Category: Uncategorized

  • Pep Guardiola yavuze kuri Xavi wahawe akazi ko gutoza FC Barcelona #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola, yavuze neza Xavi Hernandez, yatoje muri Barcelona, ​​mbere y'uko uyu mukinnyi akurikira inzira ya shebuja none nawe akaba yagizwe umutoza mukuru wa Barca

    Mu minsi ye yo gukina, Xavi yari kapiteni wa Guadiola ndetse niwe wayoboraga umukino mu kibuga, yakinnye mu ikipe yari ikomeye cyane ndetse yatwaye ibikombe binyuze mu gukina umukino mwiza wo guhanahana.

    Aba bagabo bombi baraziranye kandi benshi bashimye amahirwe yahawe Xavi yo gutoza ikipe ya Barcelona yahaye byose akiri umukinnyi wayo.

    Umutoza wa City aganira n'abanyamakuru,yagize icyo atangaza nubwo aya makuru yo guha akazi Xavi atari yagashyizwe ahagaragara, ariko nyuma yifuriza uwahoze ari umukinnyi we amahirwe masa amwenyura.

    Guardiola yagize ati: “Navuze ko ntavuganye na we ariko niba byemejwe noneho birumvikana ko mbifuriza ibyiza.”

    “Nzi neza ko azakora akazi keza.”

    Nta gushidikanya ko Guardiola azakurikirana Barcelona, atari nk'umufana wayo gusa ahubwo areba umutoza wa Xavi. Kuri benshi, Xavi ni umuragwa wa Guardiola, kandi azigana cyane imikinire ye.

    Ku munsi w'ejo nibwo byamenyekanye ko Xavi yamaze kuva muri Al Sadd yerekeje i Barcelona gusinya amasezerano azageza muri 2024.

    Xavi yagize ati ” Camp Nou yamye ari iwanjye. Abafana ba Barcelona ni abantu banjye. Barça, ni ikipe nkunda. Noneho ubu nasubiye mu rugo. Tubonane vuba, Barcelona '.

    Yitezwe muri Espagne mu mpera z'iki cyumweru, akaba yitezwe kwerekanwa ku mugaragaro i Nou Camp ku wa mbere.

    Yakinnye imikino 767,atsindira ibikombe 25 mu myaka 17 yose yamaze muri Barcelona, Xavi yasezeye iyi kipe mu 2015 ajya muri Al Sadd, aho yabanje gukina nk'umukinnyi.

    Yahavuye aba umutoza wayo mu 2019 nyuma y'aho asezeye ku mupira, akaba yarayifashije mu mwaka w'imikino ushize gutwara igikombe cya shampiyona. Mu mikino 36 yose Al Sadd iheruka, ntiratsindwa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/pep-guardiola-yavuze-kuri-xavi-wahawe-akazi-ko-gutoza-fc-barcelona

  • Samsung yahaye ‘Rwanda Coding Academy’ ibikoresho kabuhariwe by’ikoranabuhanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishuri Rwanda Coding Academy, riherereye mu Karere ka Nyabihu, rifite umwihariko mu kwigisha abana b’abanyeshuri, ibijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa (softwares).

    Mudasobwa 30 hamwe n
    Mudasobwa 30 hamwe n’ibikoresho bigendana na zo ni byo byashyikirijwe ishuri Rwanda Coding Academy

    Iryo shuri ryahawe ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga muri gahunda y’ubufatanye bwatangijwe ku wa Gatanu tariki 5 Ugushyingo 2021, hagati y’uruganda Samsung rwo mu gihugu cy’u Buyapani na Guverinoma y’u Rwanda, binyuze muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Minisiteri y’Uburezi.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi no guhanga udushya mu kigo Samsung, ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba, yagize ati: “Twishimiye ubufatanye bwatangiye hagati ya Samsung n’Ishuri Rwanda Coding Academy, kuko buri ku rwego rufasha abanyeshuri, binyuze muri uyu mushinga wo guteza imbere ikoranabuhanga rishingiye ku guhanga udushya. Iyi ni intangiriro, dutezeho gufasha aba bana kurushaho kuba abanyamwuga mu by’ikoranabuhanga, bashishikajwe no guhanga udushya”.

