Category: Uncategorized

  • Umusore w'imyaka 19 wasimbutse muri rya gorofa riheruka kugwira abari baririmo yaciye ibintu #rwanda #RwOT

    Umusore w'imyaka 19 yatangaje benshi kubera ukuntu yabashije kurokokera ku igorofa rya Ikoyi riheruka guhirima rigahitana abakozi bivugwa ko basaga 100.Yavuze ko kurokoka iriya mpanuka ari igikorwa cy'Imana.

    Uyu mugabo w'ahitwa Imo uzwi ku izina rya William Nwachukwu yavuze ko yari aryamye mu igorofa rya 4 ry'iyi nzu,hanyuma yumva iyi nyubako iri kunyeganyega.

    Kubera gutinya,uyu mugabo yashatse kurokora ubuzima bwe niko gusimbuka aturutse mu igorofa rya 4 yinjira mu nyubako iri hafi.

    Inyubako ya Ikoyi iherutse gusenyuka, yahitanye ubuzima bw'abantu benshi ariko kugeza ubu hamaze kuboneka 38, barimo umwubatsi wayo Femi Osibona umurambo we uherutse gukurwa munsi y'imyanda.

    Uyu musore yabaye ikimenyabose kuri interineti nyuma y'ifoto yeigaragaza ishati yuzuye umukungugu ku mbuga nkoranyambaga nk'umuntu wasimbukiye mu nyubako yari hafi, bityo arokoka ibyabaye.

    Uyu musore yagize ati “Ati: 'Nari ndyamye mu igorofa rya kane ubwo biriya byabaga maze kunyeganyega ku inzu birankangura. Sinzi uko nashoboye gusimbuka mva mu nyubako. '

    Amakuru avuga ko iyi nyubako yarimo kubakwa yari ifite amagorofa 21.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umusore-w-imyaka-19-wasimbutse-muri-rya-gorofa-riheruka-kugwira-abari-baririmo

  • Yakingishije igipangu inzoka kugira ngo abapangayi be batinjira batamwishyuye #rwanda #RwOT

    Umugabo usanzwe afite amazu muri Kenya yakoze agashya akinga urugi rw'igipangu akoresheje inzoka nzima kugira ngo abapangayi akodesha batinjira.

    Abapangayi bakodesha amazu y'uyu mugabo batashye mu rugo bananiwe ariko ntibashobora kwinjira mu nzu zabo kubera ko nyir'inzu yari yafunze irembo n'inzoka nzima.

    Amakuru avuga ko nyiri aya mazu ukomoka muri Kenya uzwi ku izina rya Samuel Kioko yavuze ko abapangayi bananiwe kwishyura ibirarane by'ubukode by'ukwezi kwa Nzeri na Ukwakira.

    Igitangaje,nubwo inzoka itari iboshywe cyangwa ngo ibuzwe kugenda mu buryo ubwo aribwo bwose, yagumye kuri iri rembo itimutse, byatumye abantu bavuga ko iyi nzoka ishobora kuba ari uy'umupfumu.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yakingishije-igipangu-inzoka-kugira-ngo-abapangayi-bamwishyure

  • Biratangaje: Umugore yaguwe gitumo nyuma y'imyaka 50 aba mu mwobo||nguko uko yabaye(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubyeyi umaze imyaka 50 aba mu 'mwobo' yabonetse bitunguranye nk'uko yasakaye kuri instagram ibigaragaza.

    Nkuko bitari byitezwe, uyu mugore ngo amaze igihe kinini aba mu mwobo wacukuwe, ariko arawusakara neza ku buryo wagirango ni inzu ya nyakatsi,uyu mugore yasohotsemo aseka kandi bigaragara ko nta kibazo afite.

    Uyu mwobo umugore yabagamo ufite ubwinjiriro bumwe gusa, ku buryo yinjiramo abanje kwihinahina nk'inyamaswa.

