Category: Uncategorized

  • Barahindutse: Reba amafoto ya kera n’ay’ubu y’abakinnyi 10 ba filime za Hollywood #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Sylvester Stallone
    Sylvester Stallone

    Arnold Alois Schwarzenegger (1980 – 2021)

    Arnold Alois Schwarzenegger wamamaye ku izina rya Commando, akomoka muri Autriche. Yavutse ku itariki 30 Nyakanga 1947, ubu agize imyaka 74.

    Arnold Schwarzenegger
    Arnold Schwarzenegger

    Jean-Claude Van Damme

    Jean-Claude Van Damme ni umukinnyi wa filime ukomoka mu Bubiligi. Yavutse ku itariki 18 Ukwakira 1960, yujuje imyaka 60.

    Van Damme
    Van Damme

    Hans Lundgren (1980 – 2021)

    Hans Lundgren wahinduye izina akitwa Dolph Lundgren akomoka muri Suède (Sweden), yavutse ku itariki 3 Ugushyingo 1957, afite imyaka 64.

    Hans Lundgren
    Hans Lundgren

    Chan Kong-sang (1980 – 2021)

    Chan Kong-Sang wahinduye izina akitwa Jackie Chan, akomoka muri Hong Kong. Yavutse ku itariki 7 Mata 1954, agize imyaka 67.

    Jackie Chan
    Jackie Chan

    Thomas John Cruise Mapother IV (1980 – 2021)

    Thomas John Cruise Mapother umenyerewe ku izina rya Tom Cruise muri filime, akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yavutse ku itariki 3 Nyakanga 1962 agize imyaka 59.

    Tom Cruise
    Tom Cruise

    Angelina Jolie Voight (1990 – 2021)

    Angelina Jolie Voight akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yavutse ku itariki 4 Kamena 1975, agize imyaka 46. Ababa batamuzi, yigeze kuba umugore wa Brad Pitt baza gutandukana. Banakinanye filime yitwa Mr & Mrs Nice. Yakinnye no mu yitwa Péché Originel hamwe na Antonio Banderas.

    Angelina Jolie
    Angelina Jolie

    Kate Elizabeth Winslet (1990 – 2021)

    Kate Elizabeth Winslet wamamaye cyane muri filime ya Titanic yitwa Rose, yavutse ku itariki 5 Ukwakira 1975 mu Bwongereza, afite imyaka 46.

    Rose wamamaye muri filime Titanic
    Rose wamamaye muri filime Titanic

    Leonardo Wilhelm DiCaprio (1995 – 2021)

    Leonardo Wilhelm DiCaprio akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki 11 Ugushyingo 1974, afite imyaka 47. Kwamamara kwe abikesha filime ya Titanic ari kumwe na Kate Winselt.

    Leonardo Wilhelm DiCaprio
    Leonardo Wilhelm DiCaprio

    Carlos Chuck Norris (1985 – 2021)

    Carlos Chuck Norris wamenyekanye cyane muri filime z’intambara hagati ya Amerika na Vietnam, yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki 10 Werurwe 1940, ubu agize imyaka 81.

    Carlos Chuck Norris
    Carlos Chuck Norris


    source : https://ift.tt/308gVJG

  • Sierra Leone: Leta yashyizeho igihe cyo kunamira abarenga 100 baguye mu mpanuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikamyo itwaye lisansi yagonganye n’indi modoka hapfa abantu barenga 100 mu murwa mukuru wa Sierra Leone, Freetown, nk’uko byemezwa n’uburuhukiro bw’ibitaro byaho.

    Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ndetse Umukuru w’umujyi wa Freetown, Yvonne Aki Sawyerr, yatangarije ku rubuga rwe rwa Facebook ko mu bahitanywe n’ako kaga harimo abantu bahuruye baje kuvoma lisansi yamenekaga.

    Yavuze ko ibyangiritse byose bitaramenyekana neza ariko abashinzwe umutekano n’abakora ubutabazi bihutiye kugera aho iyo mpanuka yabereye kugira ngo batabare.

