Category: Uncategorized

  • Sierra Leone: Ikamyo yari itwaye ibikomoka kuri peteroli yakoze impanuka abasaga 100 barapfa #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye ubwo iyi kamyo ipima metero 12 yagonganaga n'iyindi modoka mu mahuriro y'umuhanda hasanzwe haba abantu benshi.

    Amashusho yerekanwe n'ibinyamakuru byo muri icyo gihugu yerekanye imirambo y'abantu bahiye bagatokombera mu muhanda ukikije aho iyi modoka yahiriye

    Umukuru w'icyo gihugu Julius Maada Bio avuga ko yababajwe cyane n'umuriro uteye ubwoba hamwe n'abantu bahasize ubuzima mu buryo bubabaje cyane.

    Mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Twitter, avuga ko leta ye “izakora uko ishoboye kose kugira ngo ishyigikire imiryango yahuye n'ibyago”.

    Umukuru w'umujyi wa Freetown Yvonne Aki-Sawyerr avuga ko yabonye amafoto “ateye ubwoba cane” ariko ko ibyangiritse kugeza ubu bitaramenyekana neza.

    Mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Facebook, avuga ko hari “ibihuha bivuga ko abarenga 100 ari bo bapfuye”, ariko kugeza ubu ubutegetsi butaratanga imibare ndakuka y'abahasize ubuzima.

    Uyoboye uburuhukiro bwa leta yabwiye Reuters ko bamaze kwakira imirambo 91.

    Iyi mpanuka bivugwa ko yabaye muri iryo ijoro ku wa gatanu nka saa yine z'ijoro mu masaha mpuzamahanga(saa sita z'ijoro ku masaha yo mu Burundi no mu Rwanda).

    Ikinyamakuru kimwe kivuga ko imodoka itwara abagenzi (bus) yari yuzuye yahiye igakongoka, mu gihe amaduka n'amasoko yegereye aho iryo bara ryabereye byafashwe n'umuriro ubwo lisansi yanyanyagiraga ikuzura mu muhanda.

    Brima Bureh Sesay, umukuru w'kigo gishinzwe kurwanya ibiza muri Sierra Leone, yabwiye ibinyamakuru byo muri icyo gihugu ko ibyabaye ari “akaga gateye ubwoba…gateye ubwoba”.

    Uyu mujyi usanzwe utuwemwo n'abantu barenga miliyoni wagiye uhura n'ibiza biteye ubwoba muri iyi myaka ishize.

    Mu kwa gatatu, abantu barenga 80 barakomeretse ubwo umuriro wadukaga mu karere kamwe k'uwo mujyi watumye abarenga 5000 bata ingo zabo.

    Ni mu gihe mu 2017 abarenga 1000 bapfuye mu gihe imvura ikaze yateje inkangu yacuze inkumbi mu mujyi, bigatuma abantu 3000 basigara mu kangaratete.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/sierra-leone-ikamyo-yari-itwaye-ibikomoka-kuri-peteroli-yakoze-impanuka-abasaga

  • Kigali Arena: “Uyu munsi ni amateka, wagira n… – #rwanda #RwOT

    Mu minota micye iri imbere kuva Saa Kumi z’umugoroba, biraba ari ibicika muri Kigali Arena mu gitaramo cy’imbaturamugabo cya Bruce Melodie. Abantu ibihumbi bitezwe kwitabira iki gitaramo kibera mu nzu kabuhariwe y'imikino n'imyidagaduro aho bari bube bagiye gushyigikira Bruce Melodie ugiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 amaze akora umuziki by'umwuga.

    Nyamara uyu umugabo wakomeje kugenda atanga ibyishimo mu muziki wa Live mu ijwi rikundwa na benshi rijyanisha n'injyana yatangiye kubaka afite imyaka 14 aririmba mu rusengero, mu kanya gato abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko yumva atiyumvisha neza ibiri kuba wagira ngo ni bwo bwa nyuma agiye kuririmba.

    Yagize ati: 'Uyu munsi ni amateka ndikumva wagira ngo ni ubwa nyuma ngiye ku rubyiniro.' Aya magambo afite uburemere mu buryo bwose yaba mu buryo bw'ibyishimo byuje umutima wa Bruce n’ibyo abantu bafite kwitega ku gitaramo kigiye kuba mu minota micye iri imbere.

    Ku ruhande rw'ibyishimo, Bruce arasa nk’uhishura ko atumva ko ariwe waba ugeze kuri iyi ntambwe aho Akarere k'ibiyaga bigari kose n'ibice binyuranye by'isi ariwe byerekejeho amaso mu myidagaduro nyarwanda.

