Category: Uncategorized

  • Amashuri aracyategereje ‘Muvelo’ yemerewe na MINEDUC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muvelo zimwe zabuze ibikoresho byo kuzisena bituma zikererwa kugezwa ku mashuri
    Muvelo zimwe zabuze ibikoresho byo kuzisena bituma zikererwa kugezwa ku mashuri

    Ikigo Rwanda Polytechnic (RP) gishinzwe Amashuri Makuru y’Imyuga n’Ubumenyingiro (IPRC) kivuga ko ari cyo cyahawe isoko ryo gukora muvelo zagenewe amashuri yose mu gihugu akeneye kugaburirira abana ku ishuri.

    Umuyobozi Mukuru wa RP, Dr James Gashumba, yabwiye Itangazamakuru ko bahawe isoko ry’Amafaranga y’u Rwanda miliyari ebyiri, bakaba barakoze muvelo ibihumbi bitanu nk’uko babisabwe.

    N’ubwo izo muvelo zakozwe hari ibigo by’amashuri birimo Urwunge (GS) rwa Kagugu Catholique rw’i Kinyinya mu Karere ka Gasabo, bivuga ko bikomeje guhangayikishwa n’imirire mibi kandi idahagije y’abana, kuko bitarahabwa muvelo byemerewe.

    Umuyobozi wa GS Kagugu, Jean Baptiste Habanabashaka avuga ko bafite abanyeshuri 1,700 biga mu mashuri yisumbuye hamwe n’abandi 1,300 biga mu mashuri abanza mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu, bose bakeneye gufatira amafunguro ku ishuri ariko basangiye muvelo imwe (yo guteka uburisho bw’ibishyimbo).

    Avuga ko iyo muvelo batayitekeramo umuceri cyangwa umutsima w’ibigori (kawunga) ngo bihaze abo bana bose, bikaba ngombwa guhora bateka imvungure z’ibigori buri gihe, kandi na zo ntizishye neza bitewe n’uko baba bashyizemo nyinshi.

    Habanabashaka yagize ati “Turacyategereje muvelo zitaraza zigomba gutangwa na MINEDUC, twakabaye twaraguze izacu ariko bitewe n’uko twemerewe iza MINEDUC byaba ari ugusesagura amafaranga y’ikigo, turarya ibigori gusa kandi mu bubiko huzuye kawunga n’umuceri.”

    Umwe mu bakozi ba Minisiteri y’Uburezi bashinzwe gukwirakwiza muvelo mu mashuri, Vedaste Rwigamba, avuga ko n’ubwo muri IPRC Kicukiro huzuye muvelo zakozwe, ngo hakibura ibikoresho byo kuzisena (polishers) kugira ngo bazitange zitunganyijwe neza.

    Rwigamba avuga ko hari muvelo zabanje gukorwa zigatangwa ku mashuri amwe n’amwe, icyiciro cya kabiri kikaba kizatangwa mu cyumweru gitangira kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2021 mu turere tw’Umujyi wa Kigali hamwe n’utwa Ngororero, Nyabihu na Huye.

    Rwigamba yagize ati “Aho i Kagugu ndareba ko bari ku rutonde, ariko uturere twa Gasabo na Kicukiro tuzatangira guhabwa muvelo ku itariki 15 iyo gahunda imare iminsi 10, hanyuma mu matariki 25 y’Ugushyingo tuzatangira kuzubakira amaziko (installation)”.

    IPRC Kicukiro ivuga ko imaze gukora muvelo 5,000
    IPRC Kicukiro ivuga ko imaze gukora muvelo 5,000

    Rwigamba avuga ko hari amashuri arenga ibihumbi bibiri hirya no hino mu gihugu agomba guhabwa muvelo, ariko akaba atazazibonera rimwe bitewe n’uko bazabanza kuzitunganya no kuzitera ku ziko, ndetse no guhugura abashinzwe imicungire yazo ya buri munsi.

    Buri muvelo mu zirimo gukorerwa muri IPRC nta yigurwa amafaranga ari munsi ya miliyoni ebyiri, ariko hari izigeza kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500 bitewe n’uko ziba ari nini.

    Gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri iteganya ko umubyeyi azajya atangira umwana amafaranga 94 (ni hafi 100Frw) ku munsi, Leta na yo imutangire 56Frw ku munsi.


    source : https://ift.tt/303L6BG

  • Nyanza : Yishwe cyangwa yakoze impanuka ?…Urujijo ku mugabo basanze muri ruhurura yapfuye #rwanda #RwOT

    Uyu witwa Munyankindi Paul, umurambo we wabonywe n’umuturage mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 07 Ugushyingo 2021.

    Nzamurambaho Jonas wabonye bwa mbere umurambo wa nyakwigendera, yahise amenyesha inzego na zo zahise zihutira kuhagera.

    Umurambo Wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzumwa.

