Category: Uncategorized

  • Botswana: Umupasiteri washatse abagore 2 yavuze ikintu gitangaje ku bagabo bo mu gace atuyemo #rwanda #RwOT

    Umupasiteri uzwi cyane muri Botswana,Seraki Kemmonye, washakanye n'abagore babiri, yavuze ko kimwe cya kabiri cy'abagabo bubatse mu gace atuyemo basambana n'abagore n'abandi bagabo.

    Uyu mugabo washinze Fellowship International yabitangaje ubwo yaganiraga kuri kanseri ya prostate. Ati: 'Iyo mvuze kanseri ya prostate, ndibuka ikintu, numvise ko kimwe cya kabiri cy'abagabo bubatse muri Gaborone ari ibitsina bibiri, baryamana n'abagore babo n'abandi bagabo.

    “Numvise ikibazo gikomeye aho umugore yanduye indwara, kandi nyuma y'ibizamini, abaganga basanze ubwandu bwaratewe n'umwanda w'abantu.Nyuma umugabo we yemeye ko aryamana n'abagabo '.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/botswana-umupasiteri-washatse-abagore-2-yavuze-ikintu-gitangaje-ku-bagabo-bo-mu

  • Umugabo yemeye ko yishe abagore anasambanya imirambo 80 nyuma y'imyaka irenga 30 abikoze #rwanda #RwOT

    David Fuller yemeye icyaha cy'ubwicanyi bwa Caroline Pierce w'imyaka 20 na Wendy Knell w'imyaka 25.

    Uyu mugabo wahoze ari umukozi w'ibitaro yemeye ko yakoze ubwo bwicanyi mu 1987, ariko ubu akaba ashobora kumara ubuzima bwe bwose asigaje muri gereza,kubera biriya byaha bikomeye yakoze byamuhamye nyuma yo gukoresha uburyo bushya bwo gupima ADN.

    Mu buvumbuzi butangaje nyuma y'ifatwa rye mu Kuboza gushize, abapolisi basanze yarasambanyije imirambo y'abagore benshi mu bitaro yakoragamo.

    Fuller yemeye ko yasambanyije imirambo igera kuri 80, afata amashusho y'ibyo bikorwa menshi, ariko abapolisi batinya ko hashobora kubaho ibindi birego.

    Imirambo yaryamanye nayo yari hagati yimyaka icyenda na 100. Ku wa kane, tariki ya 4 Ugushyingo, mu rukiko rwa Crown ya Maidstone i Kent, Fuller yavuze ko ibi byaha yabitewe n'ubusazi, kubera ko mbere yari yarahakanye ibyo byaha nk'uko KentLive ibitangaza.

    Ku wa 23 Kamena 1987, umuyobozi w'ububiko, Wendy, basanze yapfuye mu biro bye byo hasi i Tunbridge Wells, nyuma yo kunanirwa gutanga raporo ku kazi. Caroline, nawe ukomoka muri Tunbridge Wells, yarishwe nyuma y'amezi atanu hanze y'urugo rwe.

    Mu rukiko, Fuller yavuzweho kuba “umuntu wabaswe n'imibonano mpuzabitsina n'abakobwa bakiri bato kandi akanashimishwa no kwiba imirambo yabo.”

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yemeye-ko-yishe-abagore-anasambanya-imirambo-80-nyuma-y-imyaka-irenga

  • Yahuye n' uruva gusenya ubwo yajyaga mu bwiherero akarumwa n' inzoka_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Umugabo wo mu Gihugu cy' u Buholandi yahuye n' uruva gusenya ubwo yari mu musarani muri parike yari yasuye. nyuma yo kurumwa n'inzoka yo mubwoko bwa cobra ifite ubumara bubi cyane.

    Amakuru avuga ko uyu mugabo w'imyaka 47 y' amavuko , yagiye mu bwiherero ubwo yari mu bukerarugendo yasuye pariki muri Afurika y'Epfo, nyuma y'umva afite uburibwe bukabije ku gitsina cye.

    Amaze kureba hasi, uyu mugabo yamenye ko yarumwe na cobra ifite ubumara bukabije yari yihishe imbere mu musarani.

    Ikinyamakuru Mail kivuga ko uyu mugabo wari mu buribwe yategereje amasaha agera kuri atatu mbere yuko indege ya kajugujugu iza kumujyana mu bitaro byegereye aho nko ku bilometero 220 nubwo yabanje guhabwa ubuvuzi bwibanze.

