Category: Uncategorized

  • Emery Bayisenge yabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya AS Kigali, Emery Bayisenge yamaze gusinyira ikipe ya Saif SC yo muri Bangaldesh yakiniraga mbere y’uko agaruka mu Rwanda.

    Kuva nyuma ya shampiyona ya 2020-21, Emery Bayisene yari umukinnyi udafite ikipe, byavuzwe ko ashobora kongera amasezerano muri AS kigali yari yaranamutanze ku rutonde rw’abakinnyi izifashisha mu mikino Nyafurika uyu mwaka, hari kandi na Rayon Sports.

    Gusa mu minsi ishize yavuze ko nta kipe afite ndetse yiteguye kuba yasinyira ikipe iyo ari yo yose yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, yanashimangiye ko nta kipe aha amahirwe ahubwo akiri mu biganiro nazo.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Emery Bayisenge yashyizeho amafoto amaze gusinyira ikipe ya Saif SC yo muri Bangladesh yahoze akinira.

    Muri Nzeri 2020 nibwo Emery Bayisenge yari yasinyiye AS Kigali amasezerano y’umwaka umwe ari na wo yari asigaje mu ikipe ya Saif SC.

    Emery Bayisenge yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya FERWAFA, yakiniye Isonga ayivamo 2012 yerekeza muri APR FC, batandukanye na yo muri 2016 ahita yerekeza muri KAC Kenitra muri Maroc, muri 2017 yahise yerekeza muri JS Massira na yo yo muri Maroc mu cyiciro cya 2, muri 2018 yasinyiye USM Alger muri Algeria ariko ntiyayikinira aho yaje kwerekeza muri Saif SC muri Mutarama 2019.

    Bayisene Emery yerekanywe mu ikipe ya Saif SC

    Emery yasubiye mu ikipe yahoze akinira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/emery-bayisenge-yabonye-ikipe-nshya

  • Cricket: Tanzania yegukanye igikombe mu mikino y’amajonjora y’igikombe cy’Isi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu mikino yabaye ku Cyumweru, Cameroon na Sierra Leone ni zo zabimburiye izindi mu mukino wabaye guhera saa tatu n’iminota cumi n’itanu z’igitondo aho umukino waje kurangira Cameroon itsinzwe na Sierra Leone amanota 90-89.

    Muri uyu mukino, ikipe y’Igihugu ya Cameroon ni yo yatsinze Toss gutombora kubanza gukubita udupira (Batting) cyangwa gutera udupira (Bowling), maze ikipe y’igihugu ya Cameroon ihitamo kubanza gukubita udupira(Batting ) ari nako bashaka uko bashyiraho amanota menshi, mu gihe Sierra Leone yatangiye itera udupira (Bowling) ari nako ibuza Cameroon gutsinda amanota menshi.

    Igice cya mbere(fast inning) cyarangiye Cameroon ishyizeho amanota 89(Total runs) mu dupira 120 tungana na Overs 20 mu gihe Sierra Leone yo yasohoye abakinnyi 9 ba Cameroon (9 wickets).

    Igice cya 2 cyatangiye ikipe y’igihugu ya Sierra Leone ari yo igiye kuri Batting, yasabwaga gushyiraho amanota 90 kugira ngo yegukane intsinzi y’umunsi.

    Ntibyigeze bibagora kuko muri Overs 12 n’agapira kamwe yari imaze gukuraho ikinyuranyo cy’amanota yari yashyizwemo na Cameroon, Sierra Leone ikaba yari imaze gushyiraho amanota 90 mu gihe abakinnyi 4 ba Sierra Leone ari bo basohowe na Cameroon.

    Mu mukino wakurikiyeho wahuje Tanzania na Botswana warangiye Tanzania itsinze Botswana amanota 143 kuri 140.

    Tanzania ni yo yatsinze toss maze ihitamo kubanza gukubita udupira (Batting) mu gihe Cameroon yatangiye itera udupira ari na ko ibuza Tanzania gutsinda amanota menshi.

    Igice cya mbere cyarangiye Tanzania ishyizeho amanota 143 muri Overs 19 n’udupira 5, Botswana ikaba yakuyemo abakinnyi bose ba Tanzania uko ari 10 (All out wickets) Umukino warangiye Tanzania ari yo yegukanye intsinzi kuko ikipe y’igihugu ya Botswana itabashije gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho na Tanzania, kuko muri Overs 20 zingana n’udupira 120 Botswana yari imaze gushyiraho amanota 140 (Total runs).

    Tanzania ikaba yatsinze kucyinyuranyo cy’amanota 3 binayihesha guhita iyobora itsinda rya Kabili (Group B) ryaberaga I Kigali guhera taliki ya 2 ugushyungi uyu mwaka.

