Category: Uncategorized

  • Amatora y’inzego z’ibanze yakomereje ku rwego rw’umurenge (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Kuri iyi nshuro amatora yakomereje ku rwego rw’umurenge, hatorwa abagize inama njyanama ku rwego rw’umurenge, komite nyobozi z’inama z’igihugu zitandukanye.

    Muri aya matora niho hava abazahagararira imirenge mu matora azabera ku turere kugira ngo hatorwe inama njyanama z’uturere.

    Amatora yari yitabiriwe na komite zatowe ku rwego rw’utugari kuko buri kagari kagira umuntu umwe ugahagarariye mu Nama Njyanama y’Umurenge, uhagarariye amadini n’amatorero, uhagarariye ibigo by’amashuri abanza, uhagarariye ibigo by’amashuri yisumbuye, uhagarariye abafite ubumuga, urubyiruko ndetse na 30% by’abagore.

    Abatorewe guhagararira inzego zinyuranye ku rwego rw’umurenge bagaragaje ko bazakomeza kwitwara neza no gushimangira ubushake bugamije guharanira iterambere ry’abanyarwanda.

    Pererezida w’Inama Njyanama y’Umurenge watowe mu Murenge wa Muhima, Dusabimana Camille, yasabye bagenzi be ubufatanye mu bikorwa bigamije guteza imbere umurenge wa Muhima no guharanira ishema ryawo binyuze mu gutanga ibitekerezo byubaka no gufata imyanzuro igamije iterambere rusange.

    Yavuze ko kugira ngo ibyo bifuza bigerweho hazibandwa ku guteza imbere ibyagezweho muri rusange no gufata ibyemezo bigamije gutuma Muhima ihangana.

    Yagaragarije bagenzi be ko ubufatanye bw’inzego zose nk’uko batowe guhagararira abandi mu tugari tunyuranye ari ryo banga kandi buri wese agaharanira ko ibyemezo bifatirwa mu nama njyanama biba binyuze mu mucyo bagamije kwirinda gutatira indahiro barahiriye.

    Ku rwego rw’uturere amatora azakomeza tariki ya 9 Ugushyingo 2021, hatorwa Komite Nyobozi z’Inama Njyanama z’Igihugu ku rwego rwihariye mu gihe ay’abajyanama b’uturere azaba kuri 13 Ugushyingo uyu mwaka.

    Abahagariye Utugari bari bitabiriye iki gikorwa cy’amatora ku rwego rw’umurenge

    Hirya no hino ibyumba byabereyemo amatora byari byarimbishijwe

    Ibikorwa byo kurahira ni byo byabimburiye amatora ya komite z’Inama Njyanama

    Urubyiruko rwatoye abaruhagarariye ku rwego rw’Umurenge

    Biro y’Inama Njyanama y’Umurenge wa Muhima irangajwe imbere na Dusabimana Camille (ibumoso)

    Abatowe mu byiciro bitandukanye bahize kwitwara neza

    Abatowe kujya mu Nama Njyanama y’Umurenge barahiye

    source : https://ift.tt/3mT0km4

  • Equity Bank yashyizwe muri Banki 1000 zikomeye ku Isi – #rwanda #RwOT

    Muri iyi raporo Equity Bank yaje ku mwanya wa 39 ku rwego rw’Isi mu bijyanye n’inyungu yinjiza ku mutungo wayo, ku mwanya wa 71 mu bijyanye n’inyungu ku mari shingiro ndetse no ku mwanya wa 149 ku bijyanye n’uko abakiliya bayiyumvamo mu zigera ku 1000 ku isi.

    Byagaragajwe nyuma y’isesengura ryakorewe amabanki mu nzego zigera munani zirimo iterambere ryazo, inyungu zinjiza, imikorere myiza, amafaranga afatika zifite, uko abakiliya baziyumvamo n’ibindi.