    President Maada Bio yavuze ko igihugu kigomba kwigira ku byabaye, akomeza avuga ko abakomeretse bazavurwa ku buntu.

    Yavuze ko hagiye gushyirwaho itsinda rishinzwe kureba ibyabaye, ndetse n’uburyo ibyabaye bitazongera ukundi kuko bibabaje cyane.

    Bivugwa ko nyuma yo kuri uyu wa mbere, amabendera azamanurwa akagezwa hagati mu rwego rwo guha icyubahiro abaguye muri iyo mpanuka.

    Imibare itangazwa na raporo y’umujyi kuri iyi mpanuka ivuga ko abantu 101 baguye muri iyo mpanuka na ho abarenga 100 bagakomereka.

    BBC ndetse n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko atari ubwa mbere muri Sierra Leone haba impanuka zikomeye ndetse zigahitana benshi.

    Bishingirwa ku kuba muri Werurwe, abantu barenga 80 bakomerekeye mu nkongi y’umuriro yibasiye imwe mu midugudu ya Freetown, yimura abaturage barenga 5.000.

    Muri 2017, nabwo abantu barenga 1.000 bahitanywe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi.

    source : https://ift.tt/3F083ox

  • Mu 1641 batanze kanditatire ku kuba abajyanama mu turere izemewe ni 1461 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC
    Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC

    Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, avuga ko abitabiriye baruta abaheruka kwitabira mu matora y’ubushize, kuko impuzandengo ku mwanya umwe uhatanirwa ari abakandida bane.

    Amatora y’abajyanama b’akarere ategerejwe muri buri Karere, hazatorwamo abajyanama 17 aribo bazitoramo abayobozi batatu bagize komite Nyobozi z’uturere.

    Uretse abiyamamaza mu kiciro rusange harimo n’abajyanama biyamamaza muri 30% y’abagore, ndetse hakaba abazahagararira urubyiruko, abafite ubumuga n’abikorera.

    Munyaneza avuga ko abiyamamaza bagomba gukoresha ikoranabuhanga bakirinda guhuza abantu mu kwirinda icyorezo cya Covid-19, akaba yasabye abiyamamaza kwirinda kumanika ibyapa ahahurira abantu benshi.

    Amatora y’abajyanama b’uturere ba 2021 afite umwihariko kuba yaritabiriwe cyane n’abanyamakuru, ibintu bitari bisanzwe.

    Kigali Today ivugana na Eric Nshimiyimana, umunyamakuru wa Rwandanews24 mu Karere ka Rutsiro yagize ati: “Nk’Umunyamakuru nahisemo kwiyamamariza kujya mu nama njyanama ngo ntange umusanzu wanjye mu kubaka igihugu, nkomeza umurongo nk’uwo nari ndimo wo kuvugira abaturage, kuko mu nshingano z’Inama njyanama zibanda mu gukora ubuvugizi. Ikindi cyanteye kwiyamamaza ni uko hari ibibazo byinshi bigaragara muri aka karere bikeneye ubuvugizi ngo bikemuke, nk’aho abikorera batagira kompanyi cyangwa ihuriro bakoresha mu kubyaza amahirwe aka karere gafite.”

    Nshimiyimana akomeza avuga ko ako karere yakoreyemo yasanze gafite igice kinini kingana na 25% by’Amazi y’ikiyaga cya kivu, ariko ayo mazi ndetse n’inkombe zayo bitabyazwa umusaruro ukwiriye nk’uko mu tundi turere bahashyize ibikorwa remezo bikurura ba mukerarugendo.

    Ayo matora yitabiriwe cyane n’abahoze muri komite nyobozi z’uturere bashaka kugaruka mu buyobozi.


    source : https://ift.tt/307RgAQ

  • Kubura umwanya muri federasiyo byaba bigiye gushyira iherezo ku makipe ya UTB yari amaze kuba ubukombe? #rwanda #RwOT

    Amakipe ya Volleyball (abagabo n’abagore) ya Kamunuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB) ashobora gusenyuka, ni nyuma y’uko umuyobozi w’iri shuri akaba n’umuyobozi w’aya makipe, Dr Kabera Callixte abuze umwanya muri komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB).

