Category: Uncategorized

  • Iburasirazuba: Abatowe mu byiciro byihariye basabwe guteza imbere ababatoye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hatowe abajyanama ku murenge baturuka mu byiciro byihariye, Biro y’inama njyanama y’umurenge, komite nyobozi z’inama z’igihugu ku murenge, 30% by’abagore bagize njyanama y’umurenge.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana yakurikiranye aya matora mu Karere ka Bugesera mu mirenge ya Gashora, Mayange, Ntarama na Nyamata.

    Mu butumwa yageneye abatowe, yabasabye kudatesha agaciro icyizere bagiriwe n’ababatoye.

    Guverineri w
    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana

    Yabibukije ko ari amahirwe bagize yo kugira icyo bamarira abandi banyarwanda babatoye bityo bakemera inshingano kandi bakazuzuza neza.

    Yababwiye ko kuba batowe ari igihango gikomeye bagiranye n’Igihugu n’ubuyobozi bw’Igihugu muri rusange ndetse n’abaturage bagomba guha serivisi.

    By’umwihariko abayobozi batowe basabwe gukora impinduka ziganisha ku iterambere.

    Barahiriye kuzuza neza inshingano batorewe
    Barahiriye kuzuza neza inshingano batorewe

    Ati “Kwemera impinduka bivuze impinduka zidasanzwe bitewe n’amateka ngira ngo hano murabona urwibutso bitewe n’amateka, murabona ubukene hari ibintu byinshi duhuza, ubumwe bw’Abanyarwanda, imiyoborere, imibereho, umutekano, iterambere.”

    Akomeza agira ati “Ibyo byose kubihuza byose, abato bacu, bana bacu, rubyiruko mwese mu byiciro bitandukanye nyamuneka nimwiyemeze gukora impinduka kandi idasanzwe.”

    Yabasabye gukoresha imbaraga nyinshi no kwihuta mu gufasha abaturage kugira ngo babashe kwiteza imbere no kugira imibereho myiza.

    Yabasabye kandi kurangwa n’indangagaciro zikwiye umuyobozi birinda icyadindiza iterambere ry’umuturage.

    source : https://ift.tt/3qbjsO4

  • Burera: Umugabo bamusanze mu mugozi yashizemo umwuka #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 40 y'amavuko wo mu Karere ka Burera, bamusanze mu nzu yamaze gushiramo umwuka, bikekwa ko yimanitse mu mugozi.

    Ibi byabereye mu rugo rwe ruherereye mu Mudugudu wa Rwabageni, Akagari ka Kiringa mu Murenge wa Kagogo, mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 7 Ugushyingo 2021.

    Intandaro y'uru rupfu, bikekwa ko ari amakimbirane yari afitanye n'uwo bashakanye, nk'uko byagarutsweho na Sibomana Jonas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kiringa, ati: 'Ejo ku wa Gatandatu ubwo yari ageze iwe mu rugo nko mu ma saa moya z'ijoro, yarwanye n'umugore we, bigera n'aho amena ibiryo yari yatetse. Ubwo inzego z'ubuyobozi bw'umudugudu, irondo n'abaturanyi bari batabaye, bagerageje kubakiza biranga, biba ngombwa ko bafata umugabo ngo bamujyane kuri Polisi, kugira ngo adakomeza guhungabanya umutekano. Ubwo bari bageze mu nzira, aratsikira agwira ibuye, rimukomeretsa mu mutwe, biba ngombwa ko bamujyana kwa muganga'.

    Yakomeje ati: 'Yagezeyo bamupfuka igikomere cyoroheje yari yagize, ubwo yari avuyeyo, ashaka gukomeza gushyamirana n'umugore we, biba ngombwa ko irondo rigaruka, hafatwa umwanzuro wo bahungisha umugore we, ajya gucumbika mu rundi rugo. Byageze mu masaha y'igicuku, abana bari basigaye mu nzu baryamye, bumva ibintu byiseganya, bagiye kureba basanga umugabo yimanitse mu mugozi, niko kwihutira guhuruza, basanga yamaze gushiramo umwuka'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kiringa, avuga ko uwo mugabo n'umugore we, bajyaga bagirana amakimbirane ndetse n'ubuyobozi bwahoraga mu bibazo byabo, bugerageza kubihosha ndetse no kubagira inama.

