Category: Uncategorized

  • Biratangaje kubona umugabo n' umugore bari gutera akabariro hejuru yinzu _inkuru irambuye #rwanda #RwOT

      Mubyukuri, iyo bamwe bavuga ko isi igiye kurangira ureba ugasanga batibeshya. Imibonano mpuzabitsina ntikiri igikorwa cy'ibanga, cyo guhisha muri iki gihe, usanga bamwe bashobora kuyikorera ahantu aho ariho hose kubera ko ahantu hihariye hatagikenewe mugihe kamere ihamagaye, batitaye ku bari iruhande rwabo.
      Muri videwo yafashwe na bamwe mu bakozi bakora muri etaje yo hejuru aho bakorera, igaragaza abashakanye bishimisha bakora imibonano mpuzabitsina hanze batitaye kubashobora kuba bari kureba ibyo barimo.
      Aba bashakanye bafashwe kuri kamera bishimira imibonano muri pozisiyo ya doggy style hejuru yinzu babamo, abakozi nano basa n'abahagaritse akazi bari gutangarira ibiri kubera hejuru y'inzu iri hakurya yabo.
      Aba bombi wabonaga ntacyo babyitayeho kuko bombi bagize ibihe byiza bambaye ubusa buriburi bakorera imibinano mpuzabitsina ku manywa y'ihangu hejuru yinzu yabo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/08/biratangaje-kubona-umugabo-n-umugore-bari-gutera-akabariro-hejuru-yinzu-_inkuru-irambuye/

  • Umunsi wa kabiri wa shampiyona y'ikiciro cya kabiri mu bagabo usize amakipe nka Kirehe FC, Amagaju FC na Sunrise FC zitwaye neza naho AS Muhanga yatakarije i Kigali #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'umupira w'amaguru mu kiciro cy'abagabo 2021-2022 yakomezaga mu mpera z'iki cyumweru dusoje, amakipe ahabwa amahirwe yo kuzamuka mu kiciro cya mbere yitwaye neza mu mikino itandukanye yo mu matsinda yombi.

    Mu mikino yose kuva mu itsinda rya A ndetse n'irya B habonetsemo ibitego 32, ku isonga mu mukino wabonetsemo ibitego byinshi ni uwahuje Kirehe FC na Rugende FC, Sunrise FC na Rwamagana City FC ndetse n'uwahuje Impeesa FC na Nyanza FC iyi mikino yose ikaba yarabonetsemo ibitego 5.

    Amakipe arimo Nyagatare FC, Vision FC, The Winners na AS Muhanga ntiyabashije kureba mu izamu iryariryo ryose kuko ntiyatsinze igitego na kimwe.

    Muri rusange dore uko imikino yagenze yose:

    Ku wa gatandatu 06-11-2021
    𝗚𝗿𝗼𝘂𝗽 𝗔
    Vision FC 0-1 Espérance Sportive de Kigali
    Amagaju FC 1-0 Nyagatare FC
    Impeesa FC 2-3 Nyanza FC

    𝗚𝗿𝗼𝘂𝗽 𝗕
    Intare FC 3-2 UR FC
    Gitikinyoni FC 1-3 Heroes FC

    Ku cyumweru 07-11-2021
    𝗚𝗿𝗼𝘂𝗽 𝗔
    Kirehe FC 3-2 Rugende FC
    Sunrise FC 3-2 Rwamagana City FC

    𝗚𝗿𝗼𝘂𝗽 𝗕
    United Stars 2-0 The Winners
    Interforce FC 1-0 AS Muhanga
    Aspor FC 1-2 Gasabo United

    The post Umunsi wa kabiri wa shampiyona y'ikiciro cya kabiri mu bagabo usize amakipe nka Kirehe FC, Amagaju FC na Sunrise FC zitwaye neza naho AS Muhanga yatakarije i Kigali appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umunsi-wa-kabiri-wa-shampiyona-yikiciro-cya-kabiri-mu-bagabo-usize-amakipe-nka-kirehe-fc-amagaju-fc-na-sunrise-fc-zitwaye-neza-naho-as-muhanga-yatakarije-i-kigali/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunsi-wa-kabiri-wa-shampiyona-yikiciro-cya-kabiri-mu-bagabo-usize-amakipe-nka-kirehe-fc-amagaju-fc-na-sunrise-fc-zitwaye-neza-naho-as-muhanga-yatakarije-i-kigali

