Category: Uncategorized

  • RBA igiye gutangiza Televiziyo ya mbere mu Rwanda yihariye y’imikino #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yashyizweho umukono n’abayobozi ku mpande zombi kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Ugushyingo 2021.

    Aya masezerano y’imyaka itatu ya RBA na StarTimes agamije gushyiraho shene nshya yitwa Magic Sports.

    Iyi shene nshya izajya yibanda ku mikino na Siporo zitandukanye byo mu Rwanda, ndetse n’ibiganiro by’imyidagaduro na filime zitandukanye zirimo na wildflower y’ikinyarwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa StarTimes mu Rwanda, Wang Fan yavuze ko nubwo mu Rwanda bari basanganywe izindi shene zerekana imyidagaduro, Magic Sports yo izanafasha cyane kugaragaza no kuzamura impano z’Abanyarwanda muri Sports benshi batari bazi.

    Magic Sports ije yiyongera ku zindi shene nshya 13, ziherutse kongerwa kuri dekoderi ya StarTimes.

    Magic Sports izagaragara gusa kuri Decoderi ya StarTimes kuri shene ya 265 kuri antene ya DTT iyo benshi bakunze kwita antene y’udushami no kuri DTH (Dish/Igisahane) shene ya 251 izajya igaragara kuri bouquet ya Nova iri ku giciro gihendutse utasanga ahandi hose.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/RBA-igiye-gutangiza-Televiziyo-ya-mbere-mu-Rwanda-yihariye-y-imikino

  • AMAFOTO : Ange Kagame na Belise Kariza mu bitabiriye igitaramo cy’amateka cya Adekunle Gold #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo gisa nk’igifunguye ibindi bikomeye kuva COVID-19 yagenza amaguru macye bigatuma ibirori nk’ibi bikomorerwa.

    Mu mbuga ngari ya Canal Olympia ku i Rebero, ahabere iki gitaramo, ibyishimo byari byose mu bakitabiriye kubera uburyo abahanzi bakiririmbyemo babasusurukije.

    Abahanzi nyarwanda barimo Kenny Sol na Gabiro Guitar barirmbye indirimbo zabo zikunzwe na benshi muri iki gihe bituma abiganjemo urubyiruko bari bakitabiriye batangira kubyina ivumbi riratumuka.

    Ubwo hatangazwaga ko umuhanzi w’ikirangirire Adekunle agiye gusesekara ku rubyiniro, ibintu byatangiye guhindura isura biza kuba akarusho ubwo yahasesekaraga.

    Uyu muhanzi wo muri Nigeria yaririmbye indirimbo yitwa Pretty girl yakoranye na Patoranking, 'Before you wake up’, 'Okay’ n’izindi, zose yaziririmbaga abantu bose babyina.

    Ari ku rubyiniro hari aho yageze ati 'Ni ku nshuro ya mbere nkoreye igitaramo i Kigali, kandi ni ku nshuro ya mbere ngeze i Kigali. Mwakoze kuza kunshyigikira. Umutima wanjye uranyuzwe.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/AMAFOTO-Ange-Kagame-na-Belise-Kariza-mu-bitabiriye-igitaramo-cy-amateka-cya-Adekunle-Gold

  • Mukobwa ihangane kubwira umuhungu muri mu rukundo aya magambo #rwanda #RwOT

         
    Hari amagambo umukobwa ashobora kubwira umuhungu bakundana akaba yarakaza umuhungu cyane, ndetse bikabaviramo no guhagarika umubano n'inzira y'urukundo bari barimo, kabone n'ubwo waba umubwira ukuri.