    Yagize ati: 'Ni kenshi bajyaga bagirana amakimbirane, ndetse n'ubuyobozi bukabijyamo, ndetse ni na kenshi twari twarabicaje, tubagira inama yo kureka amakimbirane, byananirana bakaba bagana inzira y'ubutabera bukabatandukanya. Umugabo yari yaranatwemereye ko inzoga ari zo zibimutera, kandi ko yiteguye kuzivaho, ariko bwacya bikongera'.

    Atanga ubutumwa ku baturage bwo kubana mu bwumvikane ati: 'Abantu bari bakwiye kubana mu bwumvikane kuko ni cyo cy'ingenzi urugo rwubakiraho rugakomera. Iyo ubwumvikane bwageze aho kunanirana, bikarenga inama z'abaturanyi n'iz'ubuyobozi; abafitanye ibibazo baba bakwiye kugana inkiko, ngo zibatandukanye mbere y'uko bikurura ingaruka nk'izi'.

    Uyu mugabo n'umugore bari barasezeranye byemewe n'amategeko, banafitanye abana batanu.

    SRC: KT

    The post Burera: Umugabo bamusanze mu mugozi yashizemo umwuka appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/07/burera-umugabo-bamusanze-mu-mugozi-yashizemo-umwuka/

  • Simba SC yabonye umutoza mushya watojeho Real… – #rwanda #RwOT

    Simba Sport Club yari imaze igihe iri gushaka umutoza mushya nyuma yo gutandukana n’uwayitozaga ariwe Didier Gomes da Rosa ukomoka mu Bufaransa.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu ni bwo Simba Sport Club yatangaje ko yamaze gusinyisha Pablo Franco Martin ukomoka muri Espagne.

    Pablo Franco Martin wasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Simba, yungirije Julen Lopetegui muri Real Madrid

    Pablo Franco Martin wavutse mu 1980, abaye umunya- Espagne wa kabiri uje gutoza muri Tanzania mu myaka ya vuba, nyuma ya Zeben Hernandez waje muri Azam FC mu 2016.

    Pablo Franco Martin ari kumwe na Zidane 

    Pablo Franco Martin ugomba gufasha ikipe ya Simba Sport Club kwegukana igikombe cya CAF Confederation Cup, yatoje amakipe atandukanye muri Espagne harimo, ikipe ya kabiri ya Getafe yatoje kuva 2014/15 atoza Getafe nkuru 2015, Mu 2018 yerekeza muri Real Madrid ariko ari umutoza wungirije. Kuri ubu Pablo Franco Martin aje muri Simba avuye mu ikipe ya Qadsia Sporting Club yo muri Kuwait aho yari ayimazemo hafi imyaka ibiri.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111182/simba-sc-yabonye-umutoza-mushya-watojeho-real-madrid-111182.html

  • Rubavu: Abaturage babiri bafatanywe litiro 2,300 z’inzoga zitemewe – #rwanda #RwOT

    Aha mbere hafatiwe litiro 1,500 naho ahandi hafatirwa litiro 800. Aba bose bari batuye mu murenge wa Bugeshi, Akagari ka Kabumba, Umudugudu wa Vuga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Ibirengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kw’abo bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage aboneraho kubashimira.

    Yagize ati” Abaturage baduhaye amakuru ko bariya bantu bakora inzoga zitemewe, twahise dutegura ibikorwa byo kujya kureba tugezeyo koko dusanga bakora ziriya nzoga. Bari bategereje abakiliya baza kuzirangura.”

    CIP Karekezi akomeza avuga ko ziriya nzoga utamenya ibyo bazikoramo ndetse nta n’amazina zigira nk’uko ahandi bijya bigenda. Gusa akomeza avuga ko hari amakuru y’uko abakora ziriya nzoga bavanga ibintu bitandukanye birimo n’isukari bacanira.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage kujya birinda kunywa bene ziriya nzoga zitujuje ubuziranenge kuko zishobora kubatera uburwayi ndetse zigatuma bakora ibyaha nyuma yo kuzinywa.

    Ati” Ibintu bikorwamo ziriya nzoga ntabwo bizwi neza kuko nta suzuma ry’ubuziranenge zakorewe, gusa buvugwa ko mu kuzikora bavanga ibintu byinshi birimo isukari. Dukangurira abaturage kuzirinda kuko zishobora kubatera uburwayi butandukanye ndetse tukanabasaba kujya baduha amakuru y’aho bazibonye, iyo bamaze no kuzinywa usanga bakora ibyaha birimo gukubita no gukemeretsa.”

