Category: Uncategorized

  • Eric Omondi birangiye yiyunze n'umukobwa babyaranye – YEGOB #rwanda #RwOT

    muminsi ishije nibwo twabagejejejeho inkuru zitandukanye aho umunyarwenya ukomeye muri Kenya  Eric Omondi yateranaga amaambo n'umukobwa bivugwako bayaranye umwana kurubu wujuje imyaka 7 ariko Eric Omondi we akaba atarabikozwaga (Soma inkuru yambere hano)

    Eric Omondi nuwo babyaranye umwana witwa Jacque Maribe bari kumvikana hagati yabo nyuma y'ikiganiro baherutse kugirana n'umuyobozi mukuru wa bonfire Kabu Simon. Aba bombi bagiye imbere bemera ko guterana amagambo bari barimo byari ikosa rikomeye kandi ntibyari bikwiye kuba muri ubwo buryo. (Soma indi nkuru yabo ya 2 hano)

    Mu kiganiro, Maribe yasaga nkuworoheje ubwo yifatanyaga na Eric Omondi gusaba imbabazi rubanda. Umunyarwenya Eric Omondi yakomeje guca bugufi kuko yasabye imbabazi Maribe kuri TV.

    Eric Omondi yagize ati 'Ndashaka gusaba imbabazi Maribe kubera uko nitwaye. Nari nkwiye kuba naritwaye nku muntu mukuru kurenza kuriya. Niba utarampamagaye, nagombye kuba naraguhamagara tukabiganiraho'

    Eric kand yasezeranyije abanyakenya ko azita ku mwana wabo w'imyaka 7.

    N'ubwo Eric yemeye ibi, yakomeje avuga ko azajya kwipimisha ADN kugira ngo amenye se ubyara Zahari.

    Eric Omondi, Jacques Maribe ndete n'umwana wabo

    Source : https://yegob.rw/eric-omondi-birangiye-yiyunze-numukobwa-babyaranye/

  • Umuhanzi Bruce Melodie yanditse amateka atazibagirana mu muziki nyarwanda_ Amafoto #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bruce Melodie yanditse amateka atazibagirana mu muziki nyarwanda mu gitaramo cy' imbaturamugabo yakoze mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 amaze mu ruhando rwa muzika nyarwanda .

    Iki gitaramo cyamateka cyiswe 10 Years of Bruce Melodie cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Ugushyingo 2021, muri Kigali Arena.

    Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi bari bafite inyota yo kubona abahanzi bakunda ku rubyiniro nyuma y'igihe kinini ibitaramo byarafunzwe kubera icyorezo cya Covid 19 .

    Itorero ribyina injyana gakondo, Inganzo Ngari niryo ryafunguye iki gitaramo ahagana saa kumi n'ebyiri, hakurikiraho Papa Cyangwe, Alyn Sano, Niyo Bosco, Mike Kayihura, Bull Dogg, na Christophe.

    Aba bahanzi bose bagendaga baririmba indirimbo eshatu, bishimiwe bikomeye dore ko harimo abatangiye kwamamara mu bihe by'icyorezo cya COVID-19 kandi ibitaramo bitari byemewe.

    Ahagana saa tatu z'ijoro Arthur Nkusi yageze ku rubyiniro avunyishiriza umuhanzi w'imena, wizihizaga imyaka 1o amaze kaora umuziki.

    Abantu ibihumbi bari muri Kigali Arena bose bahise bahaguruka bacana amatara ya telefone bakirana icyubahiro icyamamare.

    Bruce Melodie yatangiriye kuri Tubivemo, indirimbo ye ya mbere yakoze agitangira kwita umuhanzi, agenda azikurikiranya uko zagiye zisohoka asoreza ku za vuba aha harimo Saa Moya, Ubushyuhe, Bado, Henzapu n'izindi.

    Kuva ku munota wa mbere Bruce Melodie akigera ku rubyiniro kugera ku ndirimbo yanyuma yoserejeho yaririmbanye n'abafana be bari bizihiwe bidasanzwe.

    Abahanzi batndukanye barimo Riderman, Ama G The Black, Kenny Sol na DJ Pius bamusanze ku rubyiniro bafatanya kuririmba indirimbo bakoranye.

    Uyu munsi kandi wabaye umwanya wo gutangaza ko Bruce Melodie yahawe akazi ko kwamamaza ikinyobwa cya Primus gikorwa n'uruganda rwa Bralirwa.

    Mu masaha abiri yamaze ari gushimisha abakunzi, batashye bigaragara ko bagifite inyota yo gutaramana na we.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/07/umuhanzi-bruce-melodie-yanditse-amateka-atazibagirana-mu-muziki-nyarwanda_-amafoto/

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rwa AERG na GAERG guharanira ubuzima bwiza nta kujenjeka – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze ku wa 6 Ugushyingo 2021, mu birori byo Kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 AERG imaze ishinzwe na 18 ya GAERG.

    Umuryango AERG washinzwe n’itsinda ry’abantu 12 ubwo igihugu cyari mu bihe bikomeye Jenoside ikirangira hari abana benshi b’imfubyi batagira kirengera ariko uko bucyeye n’uko bwije ibikorwa byawo bigira uruhare mu guhoza abo bana no kubarera.

