Category: Uncategorized

  • Minisitiri Munyangaju na Meya Rubingisa bari mu banya-Kigali bitabiriye Car Free Day (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru abatuye Umujyi wa Kigali bazindukiye muri iyi siporo isanzwe iba kabiri mu kwezi. Ni iya mbere ibaye muri uku kwezi k’Ugushyingo 2021.

    Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza, gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo ikaba ikorwa.

    Mu ntangiriro za 2018 ni bwo Perezida Kagame yasabye ko yazajya iba kabiri mu kwezi; ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi n’icya gatatu. Iyi siporo yaje kwaguka igera no mu bindi bice by’igihugu, gusa kugeza ubu ho ntirasubukurwa kubera ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Iki cyorezo kandi cyagize ingaruka ku buryo iyi siporo yari isanzwe ikorwamo, kuko byabaye ngombwa ko itangira gukorwa hubahiriza amabwiriza arimo kutagendera mu kigare mu rwego rwo guhana intera.

    Mu bihe bitandukanye kandi iyi siporo yagiye ihagarikwa bitewe n’iki cyorezo, urugero ni nko muri Nyakanga 2021 ubwo Umujyi wa Kigali washyirwaga muri Guma mu rugo.

    Kugeza ubu iyi siporo yitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abana, abakobwa, abasore ndetse n’abakuze kandi igafatwa nk’isoko y’ubuzima buzira umuze ku bayitabira.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa bitabiriye Car Free Day yo kuri iki Cyumweru

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard (wambaye imyenda y’umukara n’umweru) yitabiriye iyi siporo

    Car Free Day ni umwanya mwiza ufasha abantu gukorera siporo hamwe

    Imodoka zirahagarikwa, imihanda igakoreshwa n’amagare n’abanyamaguru

    Iyi siporo ngarukakwezi yitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye

    Abayitabiriye bazenguruka ibice bitandukanye bigize Umujyi wa Kigali

    N’abasura u Rwanda ntibahezwa muri Car Free Day

    Ababishoboye bifashisha igare mu kunanura ingingo muri Car Free Day

    Amafoto: Umujyi wa Kigali


    source : https://ift.tt/2ZXWCP0

  • Perezida Kagame yasabye umuhungu wa Rwigema gutaha mu rugo akima amatwi “abaturanyi bateranya imiryango” – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo yavugiye mu bukwe bwa Teta Gisa Rwigema, umukobwa wa Fred Rwigema akaba na mushiki wa Eric Gisa Rwigema, washakanye na Marvin Manzi, umuhungu wa Louis B. Kamanzi nyiri Radio Flash mu bukwe bwabereye i Kigali.

    Aba bana bombi Fred Rwigema yababyaranye na Janet Rwigema bashakanye tariki 20 Kamena 1987. Ku wa Gatandatu tariki 6 Ugushyingo 2021 nibwo habaye ubukwe bw’uyu mukobwa wa Rwigema.

    Ni ubukwe bwitabiriwe n’imiryango ndetse n’inshuti za Fred Rwigema zirimo na Perezida Paul Kagame bakuranye ndetse bagafatanya no mu rugamba rwo kubohora Uganda mbere yo kwerekeza amaso ku gukiza u Rwanda ingoma y’igitugu ya Habyarimana Juvenal.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagarutse ku buzima yabanyemo na Rwigema mu bwana, ubwo bose bari impunzi muri Uganda bafite munsi y’imyaka icumi.

    Yavuze ko we na Rwigema bagiye babana mu bice bitandukanye bya Uganda birimo Nshungerezi na Tooro. Ubwo bari bafite imyaka umunani ngo bakundaga guhurira mu rugo rw’umuturanyi wabo nawe wari Umunyarwanda bagiye kumva amateka y’igihugu cyabo arimo n’ibitero byamenyekanye nk’iby’inyenzi, yavuze ko biri mu byabareye isoko yo gutangiza urugamba rwatumye Abanyarwanda bari barahejejwe hanze y’igihugu bataha.

    Ashingiye kuri uyu mubano yari afitanye na Rwigema, Perezida Kagame yavuze ko afata Teta Gisa Rwigema nk’umwana we.

    Ati “Teta ni nk’umwana wacu nk’uko dufite abandi, akaba umwana wacu kubera ko ari umwana wa Gisa na Jeannette ndetse akaba ari umwuzukuru wa Kimonyo n’umubyeyi wundi uri hano. Dufitanye amateka maremare cyane n’iyo miryango mvuze.”

