaga ari kure, badafite ubushobozi bwo kubajyanayo,

    Nyiraneza Safina ufite abana batandatu avuga ko byagoranaga kubona umwanya wo kujyana umwana muto kwiga, mu gihe ari gushakira abana ibibatunga.

    Niyitanga Jean Bosco we yagize ati ” Njye bizamfasha mu kumenya imirire myiza ikwiriye umwana, hari ubwo usanga tutabaha indyo yuzuye atari uko twayibuze ahubwo ari ukubera kutamenya kuyitegura, ubu rero turi kuza hano bakatwigisha uko itegurwa ku buryo abana bacu nta bibazo by’imirire bazongera kugira.”

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rwamagana, Kakooza Henry, yavuze ko iri shuri rizazana impinduka zifatika mu buzima bw’abana bo muri aka Karere.

    Ati “Iyo ikigo mbonezamikurire kibegereye, bibafasha mu kwita ku mikurire y’abana babo kuko babitaho neza. Ikindi hano abana babona indyo yuzuye ariko byaba bibabaje bayibona hano gusa basubira mu rugo ntibayihabwe, aha rero iri shuri rigiye gufasha ababyeyi kuko iyo umwana yaje ku ishuri bimuha umwanya wo gukora akandi kazi neza.”

    Umuyobozi ushinzwe gahunda z’ingo mbonezamikurire na gahunda zireba abana muri Help Child, yafatanyije n’Akarere kubaka iri shuri, Nyiracumi Rachel, yavuze ko gushyigikira gahunda za Leta zijyanye no kwita ku mwana babikora mu rwego rwo gufasha umuryango Nyarwanda w’ejo hazaza.

    Ati “Iyo umwana yagize intangiriro nziza kuva agisamwa kugeza ku myaka itandatu, nibura ahazaza he handi haroroha cyane, imyigire ye iroroha, imirire ye iba yaratunganyijwe, imibanire ye n’abandi iba imeze neza ku buryo iyo washyize imbaraga mu kwita ku mwana hakiri kare, uba uri kwita ku hazaza heza h’umuryango mugari w’u Rwanda.”

    Iri shuri rizafasha abana bato bakoraga ingendo ndende bajya kwiga kure y’iwabo, bikabagora kuko bakiri bato, mu gihe byanagoraga ababyeyi kubera umwanya munini byabatwaraga bajyana abana ku ishuri.

    Ishuri ry’abana mu Karere ka Rwamagana babonye ishuri rizabarinda ingendo ndende

    source : https://ift.tt/3wmVel9

  • Rulindo: Ababyeyi baraza umwana w’imyaka irindwi mu matungo batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Aba babyeyi batuye mu Mudugudu wa Rwintare, Akagari ka Gako, Umurenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo, ari naho bikekwa ko bakoreye icyaha. Bafunzwe ku wa Gatatu, tariki 3 Ugushyingo 2021.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo na mukase w’umwana batawe muri yombi bamaze igihe bakubita umwana wabo.

    Yagize ati “Bakekwaho kumukubita mu bihe bitandukanye ku buryo bubabaje. Uyu mwana yahohotewe mu gihe kigera ku myaka ibiri.’’

    Kugeza magingo aya, abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bushoki mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye y’ibyo bashinjwa ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Mu ibazwa ryabo, aba babyeyi bavuze ko bahoraga umwana wabo ko yanyaraga ku buriri.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uwo mwana bamurazaga hamwe n’amatungo ariko agatinya kugira uwo abibwira kuko bari baramubwiye ko nabivuga bazamwica.

    Mu butumwa bwa RIB yongeye kwihanangiriza ababyeyi baha abana babo ibihano bibabaza umubiri.

    Dr Murangira ati “Guhana umwana si ukumwica urubozo. Ntabwo ibihano bibabaza umubiri cyangwa bibuza umwana uburenganzira bw’ibanze nko kumwima ibiryo, kumubuza kujya kwihagarika, kumufungirana mu nzu n’ibindi byemewe.’’

    Abaturarwanda bibukijwe ko badakwiye kwihanganira na gato abakorera abana ihohoterwa no gutungira agatoki RIB aho biri ngombwa.

    Yakomeje ati “RIB irasaba buri muntu kuba ijisho rya mugenzi we. Aho ubonye ihohoterwa rikorerwa umwana mu buryo ubwo aribwo bwose wegere Sitasiyo ya RIB utange amakuru cyangwa uhamagare kuri 116 cyangwa 166, uzaba urengeye umwana.’’