    Inzoga zafashwe zahise zimenwa,abazifatanwe bajya gucibwa amande hakurikijwe amategeko.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.


    source : https://ift.tt/3EJxCdk

  • Nyanza: Umuhungu akurikiranyweho gukubita nyina – #rwanda #RwOT

    Icyo cyaha cyabaye mu ijoro ryo ku wa 28 Nzeri 2021 mu mudugudu wa Ndogo, Akagari ka Bugali, Umurenge wa Ntyazo Akarere ka Nyanza aho yamukubise inkoni nyinshi mu bice bitandukanye by’umubiri agakizwa n’abaje bahuruye ubwo yari atashye.

    Mu iburanisha, uregwa yaburanye yemera icyaha, avuga ko yabitewe n’ubusinzi no kuba nyina yaramwimye umurima, abisabira imbabazi .

    Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni ebyiri.

    Urubanza rwapfundikiwe ruzasomwa tariki ya 08 Ugushyingo 2021 i saa cyenda z’amanywa.

    Ingoro y’ubutabera y’Urukiko rwisumbuye rwa Huye mu karere ka Huye

    source : https://ift.tt/3BSg9O1

  • Bimwe mu bihugu byanyuze mu mvururu zishingiye ku moko byagaragaje isomo rikomeye byigiye ku Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho n’abaturutse mu bihugu bigera kuri bitandatu byakunze kurangwamo imvururu n’amakimbirane mu baturage, rimwe rimwe ugasanga barapfa amoko. Ibyo bihugu birimo u Burundi, Mali, Somalie, Mali, Burkina Faso na Kenya, ababihagarariye bakaba bari mu Rwanda mu rugendo rugamije kurwigiraho mu guhuza abenegihugu.

    Bavuga kandi ko bari mu Rwanda mu kwigira kuri gahunda zo kubaka ubumwe n’ubwiyunge ndetse na serivisi zo gukiza ibikomere kugira ngo bagire amasomo bahakura mu rwego rwo kuyakoresha mu bihugu byabo hagamijwe kunga abaturage.

    Raporo y’igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge iheruka gushyirwa hanze muri Mata 2021, igaragaza ko Abanyarwanda bamaze kwiyunga ku gipimo cya 94.7% kandi babanye mu mahoro ndetse basigaye batewe ishema no kuba ari Abanyarwanda.

    Umurundi utuye mu murwa mukuru Bujumbura, Spargeon Ngabo, yabwiye IGIHE ko kuza mu Rwanda kureba intambwe rugezeho mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge ari ingirakamaro.

    Yagize ati “Biragoye ko umuntu yakibagirwa burundu ibyahise, kubera ko iyo hari ibyabayeho usanga bigenda bisaranganywa, no mu Burundi usanga ibibazo byabaye bigehererekanywa mu miryango. Kenshi bituruka kubyo igihugu cyanyuzemo birimo amako, imiryango itandukanye.”

    Yagaragaje ko iyo abantu bishishanya bigira ingaruka kuri sosiyete iyo ari yo yose mu iterambere ryayo.

    Ati “Ingaruka ni nyinshi, nazivuga mu byiciro bitandukanye kubera ko ku muntu ku giti cye usanga umutima ugenda usenyuka, kuko kenshi usanga abantu aho kugira ngo biyubake ahubwo bashobora gutekereza kwihorera, nta busabane bushobora kubaho ngo abantu bakorere hamwe baharanire kwiteza imbere.”

    Ismaaciil C. Ubax, Ukomoka muri Somalie yavuze ko nyuma yo kumva aho u Rwanda rugeze mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, rutanga isomo ko ubumwe n’ubwiyunge bushoboka.

    Ati “Naje aha kwigira ku Banyarwanda, turi kwiga uburyo Abanyarwanda babashije kugera ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge. Urebye ibyabaye muri iki gihugu ukareba n’ibimaze kugerwaho ubona ko ari ibintu bitangaje. Hari ibyo dushobora guhuriraho kubera ko iwacu hari amakimbirane akomeje gukaza umurego rimwe na rimwe ashingiye ku moko.”

    Umuyobozi wungirije wa Prison Fellowship Rwanda, Ntwali Jean Paul, yagaragaje ko kuba amahanga ashobora kuza kwigira ku Rwanda bishimangira intambwe idasubira inyuma rumaze gutera n’amasomo amahanga yarwigiraho mu myaka 27 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    Ati “Bishimangira imirongo myiza igihugu cyacu cyagiye gifata. Uyu munsi basuye bimwe mu bikorwa bya mvura nkuvure. Kuba baje kwigira ku Rwanda bigaragaza ko rufite byinshi byo gusangiza isi. Kuba bahisemo u Rwanda nk’igihugu cyagize amateka mabi ya Jenoside tukaba twarageze ku ntego yo kubana neza bishimangira ko ari umurongo mwiza dukwiye gukomeza.”