    Anastase Kimonyo wagarutsweho na Perezida Kagame ni se wa Rwigema akaba umwe mu Batutsi batotejwe baranafungwa, byaje gutuma yimurira umuryango we muri Uganda.

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko bitewe n’aya mateka iyi miryango ifitanye, atewe ishema no kuba yabashije gutaha ubukwe bwa Teta.

    Yamutumye kuri musaza we

    Nubwo ubu bukwe bwari bwahurije hamwe inshuti n’abagize umuryango wa Fred Rwigema ntibwigeze bugaragaramo uyu muhungu we w’imfura. Kuba atahagaragaye ni ibintu byanagarutsweho na Perezida Kagame, wasabye mushiki we n’umubyeyi we kumubwira ko akwiriye gutaha akaba mu gihugu se n’abandi baharaniye gutahukamo.

    Ati “Teta ndagutuma, ndibutume Jeannette (umugore wa Rwigema) ndetse ndi butume na nyogokuru. Hano ntabwo nabonye umuhungu wa Gisa, ngira ngo ntabwo yashoboye gutaha ubu bukwe mumumbwirire ko yari akwiye kuba ari hano. Akwiye kuba ari mu gihugu se n’abandi twese twaharaniye tukaba twarakibonye. Mumumpere ubutumwa sinshaka ko umuhungu wa Fred yaba hanze cyangwa yaba impunzi.”

    Yakomeje ashima Teta wakomeje kuba mu Rwanda akaba anahashakiye umugabo.

    Ati “Ariko ndashimira Teta, abakobwa n’abagore ni intwari baraturuta akenshi, we yagumye hano, anahashakiye n’urugo, yagenze hirya ariga arataha. Jeannette ntabwo nifuza ko umuhungu wa Gisa yaba hanze keretse ari ko yabihisemo hari impamvu, ariko akwiye kuba mu Rwanda cyangwa se akagira uburenganzira bwo kujya agenda akagaruka. Ntazashake ubuhungiro hanze.”

    Teta Gisa Rwigema yarushinze na Marvin Manzi mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali

    Ikindi Perezida Kagame yagaragaje nk’ikidakwiye ni ukuba uyu muhungu wa Rwigema yagera mu gihugu cy’abaturanyi ariko agasubira aho aba hanze y’umugabane wa Afurika atageze mu Rwanda.

    Nubwo Perezida Kagame atigeze yerura ngo avuge aba baturanyi mu izina, byumvikanaga ko yagarukaga kuri Uganda.

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko ntawe mu muryango we cyangwa uwa Rwigema yakwifuriza gusigwa icyasha n’aba baturanyi.

    Ati “Nta nubwo akwiriye kuza ngo agarukire mu baturanyi agasubirayo atageze mu Rwanda. Ntabwo ari byo. Ntabwo bikwiriye ngo aze agarukire mu baturanyi asubireyo. Ndabivugira ko mu baturanyi bivanze cyane mu mibereho yacu, mu gihugu cyacu no mu buzima bwacu kugeza uyu munsi. Ntabwo numva ko hakwiriye kugira uwo basiga ibara ribi muri twebwe, cyane cyane simbyifuza haba ku muryango wanjye no kumuryango wa Gisa.”

    Aha icyasha Perezida Kagame yavugaga ni imigambi mibisha ubutegetsi bwa Uganda bumaze iminsi bugaragaza ku Rwanda ndetse bugashaka no kuyinjizamo bamwe mu Banyarwanda barimo n’abagize uruhare mu kurubohora cyangwa babaye mu nzego z’ubuyobozi zabwo zitandukanye.

    No kuri Rwigema mu bihe bitandukanye Uganda yagiye icura ibinyoma bigamije kuyobya no kugumura umuryango n’inshuti ze.

    Tariki ya 5 Nzeli 2021, ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda cyanditse inkuru ifite umutwe ugira uti “Abayobozi bacu bari he?” Muri iyi nkuru, umwanditsi Phillip Matongo akomoza ku izina rya Gen Fred Rwigema.

    Matongo yavuze ko urupfu rwa Rwigema rwatewe “n’umwe mu bayobozi b’ingabo bari bamwungirije, bivugwa ko yakuye intwaro ye mu mufuka ubundi akarasa Rwigema mu mutwe ari nabwo yitabaga Imana.”