    Amakuru yasakaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Ugushyingo 2021 ni uko aya makipe yari amaze kuba ubukombe mu mukino wa Volleyball ubuyobozi bw’iri shuri bwafashe umwanzuro wo kuyasenya burundu akavaho.

    ISIMBI yagerageje kuvugana n’umukozi ushinzwe ibikorwa bya buri munsi by’aya makipe(Team Manager), Mucyo Philbert ariko ntibyakunda kuko atitabaga telefoni ye ngendanwa.

    Umwe mu bakinnyi yabwiye ISIMBI ko bataragezwaho uwo mwanzuro ariko babizi ko hamaze iminsi hari inama yiga ku buryo aya makipe yakurwaho.

    Ati 'nta kintu baratubwira natwe turimo kubyumva gutyo. Tumaze iminsi twumva ko harimo kuba inama yo kubyigaho.'

    Kwimwa umwanya muri FRVB kwa Dr Kabera Callixte byaba ari byo bigeye gushyira iherezo kuri aya makipe?

    Kugeza ubu haravugwa byinshi ku cyaba kigiye gutuma aya makipe akurwaho, hari ukuba uwashinze iri shuri Zulfat Mukarubega yaragiye yakira raporo ko aya makipe atwara ishuri amafaranga menshi kandi nyamara nta kintu gifatika yinjiza, ibi bikiyongera ku kuba bivugwa ko abayashinzwe(umuyobozi wa kaminuza n’umushinzwe ubuzima bw’aya makipe) ngo baba hari ukuntu babona inyungu binyuze muri aya makipe.

    Ikindi kintu kinakomeye, ni uko Dr Kabera Callixte, umuyobozi wa UTB wanagize igitekerezo cyo gutangiza aya makipe atishimiye uburyo amatora y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda yakozwemo, byatumye abura amahirwe yo kwiyamamaza, aza no gutakaza umwanya wo kuyobora Inteko Rusange, yahisemo gusesa aya makipe yo muri kaminuza ye.

    Dr Kabera Callixte wari umuyobozi w’ Inteko Rusange, yari umukandida ku mwanya w’umuyobozi wungirije wa mbere w’iri shyirahamwe mu matora yagombaga kuba tariki ya 27 Werurwe 2021.

    Aya matora yaje guhagarikwa na MINISPORTS kuko atari yubahirije amabwiriza, yaje kwimurirwa tariki ya 29 Gicurasi maze Dr Kabera Callixte asanga ahanganye na Ngarambe Raphael waje kumutsinda atorerwa kuyobora FRVB.

    Amakuru avuga ko atishimiye uburyo amatora yakozwemo ari nabyo byamuteye umujinya kubura muri komite nyobozi ya FRVB, akaba ari n’imwe mu mpamvu zigiye gutuma aya makipe yakurwaho.

    Amakipe ya UTB yari amaze kuba ubukombe

    Aya makipe kuva yashingwa ni amakipe yagiye atanga ihangana rikomeye muri Volleyball y’u Rwanda, bigaragara ko yari yaje afite intego y’ibikombe.

    UTB VC(ni ukuvuga iya bagabo), yashinzwe 2016. Ntabwo irabasha kwegukana igikombe cya shampiyona ariko wabonaga iri mu murongo mwiza, nyuma yo gusoza ku mwanya wa 3 muri 2018-19, umwaka wakurikiyeho basoje ku mwanya wa 2, hari nyuma yo gutsindwa na APR VC ku mukino wa nyuma.

    Nubwo itaregukana shampiyona, iyi kipe yagiye itwara ibindi bikombe nk’igikombe cy’Ubutwari 2020, irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba(2019), Gisagara Preseason Tournament 2019 n’ibindi.

    Mu bagore ntabwo byabasabye igihe kinini kuko ikipe yashinzwe 2018, umwaka wayo wa mbere yahise itwara igikombe cya shampiyona. Umwaka wayo wa mbere yegukanye ibikombe 5 muri 7 byakiniwe mu Rwanda. Umwaka wakurikiyeho wa 2019-20 nabwo yahise yongera yisubiza shampiyona.