    Muri rusange Equity yaje ku mwanya wa 22 muri Afurika n’uwa 761 ku rwego rw’Isi hashingiwe ku mari shingiro yayo (Tier 1 capital) ingana na miliyoni 1096 z’amadolari

    Uko kuba intangarugero kwa Equity Bank, kuje nyuma y’icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukungu mu ngeri zose. Iyi banki yakoze ishoramari rigamije kurinda sosiyete n’abafatanyabikirwa bayo.

    Muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19 Equity Bank yakomeje guharanira ishoramari rigira inyungu kuri sosiyete.

    Ku bufatanye n’urwego rushinzwe kurwanya Covid-19 muri Kenya, Equity yatanze ibikoresho bifasha abakora mu buvuzi kwikingira mu turere tugera kuri 56 no mu bitaro byo ku rwego rw’igihugu.

    Hari kandi gutanga radiyo zikoresha imirasire y’izuba yatanze ku banyeshuri mu rwego rwo kubafasha gukomeza gukurikirana amasomo ubwo amashuri yafungwaga.

    Equity Bank yahizemo kuvugurura inguzanyo zigera kuri miliyari 1,2 z’amashilingi no kwigiza inyuma ubwishyu bw’inguzanyo zingana na 31% n’inyungu mu gihe cy’imyaka itatu mu rwego rwo korohereza ubucuruzi.

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Group, James Mwangi, yavuze ko gushyirwa kuri uru rutonde bishimangira imbaraga zikomeje gukoreshwa mu guhangana no kuzahura ubukungu bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19.

    Yagize ati “Gushyirwa muri uru rutonde, bishimangira ugukomera mu buryo bw’imari n’ubunyamwuga bwa banki bigendanye n’ingamba zafashwe nk’igisubizo cyo guhangana na Covid-19. Twazamuye ishoramari ryacu hamagijwe kongera inyungu, korohereza abaturage mu nguzanyo z’igihe kirekire; twafashije abaturage n’abakiliya hagamijwe gukumira ingaruka z’icyorezo binyuze mu gukuraho amande ndetse no kuvugurura inguzanyo zabo kugira ngo zizabashe kwishyurwa.”

    Kugeza ubu Equity Bank Group ikorera mu bihugu bitandatu bitandukanye, gusa yahuye n’ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya Covid-19.

    Equity Bank kuri ubu ni banki ikomeye mu Karere kuko imaze kugira umutungo wa miliyari zisaga 1000 z’amashilingi zivuye kuri miliyari 746.6 yari ifite umwaka ushize.

    Uretse ibi ariko mu Ukwakira 2021, Equity Bank yahawe igihembo cya banki ya mbere muri Afurika yorohereza ibigo bito n’ibiciriiritse “Africa’s Best Bank for SMEs 2021 gitangwa n’ikigo cya Euromony kizobereye mu bikorwa byo guhemba banki zitwaye neza muri serivisi zinyuranye ziha abazigana.

    Iyi banki ikomoka muri muri Kenya, ifite amashami mu bihugu bitandatu birimo u Rwanda, Uganda, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo na Kenya, ndetse ikagira n’ibiro biyihagarariye muri Ethiopie. Iyi banki kandi yanditse ku masoko y’imari n’imigabane mu Rwanda, Kenya na Uganda.

    Equity bank ni ishami rigize Equity Group Holdings Plc, ikigo gifite ishoramari mu bindi bikorwa birimo ubwishingizi, itumanaho, ikoranabuhanga mu bikorwa by’imari n’ibindi bitandukanye.

    Iyi banki nini mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ifite umutungo ungana na miliyari 11,2$, amashami 337 ndetse n’abakiliya barenga miliyoni 15.

    Equity Bank ni banki ya 22 ikomeye muri Afurika

    source : https://ift.tt/3CUjhKr

  • Abapolisi 160 bahawe impanuro mbere yo kwerekeza muri Sudani y’Epfo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aganiriza aba bapolisi, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Felix Namuhoranye, yababwiye ko bateguwe neza ndetse ko banahawe amahugurwa azabafasha gukora neza, bagaragaza ubunyamwuga ndetse no kubaha umuco w’abaturage bazaba bashinzwe kurinda.