    Madamu Jeannette Kagame yashimye ubutwari bw’abatangije uyu muryango watumye abana babasha kurerana no kubona umuti urambye w’ibibazo byinshi bari bafite.

    Yababwiye ko bafite inshingano zo kurinda ubunyarwanda no gukomeza guharanira kugira ubuzima bwiza nta kujenjeka nk’uko bakomeje kugendera kuri iyi ntero.

    Yagize ati “Iyo umuntu abakurikiye kenshi yumva mugira muti ‘imbere heza. Imbere heza haraharanirwa. Mu buzima nta kujenjeka. Izi ni intero zabaranze muri AERG na GAERG zabahaye imbaraga zo gufata icyemezo cyo kubaho no kubaho neza. Si ukubivuga gusa, ni no gukomeza kubikomeraho.”

    “Nimuzishyire rero no mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi zifashe n’abagifite intege nke gutera indi intambwe.”

    Yasabye uru rubyiruko gukomeza kuvoma ku isoko y’abashinze umuryango Ibuka waharaniye imibereho myiza y’abarokotse Jenoside no gusana umuryango nyarwanda na bo bagafasha urundi rubyiruko kumva neza amateka y’igihugu.

    Yongeyeho ko abanyamuryango ba AERG na GAERG basabwa kugira uruhare mu kurwanya ibishaka gusenya ibyagezweho na bo ubwabo bakirinda gutatira igihango.

    Ati “Hari byinshi mubona n’ibyo mutabona bigamije gusenya ibyagezweho no guharanira ko twasubira inyuma. Amaso yanyu rero akwiriye kubibona vuba, kumenya guhitamo no guhangana na byo. Mujya mwumva kandi bavuga ngo ‘umwambi ushuka umuheto kandi bitari bujyane’. Ntimuzatatire igihango.”

    Yakomeje ashima umusanzu abagize iyi miryango batanga mu bikorwa byubaka igihugu kuko kugeza ubu barimo abikorera, abakozi mu nzego zitandukanye z’igihugu, abarezi n’ababyeyi.

    Ati “Nubwo mwabashije kwirenga ariko nta wuyobewe ko ibikomere bidashira burundu.Byasaga n’aho kubasaba kubaho ari ishyano, nyuma y’ibyo mwaciyemo.Nyamara nk’uko Nyakubahwa Perezida w’igihugu ahora abibutsa ‘ni uko ari mwe mwari mufite icyo mutanga’. Kandi mwarabishoboye koko.”

    Yabasabye kandi kudatezuka ku bikorwa byo kwibuka Jenoside by’umwihariko imiryango yazimye kuko ari ikimenyetso kidasanzwe kigaragaza ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe.

    Uyu muhango kandi wanitabiriwe n’abanyacyubahiro barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney; Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène; Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe; Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi; Perezida wa Ibuka, Nkuranga Egide n’abandi bayobozi batandukanye.

    Madame Jeannette Kagame yashimye ubutwari bwaranze AERG na GAERG mu myaka ishize

    AERG na GAERG ku isonga mu bikorwa byo kwibuka imiryango yazimye

    Minisitiri Gatabazi yashimiye abagize iyo miryango aho bageze bubaka ubumwe bw’Abanyarwanda binyuze mu kubana neza n’ababahemukiye ndetse n’ababakomokaho.

    Ati “Mwabaye intwari mwemera kubaho, mwakira gahunda ya Ndi Umunyarwanda igamije kubanisha Abanyarwanda.”

    Yabibukije ko ari bo bahanzwe amaso ku hazaza h’igihugu, abasaba kwigaragaza mu nzego zitandukanye zicyubaka zirimo n’ubuyobozi bwacyo.

    Ati “Mu myaka iri imbere muzaba mwarabaye umusemburo w’impinduka nziza tuvuga. Twifuza kubona mutuyobora neza, mutuganisha muri cya cyerekezo twifuza.”

    Minisitiri Dr Bizimana yasabye abagize AERG na GAERG kuzirikana bagenzi babo batangiranye iyo miryango batagihari, huswa ikivi basize.

    Yabashimiye ubutwari bagaragagaje mu bibazo by’uruhuri bari bafite, bagahangana na byo bakanibeshaho neza.

    Ati “Mwaranzwe no kudata icyizere. Kwishyira hamwe bibafasha kucyihesha.”

    Muri byinshi iyo miryango yagezeho muri iyo myaka imaze itangijwe, Dr Bizimana yavuze ko hatazibagirana umusanzu wayo mu kugaragaza amazina y’abari abanyeshuri n’abakozi b’iyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    AERG ni yo yagaragaje urutonde rw’abanyeshuri 362 bishwe muri Jenoside, amazina yabo n’amashami bigagamo. Yanashyize ahabona abakozi 135 bishwe, amazina yabo n’inzego bakoragamo.