    Mu yandi magambo, uyu mwanditsi akwirakwiza ibihuha kuko Rwigema yarashwe n’umwanzi bari bahanganye ku rugamba.

    Mu bihe bitandukanye kandi ubutegetsi bwa Uganda bwagiye bucura ibinyoma bitandukanye bigamije kugaragaza ko Leta y’u Rwanda yatereranye umuryango wa Fred Rwigema kandi yaragize uruhare rukomeye mu kubohora igihugu.

    Aya makuru asa n’ayanyomojwe na Jeannette Rwigema washimiye Perezida Kagame ngo kuko yagerageje kubaba hafi uko bishoboka.

    Mu ijambo rye, Jeannette Rwigema yagize ati “Ndagira ngo mumfashe gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Madamu ku ruhare rukomeye cyane bagize mu muryango wacu. Aba bana bashoboye kwiga, ntacyo babuze mwarakoze ndabashimiye mbikuye ku mutima.”

    Perezida Kagame yavuze ko ibi bikorwa bya politike by’abaturanyi byageze n’aho bitandukanya imiryango.

    Ati “Ibibazo bimwe mvuga, bimwe bitwara abantu hanze, bitandukanya imiryango nabyo biri muri iyo politike […] Nibo rero bagenda bagashuka abana, bagashuka abantu bakuru bakabasezeranya ibyo bazabagira ndetse bakarenga bakabasezeranya ibyo bazabagira hano. Ntibishoboka ntabwo byakunda, nta wundi utari Umunyarwanda wagena icyo u Rwanda rwaba. Ntibishoboka.”

    Perezida Kagame yavuze ko yagiye agira igihe gihagije cyo kuganira na Eric Gisa Rwigema no kumuhanura anamusezeranya ko ntacyo azamuburana ariko bikitambikamo amagambo y’aba baturanyi.

    Ati “Uriya musaza wawe akirangiza amashuri yisumbuye nicaranye nawe kandi nanamugutumyeho nizere ko wamumpereye ubutumwa ndetse nanamutuma no ku mubyeyi wundi yasigaranye. Twagiranye ikiganiro kinini cyane nk’uwubaka umwana muto ukura.”

    “Ari we na mushiki we nanabasezeranyije ko ntacyo bamburana gishoboka ku muntu ariko icyo gihe nyine hagera igihe hakazamo ibintu birebire birimo amatiku n’amagambo aturutse hanze. Rimwe na rimwe ibyo nabyumva nkasubira inyuma nkicecekera nkabyihorera.”

    Perezida Kagame yavuze ko abantu bakwiye kwigira ku mateka y’ibyabaye mu gihugu imiryango n’abantu bakirinda kuryana ndetse asezeranya uyu mukobwa wa Rwigema ko azakomeza kumuba hafi.

    Iri jambo Perezida Kagame yavugiye muri ubu bukwe rifite byinshi rivuze ku mibanire hagati y’u Rwanda na Uganda kuri ubu imaze imyaka yararushijeho gutokorwa. Si kenshi Umukuru w’Igihugu akunze gufata umwanya akavuga birambuye ku ngingo zifitanye isano no kwangirika k’uyu mubano.

    Yanavuze ko mu gihe aba baturanyi bakora ubushotoranyi bukomeye burimo n’amatiku, we ahitamo kutinjira mu ntambara nk’izi ku bushake kuko ahitamo intambara z’ingenzi yarwana ndetse ziba ari na nyinshi kuri we mu kazi akora, bityo izi zo mu baturanyi agahitamo kuzirebesha amaso yicecekeye.

    Perezida Kagame yavuze ku buzima yabanyemo na Fred Gisa Rwigema, asaba umuhungu we gutaha mu gihugu se yitangiye

    source : https://ift.tt/306Wxsr

  • Bruce Melodie yakoze igitaramo cy’amateka (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni ibirori by’amateka yakoreyemo igitaramo kibereye ijisho, ashima abakunzi b’umuziki we n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange, kubera imyaka bamaranye abasusurutsa na we bakamushimira ibihangano bye.