    Ibikorwa by’isanamitima by’Umuryango Prison Fellowship mu Rwanda byatangiye mu 1995 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bigamije guhuza Abanyarwanda, komora ibikomere bamwe bari barasigiwe no kubura ababo ndetse no kongera kubaka umuryango Nyarwanda uzira urwikekwe n’inzigo.

    U Rwanda rumaze kugera kuri byinshi mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda

    source : https://ift.tt/3bPGh1u

  • Perezida Kagame mu bukwe bw’umukobwa wa Rwigema yagarutse ku gihango imiryango yombi ifitanye #rwanda #RwOT

    Ubukwe bwa Teta Gisa Rwigema ba Marvin Manzi [mwene Kamanzi Louis washinze igitangazamakuru cya Flash FM/TV] bwatashye kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Ugushyingo 2021.

    Umugore wa Fred Gisa Rwigema, Madamu Janet Rwigema wafashe ijambo agashimira Perezida Paul Kagamame na Madamu babatahiye ubukwe, yatangaje ko yishimiye kuba ubu bukwe bubereye mu Rwanda.

    Janet Rwigema yahise aha ijambo Perezida Paul Kagame ubundi umukuru w’u Rwanda ashimira aba bana barushinze ndetse abifuriza urugo ruhire.

    Batumereraga nabi ko twazerereye- Amateka y’ubuto bwa Kagame na Rwigema

    Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yagarutse ku mateka y’ubuto bwe na nyakwigendera Fred Gisa Rwigema aho babanaga mu buhunzi muri Uganda.

    Yavuze ko bakiri bato bageze nko mu myaka umunani, we na Fred Gisa Rwigema aho bagendaga bimukira muri kiriya gihugu cya Uganda, hari igihe bajyaga kureba uwahoze mu Nyenzi bamubaza ibijyanye n’urugamba.

    Gusa ngo baragendaga bataha, ababyeyi babo bakababwira nabi kuko babazizaga ko bazerereye. Ati 'Bakatumerera nabi, batuziza ko twazerereye, ko twiriwe mu mihana.'

    Perezida Kagame yagarutse ku mateka yo kuva cyera imiryango yabo ifitanye kuko n’ababyeyi babo babanye kuva cyera.

    Ati 'Teta ni nk’umwana wacu nk’uko dufite abandi, akaba umwana wacu kubera ko ari umwana wa Gisa na Janet ndetse akaba ari umwuzukuru wa Kimonyo n’umubyeyi wundi uri hano. Dufitanye amateka maremare cyane n’iyo miryango mvuze.'

    Umuhungu wa Rwigema agomba kuba mu Rwanda

    Perezida Kagame washimiye Teta Gisa Rwigema uri mu Rwanda, yavuze ko atabonye musaza we Junior Gisa Rwigema muri ubwo bukwe kandi yagombye kuba yabujemo.

    Icyakora yavuze ko ashobora kuba atabujemo kuko bwabereye mu Rwanda kuko yanze kuza kuba mu Rwanda kubera abamugiye mu matwi bakamubwira ibinyoma.

    Yagarutse ku byagiye bivugwa hagati y’iyi miryango by’ibinyoma bigamije kuyiryanisha, avuga ko we yirinze kubivugaho icyakora ko yabiganiriyeho n’abo mu muryango wa Fred Gisa Rwigema.

    Yavuze ko uriya muhungu wa Rwigema adakwiye gukomeza kuba mu mahanga ngo ajye kwaka ibyangombwa by’ubuhunzi mu buhungira kandi igihugu cye gitekanye kandi cyarabigezeho kubera abitanze bakanamena amaraso yabo barimo n’umubyeyi we.

    Yaboneyeho guha ubutumwa Teta Gisa Rwigema, ati 'Ngira ngo ntabwo yashoboye gutaha ubu bukwe, mumumbwirire ko yari akwiye kuba ari hano. Akwiye kuba ari mu gihugu se n’abandi twese twaharaniye tukaba twarakibonye. Mumumpere ubutumwa sinshaka ko umuhungu wa Fred yaba hanze cyangwa yaba impunzi.'

    Yaboneyeho kuvuga ko Junior Gisa Rwigema adakwiye kuza mu gihugu cy’abaturanyi ngo abe ari ho agarukira kuko abo baturanyi ari bo bakomeje kumujya mu matwi kandi bakaba batifuriza ikiza u Rwanda.