    Ikipe y’igihugu ya Tanzania ni yo yabaye iya mbere mu itsinda rya Kabili (Groupe B) ikaba yiyongereye kuri Uganda yabaye iyambere mu itsinda rya mbere (groupe A) ndetse na Nigeria na Kenya zitanyuze mu majonjora y’ibanze, maze kuva tariki ya 15 Ugushyingo na zo zizisobanure zishakemo ikipe imwe rukumbi izerekeza mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi. Iyi mikino na yo izabera i Kigali mu Rwanda kuva tariki ya 15 ugushingo.

    Umukinnyi mwiza yabaye KASSIMU NASSORO CHETE wa Tanzania

    Ikipe y’iIgihugu ya Tanzania ni yo yabaye iya mbere muri Group B ikaba yiyongereye kuri Uganda yabaye iyambere muri groupe A Nigeria na Kenya zitanyuze mu majonjora y’ibanze, maze kuva tariki ya 15 Ugushyingo na zo zizisobanure zishakemo ikipe imwe rukumbi izerekeza mu mikino yanyuma y’igikombe cy’isi, imikino na yo izabera mu Rwanda.

    Iki gikombe cy’isi kizabera muri Australia mu mpera z’umwaka utaha wa 2022.

    Ibihugu 5 ni byo byari bigize itsinda rya Kabiri (group B)

    Cameroon

    Sierra Leone

    Tanzania

    Botswana

    Mozambique

    source : https://ift.tt/302mZ6Q

  • Aba Ofisiye mu Ngabo z’u Rwanda barahugurirwa kuba indorerezi mu butumwa bwa Loni #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba Ofisiye 20 baturutse mu Ngabo z
    Aba Ofisiye 20 baturutse mu Ngabo z’u Rwanda ni bo bitabiriye ayo mahugurwa

    Abayitabiriye ni aba Ofisiye basanzwe bafite ubunararibonye mu kubungabunga ubutumwa bw’amahoro, abigeze gukora inshingano zo kuba indorerezi kandi bafite ubunararibonye mu guhugura abandi.

    Ubu bumenyi bakabwongererwa kugira ngo bubakirwe ubushobozi bwimbitse bwo guhugura abategurirwa koherezwa mu butumwa bw’amahoro nk’uko, Umuyobozi w’Ikigo Rwanda Peace Academy, Rtd Col Jill Rutaremara yabisobanuye.

    Yagize ati “Indorerezi zifite inshingano zo kugenzura ibikubiye mu masezerano aba yaremejwe mu butumwa bw’amahoro, niba bishyirwa mu bikorwa uko bikwiye, cyangwa bitubahirizwa. Ikindi ni uko ziba zigomba gukurikirana zikamenya ibirebana n’imibereho y’abaturage b’aho ubwo butumwa bw’amahoro bukorerwa. Ibyo byose babikoraho amaperereza banakusanya amakuru, bakabikorera za raporo bashyikiriza inzego zibifite mu nshingano, na zo zikaboneraho uko zikurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo, hagamijwe impinduka nziza ziyashingiyeho”.

    Ati “Aba ba Ofisiye barongererwa ubumenyi mu mikorere nk’iyi, kugira ngo bazabihugurire n’abandi, bitume Igisirikari cy’u Rwanda cwiyubaka mu bunararibonye bwo muri uru rwego, binarinde guhora duhanze amaso impuguke zituruka mu mahanga ya kure ziza kuduha ubwo bumenyi, nyamara twakabaye dufite Abanyarwanda bari ku rwego rwo kubikora neza”.

    Abayitabiriye, biteze kuyasoza bafite ubuhanga bwo kwigisha abandI mu buryo bwimbitse, nk’uko Lt Col Jimmy Bwenge abisobanura.

    Ati “Ahantu twagiye dukorera n’aho twigishije hatandukanye, twahakuye ubumenyi n’ubunararibonye ntekereza ko nibyiyongeraho ubwo dukura muri aya mahugurwa twatangiye uyu munsi, bizatuma twigisha bagenzi bacu mu buryo bwimbitse, tunabaha ingero zifatika z’uko bakwitwara mu butumwa, ku buryo n’igihe bazaba boherejweyo, bizaborohera kubushyira mu bikorwa kandi babyitwaremo neza”.

    Ubumenyi barimo kongererwa ni ubutuma bakora neza akazi ko kuba indorerezi mu butumwa bwa Loni
    Ubumenyi barimo kongererwa ni ubutuma bakora neza akazi ko kuba indorerezi mu butumwa bwa Loni

    Maj. Kazarwa Mary, na we witabiriye aya mahugurwa, yunze mu rya mugenzi we, ashimangira ko batari bakageze ku rwego rw’ubumenyi nk’ubu barimo kongererwa. Akaba ari na yo mpamvu aya mahugurwa bayafata nk’ikibatsi kizabongerera ubumenyi, bakigisha neza bagenzi babo, bagahinduka intangarugero mu butumwa bw’amahoro, kuko inshingano zabo bazaba bazikoze babisobanukiwe neza.

    Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye n’Igihugu cy’u Bwongereza kibinyujije mu Kigo gishinzwe gutera inkunga amahugurwa mu birebana no kubungabunga amahoro Ishami rya Afurika (BPST-A) n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mahugurwa (ITS).

    Abayitabiriye uko ari aba Ofisiye 20 bo mu Ngabo z’u Rwanda, bazayasoza tariki 19 Ugushyingo 2021.


    source : https://ift.tt/3wnvJ32

  • Huye: Hari abatuye mu nzu z’amategura bifuza guhabwa ubufasha bw’isakaro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inzu z
    Inzu z’amategura na zo zagiye zangirika iobisenge ku buryo ziva

    Ubundi abatuye mu gace kibasiwe n’ikiza cyabasenyeye, bavuga ko n’inzu umuntu arebeye inyuma yakeka ko zo nta kibazo zagize atari byo, kuko nk’amategura yagiye avaho, andi akagwirwa n’ibisenge by’amabati by’abaturanyi, ku buryo na bo inzu zabo ubu ziva.

    Uwitwa Claudine Mukangenzi asobanura uko icyo kiza cyagenze agira ati “Wajyaga kubona ukabona igisenge cy’inzu y’umuntu kirimo kiragenda mu kirere, kikaba cyakwikubita hariya. Amategura na yo yavaga ku nzu zimwe akikubita ku zindi. Nka hano iwacu nagiye kumva numva itegura riturutse hariya hirya riraje ripfumuye ibati, ryikubira ku buriri.”

    Janvière Nyinawumuntu utuye mu nzu y’itegura na we ati “N’ubwo bavuga ko abantu b’amategura ntacyo twabaye, iyo imvura iguye imishoro y’amazi imanukira ku nkuta. Ahubwo nitureba nabi natwe inzu zizatugwaho.”

    Inkuta zamaze kwanduzwa n
    Inkuta zamaze kwanduzwa n’amazi azishokaho

    Inzu batuyemo iva kuko umuyaga wagiye ugurukana amategura, ku buryo ubu hari igice basesetsemo utubati ngo cyoye kuva, biranga biba iby’ubusa. Iyo imvura iguye bashaka agace k’inzu kasigaye bakaba ari ko bugamamo, yahita bakayora amazi yaretse mu nzu.

    Iki kibazo, abatuye mu nzu z’amategura bagisangiye n’abatuye mu nzu z’amabati zasambutse uruhande rumwe, ubu ba nyirazo bakaba barabaye bagaruriyeho amabati, ku buryo unyuze inyuma agira ngo zo ni nzima, nyamara amabati yaratanye ku buryo imbeho yinjira mu nzu.

    Claudine Mukangenzi ati “Mu gitondo mba numva ndi muzima, ariko bigera saa munani z’amanywa nkatangira ngatitira. Numva mfite ubukonje ntazi nanjye ahantu buva.”

    Yunganirwa n’umuturanyi we uvuga ko ubwo bukonje na bo babugira, kandi ko buturuka ku mbeho ya mu gicuku mu masaa munani saa cyenda.

    Ati “Urara utengurwa, mu gitondo ukifubika mu gatenge wirinda imbeho, akazuba ko ku manywa kakunyurmo ukumva urimo uratengurwa ubukonje burimo bugushiramo. Umwana we ukajya kubona ukabona ararabiranye kubera umusonga.”

    abatuye mu nzu z
    abatuye mu nzu z’amategura na zo zangiritse ibisenge usanga bikubiye mu gace kava bukenya, bakiyorosa shitingi

    Abana batoya kandi bahungabanyijwe n’ibyabagwiririye, ku buryo iyo imvura ikubye, byanakubitiraho gusanga bikubiye mu nguni ngo batanyagirwa, usanga bizingiye ku babyeyi, bavuga bati turapfuye.

    Umubyeyi umwe ati “Umwana w’imyaka itatu usanga agira ati mpeka, hamagara papayi umubwire ko dupfuye birangiye.”

    Undi na we ati “Umwana usanga avuga ati mama twigendere tutamera nka Gakwaya! Gakwaya yagumye mu nzu, iramugwira arapfa.”

    Ku bijyanye no kuba aba bose na bo bifuza gufashwa kugira ngo boye gukomeza kunyagirirwa mu nzu, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, Olivier Kayumba, avuga ko abadafite ubushobozi bakwegera inzego z’ubuyobozi zibishinzwe. Ariko na none ngo umuntu ku giti cye ni we wa mbere ugomba kumenya ikibazo afite, akagikemurira.


    source : https://ift.tt/3H3cgcU

  • Haribazwa niba APR FC itimanye abakinnyi mu Amavubi ku bushake! #rwanda #RwOT

    Mu bakinnyi 31 bahamagawe n’Umutoza Mashami Vincent ku wa 4 Ugushyingo 2021 kugira ngo bitabire umwiherero wo kwitegura imikino ya Mali na Kenya muri uku kwezi, harimo batanu ba APR FC.