    Ahagana saa kumi n’ebyiri zirengaho iminota micye nibwo umushyushyarugamba MC Tino yahamagaye itorero Inganzo Ngari ryaserutse mu mbyino gakondo, nyuma yaho hatangira kuririmba abahanzi batandukanye barimo Papa Cyangwe Dj Toxxyk aza ku rubyiniro avangavanga imiziki, Alyn Sano na we akurikiraho, Niyo Bosco na we ntiyahatangwa yerekwa urukundo n’abafana, Bull Dogg asusurutsa abakunzi ba Hip Hop, umuhanzi Mike Kayihura wagiye werekwa urukundo yunganirwa na Christopher mu ndirimbo ze zagiye zinyura imbaga zitandukanye kugeza kuri Mi casa aherutse gusohora. Nyuma ye nibwo Dj Marnaud yasoreje abandi bahanzi mbere yo kwakirwa k’uwari utegerejwe cyane muri iki gitaramo ari we Bruce Melodie wari wateranyije imbaga.

    MC Tino
    MC Tino

    Ahagana saa Mbili n’iminota 44 nibwo Umunyamakuru wa KT Radio MC Tino wari umushyushyarugamba yahamagaye mugenzi we Arthur Nkusi kuza kumufasha kwakira umuhanzi Bruce Melodie.

    Umushyushyarugamba Arthur Nkusi
    Umushyushyarugamba Arthur Nkusi

    Bruce Melodie yasusurukije abitabiriye igitaramo mu ndirimbo ze nyinshi zakunzwe haba mu Rwanda no mu mahanga, kuva ku ndirimbo yahereyeho mu myaka icumi ishize nka ‘Tubivemo, Telephone, Inkovu,… kugera kuri ‘Sawa Sawa’ aherutse gusohora. Izi ndirimbo yaziririmbiye abakunzi be babarirwa mu bihumbi bari bitabiriye ibi birori maze na bo baramufasha umurongo ku wundi ari na ko bakaraga umubyimba.

    Ni urugendo rw’akazi katoroshye yakoze ko kudahagarara ari na ho abakunzi be bahereye bamubatiza akazina ka ‘Munyakazi’ kubera kudacika intege nk’abandi bahanzi baza nyuma y’umwaka umwe, cyangwa ibiri bakabivamo bakigira mu bindi. Kuri Bruce Melodie imbaraga yatangiranye umunsi wa mbere n’uyu munsi ntizicogora ahubwo ziriyongera.

    Ibirori byakomeje nyuma yo kuririmba nyinshi mu ndirimbo yahereyeho akajya abivanga no gutumira zimwe mu nkoramutima ze muri uru rugendo rwe bagiye bamufasha agitangira umuziki barimo Ama G, Riderman, Dj Pius kugera ku bahanzi bakiri bato na we yaharuriye inzira mu rugendo barimo Kenny Sol.

    Mu gihe kirenga isaha n’igice uyu muhanzi yamaze ku rubyiniro, ahagana ku isaha ya saa tanu n’iminota micye nibwo iki gitaramo cyasojwe, maze abakunzi b’umuziki bari bamaze igihe kirenga umwaka n’igice batizihirwa bataha bakeye ku mutima.

    Yafashe amashusho y
    Yafashe amashusho y’urwibutso nka gihamya ko yari ahibereye bitari inkuru mbarirano
    Bishimiye ko ibitaramo byasubukuwe nyuma y
    Bishimiye ko ibitaramo byasubukuwe nyuma y’ibihe bitoroshye by’icyorezo cya COVID-19

    source : https://ift.tt/3qfNU9W

  • Burera : Uwari warwanye n’umugore we akamena n’ibiryo yamutekeye bamusanze mu mugozi yapfuye #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko, bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye nyuma y’igihe gito ashyamiranye n’umugore we bakarwana dore ko ngo bari basanzwe banyeho mu makimbirane.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Ugushyingo 2021 yari yarwanye n’umugore ubwo yageraga mu rugo ku mugoroba ahagana saa moya bakarwana bigatuma inzego zitabara.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kiringa, Sibomana Jonas yagizez ati 'Ubwo inzego z’ubuyobozi bw’Umudugudu, irondo n’abaturanyi bari batabaye, bagerageje kubakiza biranga, biba ngombwa ko bafata umugabo ngo bamujyane kuri Polisi, kugira ngo adakomeza guhungabanya umutekano.'