    Abaturage kandi bakanguriwe kurushaho kwita no kumenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye ku nzego zishinzwe umutekano, iz’ubutabera n’iz’ubuyobozi kugira ngo icyo cyaha gihagarikwe cyangwa hirindwe ingaruka zacyo.

    Ibi kutabikora bihanwa n’ingingo ya 243 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho utamenyekanishije icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe n’ihazabu iri hagati ya 100.000 Frw na 300.000 Frw.

    Ababyeyi batawe muri yombi bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa ku bushake baramutse bahamwe n’iki cyaha, bahanishwa ingingo ya 121 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ugihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze umunani n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenga 2.000.000 Frw.

    Mu gihe bahamwa n’icyaha cy’iyicarubozo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

    Iyo iyicarubozo riteye urikorewe indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma atagira icyo yikorera, kubuza burundu umwanya w’umubiri gukora, gutakaza igice cy’umubiri gikomeye, urupfu cyangwa rikozwe n’umuntu ukora umurimo wa Leta mu mirimo ashinzwe, igihano kiba igifungo cya burundu.

    Uyu mwana yari amaze imyaka ibiri akorerwa iyicarubozo ku mubiri yashyizweho inguma

    Uyu mwana yari yarabujijwe kuvuga ibijyanye n’ihohoterwa akorerwa akangishwa ko azicwa

    source : https://ift.tt/3nWTVW6

  • Nta muntu wishwe na Covid-19 mu Rwanda ku munsi wa kabiri wikurikiranya – #rwanda #RwOT

    Ibi biterwa n’ingamba Leta yashyizeho zo kwirinda iki cyorezo, ariko by’umwihariko bikanaterwa n’ibikorwa by’ikingira, aho Abanyarwanda bagera kuri 4,279,628 bamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo rwa Covid-19, mu gihe abagera kuri 2,159,058 bamaze guhabwa dose ya kabiri.

    Abantu 44 nibo basanzwemo ubwandu bwa Covid-19 mu bipimo 12,168 byafashwe, mu gihe abantu begera kuri 1,332 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe umwaka ushize.

    Minisiteri y’Ubuzima irakomeza gusaba abantu kurushaho kubahiriza ingamba zo kwirinda iki cyorezo, na cyane ko cyongeye kubura umuntu mu bihugu biri mu Burayi.


    source : https://ift.tt/3EU5lAV

  • Ange Kagame numugabo we bitabiriye igitaramo… – #rwanda #RwOT

    Saa tatu n'iminota 35' ni bwo umuhanzi w'umunya-Nigeria Adekunle Gold wari utegerejwe mu gitaramo 'Movember Fest' yaserutse ku rubyiniro nyuma y'iminota micye ibyuma yaririmbiyeho bigeragezwa kugira ngo bitange amajwi meza nk'uko yabyifuzaga.

    Ageze ku rubyiniro, yashimye buri wese witabiriye iki gitaramo, avuga ko umutima we unyuzwe ku nshuro ye ya mbere ataramiye mu Rwanda.

    Ati 'Ni ku nshuro ya mbere nkoreye igitaramo i Kigali, kandi ni ku nshuro ya mbere ngeze i Kigali. Mwakoze kuza kunshyigikira. Umutima wanjye uranyuzwe.'

    Uyu muhanzi yasabye abantu gufata amafoto n'amashusho ye ubundi bakayasakaza ku mbuga nkoranyambaga uko bashoboye. 

    Asoje kuririmba indirimbo ye ya mbere, yatumiye inkumi eshanu ku rubyiniro 'zizi kubyina neza' zimufasha kunyura imbaga.

    Aba bakobwa bamufashije kuririmba no kubyina indirimbo ye 'Pretty Girl' yakoranye na Patoraking yamuhaye igikundiro mu muziki.

    Adekunle Gold [AG Baby] ni we wari umuhanzi Mukuru mu gitaramo yakoreye kuri Canal Olympia ku Irebero mu mujyi wa Kigali mu ijoro ry'uyu wa Gatanu tariki 5 Ugushyingo 2021. Ni kimwe mu bitaramo byari byashyuhije Kigali byari bitegerejwe.