    Yongera ati: “Ni ibikoresho bigizwe n’icyumba cy’ikoranabuhanga kirimo mudasobwa 30 zo ku rwego ruhanitse n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bijyana na zo, abana b’abanyeshuri bazajya bigiraho, bikaba binakoranywe ikoranabuhanga rya interineti; twitezeho korohereza abana kuzamura ireme ry’imyigire n’ubumenyi bushingiye ku guhanga udushya, muri za porogaramu nshya, yaba izo batangiye n’izo bagikoraho ubushakashatsi”.

    Abanyeshuri biga muri iri shuri, barimo uwitwa Ishimwe Gervais, wishimiye ibikoresho by’ikoranabuhanga bungutse, akaba abyitezeho kumufasha mu myigire ye.

    Abana biga muri iri shuri bavuga ko mudasobwa bashyikirijwe zizabunganira mu masomo ajyanye no guhanga porogaramu
    Abana biga muri iri shuri bavuga ko mudasobwa bashyikirijwe zizabunganira mu masomo ajyanye no guhanga porogaramu

    Yagize ati: “Twakoreshaga imashini zisanzwe za laptop, ariko zifite ingufu nkeya, zimwe zigapfa buri kanya, izindi zikagenda gahoro kubera ibintu byinshi zabaga zidafitiye ubushobozi buhagije bwo kubika. Izi mudasobwa zindi z’inyongera, hamwe n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga duhawe, bizatworohereza gukoresha igihe cyacu neza, tunoze imyigire yacu, bitume n’urwego rw’imishinga turi gukoraho ubushakashatsi kuri za porogaramu nshya rwiyongera ku kigero gishimishije”.

    Kobusinge Sharon na we wiga mu mwaka wa wa gatandatu muri Rwanda Coding Academy, ahamya ko urwego we na bagenzi be b’abanyeshuri bariho rw’imyigire ibaganisha ku kuzarangiza amasomo bahanga udushya, ruzarushaho kwaguka, babikesha ibikoresho by’ikoranabuhanga bijyanye n’igihe, bibunganira mu myigire yabo; ku buryo badashidikanya ko bazabyubakiraho bakabasha gusohoza inzozi bafite zo kuzaba abavumbuzi b’udushya.

    Dr Papias Niyigena, uyobora Ishuri Rwanda Coding Academy, ahamya ko iri shuri ryari rikeneye kubakirwa ubushobozi mu bikoresho nk’ibi, kugira ngo biryunganire kugera ikirenge mu byo ibindi bigo mpuzamahanga byabashije kugeraho, bibikesha gukoresha ikoranabuhanga.

    Abiga muri iri shuri bavuga ko ibikoresho bahawe bazabyubakiraho bakabasha guhanga udushya
    Abiga muri iri shuri bavuga ko ibikoresho bahawe bazabyubakiraho bakabasha guhanga udushya

    Yagize ati: “Turi mu isi y’iterambere, ryibanda ku kureba ibisubizo by’ahazaza, atari ukwibanda gusa ku hahise cyangwa ibiriho ubungubu gusa. Natanga nk’ingero z’imishinga imwe n’imwe ikomeye aba bana batangiye gukoraho ubushakashatsi ndetse no gukorera igerageza. Harimo nk’irebana n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu mitangire y’akazi ku barimu, kubashyira mu myanya n’ibindi birebana n’imicungire yabo”.

    “Hari n’undi mushinga aba bana b’abanyeshuri bari gukoraho, w’igare rigenewe abafite ubumuga, rikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga rituma nyirayo aritegeka kumujyana mu cyerekezo runaka yifuza kujyamo, haba imbere, inyuma cyangwa ku ruhande, bitamusabye kurikoraho cyangwa kurisunika nk’uko bisanzwe bigenda ku yandi magare asanzwe bakoresha.

    Ati: “Niba aba banyeshuri bageze ku rwego nk’uru rwo kuba bavumbura imishinga isubiza ibibazo runaka; bakeneye n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho bakwifashisha mu kuyinonosora, cyangwa no kuvumbura n’indi mishinga, iri ku rwego ruri hejuru y’urwo bariho ubu; kugira ngo binadufashe muri ya ntego yo guhanga udushya twinshi, dushingiye kuri porogaramu bakora”.

    Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe amasomo y’Ubumenyingiro, Rwanda TVET Board, Paul Umukunzi, ashimangira ko mu byo aba bana b’abanyeshuri bazungukira muri ubu bufatanye hagati ya Samsung na Guverinoma y’u Rwanda, harimo no guhanahana amakuru mashya yerekeye ikoranabuhanga ku ruhando mpuzamahanga mu buryo bwimbitse, ku buryo abazajya barangiza amasomo, bazajya baba bafite ubushobozi buhagije, bwo kwitwara neza mu byo isoko ry’umurimo rikeneye, haba mu Rwanda no hanze yarwo.

    Umuyobozi mukuru w
    Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe amasomo y’Ubumenyingiro, Rwanda TVET Board, Paul Umukunzi, ashimangira ko hari byinshi aba banyeshuri bazungukira muri ubu bufatanye

    Yagize ati: “Kuba aba banyeshuri bahawe bino bikoresho, biri ku rwego rw’ikoranabuhanga ryo hejuru(High tech), ni intambwe nziza bateye, izabarinda kirogoya mu myigire n’ubushakashatsi bakora. Mu mikoranire izakomeza kubaho hagati ya Samsung na Leta ibinyujije muri Rwanda Coding Academy, ni ukurushaho kungurana ibitekerezo, duhanahana amakuru y’uko barushaho kubikoresha neza, bakabibyaza umusaruro uhagije, hagamijwe kuzamurira aba bana ubumenyi, kugeza no ku ruhando mpuzamahanga”.

    Yongeyeho ko iyi gahunda ari ingenzi mu gushyigikira ingamba Leta yihaye, zo kurushaho guteza imbere uburezi mu cyerekezo 2024, cyitezweho kwimakaza ikoranabuhanga mu myigire n’imyigishirize y’amasomo y’ubumenyingiro, mu rwego rwo kongerera ireme ry’ubumenyi ku bayarangiza, bakajya ku isoko ry’umurimo biteguye kurigirira akamaro.

    source : https://ift.tt/3ESbrBA

  • KVC yasinyanye amasezerano n’uruganda rwa Azam azamara imyaka itatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu ikipe y’abagore ya KVC ndetse n’uruganda rwa Azam basinye amasezerano y’imikoranire azamara imyaka itatu, mu muhango wabereye kuri Stade Amahoro.

    Ifoto y
    Ifoto y’urwibutso nyuma yo gusinyana amasezerano y’imyaka itatu

    Aya masezerano Azam yasinyanye n’iyi kipe ya Kigali Volleyball Club y’abakobwa, azamara imyaka itatu aho AZAM izaha KVC Miliyoni 20 Frws muri iyi myaka, KVC nayo ikazajya yambara imyenda iriho Azam.

    Umuyobozi wa KVC Ruterana Fernand Sauveur, yatangaje ko bishimiye kuba basinye aya masezerano y’imikoranire na KVC, aho bayafata nk’intangiriro mu gufungurira amarembo abandi baterankunga n’abafatanyabikorwa.

    Yagize ati “Uyu munsi twasinye amasezerano y’ubufatanye, twakwita ko ari mu rwego rwo kumenyereza, kugira ngo nibigenda neza, ni imiryango ifungutse no ku bandi kandi turizera ko mu minsi iri imbere bizagenda neza”

    Ndagano Faradjallah uhagarariye Azam mu Rwanda, na Ruterana Fernand Sauveur uyobora KVC
    Ndagano Faradjallah uhagarariye Azam mu Rwanda, na Ruterana Fernand Sauveur uyobora KVC

    Ndagano Faradjallah uhagarariye Azam mu Rwanda, we yavuze ko gukorana n’ikipe y’abagore byari mu ntego zabo, ni nyuma y’uko basanzwe ari abafatanyabikorwa mu mikino itandukanye

    “Biradushimishije kuba dusinyanye amasezerano n’ikipe ya Volleyball, twashakaga ahantu heza ariko uruhare rwacu ntirube mu bagabo gusa, tukaba dutangiranye na KVC y’abagore.”

    “Ibyo twiteze ni uko babaho neza kandi bagatsinda, turifuza ko bazarenga indibi bakaba ikipe ikomeye ku rwego mpuzamahanga bakanazamura impano z’abana b’abakobwa.”