    Dr Bizimana yakomeje ati “Mwabaye ku isonga ry’abahaye agaciro igikorwa cyo kwibuka imiryango 15.593 yari igizwe n’abantu 68.871 yazimye. Ubushakashatsi kuri yo, kuyibuka no kuyiha agaciro.”

    Gen James Kabarebe yavuze ko nubwo “abo bana” banyuze mu bihe bigoye ariko hari byinshi bagezeho bigomba kwishimirwa.

    Yagaragaje ko bahuye n’ibibazo bikomeye ariko bagatsimbarara ku murongo w’Igihugu wo kubana neza na buri wese, baharanira kudacika intege no kudatezuka.

    Ati “Nta mpungenge bigeze batera igihugu kuko bazi kwishakamo ibisubizo. Bihatira cyane kugisha inama kandi bazigirwa bakazumva bakanazikurikiza.”

    Gen. Kabarebe yahishuye ko abagize AERG na GAERG bashatse kenshi kwitangira igihugu bajya mu nzego zitandukanye z’umutekano, uhuye n’inzitizi (nk’imyaka) bikamubabaza.

    Ibikorwa by’indashyikirwa bya AERG na GAERG

    Umuhuzabikorwa wa AERG, Muneza Emmanuel, yasobanuye ko uwo Muryango wabareze neza ukabaha ubupfura n’umuco wo kwishakamo ibisubizo bakomora ku Nkotanyi.

    Mu izina ry’uwo Muryango yashimye Leta y’u Rwanda yababaye hafi ikabigisha, ikabubakira ndetse ikababera umubyeyi kuko imiryango yabo itagihari. Ni ibintu ngo byabomoye ibikomere byo ku mitima.

    Bimwe mu byo iyo miryango imaze kugeraho nk’uko Muneza yabivuze, hari ukubakira abarokotse Jenoside bagera kuri 38, gutanga inka 67 ku miryango yitandukanyije n’abakoze Jenoside, gusana inzu 170 no kugaruza imitungo 1.590 y’abarokotse Jenoside yari yarariganyijwe.

    Na none kandi hubatswe Ikigo cy’isanamitima no kwihangira imirimo mu Bugesera.

    Bashimiye Perezida Paul Kagame wabahaye hegitari 130 bakoreraho ubuhinzi, nk’ikimenyetso cy’uko bafite umurage mu gihugu.

    Gahunda ya “One Dollar Campaign” yagaragajwe nk’umusingi wafashije abadafite aho kuba kubona amacumbi ndetse bahishura ko mu kwishakamo ibisubizo abo banyeshuri bagiye bakusanya 200 Frw buri wese ngo bateganyirize abazabakomokaho bahangana n’ubushomeri. Ubu bagejeje kuri miliyoni 27 Frw.

    Muneza yakomeje ati “Zimwe mu mbogamizi tugihura na zo ni ihungabana, ubushomeri mu barokotse Jenoside ndetse n’abayipfobya.”

    Abayobozi batandukanye mu nzego za Leta babasezeranyije gukomeza kubafasha guhangana na zo.

    Umuyobozi wa GAERG, Gatari Egide, yavuze ko mu byagezweho harimo no gutera ibiti nk’igisobanuro cy’ubumwe bugomba kuranga Abanyarwanda, ndetse no gutanga amaraso byerekana ubwitange.

    Mu byo uwo Muryango uteganya gukora harimo gutanga inka 25 ku barokotse Jenoside, abasirikare bayihagaritse n’abitandukanyije n’abayikoze.

    Yijeje ko abanyamuryango ba AERG na GAERG bafite ubushake bwo gutanga umusanzu mu nzego zitandukanye, ashimira Leta kuba itarahwemye kubaba hafi.

    Ati “Mwatubereye umubyeyi [abwira Madamu Jeannette Kagame] mutwomora ibikomere. Inama zanyu zaradufashije.”

    Kanyabugoyi Speciose (Mama AERG) ni umwe mu bo ababa muri iyi miryango yombi bahora bibuka izina rye kuko yababereye “byose” kugeza aho bageze ubu.

    Yavuze ko iyo miryango yatangiye mu bihe bigoye, abana ari bato ariko bagafatana akaboko ku kandi bagahumurizanya.

    Ati “Bagize urukundo basaranganya bike bafite.”

    Yashimiye Perezida wa Repubulika na Madamu we ku bw’urukundo rwa kibyeyi bagaragarije AERG na GAERG n’abagize iyo miryango abashimira ubutwari bwabaranze ubutitsa.

    Dr Ntaganira Vincent ukora mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, ni umwe muri 12 batangije AERG mu Ukwakira 1995. Yasobanuye ko nyuma yo kurokoka yatunguwe no guhurira mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda n’abandi barokotse, bajya inama bemeranya gutangiza ikimenyetso gihamiriza Inkotanyi ko barokotse.

    Ati “AERG yari ifite intego y’uko buri wese ayisangamo.”

    Yasezeranyije ko imiryango AERG na GAERG itazemera ko ibyabaye bisubira ukundi, asaba abagize iyo miryango “kutazatwarwa n’amafaranga” ngo batatire igihango.