    Mu nzira yagiye avurwa indwara ya necrosis iterwa no kurumwa n'inyamaswa y'ubumara.

    Uwatanze amakuru yagize ati: 'Muri icyo gihe, yumvise afite uburibwe bwinshi mu gitsina cye ndetse n'ububabare bwazamutse mu kibero cye kugeza ku rubavu, mu gituza hejuru, no mu nda. Yavuzweho kandi kuruka ariko nta burwayi bwo mu mutwe.'

    Nyuma yaje kuvurwa byihutirwa ariko inyama nyinshi zo ku gitsina cye ntizashoboye gukira kandi byabaye ngombwa ko zikurwaho.

    Nyuma yo gusubizwa mu Buholandi nyuma yiminsi icyenda, yakuweho igice kinini cy'igitsina cye hanyuma abaganga bongera kubaka imyanya ndangagitsina ye bakoresheje inyama ze bakuye ku kibero.

    Umwaka umwe nyuma yo guhura n'aka kaga,uyu mugabo ngo yarakize burundu ndetse n'igitsina cye kirakora neza.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/06/yahuye-n-uruva-gusenya-ubwo-yajyaga-mu-bwiherero-akarumwa-n-inzoka_-inkuru-irambuye/

  • Assumpta Ingabire wasimbuye Ignatienne Nyirarukundo muri MINALOC yabwiwe ko inshingano yahawe zikomeye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku wa Gatanu tariki 05 Ugushyingo 2021 mu muhango w’ihererekanyabubasha wabereye kuri MINALOC hagati ya Ignatienne Nyirarukundo wari umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage na Assumpta Ingabire wamusimbuye kuri uwo mwanya.

    Mu ijambo riha ikaze Ingabire, Minisitiri Gatabazi yashimiye Umukuru w’igihugu wabagiriye icyizere, akagarura Assumpta Ingabire mu muryango yahozemo kuko n’ubundi yigeze gukora muri iyi minisiteri, anamubwira ko inshingano yahawe zikomeye kuko ari izo gutuma umunyarwanda arushaho kumera neza, akagira ubuzima bwiza.

    Assumpta Ingabire
    Assumpta Ingabire

    Assumpta Ingabire warahiriye kuba umunyamabaga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri MINALOC ku wa Gatanu tariki 05 Ugushyingo 2021, yashimiye Perezida wa Repubulika ku cyizere yamugiriye akamuha inshingano nshya, avuga ko ari amahirwe kuba hari byinshi igihugu kimaze kugeraho kuko ari umusingi mwiza agiye kubakiraho umusanzu we mu kuzamura imibereho y’abaturage.

    Ignatienne Nyirarukundo wasimbuwe ku mwanya w’umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri MINALOC yagizwe Umujyanama Mukuru ushinzwe gahunda z’imibereho myiza y’abaturage mu biro bya Minisitiri w’Intebe, mu gihe Assumpta Ingabire wamusimbuye kuri uyu mwanya yari asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF).

    source : https://ift.tt/3D6jCtT

  • Umugabo yaboze igitsina nyuma yo kurumwa n'inzoka ari mu bwiherero #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w'imyaka 47, ukomoka mu Buholandi, yagiye mu bwiherero ubwo yari mu bukerarugendo yasuye pariki muri Afurika y'Epfo,nyuma yumva afite uburibwe bukabije ku gitsina cye.

    Amaze kureba hasi, uyu mugabo yamenye ko yarumwe na cobra ifite ubumara bukabije yari yihishe imbere mu musarani.

    Ikinyamakuru Mail kivuga ko uyu mugabo wari mu buribwe yategereje amasaha agera kuri atatu mbere yuko indege ya kajugujugu iza kumujyana mu bitaro byegereye aho nko ku bilometero 220 nubwo yabanje guhabwa ubuvuzi bwibanze.

    Mu nzira yagiye avurwa indwara ya necrosis iterwa no kurumwa n'inyamaswa y'ubumara.

    Uwatanze amakuru yagize ati: “Muri icyo gihe, yumvise afite uburibwe bwinshi mu gitsina cye ndetse n'ububabare bwazamutse mu kibero cye kugeza ku rubavu, mu gituza hejuru, no mu nda.

    “Yavuzweho kandi kuruka ariko nta burwayi bwo mu mutwe.