    Usibye iyi kipe ya KVC y’abakobwa, mu minsi ishize ni bwo ikipe ya KVC y’abagabo yongeye kubyuka nyuma y’imyaka ine yari imaze yarasenyutse, ikaba nayo yitezweho kongera kugaruka mu makipe ahatanira ibikombe hano mu Rwanda.

    source : https://ift.tt/3GYS8bA

  • Amateka ya Kabengera Gabriel wategetswe kuririmba habaye Coup d’Etat #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hamwe n’abo bavukana uko ari barindwi, Kabengera Gabriel ni we wenyine wavuyemo aba umuhanzi abishyigikiwemo na Padiri Byusa Eustache wamwigishaga mu iseminari ya Virgo Fidelis (Butare), nyuma yo kumubonamo inganzo yo kuririmba maze yiyemeza kumutoza gukuza inganzo ye no gucuranga gitari.

    Padiri Byusa ni na we wahimbye indirimbo yitwa Umuhororo yaje gusubirwamo na Massamba Intore.

    Kabengera ntiyarangirije amashuri mu iseminari, ahubwo yakomereje mu ishuri ry’Abafurere b’Abamarisite (Frères Maristes) i Save, yiga ubwarimu ahavana impamyabumenyi yo mu rwego rwa A3.

    Yatabarutse ari ingaragu mu 1992 afite imyaka 43, azize uburwayi bushobora kuba bwaratewe n’imigeri yigeze gukubitwa n’abajandarume bamutangiriye mu nzira nk’uko byemezwa n’ababanye na we.

    Sam Gaude Nshimiyimana, umuhanzi umaze igihe abihagaritse akaba n’umunyamakuru w’umwuga, yabanye na nyakwigendera Kabengera Gabriel akaba azi amateka ye by’umwihariko. Avuga ko igihe Habyarimana Juvenal n’abasirikare bari inkoramutima ze bahirikaga ubutegetsi bwa Kayibanda mu 1973, abasirikare basanze Kabengera mu kazi kuri Radiyo Rwanda bamutegeka gufata gitari akaririmbira muri studio indirimbo yitwa Inkangara.

    Yakoze kuri Radiyo Rwanda guhera mbere y’umwaka wa 1973 ahava mbere y’umwaka wa 1989 mu mirimo itandukanye irimo ubunyamakuru, ariko yigeze no kuba umuyobozi w’ibiro (Chef de Bureau), nk’uko twabibwiwe n’umwana Kabengera abereye se wabo witwa Dominique Kubwayo.

    Nubwo Kabengera yatabarutse atarashaka umugore, Dominique Kubwayo yadutangarije ko indirimbo yitwa Emma yayihimbiye umukobwa bakundanaga witwa Emma ndetse ngo aracyariho.

    Dominique Kubwayo na Sam Gaude Nshimiyimana, KT Radio yabatumiye mu kiganiro Nyiringanzo batubwira birambuye amateka ya Kabengera Gabriel.

    Bikurikire muri iki kiganiro:

    source : https://ift.tt/3GPcKmG

  • Martin Ngonga i Burundi yashimiye uko iki Gihugu kiyobowe mu gikorwa cyarimo V/Perezida Bazombanza #rwanda #RwOT

    Mu gikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka y’Urukiko rw’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba rumaze rushinzwe, Martin Ngonga uyoboye Inteko Ishinga Amategeko y’uyu Muryango yashimiye uru rukiko uko rukomeje gushyira imbere uburenganzira bw’abatuye ibihugu bigize EAC.

    Hon Martin Ngoga yakomeje avuga ko nka EALA bishimira ibyo urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba rwagezeho mu myaka 20 rumaze rushinzwe.

    Ati 'Tugomba gukorera hamwe kugira ngo ibyo dukora bibashe kugerwaho. Turacyakeneye gukorera hamwe nk’itsinda kugira ngo uburenganzira bw’ikiremwamuntu bukomeze kubahirizwa.'