    Nshuti Innocent na Nsanzimfura Keddy ni bo bonyine bitabiriye ubutumire bavuye muri APR FC mu gihe Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco na Kwitonda Alain 'Bacca’ batitabiriye.

    Kubura kw’aba bakinnyi batatu mu Ikipe y’Igihugu bikomeje kwibazwaho nubwo ubuyobozi bwa APR FC bwamenyesheje abatoza b’Ikipe y’Igihugu ko barwaye.

    Haribazwa niba APR FC yaba yaranze gutanga abakinnyi kugira ngo irusheho kwitegura imikino ifite imbere irimo ibiri izahuramo na RS Berkane mu ijonjora ribanziriza amatsinda muri CAF Confederation Cup.

    Mu bakinnyi 5 ba @aprfcofficial3 bahamagawe mu @AmavubiStars, hitabiriye 2 gusa (Nshuti,Keddy) abandi3 (Djabel,Baka,Ruboneka), APR ivuga ko barwaye nubwo bose bakinnye na @musanzefc .Raporo y’uburwayi itanzwe nyuma y’igihe bategerejwe mu Amavubi,baranakuyeho phone @Rwanda_Sports pic.twitter.com/1OIiXKoCRI

    — Ephrem Kayiranga (@ephremkay) November 7, 2021

    APR FC izabanza kwakira iyi kipe yo muri Maroc mu mukino ubanza uzabera i Kigali ku wa 28 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzakirwa na RS Berkane ku wa 5 Ukuboza 2021.

    Manishimwe, Kwitonda na Ruboneka bivugwa ko barwaye, basanzwe ari abakinnyi babanza mu kibuga mu gihe Nsanzimfura na Nshuti bitabiriye ubutumire bw’Amavubi badakunze kubanzamo muri APR FC.

    Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Masabo Michel, yabwiye IGIHE ko nta na rimwe bigeze banga gutanga abakinnyi mu Ikipe y’Igihugu, impamvu hari abataritabiriye ubutumire kuri iyi nshuro ari uko bafite imvune.

    Ati 'Ntabwo ari byo, nta munsi n’umwe APR FC ishobora kwima Ikipe y’Igihugu abakinnyi batoranyijwe, ni uko haba hari impamvu kandi irazwi, abatabashije kwitabira bose bafite imvune.'

    Manishimwe Djabel ntiyasoje umukino APR FC yatsinzemo Musanze FC ku wa 3 Ugushyingo mu gihe Kwitonda utari wasoje umukino wa Gicumbi FC bigaragara ko yababaye, yakinnye umukino wa Musanze FC.

    Myugariro Omborenga Fitina na ba rutahizamu Tuyisenge Jacques na Mugunga Yves bari mu bakinnyi ba APR FC batongeye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu kubera imvune.

    Bose ntibakinnye imikino ibiri iyi kipe yatsinzemo Gicumbi FC ku bitego 3-1 ndetse na Musanze FC ku bitego 2-0 muri Shampiyona yatangiye mu minsi 10 ishize.

    Omborenga aheruka gukinira Amavubi ubwo yatsindirwaga i Kigali na Uganda igitego 1-0, ariko yasibye umukino wo kwishyura wabereye i Kampala kubera imvune.

    Gusa, nubwo APR FC yari yatangaje ko azamara hanze y’ikibuga ibyumweru bine, yatunguranye akina umukino wa Étoile Sportive du Sahel wabaye nyuma y’icyumweru kimwe.

    Mbere yo gukina RS Berkane, biteganyijwe ko APR FC izabanza gukina imikino ibiri ya Shampiyona, aho izahura na Etincelles FC ku wa 19 Ugushyingo ndetse na Rayon Sports ku wa 24 Ukwakira 2021.

    Source : https://imirasire.com/?Haribazwa-niba-APR-FC-itimanye-abakinnyi-mu-Amavubi-ku-bushake

  • Emery Bayisenge yongeye gusinyira ikipe yo muri Bangladesh nyuma y’umwaka ayivuyemo #rwanda #RwOT

    Uyu myugariro ubu wa Saif SC yo muri Bangladesh, yari amaze umwaka ari umukinnyi wa AS Kigali yinjiyemo muri Nzeri 2020 akayifasha kwegukana umwanya wa kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda.

    Abinyujije kuri Twitter ye, Emery Bayisenge yishimiye gusubira muri iyi kipe ya Saif SC, ati 'Indi ntangiro n’ubundi buzima mu ikipe imwe kandi na nimero nahoranye. Ntewe ishema no kongera kuba umwe mu bakinnyi ba Saif SC.'