    Ku ruhande rw'ibyo abantu bafite kwitega ku cyo Bruce Melodie aza gukorera ku rubyiniro, bigaragara ko ari ibintu bidasanzwe nk’aho bwaba ari bwo bwa nyuma araba aririmbye asa nu’sezera bivuze ko aza gutanga icyo afite cyose agakora n’ibyo ashoboye byose.

    Bruce Melodie niwe muhanzi wa mbere ugiye gukora igitaramo gikomeye cyo muri ubu bwoko bwo kwizihiza imyaka amaze akora umuziki mu Rwanda kandi ubona ko cyakangaranije imbuga nkoranyambaga, ibitangazamakuru n'igihugu muri rusange.

    Ubutumwa bwuje amarangamutima Bruce Meldie anyujije kuri Instagram mu gihe habura amasaha mbarwa akagaragaza icyo yubatse kuva yatangira umuziki


    Nyuma y’uduhigo tunyuranye yagiye aca mu gihe kingana n’ikinyacumi cyose Bruce Melodie agiye gukora igitaramo gitegerejwe kuza kuberamo ibitangaza bitigeze mu mateka y’umuziki nyarwanda yaba mu miririmbire, ubwitabire n’uburyo abahanzi baza guseruka


    Kuva saa kumi z’umugoroba biraba bishyushye muri Kigali Arena

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA MBERE YAREBWE INSHURO NYINSHI KURI YOUTUBE MU MATEKA Y’UMUZIKI WA BRUCE MELODIE YITWA ‘KATERINA’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111160/kigali-arena-uyu-munsi-ni-amateka-ndikumva-wagira-ngo-ni-ubwa-nyuma-ngiye-ku-rubyiniro-bru-111160.html

  • Stella Matutina wari uhagarariye u Rwanda mur… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2021, Stella Matutina yatashye uko yagiye aho  irushanwa yari yitabiriye rya Miss Globe 2021 ryegukanywe n’umukobwa ukomoka muri Phillipine witwa Maureen Montagne wagaragiwe n’Ibisonga bine: Igisonga cya mbere ni umukobwa witwa Esther Gabriel ukomoka muri Nigeria, icya kabiri ni Melike Bali ukomoka muri Turikiya, icya gatatu ni Jhosskaren Corrizo Smiler ukomoka muri Venezuela, icya kane ni Hailey Hamelin Wilson wo muri Canada.

    Maureen Montagne wabaye Miss Globe 2021 ni umunyamidelikazi w'imyaka 28, ubikora nk'ubucuruzi kandi wabigize umwuga. Stella Matutina Murekatete wari uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza, yatashye uko yagiye mu bijyanye n'ibihembo dore ko atabashije no kuza mu myanya ya mbere cyane ko mu bakobwa 39 bari bahatanye ataje muri 15 baje mu cyiciro cya nyuma.

    Hatanzwe kandi amakamba arimo irya Miss Bikini ryagiye muri Guyana, Miss Talent ryatwawe n'Umugereki, Head to Head Challenge ryagiye muri Malaysia, Miss Friendship ryegukanywe n'Umunyafurika y'Epfo, Miss Photogenique ryegukanywe n'Umunya-Finland na Miss Elegance ryagiye muri Siberie.

    Hari kandi irya Miss Runway Model ryegukanywe n'Umutaliyanikazi, Best in National Costume ryatwawe n'Umunya-Peru, Miss Social Media ryegukanywe n'Umudage ndetse na People's Choice wabaye uwo muri Estonie.

    Stella Matutina Murekatete ni we wari uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Globe
    Maureen Montagne wegukanye ikamba rya Miss Globe 2021

    Stella Matutina Murekatete na Maureen Montagne 


    Ibisonga bine bya Miss Globe na Maureen Montagne



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111161/stella-matutina-wari-uhagarariye-u-rwanda-muri-miss-globe-2021-yatashye-amara-masa-amafoto-111161.html

  • Abakinnyi bAmavubi bageze mu mwiherero biteg… – #rwanda #RwOT

    N’ubwo hasigaye gukinwa imikino ibiri yo mu matsinda, u Rwaanda rwamaze gutakaza amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022, nyuma yo kwitwara nabi mu mikino ine iheruka gukinwa, aho batsinzwe itatu banganya umwe.

    Mu rwego rwo kurushaho kwitegura imikino ya nyuma muri uru rugendo rwo gushaka itike y'igikombe cy'Isi, abakinnyi b'Amavubi bahamagawe muri iki cyumweru bageze mu mwiherero kuri uyu wa gatanu tariki ya 05 Ugushyingo.