    Yafashaga abakinnyi bayo mu bijyanye n’amasomo

    Ntabwo byagarukiraga mu gukina Volleyball gusa, iki kigo cyafashaga abakinnyi bacyo kwigira ubuntu, aho bamwe barangije kwiga, abandi barimo nka Niyogisubizo Samuel [Tyson] bari mu mwaka wa nyuma, Murangwa Nelson uheruka gusinyira iyi kipe na we yatangiye kwigayo.

    Mu bagore ikipe yari imaze kuba ubukombe

    No mu bagabo ibikombe byaratwawe

    Dr Callixte Kabera kubura umwanya muri FRVB, biri mu mpamvu zishobora gutuma aya makipe asenyuka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kubura-umwanya-muri-federasiyo-byaba-bigiye-gushyira-iherezo-ku-makipe-ya-utb-yari-amaze-kuba-ubukombe

  • Itangazo: NIYONAGIRA CHRISTELLA yasabye guhindura amazina akitwa NIYONAGIRA PACIFIQUE #rwanda #RwOT

    Uwitwa NIYONAGIRA CHRISTELLA yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa NIYONAGIRA PACIFIQUEmu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoreshaga mu mashuri kuva yatangira kwiga.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-niyonagira-christella-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-niyonagira

  • U Rwanda rwabonye inkunga y’inkingo ibihumbi 300 za Covid-19 rwahawe n’u Bushinwa #rwanda #RwOT

    Izo nkingo ku ruhande rw’u Rwanda zakiriwe na Dr Tuyishime Albert uyobora ishami rishinzwe kurwanya indwara mu kigo gishinzwe Ubuzima (RBC), naho ku ruhande rw’u Bushinwa zitangwa na Wang Jiaxin, umujyanama mu by’umukungu n’ubucuruzi muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda.

    Itangwa ry’izo nkingo ni ikimenyetso kigaragaza ko ibihugu byombi bikomeje ubucuti no gufatanya mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

    Dr Tuyishime wo muri RBC yavuze ko izi nkingo zitagomba kubikwa ahubwo ko zigomba guhita zigezwa aho zitangirwa zigahabwa abo zagenewe, cyane cyane mu turere two hanze ya Kigali, kuko ari ho hashyizwe ingufu.

    Yagize ati: “Ubushobozi ndetse n’ibikenewe kugira ngo zihite zijyanwa burahari, zizatangwa mu turere dutandukanye duhitamo bitewe n’uko icyorezo kimeze, ariko na none n’aho gukingira bigeze muri utwo turere. Igikurikiraho rero iyo tumenye aho zigomba kujya ni ibintu bitarenza amasaha abiri nyuma yo kuzakira, duhita dukorana n’inzego z’ibanze ndetse n’ibitaro ku buryo n’umunsi ukurikiyeho zirara zigeze aho zigomba gutangirwa, bityo abaturage bakaba bashobora gutangira gukingirwa kuri uwo munsi.”

    Inkingo ibihumbi 300 u Bushinwa buhaye u Rwanda ziyongereye ku zindi ibihumbi 200 u Bushinwa bwari bwahaye u Rwanda mu kwezi kwa munani 2021, zose hamwe zikaba ibihumbi 500.

    Izi doze 300,000 twakiriye kimwe n’izindi zose twakira si izo gushyira mu bubiko. Ahubwo mu gihe kitarenze amasaha 24 zigomba kuba zagejejwe hirya no hino mu turere ahakomereje gahunda yo gu #KingiraURwanda #COVID19. @TuyishimeAlbert https://t.co/HLjmMFvxww pic.twitter.com/CdbGf3cgDD

    — Rwanda Biomedical Centre (@RBCRwanda) November 7, 2021

    Source : https://imirasire.com/?U-Rwanda-rwabonye-inkunga-y-inkingo-ibihumbi-300-za-Covid-19-rwahawe-n-u

  • Haribazwa niba kugaruka kwa Kwizera Olivier muri Rayon Sports ari cyo gisubizo cyari gikenewe! #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umunyezamu Hategekimana Bonheur ahawe ikarita itukura kubera gutinza umukino Rayon Sports yanganyijemo na Rutsiro FC ibitego 2-2 ku wa Gatatu, yahise ishyira imbaraga mu biganiro na Kwizera Olivier.