    Aya ni magambo 5 umukobwa agomba kwirinda kubwira umuhungu bakundana, nk'uko bitangazwa n'urubuga Elcrema rwandika ku mibanire:

    1. Inshuti zanjye ntizigukunda: Si byiza ko ubwira umuhungu mukundana ko inshuti zawe zitamwiyumvamo kuko bishobora kumurakaza cyane, ndetse ukaba ubibye urwango hagati ye na bagenzi bawe. Iyo amenye ko batamukunda kandi akabona wowe mukomeza kugirana imishyikirano n'ubucuti bugakomeza, ahita ashaka uko abagucaho maze wabyanga mugashwana bikaba byavamo no gutandukana ari wowe ubiteye kuko wamubwiye uko bagenzi bawe bamufata.

    2. Nta gikundiro ufite: Akenshi iyo ukundana n'umuhungu uko yaba asa kose, ntabwo uba ugomba kumubwira ko nta gikundiro kimugaragaraho n'ubwo yaba ari mubi. Ahubwo urabyihorera bikakugumamo wenyine kuko byabatandukanya kandi wowe hari ibiba byaratumye umukunda, kuko nawe abikubwiye byakubabaza.

    3. Ntuzi gukunda: Iyo umuhungu mukundana atakunyura mu bijyanye n'urukundo rwanyu, si byiza ko umubwira ko atazi gukunda cyangwa ngo umwereke ko urukundo rwanyu rubishye. Ahubwo wowe uba ugomba gufata iya mbere ukamuha urugero maze na we akaboneraho kumenya icyo gukora, bitewe n'ibyo ukunda kandi ukeneye ko azajya agukorera.

    4. Umukunzi wanjye wa kera: Kirazira ko umuhungu mukundana ukunda kumubwira ibijyanye n'umuhungu mwakundanye mbere ye, umurata cyangwa umugereranya n'uwo muri kumwe kuko nta muhungu n'umwe ubikunda.

    5. Twibere inshuti zisanzwe: Iyo ubwiye umuhungu mukundana ngo mwibere inshuti zisanzwe, biba bimugaragariza ko udakeneye gukomezanya na we inzira y'urukundo kabone n'ubwo waba ubivuze wikinira ariko we iyo abyumvise ahita afata icyemezo cyo kubivamo.

    Ntugakinishe rero kubwira umuhungu mukundana amwe muri aya magambo igihe cyose mugikundana, kuko byabaviramo gutandukana burundu kandi ari wowe biturutseho.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/06/mukobwa-ihangane-kubwira-umuhungu-muri-mu-rukundo-aya-magambo/

  • Miggy yavuze ubuhamya buteye agahinda ku mubyeyi wabo wabarwaniye ishyaka #rwanda #RwOT

    Miggy yabivuze kuri uyu wa Kane tariki 04 Ugushyingo 2021 ubwo basezeragaho bwa nyuma umubyeyi wabo Bandirimbako Pascasie.

    Uyu muhango wabanjirijwe no kumusezeraho bwa nyuma byakorewe aho yari atuye mu Kagari ka Mumena, mu Murenge wa Nyakabanda, bikomereza ku rusengero yasengeragaho na rwo ruri muri aka Kagari.

    Wari witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye biganjemo inshuti z’umuryango wa Mugiraneza Jean Baptiste Miggy.

    Miggy ubu ukinira ikipe ya KMC yo muri Tanzania, yatangaje ko urupfu rw’umubyeyi wabo rwamushenguye bikomeye kubera uburyo yarwaniye ishyaka abana be.

    Yagize ati 'Yakoze ibishoboka byose nk’uko mwagiye mubyumva mu mateka yanjye y’ahahise. Twabayeho nabi, navuga ko mu gihe nari ntangiye umwuga wo gukina umupira w’amaguru ntazi ko wenda nzawugiriramo ibihe byiza ndetse ntazi ko nzaba umukinnyi ukomeye cyangwa ko umupira uzantunga, bimwe umuntu aba akina umupira wo mu muhanda, Mama wanjye yacuruzaga agataro. Ibyo byose yabikoraga kugira ngo tubeho.'

    Miggy we avuga ko uyu mubyeyi wabo atabarutse yumva akimurimo umwenda kuko hari byinshi yumvaga yifuzaga kumukorera mu kumwitura.