    Uyu muyobozi avuga ko ubwo bari bageze mu nzira, uriya mugabo yatsikiye akagwira ibuye, rikamukomeretsa mu mutwe bigatuma bahita bamujyana kwa muganda.

    Ati 'Yagezeyo bamupfuka igikomere cyoroheje yari yagize, ubwo yari avuyeyo, ashaka gukomeza gushyamirana n’umugore we, biba ngombwa ko irondo rigaruka, hafatwa umwanzuro w’uko bahungisha umugore we, ajya gucumbika mu rundi rugo.'

    Yakomeje agira ati 'Byageze mu masaha y’igicuku, abana bari basigaye mu nzu baryamye, bumva ibintu byiseganya, bagiye kureba basanga umugabo yimanitse mu mugozi, ni ko kwihutira guhuruza, basanga yamaze gushiramo umwuka.'

    Uyu muyobozi ugaruka ku makimbirane yakundaga kuba hagati ya nyakwigendera n’umugore we, yagize ati 'Ni na kenshi twari twarabicaje, tubagira inama yo kureka amakimbirane, byananirana bakaba bagana inzira y’ubutabera bukabatandukanya. Umugabo yari yaranatwemereye ko inzoga ari zo zibimutera, kandi ko yiteguye kuzivaho, ariko bwacya bikongera.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Burera-Uwari-warwanye-n-umugore-we-akamena-n-ibiryo-yamutekeye-bamusanze-mu-mugozi-yapfuye

  • Uganda yarekuye Abanyarwanda 30 barimo uruhinja rw’amezi 2 rwavukiye muri Gereza #rwanda #RwOT

    Aba banyarwanda bageze mu Rwanda bavuga ko bari babayeho mu buzima bubi kuko aho bari bafungiye batanagaburirwaga uko bikwiye, bamwe bahuriza ku kuba barafashwe babwirwa ko binjiye muri Uganda nta byangombwa bafite.

    Aba banyarwanda uko ari 30 bakiriwe kuri uyu wa Gatandatu ku mupaka wa Kagitumba uri mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Nyagatare ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda. Barimo abagabo 20, abagore 3 n’abana barindwi barimo n’uruhinja rw’amezi abiri rwavukiye muri gereza aho nyina yari afungiye.

    Uyu mubyeyi avuga ko rwari urugendo rutoroshye gutwitira muri gereza ukanahabyarira, gusa ashimira Imana ko yageze mu Rwanda amahoro we n’umwana we.

    Ati 'Muri gereza nagiyemo ntwite ibintu byari bikomeye kuko naryaga kawunga nako kakananira, baje kunjyana kwa muganga barambaga bankuramo umwana ariko ndashimira Imana kuko yandengeye. Nabyariye muri gereza kuko nagiyemo mfite inda y’amezi atandatu none ubu umwana afite amezi abiri.'

    Umwe mu bagabo 20 barekuwe, avuga ko bitari byoroshye kuko bazengurukanwaga mu magereza atandukanye kandi bafashwe nabi.

    Akongeraho ko afatwa yashinjwaga kwinjira mu gihugu nta byangombwa afite nyamara yari babifite, we yafashwe ubwo yari anyuze muri iki gihugu nk’inzira imugeza mu Rwanda avuye muri Malawi, akaba yari amaze amezi 5 arenga afungiwe muri Uganda.

    Yagize ati 'Baradufashe batujyana muri CMI iri ahitwa Nyakivari na bo batujyana mu kigo cya Gisirikare cya Mbarara bahatumaza iminsi itanu, Kireka ho bahadufungiye amezi atanu bahadukura batugarura Mbarara mu kigo cya gisirikare. Muri gereza twari tubayeho nabi cyane, ubuzima bubi kuko nk’aho twari turi muri iyi minsi
    ntitwanaryaga.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uganda-yarekuye-Abanyarwanda-30-barimo-uruhinja-rw-amezi-2-rwavukiye-muri-Gereza

  • Burera: Bamusanze mu mugozi bikekwa ko yiyahuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu rugo rwe ruherereye mu Mudugudu wa Rwabageni, Akagari ka Kiringa mu Murenge wa Kagogo, mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 7 Ugushyingo 2021.