    Cyitabiriwe n'abiganjemo urubyiruko n'abandi bakuze mu myaka bazi neza umuziki w'abahanzi batatu batumiwe muri iki gitaramo cyatewe inkunga na Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Mutzig.

    Adekunle Gol yavuze ko yakozwe ku mutima n'umubare w'abantu bitabiriye iki gitaramo. Avuga ko ashima bikomeye Remmy Lubega Umuyobozi wa RG Consult wamutumiye muri iki gitaramo. 

    Uyu muhanzi yavuze ko n'ubwo ari kure yo ku ivuko rye, ariko 'aha n'aho ni mu rugo.' Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo zirimo ‘Gold’, ‘It is what it is’ n’izindi.

    Adekunle Gold yabanjirijwe ku rubyiniro na Gabiro Guitar na Kenny Sol

    Gabiro Guitar yaririmbye indirimbo 'Amahirwe' imaze imyaka umunani isohotse, 'Koma' yasohoye mu byumweru bine bishize, 'Karolina' yakoranye n'itsinda rya Dream Boys imaze imyaka irenga irindwi. 

    Uyu muhanzi yanaririmbye indirimbo 'Byakubera' yamuhaye igikundiro kidasanzwe mu muziki kugeza.

    Gabiro Guitar umwe mu bahanzi bitabiriye Tusker Project Fame, yaririmbye muri iki gitaramo cya 'Movember Fest' afashijwe n'itsinda rya Neptunez Band.

    Uyu muhanzi aherute gushyira hanze EP ye nshya iriho indirimbo nka 'Igikwe' yakoranye na Confy. Ni imwe mu ndirimbo zihariye cyane impeshyi ya 2021.

    Iyi ndirimbo 'Igikwe' yayiririmbye muri iki gitaramo, abanyabirori bajya ibicu. Producer Niz Beatz wakoze iyi ndirimbo aherutse kubwira INYARWANDA ko yatunguwe n'uburyo yakunzwe 'kuko nayikoze nk'izindi ndirimbo zose'.

    Gabiro Guitar yakorewe mu ngata n'umuhanzi Kenny Sol

    Kenny Sol ageze ku rubyiniro, imvura yacuncumutse benshi bagira ubwoba bw'uko ishobora kurogoya igitaramo ariko siko byagenze kuko yahise ihita.

    Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo nyinshi ahereye kuri 'Ikinyafu' yakoranye na Bruce Melodie, 'Agafire', 'Haso' yakunzwe cyane n'izindi. Yaririmbaga abwira abitabiriye igitaramo ko abakunda.

    Mu gitaramo hagati, Kenny Sol yavuze ko afitiye uruhisho abitabiriye iki gitaramo maze aha umwanya umuhanzi Okkama uzwi mu ndirimbo zitandukanye. Aba bahanzi bombi bize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo.

    Okkama amaze iminsi aca ibintu muri Kigali, aho azwi mu ndirimbo zirimo 'Toto', 'Iyallah' n'izindi. Ni umwe mu bahanzi bashya batanga icyizere mu muziki w'u Rwanda.

    Adekunle Gold yavuze ko umutima we unyuzwe nyuma yo gukorera igitaramo cy'urwibutso mu Rwanda



    Adekunle yavuze ko nubwo atari ku ivuko rye, ariko mu Rwanda ahafata 'nko mu rugo' Uyu muhanzi w'umunya-Nigeria yaririmbaga avuga ko yanyuzwe n'ubwitabire bw'abantu bitabiriye igitaramo cye cya mbere i Kigali 


    Adekunle yabyinishije inkumi i Kigali, yikura ikote aratarama biratinda


    Ange Kagame n'umugabo we bari mu bihumbi by'abantu bitabiriye igitaramo Adekunle Gold yakoreye kuri Canal Olympia ku Irebero

    Iki gitaramo cyitabiriwe n'umubare munini wari unyotewe no gutarama nyuma y'igihe kinini kubera Covid-19

    Kenny Sol yaririmbye indirimbo ze zakunzwe ahereye kuri 'Ikinyafu' yakoranye na Bruce Melodie


    Kenny Sol yashimye abamuhaye umwanya wo kuririmba muri iki gitaramo nyuma y'igihe kinini akora umuziki


    Kenny Sol yahaye umwanya umuhanzi Okkama uzwi mu ndirimbo ‘Iyalaah’

    Kenny Sol yitwaje abaririmbyi bamufashije gususurutsa imbaga binyuze mu ndirimbo ze zirimo 'Umurego n'izindi