    Emery Bayisenge ubwo yajyaga muri AS Kigali yari agifite amasezerano muri Saif SC ariko kuko shampiyona yo muri Bangladesh yari imaze guhagarikwa icyo gihe igomba gutangira muri Gicurasi 2021, yahisemo kumutiza AS Kigali.

    Emery Bayisenge wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda ariko APR FC, mu gihe cy’umwaka yari amaze muri AS Kigali yanayifashije mu mikino CAF Confederations Cup nubwo ubu iyi kipe yamaze gusezererwa.

    Yakinnye kandi mu makipe y’Abarabu atandukanye aho muri 2016 ubwo yavaga muri APR yahise yerecyeza muri KAC Kenitra muri Maroc na yo ntiyayitindamo kuko muri 2017 yahise yerecyeza muri JS Massira na yo yo muri Maroc mu cyiciro cya 2. Muri 2018 yasinyiye USM Alger muri Algeria amasezerano y’umwaka umwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Emery-Bayisenge-yongeye-gusinyira-ikipe-yo-muri-Bangladesh-nyuma-y-umwaka-ayivuyemo

  • Bamwe mu bayoboke b’itorero (Umuriro wa Pentekote) ngo ntibumva akamaro ko kwingiza COVID-19 #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baganiriye na Radiyo Rwanda,bavuze ko ubuyobozi bw’iri torero butigeze bubashishikariza gufata urukingo bituma hari benshi muri iri torero batarafata uru urukingo .

    Umwe yagize ati: “Kuba ntarakingirwa ni uko ntabuze akanya, ariko igihe nikigera nzikingiza.”

    Undi yagize ati: “Akenshi umuntu aba afite uko ubukangurambaga yabwumvise kandi agafata icyemezo biturutse mu mutima we,nta rirarenga.”

    Umuyobozi w’iri torero,Pasitori Ntabanganyimana Elie, yavuzeko ibijyanye no kwikingiza atigeze abikangurira abayoboke kuko nawe ubwe atabyumva neza.

    Yagize ati: “Numvise ku bwanjye naba nihanganye nkabanza nkareba,uko bigenda uko bikingiye, nkashishoza nkabanza nkagira amakenga,njye umutima wanjye ndumva utarabimpa.”

    Hari amakuru ko bamwe mu bayoboke biri dini banga kwikingiza COVID-19 ahanini bitewe n’imyizerere yabo itabemerera gufata uru urukingo.Gusa izindi ngamba zirebana no ku cyirinda zirubahirizwa.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.Gatabazi Jean Marie Viannye, aheruka kubwira abagize amadini n’amatorero ko nta kintu nakimwe cyabuza umuntu kwikingiza ndetse ko n’ugumura abaturage akababuza kwikingiza biba ari icyaha.

    Yagize ati: “Kugumura abaturage ,kubabuza amahirwe y’ubuzima baba bafite,kubigisha ibintu byica ubuzima bwabo nabyo ubwabyo ni icyaha.Nagira ngo twibutse abantu baba bitwaza imyemerere ko imyemerere myiza ari iyirinda ubuzima.”

    Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare uzwi w’abikingije muri iri torero, mu basaga 2500 bahasengera.

    Source : https://imirasire.com/?Bamwe-mu-bayoboke-b-itorero-Umuriro-wa-Pentekote-ngo-ntibumva-akamaro-ko

  • DRCongo : Ikindi gitero gikomeye bikekwa ko ari icya M23 yaba yubuye umutwe #rwanda #RwOT

    Iki gitero cyagabwe mu misozi ya Ndiza, Runyoni na Chanzu muri Rutshuru, byagabwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere tariki 08 Ugushyingo 2021.

    BBC dukesha aya makuru, itangaza ko uwitwa Jean Claude Bambanze yatangaje ko hataramenyekana abagabye kiriya gitero 'Ariko turacyecyeranya ko bashobora kuba ari M23.”

    Gusa uyu mutwe wa M23 ntacyo uratangaza ku biri kuvugwa ko ari wo wateye ako gace.

    Hon. Ayobangira Safari, umudepite wa Masisi muri Kivu ya ruguru, yavuze ko iriya misozi ya Chanzu na Runyoni yahoze ari ibirindiro bikomeye bya M23.

    Yagize ati “Kuri iyo misozi yombi ni ho habereye imirwano ya nyuma ikomeye aho igihangange Col Mamadou Ndala yarangirije intambara ya M23.'

    Yakomeje agira ati 'Ariko mu buryo bubabaje twamenye ko iyo misozi ibiri ikomeye yafashwe n’abantu bitwaje intwaro, amakuru dufite ava mu baturage ni uko babonye bamwe muri bo ari abahoze muri M23, kuko ni abantu bari abaturage b’aho baziranye.

    Amakuru aturuta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko bariya barwanyi birukanye ingabo z’Igihugu ubundi bakahigarurira.