    Nyuma yaje kuvurwa byihutirwa ariko inyama nyinshi zo ku gitsina cye ntizashoboye gukira kandi byabaye ngombwa ko zikurwaho

    Nyuma yo gusubizwa mu Buholandi nyuma yiminsi icyenda,yakuweho igice kinini cy'igitsina cye hanyuma abaganga bongera kubaka imyanya ndangagitsina ye bakoresheje inyama ze bakuye ku kibero.

    Umwaka umwe nyuma yo guhura n'aka kaga,uyu mugabo ngo yarakize burundu ndetse n'igitsina cye kirakora neza.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yaboze-igitsina-nyuma-yo-kurumwa-na-cobra-ari-mu-bwiherero

  • Kwizera Olivier yemeye kugaruka muri Rayon Sport nyuma yo kwishyurwa akayabo kayo yasabye #rwanda #RwOT

    Uyu muzamu yagombaga guhabwa miliyoni 8 z'Amanyarwanda, gusa ikipe ya Rayon Sports yamwishyuyemo kimwe cya kabiri andi izayamuha mu mpera z'Ugushyingo 2021.

    Mu gihe byarenga uku kwezi k'Ugushyingo Kwizera Olivier atari yahabwa izindi miliyoni enye zisigaye, yabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko azahita ahagarika akazi.

    Amakuru yatangajwe n'umunyamakuru Sam Karenzi mu kiganiro cy'Urukiko rw'ubujurire ,yatangaje ko Kwizera Olivier yameyereye Rayon Sport kugaruka mu myitozo nyuma yo kwoshyurwa kimwe cya Kabiri cy'amafaranga yayisabye.

    Mu gihe byarenga uku kwezi k'Ugushyingo Kwizera Olivier atari yahabwa izindi miliyoni enye zisigaye, yabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko azahita ahagarika akazi.

    Kwizera Olivier wazamukiye muri Isonga FC, akayikinira hagati ya 2011 na 2013, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016.

    Mu Ukuboza 2019, Kwizera yasinyiye Ikipe ya Gasogi United kuyikinira amezi atandatu gusa ntiyahatinze kuko yahise ajya muri Rayon Sports FC ari na yo yabarizwagamo kugeza ku mpera z'umwaka w'imikino wa 2020-2021.

    Tariki 4 Kamena 2021, Kwizera Olivier yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha urumogi, nyuma yo gufungurwa ku itariki ya 22 Nyakanga yasezeye umupira w'amaguru, tariki 12 Kanama yisubiyeho agaruka muri ruhago ahita ahamagarwa mu y'Igihugu aza kuyirukanwamo tariki 20 Kanama 2021.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kwizera-olivier-yemeye-kugaruka-muri-rayon-sport-nyuma-yo-kwishyurwa-akayabo

  • Kaminuza y’u Rwanda yatanze impamyabumenyi ku barenga 300 bari baracikanwe (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabereye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye kuri uyu wa Gatanu ku itariki ya 5 Ugushyingo 2021.

    Abazihawe baturuka mu mashami atandatu ya Kaminuza y’u Rwanda, aho 133 muri bo bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, mu gihe abandi 200 harimo abahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters), impamyabushobozi y’ikirenga (Phd) impamyabumenyi ya A1 n’impamyabushobozi ku bize porogaramu zitandukanye.

    Abanyeshuri 117 mu bahawe impamyabumenyi ni abarangije muri Koleji y’Ubugeni n’Ubumenyi Rusange (CASS), 83 bakaba abo muri Koleji y’Ubucuruzi n’Ubukungu (CBE) naho 70 bakaba ari abarangije muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST).

    Abandi bagera kuri 33 barangije mu Ishami ry’Ubuzima n’Ubuvuzi bw’Amatungo riri i Busogo (CAVEM), 19 barangije muri Koleji y’Uburezi (CE) mu gihe abandi 11 barangije muri Koleji y’Ubuvuzi (CMHS).

    Musengimana Alphonsine urangije icyiciro cya Masters mu bijyanye n’imiyoborere y’inzego z’ibanze yavuze ko ubumenyi yungutse agiye kubukoresha mu gukomeza kubaka igihugu cyane cyane mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
    Ati “Ubumenyi nungukiye hano nzabukoresha mu gukorera Abanyarwanda mbaha serivisi nziza kandi mparanira kuzamura imibereho myiza yabo.”