    Abitabiriye uyu mwiherero uri kubera kuri Sainte Famille Hotel ni abakina imbere muri Shampiyona y'u Rwanda barimo abo muri AS Kigali, Rayon Sports, APR FC, Police FC, Gasogi United na Kiyovu Sports bitabajwe n'umutoza Mashami Vincent.

    Biteganyijwe ko abakina hanze y'u Rwanda bazagera i Kigali mu cyumweru gitaha nyuma yo gukinira amakipe yabo mu mpera z'iki cyumweru.

    Rwanda ruzabanza kwakira Mali tariki ya 11 Ugushyingo mu mukino uzabera i Nyamirambo saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba, mu gihe nyuma y'iminsi itatu, Amavubi izaba iri muri Kenya, mu mukino w'umunsi w'amatsinda.

    Itsinda E riyobowe na Mali ifite amanota 10, Uganda ikagari 8, u Rwanda rufite inota rimwe mu mikino ine imaze gukinwa, kimwe na Kenya ifite amanota abiri, ibi bihugu byombi bizakina ntacyo bihatanira.

    Umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame wa Police FC ari mu basesekaye mu mwiherero w’Amavubi

    Umunyezamu wa AS Kigali Ntwari Fiacre

    Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yitabiriye umwiherero w’Amavubi

    Nsanzimfura Keddy wa APR FC yitabiriye umwiherero w’Amavubi

    Ndayishimiye Antoine Dominique wa Police FC yagarutse mu Amavubi

    Rukundo Dennis wa AS Kiagali

    Danny Usengimana wa Police FC

    Kapiteni wa Police FC Nshuti Savio Dominique

    Rutanga Eric ukinira Police FC 

    Myugariro wa Kiyovu Sport Serumogo Ally

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111156/abakinnyi-bamavubi-bageze-mu-mwiherero-bitegura-mali-na-kenya-amafoto-111156.html

  • Icyishatse Herv ukinira REG BBC yasezeranye… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane tariki ya 04 Ugushyingo 2021, ni bwo Icyishatse na Mignone basezeranye imbere y'amategeko, umuhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

    Tariki ya 31 Ukwakira 2021, ni bwo uyu mukinnyi ukinira REG BBC yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Mignone, nyuma yo kumusaba kuzamubera umugore akamwemerera.

    Icyishatse ni umwe mu bakinnyi bari mu kibuga mu mukino REG yatsinzemo Patriots BBC amanota 64-49, byatumye yegukana igikombe yaherukaga mu myaka ine ishize.

    Gusenga, kubaha, kwitanga no gukunda umurimo biri mu byatumye Icyishatse aha umutima we Niwenshuti Mignone.

    Aba bombi bateye intambwe ikomeye ibaganisha kubana nk'umugabo n'umugore nyuma y'imyaka ine bamaze mu buryohe bw'urukundo.

    Ubukwe bwa Icyishatse na Mignone buzaba Tariki ya 18 Ukuboza 2021, ari nabwo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa.

    Imbere y’amategeko Mignone yemeye kuba umugore wa Icyishatse

    Icyishatse yarahiriye imbere y’amategeko kunba umugabo wa Mignone

    Icyishatse na Mignone bagiye kurushinga

    Icyishatse na Mignone bamaze imyaka Ine bakundana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111149/icyishatse-herve-ukinira-reg-bbc-yasezeranye-numukunzi-we-amafoto-111149.html

  • Uyu munsi kubabona mwizihiza imyaka 25 ni ishema kuri twese – Jeannette Kagame abwira abanyamuryango ba AERG na GAERG #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo birori byabereye kuri Intare Conference Arena, iri rikaba ari ijambo rikubiyemo impanuro Madamu Jeannette Kagame yagejeje ku banyamuryango ba AERG na GAERG.

    Ba Nyakubahwa Bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu cyacu,
    Bayobozi muhagarariye inzego z’umutekano,
    Batumirwa bahire,
    Banyacyubahiro, Babyeyi turi kumwe uyu munsi,
    Banyamuryango ba AERG na GAERG,
    Muraho Neza!
    Isabukuru Nziza!

    Nejejwe no kwifatanya namwe kuri uyu munsi w’ibyishimo ubwo
    twizihiza isabukuru y’imyaka 25 ya AERG, n’imyaka 18 ya
    GAERG.

    Abenshi muri hano muri abanyamuryango ba AERG na GAERG,
    ariko n’abandi twese twatumiwe ntituri abashyitsi, niyo mpamvu
    mubitwemereye twifuzaga kuganira nk’ababyeyi.