    Uyu mukinnyi wasabaga guhabwa miliyoni 8 Frw ku masezerano y’umwaka cyangwa miliyoni 13 Frw ku myaka ibiri, yemeye gusubira mu kazi nyuma yo guhabwa igice cy’umwaka umwe.

    Kwizera byavugwaga ko afite amasezerana ya Rayon Sports, ariko we atemeraga, aheruka mu izamu ryayo ubwo yanganyaga na Gasogi United igitego 1-1 mu mukino wabereye mu Bugesera muri Gicurasi 2021.

    Kuva ubwo, uyu munyezamu ntiyigeze yongera kugaruka mu kazi ndetse muri Nyakanga, yatangaje ko yasezeye gukina umupira w’amaguru, ariko yisubiraho nyuma y’iminsi 21 ubwo yongeraga guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu 'Amavubi'.

    Nyuma yo kuganirizwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports na bamwe mu bakinnyi bayo, yemeye kongera kuyikinira ndetse ategerejwe mu myitozo mu Nzove, aho iyi kipe yongera gukora nyuma y’iminsi ine y’ikiruhuko.

    Gusa, Kwizera ntari mu bitabiriye imyitozo yo kuri uyu wa Mbere mu gitondo, ariko hari icyizere ko yakorana n’abandi ku mugoroba.

    Rayon Sports yatangiye Shampiyona ya 2021/22 itsinda Mukura Victory Sports igitego 1-0 mbere yo kunganya na Rutsiro FC, izasubukura Shampiyona ihura na Bugesera FC ku wa 20 Ugushyingo, iminsi ine mbere yo kwakirwa na APR FC.

    Mu bakinnyi batazakorana imyitozo n’abandi muri iki cyumweru harimo myugariro Niyigena Clément, Kapiteni wayo Muhire Kevin na Nishimwe Blaise, bose bari mu Ikipe y’Igihugu 'Amavubi’ iri kwitegura imikino izahuramo na Kenya ndetse na Mali mu Itsinda E ry’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.

    Source : https://imirasire.com/?Haribazwa-niba-kugaruka-kwa-Kwizera-Olivier-muri-Rayon-Sports-ari-cyo-gisubizo

  • Bruce Melodie yakoze igitaramo cy’amateka (Amafoto + Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni ibirori by’amateka yakoreyemo igitaramo kibereye ijisho, ashima abakunzi b’umuziki we n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange, kubera imyaka bamaranye abasusurutsa na we bakamushimira ibihangano bye.

    Ahagana saa kumi n’ebyiri zirengaho iminota micye nibwo umushyushyarugamba MC Tino yahamagaye itorero Inganzo Ngari ryaserutse mu mbyino gakondo, nyuma yaho hatangira kuririmba abahanzi batandukanye barimo Papa Cyangwe Dj Toxxyk aza ku rubyiniro avangavanga imiziki, Alyn Sano na we akurikiraho, Niyo Bosco na we ntiyahatangwa yerekwa urukundo n’abafana, Bull Dogg asusurutsa abakunzi ba Hip Hop, umuhanzi Mike Kayihura wagiye werekwa urukundo yunganirwa na Christopher mu ndirimbo ze zagiye zinyura imbaga zitandukanye kugeza kuri Mi casa aherutse gusohora. Nyuma ye nibwo Dj Marnaud yasoreje abandi bahanzi mbere yo kwakirwa k’uwari utegerejwe cyane muri iki gitaramo ari we Bruce Melodie wari wateranyije imbaga.

    MC Tino
    MC Tino

    Ahagana saa Mbili n’iminota 44 nibwo Umunyamakuru wa KT Radio MC Tino wari umushyushyarugamba yahamagaye mugenzi we Arthur Nkusi kuza kumufasha kwakira umuhanzi Bruce Melodie.