    Ati 'Ntabwo bikwiriye ngo aze agarukire mu baturanyi asubireyo, ndabivugira ko mu baturanyi bivanze cyane mu mibereho yacu, mu gihugu cyacu no mu buzima bwacu kugeza uyu munsi. Ntabwo numva ko hakwiriye kugira uwo basiga ibara ribi muri twebwe, cyane cyane simbyifuza haba ku muryango wanjye no kumuryango wa Gisa.'

    Perezida Kagame utavuze icyo gihugu cy’abaturany, byumvikana ko ari Uganda kuko ari cyo gihugu mu baturanyi gikomeje imigambi mibisha ku Rwanda.

    Yageneye impano urugo rushya

    Nk’uko bigenda mu muco wa Kinyarwanda, Perezida Kagame asoza ijambo rye, yavuze ko bafite impano bazagenera abana bashinze urugo rushya.

    Ati 'Hari byinshi byo kubashyigikira ariko tuzashaka icyo twashobora mu mikoro yacu atari macye, ntabwo ari macye ntabwo twashobora kubiterura ngo tubishyire ku meza, ariko tuzavugana dushake umwanya hanyuma twumvikane icyo abantu bakora kandi tuzagikora.'

    Perezida Kagame yasabye abo mu muryango wa Fred Gisa Rwigema kudakomeza gutega amatwi ibijyanye na Politiki, abizeza ko we azakomeza kubyikurikiranira.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-mu-bukwe-bw-umukobwa-wa-Rwigema-yagarutse-ku-gihango-imiryango-yombi-ifitanye

  • AMAFOTO : Ubwiza bw’Abanyarwandakazi, ibyishimo bidasanzwe,…-Ibyaranze igitaramo cy’amateka cya Bruce Melodie #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie wagiye ku rubyiniro ahagana saa 20:40′ yari yambaye imyambaro idasanzwe y’amabara y’umweru n’umukara mu gihe abamubyiniye binjiye ku rubyiniro bambaye imyenda yagaragaye muri film igezweho ya Squid Game.

    Muri Kigali Arena ho, abantu mu ngeri zinyuranye biganjemo urubyiruko bari bakubise buzuye, bakibona uyu muhanzi atambuka yinjira ku rubyiniro, bakubitira rimwe akamo.

    Bruce Melodie yibukije abakunzi be indirimbo zo mu bihe bya mbere agitangira umuziki aho yaririmbye yitwa Tubivemo iri mu zo yatangiriyehom ndetse na Ndakwanga na Uzandabure zose ziri mu zatume atangira guhangwa amazo n’abakunda umuziki ubwo yari akiwutangira.

    Yanyujijemo ashimira abagiye bamushyigikira barimo n’abafana be bakomeje kumuba inyuma nubu bakaba babimugaragarije bitabira igitaramo cye.

    Ni igitaramo cyaririmbyemo n’abahanzi benshi barimo n’abamusanga ku rubyiniro bagagaraza ko bamushyigikiye.

    Iki gitaramo cyongeye kugaragaza ko abanyakigali bakunda ibirori kubera ubwitabire bwabo bwari bwinshi ndetse bigaragara ko bose bifuza kwishima.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/AMAFOTO-Ubwiza-bw-Abanyarwandakazi-ibyishimo-bidasanzwe-Ibyaranze-igitaramo-cy-amateka-cya-Bruce-Melodie

  • DIGP Namuhoranye yahaye impanuro abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye mu ishuri rya Polisi (PTS-Gishari) riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari.

    DIGP Namuhoranye yibukije abapolisi ko n’ubwo bagiye mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye, bagiye bambaye ibendera ry’u Rwanda bivuze ko ari ba ambasaderi b’u Rwanda muri kiriya gihugu. Yabasabye kuzasohoza inshingano zabo kinyamwuga, kurangwa n’ikinyabupfura ndetse n’ubunyangamugayo.

    Yagize ati “Muzirikane ko mwambaye ibendera ry’u Rwanda, icyo muzakora cyose bizitwa ko ari u Rwanda. Muzaheshe ishema Igihugu, mukore akazi kanyu kinyamwuga nk’uko bisanzwe bibaranga, ibyo muzakora bizagaragaze indangagaciro n’isura nziza y’Igihugu cy’u Rwanda.”