    Ati 'Numvaga igihe cyari kigeze ko Mama wanjye yari akwiye kuba yakwicara agatuza, nanjye nkaba ngeze aho kuba namushimira ibyo yadukoreye.'

    Yakomeje agira ati 'Ni umuntu wabaye mu bihe bikomeye, aremera aravunika, arigomwa kugira ngo tubeho. Natwe Imana iza kuduha gutera intambwe, tubaho tugira umuryango, tubona akazi. Igihe cyari kigeze ngo Mama mu myaka ye y’izabukuru yicare tumushimire ibyo yadukoreye ariko Imana yamukunze kuturusha.'

    Uyu mukinnyi kandi yashimiye cyane inshuti n'abavandimwe baje gutabara umuryango wabo no kuwufata mu mugongo.

    Yaboneyeho gushimira abakunzi ba APR FC n'aba Kiyovu Sports, cyane ko akiyumva nk'umunyamuryango w'iyi kipe y'Ingabo yakiniye igihe kirekire kandi yamugejeje kuri byinshi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Miggy-yavuze-ubuhamya-buteye-agahinda-ku-mubyeyi-wabo-wabarwaniye-ishyaka

  • Habonetse ikinini kivura abashobora kuzahazwa na Covid-19 ku kigero cya 89% #rwanda #RwOT

    Umuti w'ikinini ukirimo kwigwa neza wo kuvura Covid-19 wakozwe na kompanyi Pfizer yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ugabanya gushobora kuremba gushyika aho winjira ibitaro cyangwa gupfa ku kigero cya 89% mu bantu bakuze n'ab'intege nke nk'uko byagaragaye nyuma yo kugeragereza uwo muti ukoze ku buryo bw'ikinini ku barwayi.

    Uwo muti ukoze mu buryo bw' ikinini kiswe Paxlovid, utegerejweho gukoreshwa mu gihe ibimenyetso by'indwara bimaze kugaragara ku bantu bafite ibyago byinshi byo gushobora kurwara bakaremba.

    Uyu muti, uje nyuma y'umunsi umwe urwego rushinzwe kwemeza imiti mu Bwongereza rwemeye umuti usa n'uwo wakozwe na Merck Sharp na Dohme (MSD).

    Pfizer nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangza, ivuga ko yahagaritse kugerageza uwo muti vuba kuko ibisubizo bya mbere byabaye byiza cyane.

    Ubwongereza, bumaze gutuma ho (cures) yokwandikirwa abantu 250.000 y'uwo muti wa Pfizer hamwe n'iyindi 480.000 y'ibinini bya molnupiravir wa MSD.

    Uwo muti wa Pfizer uhagarika ibyo virusi ikenera (enzyme) kugira ngo yiyongere mu muntu. Ufashwe hamwe n'urugero ruto rw'uwundi witwa ritonavir, umara umwanya mumini mu mubiri kurusha. Umuntu afata ibinini bitatu kabiri ku munsi, iminsi itanu.

    Umukuru w'iyi kompanyi Albert Bourla, avuga ko icyo kinini gifite 'ubushobozi bwo kurokora ubuzima bw'abarwaye, kugabanya gusinzikazwa/kuzahazwa na Covid, hamwe no gutuma icyenda ku 10 y'abarwaye bitaba ngombwa ko bajya mu bitaro'.

    Ibyavuye mu kugerageza uwo muti

    Ugukingirwa Covid -19 hakoreshejwe inkingo nibyo bigaragara nk'uburyo bwa mbere bwiza bwo kurwanya icyo cyorezo, ariko hari n'abakenera kuvurwa bari I muhira, cyane cyane abantu b'intege nke baba banduye.