    DIGP Namuhoranye yagize ati “Gukorera hamwe ndetse no gufatanya mwubaha abandi bose muzaba mukorana bikwiye kubaranga mu mirimo muzaba mushinzwe”.

    Ikindi kandi abapolisi bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudan y’epfo bibukijwe, ni uko bagomba gusohoza inshingano zabo kinyamwuga, bakarushaho kurangwa n’ikinyabupfura ndetse n’ubunyangamugayo.

    Itsinda rigizwe n’abapolisi 160 ryitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, ribaye itsinda rya kane rifite umubare munini w’abagore riyobowe na SSP Marie Grace Uwimana, rikazasimbura irindi tsinda rimaze umwaka mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu.

    source : https://ift.tt/3CVWz4S

  • Symphony mu myenda ya Squid Game, abamotari 1000 batunguranye mu gitaramo cy’amateka cya Bruce Melodie(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu gitaramo cy’amateka cyo kwizihiza imyaka 10 umuhanzi Bruce Melodie amaze mu muziki w’u Rwanda cyitabiriwe n’abantu benshi barimo abamotari bagera ku 1000, umuhanzi Riderman atungurana igitaramo kigezamo hagati.

    Cyari igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 umuhanzi Bruce Melodie amaze mu muziki ’10YearsofBrucemelodie’, kikaba kitabiriwe n’umubare mwinshi w’abamotari ugera ku 1000 wari wahawe amatike n’uyu muhanzi.

    Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Arena aho cyari kitabiriwe n’abantu benshi.

    Inganzo Ngari niyo yabanje ku rubyiniro isusurutsa abantu, yakurikiwe na Papa Cyangwe waririmbye indirimbo ze zikunzwe zirimo Bambe, Kukuntsutsu n’izindi, uyu muhanzi akaba yakurikiwe na Alyn Sano.

    Hahise hakurikiraho umuhanzi Niyo Bosco wakirijwe amashyi menshi y’urufaya yamaze hafi iminota 5. Yahereye ku ndirimbo ye ‘Ubigenza Ute’ aho abafana be bamufashije kuyiririmba.

    Yahise akurikizaho Piyapuresha yatumye abari bahari bose bajya ibicu maze bamufasha, yasoreje ku ndirimbo ye ‘Seka’.

    Hari hatahiwe abakunzi ba Hip Hop aho hise hinjira Bull Dogg yinjirira ku gitero cye mu ndirimbo ‘Kamwe’ yahuriyeho n’abandi bahanzi.

    Asoje yahise abwira abari aho ko bagiye kuririmba indirimbo ‘Old School’ iri kuri Album ye nshya ‘Kemothelapy’, yahise akurikizaho Nk’umusaza yishimiwe na benshi, akurikizaho ‘Sinema’ asoreza ku ndirimbo yakoranye B Trey aho yahise amutumira ku rubyiniro.

    Yakurikiwe na Mike Kayihura wasusurukije abantu mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo ‘Tuza’ yakiriwe neza n’abiganjemo igitsina gore.

    Umuhanzi Christopher ukunzwe cyane mu ndirimbo z’urukundo ni we wakurikiyeho aho yakirijwe amashyi menshi aho yahereye ku ndirimbo ye ‘Byanze’ akurikizaho ‘Iri Joro’ yahugurukije abantu benshi akurikizaho ‘Ijuru Rito’, ‘Agatima’ asoreza ku ndirimbo ye nshya ikunzwe cyane ‘Micasa’ yatumye n’abari bicaye bahaguruka.

    MC Tino wari umushyushyarugamba yatumiye Nkusi Arthur ku rubyiniro ashyushya abantu mbere y’uko Bruce Melodie aza.

    Yabanjirijwe n’itsinda rya Symphony Band ryacurangiye abahanzi bose baje baririmbye uretse Mike Kayihura.

    Kuri iyi nshuro ryatunguranye riza mu myambaro imenyerewe muri filime ya Squid Game ikunzwe muri iyi minsi.