    Source : https://yegob.rw/biratangaje-umugore-yaguwe-gitumo-nyuma-yimyaka-50-aba-mu-mwobonguko-uko-yabayevideo/

  • Igituntu cyagabanutseho 41% mu myaka 20 ishize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko muri 2035 igituntu cyaba cyacitse burundi
    Biteganyijwe ko muri 2035 igituntu cyaba cyacitse burundi

    Ubundi kugira ngo hamenyekane niba indwara yaragabanutse hagenderwa ku ijanisha cyangwa se kuri raporo itangwa buri mwaka n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku buzima, aho iyo raporo iba ikubiyemo imibare ya buri gihugu.

    Umukozi ukuriye ishami rishinzwe gukumira no kurwanya indwara y’igituntu muri RBC, Byiringiro Rusisiro, avuga ko bimenyekana hagendewe ku mibare y’ubwandu iba yagaragaye imbere mu gihugu ariko ikagereranywa n’abaturage bose batuye mu gihugu.

    Ati “Mu 2000 abarwayi b’igituntu icyo gihe babaga ari 96 ku baturage ibihumbi 100, muri raporo yatanzwe umwaka ushize byagaragaye y’uko ari abarwayi 57 ku baturage ibihumbi 100, habaye kugabanukaho 41% ugereranyije n’imibare yariho mu 2000, ndetse na raporo umuryango w’abibumbye watanze umwaka ushize irabigaragaza”.

    Kugira ngo indwara y’igitungu igabanuke kuri icyo kigero ni uko igihugu cyashizemo imbaraga n’ubushobozi bwose, kandi ngo bikaba bikinakomeje kugira ngo hazabeho kukirandura burundu, kuko ariyo ntego y’Umuryango w’Abibumbye ku isi mu mwaka wa 2035.

    Ngo indwara y’igituntu ikunze kwibasira ibihaha kurusha ibindi bice by’umubiri, nk’uko Byiringiro abisobanura.

    Ati “Igituntu gikunze kwibasira 85% by’ingingo z’ibihaha, kuko izo mikorobe zikunda ahantu hari umwuka, kubera ko ibihaha byinjiza umwuka ni na ho izo mikorobe zikunze kwiyongerera, 15% rero bikaba izindi ngingo”.

    Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali bagaragaza ko indwara y’igituntu bayizi kuko usanga basobanukiwe uburyo yanduramo, ariko kandi ngo hari n’abatabisobanukiwe neza ku buryo basanga hakwiye gukorwa ubukangurambaga bwimbitse.

    Augustin Nsegimana avuga ko azi ko iyo ndwara yandurira mu kuba abantu basangirira ku muheha, itabi, cyangwa se kuba umuntu uyirwaye ashobora gukorora akwegereye kandi atapfutse ku munwa, gusa ngo ntabwo abenshi bayisobanukiwe.

    Ati “Akenshi ntabwo abantu bayisobanukiwe, ni yo baba bayisobanukiwe hari igihe batabyitaho cyane, bitewe na sosiyete arimo hari igihe batabiha agaciro, cyangwa se abenshi ntibabe banabisobanukirwa ko ari yo, kuko nko mu bimenyetso ishobora kuba igaragaramo, hari igihe jye uko naba mbicyeka undi ataba ariko abicyeka, mbona habaho ko ubuyobozi bubikangurira abanturage”.

    Indwara y’igituntu ngo iterwa n’agakoko kitwa Basille de Koch, kakaba kandurira mu mwuka, kuko iyo kageze mu bihaha kororoka, bityo tukamunga ingingo z’ibihaha, ku buryo iyo umubiri wananiwe kuba wadukumira ngo unatwice, bituma haza ibimenyetso by’uko utwo dukoko twarenze imbaraga z’umubiri.

    Ibyo bimenyetso bikaba bigizwe n’icyo umuntu yakwita simusiga cy’inkorora itinda ku muntu ku buryo yarenza ibyumweru bibiri, hakabamo umuriro, ikizibakanwa aho umuntu aba yumva adashaka kurya, kugabanuka kw’ibiro, kubira ibyuya byinshi bikunze kuza nijoro, gusa ngo hari n’igihe umuntu anakorora igikororwa kirimo amaraso.