  • Perezida Ndayishimiye ugiye i Dubai muri Expo azamarayo iminsi 5 #rwanda #RwOT

    Itangazo ryasohowe n’Ibiro bishinzwe Itangazamakuru n’itumanaho n’ubuvugizi by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Ugushyingo 2021, rivuga ko Perezida Ndayishimiye uyu munsi yerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho yitabira imurika ryiswe Expo2020 Dubai.

    Iri tangazo rikomeza rigira riti 'Urwo ruzinduko rw’Iminsi itanu rubaye mu rwego rwo gutsimbataza umubano w’u Burundi na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.'

    Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Ibiro by’Umuvugizi wa Perezidansi, Evelyne Butoyi, rivuga ko Perezida Ndayishimiye jyana na Madamu we Angeline Ndayishimiye.

    Perezida Evariste Ndayishimiye wakunze kugirira uruzinduko hanze y’Igihugu cye, mu kwezi gushize k’Ukwakira tariki 22 yari yagiye muri Tanzania aho yakiriwe ndetse akanagirana ibiganiro na mugenzi we Madamu Samia Suluhu Hassan na we wari uherutse gusura u Burundi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Perezida-Ndayishimiye-ugiye-i-Dubai-muri-Expo-azamarayo-iminsi-5

  • Shaddyboo yahawe urwamenyo yibasirwa bikomeye nyuma nyuma yo kwiyita umwamikazi wa Africa #rwanda #RwOT

    Shaddyboo nyuma y'uko agiye kuri twitter, yatangiye kuyikoresha cyane ndetse akajya atangira gutungurana bitewe n'ibintu yandikaga abantu batari bamumenyereyeho, ariko akabikora mu buryo bwo gutebya no gushimisha abantu agamije kubaganiriza.

    Ababarizwa kuri Twitter ntibajya baripfana. Nyuma y'ubutumwa bwa Shaddyboo, batangiye kumutera imijugujugu bamubwira ko atazashobora Twitter, nyamara izina yari afite mu myidagaduro rimwemerera kuyobora ari na ko bimeze magingo aya.

    Yifashishije konti ye n'ubundi, yanditse ko ariwe mwamikazi wa Afurika ndetse mu buryo yabyanditsemo wabonaga ko nta nama ari kugisha, ahubwo ahita abaza abafana be ati “Umwami ni nde”.

    I m Africans Queen #africanqueen
    who is King ? pic.twitter.com/kOyzhDZfVG

    — Shaddyboo (@shaddyboo__92) November 6, 2021

    Shaddyboo yifashishije ifoto yambaye imyenda y'umweru ndetse n'imisatsi ari umweru, yicaye ahantu afashe igikombe cy'icyayi cyangwa ikawa maze abwira abantu batandukanye ko ariwe mwamikazi wa Afurika.

    Yagize ati: 'Ndi umwamikazi wa Afurika, umwami ni nde?.'' Mu gushyiraho ayo magambo, yerekanye ko ahamanya nayo maze abimenyesha (Tag) abiyita 'abamikazi' bose, biyita aba Afurika, ababwira ko ariwe wa nyawe.

    Nyuma yo gushyiraho ibyiyumviro bye n'uko abyumva, Shaddyboo yahise ahabwa urw'amenyo n'abakoresha twitter, benshi bamubwira ko yaba umwamikazi w'isibo cyangwa umudugudu. Gusa si bose kuko hari benshi bakunze ibyiyumviro bye, bamubwira ko bamukunda cyane.

    Hari uwitwa Dismas official wamuciriye umugani agira ati'' Baca umugani mwiza ngo ihene yibonye ubwiza igeze imbere barayibaga ushatse wareka kwibona.''