    Saa 20:45′ zibura umunota umwe nibwo Bruce Melodie yageze ku rubyiniro yakiriwe neza cyane, yahereye ku ndirimbo ze za kera zirimo ‘Tubivemo’, ‘Inkovu’, ‘Indorerwamo’, ‘Ntujya Uhinduka’, ‘Ndakwanga’, ‘Uzandabure’ yishimiwe na bantu benshi.

    Yakurikijeho indirimbo ‘Ntundize’ yasohoye muri 2014, ‘Tutaberanye ‘ yasohotse 2016, ‘Complete Me’ nayo ya 2016 yafashijwe n’abakunzi be kuyiririmba.

    Nyuma yo kuririmba indirimbo Hello yakoranye na Fille, yafashe akaruhuko gato aha urubyiniro umusore n’inkumi bacinya akadiho basusurutsa abari aho.

    Yagarutse mu ndirimbo ‘Ikinya’ yakunzwe cyane maze abari muri Arena si ukuyibyina karahava.

    Uyu muhanzi yakomeje gususurutsa abakunzi be aho atanabahaye umwanya wo guhumeka, ni mu ndirimbo nka Tuza yakoranye na Alliono, ‘Bucece’ n’izindi.

    Saa 21:47 nibwo bwa mbere yafashe umwanya aganiriza abari baje kumushyigikira, yibukije abantu Jay Polly aho yavuze ko n’ubwo yapfuye agihari.

    'Muri uru rugendo rw’umuziki nahuriyemo n’abantu benshi cyane, ariko uyu munsi ndatinda ku bahanzi, nahuye na Jay Polly. Nahuye na Jay Polly ariko nta hantu yagiye, mbumvishe ko agihari?'. Yahise aririmba indirimbo 'Hishamunda’ bakoranye.

    Irangiye yahise ahamagara umuhanzi Ama G The Black umwe mu bo batangiranye, baririmbana agace gato k’indirimbo bakoranye 'Twarayarangije'.

    Yahise akurikizaho indirimbo 'Ikinyarwanda’ yakoranye na Riderman, yabanje kuyiririmba wenyine, igeze ku gitero cya Riderman, uyu muraperi benshi bakekaga ko adahari yahise atungurana ku rubyiniro barayirimbana.

    Irangiye Melodie yagize ati 'Nakuze ndi umufana wa Riderman, none uyu munsi duhagaze hamwe, murumva atari igitangaza?

    Bahise bakurikizaho n’indi bakoranye yitwa 'Nta kibazo'.

    Bruce Melodie yahise ava ku rubyiniro asigira Riderman umwnya ngo ataramire abakunzi be, yahereye kuri 'Holo’ yatumye benshi basimbuka. Yahise asaba abakunzi be kuririmbana na we indirimbo ze zakunzwe zirimo Igicaniro, Inkoni, Rutenderi.

    Yahise aha umwanya Kaligombe, umuhanzi ukizamuka wize umuziki ku Nyundo usanzwe umufasha iyo ari ku rubyiniro.

    Bahise baha umwanya Bruce Melodie wahise ugirwa Brand Ambassador wa Primus.

    Uyu muhanzi yause atangira kuririmba indirimbo ze zava vuba zirimo Katerina, Abu Dabi.

    Noneho yahise yinjira mu ndirimbo ze zakunzwe na benshi benshi bise ibishegu, yahereye kuri Saa Mayo akurikizaho ‘Ikinyafu’ yakoranye na Kenny Sol wahise umusanga ku rubyiniro bakayiririmbana.

    Yakurikijeho Katapila yakunzwe cyane, Henzapu, akurikizaho ‘Ubushyuhe’ yakoranye na Dj Pius muri 2020, yanamusanze ku rubyiniro bakayiririmbana, yakurikijeho indirimbo yanditse amateka yakoranye na Sunny muri 2019.

    Uyu muhanzi akaba yasoreje ku ndirimbo Bado yumvikana ashimiramo abantu bose bamufashije mu muziki we.

    Yasoje igitaramo ashimira abahanzi bose bamufashije, abafana baje kumushyigikira n’abandi bose bamuteye ingabo mu bitugu.