    Umushyushyarugamba Arthur Nkusi
    Umushyushyarugamba Arthur Nkusi

    Bruce Melodie yasusurukije abitabiriye igitaramo mu ndirimbo ze nyinshi zakunzwe haba mu Rwanda no mu mahanga, kuva ku ndirimbo yahereyeho mu myaka icumi ishize nka ‘Tubivemo, Telephone, Inkovu,… kugera kuri ‘Sawa Sawa’ aherutse gusohora. Izi ndirimbo yaziririmbiye abakunzi be babarirwa mu bihumbi bari bitabiriye ibi birori maze na bo baramufasha umurongo ku wundi ari na ko bakaraga umubyimba.

    Ni urugendo rw’akazi katoroshye yakoze ko kudahagarara ari na ho abakunzi be bahereye bamubatiza akazina ka ‘Munyakazi’ kubera kudacika intege nk’abandi bahanzi baza nyuma y’umwaka umwe, cyangwa ibiri bakabivamo bakigira mu bindi. Kuri Bruce Melodie imbaraga yatangiranye umunsi wa mbere n’uyu munsi ntizicogora ahubwo ziriyongera.

    Ibirori byakomeje nyuma yo kuririmba nyinshi mu ndirimbo yahereyeho akajya abivanga no gutumira zimwe mu nkoramutima ze muri uru rugendo rwe bagiye bamufasha agitangira umuziki barimo Ama G, Riderman, Dj Pius kugera ku bahanzi bakiri bato na we yaharuriye inzira mu rugendo barimo Kenny Sol.

    Mu gihe kirenga isaha n’igice uyu muhanzi yamaze ku rubyiniro, ahagana ku isaha ya saa tanu n’iminota micye nibwo iki gitaramo cyasojwe, maze abakunzi b’umuziki bari bamaze igihe kirenga umwaka n’igice batizihirwa bataha bakeye ku mutima.

    Yafashe amashusho y
    Yafashe amashusho y’urwibutso nka gihamya ko yari ahibereye bitari inkuru mbarirano
    Bishimiye ko ibitaramo byasubukuwe nyuma y
    Bishimiye ko ibitaramo byasubukuwe nyuma y’ibihe bitoroshye by’icyorezo cya COVID-19

    Abo mu itsinda rya Mackenzie ribarizwamo Nyampinga w
    Abo mu itsinda rya Mackenzie ribarizwamo Nyampinga w’u Rwanda Nishimwe Naomie na bo bari bahari

    Basusurukije abantu ubwo Bruce Melodie yaririmbaga Complete me
    Basusurukije abantu ubwo Bruce Melodie yaririmbaga Complete me

    Producer Element Eleeh utunganya imiziki wanakoreye Bruce Melodie zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe muri iyi minsi
    Producer Element Eleeh utunganya imiziki wanakoreye Bruce Melodie zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe muri iyi minsi
    Muyoboke Alex wabaye umujyanama w
    Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi benshi bakomeye mu Rwanda
    Alyn Sano nyuma yo kuririmba na we yaje akurikira igitaramo ari na ko anyuzamo agacinya akadiho
    Alyn Sano nyuma yo kuririmba na we yaje akurikira igitaramo ari na ko anyuzamo agacinya akadiho
    Gloria Mukamabano, Paul Rutikanga na Rigoga Ruth, abakozi ba RBA na bo ntibahatanzwe
    Gloria Mukamabano, Paul Rutikanga na Rigoga Ruth, abakozi ba RBA na bo ntibahatanzwe
    Umunyamakuru w
    Umunyamakuru w’imyidagaduro Yago ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo

    Symphony Band ni yo yacuranze muri iki gitaramo
    Symphony Band ni yo yacuranze muri iki gitaramo

    Dj Brianne ni umwe mu baryohewe cyane n
    Dj Brianne ni umwe mu baryohewe cyane n’iki gitaramo
    Urukweto Bruce Melodie yaserukanye ku rubyiniro
    Urukweto Bruce Melodie yaserukanye ku rubyiniro

    Kenny Sol (uri hagati) wahoze muri label y
    Kenny Sol (uri hagati) wahoze muri label y’Igitangaza ya Melodie na we yitabiriye iki gitaramo