    Muri uwo muhango hanatanzwe ubuhamya bw’abagezweho n’ingaruka za Jenoside, haba abo yabaye ari bato n’abavutse nyuma yayo.

    Abagize AERG na GAERG bashyikirije Madame Jeannette Kagame impano bamugeneye we na Perezida Kagame, igizwe n’ifoto y’urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’uko babagaruriye ubuzima.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yashimiye abagize iyo miryango aho bamaze kugera bubaka ubumwe bw’Abanyarwanda

    Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, yashimye ubutwari bwaranze ababa muri AERG na GAERG mu myaka bamaze bahuje imbaraga

    Umuhuzabikorwa wa AERG, Muneza Emmanuel, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye

    Dr Ntaganira Vincent uri mu batangije AERG avuga aho gutangiza uyu muryango byaturutse

    Ayinkamiye Marie Louise yavuze ko AERG yamubereye umubyeyi mu rusobe rw’ingaruka za Jenoside yarimo

    Akariza Laurette wavutse mu 1999 yavuze uko yahuye n’ingaruka za Jenoside zirimo ihungabana n’ubukene bigatuma yandika igitabo abwira urubyiruko ko rugomba guhangana nazo

    Kanyabugoyi Speciose (Mama AERG) ni umwe mu bo ababa muri AERG bavuga ko yababereye byose

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi ari mu bitabiriye uyu muhango

    Itorero Inyamibwa za AERG ryatangijwe mu 1998, ryataramiye abitabiriye umuhango

    source : https://ift.tt/3GVtYil

  • Bruce Melodie yagizwe Brand Ambassador wa PRI… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yahereye ku ndirimbo ye yise 'Tubivemo' yatumye ahangwa amaso na benshi mu muziki. Yacurangiwe n'itsinda ry'abanyamuziki rya Symphony Band basanzwe bakorana mu bitaramo bitandukanye n'ahandi.

    Mbere y'uko asoza iyi ndirimbo ye 'Tubivemo' yabwiye abantu, ati 'Tumaze imyaka 10 tuziranyi. Mureke tuziririmbe zose, uko byatangiye.'

    Uyu muhanzi yageze ku rubyiniro intebe ziticayemo abantu zibarika. Yaririmbye indirimbo ze nka 'Inkovu' n'izindi zatumye amenyekana.

    Yaririmbaga asaba abantu gufatanya nawe bakaririmbana, nabo bakamwikiriza mu majwi. Yaririmbye indirimbo ze zirimo 'Ndakwanga', 'Uzandabure', n'izindi. Indirimbo ye yose yayiririmbye muri iki gitaramo.

    Bruce yafashe umwanya wo gushimira buri wese witabiriye igitaramo cye, avuga ko atangira atari azi ko umuziki uzagera kuri uru rwego. Asaba gukomeza kumushyigikira no kumufasha umuziki w'u Rwanda ukagera ku rwego Mpuzamahanga.

    Yizihizaga isabukuru y'imyaka 10, mu gitaramo cy'amateka '10 Years of Bruce Melodie' cyitabiriwe n'umubare munini w'abamotari bahawe amatike 1000 y'ubuntu. Kuva ku munota wa mbere kugeza asoje, yabyinishije abantu biratinda.

    Uyu muhanzi yandikishije amateka avuguruye mu muziki w'u Rwanda mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 6 Ugushyingo 2021 mu gitaramo yakoreye muri Kigali Arena, abereye Ambasaderi. 

    Bruce Melodie yaririmbye mu bice bitatu. Igice cya nyuma cy’iki gitaramo yahinduye imyenda agaruka mu isura nshya, ahabwa inshingano nshya.

    Mbere y’uko aririmba iki gice, abayobozi mu ruganda rwa Bralirwa bazamutse ku rubyiniro bavuga ko bashingiye ku bikorwa bya Bruce Melodie mu myaka 10 ishize akora umuziki, bemeje ko ari we Brand Ambassador w’ikinyobwa  Primus. 

    Uyu muhanzi yagaragaje ibyishimo, ahabwa umupira wanditseho ko ari Brand Ambassador.  Umurishyo wa nyuma w’iki gitaramo wavugijwe saa 22: 48′.

    Ifoto y’umunsi: Bruce Melodie na Ama G The Black
    Bruce Melodie yagizwe Brand Ambassador wa Bralirwa mu gitaramo cye yizihiza imyaka 10 mu muziki

    Iki gitaramo cyaririmbyemo n'Itorero Inganzo Ngari, Papa Cyangwe, Alyn Sano, Bull Dogg, Mike Kayihura, Riderman, Niyo Bosco na Christopher.

    Iki gitaramo cyatangiye saa kumi n'ebyiri z'umugoroba zuzuye, gitangijwe ku mugaragaro n'Itorero Inganzo Ngari. Iri torero ryaserutse mu mbyino gakondo n'umuhamirizo wanyuze benshi. Rimaze imyaka myinshi ritanga ibyishimo mu birori n'ibitaramo bikomeye.

    Bakorewe mu ngata n'umuhanzi Papa Cyangwe. Yageze ku rubyiniro saa 18 n'iminota 21', abaza abafana be niba bameze neza abasaba kuvuza akaruru k'ibyishimo.