    Uyu muhanzi yari yatanze amatike 1000 ku bamotari bakaba bari baje kumufana

    Umuhanzi Papa Cyangwe ni we wabimburiye abandi ku rubyiniro

    Alyn Sano ni we wakurikiye Papa Cyangwe

    Christopher yasusuruije abakunzi be

    Abantu bo bari benshi baje kumushyigikira

    Mike Kayihura

    Benshi byabarenzi bitewe n’uburyohe bw’igitaramo

    Bull Dogg yaryohereje abakunzi ba Hip Hop

    Niyo Bosco ni umwe mu bahanzi beretswe urukundo rwinshi cyane

    Symphony Band yaje mu myambaro imenyerewe muri Squid Game

    Bruce Melodie yageze ku rubyiniro ategerejwe n’abantu benshi

    Melodie yashimishije abafana bataha banyuzwe

    Abantu banyuzwe n’iki gitaramo

    Bruce Melodie yakoze amateka

    AMAFOTO: IGIHE

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/riderman-yabuze-mu-gitaramo-cya-bruce-melodie-abamotari-1000-symphony-mu-myenda-ya-la-casa-de-papel

  • Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya yatangiye imyitozo adafite abakina hanze bazabimburirwa na Djihad Bizimana #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y' u Rwanda Amavubi aritegura gukina imikino ibiri ya nyuma yo mu itsinda E, izakina na Mali ndetse na Kenya mu rwego rwo guhatanira itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi 2022, kuri uyu wa gatandatu nibwo yatangiye imyitozo ibera kuri Sitade ya Kigali ya Nyamirambo.

    Ni imyitozo yatangiye ariko itarimo abakinnyi bakina hanze y'u Rwanda, nk'uko byatangajwe n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA batangaje ko umukinnyi uzabimburira abandi kugera mu mwiherero ni Bizimana Djihad wa KMSK Deinze yo mu kiciro cya kabiri mu gihugu cy'u Bubiligi.

    Biteganyijwe ko Djihad ahagera mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu taariki ya 6 Ugushyingo 2021.

    Tariki ya 7 Ugushyingo hagomba kugera mu Rwanda umunyezamu Buhake Twizere Clément wa Strømmen IF yo muri Norvège, Mvuyekure Emery wa Tusker yo muri Kenya, myugariro Manzi Thierry wa FC Dila Gori yo muri Georgia ndetse na Rutabayiro Jean Philippe wahamagawe bwa mbere mu Ikipe nkuru, we akaba azaba avuye mu mujyi wa Oviedo muri Espagne aho asanzwe akinira SD Lenense Proinastur.

    Ku munsi wo kuwa mbere, tariki ya 08 Ugushyingo nibwo Imanishimwe Emmanuel wa FAR Rabat yo muri Maroc, Rafael York wa AFC Eskilstuna yo muri Suède na Ngwabije Bryan Clovis wa SC Lyon yo mu Bufaransa.

    Umukinnyi uzagera mu mwiherero nyuma y'abandi ni Myugariro Salomon Nirisarike ukinira Urartu FC yo muri Armenia, uyu we azagera mu Rwanda ku wa kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2021.

    Umukino uzahuza u Rwanda uzakinwa kuwa kane tariki ya 11 Ugushyingo 2021 ubere kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo naho uwa nyuma muri iri tsinda uzakinwe basuye ikipe ya Kenya tariki ya 14 Ugushyingo 2021 ubere muri icyo gihugu.

    Mu itsinda rya E u Rwanda ruherereyemo ruri ku mwanya wa nyuma wa kane aho afite inota rimwe, ibi bivuze ko amahirwe yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi 2022 yamaze kurangira hakaba hategerejwe kumenya ikipe izahagarira iri tsinda hagati ya Mali, Kenya na Uganda.