    Mu izina ry’ababyeyi bose, nagira ngo mbabwire ko turi kumwe,
    tubumva, kandi duhagaze mu mwanya w’abacu batagihari.
    Nifuje kandi kubagezaho ubu butumwa, nk’ubwira umwana we
    wujuje imyaka makumyabiri n’itanu (25)! Cyane cyane ko nanjye
    mfite abenda kuyigezaho, urungano rwanyu, abisumbuyeho gato,
    n’abamaze kugera mu cyiciro cyo kurera.

    Bana bacu,
    Mu mibereho y’Abanyarwanda kimwe n’abandi Banyafurika,
    umwana ni uw’umuryango!
    Mu gihe AERG yavukaga, u Rwanda rwari amatongo, abana
    badafite kirengera.
    Mwumvise umurindi w’ingabo nziza zarokoye uru Rwanda,
    nyamara zitashoboraga kwishima kubera igihugu twese twasanze.

    Ababyeyi twese dushimishwa n’uko mutagarukiye aho gusa, kuko
    mwatangije AERG na GAERG, ngo izakomeze kubera n’abandi
    barokotse Jenoside, ‘umuryango’ ubahoza kandi ukabaha uburere
    n’ikinyabupfura.

    Uyu munsi rero, kubabona mwizihiza imyaka 25, ni ishema kuri
    twese.

    Ni icyizere ku baharaniye ko mubaho, kandi ni icyemezo ko u
    Rwanda rwiyemeje kubaho, ubutazongera kuzima.

    Banyamuryango ba AERG na GAERG,
    Abakoze Jenoside bifuzaga ko ntawe uzayirokoka! Ubwo
    umuryango wa RPF wabohoraga u Rwanda muri 1994, benshi mu
    batureberaga kure, batekerezaga ko u Rwanda rwazimye.
    Hari n’abatugiriye inama ko u Rwanda rwaramba, ari uko
    rugabanyijemo ibihugu bibiri (Hutu land and Tutsi land).

    Uretse abatureberaga kure rero, natwe ubwacu nk’Abanyarwanda,
    ntawiyumvishaga ko:

     Igihugu cyabuze abantu barenga milioni,
     Inzego zacyo zose zarasenyutse,
     Nta mutekano n’icyizere cyo kubaho,
    Ko icyo gihugu cyakongera kugira ubuzima.

    Nta wakorewe Jenoside umenya uko izakorwa. Ni nayo mpamvu
    guhangana n’ingaruka zayo, byasabye ko abantu bashakisha
    umuti uwo ari wo wose, n’ibisubizo byadufasha guhangana
    n’ihungabana.

    Guharanira kubaho kandi neza, kurerana muri za ‘familles’
    mwashinze, byabaye umuti urambye w’ibibazo byinshi mwari
    mufite.

    Iyo urebye umusaruro wavuye mu bisubizo twavomye mu
    mwihariko w’umuco n’imibereho yacu, usanga ari umurage
    (patrimoine) ukwiye kwandikwa mu mateka.

    Bikandikwa cyane cyane namwe mwabigizemo uruhare, kugira
    ngo uwo murage utazahererekanywa mu mvugo gusa, ukagera
    ubwo utakara kandi wararamiye benshi.

    Duhora tuzirikana ubutwari bw’ Imfura za AERG uko ari 12,
    bashinze uyu muryango ukarera benshi.
    Mumfashe tubashimire!

    Rubyiruko, Bana bacu,
    Iyo Umuntu agejeje imyaka 25 ntabwo aba akiri umwana, ahubwo
    aba ajya inama kandi zubaka.

    Ku myaka makumyabiri n’itanu, umuntu aba yaramaze gukora
    amahitamo, hari ibyo adakwiriye gukora cyangwa gukinisha.
    Nagira ngo rero dufatanye dutekereze ku ngingo zikurikira ndetse
    zihura n’intego mwihaye, mushinga imiryango yombi ya AERG na
    GAERG:

    ● Kuba mwarahisemo “Kwibuka” amateka ya Jenoside,
    nk’intego yanyu ya mbere bifite ishingiro. Tugomba
    kubikomeraho cyane, cyane ko n’itegeko-nshinga ryacu
    ribishimangira.

    Dukomeze guhesha abacu agaciro no kubibuka iteka, niho
    tuvoma imbaraga zo kubaho.

    ● Gahunda yo kwibuka imiryango yazimye, mugira muti
    “Ntukazime nararokotse”, ntawe idakora ku mutima!
    Kuko imiryango yazimye ni ikimenyetso kidasanzwe,
    kigaragaza ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi
    yakoranywe.
    Kwibuka ni inshingano zidafite igihe ntarengwa kandi
    zizahoraho.

    ● Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bikomeze bijyane
    no gufasha urungano rwanyu, kumva neza amateka yacu.
    Mufashe ababyiruka gusobanukirwa neza Jenoside yakorewe
    Abatutsi, kuyirwanya no kwimakaza Ubunyarwanda, kuko
    ariyo sano duhuriyeho twese. Mujye mwirinda buri wese
    ubatoza urwango.

    ● Kwirenga, kwiyakira no kubana n’ababiciye imiryango,
    byabaye umuti usharira, ariko wavuyemo imbuto zubatse
    igihugu gikomeye.

    ● Izo mbuto zishimangira kandi Ubunyarwanda dushyira
    imbere y’ikindi icyo ari cyo cyose.

    Mufite rero umuhamagaro n’inshingano (mission) yo kurinda
    Ubunyarwanda.

    Dukomeze gufatanya twese kugira ngo dushyireho uburyo
    bunoze bwo kubwira abana badukomokaho, Jenoside
    yakorewe Abatutsi no kubaka ubumwe bwacu.
    Ntimuzahweme kubikora !

    ● Iyo umuntu abakurikiye kenshi yumva mugira muti “Imbere
    heza! Imbere heza haraharanirwa! Mu buzima nta
    kujenjeka!

    Izi ni slogans zabaranze muri AERG na GAERG zabahaye
    imbaraga zo gufata icyemezo cyo kubaho no kubaho neza.
    Si ukubivuga gusa, ni no gukomeza kubikomeraho.

    Nimuzishyire rero no mu buzima bwanyu bwa buri munsi,
    kandi zifashe n’abagifite intege nke gutera indi intambwe.
    Iyi miryango yanyu yavutse mu bihe bigoye kandi
    byihutirwaga (urgence). Ubu tugeze mu bihe byo kubaka
    iterambere rirambye, no gushimangira agaciro kacu.

    Abashinze umuryango Ibuka mwese mwibumbiyemo, bagize
    uruhare, rukomeye mu guharanira imibereho y’abarokotse,
    kwibuka no kongera gusana umuryango nyarwanda.
    Mukwiye rero gukomeza kuvoma kuri iyo sooko, kandi
    namwe mukagira uruhare mu gukomeza izo nshingano.

    ● Mukomeze gufasha urubyiruko bagenzi banyu kumva neza
    amateka yacu.

    ● Abanyarwanda bakunze kuvuga ngo “Hari ibitabonwa
    n’amaso atararize!”. Hari byinshi mubona n’ibyo mutabona,
    bigamije gusenya ibyagezweho no guharanira ko twasubira
    inyuma.

    Amaso yanyu rero akwiriye kubibona vuba, kumenya guhitamo
    no guhangana nabyo!

    Mujya mwumva kandi bavuga ngo “Umwambi ushuka
    umuheto kandi bitari bujyane”.
    Ntimuzatatire igihango!

    Banyamuryango, Bana Bacu,
    N’ubwo mwabashije kwirenga, ariko ntawe uyobewe ko ibikomere
    bidashira burundu.

    Byasaga n’aho kubasaba kubaho ari ishyano, nyuma y’ibyo
    mwaciyemo.

    Nyamara nk’uko Nyakubahwa Perezida w’igihugu ahora abibutsa
    “Ni uko ari mwe mwari mufite icyo mutanga”. Kandi
    mwarabishoboye koko!

    Uyu munsi abanyamuryango ba AERG na GAERG barimo
    abikorera, abakozi mu nzego zitandukanye z’igihugu, abarezi,
    n’ababyeyi. Hari ibisubizo mutanga dukwiye gukomeza gufatanya,
    nk’ umusanzu wo kubaka u Rwanda twifuza.

    Mwatangiye kandi gufatanya n’inzego zitandukanye mu guteza
    imbere no kwita ku buzima bwo mu mutwe.
    Tuzakomeza gushakisha umuti w’ihungabana kugira ngo
    tunarinde na generations zizadukurikira.

    Rubyiruko, Bana bacu!
    U Rwanda, igihugu cyacu twongeye kubona, no kubanamo
    nk’Abanyarwanda, ni ishema ryacu.

    Mukomere k’Ubumwe bwacu, nibwo shingiro ryo kubaho,
    tukubaka u Rwanda, abato bavukiramo, bakuriramo, kandi
    bibonamo.

    Nsoje mbifuriza kugira Isabukuru nziza.
    Tubahaye umugisha wa kibyeyi
    Murakoze!

    source : https://ift.tt/3H0CKMe

  • Nyirarukundo yahererekanyije ububasha na Ingabire wamusimbuye muri Minaloc – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney. Ingabire kandi yarahiriye inshingano nshya kuri uyu wa 5 Ugushyingo, hamwe n’abandi bayobozi babiri bashya imbere ya Perezida Kagame mu muhango waberere mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Nyirarukundo Ignatienne yakuwe muri Minaloc nyuma y’imyaka ibiri yari amaze mu nshingano ze yimurirwa mu biro bya Minisitiri w’Intebe aho yagizwe Umujyanama Mukuru ushinzwe gahunda z’imibereho myiza y’abaturage.