    Naho Ndayisaba Jean de Dieu (Professional Driver) we ati''Umwamikazi abana n”umwami niba utamuzi ubwo warapfakaye.''

    Hari uwitwa Dismas official wamuciriye umugani agira ati'' Baca umugani mwiza ngo ihene yibonye ubwiza igeze imbere barayibaga ushatse wareka kwibona.''

    Naho Ndayisaba Jean de Dieu (Professional Driver) we ati''Umwamikazi abana n”umwami niba utamuzi ubwo warapfakaye.''

    Naho Sebastien Niyo we ati''Ko umwami agabira abantu se wowe niba uri umwamikazi utugabiye iki? Mbwira nguhe momo yanjye unageho akantu ndaq!hahahahaha.''

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/shaddyboo-yahawe-urwamenyo-yibasirwa-bikomeye-nyuma-nyuma-yo-kwiyita-umwamikazi

  • Umugabo n' abasore be babiri bishe abana babiri ba mushiki wabo i Kirehe_ soma inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Kirehe , haravugwa inkuru y' abasore babiri na se ubabyara bo mu Murenge wa Musaza , barakekwaho kwica abana babiri ba mushiki wabo yabyariye iwabo.

    Aba bantu bakurikiranyweho ubu bwicanyi , ngo byabaye mu kwezi gushize k' Ukwakira 2021, nk' uko Ubushinjacyaha dukesha iyi nkuru bubivuga.

    Amakuru avuga ko mu ntangiro z'Ukwakira, umukobwa wabyariye iwabo hariya mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe, yasize umwana we muto w'imyaka itatu ari kumwe na musaza we, agarutse aramubura.

    Nanone tariki 13 Ukwakira 2021, uriya mukobwa wabanaga na se na basaza be, yasize umwana we mukuru w'imyaka 12 ari kumwe na musaza we na none, agarutse aramubura.

    Ngo yabajije uyu musaza we amubwira ko atazi aho ari bituma ahita yiyambaza Umukuru w'Umudugudu amumenyesha ko amaze kubura abana be babiri.

    Tariki 15 Ukwakira 2021, abaturanyi babajije basaza b'uriya mugore aho abana be bari, bababwira ko basanze ba se bababyaranye ariko ntibanyurwa n'icyo gisubizo bahita biyemeza gushakisha.

    Ubwo bariho bashakisha, bageze mu isambu y'uriya muryango, babona ahantu harunze itaka rikiri ribisi bahakandahiye batangira kurigita, basesuruye basangamo umurambo w'umwana muto  ari mu mufuka, barebye nko muri metero eshanu yaho bahasanga undi murambo w'uwo mwana mukuru w'imyaka 12 y'amavuko nawo barawushyize mu mufuka. 

    Bafashe umwe muri basaza be,  yiyemerera ko yafatanyije na se na murumuna we kubica babanje kubaniga barangije babashyira mu mufuka bajya kubataba mu isambu yabo.

    ITEGEKO RIVUGA IKI?

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange

    Ingingo ya 107: Ubwicanyi buturutse ku bushake n'uko buhanwa

    Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/08/umugabo-n-abasore-be-babiri-bishe-abana-babiri-ba-mushiki-wabo-i-kirehe_-soma-inkuru-irambuye/

  • Umugore utwite yakwitwara ate ku bijyanye n’ibyo aha umubiri we? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahanga mu buvuzi bw’umubyeyi n’umwana basaba umubyeyi utwite gusobanuza neza ibyo agiye gufata kandi umuntu wo kwizera utanga izo mpanuro ni muganga wenyine.

    Umugore utwite wese iyo agiye kwa muganga ahabwa ibinini by’umutuku bivugwa ko byongera amaraso. Abenshi mu bagore batwite bibaza impamvu babihabwa, ese umugore utwite wese atakaza amaraso? Ese ni ki akwiye gufata n’icyo adakwiye gufata kugira ngo abungabunge ubuzima bwe n’umwana.