    Ibyavuye mu kugerageza uwo muti ku barwayi 1.219 bashobora kuzahazwa cyane, bari bamaze iminsi banduye Covid, byerekanye ko 0.8% y'abahawe Paxlovid binjijwe ibitaro mu gihe bashyitse 7% ku bahawe uruhendo/utari wo rw'uwo muti (placebo). Bahawe uwo muti hashize iminsi itatu bagaragaje ibimenyetso bya Covid.

    barindwi mu bahawe umuti w'uruhendo/utari wo barapfuye mu gihe mu bahawe umuti nyawo ata n'umwe yapfuye.

    Abafashe umuti nyuma y'iminsi itanu ibimenyetso by'indwara bigaragaye, 1% yaruhiye kujya mu bitaro ariko nta n'umwe wapfuye. Aho ni mu gihe 6.7% y'abahawe umuti w'uruhendo bagiye mu bitaro hanyuma 10 muri bo bagapfa.

    Abarwayi bageragerejweho uwo muti ni abageze mu za bukuru cyangwa basanganywe ibindi bibazo by'ubuzima bagendana bituma bagira ibyago byinshi byo gushobora kuremba kubera Covid. Bose nta bimenyetso bikomeye cyane bya Covid bari bafite.

    Dr Stephen Griffin, umwarimu kuri kaminuza y'ubuganga ya Leeds avuga ati: 'Kubona iyo miti ikora bishobora kuba bitangije igihe gishyashya mu bushobozi bwacu bwo kurinda ingaruka zikomeye z'indwara ya SARS-Cov2 (coronavirus) kandi ni ikintu nkoramutima mu kwita ku bantu bashobora kuremba kandi bashobora kutabona urukingo cyangwa kutagira icyo rubamarira'.

    Pfizer, irimo iriga ingaruka z'uwo muti ku bantu badafite ibyago byinshi byo gusinzikazwa/kuzahazwa na Covid hamwe n'abamaze kuba barabanye n'umuntu urwaye Covid mu nzu iwabo.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/habonetse-ikinini-kivura-abashobora-kuzahazwa-na-covid-19-ku-kigero-cya-89/

  • Yaka mwana yeruye abwira nyirabuja Assiah ko amukunda ndetse ko atakwemwera Shaddyboo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yaka Mwana umenyererewe mukugira ibiganiro bikundwa na benshi kuri Youtube ndetse akaba azi kuganira cyane, akunze kugaragazako akunda umukinnyikazi wa Filime Mutoni Assiah, uyu kandi akaba ari na Nyirabuja dore ko amukinira muri filime ze ndetse agakunda no kuba murugo iwe.

    Ubwo bari bari mukiganiro n'umunyamakuru wa Isibo Tv witwa Philpeter, yaka bamubajije ikintu yifuza mu buzima kuburyo yakumva anezererewe maze nawe avugako ntakindi yifuza uretse umugore mwiza ndetse n'amafaranga. Bamubajije umugore mwiza yifuza uko yaba ameze Yaka mwana yagize ati 'nifuza umugore umeze nkawe (Assiah Mutoni)' umunyamakuru amubajije niba akunda Assiah cyane, yaka yasubije ati 'nukuri kw'Imana da, nkubuse Imana ikoze ibitangaza ukaba umugore wange, ugirango ntago natuza nkajya ku murongo?' bamubajije uwo yatora hagati ya Assiah ndetse na Shaddyboo, yaka atajijinganyije yahise asubiza ati 'natora Assiah'

    Reba Video hasi urebe ibyo Yaka yatangaje

    Source : https://yegob.rw/yaka-mwana-yeruye-abwira-nyirabuja-assiah-ko-amukunda-ndetse-ko-atakwemwera-shaddyboo/

  • Birangiye Ngenzi agize igize icyo atangaza ku bimaze iminsi bimuvugwaho||Aratunguranye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hatigise kubera umugabo witwa Gaga Daniel wamenyekanye nka Ngenzi muri filime 'Ikigeragezo cy'ubuzima'. Bitewe n'uburyo akina ari umugome, benshi bari kugaragaza uko bamufata bakabikora mu gutebya kwinshi ariko bakumvikanisha ko ari umugabo udasanzwe ufite impano ikomeye muri sinema

    Ngenzi ubwo yabazwaga niba yabonye ibiri gucicikana kuri we ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Twitter yatunguranye avuga ko ibirimo kumuvugwaho nta kibazo biteye.