    Amashusho yakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abantu benshi bahunga bava muri DRCongo berecyeza mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/DRCongo-Ikindi-gitero-gikomeye-bikekwa-ko-ari-icya-M23-yaba-yubuye-umutwe

  • Ni gute u Rwanda ruzabona miliyari 11$ akenewe mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere? – #rwanda #RwOT

    Biragoye kwemeza ko aya mafaranga yose azaturuka mu ngengo y’imari y’igihugu, wenda ngo abe ari imisoro cyangwa ibindi bikorwa byinjiriza igihugu amadevize.

    Ibi nibyo byatumye nyuma y’uko Leta itangaje uyu mugambi ukomeye, bamwe bibajije uburyo aya mafaranga yose azaboneka mu gihe cy’imyaka 10 iri imbere, ndetse ntibabura kuvuga ko ibyo u Rwanda rurimo ntaho bitaniye no kwikirigita ugaseka na cyane ko ari cyo gihugu cya mbere muri Afurika cyatangaje umugambi mugari nk’uwo ku rwego rw’Isi.

    Leta y’u Rwanda igaragaza ko aya mafaranga azaturuka mu bikorwa bitandukanye, birimo inkunga z’amahanga ndetse n’ibikorwa by’ishoramari rishyirwa mu kurengera ibidukikije.

    Iyi niyo mpamvu Leta yashyizeho Ikigega cya Fonerwa, kimaze kwakira miliyoni 217$, yashowe mu mishinga 44.

    Mu Rwanda hatangiye kugera imodoka zikoresha amashanyarazi

    Uburyo u Rwanda ruri kwitegura kwakira ishoramari ryo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere

    Ku rwego mpuzamahanga, ibihugu byose biri gushaka uburyo byakemura ikibazo cy’iyangirika ry’ikirere, ibihugu bikize, ari nabyo nyirabayazana w’iki kibazo, bigasabwa kugira uruhare runini muri uru rugendo, kuko nubwo ari byo byangiza ikirere kurusha ibindi, ibihugu biri mu nzira y’amajyambere nibyo bigerwaho n’ingaruka zikomeye z’iki kibazo.

    Ni muri urwo rwego hari kurebwa uburyo butandukanye, bushobora gutuma ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bibona uburyo bihanganamo n’iyangirika ry’ikirere.

    Bumwe muri ubwo buryo bumaze gutekerezwaho, harimo ubuzwi nka ‘carbon offset.’ Ubu buryo buteganya ko ibihugu, cyangwa ibigo bikize biri mu bihugu byateye imbere, bishobora gukora imishinga ifasha mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, ibyo bikaba umusanzu wabyo muri uru rugendo.

    Buri gihugu ku Isi gifite intego cyihaye mu kugabanya umwuka wangiza ikirere. Kugira ngo iyi ntego igerweho, igihugu gishyiraho ingamba zacyo ku bigo by’ubucuruzi bigira uruhare runini mu kohereza umwuka mwinshi wangiza ikirere (ukunze kuba ari CO2).

    Izo ngamba ziba zigizwe n’umwuka ntarengwa ikigo kiba kitagomba kurenza ku mwaka, ubarwa hagendewe ku ntego igihugu cyihaye.

    Mu gihe rero igihugu, cyangwa se ikigo cy’ubucuruzi, kitageze ku ntego cyihaye, cyangwa cyahawe, kizajya kigira amahirwe ya kabiri yo kugera ku ntego zacyo, aho kizajya gikorana n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere mu gushyiraho igikorwa runaka by’ishoramari, bishobora kugabanya umwuka wangiza ikirere ungana nk’uwo ikigo cy’ubucuruzi cyarengeje kuwo cyemerewe.

    Ibyo bikorwa bishobora kuba gutera amashyamba cyangwa se gufasha igihugu kubaka gukoresha amashanyarazi ashingiye ku zuba, aho kuba peteroli n’ibindi.

    Ingaruka nziza z’umushinga w’igihugu cyangwa ikigo cy’ubucuruzi cyateye inkunga, zizajya zibarwa nk’aho ari uruhare rwacyo mu kugera ku ntego cyihaye zo kurengera ibidukikije, nubwo mu by’ukuri umwuka wangiza cyohereza mu kirere utagabanutse mu buryo bufatika. Icyakora ibi ntibivuze ko ibihugu n’ibigo bikize bitazakomeza kugabanya umwuka wangiza ikirere byoherezayo.

    Kugira ngo ubu buryo bushoboke neza, ntabwo ari ibintu byoroshye kuko bisaba ko imishinga yemejwe ikorerwa amagenzura afatika igapimwa neza, hakarebwa niba koko igikorwa kigiye gukora kizagira ingaruka zateganyijwe.

    Nk’urugero, niba ikigo runaka cyarengeje toni miliyoni 10 ku ngano y’umwuka wangiza ikirere kitagomba kurenza, umushinga kizatera inkunga muri gahunda ya ‘carbon offset’ ugomba kuzagira ubushobozi bwo kugabanya za toni miliyoni 10 mu kirere, cyangwa se gutuma igihugu cyakiriye uwo mushinga kizigabanya ubwacyo.