    Uretse kuba indwara y’igituntu ifata ibihaha, ngo iyo mikorobe zabaye nyinshi zishobora gufata izindi ngingo zirimo mu nda, mu myanya myibarukiro, impyiko, amagupfa, ubwonko ndetse n’uruhu.

    source : https://ift.tt/3ocxFHM

  • REG yatangiye kuvugurura imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi mu Majyaruguru n’Uburengerazuba – #rwanda #RwOT

    Uko igihugu kigenda gitera imbere kandi, ni nako inganda zirushaho kwiyongera, nazo zigakenera amashanyarazi menshi atuma zibasha gukora nta kidobya.

    By’umwihariko mu bice by’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, sitasiyo yahagezaga amashanyarazi yari imwe gusa iherereye i Musanze ahitwa Camp-Belge.

    Iyi sitasiyo niyo yakiraga amashanyarazi iyakuye ku ngomero za Mukungwa na Ntaruka, ikayageza mu miyoboro iyajyana mu bice bitandukanye harimo uwa Gisenyi wayagezaga mu bice bimwe bya Musanze na Gakenke, Nyabihu, Rubavu, Ngororero na Muhanga ndetse n’uwa Kinigi uyageza mu bice bimwe by’Akarere ka Musanze.

    Umuyobozi ushinzwe imishinga yo kubaka imiyoboro minini n’inganda z’amashanyarazi Theoneste Higaniro, avuga ko uburebure bw’umuyoboro wa Gisenyi bwatumaga bigorana gukemura ibibazo byabagaho ndetse bigatuma habaho ibura ryumuriro rya hato na hato.

    Ati “Buriya uko umuyoboro w’amashanyarazi ugenda uba muremure cyane, ugenda utuma habaho gucikagurika kwa hato na hato, n’umuriro ugera ku baturage ukaba udahagije. ucika intege ku buryo hari aho ugera ukaba muke. Biba bisaba ko ku ntera runaka, hajyamo sitasiyo iyashyira ku gipimo cyiza, hakanubakwa indi miyoboro iyajyana mu duce dutandukanye iyavana muri iyo sitasiyo”.

    Higaniro avuga kandi ko kugabanya uburebure bw’umuyoboro binoroshya no gukemura ibibazo byavuka.

    Ati “Tekereza nk’ikibazo cyavukaga ku muyoboro ujya Rubavu, ari nk’igiti cyiguyemo, kuzamenya aho byabereye bifata umwanya munini. Ariko iyo ugabanijwemo uduce twinshi, birihuta kurushaho”.

    Uko sitasiyo ya Camp belge yavuguruwe

    Sitasiyo ya Camp Belge yubatswe kera mu gihe abakeneraga umuriro bari bake cyane. Niyo yagombaga gufasha mu kwakira amashanyarazi no kuyageza mu bice by’Amajyaruguru n’uburengerazuba.

    Higaniro avuga ko iyi sitasiyo mu miterere yayo, yakiriraga ahantu hamwe umuriro uva ku ngomero zombi za Mukungwa na Ntaruka, akaba ari naho hafatira imiyoboro yose iwujyane mu bice binyuranye.

    Ati “Bene ubwo buryo bwo kuvana imiyoboro yose ahantu hamwe bugira imbogamizi nyinshi, kuko butuma ikibazo kibaye hamwe gihita gikwira n’ahandi. Bivuze ko ikibazo cyashoboraga guturuka ku ruganda rumwe cyangwa ku muyoboro umwe, cyashoboraga gutuma Amajyaruguru n’Uburengerazuba hose habura umuriro.”

    Avuga ko mu kuyivugurura, yahawe ibice bitandukanye maze buri muyoboro uyishamikiyeho uhabwa inzira yawo yihariye ndetse yongererwa n’inzira zafatirwaho n’inganda nini bituma uruganda rwa sima rwa “Prime cement” ruhabwa umuyoboro warwo wihariye.