    Martin Ngoga yaboneyeho gushimira Igihugu cy’u Burundi cyabereyemo iki gikorwa, ati 'Ndashimira uko igihugu cy’u Burundi kiyobowe mu buryo bw’amategeko kandi ndashimira abateguye ko iyi sabukuru y’imyaka 20 Urukiko rw’Afurika y’iburasirazuba ibera muri iki gihugu gifite umujyi mwiza nka Bujumbura, turabizera kuzakomeza gukorana bya hafi no gukorera hamwe nk’itsinda.'

    Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yizeje Urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba ko Leta y’u Burundi izakomeza gushyigikira ibikorwa byose by’uru rukiko kugira ngo rukomeze rwibubake.

    Yagize ati 'Uru rukiko rwakira ibirego byinshi kandi rukabikemura imanza zigacibwa neza.'

    Prosper Bazombanza yashimiye ko Urukiko rw’Afurika y’Iburasirazuba ko bahisemo kwizihiriza iyi sabukuru mu gihugu cy’u Burundi.

    Ati 'Umumaro wabyo bituma n’abaturage barushaho kumenya imikorere y’uru rukiko.'

    Nestor Kayobera, Umurundi uyobora urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba yasabye ibihugu bigize uyu muryango kubahiriza ibyemezo bifatwa n’uru rukiko bityo abaturage baba baruregeye bagahabwa ibiba byemejwe na ruriya rukiko.

    Hon Nestor Kayobera yavuze ko imyaka 20 ivuze ibintu byinshi cyane ariko igikomeye cyane yavuze ko urukiko rw’Afurika y’iburasirazuba ari urukiko rugendera ku mategeko kandi rutanga ubutabera ku barugannye bose.

    Urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba rwashinzwe mu 1967 ariko nyuma y’imyaka 10 ruza gusenyuka kubera kudahuza kw’ibihugu bigize uyu muryango.

    Nyuma y’imyaka 34 ubwo hari mu 2001 rwongeye kubaho kanda ruza rufite imirongo ihamye igamije guha abaturage ba EAC ubutabera bushingiye ku mategeko.

    Hon. Kayobera Nestor ati 'Imyaka 20 ni myinshi cyane hakozwe byinshi muri uru rukiko rwa EACJ kuko n’umwana ufite imyaka 20 aba ari umwana wakuze watangiye kwifatira ibyemezo bimwe na bimwe.'

    Hon Kayobera Nestor yaboneyeho gusaba ibihugu bigize umuryango wa EAC guha amikoro uru rukiko kugira ngo uru rukiko rurusheho gukomera.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Martin-Ngonga-i-Burundi-yashimiye-uko-iki-Gihugu-kiyobowe-mu-gikorwa-cyarimo-V-Perezida-Bazombanza

  • Kwizera Olivier agiye kongera kugaragara mu izamu nyuma y’uko Rayon imwishyuye akayabo #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Sam Karenzi mu kiganiro cy’Urukiko rw’ubujurire, yatangaje ko Kwizera Olivier yameyereye Rayon Sport kugaruka mu myitozo nyuma yo kwoshyurwa kimwe cya Kabiri cy’amafaranga yayisabye.

    Mu gihe byarenga uku kwezi k’Ugushyingo Kwizera Olivier atari yahabwa izindi miliyoni enye zisigaye, yabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko azahita ahagarika akazi.

    Uyu muzanyemu yagombaga guhabwa miliyoni 8 z’Amanyarwanda, gusa ikipe ya Rayon Sports yamwishyuyemo kimwe cya kabiri andi izayamuha mu mpera z’Ugushyingo 2021.

    Mu gihe byarenga uku kwezi k’Ugushyingo Kwizera Olivier atari yahabwa izindi miliyoni enye zisigaye, yabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko azahita ahagarika akazi.

    Kwizera Olivier wazamukiye muri Isonga FC, akayikinira hagati ya 2011 na 2013, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016.

    Mu Ukuboza 2019, Kwizera yasinyiye Ikipe ya Gasogi United kuyikinira amezi atandatu gusa ntiyahatinze kuko yahise ajya muri Rayon Sports FC ari na yo yabarizwagamo kugeza ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2020-2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Kwizera-Olivier-agiye-kongera-kugaragara-mu-izamu-nyuma-y-uko-Rayon-imwishyuye-akayabo

  • Icyishatse Hervé ukinira REG BBC yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Icyishatse Herve ukina umukino wa Basketball mu ikipe ya REG BBC yasezeranye mu mategeko n'umukunzi we, NIWENSHUTI Mignonne.

    Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo ku wa Kane, tariki ya 4 Ugushyingo 2021.

    Icyishatse yasezeranye na Niwenshuti Mignone mu gihe yari yamwambitse impeta y'urukundo ku Cyumweru, tariki ya 31 Ukwakira 2021.

    Aba bombi bamaze imyaka hafi ine bakundana, bazasezena imbere y'Imana ku wa 18 Ukuboza 2021 ari nabwo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa.

    Icyishatse ukina asatira muri REG BBC, ni umwe mu bayifashije kwegukana Igikombe cya Shampiyona ya Basketball mu mpera z'ukwezi gushize, itsinze Patriots BBC imikino 2-0 muri play-offs.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 27, abarizwa muri iyi kipe ya Sosiyete y'Igihugu ishinzwe Ingufu guhera mu mwaka w'imikino wa 2017/18 nyuma yo kuyigeramo avuye muri IPRC Huye BBC.

    Yatangiye gukina Basketball yitoreza ku kibuga cya Kimisagara mbere yo kwerekeza mu Ikipe ya 30 Plus yazamukiyemo mu 2014.

    Muri uwo mwaka ni bwo yerekeje mu Ishuri rya RP-IPRC Huye, arikinira imyaka itatu mbere yo kwerekeza muri REG BBC amazemo imyaka ine.





    Source:IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/icyishatse-herve-ukinira-reg-bbc-yasezeranye-imbere-y-amategeko-n-umukunzi-we

  • Abacucuzi bashinjwa gutumbagiza igiciro cy’amata bati 'Inyange nireke kwigiza nkana iduteza abaturage' #rwanda #RwOT

    Mu mezi macye atambutse, igiciro cy’amata yaba apfunyitse ndetse n’agura mu maguriro y’Inyange, cyarazamutse cyenda kwikuba hafi kabiri aho litiro yaguraga 400 yagiye kuri 600, agapaki kafuraga 500 kagashyirwa ku 1 000.

    Inzego bireba zatangaje ko ibura ry’amata ryatewe n’izuba ryinshi ryo mu mpeshyi ryatumye ubwatsi bubura, bigatuma n’umukamo ugabanuka.

    Uruganda rutunganya amata Inyange Industrie ruherutse gutangaza ko rutigeze ruzamura ikiranguzo cy’amata kabone n’ubwo umukamo wagabanutse, rukavuga ko rutumva impamvu abacuruzi bazamuye igiciro cy’amata.

    Ubuyobozi bwa Inyange Industries bwasabe abacuruzi gusubiza ibiciro by’amata uko byahoze ku buryo agapaki k’mata gato gasubira kuri 500 Frw naho litiro yo ku ikusanyirirzo ikagura 430 Frw.

    Gusa nyuma y’uko biriya bitangajwe, abagura amata bakomeje kubogoza bavuga ko ibiciro bikiri hejuru.

    Hari uwagize ati 'Nubu naraye nyaguze ariko ntacyahindutse,agapaki gato nakaguze 700 kandi urabizi ko kaguraga 500, nta mpinduka na nkeya twabonye.'

    Bamwe mu bacuruzi beruye bashinja uruganda Inyange Industries kwigiza ankana kuko rubizi ko ikiranguzo cy’amata kiri hejuru.

    Bavuga ko ibyatangajwe na ruriya ruganda ari ukubateranya n’abaturage kuko uko barangura ari na ko bacuza kandi ko batakwemera gukorera mu bihombo.

    Igenzura riherutse gukorwa n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi RICA ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ryasize abacuruzi icyenda (9) basanzwe bakorana n’uruganda Inyange Industries, baciwe amande ya Miliyoni 19,5 Frw kubera kuriza ibiciro by’amata.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abacucuzi-bashinjwa-gutumbagiza-igiciro-cy-amata-bati-Inyange-nireke-kwigiza-nkana-iduteza-abaturage

  • Rubavu: Abahanzi Nyarwanda na Miss Rwanda bakanguriye abaturage kwikingiza Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabereye ku Kigo Nderabuzima cya Nyundo ndetse n’ahakingirirwa abantu ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakunda kwita Petite barrière.