    Intandaro y’uru rupfu, bikekwa ko ari amakimbirane yari afitanye n’uwo bashakanye, nk’uko byagarutsweho na Sibomana Jonas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kiringa, ati: “Ejo ku wa Gatandatu ubwo yari ageze iwe mu rugo nko mu ma saa moya z’ijoro, yarwanye n’umugore we, bigera n’aho amena ibiryo yari yatetse. Ubwo inzego z’ubuyobozi bw’umudugudu, irondo n’abaturanyi bari batabaye, bagerageje kubakiza biranga, biba ngombwa ko bafata umugabo ngo bamujyane kuri Polisi, kugira ngo adakomeza guhungabanya umutekano. Ubwo bari bageze mu nzira, aratsikira agwira ibuye, rimukomeretsa mu mutwe, biba ngombwa ko bamujyana kwa muganga”.

    Yakomeje ati: “Yagezeyo bamupfuka igikomere cyoroheje yari yagize, ubwo yari avuyeyo, ashaka gukomeza gushyamirana n’umugore we, biba ngombwa ko irondo rigaruka, hafatwa umwanzuro wo bahungisha umugore we, ajya gucumbika mu rundi rugo. Byageze mu masaha y’igicuku, abana bari basigaye mu nzu baryamye, bumva ibintu byiseganya, bagiye kureba basanga umugabo yimanitse mu mugozi, niko kwihutira guhuruza, basanga yamaze gushiramo umwuka”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kiringa, avuga ko uwo mugabo n’umugore we, bajyaga bagirana amakimbirane ndetse n’ubuyobozi bwahoraga mu bibazo byabo, bugerageza kubihosha ndetse no kubagira inama.

    Yagize ati: “Ni kenshi bajyaga bagirana amakimbirane, ndetse n’ubuyobozi bukabijyamo, ndetse ni na kenshi twari twarabicaje, tubagira inama yo kureka amakimbirane, byananirana bakaba bagana inzira y’ubutabera bukabatandukanya. Umugabo yari yaranatwemereye ko inzoga ari zo zibimutera, kandi ko yiteguye kuzivaho, ariko bwacya bikongera”.

    Atanga ubutumwa ku baturage bwo kubana mu bwumvikane ati: “Abantu bari bakwiye kubana mu bwumvikane kuko ni cyo cy’ingenzi urugo rwubakiraho rugakomera. Iyo ubwumvikane bwageze aho kunanirana, bikarenga inama z’abaturanyi n’iz’ubuyobozi; abafitanye ibibazo baba bakwiye kugana inkiko, ngo zibatandukanye mbere y’uko bikurura ingaruka nk’izi”.

    Uyu mugabo n’umugore bari barasezeranye byemewe n’amategeko, banafitanye abana batanu.

    source : https://ift.tt/3CNZ8pr

  • Clapton Kibonge abaye icyamamare! Reba video ye iri gucicikana hirya no hino kwisi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubwo ikipe ya Liverpool Fc na Manchester United zo mu bwongereza zakinaga umukino wa championa tariki ya 24 zukwa cumi 2021, umukino ukaza kurangira Liverpool inyagiye Manchester United ibitego 5-0,  Umunyarwenya wa hano mu Rwanda witwa Clapton Kibonge unafana iyi kipe ya Manchester United yafashe video ubwo uyu mukino waruri kuba yerekana muburyo busekeje uko abafana ba Manchester United bari bari kureba uwo mukino bafite ubwoba ndetse n'ikimwaro bitewe n'ukuntu batsindwaga umusubirizo.

    Icyo gihe iyo video yarakunzwe cyane ndetse irasakara hano mu Rwanda kumbuga nkoranyambaga nka WhatsAp ndetse na twitter. Kurubu iyi video ikaba yamaze gusakara amahanga aho ibitangazamakuru bikomeye ndetse nabantu batandukanye hanze yu Rwanda bari kuyifashisha cyane cyane iyo Machester United iri gukina ari gukina ariko itari kwitwara neza.

    Kuruyu wa gatandatu tariki ya 6-11-2021 ubwo Machester United yahuraga na Manchester City mu mukino wa championa yabongereza, Manchester united yaje gutsindwa ibitego 2-0. Iyi video ya Clapton yakomeje kwifashishwa kuri twitter n'abantu ndetse n'ibinyamakuru bitandukanye muburyo bwo guserereza abafana ba Manchester United.