    Karinganire Célestin warangije icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu miyoborere yavuze ko agiye kurushaho kunoza akazi akora mu Karere ka Bugesera.

    Ati “Ubumenyi nungutse bugiye kumfasha kunoza ibyo nakoraga kuko n’ubundi ibyo twize bijyanye n’ibyo twakoraga, urumva ko ubumenyi nungutse ari njyewe ku giti cyanjye bumfitiye akamaro ndetse n’akarere kamfashije kugira ngo niyungure ubumenyi nako bigafitiye akamaro.”

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre, yabasabye gukoresha ubumenyi bahawe mu guteza imbere igihugu no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

    Ati “Buri gihe iyo habaye umuhango nk’uyu wo gutanga impamyabumenyi ni igihe cyo kongera kwibaza uruhare bagiye kugira mu guhindura imibereho y’igihugu n’abaturage bigomwe byinshi kugira ngo bagere aho bageze.”

    Yabibukije ko u Rwanda rufite icyerekezo cy’uko ubukungu bwarwo bugomba gushingira ku bumenyi n’ikoranabuhanga, bityo umusanzu wabo ukenewe.

    Ati “Ubu rero iyo tubonye abantu barenga 300 bafite ubwo bumenyi n’ubushobozi, aba ari umunsi w’ibyishimo, twizera y’uko tuzakomeza gukorana, tukabashyigikira na bo bagashyiraho umwete kugira ngo bagire uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu cyacu.”

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yabasabye kuvumbura ibitekerezo bishya no gukomeza gushyira imbaraga mu bisanzweho bafasha kaminuza y’u Rwanda kugera ku ishusho yayo ku rwego rw’igihugu, mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

    Ati “Muri uru rugendo rwerekeza ku mpinduka z’igihe kirambye, turahamagarira umuryango mugari wa kaminuza wose kugumana natwe no gukomeza kugaragara mu buryo bugamije kuvumbura ibitekerezo bishya, gukomeza gushyira imbaraga mu bisanzweho, bizafasha kaminuza kugera ku ntego yayo, ku rwego rw’igihugu, mu karere no ku rwego mpuzamahanga.”

    Dr Uwamariya yavuze kandi ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza guha ubushobozi Kaminuza y’u Rwanda mu buryo bwose bukenewe kugira ngo igere ku ntego zayo.

    Aba banyeshuri 333 bahawe impamyabumenyi bahise biyongera ku bandi 8.908 bazihawe muri Kanama 2021, bari barimo batanu bahawe impamyabumenyi za ‘PhD,’ 385 bahabwa iza ‘Masters’, mu gihe 7.796 bahawe ‘Bachelor.’

    Aba banyeshuri 333 bahawe impamyabumenyi bahise biyongera ku bandi 8.908 bazihawe muri Kanama 2021

    Abanyeshuri ba UR bari baracikanwe ni bo bahawe impamyabumenyi zabo

    Abazihawe baturuka mu mashami atandatu yose ya Kaminuza y’u Rwanda

    Barangije mu mashami atandukanye n’ibyiciro bitandukanye

    Bibukijwe ko u Rwanda rufite icyerekezo cy’uko ubukungu bwarwo bugomba gushingira ku bumenyi n’ikoranabuhanga, bityo umusanzu wabo ukenewe

    Guteza imbere igihugu no kuzamura imibereho myiza y’abaturage ni byo bashyize imbere

    Kaminuza y’u Rwanda yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 333 bacikanwe ubwo yazitangaga muri Kanama 2021

    Ni mu muhango wabereye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye kuri uyu wa Gatanu ku itariki ya 5 Ugushyingo 2021

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre, yabasabye gukoresha ubumenyi bahawe mu guteza imbere igihugu no kuzamura imibereho myiza y’abaturage

    Wari umunsi w’ibyishimo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye

    Abahawe impamyabumenyi bashimiye Kaminuza y’u Rwanda ku bumenyi yabahaye

    Bavuze ko agaciro Kaminuza y’u Rwanda yabahaye bagiye kukabyaza umusaruro bakora ibikorwa byiza byubaka igihugu kandi nabo bibateza imbere

    Wari umunsi w’ibyishimo kubera intambwe ijya mbere bateye

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3EOJcUl

  • Uruhare rwa ‘Mvura Nkuvure’ mu kunga abakoze Jenoside n’abayikorewe – #rwanda #RwOT

    Mvura Nkuvure, ni uburyo bukoreshwa n’umuryango Prison Fellowship, ukora ibikorwa by’isanamitima mu Banyarwanda, bumaze gufasha imiryango isaga 3000 kwiyunga.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Ugushyingo 2021, abaturage bo mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Mareba, Akagari ka Gakomeye basoje gahunda y’amahugurwa bahawe n’uyu muryango mu byumweru 15 bishize, agamije kubafasha kunga ubumwe no komora ibikomere by’umutima.