    Kuri uyu wa 5 Ukwakira 2021 nibwo abahanzi barimo Andy Bumuntu, Alyn Sano, Jules Sentore, Patient Bizimana, Mani Martin, Peace Jolis na Miss Ingabire bakoze ubukangurambaga bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC ku bufatanye n’umuryango Mastercard Foundation, bugamije gukangurira abaturage kwikingiza Coronavirus.

    Bamwe mu baturage bahawe serivisi n’aba bahanzi bavuze ko bishimiye cyane iki gikorwa.

    Uwitwa Uwase Assouma wari waje kwikingiza urukingo rwa Kabiri rwa Covid-19 yagize ati “Byanyeretse ko abahanzi nyarwanda bari kumwe natwe mu kurwanya Covid-19 […] nkunda cyane Andy Bumuntu nishimiye kumubona hamwe na Peace Jolis.”

    Ntawushiragahinda Yevani we yavuze ko nubwo yamaze gukingirwa agiye gukomeza ingamba zose zo kwirinda.

    Ati “Nubwo maze kwingiza, agapfukamunwa nzakagumana kugeza igihe bazavuga bati kavaneho […] Abaturage bose ndabakangurira ngo baze bikingize ku bushake kandi baze babikunze kuko ni ukurinda ubuzima bwabo.”

    Miss Ingabire n’abahanzi baganiriye na IGIHE basabye abanyarwanda gukomeza kwitabira igikorwa cyo kwikingiza bakirinda ababaha amakuru atari yo ku nkingo za Covid-19, kuko bibabuza amahirwe yo kurinda ubuzima bwabo.

    Alyn Sano yagize ati “Nanjye narakingiwe inkingo ebyiri, rero icyo nagira ngo mbwire abantu ni uko niba utarakingirwa uri gucikanwa cyane, kuko urukingo ruri kudufasha gusubira mu buzima busanzwe ibintu biri kugenda bigenda neza, twese rero nidukingirwa urumva ko tuzasubira mu buzima busanzwe burundu.”

    Miss Ingabire ati “Hari ibihuha bivuga ko urukingo rwatera umuntu Covid-19. Ibyo rero ntabwo aribyo ahubwo rutuma agira imbaraga zo kuyirwanya. Ndakangurira buri muntu wese gufata urukingo kuko natajya kwikingiza ashobora kwandura cyangwa kwanduzwa kandi ibyo bisubiza igihugu inyuma.”

    Akarere ka Rubavu kuba gaturiye umupaka w’u Rwanda na Congo kandi uzwiho kugira urujya n’uruza rw’abantu benshi cyane abakora ubucuruzi, bisaba ko abantu baho bakingirwa ku bwinshi kugira ngo birinde ubwiyongere bw’icyorezo.

    Abarenga ibihumbi 95 nibo bamaze gukingirwa i Rubavu

    Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, CSP Tuganeyezu Oreste, yavuze ko gahunda yo gukingira mu Karere ka Rubavu ihagaze neza ndetse ko nyuma yo kubanza gukingira abafite ibyago byo kwandura kurusha abandi noneho ubu hari gukingirwa abantu bose barengeje imyaka 18.

    Yakomeje agira ati “Kugeza uyu munsi tumaze gukingira abaturage bangana na 64.681 bahawe inkingo zombi ariko abagera ku 96.450 bamaze kubona urukingo rwa mbere, kikaba ari igikorwa gikomeza rero.”

    “Icyo twakangurira abaturage ni ugufatirana amahirwe bafite bakingiza, kuko uko abantu bikingiza ari benshi, uko bashyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Covid-19, niko tuzatsinda iki cyorezo vuba.”

    Andy Bumuntu yashimiye abateguye iki gikorwa cyo guhuza abahanzi ngo bajye gukangirira abaturage guhabwa inkingo, asaba ko buri munyarwanda wese yakwikingiza kugira ngo u Rwanda ruzahashye burundu Covid-19.