    Ahera ku ndirimbo ye yise 'Ngaho', akomereza kuri 'Sana' n'izindi zanyuze abitabiriye iki gitaramo. N'icyo gitaramo cya mbere gikomeye, uyu muhanzi aririmbyemo kuva yatangira urugendo rw'umuziki ashyigikiwe na Rock Entertainment.

    Alyn Sano ni we wari utahiwe! Yaserutse ku rubyiniro ahagana saa kumi n'ebyiri n'iminota 46' ahera ku ndirimbo ye yise 'None'. Iyi ndirimbo ye imaze umwaka umwe isohotse, ariko iracyumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye bitewe n'ubutumwa buyigize.

    Uyu muhanzikazi yagaragaje ubuhanga mu muziki we arishimirwa mu buryo bukomeye. Yaserutse mu mwambaro wihariye, aririmba indirimbo ze zirimo 'Setu' aherutse gusohora igaragaramo musaza we, 'Hono' n'izindi.

    Niyo Bosco yaririmbye abantu bacanye telefoni zabo bafata amashusho, bamwe bafata amafoto, abandi bahagarutse bafatanye nawe kuririmba.

    Uyu muhanzi uri mu kiragano cy'umuziki w'u Rwanda, yahereye ku ndirimbo ye yise 'Ubigenza ute'. Iyi ndirimbo yayisohoye tariki 10 Ukuboza 2020, imwinjiza mu muziki kuva icyo gihe.

    Niyo ndirimbo ya mbere yasohoye, kuva ubwo bitangazwa ko ari gufashwa n'umunyamakuru wa Isibo Tv, Irene Murindahabi. Iyi ndirimbo yamuhaye igikundiro cyihariye binagaragazwa n'uburyo yayiteye abantu bakamwikiriza muri Kigali Arena.

    Uyu muhanzi yanzitse mu ndirimbo ye nshya yise 'Piyapuresha' yamuhaye igikundiro kuva mu mpeshyi y'uyu mwaka, ndetse yari ihataniye ibihembo muri Kiss Summer Awards 2021.

    Yakurikiwe n'umuraperi Bull Dogg. Uyu muhanzi yagaragaje ko imyaka irenze 10 ari mu muziki adasanzwe. Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe mu buryo bukomeye zirimo 'Cinema' n'izindi.

    Mbere y'uko ava ku rubyiniro yahamagaye umuraperi B- Threy bafatanya kuririmba indirimbo 'Mood' bakoranye, bakomoera amashyi.

    Mike Kayihura ni wari utahiwe! Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe mu buryo bukomeye nka 'Zuba', 'Trust me', ''Tuza' n'izindi. Uyu muhanzi aherutse gusohora Ep ye nshya.

    Ni umwe mu bahanzi bakundwa cyane n'igitsinagore, byanagarariye muri iki gitaramo.

    Yakurikiwe n'umuhanzi Christopher wabanjirijwe n'abacuranzi bamufashije gutanga ibyishimo. Uyu muhanzi yahereye ku ndirimbo ye yise 'Byanze', iri mu ndirimbo zamuhaye igikundiro kugeza ubu, iyi ndirimbo imaze hafi imyaka irenga umunani.

    Uyu muhanzi yaserutse ku rubyiniro ahagana saa mbiri zuzuye. Asoje kuririmba indirimbo ye ya kabiri, yavuze 'Hari hashize umwaka ntakora nakora, nishimiye ko ngarutse ku rubyiniro njye gushyigikira Bruce Melodie.'

    Yaririmbye indirimbo zo ha mbere zatumye amenyekana harimo izo yakoze akiri muri Kina Music, aririmba nka 'Iri joro', 'Ndabyemeye', 'Agatima' kugeza kuri 'Mi casa' yihariye impeshyi ya 2021 n'izindi.

    Iki gitaramo kitabiriwe n'bamotari binjiriye Ubuntu mu gitaramo cya Bruce Melodie. Bapimwe Covid-19 mbere y'uko bitabira iki gitaramo, ndetse bamwe muri bo baraza gucyura abantu nyuma y'igitaramo.

    Igitaramo cye cyakurikiranwe n'abantu bagera kuri miliyoni 50 bo muri Afurika y'Epfo n'ibindi bice bitandukanye byo ku Isi aho kiri kwerekanwa nk'uko byatangajwe na Arthur Nkusi wayoboye iki gitaramo.