    We na Ingabire yasimbuye bashimiye Perezida Kagame wabagiriye icyizere bagahabwa inshingano nshya.

    Ingabire yavuze ko ari amahirwe kuba hari byinshi igihugu kimaze kugeraho, akaba ari umusingi mwiza agiye kubakiraho umusanzu we mu kuzamura imibereho y’abaturage.

    Ingabire yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, umwanya yagiyeho mu Ukwakira 2019 avuye ku mwanya nk’uwo muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu. Mbere y’aho, Ingabire yakoze muri Minaloc ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzuzi.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko inshingano bahawe zikomeye kuko zikora mu mibereho y’abaturage.

    Ati “Dushimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uba watugiriye icyizere. Ni icyizere cyakugaruye mu muryango wahozemo; inshingano mwahawe zirakomeye kuko ni izo gutuma umunyarwada amera neza, akagira ubuzima bwiza.”

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC, Dusengiyumva Samuel, Ingabire Assoumpta, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney na Nyirarukundo Ignatienne wagizwe Umujyanama Mukuru ushinzwe gahunda z’imibereho y’abaturage mu Biro bya Minisitiri w’Intebe

    Abayobozi batandukanye bakurikiranye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Nyirarukundo Ignatienne na Ingabire Assoumpta

    Abayobozi bombi bashyira umukono ku nyandiko z’ihererekanyabubasha

    Ingabire na Nyirarukundo mu ihererekanyabubasha

    source : https://ift.tt/3CUfRHw

  • Equity Bank yashyizwe muri Banki 1000 zikomeye ku Isi – #rwanda #RwOT

    Muri iyi raporo Equity Bank yaje ku mwanya wa 39 ku rwego rw’Isi mu bijyanye n’inyungu yinjiza ku mutungo wayo, ku mwanya wa 71 mu bijyanye n’inyungu ku mari shingiro ndetse no ku mwanya wa 149 ku bijyanye n’uko abakiliya bayiyumvamo mu zigera ku 1000 ku isi.

    Byagaragajwe nyuma y’isesengura ryakorewe amabanki mu nzego zigera munani zirimo iterambere ryazo, inyungu zinjiza, imikorere myiza, amafaranga afatika zifite, uko abakiliya baziyumvamo n’ibindi.

    Muri rusange Equity yaje ku mwanya wa 22 muri Afurika n’uwa 761 ku rwego rw’Isi hashingiwe ku mari shingiro yayo (Tier 1 capital) ingana na miliyoni 1096 z’amadolari

    Uko kuba intangarugero kwa Equity Bank, kuje nyuma y’icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukungu mu ngeri zose. Iyi banki yakoze ishoramari rigamije kurinda sosiyete n’abafatanyabikirwa bayo.

    Muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19 Equity Bank yakomeje guharanira ishoramari rigira inyungu kuri sosiyete.

    Ku bufatanye n’urwego rushinzwe kurwanya Covid-19 muri Kenya, Equity yatanze ibikoresho bifasha abakora mu buvuzi kwikingira mu turere tugera kuri 56 no mu bitaro byo ku rwego rw’igihugu.

    Hari kandi gutanga radiyo zikoresha imirasire y’izuba yatanze ku banyeshuri mu rwego rwo kubafasha gukomeza gukurikirana amasomo ubwo amashuri yafungwaga.

    Equity Bank yahizemo kuvugurura inguzanyo zigera kuri miliyari 1,2 z’amashilingi no kwigiza inyuma ubwishyu bw’inguzanyo zingana na 31% n’inyungu mu gihe cy’imyaka itatu mu rwego rwo korohereza ubucuruzi.

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Group, James Mwangi, yavuze ko gushyirwa kuri uru rutonde bishimangira imbaraga zikomeje gukoreshwa mu guhangana no kuzahura ubukungu bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19.

    Yagize ati “Gushyirwa muri uru rutonde, bishimangira ugukomera mu buryo bw’imari n’ubunyamwuga bwa banki bigendanye n’ingamba zafashwe nk’igisubizo cyo guhangana na Covid-19. Twazamuye ishoramari ryacu hamagijwe kongera inyungu, korohereza abaturage mu nguzanyo z’igihe kirekire; twafashije abaturage n’abakiliya hagamijwe gukumira ingaruka z’icyorezo binyuze mu gukuraho amande ndetse no kuvugurura inguzanyo zabo kugira ngo zizabashe kwishyurwa.”