    Yagize ati'' Nabibonye rwose, kuri njyewe nta kibazo binteye rwose nabyakiriye neza kuko buri gihe cyose iyo ufite icyo ukora umenyerewemo rimwe na rimwe uwakuvuga, yaba akuvuzeho ibintu byiza yabivuga, yaba akuvuzeho ibintu bibi yabivuga uwarema icyo aricyo cyose yakirema ni ibintu bibaho kuri buri muntu wese'.

    Source : https://yegob.rw/birangiye-ngenzi-agize-igize-icyo-atangaza-ku-bimaze-iminsi-bimuvugwahoaratunguranye/

  • Ibintu bitangaje abantu benshi bakora ariko batazi icyo bisobanuye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ese ujya ubona ko umubiri wawe rimwe na rimwe ukora ibintu nawe udasobanukiwe nko kwitsamura, kwayura, gutsepfura, n'ibindi. Ukumva ntibyari ngombwa kuko bishobora gutuma useba mu bantu, nyamara birinda Imibiri yacu cyane.

    Dore ni ibi:

    GUTSEPFURA : kwayura bifata akanya gato ariko gutsepfura bimara akanya, kandi bishobora kuza igihe icyari cyo cyose, bamwe bakora ibintu byinshi bitandukanye ngo babihagarike nko gushyira agapapuro ku gahanga, cg mugenzi wawe akagutera ubwoba, bamwe bakunda guhita banywa amazi, kwicara begamye cg gusimbuka ku kaguru kamwe. Ese ujya wibaza impamvu rimwe na rimwe ujya utsepfura?

    Igihe umuntu ariye yihuta, agatamira ibiryo byinshi cg akarya ibiryo byinshi cyane mu gihe gito, bituma kamwe mu dutsi dutanga amakuru ku bwonko bita Vagus nerve kadakora neza. Ako gatsi niko gafashe ku gifu kajya ku bwonko no ku nzira ibiryo bicamo bimanuka. Igihe utangiye gutsepfura ntukagire ubwoba, ahubwo ujye wumvira umubiri wawe kuko uba uri kukubwira ngo utangire urye witonze.

    KURIRA : byibuza buri wese yarabwiwe rimwe mu buzima ngo: 'rira ni ngombwa birafasha'. Nubwo atari ibintu bisanzwe muri rusange kurira ku mugaragaro, ariko kurira birafasha cyane. Kurira bigabanya gupfukiranwa kwaho agahita cg ibyishimo bibikwa mu gace k'ubwonko bita cerebro cortex igihe ugize ububabare budasanzwe. uregero nko kwikata, icyo gihe ubwonko buba buzimiranijwe n'ububabare. Aba scientific benshi bizera ko mu gihe cy'iby'iyumviro by'ububare burusha kwikata, kurira bifasha cyane. Igihe wumva ushatse kurira ujye wirekure kuko biruhura mu mutwe.

    GUSHIDUKA IGIHE URYAMYE : Ujya wumva igihe uba utangiye gusinzira ukikanga ugize ngo uraguye. Icyo igihe umubiri wawe uba unaniwe cyane bigatuma igihe wirambitse ibice by'umubiri wawe bimera nkaho nabyo biruhutse. Ibi biba bikubayeho babyita myoclonic cramps. Nkuko ushobora kubitekereza ibi nabyo birinda umubiri wawe.Igihe utangiye gusinzira uburyo wahumekaga birahindagurika byihuse cyane. Ubutumwa buhererekanwa vuba ku bwonko bujya ku bindi bice by'umubiri buhita bugabanuka cyane, rimwe na rimwe ubwonko bwibeshya ku bibaye bukagira ngo ni umwobo cg uraguye, icyo igihe buhita bwohereza ubutumwa bwo kugukangura niyo mpamvu biba bisa nkaho ushidutse. Rimwe na rimwe n'ikintu kizi ubwenge cyane nk'ubwonko bw'umuntu bushobora kwibehsya mu murimo bukora.