    Ibinini bihabwa umubyeyi utwite byongera amaraso, arabikwiye kabone n’ubwo we abona ayafite inyuma.

    Ibinini ahabwa byitwa Feri, abahanga bavuga ko bigizwe na aside forike irinda ko umwana yavuka adafite urugingo runaka rutakozwe neza mu gihe cy’iremwa ry’ingingo zigize ibice by’umwana.

    Ni byiza ko umugore wese utwite agombwa gufata ikinini cya fer abenshi bavuga ko ari B9 kuva agikeka ko yasamye kugeza abyaye, kuko igira uruhare mu ikorwa ry’umwana.

    Impuguke mu buzima bw’umubyeyi n’umwana, Mbonimpa Anicet, mu kiganiro na KT Radio yasobanuye byinshi birimo ibyo umubyeyi utwite akwiye gufata ndetse n’ibidakwiye.
    Asubiza ikibazo yari abajijwe mu kiganiro niba kunywa (Vin rouge) byongera amaraso, yagize icyo avuga ku binyobwa byose umubyeyi akwiye kunywa byamugirira umumaro n’umwana atwite.

    Ati “Umuntu unywa inzoga, iyo yasamye ni byiza ko agabanya akanywa mu rugero, kuri iyo vin ushobora kunywa akarahuri kamwe cyangwa ubwoko bw’inzoga asanzwe anywa agasomaho gake kuko urebye nabi byagira ingaruka ku mwana utwite”.

    Asubiza abumva ko kunywa inzoga byongera amashereka atari byo, kuko ntaho bihuriye ahubwo umudendezo niwo utuma amashereka yikora. Asaba abari kumwe n’umubyeyi kumwitaho neza uko bikwiye kuko bagira uruhare mu gutuma umusemburo ukora amashereka wikora akabona icyo yonsa umwa.

    Yongeraho ko kugira ibere rinini bidatuma umubyeyi abona amashereka ahubwo umutuzo wonyine niwo ufasha mu misemburo iyakora.

    Ati “Ni byiza ko umubyeyi utwite anywa mazi menshi kuko ariyo amufasha mu ikorwa ry’amazi umwana aba arimo. Kunywa umutobe ukozwe mu mbuto, akirinda imitobe yindi icuruzwa muri za ‘alimentation’ kuko hari ubwo haba harongerewemo ibindi bintu bishobora kwangiza umwana atwite. Ni byiza kubaza muganga ku kinyobwa runaka wumva ushaka kunywa cyane cyane igicuruzwa”.

    Mbonimpa avuga ko hari ababyeyi bafata imiti itandukanye ngo izabafasha kubyara neza atari myiza, kabone n’ubwo wowe nta ngaruka byakugiraho ariko umwana ashobora kwangirika.

    Avuga kubafata ibumba ko abahanga basanze rigizwe n’intungamubiri ziba mu kinini cya feri ariko na none hari ubwo rishobora kwangiza umwana.

    Ahanini ngo rijya aho umwana atuye mu nda ya nyina, rikamwangiza yewe n’indi miti itazwi akenshi iyo ishobora kugira ingaruka ku mwana kuko abahanga bavuga ko umwana ubusanzwe afata umuti nyuma y’ukwezi n’igice kugira ngo bitangiza umwijima we uba ucyoroshye cyane kandi ibyo umubyeyi byose ashyize mu kanwa bigira ingaruka ku mwana uri munda, bityo si byiza gufata ibyo utahawe cyangwa utumvikanyeho na muganga.

    Yongeraho ko imiti umubyeyi afata yose iyo umuganga agiye ku mubyaza abibona kuko hari ibimenyetso biza mu mazi aza iyo umwana agiye kuvuka. Avuga ko ayo mazi ashobora kuza asa n’icyatsi kibisi cyangwa ibyondo bitewe n’ubwoko bw’imiti yafashe bityo kandi ko byangiza umwana.

    Abantu benshi babuzwa ibintu bitandukanye ariko nyamara batabifitiye igihamywa.