    Riderman inshuti ya Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bafitanye indirimbo nyinshi. Bruce Melodie yavuze uburyo yahoze ari umufana ukomeye wa Riderman kuva mu buto
    Riderman inshuti ya Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bafitanye indirimbo nyinshi. Bruce Melodie yavuze uburyo yahoze ari umufana ukomeye wa Riderman kuva mu buto

    Abarimo Kate Bashabe ntibigeze bicara kuva ubwo Bruce Melodie yageraga ku rubyiniro
    Abarimo Kate Bashabe ntibigeze bicara kuva ubwo Bruce Melodie yageraga ku rubyiniro

    MC Nkusi Arthur na MC Tino ni bo bayoboye iki gitaramo
    MC Nkusi Arthur na MC Tino ni bo bayoboye iki gitaramo

    Bralirwa muri iki gitaramo yatangarije Abanyarwanda ko Bruce Melodie ari ambasaderi w
    Bralirwa muri iki gitaramo yatangarije Abanyarwanda ko Bruce Melodie ari ambasaderi w’ikinyobwa cyayo Primus
    Dj Pius ubwo yasangaga Bruce Melodie ku rubyiniro bagakorana indirimbo yabo "Ubushyuhe" bafatanyije
    Dj Pius ubwo yasangaga Bruce Melodie ku rubyiniro bagakorana indirimbo yabo “Ubushyuhe” bafatanyije
    Andereya na Peter benshi babamenyeye ku mbuga nkoranyambaga na bo bari baje kwihera ijisho igitaramo cya Melodie
    Andereya na Peter benshi babamenyeye ku mbuga nkoranyambaga na bo bari baje kwihera ijisho igitaramo cya Melodie

    Video: Reba incamake y’iki gitaramo mu mashusho

    source : https://ift.tt/3qgSjt3

  • YouTube Channels zibiba amacakubiri mu Rwanda zishobora gufungwa mu gihe cya vuba #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe n’Umuvugizi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry uyu munsi wagiranye ikiganiro na RBA kuri uyu wa Mbere tariki 08 Ugushyingo 2021.

    Muri iki kiganiro cyagarukaga ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga nka YouTube ikomeje kugaragaramo ibibazo muri ibi bihe kubera ibiganiro bitambukaho birimo n’ibyumvikanamo amagambo agamije kubiba amacakubiri n’apfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    Mu minsi yashize, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu icyenda (9) barimo umuyobozi wa YouTube Channel yitwa Umubavu TV, Théoneste Nsengimana bakurikiranyweho ibyaha birimo gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi, no guteza imvururu muri rubanda binyuze mu biganiro byatambutse kuri YouTube.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry uyu munsi yagarutse ku bitwikira umutaka w’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo bakavugira amagambo kuri YouTube arimo abiba urwangano ndetse n’amacakubiri kimwe n’abapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda iri mu biganiro n’ubuyobozi bw’ikipe cya YouTube gicunga YouTube Channels kugira ngo iyo miyoboro inyuzwaho ibiganiro bibi, ihagarikwe.

    Yagize ati 'Hari ibiganiro biriho byo kugira ngo aba bantu bose bakwirakwiza izi mvugo zo gukurura amacakubiri, zo gupfobya Jenoside, kugira ngo zijye zifungwa.'

    Mu mpera z’ukwezi gushize, Umunyapolitiki Hakuzimana Abdul Rashid wari yatawe muri yombi akekwaho ibyaha birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bishingiye ku magambo yagiye atangaza kuri YouTube.

    Mu mpera za Cicurasi uyu mwaka wa 2021, Aimable Karasira wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, na we yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo icyo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri na byo bikekwa ko yakoze mu biganiro yatambutsaga kuri YouTube.

    Muri uyu mwaka kandi hafunzwe Idamange Iryamugwiza Yvonne na we washinjwaga ibyaha bishingiye ku biganiro yatangiye kuri YouTube Channel, ubu we akaba yarakatiwe gufungwa imyaka 15.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/YouTube-Channels-zibiba-amacakubiri-mu-Rwanda-zishobora-gufungwa-mu-gihe-cya-vuba