    GUSESA URUMEZA : gusesa urumeza ni ibintu twese tuzi kuko bitubaho kenshi cyane mubuzima bwa buri munsi. Rimwe na rimwe ruza igihe ukonje cg ufite ubwoba, rushobora kuza na none igihe ugize iby'iy'umviro bikomeye muri wowe cg urebye agace ka film ukunda cyane. Umubiri wawe usesa urumeza mu kugenzura ingano y'ubushyuhe umubiri uba ugize. Niyo mpamvu kubera urumeza, umubiri ubasha gushyuha igihe uri ahantu hakonje.

    KWINANURA : Igihe ubyutse cg umaze kuruhuka ku manywa wumva ushaka kwinanura. winanura igihe umubiri ushaka kwitegura imirimo inyuranye uza ku wu koresha ku munsi. Iki gikorwa gisa naho ari gito, ni igenzi cyane mu gukora neza k'umubiri.

    KUGIRA IBINYA : Ujya wumva rimwe na rimwe umaze akanya wicaye wajya guhaguruka ukumva wagize ibinya mu kaguru cg mu kaboko. Bamwe muri twe batangira kuvuga ngo va ku giti dore umuntu cg ibindi byinshi twibwira. Ibyo bikubaho kubera ko hari igihe wicara, ukicarira udutsi tujyana ubutumwa ku bwonko tuba mu kaguru cg mu kaboko, niyo mpamvu ushobora kwinosha ukumva nturi ku babara nk'ibisanzwe kubera uko kwinosha ntago byageze ku bwonko ngo ubabare. Niyo mpamvu kandi iyo uhagaze wumva ibintu bisa nk'ubushagarira mu kaguru cg mu kaboko, icyo gihe ubwonko buba buri gushitura uturemangiro two muri ako gace ngo twongere gukora neza.

    KWITSAMURA : kwitsamura bibaho mu mubiri igihe utuntu twinshi nk'ivumbi cg microbe twirundiye mu nzira z'ubuhumekero mu mazuru. Udutsi dutwara ubutwumwa tubujyana ku bwonko tubuvanye mu nzira z'ubuhumekero mu mazuru tubura uko dusobanura ubwo butumwa, ibyo bigatuma uhita witsamura mu kugabanya cg gukuraho utwo tuntu tuba turi mu nzira z'ubuhumekero mu mazuru. Ese waruziko Igihe witsamuye umwuka usohoye uba ufite umuvudo ungana no kugenda ibirometero 160 ku isaha, ndetse uba urimo bacteri zirenga ibihumbi 100

    GUKANYARARA K'UMUBIRI : Ujya ubona ukuntu iyo umaze akanya uri gukoresha intoki zawe mu mazi nk'igihe umesa, woza ibyombo cg woga; intoki zawe n'amano bimera, nk'umubiri w'umuntu ukuze! Wakwibaza ngo biterwa ni iki? ibyo biterwa n'ubwirinzi bw'umubiri wawe. Igihe intoki zawe zibaye gutyo imitsi y'amaraso iriyegeranya ingano y'amaraso acamo akagabanuka, bigatuma ingano y'umubiri wawe ku ntoki igabanuka bityo, bikagufasha gukomeza icyo ufashe nubwo waba ukonje cg gufata ibintu binyerera nk'ikirahure cy'amazi.

    Iyo hashize akanya uvuye mu mazi utangiye gushyuha, umubiri wawe wo ku ntoki no ku mano urongera ugasubirana ingano yawo, n'imitsi yamaraso ikongera ikacyira ingano y'amaraso isanzwe yakira.