    The post Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya yatangiye imyitozo adafite abakina hanze bazabimburirwa na Djihad Bizimana appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amavubi-yitegura-gukina-na-mali-ndetse-na-kenya-yatangiye-imyitozo-adafite-abakina-hanze-bazabimburirwa-na-djihad-bizimana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amavubi-yitegura-gukina-na-mali-ndetse-na-kenya-yatangiye-imyitozo-adafite-abakina-hanze-bazabimburirwa-na-djihad-bizimana

  • Ibyamamare nyarwanda birimo na Miss Grace Ingabire bakanguriye abaturange b'I Rubavu kwiingiza Covid-19 #rwanda #RwOT

    Abahanzi batandukanye bagaragaye bari mu karere ka Rubavu aho bari bari gufatanya n'abaturage bo muri ako karere babakangurira kwikingiza icyorezo cya Covid-19. Nk'uko byatangajwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Alyn Sano ni umwe mu bahanzi bifatanyije n'abaturage b'akarere ka Rubavu mu gikorwa cyo gukingira akaba yagize ubutumwa atanga, ati: “Narakingiwe inkingo zose nimba utarakingirwa nawe urimo gucikanwa. Urukingo rudufasha gusubira mu buzima busanzwe.”

    Umuramyi Patient Bizimana umwe mu bahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse bakunzwe cyane, nawe yitabiriye iki gikorwa cyo gukangurira abanyarwanda kwikingiza Covid-19. Mu butumwa yatanze, Patient Bizimana yavuze ko nk'umukirisitu akangurira abantu bose gufata neza aya mahirwe bakaba intangarugero bakikingiza kuko Imana ibasaba kuba intangarugero kuri bose.

    Abahanzi batandukanye batanze ubutumwa

    Nyampinga w'u Rwanda 2021 Ingabire Grace nawe witabiriye iki gikorwa, yavuze ko yagize amahirwe yo kubona abantu benshi bari kwitabira kwikingiza bimuha icyizere cyo gukomeza no gukangurira abanda kwitabira. Yagize ati: ''Nagize amahirwe yo kubona abantu benshi bari kwitabira kwikingiza byampaye ikizere cyo gukomeza gukangurira abantu kwitabira kwikingiza.''

    Andy Bumuntu na Alyn Sano ni bamwe mu bari mu Karere ka Rubavu

    Hashize amezi abiri abahanzi batandukanye bari mu bakunzwe bahuriye mu ndirimbo 'Tuzatsinda' ivuga ko gufatanyiriza hamwe mu kwirinda iki cyorezo bizatuma batsinda Covid-19. Ni indirimbo yakunzwe n'abatari bake bitewe n'ubutumwa by'umwihariko abahanzi b'abahanga bayiririmbyemo. Abahanzi 12 b'ibyamamare mu muziki wa Gospel babarizwa mu itsinda 'All Gospel Today' nabo baherutse gukora indirimbo bise 'Sindohoka' ikangurira abantu kwirinda Covid-19.

    Miss Rwanda Ingabire Grace na Patient Bizimana ni bamwe mu bitabiriye iki gikorwa

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ibyamamare-nyarwanda-birimo-na-miss-grace-ingabire-bakanguriye-abaturange-b-i

  • Umuhanzikazi Marilia Mendonca wari ukunzwe cyane muri Brazil yahitanwe n'impanuka y'indege bishengura abarimo na Neymar Jr #rwanda #RwOT

    Umuhanzi watwaye GRAMMY yapfuye azize impanuka y'indege ari kumwe n'abandi bane bari kumwe.

    Marilia Mendonca,wari ufite imyaka 26, yari mu nzira agiye gutaramira mu gitaramo ubwo indege yarimo yagwaga hasi i Minas Gerais, muri Brezil

    Indege yaguye-ahagana mu ma saa cyenda n'igice z'ijoroa ku isaha yaho – kilometero 12 uvuye aho Marilia yagombaga gukorera igitaramo i Caratinga.

    Amafoto yerekanye ibisigazwa by'indege yaguye hasi hamwe n'abaje mu butabazi bwihuse.

    Abakoranaga na Marilia babanje kuvuga ko ari muzima kandi ameze neza nyuma y'impanuka.

    Ariko nyuma baje kwemeza ko uyu muhanzikazi, wari ufite umuhungu w'imyaka ibiri, yapfuye azize impanuka, kandi ko nyirarume ari mu bandi bane bishwe.