    Mbonimpa avuga ko umuntu ufite inda cyane cyane itarengeje amezi atatu akwiye kwitwararika kuko ishobora kuvamo.

    Ati “Umubyeyi utwite si byiza ko yicara kuri moto bitewe n’ibihe arimo ndetse igihe bibaye ngombwa agasaba umumotari kwigengesera, gusimbuka umugozi si byiza, guterura ibiro byinshi, mbese muri rusange imirimo ivunanye si byiza ko umubyeyi ayikora”.

    Umubyeyi utwite nta kurwa iryingo

    Impamvu umubyeyi utwite adakurwa iryingo n’uko iyo bagiye kugukura bagutera ikinya kandi akenshi gisinziriza, gishobora gutuma umwana uri munda apfiramo.
    Icyitonderwa: Bibaye ngombwa ko umubyeyi akurwa iryinyo mu gihe muganga yabonye byihutirwa atategereza ko abayara, icyo gihe inzobere nizo zicara zigasesengura koko igikwiye gukorwa niba nta ngaruka byamugiraho maze agakurwa n’inzobere ku buryo barinda n’umwana.

    Asoreza ku gisubizo kimara amatsiko abakunze kwibaza impamvu akenshi ingano y’umubyeyi itandukanye n’ingano y’umwana abyara.

    Ati “Abantu bakunze kwishyiramo ko umwana uvutse neza agomba kuba afite ibiro byinshi. Umwana wakuze neza aba afite ibiro bibiri n’ibice cyangwa bitatu, iyo bizamutse bikajya hejuru ya bitatu n’igice bitera impungenge”.

    Umwana uvukanye ibiro byinshi cyane ntaba akomeye kuko ashobora no gupfa. Hari ubwo umubyeyi afata ibiryo bitera imbaraga cyane kandi bigizwe n’isukari, ahanini umwana ashobora kuvukana isukari nyinshi akura kuri nyina, bigashobora gutuma umubiri w’umwana woroha ntashobore kurwanya indwa.

    Umugore utwite abahanga bavuga ko agisama mu gihe cy’ibyumweru bibiri na bitatu ashobora kuryama uko ashaka. Iyo inda itangiye kugaragara umubyeyi utwite agirwa inama yo kuryamira urubavu rw’ibumoso kuko umugongo w’umwana uba i bumoso bw’umwana kandi ko icyo gihe aba ameze neza. Bituma kandi umutwe w’umwana wiganisha mu matako y’umwana kugira ngo abashe kuzavuka neza.

    Umugore utwite ni byiza ko yegera muganga ari kumwe n’umugabo we kugira ngo basobanurirwe uburyo bakora imibonano mpuzabitsina kuko uburyo ikorwamo umubyeyi atwite bitandukanye n’igihe adatwite.

    Impamvu yindi nyamukuru ituma umugore utwite ahabwa impanuro na muganga mu bijyanye no gutera akabariro ni uko umugore utwite aba afite imbaraga nke ku buryo igihe akoze imibonano mpuzabitsina nk’ufite imbaraga nyinshi z’umuntu usanzwe udatwite, bishobora gutuma inda avamo.

    source : https://ift.tt/31HAEk3

  • Hakozwe Filime ‘I Bwiza’ igaragaza abungukira mu mvune z’abahanzi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nahimana Clémence asobanura ibyerekeye iyi filime
    Nahimana Clémence asobanura ibyerekeye iyi filime

    Ni filime ivuga inkuru y’umukobwa w’umunyabugeni witwa Gatoni Maya ubona imvune z’abahanzi bakizamuka nyamara ibyiza bakora bikagirira umumaro abandi mu gihe bo usanga bahora mu bukene, akiyemeza kurwana urugamba rutoroshye rwo kugira ngo abahanzi batungwe n’ibyo bakora.