    Uko byagenda kose ariko, ingano y’igabanuka ry’izo toni z’umwuka wangiza ikirere zizajya zibarwa ku gihugu, cyangwa ikigo cy’ubucuruzi cyateye inkunga, mu gihe igihugu cyakiriye nacyo kizagira inyungu z’uko uwo mushinga uzagifasha mu guhangana n’ingaruka z’iyangirika ry’ikirere, abaturage bacyo bakabona akazi n’ibindi.

    Bitewe n’uko iyi mishinga izajya igenzurwa cyane, ibihugu byinshi bya Afurika ntabwo biragirirwa icyizere cyo gukorerwamo ibyo bikorwa, ari nayo mahirwe u Rwanda ruri kugerageza gufatirana, kugira ngo rwigaragaze nk’ahantu hashobora gukorerwa iyo mishinga kandi ikagira ingaruka zitezwe, yewe bikagaragazwa mu bipimo.

    Ibi biri mu mpamvu Ikigega cya Fonerwa cyashyizweho, ndetse inzego zirimo RDB, REMA, Minisiteri y’Ibidukikije n’izindi, zirajwe ishinga no kugira ngo u Rwanda rwizerwe nk’ahantu ibigo n’ibindi bihugu bishobora gushyira imishinga ifasha mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere,, kandi iyo mishinga ikazatanga umusaruro wemeranyijweho, ukagaragarira no mu bipimo mpuzamahanga.

    Ku Rwanda, ibi ni ingenzi cyane kuko iri shoramari rizagira uruhare mu gufasha igihugu kugera ku ntego zacyo zo kugabanya umwuka wangiza ikirere rwoherezayo, no guhangana n’ingaruka z’iyangirika ry’ikirere.

    Mu nama ya COP26 ikomeje kubera muri Ecosse, u Rwanda rwagaragaje amahirwe y’ishoramari rufite mu bijyanye no kurengera ibidukikije, ndetse Kampeta Sayinzoga, Umuyobozi Mukuru wa BRD iri gufatanya na Fonerwa mu gushyiraho amabwiriza azorohereza abashoramari muri uru rwego, yavuze ko u Rwanda rwamaze kwitegura.

    Yaragize ati “U Rwanda rwakoze umukoro warwo, dufite inzego, dufite uburyo ndetse n’inzira [zanyuzwamo ishoramari rigamije guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere] zirateguye. U Rwanda ruriteguye, ni igihe cyo gushorwamo imari.”

    Icyakora nubwo ‘carbon ‘offset’ ari umushinga utanga icyizere cyane cyane ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere, hari benshi, barimo n’impirimbanyi yo kurengera ibidukikije, Greta Thunberg, banenga iki gitekerezo, bavuga ko gishobora kuzatuma ibihugu n’ibigo byangiza ikirere kurusha ibindi byirara, ntibishyire imbaraga mu kugabanya ingano y’umwuka wangiza ikirere byohereza.

    Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, yabwiye Politico ko izi mpungenge zidakwiye kubaho, na cyane ko Isi nta bundi buryo ifite bwo gukemura iki kibazo mu gihe gito.

    Yagize ati “[Abanenga uburyo bwa carbon offset] bafite ubundi buryo [bwabusimbura]?…amababi y’ibiti azakemura ikibazo cya carbon, siyansi irabyemeza.”

    Uyu muyobozi kandi yaciye amarenga avuga ko ubu buryo butanga icyizere ku bihugu bya Afurika n’ibindi biri mu nzira y’amajyambere, yo kugera ku ntego byiyemeje mu bijyanye no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere.

    U Rwanda rwatangiye gukurura ishoramari ry’imishinga ishobora kurengera ibidukikije

    Ubukungu bw’Isi bushobora gushingira ku mategeko yo kurengera ibidukikije

    Uretse uburyo bwa carbon offset busa nk’ubukiri kwigwaho, hari ibindi bisubizo biri gutekerezwaho bishobora gufasha ibihugu kugera ku ntego yo kugabanya umwuka wangiza ikirere byoherezayo.

    Ubumaze kumenyekana, ndetse bwanatangiye gukoreshwa ku Mugabane w’u Burayi, ni ubuzwi nka ‘carbon market.’

    Ubu buryo bumeze nk’isoko risanzwe, aho Leta zitanga impushya (permits) ku bigo by’ubucuruzi bigira uruhare mu kohereza umwuka wangiza ikirere. Impushya ikigo cyahawe, zizajya ziba zingana n’ingano y’umwuka kitagomba kurenza, cyakenera kuwurenza, kikagura izindi mpushya ku bindi bigo by’ubucuruzi, ariko byo bizaba bifite impushya zirenze ibyo zikeneye bitewe n’uko byohereza umwuka wangiza ikirere mucye ugereranyije n’uwo byemerewe.