    Iki gitaramo MovemberFest cyitabiriwe n'abiganjemo urubyiruko n'abandi bizihirwa n'umuziki w'abahanzi bo mu Rwanda n'abo mu mahanga


    Gabiro Guitar yaririmbye indirimbo ye 'Igikwe' yakoranye na Confy, yizihira benshi


    Gabiro yavuze ku rubyiniro ashima uko yakiriwe- ni cyo gitaramo cya mbere aririmbyemo nyuma yo gusubukura umuziki


    Gabiro yaririmbye asaba abitabiriye igitaramo gufatanya nawe kuririmba indirimbo ze zitandukanye


    Byageze aho Gabiro Guitar yikura ikote yari yambaye atanga ibyishimoItsinda rya Neptunez Band ryasusurukije abantu mu ndirimbo zitandukanye muri iki gitaramo

    Iri tsinda rikunze kuririmba mu bitaramo birimo Kigali Jazz Junction bitegurwa na RG Consult ari nayo yateguye igitaramo


    Iki gitaramo #MovemberFest cyatewe inkunga n'uruganda rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Mützig


    Abashyushyarugamba bakaba n'abanyamakuru ba Royal FM ivugira kuri 94.3 Fm, MC Kyle na Mc Vic nibo batangije iki gitaramo

    'MovemberFest' ni cyo gitaramo cya mbere kibereye mu Rwanda kiririmbyemo umuhanzi w'umunyamahanga kuva ibitaramo byakomorerwa

    Itsinda rya Neptunez Band [Dj Berto&Dj Habz] rizwi mu bitaramo bitandukanye ryavanze umuziki w'abahanzi batandukanye mbere y'uko igitaramo gitangira ku mugaragaro

    AMAFOTO: Ihorindeba Lewis-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111138/ange-kagame-numugabo-we-bitabiriye-igitaramo-adekunle-gold-yakoreye-i-kigali-amafoto-111138.html

  • Umuhanzi ukunzwe n'abatari bake yavuze ibitangaje kuri Bruce Melodie – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Adekunle Gold wo muri Nigeria yatangaje ko nta byinshi azi ku muziki uretse umuhanzi Bruce Melodie n'indirimbo ya Kenny Sol yitwa Say My Name.

    Yabivugiye mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye  kuri uyu wa Kane tariki 4 Ugushyingo 2021, gitegura igitaramo azahuriramo na Kenny Sol na Gabiro Guitar kizabera muri Canal Olympia kuri uyu munsi tariki 5 Ugushyingo 2021. Iki gitaramo cyiswe 'M*ovember Fest'.

    Uyu muhanzi yabajijwe niba hari umuhanzi yari azi mbere yo kugera mu Rwanda, avuga ko uwo yamenye ari Bruce Melodie ndetse  na Kenny Sol kubera indirimbo ye yitwa 'Say my name'.Ati 'Nzi umuhanzi Bruce Melodie kubera igitaramo ari gutegura, namenye n'indirimbo 'Say my name' ya Kenny Sol mbere ho gato y'uko nza mu Rwanda.'

    Yavuze ko kugira ngo abahanzi b'abanyarwanda bagere ku rwego mpuzamahanga itangazamakuru nyarwanda rikwiye kubigiramo uruhare, rikabashyira imbere aho kubanza abanyamahanga.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-ukunzwe-nabatari-bake-yavuze-ibitangaje-kuri-bruce-melodie/

  • Mu gitaramo kitabiriwe na Ange Kagame, Adekunle Gold yabyinishije inkumi karahava(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Adekunle Gold [AG Baby] yakoreye igitaramo cy’amateka i Kigali cyiswe “Movember Fest” kitabiriwe na Ange Kagame n’umugabo we.

    Ni igitaramo cyabereye kuri Canal Olympia ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ugushyingo 2021.

    Iki gitaramo cyari cyahuruje abantu b’ingeri zose cyane cyane urubyiruko rwari rwaje gutangira weekend.

    Uyu muhanzi ufite abakunzi benshi i Kigali yabanjirijwe ku rubyiniro n’abahanzi barimo Gabiro Guitar waririmbye indirimbo zitandukanye zirimo ‘Amahirwe’, 'Koma’, 'Karolina’ yakoranye n’itsinda rya Dream Boys, 'Byakubera’

    Yanaririmbye ‘Igikwe’ indirimbo ikunzwe na benshi yakoranye na Confy.