     

    KWAYURA : rimwe na rimwe ujya kumva ukumva ushatse kwayura ukabihagarika ikindi gihe ukabyibuka bigeze hagati, waba uri kuvuga mu bandi ufite ijambo cg uri wenyine. Ntukagire ikibazo: kwayura ntago bikwirakwiza udukoko nko gukorora. Umubiri ubwawo niwo ugutera kwayura. Urugero: nk'igihe wakoze cyane unaniwe, ufite stress, igihe uhaze, cg igihe ushaka gusinzira. Igihe wayuye ubwonko bubasha kwakira oxygen nyinshi (ariwo mwuka mwiza duhumeka) ku nshuro ebyeri z'iyo wakoreshaga. Ibyo bigatuma ubwonko bukora neza, kuko uba unaniwe. Ubutaha ujye wibuka gufata umwanya uhagije uruhure umubiri.

    Source : https://yegob.rw/ibintu-bitangaje-abantu-benshi-bakora-ariko-batazi-icyo-bisobanuye/

  • impuguke zivugako gukora imibonano mpuzabitsina inshuro 3 mu Cyumweru bituma udasaza vuba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nk'uko bitangazwa n'abashakashatsi, byatangajwe na Facts (page ya Twitter), ko gukora imibonano mpuzabitsina inshuro 3 mu cyumweru bifasha isura y'umuntu.

    Facts izwiho gutangaza ibintu bitangaje ku isi yashyize ahagaragara ko umuntu ashobora kugaragara nk'umuntu muto cyane bitewe n'uburyo akora imibonano mpuzabitsina.

    Nk'uko babitangaje ku rubuga rwa twitter, byagaragaye cyane ko gukora imibonano mpuzabitsina gatatu mu cyumweru gusa bituma umuntu agaragara nkaho ari muto imyaka itanu kugeza kuri irindwi ugereranyije n'imyaka afite.

    Having sex only 3 times a week, has proven to make you look 5-7 years younger.

    — Fact (@Fact) November 5, 2021

    Source : https://yegob.rw/impuguke-zivugako-gukora-imibonano-mpuzabitsina-inshuro-3-mu-cyumweru-bituma-udasaza-vuba/

  • Abanyeshuri 10 bafotowe bari mu biteye isoni ||dore ibyahise bibabaho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri 10 bo mu ishuri ryisumbuye rya Chemhanza mu Karere ka Hwedza birukanwe muri iki cyumweru bazira ko basanzwe mu macumbi y'abakobwa bakora ibiteye isoni .Aba banyeshuri bari abahungu batanu n'abakobwa batanu.Aho bafashwe basomana

    Abahungu batanu binjiye mu icumbi ry'abakobwa nijoro kugira ngo babonane na bagenzi babo b'abakobwa maze bafatwa n'ushinzwe imyitwarire y'abakobwa ku ishuri(animatrice).

    Umuyobozi w'ishuri ryisumbuye rya Chemhanza, Saul Tadzaushe, yemeje ko ibi byabaye, avuga ko ubu abanyeshuri 10 bose bari kuzitabira ibizamini bisoza icyiciro rusange birukanwe.

    Uyu muyobozi yavuze ko imyitwarire y'aba banyeshuri itari kwihanganirwa, bigatuma abayobozi bo mu Itorero rya Metodiste riyoboye iki kigo cyo muri Zimbabwe babohereza mu rugo. Yavuze ko bahise babimenyesha Minisiteri y'Amashuri Abanza n'Ayisumbuye muri kiriya gihugu maze iyi Minisiteri ibaha ibaruwa ibemerera kubirukana mu ishuri rya Chemhanza

    Tadzaushe yashimangiye ko abanyeshuri 10 batafashwe bishora mu mibonano mpuzabitsina.

    Uyu avuze ko nta mibonano mpuzabitsina abo banyeshuri bakoze ariko ko bakoraga ibikorwa biteye isoni biganisha ku busambanyi, harimo no gusomana.

    Source : https://yegob.rw/abanyeshuri-10-bafotowe-bari-mu-biteye-isoni-dore-ibyahise-bibabaho/