    Nahimana avuga ko iyi filime ‘I Bwiza’ yakozwe ku bufatanye na Imbuto Foundation na Minisiteri y’Urubyiruko, akaba yaratanze umushinga wayo mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 mu marushanwa ya ArtRwanda – Ubuhanzi umushinga w’iyo filime uba umwe mu mishinga 30 yatoranyijwe nk’iyahize iyindi ndetse ihabwa inkunga y’amafaranga n’amahugurwa.

    Nahimana avuga ko mu gutunganya iyi filime bibanze no ku muco n’imibereho y’Abanyarwanda ku buryo uzayireba azamenya ibyo Abanyarwanda bakora n’uko babayeho muri rusange.

    Ati “Twayikoze ku buryo uzayireba azifuza gukora ubukerarugendo bushingiye ku muco ndetse n’ubuhanzi, urugero hagaragaramo nk’imigongo izwi cyane mu muco n’ubuhanzi nyarwanda.”

    Sibomana Gilbert wo muri kampani ikora filime yitwa ‘100 Pixels’ wanagize uruhare runini mu gukora iyi filime ‘I Bwiza’ avuga ko gukora iyi filime bitari byoroshye kuko byabasabaga gukora ibintu byiza kandi mu gihe gito ndetse mu bihe byadutsemo n’icyorezo cya covid-19 aho amasaha yo gukora yabaga ari make. Icyakora ubu bishimira ko barimo kugera ku musozo, agashimira abantu batandukanye babigizemo uruhare.

    Sibomana Gilbert ari mu bakoze akazi kanini kuri iyi filime
    Sibomana Gilbert ari mu bakoze akazi kanini kuri iyi filime

    Nahimana Clémence nyiri iyi filime avuga ko bayikoze bayitondeye ku buryo izaba igaragaza itandukaniro n’andi mafirime abantu bakora huti huti mu gihe gito.

    Ati “Iyi filime ifite umwihariko kuko usanga hari abafata amashusho uyu munsi, ejo agasohoka, ariko twebwe kuko twari tuzi icyo tugambiriye, ntabwo wakora filime wifuza kujyana mu iserukiramuco (Festival) ngo ubikore huti huti. Twakoraga bike kandi neza kugira ngo abazabona ibyo twakoze bazabone itandukaniro.”

    Biteganyijwe ko iyi filime I Bwiza ikirimo kunonosorwa izamurikwa ku mugaragaro mu kwezi gutaha kwa 12.

    Biteganyijwe kandi ko iyi filime izerekanwa mu bitaramo by’iserukiramuco hirya no hino ku isi (Festival) mu rwego rwo kumenyekanisha u Rwanda, ubuhanzi nyarwanda ndetse n’umuco w’u Rwanda, ariko kandi ikazanafasha mu gutanga ubutumwa bwo guha agaciro ibihangano n’imvune z’abahanzi.

    Iyi filime kandi abayikoze mu Kinyarwanda barateganya no kuyishyira mu ndimi z’Igifaransa n’Icyongereza (dubbing) kugira ngo ubutumwa burimo buzagere ku bantu benshi hirya no hino ku Isi.

    Bamwe mu bakinnyi bagaragara muri iyi filime
    Bamwe mu bakinnyi bagaragara muri iyi filime

    Reba agace gato (trailer) k’iyi filime

    source : https://ift.tt/3qddCf7

  • Uganda : Umudepite yanenze Minisitiri ngo yaje mu Nteko yambaye ishati idoze muri Rido bizamura igipindi #rwanda #RwOT

    Amashusho yashyizwe kuri Twitter, na Television ikomeye muri Uganda ya NBS, agaragaramo Depite Muhammad Nsereko yatse ijambo Perezida w’Inteko Ishinga amategeko avuga ku mbogamizi yabonye ubwo Inteko Rusange y’Abadepite yakiraga Minisitiri w’Umutekano, Maj. Gen. Kahinda Otafire.

    Uyu Mudepite wagaragazaga ko anenga uburyo uriya umwe mu bagize Guverinoma yaje yambaye, yagize ati 'Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko nk’uko mubibona, Hon Gen. Kahinda Otafire yaje muri iyi nzu nka Minisitiri w’Umutekano yambaye umwambaro ukoze muri rido.'