    Abahugurwa n’uyu muryango ni abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayigizemo uruhare.

    Binyuze muri gahunda ya Mvura Nkuvure, ababana mu rwikekwe rurashira kuko intego yayo ari ukunga abanyarwanda, gukuraho urwikekwe no kwishishanya bagaharanira gufashanya mu rugamba rw’iterambere nk’uko Niyibizi Agnes abigarukaho.

    Niyibizi w’imyaka 65 yasobanuye urugendo rwamugejeje ku kwiyunga n’uwamwiciye basaza be, yagaragaje ko byari byaranamuciye mu rusengero kugira ngo batazahura ariko Mvura Nkuvure yakemuye ibyo byose.

    Ati “Nahoranaga ubwoba kuko sinifuzaga no kurebana na we mu maso. Ntangiye guhabwa ubujyanama muri Mvura Nkuvure, nagiye mbona ko nari mfite ibibazo bikomeye.”

    “Ubu nsigaye mufata nk’umuvandimwe kuko ndamureba nkamubonamo umuryango wanjye nabuze. Ndashima cyane iyi gahunda ariko nzi ko hari n’abandi babayeho nk’uko nari meze bityo nifuza ko ibikorwa by’isanamitima byakomeza kubaho bikagera kuri bose.”

    Umwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yo gufungurwa na we avuga ko yahoranaga ubwoba, akibaza uko azabana n’abasigaye mu muryango yahemukiye ariko kugeza ubu bamaze kwiyunga ndetse babanye neza.

    Umuyobozi Wungirije wa Prison Fellowship Rwanda, Ntwali Jean Paul, yavuze ko kugeza ubu ibikorwa by’isanamitima bigenda bitanga umusaruro wo kongera guhuza Abanyarwanda ndetse no gusenyera umugozi umwe mu guharanira iterambere.

    Ati “Ni uburyo bufasha abantu gukira ibikomere byo mu mutwe, bigafasha abantu mu mibanire, gufatanya mu bikorwa by’iterambere no kubaka icyizere cyabo. Gahunda zacu zafashije mu gutanga amakuru atari yaratanzwe ndetse tubasha guhuza abakoze ibyaha ndetse n’ababikorewe kugira ngo basabane imbabazi.”

    Mu Karere ka Bugesera habarurwa amatsinda 32 yahuguwe na Prison Fellowship Rwanda muri gahunda ya Mvura Nkuvure, biteganyijwe ko buri tsinda rigiye guhabwa miliyoni 10 Frw agamije gushorwa mu mishanga inyuranye y’iterambere.

    Abaturage bo mu Karere ka Bugesera bagaragaje ko gahunda ya Mvura Nkuvure yabomoye ibikomere

    Ubuyobozi bwa Prison Fellowship Rwanda bugaragaza ko gahunda ya Mvura Nkuvure itanga umusaruro

    Nyuma y’igihe cy’ibyumweru 15 bigishwa, abaturage bo mu murenge wa Mareba bavuga ko basigaye bahuje urugwiro

    source : https://ift.tt/2ZV5XqE

  • RRA yashimiye abasora neza bo mu Ntara y’Uburengerazuba – #rwanda #RwOT

    Ibi yabivuze kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2021, ubwo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyashimiraga abasora bo mu Ntara y’Iburengerazuba bitwaye neza kurusha abandi mu 2020.

    Guverineri Habitegeko yavuze ko gutanga umusoro neza ari uguharanira kwigira kw’igihugu, kuko ibikorwa byose igihugu gikora, birimo kubaka ibikorwaremezo no kurinda umutekano w’igihugu byose byishyurwa n’amafaranga ava mu misoro.