    Kugeza ubu Equity Bank Group ikorera mu bihugu bitandatu bitandukanye, gusa yahuye n’ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya Covid-19.

    Equity Bank kuri ubu ni banki ikomeye mu Karere kuko imaze kugira umutungo wa miliyari zisaga 1000 z’amashilingi zivuye kuri miliyari 746.6 yari ifite umwaka ushize.

    Uretse ibi ariko mu Ukwakira 2021, Equity Bank yahawe igihembo cya banki ya mbere muri Afurika yorohereza ibigo bito n’ibiciriiritse “Africa’s Best Bank for SMEs 2021 gitangwa n’ikigo cya Euromony kizobereye mu bikorwa byo guhemba banki zitwaye neza muri serivisi zinyuranye ziha abazigana.

    Iyi banki ikomoka muri muri Kenya, ifite amashami mu bihugu bitandatu birimo u Rwanda, Uganda, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo na Kenya, ndetse ikagira n’ibiro biyihagarariye muri Ethiopie. Iyi banki kandi yanditse ku masoko y’imari n’imigabane mu Rwanda, Kenya na Uganda.

    Equity bank ni ishami rigize Equity Group Holdings Plc, ikigo gifite ishoramari mu bindi bikorwa birimo ubwishingizi, itumanaho, ikoranabuhanga mu bikorwa by’imari n’ibindi bitandukanye.

    Iyi banki nini mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ifite umutungo ungana na miliyari 11,2$, amashami 337 ndetse n’abakiliya barenga miliyoni 15.

    Equity Bank ni banki ya 22 ikomeye muri Afurika

    source : https://ift.tt/3GXP9QH

  • Abakora muri Isange One Stop Center bahuguwe ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amahugurwa ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ngo ni ngombwa kugira ngo abatanga serivisi zo gufasha abahohotewe basobanukirwe neza uko bakwitwara mu gihe bagiye gufasha uwahohotewe
    Amahugurwa ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ngo ni ngombwa kugira ngo abatanga serivisi zo gufasha abahohotewe basobanukirwe neza uko bakwitwara mu gihe bagiye gufasha uwahohotewe

    Aba bagore n’abagabo 170 bitabiriye amahugurwa bavuga ko mu kazi kabo ka buri munsi bakunda guhura n’imbogamizi zirimo kuba ababagana bakunda kubageraho batinze kuko amasaha 72 yagenwe aba yarenze, ku buryo usanga ibimenyetso bimwe na bimwe byamaze kwangirika, ndetse na bumwe mu bufasha burimo kuba barinda umwana w’umukobwa kuba yasama inda zititeguwe butagishoboka.

    Jeanne d’Arc Uwanyirigira ushinzwe guhuza ibikorwa byo muri Isange ku bitaro bya Muhima, avuga ko bahura n’imbogamizi zitandukanye, gusa ngo amahugurwa bahawe hari byinshi azabafasha gukemura.

    Ati “Muri aya mahugurwa dukuyemo kunoza uburyo bwo kwakira uje atugana wahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa, icyo twabasha kumufasha ndetse n’uburyo twagirana imikoranire myiza na bagenzi bacu, n’uburyo twakubahiriza umurongo ngenderwaho wo mu kazi, kugira ngo akazi kacu ka buri munsi dushinzwe karusheho kunoga”.

    Dr. Adrien Mushinzimana, umuganga mu bitaro bya Nemba mu Karere ka Gakenke, avuga ko hari byinshi bungutse kuko batangira amahugurwa hari ubumenyi bwinshi batari bafite ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abana.

    Ati “Mu bumenyi twagiye duhabwa, twasobanuriwe neza icyo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari cyo, dusobanurirwa bimwe mu biritera, birumvikana kugira ngo ubashe guhangana n’ikibazo ubasha kureba umuzi wacyo, ikigitera, na byo twarabisobanuriwe, tubwirwa ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa cyane abagore ndetse n’abana, banatubwira ko abarikora cyane bari hagati y’imyaka 18 na 24, banatubwira n’impamvu zibitera”.

    Ikindi bahuguwemo ni uburyo bagomba kujya bakira umurwayi kuva ageze mu bitaro, kumusuzuma, kumuvura, kumuha imiti, ndetse no kuzamukurikirana nyuma yo kumusezerera.

    Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Colonel Jeannot Ruhunga, avuga ko nubwo buri wese mu bahuguwe aba afite inshingano ze, ariko kubahuriza hamwe bagakorera hamwe amahugurwa bigira akamaro kanini cyane mu mikoranire.