    Iyi ntumwa ya rubanda yavugaga ibi abagize inteko bose bari guseka ndetse na Minisitiri ubwe ari gukubita igitwenge, yakomeje agira iti 'Kumubona yambaye ikintu gisa nka rido bigaragaza agasuzuguro yagiriye iyi Nteko Ishinga Amategeko.'

    Ako kanya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yahise aha ijambo Minisitiri Gen. Kahinda Otafire asubiza Depite Nsereko agira ati 'Ndashaka kumenyesha abagize Inteko Ishinga Amategeko by’umwihariko Depite Nsereko ko iyi Nteko atari inzu yerekanirwamo imideri. Iyi shati [ayikoraho] bayita Mandela.'

    Perezida w’Inteko Ishinga amategeko yahise amenyesha Depite Nsereko ko iriya shati yambawe na Gen. Kahinda Otafire ari umwambaro wakorewe muri Africa kandi ko iyi myambaro yemewe mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Ako kanya ariko undi Mudepite yahise yaka ijambo avuga ko nubundi ku myambarire ya Gen. Kahinda Otafire hari ikiburaho.

    Ati 'Ndagirango nsabe Gen. Kahinda Otafire ko iyo wambaye ishati ya Mandela ufunga igipesu cya nyuma cyo hejuru none rwose ndagusabye funga icyo gipesu.'

    Perezida w’inteko Ishinga Amategeko yahise asaba uyu Mudepitekazi kujya gufungira Minisitiri Gen. Kahinda Otafire icyo gipesu, undi ahita atambukana ingoga ajya kugifunga ariko Gen. Kahinda Otafire ashaka kubanza kumwangira gusa bigera aho arabyemera.

    Ibi byose byabaga ibitwenge ari byose mu nteko Ishinga Amategeko.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Uganda-Umudepite-yanenze-Minisitiri-ngo-yaje-mu-Nteko-yambaye-ishati-idoze-muri-Rido-bizamura-igipindi

  • FPR n’Interahamwe bose ni Abanyarwanda, kuba banyita umukozi wabo bombi biranshimisha-Jean Luc #rwanda #RwOT

    Musana Jean Luc uherutse kugirana ikiganiro na UKWEZI TV, akavuga ko yakuze uri umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi ndetse yemera umurongo w’uyu muryango anitabira ibikorwa byawo ku bwinshi ariko ko 'uko umuntu agenda akura agenda abona indi reality [ukundi kuri].'

    Icyo gihe yari yavuze ko aho atangiriye umurongo we mushya unagamije gushinga ishyaka rye, hari abavuze ko ari gukorana n’Interahamwe zasize zikoze Jenoside Yakorewe Abatutsi mu gihe ariko hari n’abandi bavugaga ko ari gukorera FPR-Inkotanyi mu buryo bwo kuyobya uburari.

    Musana Jean Luc yavuze ko ashaka gutanga umucyo kuri iyi ngingo y’abakomeje kumubonera mu iyo ndorerwamo y’amasura abiri, akavuga ko we icyo agamije ari ugukorera Abanyarwanda bose.

    Ati 'N’abo banshinja gukorana na FPR, FPR na yo ni Abanyarwanda, abavuga ko ari ab’Interahamwe, bose ni Abanyarwanda. Abanyarwanda twese tugomba kubana'

    Avuga ko bitangaje kuba bamwe bamwita umukozi w’Interahamwe abandi bakamwita uwa FPR-Inkotanyi 'ariko njyewe biranshimisha kuko ngomba kuba umukozi w’abo bantu bose kuko abo ni bo Banyarwanda ndi gukorera nyine.'

    Avuga ko kuba yaragiye muri Politiki, byamugizeho ingaruka kuko yanafashe umwanzuro wo gusaba ababyeyi be kwitandukanya na we kugira ngo nihagira ikimubaho kitazabageraho.

    Avuga kandi ko hari n’abakomeje kumutera ubwoba ariko ko kugeza ubu yamaze kwiyemeza ku buryo ntakikimutera ubwoba.