    Intara y’Iburengerazuba ifite uturere twinshi dukora ku Kiyaga cya Kivu ahakunze kwambukirizwa ibicuruzwa bya magendu biva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Guverineri Habitegeko yavuze ko Leta itazihanganira abambutsa magendu, kuko baba basubiza inyuma ubukungu bw’igihugu.

    Yagize ati “Umuntu uzana ibicuruzwa abicishije mu nzira za magendu icya mbere yica ubucuruzi kuko iyo ucuruzanya n’uwasoze wowe utasoze urumva uko ibiciro biba bimeze, icya kabiri ariko ni n’abantu bameze nk’abatema ishami ry’igiti bicayeho, kuko umuntu uvuga ngo reka imisoro ayikubire mu mufuka we, uwamubwira ngo yizanire polisi ige imurinda, yishyirireho abasirikare barinda inkiko ze, yishyirireho amashuri y’abana be, yishyirireho ivuriro ahembe abaganga, yishyirireho ibintu byose Leta idukorera ngira ngo ntiyabishobora”.

    Komiseri Mukuru Wungirije muri RRA, Kaliningondo Jean Louis yavuze ko mu mwaka ushize w’imisoro Intara y’Iburengerazuba yitwaye neza yinjiza imisoro ku kigero cya 110% ugereranyije n’intego yari yahawe.

    Kaliningondo yavuze ko umuntu usora neza aba agaragaza urukundo akunda igihugu, bityo ko RRA izakomeza gutanga ubufasha bwose bushoboka.

    Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyavuze ko cyashyizeho uburyo butandukanye bwo guhangana na magendu kuko imunga ubukundu bw’igihugu.

    Yagize ati “Muri RRA dusanzwe dufite ishami rishinzwe gukurikirana ibintu bijyanye na magendu, dufatanyije n’inzego z’umutekano, Polisi y’ u Rwanda ndetse n’igisirikare, dufite n’abasora ubwabo baduha amakuru n’abaturage basanzwe baduha amakuru. Nk’uko mubizi magendu ni nka ruswa byombi bimunga ubukungu bw’igihugu”.

    RRA ivuga ko mu Kivu yashyizemo ubwato bushinzwe gucunga no gufata abinjiza ibicuruzwa batabisoreye ndetse ngo mu kirere cyaho banashyizemo drones zigenzura ko nta winjiza ibicuruzwa bitasoze.

    Mu babaye indashyikirwa mu gutanga umusoro harimo umukiriya watse fagiture za EBM

    Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ku nshuro ya mbere cyahembye umukiliya warushije abandi kwaka fagitire ya EBM mu Ntara y’Iburengerazuba.

    Nzabandora Pierre, enjenyeri wo mu Murenge wa Gihundwe, ni we watse fagitire za EBM cyane. Uyu mukiliya avuga ko ikintu cyose aguze yakaga fagitire kuko aba ashaka kumenya ko 18% y’amafaranga yishyuye icyo kintu yinjiye mu isanduku ya Leta.

    Nzabandora icyatumye bimenyekana ko iyo aguze ikintu yaka fagitire ya EBM ni uko iyo bagiye kumuha fagitire asaba ko bashyiraho nimero ye ya telefone.

    Sosiyete Sofathebe Ltd, niyo yahize ibindi bigo by’ubucuruzi gutanga fagitire nyinshi za EBM.

    Ntawangwanabose Théogène, uhagarariye iyi sosiyete icuruza ibinyobwa bya Bralirwa yavuze ko yabwiye abakozi be bose ko igihe cyose bakiriye umukiliya bagomba kumuha fagitire ya EBM, umukiliya yaba atayikeneye igasigara aho ariko yasohotse muri mashini.

    Ntawangwanabose avuga ko bumwe mu buryo bukoreshwa n’abacuruzi iyo badashaka gutanga fagitire za EBM ari uguhanika ibiciro ku mukiriya ushaka bene iyi fagire.

    Ati “Ushobora kugura ikintu cya 5000 Frw wakwaka fagitire, bakakubwira ngo ubwo watse fagitire urongeraho 1000 Frw cyangwa 2000 Frw. Ibyo bigaragara ko ari uburyo bwo kwiba, ntabwo bikwiriye. Njyewe muri sosiyete yanjye nzi neza ko iyo waranguye ibintu ugomba no kugaragaza aho babinyujije ubicuruza”.