    Iri tangazo ryagize riti: “Tubabajwe cyane no kwemeza urupfu rw'umuhanzikazi Marília Mendonça, producer we Henrique Ribeiro, nyirarume akaba n'umujyanama we Abicieli Silveira Dias Filho, umuderevu w'indege n'umufasha, amazina yabo ntabwo turayatangaza muri mwanya.”

    Uyu muhanzikazi wegukanye igihembo cya Grammy 2019, yatangiye umuziki akiri umwana ariko muri 2016 nibwo izina rye ryatangiye kuvugwa cyane bitewe n'umuziki yakoraga, yaje no kumenyekana nk'Umwamikazi w'Ibibazo.

    Urupfu rwe rukaba rwababaje ibyamamare bitandukanye birimo na Neymar aho abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko atakwizera ko yitabye Imana.

    Ati 'sinshobora kubyizera, sinshobora.'


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/umuhanzikazi-marilia-mendonca-wari-ukunzwe-cyane-muri-brazil-yahitanwe-n

  • Abanyarwanda 30 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe abagabo 20, abagore batatu n’abana barindwi.

    Bose uko ari 30 bari bafungiye mu Karere ka Mbarara bashinjwa kwinjira no gutura mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Ku mupaka wa Kagitumba bakaba bakiriwe n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka, bakaba bagomba gukorerwa ibizamini bya COVID-19 mbere y’uko boherezwa mu miryango yabo.

    source : https://ift.tt/3kfFHhZ

  • ITANGAZO RISABA KWISHYUZA AMAFARANGA ANGANA N'AMADORARI 399.879 USD YA Motherland Farmers Ltd. #rwanda #RwOT

    ITANGAZO RISABA KWISHYUZA AMAFARANGA ANGANA N'AMADORARI 399.879 USD YA Motherland Farmers Ltd mu kurangiza icyemezo cy'urukiko RPA 00238/2019/HC/NYZ na RPA 00247/2019/HC/NYZ cyo kuwa 29/11/2019.

    Itangazo riri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-risaba-kwishyuza-amafaranga-angana-n-amadorari-399-879-usd-ya

  • MU MAFOTO 50: Adekunle Gold yatanze ibyishimo… – #rwanda #RwOT

    Ni ibihe bitabonerwa ubusobanuro ubwo aribwo bwose kuko igitaramo cyaraye kibaye ku mugoroba wo kuwa 05 Ugushyingo 2021 kuri Canal Olympia ku Irebero, cyerekanye ko koko abantu b'ingeri zitandukanye bari bakumbuye gukata umuziki. Ni igitaramo cyatangiye ubona ko abanyabirori baturutse impande zitandukanye bambaye bakaberwa ndetse buri uko umuziki wajyagamo bawusamiraga hejuru ku buryo babyinaga imbyino zitandukanye.

    Muri aya mafoto ihere ijisho urebe uko ibirori byari byifashe n'uko abahanzi baserutse ku rubyiniro ndetse urebe ukuntu inkumi z'i Kigali zari zabukereye kugeza n'aho zimwe zasanze Adekunle Gold ku rubyiniro.

    Mbere y’uko igitaramo gitangira Mutzing yabonekaga buri hamwe


    Umwanya wari wateguriwe abanyacyubahiro

    Gabiro Guitar yanyuze abantu muri iki gitaramo

    Kenny Sol yerekanye ubuhanga bwe muri iki gitaramo

    Okkama mu ndirimbo Iyallah yerekanye ko iri ku isonga

    Kenny Sol ubwo yaririmbaga indirimbo ‘Haso’ abantu bahise bayisamira hejuru

    Inkumi z’i Kigali zahobeye Adekunle zanga kumurekura

    Ange Kagame yari yizihiwe

    Ange Kagame yari kumwe n’umugabo we


    AMAFOTO: Lewis Ihorindeba – InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111162/mu-mafoto-50-adekunle-gold-yatanze-ibyishimo-avuga-ko-umutima-unyuzwe-nyuma-yo-gusanganirw-111162.html