    Ati “Twakoze ku buryo buri muyoboro wakura umuriro ku ngomero za Mukungwa cyangwa Ntaruka, ikibazo cyaba ku muyoboro w’urugomero rumwe, undi muyoboro uva ku rundi rugomero wakomeza gukora bitagize ingaruka ku bafatabuguzi mu gihe hashakishwa aho ikibazo cyaturutse.”

    Higaniro avuga ko ubu buryo buzatuma icikagurika ry’amashanyarazi rigabanuka ndetse ryanabaho rikamara umwanya muto cyane.

    Sitasiyo nshya ya Nyabihu nayo izagira akamaro kanini

    Iyi sitasiyo yubatse mu Mudugudu wa Ruzuba, mu Kagari ka Rugeshi, Umurenge wa Mukamira, mu Karere ka Nyabihu. Ni yo sitasiyo ya mbere yujujwe muri aka Karere.

    Nk’uko Higaniro abisobanura, iyi sitasiyo izagabanya uburebure bw’umuyoboro wagezaga amashanyarazi muri Nyabihu ugakomeza na Rubavu aturutse kuri sitasiyo ya Camp Belge muri Musanze.

    Ati “Uyu muyoboro wari ukabije kuba muremure cyane kuko wazengurukaga Amajyaruguru n’Uburengerazuba, ku bilometero hafi 700. Iyi sitasiyo rero izadufasha kugabanya uburebure bwawo no kuwucamo ibice bitatu bitandukanye byose bikazaba bifatiye kuri iyi sitasiyo.”

    Iyi sitasiyo ya Nyabihu izifashishwa mu gutanga amashanyarazi mu bice bitandukanye biherereye muri Nyabihu, Rubavu, Rutsiro, Ngororero ndetse na Musanze. Izafasha kandi mu kugeza amashanyarazi ku nganda ziherereye mu turere twa Musanze, Nyabihu, Rubavu na Muhanga.

    Iyi sitasiyo izakira kandi amashanyarazi aturutse ku rugomero rwa Giciye ya Gatatu ruherutse kuzura mu mwaka ushize, bityo ikaba yanifashishwa mu kunganira sitasiyo ya Camp Belge igihe cyose yahura n’ikibazo.

    Imirimo yo kubaka iyi sitasiyo ubu yararangiye. Higaniro avuga ko imirimo isigaye ubu kugira ngo iyi sitasiyo itangire gukoreshwa ari ukurangiza kubaka umuyoboro w’amashanyarazi uzavana umuriro ku ruganda rw’amashanyarazi rwa Mukungwa (110KV). Uyu muyoboro nawo uri hafi kuzura.

    Imibare igaragazwa na REG yerekana ko kugeza ubu abasaga 67% bamaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda.

    Sitasiyo ya Camp Belge iri i Musanze

    Imiyoboro ihuza urugomero rwa Mukungwa na sitasiyo ya Nyabihu igeze kure yubakwa

    source : https://ift.tt/3H0sy69

  • Rwatubyaye Abdul yatanze impamvu Rayon Sports iri muzihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona #rwanda #RwOT

    Myugariro w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'umupira w'amaguru (Amavubi) Rwatubyaye Abdul , n'ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia yatangaje ko ikipe ya APR FC, AS Kigali na Rayon Sports imwe muri zo izegukana igikombe cya shampiyona.

    Tariki 30 Ukwakira 2021, nibwo shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2021-2022 yatangiye, abantu benshi bakaba babona ko igikombe kiri hagati ya APR na AS Kigali gusa.

    AMAKURU / IMIKINO / IMYIDAGADURO / MU MAHANGA / MU RWANDA
    Rwatubyaye Abdul yavuze impamvu aha Rayon Sports amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona
    November 8, 2021 – by Dusabimana Faustin – Leave a Comment

    Myugariro wo hagati mu Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' n'ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia yavuze ko ikipe ya APR FC, AS Kigali na Rayon Sports imwe muri zo izegukana igikombe cya shampiyona.