    Sosiyete Wood Services yahize izindi mu kwishyura neza umusoro mu Karere ka Karongi

    Kivu Arabica Coffee Company Ltd yahawe igihembo cy’usora wahize abandi mu Karere ka Rusizi

    Nzabandora Pierre, umuguzi w’indashyikirwa mu kwaka fagitire ya EBM

    Koperative Kopakama yabaye umusoreshwa wahize abandi mu Karere ka Rutsiro mu mwaka wa 2020

    Ngororero Mining Company Ltd yaje ku isonga mu gutanga imisoro mu Karere ka Ngororero

    Nyungwe Top View Hill Hotel yegukanye igihembo cy’usora witwaye neza mu Karere ka Nyamasheke

    SEA DREAMS, yitwaye neza mu Karere ka Rubavu

    SOFATHEBE LTD yaranzwe no gukoresha neza EBM itanga fagitire ku bakiliya bose

    Abitabiriye umuhango wo guhemba abasora bitwaye neza mu Ntara y’Iburengerazuba basabwe kudatema ishami bicariye

    RRA yashimiye abasora bitwaye neza mu Ntara y’Iburengerazuba

    Umuyobozi uhagarariye Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Hitayezu yavuze ko Covid-19 yagize ingaruka ku bacuruzi asaba ko abo ibikorwa byabo bimaze igihe bidakora ko basonerwa umusoro

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, asanga kunyereza imisoro ari nko gutema ishami wicayeho

    source : https://ift.tt/3k7cLsz

  • Iraq: Imyigaragambyo y'abamagana ibyavuye mu matora y'abadepite yahitanye bamwe #rwanda #RwOT

    Abantu babiri baraye baguye mu myigaragambyo ikaze mu gihugu cya Iraq, ababarirwa mu ijana na makumyabiri na batanu barakomereka!

    Kuri uyu wa gatanu taliki eshanu z'ukwa 11 umwaka wa 2021, mu gihugu cya Iraq mu murwa mukuru Baghdad, ibihumbi by'abantu bihereje imihanda mu myigaragambyo yamagana ibyavuye mu matora y'abagize inteko ishinga amategeko.

    Abigaragambya ni abashyigikiye ihuriro ry'amashyaka Fatah Alliance ryashinzwe n'uwitwa Hadiy al Aamiriy mu mwaka wa 2018, ni ihuriro rigizwe na Hash'du Sha'biy igizwe n'amatsinda 40 yari yarashyiriweho kurwanya umutwe wa Islamic State ISIS mu mwaka wa 2014, inama nkuru y'abaislamu muri Iraq ndetse n'indi mitwe ya politiki mito mito mu gihugu cya Iraq.

    Nk'uko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru by'abafaransa AFP muri Iraq, aya matora yabaye mu kwezi gushize ariko abashyigikiye ihuriro ry'amashyaka Fatah Alliance ntibemeranywa n'ibyavuye mu ibarura ry'amajwi y'agateganyo, bakavuga ko ari amatora yabayemo ubujura bukomeye dore ko ari n'amatora yitabiriwe na 41% by'abaturage bose bagombaga gutora.

    Amakuru aturuka Baghdad avuga ku gicamunsi cy'uyu wa gatanu abigaragambya binjiye mu mihanda bakaza gusubizwa inyuma n'inzego z'umutekano ariko mu masaha make izuba ritangiye kurenga bongera kugaruka mu mihanda bariye karungu, batera amabuye igipolisi cyashakaga kubahagarika.

    Iyi myigaragambyo yahitanye abantu babiri naho abasaga 125 barakomereka, muri abo hakaba harimo abapolisi 98 n'abigaragambyaga 27.

    Mustafa Kazemi minisitiri w'intebe wa Iraq yategetse ko hatangizwa iperereza kuri iyi myigaragambyo naho Barham Saleh perezida w'iki gihugu ahamagarira abigaragambya ko bacisha make.

    Biteganyijwe ko ibyavuye mu matora bizatangazwa mu buryo budasubirwaho mu myumweru biri imbere, ni amatora kandi ku nshuro ya mbere azatuma abagore bagera kuri 97 binjira mu nteko ishingamategeko y'iki gihugu.

    Musinga C.

    The post Iraq: Imyigaragambyo y'abamagana ibyavuye mu matora y'abadepite yahitanye bamwe appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/06/iraq-imyigaragambyo-yabamagana-ibyavuye-mu-matora-yabadepite-yahitanye-bamwe/