    Ati “Iyo bose bumva neza ingaruka z’iki cyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bituma buri muntu yuzuza inshingano ze, bazuzuza buzuzanya. Niba Leta yarafashe ingamba yo kugira ngo iki cyaha gihurirweho n’inzego zose kireba, ntabwo ari uko buri byaha byose bifite Isange one Stop center, ni ukubera ubukana bw’ingaruka uwakorewe iki cyaha agira, guhuriza hamwe izo nzego rero, ni na ngombwa ko bagira ayo mahugurwa bakumva kimwe ingaruka uwahohotewe aba yagize kugira ngo barusheho kumuha serivisi aba akeneye”.

    Umunyamabanga uhoraho w’agateganyo muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Mireille Batamuriza, avuga ko icyaha cy’ihohoterwa cyakorerwa uwo ari we wese yaba umuhungu cyangwa umukobwa.

    Ati “Umuntu uwo ari we wese yahohoterwa, umwana w’umuhungu n’umwana w’umukobwa, ni byiza kubigarukaho muri aya mahugurwa bose bakumva ko yaba umugabo, yaba umugore, yaba umwana w’umukobwa, yaba umuhungu, bose bakwiye ubutabera bungana kuko n’amategeko ntabwo arobanura, avuga ko icyaha cyakorewe umuntu, gikorerwa umugore, umugabo, umwana w’umuhungu n’umukobwa”.

    RIB ivuga ko izakomeza gukoresha amahugurwa nk’aya kugira ngo abakora muri serivisi za Isange One Stop Center barusheho kunoza inshingano zabo kandi babikorera hamwe”.


    source : https://ift.tt/3D6pNOB

  • Muhanga: Intore z'Abanyeshuri zinjijwe mu zindi zihiga kuzahura imibereho y'abaturiye ibigo bigamo #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bo mu murenge wa Shyogwe ho mu karere ka Muhanga binjijwe mu kiciro cy'intore maze bahiga kuzagira uruhare mu iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage baturiye ibigo bigaho.

    Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ugushyingo 2021, gusa nubwo iki gikorwa cyatangirijwe mu murenge wa Shyogwe mu ishuri Nderabarezi rya Muhanga, bizagera mu bigo byose byo muri aka karere.

    Uwiragiye Marcellin wabashije kuvugana na intyoza.com avuga ko bishimiye kwinjizwa mu kiciro cy'izindi ntore, bityo amahirwe bahawe bakaba bagiye kuyakoresha ku ishuri, mu baturiye ishuri bigamo ndetse no mu miryango baturukamo igihe bazaba batashye bagiye gukoresha ubumenyi barimo guhabwa.

    Yagize ati' Turishimye cyane kubona twinjijwe mu zindi ntore, aya mahirwe duhawe tugiye kuyakoresha neza hano ku ishuri ndetse tunafatanye n'abandi baturage gufasha abafite ibibazo byihariye, ariko nitunataha iwacu tuzakomeza kugenda gitore tugamije kuzuza inshingano zacu mu bumenyi tuzaba twarahawe'.

    Umuyobozi w'Ishuri rya Made in Rwanda TVET School riherereye mu murenge wa Shyogwe, Muhoza Joseph avuga ko kuba binjije izi ntore mu zindi bigiye kongera imbaraga zo kwesa imihigo ikigo cye cyahize yo gufatanya n'abandi baturage kuzamura abafite ibibazo by'ubuzima.

    Yagize ati' Nibyo twinjize intore mu zindi ndetse birongera imbaraga mu kwesa imihigo tuba twahize mbere y'itangira ry'amashuri, igamije gufasha abaturage baturiye ibigo byacu, tubafasha kurwanya imirire mibi, dufasha abadafite amacumbi kuyabona ndetse n'ubwiherero, dufatanyije n'izi ntore zacu ziga mu mashami atandukanye. N'abandi turabakangurira kutugana tukanabigisha uko bakora imishinga yabyara inyungu biturutse ku bumenyi dutanga'.

    Umukozi w'umurenge ushinzwe uburezi mu murenge wa Shyogwe waruhagarariye ubuyobozi, Gatore Eric avuga ko kubinjiza mu ntore no guhiga kwabo ari ukubinjiza neza muri gahunda z'igihugu no kubibutsa ko amaboko bafite akwiye guteza imbere abaturiye ibigo by'amashuri bigamo basanzwe bafite ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo, bityo bagakura neza kandi bagakorera ku ntego zigamije kubateza imbere mu buzima bwabo.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-intore-zabanyeshuri-zinjijwe-mu-zindi-zihiga-kuzahura-imibereho-yabaturiye-ibigo-bigamo/