    AMAFOTO YA BRUCE MELODIE MU GITARAMO CYE:


    Bruce Melodie yabwiye abafana be ko indirimbo yakoze ari izabo, abasaba gufatanya nabo

    Bruce Melodie yavuze ko yakuze ari umufana ukomeye wa Riderman

    Bruce Melodie yanditse amateka avuguruye mu muziki w'u Rwanda, yizihiza imyaka 10 ishize ari mu Muziki

    Bruce Melodie yaririmbye kuva ku ndirimbo yahereye mu muziki kugeza ku ndirimbo aherutse gusohora


    Bruce Melodie yashimye abafana bamushyigikiye mu rugendo rw'imyaka 10 ishize ari mu muziki

    Umuhanzi Christopher yaririmbye indirimbo ze kuva atangiye umuziki kugeza kuri 'MiCasa' ikunzwe muri iki gihe


    Christopher yavuze ko hari hashize igihe adakora umuziki, yishimiye ko yagarutse aje gushyigikira Bruce Melodie

    Umuhanzikazi Alyn Sano yatanze ibyishimo by'urwibutso mu gitaramo cya Bruce Melodie


    Alyn Sano yaririmbye indirimbo ze zirimo 'Setu' aherutse gusohora, 'Hono' n'izindi

    Mike Kayihura, umuhanzi ugezweho ukundwa n'abakobwa yanyuze benshi muri iki gitaramo

    Mike Kayihura yaririmbye indirimbo ye 'Tuza', abantu bajya ibicu


    Umuraperi Bull Dogg yagaragaje ko injyana ya Hip Hop imuri ku mutima

    Bull Dogg yatumiye B-Threy ku rubyiniro baririmbana 'Mood' bakoranye


    Mc Tino yayoboye igice cya mbere cy'iki gitaramo

    Nkusi Arthur, yabaye umushyushyarugamba wa kabiri wayoboye igitaramo cya Bruce

    Bruce Melodie Bruce Melodie yatanze amatike 1 000 ku bamotari bo mu Mujyi wa Kigali

    Umuhanzi Niyo Bosco yatanze ibyishimo by’urwibutso muri iki gitaramo


    Umuraperi Papa Cyangwe yaririmbye muri iki gitaramo


    N’icyo gitaramo gikomeye Papa Cyangwe aririmbyemo kuva atangiye umuziki

    Itorero Inganzo Ngari ryatanze ibyishimo muri iki gitaramo

    Ibihumbi by’abantu bakoraniye muri Kigali Arena

    Umuhanzi akaba na Dj, Phil Peter ntiyacitswe n’iki gitaramo cy’amateka ya Bruce Melodie

    Umunyamakuru Bianca uherutse gutegura ibirori by’imideli yise ‘Bianca Hub’

    Umuhanzi Kenny Sol yasanze ku rubyiniro Bruce Melodie baririmbana indirimbo ‘Ikinyafu’

    AMAFOTO: Iradukunda Jean De Dieu-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111173/bruce-melodie-yagizwe-brand-ambassador-wa-primus-mu-gitaramo-cyamateka-amafoto-111173.html

  • Ifoto y’urwibutso: Bruce Melodie yiyunze na A… – #rwanda #RwOT

    Ifoto y'aba bombi izahora ari urwibutso mu mitwe ya benshi! Bruce Melodie yahamagaye Ama G The Black amufata ku rutugu, avuga ko ari umuntu w'ingirakamaro mu muziki we, kuko bakoranye ibintu byinshi cyane, amuharurira inzira.

    Ama G The Bkack yaserutse ku rubyiniro yinjirira mu ndirimbo 'Twarayarangije' yakoranye na Bruce Melodie, ashima uko yakiriwe. '

    Uyu muraperi yavuze ko yishimye cyane, aha icyubahiro Bruce Melodie. Ati 'Ndishimye cyane. Icyubahiro kuri Bruce Melodie. Imyaka 10 iba ari myinshi.'

    Ama G yagaragarijwe urukundo na benshi. Ni nyuma y'igihe kinini atagaragara mu bitaramo binini.

    Mu ijambo rito, Bruce Melodie yavuze ko yatangiranye umuziki na Ama G The Black, kandi ko bakoranye ibintu byinshi cyane mu muziki. Ati 'Wakoze cyane Ama G The Black…Twakoranye ibintu byinshi.'

    Abazi neza amateka ya Bruce Melodie, bazi ko Ama G The Black yagize uruhare rukomeye ku muziki w'uyu muhanzi, harimo kumufasha kwiga gutunganya indirimbo, kumukorera indirimbo n'ibindi byinshi.

    Gusa, nyuma y'igihe kinini Bruce Melodie 'yaje kugafata mu muziki' [Mu mvugo z'ubu] atangira kurebana ay'ingwe na Ama G The Black. Impande zombi ntizerura imvano y'umwuka y'umubi, gusa buri wese mu itangazamakuru yivugaga neza.

    Undi nawe yafata indangururamajwi akavuga ko atazi icyo apfa na mugenzi. Havuzwe byinshi byazamuye urwango hagati y'aba bombi, ariko byabaga ari nyuma y'amarido.


    Bruce Melodie yizihije imyaka 10 mu muziki yiyunga na Ama G The Black bateranye imijugujugu igihe kinini


    Ama G The Black yavuze ko yishimiye kuririmba mu gitaramo cya Bruce Melodie yafashije gukora umuziki nk'umuhanzi wigenga

    Ama G The Black na Bruce Melodie bakoranye indirimbo yakunzwe mu buryo bukomeye bise 'Twarayarangije' yatumye hari byinshi bihinduka muri sosiyete

    Ama G The Black na Bruce Melodie bafite igice cy’ubuzima babayemo kitazwi hanze aha!