    Tariki 30 Ukwakira 2021, nibwo shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2021-2022 yatangiye, abantu benshi bakaba babona ko igikombe kiri hagati ya APR na AS Kigali gusa.

    Mu kiganiro Rwatubyaye Abdul yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports na yo ifite ijambo ku gikombe cy'uyu mwaka.

    Ati 'N'ubwo ntakurikira imikino muri shampiyona yo mu Rwanda ariko abakinnyi b'amakipe yo mu Rwanda benshi nzi ubushobozi bwabo, ikipe ya APR FC, AS Kigali na Rayon Sports zifite amahirwe menshi ku gikombe'.

    'Impamvu Rayon Sports nyishyira mu makipe ahatanira igikombe n'uko ifite abakinnyi beza nka Muhire Kevin, Niyigena Clement, Nishimwe Blaise n'abandi benshi, ikindi kandi abafana bemerewe kugaruka ku kibuga ni kimwe mu bizafasha Rayon Sports'.

    Iyi kipe itozwa na Irambona Masudi Djuma iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka w'imikino wa 2018-2019 ubwo yatozwaga n'Umunya-Brazil Roberto Olivier Goncalves do Calmo.

    Rwatubyaye yavuye mu Rwanda asinyishijwe na Sporting Kansas City muri Gashyantare 2019 ariko iyi kipe yaje kumutanga mu ikipe ya Colorado Rapids na yo ikina mu cyiciro cya mbere muri USA, imugurana umukinnyi wo hagati witwa Benny Feilhaber wigeze kuyikinira mbere muri 2013-2017.

    Rwatubyaye yakuriye mu bakinnyi b'ingimbi (academy) ba APR FC aho yavuyemo yerekeza muri APR FC ayigiriramo ibihe byiza mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports yavuyemo mu mwaka wa 2019 yerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Urutonde n'amanota:

    1. As Kigali -6pts
    2.APR FC -6
    3.Rayon Sports -4
    4.Gasogi utd -4
    16.Etoile de l'Est 0pt -5

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rwatubyaye-abdul-yatanze-impamvu-rayon-sports-iri-muzihabwa-amahirwe-yo

  • Huye:Ku myaka 7 y’amavuko Louange Ora yerekan… – #rwanda #RwOT

    Izere Louange Ora, ku myaka 7 y’amavuko , ni umwana wavukanye ubwenge buvanze n’impano yo kuririmba , yiga  mu mashuri abanza umwaka wa 2. Umubyeyi w’uyu mwana,Yankurije Ariane, aganira na InyaRwanda yavuze ko uyu mwana we yavukanye impano itangaje bityo akaba azakora ibishoboka byose ntapfukirane impano ye .

    Umuryango wa Louange Ora  ukunda kwiyegereza Imana cyane, dore ko Nyina aririmba nawe muri Korali, ibyatumye uyu mwana akura akunda kuririmba indirimbo z’Imana n’iz’ubuzima busanzwe, ariko zirimo ubutumwa buri wese yakumva. Louange Ora amaze kugira indirimbo 5 harimo izabanje zihimbaza Imana , izishima ababyeyi, aho yongeyeho indi isingiza igihugu nk’umubyeyi we, ikubiyemo ubutumwa bwerekana ibyagezweho nk’imiyoborere myiza no kuba hakenewe imbaraga z’urubyiruko 'mu kubaka u Rwanda rushya”.

    Umubyeyi wa Louange Ora, akomeza avuga ko akarusho ni uko umwana we ari umuhanga mu ishuri, bityo ko akora indirimbo nk’igihembo cyo kuba yatsinze neza ku ishuri, ibi bituma yiga ashyizeho umwete kuko aba aziko natsinda ababyeyi bazamujyana muri Studio gukora indirimbo n'ubwo nabo badafite ubushobozi buhagije. Mu mikorere ya muzika, Louange Ora afashwa n’ababyeyi be ariko bitavuze ko hari umubonyemo impano akifuza kumufasha atamufasha, yegera ababyeyi be bagafatanya.