    Man Utd fans watching the Manchester Derby likepic.twitter.com/LIr3UMJJGU

    — Troll Football (@TrollFootball) November 6, 2021

    How Man Utd fans are watching the Manchester Derby: pic.twitter.com/5T9x73FGyu

    — Footy Humour (@FootyHumour) November 6, 2021

    Source : https://yegob.rw/clapton-kibonge-abaye-icyamamare-reba-video-ye-iri-gucicikana-hirya-no-hino-kwisi/

  • Wa mwana wigana Ndahiro Valens Papy noneho dore ibyo amukoreye, na we byagukora ku mutima (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho umwana witwa Bizimana Emmanuel utuye mu murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera ,amenyekanye ku mbuga nkoranyambaga ubwo yiganaga umunyamakuru Ndahiro Valens Papy wa BTN,  asoma amakuru nkawe kuri ubu uyu mwana yabashije gufashwa .

    Ubwo Ndahiro Valens yaherukaga gusura uyu mwana aho abana n'umurera , yari yasize amwemereye ko agiye kumushakira ubufasha ,kuko umuryango w'uyu mwana w'umuhungu ubayeho mu buzima bugoye, ndetse ni abakene bari mu kiciro cya mbere.

    Ndahiro Valens yagiye kureba Bizimana Emmanuel ari ,umwe n'abaterankunga batandukanye bari bitwaje, matera,amafaranga, ibikoresho by'ishuri n'ibiribwa.

    Bakiriwe neza ,ndetse umubyeyi wa Bizimana yuzura akanyamuneza avuga ko yishimiye ubufasha umwana we ahawe.

    Reba uko byari byifashe mu mashusho:

    Source : https://yegob.rw/wa-mwana-wigana-ndahiro-valens-papy-noneho-dore-ibyo-amukoreye-na-we-byagukora-ku-mutima-video/

  • Ni ryari ugomba kurya imbuto n'ibyo benshi bibeshya ku gihe cyiza cyo kuzirya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ahantu henshi uzasanga bakubwira ngo ugomba kurya imbuto igihe iki n'iki, ugomba kuzirya muri ubu buryo, aya masaha, n'ibindi bitandukanye.

    Hano twaguteguriye inkuru ibivuga ku buryo burambuye; igihe ugomba kurira imbuto n'ibyo benshi bibeshya ku gihe zigomba kuribwa

    Imbuto zikungahaye kuri byinshi umubiri ukenera, kuzirya ni ingenzi

    Ibyo benshi bibeshya ku gihe gikwiye cyo kurya imbuto

    1.Ugomba kurya imbuto mu gifu harimo ubusa

    Ibi ukunze gusanga bivugwa na benshi, gusa ntaho bihuriye n'ukuri. Ababyemeza, bavuga ko kuzirya bituma igogorwa rigenda gahoro cg se ibiryo bikaba byatinda mu nda igihe kinini.

    Nubwo imbuto zimwe na zimwe zibonekamo fibres, zishobora gutera igogorwa kugenda gahoro. Uku gutinza igogorwa ntibitera ibiryo gutinda igihe kirekire mu gifu.

    Icyo kuzirikana: kurya imbuto uri kurya cg ukimara kurya bituma ibiryo bitinda mu nda ugereranyije n'igihe utari kuzirya. Gusa, ibi ni byiza kuko bituma wumva uhaze igihe kirekire, bityo bikakurinda kuryagagura, bishobora kukongerera ibiro.

    2.Kurya imbuto mbere cg nyuma yo kurya bituma intungamubiri zitinjira zose

    Ibi nabyo abemeza ingingo ya 1 bakomeza bavuga n'ibi, bakavuga ko kugira ngo ubone intungamubiri zose ziri mu mbuto, ugomba kuzirya mu gifu harimo ubusa.

    Bakavuga ko kurya imbuto mbere cg nyuma yo kurya, ushobora kutinjiza intungamubiri zose uko bikwiye.

    Nyamara ibi sibyo. Igifu gikoze ku buryo, nta ntungamubiri nimwe ishobora gusohoka mu mubiri cyereka urwaye izindi ndwara, igifu kigenda gisohora bicye bicye byerekeza mu mara aho intungamubiri zinjirira mu mubiri.

    Amara afite uburebure bugera kuri metero 6 ndetse n'ubugali bwa metero kare 30, zose zifasha kwinjiza intungamubiri mu mubiri.