    AMAFOTO: Iradukunda Jean De Dieu-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111176/ifoto-yurwibutso-bruce-melodie-yiyunze-na-ama-g-the-black-nyuma-yigihe-baterana-imijugujug-111176.html

  • Kigali Arena: Niyo Bosco yishimiwe mu buryo b… – #rwanda #RwOT

    Niyo Bosco yavuye ku rubyiniro rwa Kigali Arena mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 6 Ugushyingo 2021 abantu batabishaka. Ndetse yarinze ava ku rubyiniro abantu bakimukomera amashyi.

    Uyu muhanzi yaserutse ku rubyiniro arinzwe na Rutambi, umusore w'amatuza uzwi ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro kuri Youtube. Akaba n'umukinnyi wa filime.

    Rutambi yabyinishaga amatuza ashingiye ku buryo indirimbo ya Niyo Bosco igenda, abantu baratungurwa bavuza akaruru k'ibyishimo, abandi bamufata amashusho n'amafoto.

    Niyo Bosco yaririmbye abantu bacanye telefoni zabo bafata amashusho, bamwe bafata amafoto, abandi bahagarutse bafatanya nawe kuririmba.

    Uyu muhanzi uri mu kiragano gishya cy'umuziki w'u Rwanda, yahereye ku ndirimbo ye yise 'Ubigenza ute'. Iyi ndirimbo yayisohoye tariki 10 Ukuboza 2020, imwinjiza mu muziki kuva icyo gihe.

    Ni yo ndirimbo ya mbere yasohoye, kuva ubwo bitangazwa ko ari gufashwa n'umunyamakuru wa Isibo Tv, Irene Murindahabi. Iyi ndirimbo yamuhaye igikundiro cyihariye binagaragazwa n'uburyo yayiteye abantu bakamwikiriza muri Kigali Arena.

    Uyu muhanzi yanzitse mu ndirimbo ye nshya yise 'Piyapuresha' yamuhaye igikundiro kuva mu mpeshyi y'uyu mwaka, ndetse yari ihataniye ibihembo muri Kiss Summer Awards 2021.

    Niyo Bosco yanaririmbye kandi indirimbo ye yise 'Seka' imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 1 kuri Youtube. Iri mu ndirimbo zibyinitse zizihira abanyabirori.

    Uyu muhanzi yaririmbye yicurangira gitari, afashwa n'itsinda rya Neptunez Band n'abandi bamufashije kugorora ijwi rye


    Umuhanzi Niyo Bosco yashyuhije ibihumbi by'abantu bakoraniye muri Kigali Arena mu kwizihiza imyaka 10 ya Bruce Melodie

    Abafana bacanye telefoni zabo, bafata amafoto, Niyo Bosco aratera arikirizwa 

    Niyo Bosco yagaragarijwe urukundo mu buryo budasanzwe


    Rutambi uzwi ku mbuga nkoranyambaga yabyinishaga amatuza uko Niyo Bosco yabaga arimo araririmba 

    Producer Ishimwe Clement washinze Kina Music yitabiriye igitaramo cya Bruce Melodie


    Abanyamakuru ba RBA Gloria Mukamabano na Paul Rutikanga bitabiriye igitaramo cy'imyaka 10 cya Bruce Melodie 



    Imbaga y’abantu yacanye amatoroshi ya telefoni bishimira Niyo Bosco 

    Niyo Bosco yarinze ava ku rubyiniro abantu bagikoma amashyi


    Umuhanzi Mike Kayihura mbere y’uko ajya ku rubyiniro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111171/kigali-arena-niyo-bosco-yishimiwe-mu-buryo-bukomeye-arinzwe-numusore-ubyinisha-amatuza-ama-111171.html

  • AEAUSA: Queen Of Sheba ya Meddy ihatanye mu… – #rwanda #RwOT

    Mu bihembo bihabwa abahanzi bakomeye ku mugabane wa Africa bizwi nka AEAUSA (Africa Entertainment Awards USA), indirimbo y'umuhanzi w'umunyarwanda Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy iri mu 10 zihanganye mu cyiciro cy'indirimbo y'umwaka, amatora akaba yamaze gutangira aho unyuze kuri vote.aeausa.net  wabasha kumwongerera amahirwe ugatora iyi ndirimbo ye yitwa 'Queen Of Sheba' ihanganye n'izindi zirimo 'Waah' ya Diamond Platnumz na Koffi Olomide.

    Ihanganye kandi na 'Essence' ya Wizkid na Tems, 'Peru' ya Fireboy, 'Kua Buaru' ya Calema, Soraia Ramos  na Manecas Costa, 'It Ain't me' ya Dj Abuxx na Innocent, 'Number One' ya Rayvanny na Zuchu. Hari kandi na Bounce ya Rema, Ke Star ya Focalistic na Davido, Somebody's Son ya Tiwa Savage na Brandy. 