    Gahongayire ari kumwe na Louange Ora 

    KANDA HABO WUMVE IMIHIGO YACU BY LOUANGE ORA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111223/huyeku-myaka-7-yamavuko-louange-ora-yerekana-ko-ari-impano-itangaje-aho-yasohoye-indirimbo-111223.html

  • Ibibuga byindege 5 bya mbere biteye amabenge… – #rwanda #RwOT

    Muri uru rutonde rw'ibibuga bw'indege biteye amabengeza ku isi, higanjemo cyane ibibuga byo ku mugabane wa Aziya nk'Ubuyapani na Koreya. Mu gukora uru rutonde harebwa uburyo inyubako zo ku bibuga zubatse n'ibindi bikorwaremezo bihagaragara.

    Reka turebere hamwe urutonde rw'ibibuga bw'indege 5 bya mbere, biteye amabengeza ku isi muri uyu mwaka 2021.

    5. Munich International Airport

    Ikibuga mpuzamahanga cya Munich ni ikibuga cya kabiri mu kubaho urujya n'uruza rw'abantu benshi mu Budage nyuma y'ikibuga mpuzamahanga cya Frankfort, kikaba icya 9 mu Burayi mu kubabo urujya n'uruza rw'abantu benshi ku isi. Mu mwaka 2019 habaruwe abantu miliyoni 47,9 banyuze kuri icyi kibuga. Ku rwego rw'isi kiza ku mwanya wa 15. Mu bwiza kikaza ku mwanya wa gatanu ku isi. Icyi kibuga kandi uhasanga inyubako zisa neza cyane.



    4. Incheon International Airport

    Iki kibuga nicyo kibuga cy'indege kinini muri Koreya y'epfo, kikaba giherereye mu gace ka Incheon. Iki kibuga ni nacyo kigwaho indege zirimo abagenzi baba baje gusura umurwa mukuru wa Koreya y'epfo ariwo Seoul.



    3. Hamad International Airport

    Icyi kibuga nicyo kibuga cy'indege mpuzamahanga kiri mu gihugu cya Qatar, kikaba giherereye mu majyepfo y'umurwa mukuru wa Qatar, Doha. Iki kibuga cyahoze cyitwa New Doha International Airport cyaje guhindurirwa izina cyitirirwa umugabo witwa Hamad Bin Khalifa Al Thani wahoze ari Emir wa Qatar.



    2. Haneda International Airport

    Ikibuga mpuzamahanga cy'indege cya Tokyo kizwi ku izina rya Haneda. Ni kimwe mu bibuga by'indege 2 bigwaho indege zitwaye abagenzi, bava ndetse n'abajya mu mugi wa Tokyo mu Buyapani. Haneda Airport ni kimwe mu bibuga by'indege bisa neza cyane ku isi.



    1. Singapore Changi Airport

    Ikibuga cy'indege cya Changi muri Singapore, abahagera batangazwa n'uko cyubatse kuko hameze nk'umugi muto. Kuri iki kibuga uhasanga amarestora, amaduka, inzu z'ibihangano by'ubugeni, pisine zo kogamo, ibiraro byo mu kirere bizwi nka Canopy bridge biteye amabengeza. Ndetse muri uyu mwaya 2021 cyabaye icya mbere ku isi ku rutonde rwakozwe n'ikigo Skytrax nk'ikibuga cyiza ku isi, mu bushakashatsi bwakorewe ku bagenzi bahanyura bababaza uko bakira servisi bahabwa. Si ibyo gusa kuko cyaje no mu bibuga by'indege bisukuye ku isi.


     

    Src: Business Insider & Infos-10 & Love Explorin

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111222/ibibuga-byindege-5-bya-mbere-biteye-amabengeza-ku-isi-2021-urutonde-111222.html

  • Abagore batwite basabwe kwirinda filime z'urukozasoni n'amashusho ateye ubwoba #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana cyasabye ababyeyi  kwirinda kwereka abana bato amashusho yo ku bikoresho by'ikoranabuhanga nka televiziyo, telefone, mudasobwa n'ibindi. Abagore batwite nabo basabwe kwirinda gutinda kubikoresha by'ikoranabuhanga kandi bakagendera kure filime ziteye ubwoba n'iz'urukozasoni.