    Yakomeje abasaba kuzubahana ndetse bakanubaha abo bazasanga muri kiriya gihugu bagakorera hamwe nk’ikipe.

    Ati “Mugomba gukorera hamwe nk’ikipe kandi mukubaha ababayobora, muri kiriya gihugu muzahurirayo n’izindi nzego z’umutekano ziri mu butumwa nk’ubwo mugiyemo, muzanahahurira n’abenegihugu, muzubahe umuco wabo.”

    Umuyobozi wa Polisi wungirije yavuze ko yizeye adashidikanya ko akazi bagiyemo bazagasoza neza kuko bateguwe bihagije kandi ko n’ubusanzwe basanganwe ubunyamwuga mu kazi kabo ka biri munsi.

    Aba bapolisi 160 ni icyiciro cya Kane cy’itsinda ryiganjemo amagore, bayobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Marie Grace Uwimana, bagiye gusimbura irindi tsinda naryo riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Jeannette Masozera.

    Biteganijwe ko kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Ugushyingo aribwo itsinda ryari rimaze umwaka mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo bazagaruka mu Rwanda bagasimburwa n’iri tsinda ryahawe impanuro uyu munsi.

    Izi mpanuro zatangiwe mu ishuri rya Polisi (PTS-Gishari) riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari

    Umuyobozi wa Polisi wungirije yavuze ko yizeye adashidikanya ko akazi bagiyemo bazagasoza neza kuko bateguwe bihagije

    DIGP Namuhoranye yasabye abapolisi kuzarangwa n’ikinyabupfura ndetse n’ubwubahane mu nshingano bagiyemo

    source : https://ift.tt/3EVOjCy

  • Gisagara: Abakobwa 1500 bo mu miryango itishoboye bagiye guhabwa Cotex – #rwanda #RwOT

    Izi mpapuro bazazihabwa binyuze mu bukangurambaga bwiswe ‘Fight against period poverty’ bwateguwe n’urubyiruko.

    Nyuma yo kubona ko hari ingaruka nyinshi zigera ku mwana w’umukobwa wabuze ‘Cotex’ ari mu mihango nko gusiba ishuri, gukoresha ibikoresho bitizewe byamutera indwara no kuba bashukishwa amafaranga yo kuzigura, biyemeje kugira inkunga batanga.

    Niko gutegura igikorwa cyo gukusanya impapuro z’isuka ibihumbi bitanu zizahabwa abanyeshuri bo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Ndora biga mu mashuri atatu yo mu burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda.

    Ibigo bizibandwaho ni Gs Ndora, GS Dahwe, Gs Cyamukuza na Gs Gisagara. Muri ibi bigo hazatoranywa abana bakomoka mu miryango itishoboye buri wese ahabwe ‘cotex’ eshatu azakoresha mu gihe cy’igihembwe.

    Biteganyijwe ko hazakusanywa impapuro z’isuku ibihumbi bitanu buri mwana agahabwa eshatu hagasigara 500, zikazashyirwa mu cyumba cy’umukobwa cya buri kigo.

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umwe mu bateguye iki gikorwa, Kawera Jeannette, yavuze ko yakuze abona iki kibazo abakobwa bahura nacyo yifuza kugira umusanzu yatanga.

    Yagize ati “Ubu ni ubuzima nakuze mbona n’ubwo ntagize ikibazo cyo kubura izi mpapuro ariko muri bamwe twakuranye hari abatarabashaga kuzibona kugeza n’ubwo basibaga ishuri kubera kuzibura.”

    “Maze gukura nibwo navuze ngo reka ngire icyo nakora mu gufasha muri icyo kibazo , nibwo navuze ngo reka mbiganirize abandi dufatanye turebe ko hari icyo twakora mu gufasha abahura n’iki cyibazo.”

    Yakomeje avuga ko bahisemo Akarere ka Gisagara kuko yahavukiye akahabona iki cyibazo kandi kari mu turere dukennye .

    Umwe mu bateguye iki gikorwa Kawera Jeannette, yavuze ko yakuze abona abakobwa bahura n’ikibazo cyo kubura impapuro z’isuku nyuma aza kwifuza kugira umusanzu yatanga

    Hagiye gukusanywa impapuro z’isuku z’abagore ibihumbi bitanu byo gufasha abakobwa baturuka mu miryango itishoboye yo mu Karere ka Gisagara

    Muri ubu bukangurambaga hazakusanywa impapuro z’isuku ibihumbi bitanu zo guha abakobwa bava mu miryango itishoboye

    source : https://ift.tt/3kaTsPa