    'Queen Of Sheba' ihataniye igihembo cy'indirimbo nziza y'umwaka ku mugabane wa Africa, ikaba ari imwe muri ebyiri Meddy yashyize hanze muri uyu mwaka. Ni indirimbo yanditse amateka yo mu Rwanda ica agahigo ko kuba indirimbo yarebwe na Miliyoni mu minsi ibiri gusa kuri Youtube.

    AEAUSA ni ibihembo byatangiye gutangwa mu mwaka wa 2015, iyi ikaba ari inshuro ya gatandatu bitanzwe, inshuro zose byagiye bitangwa bikaba byaragiye bibera muri Leta ya New Jersey mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi bihembo bikaba bigizwe n'ibyiciro bigera kuri 31, aho 22 ari ibigenerwa abanyamuziki, ibindi bikaba bijyanye n'izindi ngeri zirimo Cinema, Comedy n'ibindi bijyana n'imyidagaduro.

    KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUHANZI UKUNDA BY'UMWIHARIKO USHYIGIKIRE UMUNYARWANDA MEDDY URI MU BAHATANIYE IGIHEMBO CY'INDIRIMBO Y'UMWAKA


    Queen Of Sheba ihataniye igihembo cy’indirimbo y’umwaka mu bihembo bya AEAUSA


    Waah ya Diamond Platnumz na Koffi Olomide nayo ihatanye muri iri rushanwa

    Essence ya Wizkid na Essence yaciye ibintu ku isi by’umwihariko muri Amerika nayo ihatanye muri iri rushanwa

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO QUEEN OF SHEBA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111168/aeausa-queen-of-sheba-ya-meddy-ihatanye-mu-cyiciro-cyindirimbo-yumwaka-hamwe-nizabarimo-di-111168.html

  • Huye: MINEMA yagobotse imiryango 150 yasenyewe n’ibiza – #rwanda #RwOT

    Imiryango yafashijwe ni iyo mu Kagari ka Byiza, Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ugushyingo 2021.

    Muri iki gikorwa hanatewe ibiti bizajya bitangira umuyaga kugira ngo udasenya inzu ndetse abaturage n’abafundi bigishwa kubaka inzu baziha imisingi bakanazirika ibisenge kugira ngo zitagwa.

    Imiryango yahawe ubufasha yashimiye Leta iniyemeza ko igiye kujya yubaka inzu zikomeye kugira ngo zidasenywa n’ibiza.

    Mukansanga Alphonsine, yagize ati “Turashimira ubuyobozi bwaduhaye amabati kuko agiye kudufasha kongera kutanyagirwa naho ubundi twari tugiye kuzicwa n’imvura kuko ubu iyo yagwaga yatunyagiraga kubera ko tutari dufite aho kwikinga.”

    Mukansaga Laetitia, we yagize ati “Ubu ndishimye ku buryo utabyumva kuko ubu nanjye ngiye gusubira mu nzu yanjye ndeke gukomeza kuraraguza.”

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Kayumba Olivier, yasabye abaturage kujya bazirika ibisenge kugira ngo bidatwarwa n’umuyaga.

    Ati “Barasabwa gukomeza kwirinda izi ngaruka zibiza kuko icyabaye aha n’umuyaga wari ukomeye ariko ugasanga hagati y’inzu eshatu hari imwe yagurutse igisenge. Rero icyo tubasaba ni ukumenya tekinike zo kubaka kugira ngo igihe haje umuyaga bidatwara n’umuyaga kubera ko bibagiwe kuzirika igisenge.”

    Nubwo iyi miryango 150 yo muri uyu Murenge wa Kinazi ari yo yahawe inkunga y’amabati n’umuganda wo gusana iyo ugeze mu nzu nyinshi zo muri aka gace ubona ko zangiritse ku buryo hatagize igikorwa hakiri kare zishobora kugwira abazituyemo mu gihe imvura yaba ibaye nyinshi.

    Abasenyewe n’ibiza bahawe umuganda wo kububakira ndetse n’amabati

    Abafundi bigishijwe kuzirika ibisenge by’inzu kugira ngo bidatwarwa n’umuyaga

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minema ari gutera igiti

    source : https://ift.tt/3BLI02k

  • Minisitiri w’Ingabo yitabiriye inama yamuhuje na bagenzi be bo mu Karere ka Afurika y’iburasirazuba – #rwanda #RwOT

    Ni inama igamije kurebera hamwe uburyo ibi bihugu byarushaho guteza imbere imikoranire mu bijyanye n’umutekano ndetse n’izindi nzego, ndetse no kurebera hamwe imyanzuro yari yafashwe n’Akanama k’Ubunyamabanga bukuru bw’uwo Muryango.

    Hanarebwe kandi ku ngengabihe izaranga imikorere y’ubufatanye kuva muri Mutarama kugera muri Kamena umwaka utaha.

    Ibihugu bitandukanye by’Akarere bisanganywe ubufatanye mu bijyanye no kurinda umutekano, ingingo y’ingenzi cyane ko aka karere kugarijwe n’ibibazo bitandukanye, birimo iby’iterabwoba n’ibindi nk’ibyo.

    Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Maj Albert Murasira, yitabiriye inama yamuhuje na bagenzi bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba

    source : https://ift.tt/31Ek2K3