    Ibi iki kigo kibivuze mugihe Ubushakashatsi bwamaze kugaragaza kwereka abana bato amashusho yo ku bikoresho by'ikoranabuhanga bibagiraho ingaruka zitanduka zirimo no gusinzira nabi.

    Nishimwe Aimable ,ni umuyobozi wungirije W'ishuri  ry'incuke ryitiriwe Fondation Ndayisaba Fabrice. uyu agaragaza zimwe mu ngaruka zo kwerekana abana bato amashusho ku bikoresho by'ikoranabuhanga ahereye ku ngero z'abana bakira.

    Ati ' Nk'urugero abana bari muri nursery ya gatatu bakiza hari abazaga kubera kureba amafilime menshi cyane ugasanga umwana aratunga mugenzi we intoki ngo ashaka kumurasa ariko buhoro buhoro uko tugenda tubakurikirana bagenda bahinduka'.

    Ubushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara n'umuhanga  umuhanga mu by'imikorere y'imitsi ndetse no mu by'imitekerereze ,umunyakanada  Joël Monzée bugaragaza ko amashusho yo ku bikoresho by'ikoranabuhanga nka televiziyo, telefone, mudasobwa n'ibindi ngo abangamira imikurire y'ubwonko bw'abana bakiri bato, cyane cyane abayareba kenshi.ikindi ngo bishobora gutuma umwana agira ibibazp byo gusinzira nabi cga akagira umubyibuho ukabije . Bamwe mubaturage barimo nababyeyi bavuga ko nabo bazi ingaruka zo kwereka abana bato amashusho yo ku bikoresho by'ikoranabuhanga .

    Umwe ati 'Ikibi ni amafilime y'urukozasoni ,ay'imirwano ,arimo ibyuma'.

    Undi nawe ati 'Njye mbona atari ngombwa ko umwana yekwerekwa amashusho nkayo cyereka yakuze akaba ariwe ubyikorera akabireba we yarakuze atakiri umwana .'

    Undi nawe ati ' Umwana niba yareba filime zino z'imirwano ejo ashobora kujya gukora ibyo yabonye ugasanga bimuviriyemo gukomereka.'

    Ikigo cy'igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana cyasabye ababyeyi  kwirinda kwereka abana bato amashusho yo ku bikoresho by'ikoranabuhanga nka televiziyo, telefone, mudasobwa n'ibindi. Abagore batwite nabo basabwe kwirinda gutinda kubikoresha by'ikoranabuhanga kandi bakagendera kure filime ziteye ubwoba n'iz'urukozasoni.  Robert Ford ahinzwe kurinda abana ihohoterwa rikorewe kuri Murandasi mu kigo cy'igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana.

    Ati ' Kumara umwanya muremure cyane ku ikoranabuhanga kuri za telephone cyangwa za murandasi bituma umwana byamuhungabanya mubuzima busanzwe mu gihembwe cya mbere kugeza ku meza icyenda umwana ari munda ya nyina ni ukuvuga ngo iyo nyina ahora kuri murandasi amara igihe kirekire kuri murandasi bimubuza amasaha ahagije yo  kuruhuka bifite ingaruka ku mwana niba yiriwe areba televisiyo akareba ibiganiro bimutera umujinya .Ku bana b'incunke bo turi kugenda dukangurira ababyeyi y'uko bagira uruhre rukomeye no kurinda umwana muri icyo kiciro  n'uko yabyifatamo mu ibyo y'ikoranabuhanga'.

    Iby'uko abana bato uasnaga berekwa amashusho yo ku  ikoramabuhanga ngo biterwa n'iterambere ryaryo ku isi . Kuri ubu u Rwand ruri gutegura imfashanygisho izajya yifashihwa nabantu mu ngeri zinyuranye mu kurinda abana mu byiciro binyuranye ingaruka mbi zaterwa no gukoresha ikoranabuhanga.