    Ati 'Umbwira ngo azamfunga cyangwa azanyica…Ntabwo mfite ubwoba bwo gufungwa mu buryo ubwo ari bwo bwose nafungwamo nta nubwo rwose mbitinya, nta nubwo mfite ubwoba bwo gupfa nuburyo bwose wanyicamo, gusa icyo nemera cyo ni uko nzubahiriza amategeko 100%.'

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/FPR-n-Interahamwe-bose-ni-Abanyarwanda-kuba-banyita-umukozi-wabo-bombi-biranshimisha-Jean-Luc

  • Minisitiri Gatabazi yemeje ko nta muntu uzajya gutora atarikingije Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV

    Minisitiri Gatabazi ushima uburyo Abanyarwanda bakomeje kwirinda icyorezo cya Covid-19, avuga ko n’amatora mu nzego z’ibanze arimo gushoboka kubera uburyo Abanyarwanda bakomeje kwirinda, atanga icyizere ko n’amatora y’abajyanama ku rwego rw’akarere azakunda.

    Agira ati “Abarimu bose barakingiwe, abakozi ba Leta barakingiwe, abanyeshuri muri kaminuza barakingiwe, n’abatarakingirwa barimo gukorerwa gahunda. Abacuruzi mu masoko, mu maduka, abakozi mu mahoteli abo bose barakingiwe, ni yo mpamvu rero babandi bari kure bitarageraho na bo bazagerwaho. Amatora yashobotse kubera Covid-19 yamanutse, amatora yashobotse kubera twagaragarije Leta ko ashoboka kandi Covid-19 ntikwirakwizwe, kandi abantu bose bazajya gutora ku rwego rw’akarere bazaba bakingiye, kandi bazaba bapimwe nta muntu uzandura cyangwa ngo yanduze abandi.”

    Minisitiri Gatabazi adaciye ku ruhande avuga ko abantu bagomba kwikingiza kuko abatazabikorwa bashobora gutangira kubibazwa.

    Yagize ati “Ntabwo bikwiriye ko abakozi bipimishije, bikingije, umukozi umwe yanga kwikingiza, narangiza ngo ajye agaruka aha abazaniye kabutindi, ntabwo bikwiriye ko umwarimu utarakingiwe yajya imbere y’abanyeshuri, ntabwo bikwiriye ko umukozi kwa muganga ajya kuvura abarwayi atarikingije”.

    Ati “Ni yo mpamvu mu minsi iri imbere nitumara kubona inkingo zihagije abaturage bose bagomba kuzihabwa barazihawe, utarazihawe agomba kubazwa impamvu rimwe na rimwe akaba yakumirwa. Niba tumaze gukingira abantu mu Mujyi wa Kigali, kubwira abantu ko uzajya muri hoteli azaba yarikingije ntabwo waba umuhemukiye, ubwiye abanyeshuri bo muri kamunuza ko tumaze kubakingira, utarakingiwe atazaza ngo yinjire, ariko ibyo bizaza hamaze kuboneka inkingo zihagije ku buryo buri wese zimugeraho.”

    Yaburiye abakora ibikorwa byo guhimba ibyemezo bigaragaza ko bikingije kandi bitarabayeho ko bidakwiye.

    Minisitiri Gatabazi ati “Twabonye hano abahimba ibyemezo bigaragaza ko bikingije bagatanga amafaranga bitarabayeho kubera imyemerere, iyo myemerere yaba imaze iki.”

    U Rwanda rufite umuhigo wo gukingira 40% by’abagomba gufata inkingo za Covid-19, mu gihe mu ntangiriro z’ugushyingo abamaze gukingirwa bageze kuri 25%.

    Tariki ya 7 Ugushyingo 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Abanyarwanda bamaze guhabwa urukingo doze ya mbere bari miliyoni enye n’ibihumbi 370, mu gihe abarangije gufata inkingo zombi ari miliyoni ebyiri n’ibihumbi 195.


    source : https://ift.tt/3CVmKIR