    Yakurikiwe na Kenny Sol, umwe mu bahanzi bakizamuka ukunzwe cyane, yaririmbye Haso, indirimbo ye yabiciye hanze aha, aririmba ‘Agafire’ atibagiwe ‘Ikinyafu’ yakoranye na Bruce Melodie n’izindi.

    Aha niho umuhanzi Adekunle Gold [AG Baby] yahise aza ku rubyiniro yakirwa n’urufaya rw’amashyi menshi cyane.

    Uyu muhanzi wari utaramiye bwa mbere ku butaka bw’u Rwanda, yavuze ko yishimiye kuhataramira, ashimira buri umwe wese waje muri iki gitaramo.

    Yataramiye abanyarwanda baranyurwa ageze ku ndirimbo ‘Pretty Girl’ yakoranye na Patoraking biba akarusho kuko ku rubyiniro yari ahafite inkumi z’Abanyarwandakazi bamufashije kuyibyina.

    Uyu muhanzi wari wishimiye gutaramira Abanyarwanda, yabahase umuziki mu ndirimbo ze zinyuranye zirimo ‘Gold’, ‘It is what it is.’

    Neptunez Band yagiye isusurutsa abantu mu ndirimbo zitandukanye

    Gabiro Guitar yakoze mu muhogo yiyereka abakunzi be muri iki gitaramo

    Kenny Sol yasusurukije abafana be

    Adekunle yageze ku rubyiniro asusurutsa abantu

    Adekunle Gold ntiyatengushye abanyarwanda, yabahaye ibyo bari biteze

    Yahamagaye abanyarwandakazi biyizeye mu kubyina ku rubyiniro maze umuziki bawuha icyigwa

    Abantu bo bari benshi biganjemo urubyiruko

    Banyuzweeee!!!!

    Ange Kagame ari mu bitabiriye iki gitaramo

    AMAFOTO: Inyarwanda

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mu-gitaramo-kitabiriwe-na-ange-kagame-adekunle-gold-yabyinishije-inkumi-karahava-amafoto

  • Abatoza ba mbere bafata ifungo ritubutse muri Shampiyona y'Ubwongereza (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri ya gahunda yo kubagezaho inkuru z'ubwenge tumaze iminsi twarabamenyereje kuri uyu munsi tugiye kubagezaho urutonde rw'abatoza ba mbere muri shampiyona y'Ubwongereza bahembwq amafaranga menshi. 

    8. Tuchel wa Chelsea

    Ku mwanya wa 8 hari Tuchel wa Chelsea akaba ahembwa asaga £7m ku mwaka.

    7. Benitez wa Everton 

    Ku mwanya wa 7 hari Benitez wa Everton akaba ahembwa asaga £7m ku mwaka.

     

    6. Solskjaer wa Man U

    Ku mwanya wa 6 hari Solskjaer wa Man U akaba ahembwa asaga £7.5m ku mwaka.

    5. Bielsa wa Leeds

    Ku mwanya wa 5 hari Biels wa Leeds akaba ahembwa asaga £8m ku mwaka.

    4. Rodgers wa Leicester

    Ku mwanya wa 4 hari Rodgers wa Leicester akaba ahembwa asaga £10m ku mwaka.

    3. Klopp wa Liverpool

    Ku mwanya wa 3 hari Klopp akaba ahembwa asaga £15m ku mwaka.

    2. Conte wa Tottenham

    Ku mwanya wa 2 hari Conte wa Tottenham akaba ahembwa £15m ku mwaka.

    1. Guardiola wa Man City

    Ku mwanya wa 1 hari Guardiola wa Man City akaba ahembwa asaga £20m ku mwaka.

    Source : https://yegob.rw/abatoza-ba-mbere-bafata-ifungo-ritubutse-muri-shampiyona-yubwongereza-amafoto/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Miss Ingabire Grace yambaye ikanzu ngufi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2021 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo kuri uyu munsi ni iya Miss Ingabire Grace (Miss Rwanda 2021) yambaye ikanzu ngufi. Ni ifoto yashyizwe hanze kuri story ya instagram ya Miss Witness Umutoni (Igisonga cya 2 cya Miss Rwanda 2021). Iyo foto ni iyi ikurikira:

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-miss-ingabire-grace-yambaye-ikanzu-ngufi/