    Ubu buryo bwitezweho kuzatuma ibigo byose bigira ishyaka ryo gushyiraho ingamba zirengera ibidukikije, kugira ngo zigabanye umwuka wangiza ikirere byohereza, noneho zibone uko zicuruza impushya nyinshi, bityo zibone inyungu ivuye mu kurengera ibidukikije, yiyongera ku yindi yavuye mu bucuruzi busanzwe. Mu gihe ubu buryo bwashyirwa mu bikorwa mu buryo bwuzuye, bwagabanya umwuka wangiza ikirere woherezwaho ku kigero kiri hagati ya 60% na 80% mu 2050.

    Ubu buryo bwigeze gukoreshwa muri Amerika mu mpera za 1980 ubwo ikirere cy’iki gihugu cyari cyuzuyemo umwuka wa Sulfur dioxide (SO2) waterwaga n’inganda zitanga ingufu. Uburyo bwo kwishyuza inganda zagiraga uruhare runini muri iki kibazo bwatumye zihutira gushyiraho ikoranabuhanga ryatumye zigabanya SO2 zohereza mu kirere, ku buryo mu myaka umunani gusa, hagabanyijwe 20% byawo.

    Icyakora hari impungenge ko ibigo by’ubucuruzi birimo nk’inganda zohereza umwuka wangiza ikirere mwinshi, zishobora kwimuka zikava mu bihugu zihatirwa kwishyura amafaranga y’uko zangije ikirere, zikajya mu bihugu bidafite ayo mategeko, ku buryo ibi bishobora guhindura imiterere y’ubukungu bw’Isi. Uku kwimuka kw’inganda zihunga amategeko azibuza kohereza mu kirere umwuka ucyangiza, kwitwa ‘carbon leakage.’

    Kuri iyi ngingo, ibihugu byasabwe ko mu gihe inganda zatangira kwitwara gutyo, ibicuruzwa byazo byazamurirwa umusoro ku rwego rwo hejuru, ku buryo nta mahitamo zisigarana uretse kubahiriza amabwiriza.

    Agaciro ka carbon market kari kamaze kugera kuri miliyari 194$ mu 2019, izamuka rya 34% ugereranyije n’umwaka wari wabanje, ndetse byitezwe ko kazakomeza kuzamuka cyane mu myaka iri imbere. Icyakora abayobozi barasabwa gushaka uburyo bwo guhangana n’ibibazo birimo ubujura no kubeshya bishobora kuba muri ubu buryo.

    U Rwanda kandi rwashyizwe mu itsinda ry’ibihugu biri kwifuza ko hashyirwaho uburyo bwo gutera inkunga imishinga yo guhangana n’ingaruka z’iyangirika ry’ikirere, bitanyuze mu nzira nka ‘carbon offset’ zigoranye, ahubwo ibihugu bikerekana umushinga, ugashakirwa amafaranga ugahita ushyirwa mu bikorwa. U Rwanda ruri kumwe na Bangladesh, Fuji n’ibindi bihugu bitandukanye biri kugeragerezwamo uyu mushinga.

    Kugeza ubu, Isi ifite ubushyuhe buri kuri dogere Celcius 1,1C, intego akaba ari ukutarenza dogere Celsius 1,5C kuko biramutse bigenze gutyo, imibereho y’abatuye Isi, yaba mu bihugu bikize n’ibiri mu nzira y’amajyambere, yahinduka ku buryo bukomeye cyane.

    U Rwanda rufite imishinga irimo ubwikorezi bw’abantu buzajya bukorwa n’utumodoka duto, dukoresha amashanyarazi

    source : https://ift.tt/3o7sRnh

  • RDC: Imirwano yongeye kwaduka muri Kivu y’Amajyaruguru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bavuye mu byabo berekeza i Bunagana na Jomba mu gihe ingabo za Congo FARDC zakuyemo akazo karenge zigahunga.

    Kigali Today ivugana n’abatuye i Bunagana, bavuze ko bataramenya abateye uko bitwa icyakora bamwe bakeka ko baba abarwanyi ba M23 nubwo nta ruhande na rumwe rwigeze rwigamba iki gitero.

    Abaturage batuye i Bunagana bavuga ko mu masaha ya saa yine z’ijoro aribwo agace ka Cyanzu kari kamaze gufatwa n’abarwanyi bitwaje intwaro.

    Cyanzu na Runyoni hazwi nk’ibirindiro bya nyuma by’umutwe wa M23 mu ntambara yayo iheruka na FARDC muri 2013 ndetse hakaba hamwe mu hantu Gen Sultan Makenga yakoresheje mu guhisha intwaro nyinshi yari yarakuye mu mujyi wa Goma mu kwezi k’Ugushyingo 2012.

    source : https://ift.tt/3bWYfPn