    Abahanzi bitabiriye ni bamwe mu bahuriye mu ndirimbo ‘Tuzatsinda’ yakorewe gukangurira abanyarwanda kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Abarenga ibihumbi 95 bamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo rwa Covid-19 muri Rubavu

    Alyn Sano yasabye abanyarwanda kwikingiza kuko aribwo buryo bwonyine buzatuma ubuzima busubira ku murongo

    Andy Bumuntu ni umwe mu bahanzi bafashije abaturage ba Rubavu kubona ibisabwa ngo bikingize

    Bumuntu yashimiye abafatanyabikorwa bose bateguye iki gikorwa asaba abanyarwanda kwitabira kwikingiza Covid-19

    Jules Sentore yafashaga abaje kwikingiza kuzuza imyorondoro yabo

    Mani Martin mu bakanguriraga abaturage kwikingiza icyorezo cya Covid-19

    Miss Ingabire yasabye urubyiruko kwirinda ibihuha bivugwa ku rukingo rwa Covid-19 bakitabira kwikingiza

    Miss Ingabire yongeye gusaba buri munyarwanda wese kudasubiza igihugu inyuma yanga kwikingiza

    Ni igikorwa cyateguwe ku bufatanye bw’inzego zitadukanye

    Patient Bizimana na Alyn Sano bafasha Abanya-Rubavu mu gikorwa cyo kwikingiza kibera kuri site yo ku mupaka wa Petite barrière

    Peace Jolis yari yaje kwifatanya n’abatuye Rubavu mu gikorwa cyo kwikingiza Covid-19

    source : https://ift.tt/3bM18CF

  • Rubavu: Ukuboza kurasiga abafite imyaka 18 kuzamura bose bakingiwe Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, Chief Superintendent Dr Oreste Tuganeyezu, abishingira ku kuba aka Karere kamaze gukingira byuzuye ibihumbi 65 mu gihe abamaze gufata urukingo rwa mbere ari ibihumbi 96 kandi mu Karere abagomba gufata urukingo rwa Covid-19 bafite guhera ku myaka 18 kuzamura ari ibihumbi 233.

    Dr Tuganeyezu avuga ko uyu muhigo bazawugeraho mu kwegera abaturage babashishikariza kwikingiza kuko hari abadafite amakuru ahagije atuma bafata umwanzuro wo kwikingiza.

    Agira ati: “Sinavuga ko ubwitabire buri hasi, ariko turashima uburyo abaturage bagenda bikingiza n’ubwo tubashishikariza kwitabira. Turi Akarere kari ku mupaka kandi gufata urukingo byongera ubudahangarwa bw’umubiri, kandi uko abaturage bikingiza ni ko ubwandu bugabanuka ndetse bikaba byazatuma imipaka ifungurwa.”

    Dr Tuganeyezu avuga ko mu minsi ishize hari imirenge ubwitabire bwari hasi ariko ubu bwongeye kwiyongera.

    Mu karere bafite inkingo zibarirwa mu bihumbi 30 zigomba guhabwa urubyiruko rufite imyaka 18 kuzamura, kandi ngo urwo rubyiruko ruba mu bikorwa bitandakanye bikaba bigoranye kuruhuriza hamwe, bikaba ngombwa kwiyambaza abahanzi n’abandi bantu bavuga rikumvikana kugira ngo bashishikarize urubyiruko n’abandi kwitabira gufata urukingo.

    Bumwe mu buryo bukoreshwa ni ugukoresha abahanzi, abayobozi b’amatorero n’amadini.

    Tariki 5 Ugushyingo 2021 ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ubuzima bukaba bwiyambaje abahanzi mu bikorwa byo gushishikariza urubyiruko kwitabira gufata urukingo.

    Ruhamyambuga Olivier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, avuga ko kwitabira gufata urukingo ku batuye mu Karere ka Rubavu bizafasha kwirinda icyorezo cya Covid-19 ndetse n’ibikorwa byari byarahagaze bigafungurwa, asaba abaturage kwitabira gufata urukingo.

    U Rwanda rufite umuhigo wo gukingira 40% by’Abanyarwanda bagejeje imyaka yo gufata urukingo bitarenze ukwezi k’Ukuboza 2021.

    U Rwanda ruri mu bihugu bimaze gukingira umubare munini w’abaturage, ibi bikaba bitanga amahirwe n’icyizere ko uko inkingo zikomeza kuboneka abaturage bakazifata ari na ko ibikorwa bifungurwa bikomeza kwiyongera.

    source : https://ift.tt/31BqcKV