    Icyo kuzirikana: urwungano ngogozi ruhora rwiteguye kandi rufite ubushobozi buhagije bwo gusya no kwinjiza intungamubiri ziboneka mu mbuto waba waziriye mu gifu harimo ubusa cg harimo ibiryo.

    3.Igihe cyiza cyo kurya imbuto ni nimugoroba

    Abavuga ibi, bashingira ko ubushobozi bwo gukora k'umubiri (metabolism) bugabanuka mu masaha ya nimugoroba, bakavuga ko kurya ibirimo amasukari menshi nk'imbuto, bishobora kongera isukari mu maraso.

    Ukuri guhari ni uko, ibyo kurya byose by'ibinyamasukari igihe umaze kubirya byongera isukari yo mu maraso, mu gihe umubiri uri kwinjiza glucose (iboneka mu binyamasukari) igihe icyaricyo cyose cy'umunsi.

    Icyo kuzirikana: nta bushakashatsi burerekana ko igihe cyiza cyo kurya imbuto ari nimugoroba. Ukuri guhari ni uko ntacyo bitwaye na gito igihe cyose warira imbuto yaba mu gitondo cg nimugoroba. Zigira akamaro kamwe igihe cyose.

    4.Ugomba kurya imbuto mbere ya saa munani

    Nubwo ibi bihabanye n'ingingo ya 3, gusa abavuga ibi, bo bahamya ko kuzirya nyuma ya saa munani bizamura isukari mu maraso, umubiri udashobora kugabanya kugeza igihe ugiye kuryama, ndetse ko bitera kwiyongera ibiro.

    Ibi byose ntaho bihuriye n'ukuri. Kubera ko umubiri waba uryamye cg utaryamye wo ukomeza gukoresha ingufu z'umubiri (calories), nubwo mu gihe uryamye gukoresha imbaraga (metabolism) bigabanuka, ariko calories zo zikomeza gukoreshwa.

    Ubushakashatsi bwakozwe, bwerekana ko abantu barya imbuto n'imboga cyane buri munsi badakunze kwiyongera ibiro cyane, cg se ngo bagire ibiro byinshi.

    Icyo kuzirikana: kwirinda kurya imbuto nyuma ya saa munani ntacyo bifasha umubiri, kandi ntacyo bihindura ku biro byawe. Kurya imbuto ushobora kubikora amasaha yose ushakiye.

    5.Ugomba kurya imbuto amasaha 2 mbere yo kurya

    Ibi bikunze kuvugwa n'abemeza ko intungamubiri ziboneka mu mbuto, zigirira akamaro umubiri igihe mu gifu harimo ubusa, ibijya gusa n'ingingo ya 1.

    Nta bushakashatsi burerekana ko kurya imbuto mu gifu harimo ubusa, byongera igogorwa cg se bifasha cyane.

    Kuzirya uri no kurya ibiryo, cyane cyane ibikungahaye kuri proteyine, fibres cg se ibinure bifasha cyane igifu mu kurekure ibiryo kimaze gusya mu mara gahoro gahoro.

    Icyo kuzirikana: kurya imbuto mbere y'amasaha 2 utararya, ntacyo byongerera umubiri. Inama nziza ni ukurya imbuto, mu gihe uri kurya ibiryo cg se urangije.

    Src: umutihealth

    Source : https://yegob.rw/ni-ryari-ugomba-kurya-imbuto-nibyo-benshi-bibeshya-ku-gihe-cyiza-cyo-kuzirya/

  • Yifashishije amagambo y'urukundo, Muhire Kevin yatomagije umukunzi we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yifurije umukunzi we isabukuru nziza mu magambo meza y'urukundo aryoheye amatwi.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Ugushyingo 2021, Cyuzuzo akaba umukunzi wa Muhire Kevin yizihiza isabukuru y'amavuko yishimira igihe amaze ku Isi.

    Uyu mukinnyi yifashishije amafoto n'amashusho amara umunsi umwe, Muhire Kevin yatatse umukunzi we agira ati:'Isabukuru nziza rukundo rwanjye .Ni wowe ukwiye ibyiza mu buzima bwanjye kuko ni wowe muntu w'agaciro mfite.Isabukuru nziza Malayika umurikira ubuzima mbwanjye.Ntacyo naba ndi cyo mbaye ntagufite.'

    Source : https://yegob.rw/yifashishije-amagambo-yurukundo-muhire-kevin-yatomagije-umukunzi-we/