    The post Abagore batwite basabwe kwirinda filime z'urukozasoni n'amashusho ateye ubwoba appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/08/abagore-batwite-basabwe-kwirinda-filime-zurukozasoni-namashusho-ateye-ubwoba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abagore-batwite-basabwe-kwirinda-filime-zurukozasoni-namashusho-ateye-ubwoba

  • Hon. Bamporiki yitabiriye Umunsi Mpuzamahaga w’Abanditsi muri Senegal #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hon. Bamporiki Edouard yasabye abanditsi b’Abanyafurika gukorera hamwe no gukemura ibibazo by’umugabane wabo bakoresheje wino n’ubwenge bwabo.

    Yagize ati: ‘‘Ndasaba abanditsi b’Abanyafurika kwandika ibitabo bivuga ukuri kwacu n’amateka yacu, gukorera hamwe no kongera ubufatanye burambye mu rwego rwo gukemura ibibazo duhura na byo kuko ababiri baruta umwe.”

    U Rwanda rwatumiwe nk’Igihugu cy’Icyubahiro muri uyu Munsi Mpuzamahanga w’Umwanditsi Nyafurika urimo kubera muri Sénégal kubera uruhare rugaragaza mu gushyigikira ibikorwa by’inganda ndangamuco cyane cyane mu ruganda rw’ubwanditsi.

    Hon. Bamporiki Edouard yagize ati: “Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu cyerekezo cy’impinduka, yafashe iya mbere mu guteza imbere inganda ndangamuco by’umwihariko uruganda rw’ubwanditsi kuko ari icyiciro cya ngombwa cyane. Ndashimira Guverinoma ya Sénégal yatumiye u Rwanda nk’Igihugu cy’Icyubahiro mu kwizihiza uyu munsi mukuru. Ubu butumire buragaragaza ubufatanye bw’ibihugu byombi bushingiye ku bucuti butajegajega n’ubufatanye bw’abaturage bacu.”

    Umunsi Mpuzamahanga w’Umwanditsi Nyafurika watangiye kwizihizwa tariki ya 7 Ugushyingo 1992, biturutse ku bufatanye bw’Ishyirahamwe Nyafurika ry’Abanditsi (Panafrican Writers Association – PAWA), kuva icyo gihe abanditsi b’Abanyafurika bakomeje gukorera hamwe ngo ubwanditsi bwabo bugire ijambo mu ruhando mpuzamahanga.

    Avuga kuri ibi, Umunyamabanga wa Leta, Bamporiki Edouard yagize ati : ‘‘Iyo twizihiza uyu munsi tuzirikana cyane abagore n’abagabo b’abanditsi b’Abanyafurika bagize uruhare mu kumurikira uyu mugabane wacu binyuze mu nyandiko zabo. Ndashimira abanditsi b’abahanga b’Abanyasenegali by’umwihariko Léopold Sédar Senghor wahoze ari Perezida wa Sénégal wamenyekanye cyane nka Perezida w’umusizi n’umwanditsi; ndashimira kandi Umwanditsi ukiri muto cyane Mohamed Mbougar Sarr uheruka kwegukana igihembo cya 2021 cyahize ibindi mu irushanwa rimaze imyaka 118 rizwi ku izina rya Prix Goncourt; ibi ni ibigaragaza ko Afurika ifite impano, ni ibigaragaza ko dufite abanditsi b’abahanga ba none n’ahazaza.”

    Mu bikorwa bitandukanye byateguwe mu rwego rwo kwizihiza uyu Munsi Mpuzamahanga w’Umwanditsi Nyafurika, u Rwanda rwaserukiwe n’abanditsi batatu aribo: Prof. Jean Marie Vianney Kayishema, Louis Munyaburanga Basengo na Nyirishema Célestin.

    source : https://ift.tt/3bUKC3r