    Abatuye muri kariya gace gaherereyemo iriya ruhurura, bavuga ko hasanzwe hateye impungenge kuko imbaho zitinze iriya ruhurura ari nke kandi zidakomeye.

    Aba baturage bavuga ko binashoboka ko nyakwigendera yakoze impanuka akagwa muri iriya ruhura kubera uburyo itinze agahita ahasiga ubuzima mu gihe hari n’abakeka ko yaba yishwe n’abagizi ba nabi.

    Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buvuga ko hakekwa ko uriya muturage yaguye muri iriya ruhurura nubwo inzego z’iperereza zatangiye kurikora kugira ngo hamenyekane icyateye ruriya rupfu.

    Bizimana Egide uyobora Umurenge wa Busasamana, yagize ati 'Kugeza ubu ntiharamenyekana icyo yazize ariko RIB yatangiye iperereza.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyanza-Yishwe-cyangwa-yakoze-impanuka-Urujijo-ku-mugabo-basanze-muri-ruhurura-yapfuye

  • Kirehe : Abahungu babiri na Se bakurikiranyweho kwica abana ba mushiki wabo bakabataba mu isambu yabo #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha dukesha iyi nkuru bunakurikiranye aba bantu, buvuga ko buriya bwicanyi bwabaye mu kwezi gushize k’Ukwakira 2021.

    Mu ntangiro z’Ukwakira, umukobwa wabyariye iwabo hariya mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe, yasize umwana we muto w’imyaka itatu ari kumwe na musaza we, agarutse aramubura.

    Nanone tariki 13 Ukwakira 2021, uriya mukobwa wabanaga na se na basaza be, yasize umwana we mukuru w’imyaka 12 ari kumwe na musaza we na none, agarutse aramubura.

    Ngo yabajije uyu musaza we amubwira ko atazi aho ari bituma ahita yiyambaza Umukuru w’Umudugudu amumenyesha ko amaze kubura abana be babiri.

    Tariki 15 Ukwakira 2021, abaturanyi babajije basaza b’uriya mugore aho abana be bari, bababwira ko basanze ba se bababyaranye ariko ntibanyurwa n’icyo gisubizo bahita biyemeza gushakisha.

    Ubwo bariho bashakisha, bageze mu isambu y’uriya muryango, babona ahantu harunze itaka rikiri ribisi bahakandahiye batangira kurigita, basesuruye basangamo umurambo w’umwana muto ari mu mufuka, barebye nko muri metero eshanu yaho bahasanga undi murambo w’uwo mwana mukuru w’imyaka 12 y’amavuko nawo barawushyize mu mufuka.

    Bafashe umwe muri basaza be, yiyemerera ko yafatanyije na se na murumuna we kubica babanje kubaniga barangije babashyira mu mufuka bajya kubataba mu isambu yabo.

    ITEGEKO RIVUGA IKI ?

    Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

    Ingingo ya 107 : Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa

    Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kirehe-Abahungu-babiri-na-Se-bakurikiranyweho-kwica-abana-ba-mushiki-wabo-bakabataba-mu-isambu-yabo

  • #AMAVUBI: Abakina hanze babiri bageze mu myitozo, mu gihe batatu ba APR FC batitabiriye imyitozo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘AMAVUBI” ikomeje imyitozo igamije gutegura imikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi, aho Amavubi azakira Mali ku itariki ya 11 Ugushyingo 2021 kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, naho Kenya bakazayisura ku itariki ya 15 Ugushyingo 2021.

    Imyitozo iri kubera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo
    Imyitozo iri kubera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo

    Abakinnyi babiri Djihad BIZIMANA na Emery MVUYEKURE bamaze kugera mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu, aho Djihad yageze mu Rwanda ejo mu gitondo akaba yanakoranye na bagenzi be, mu gihe umunyezamu Emery Mvuyekure we agaragara mu myitozo y’uyu munsi.

    Sugira Ernest yongeye guhamagarwa
    Sugira Ernest yongeye guhamagarwa

    Abandi bakinnyi barimo TWIZERE Buhake Clément na RAFAEL York nabo bategerejwe kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Ugushyingo 2021, ndetse na IMANISHIMWE Emmanuel ukina muri FAR Rabat yo muri Maroc.

    Amavubi arakora imyitozo nijoro kuko umukino uzaba Saa kumi n
    Amavubi arakora imyitozo nijoro kuko umukino uzaba Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba

    Ku rundi ruhande, mu bakinnyi batanu ba APR FC bari bahamagawe ababashije kwitabira imyitozo ni Nshuti Innocent na Nsanzimfura Keddy, mu gihe Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco na Kwitonda Allain “Bacca” bo batitabiriye aho bivugwa ko bagize ibibazo by’uburwayi.

    Urubuga rwa Interineti rw’ikipe ya APR FC ku wa Gatanu tariki 05/11/2021 rwari rwatangaje ko abakinnyi bose ba APR FC bahamagawe baza kwitabira imyitozo, gusa bakaba batarabashije kuhagera bose.

    source : https://ift.tt/3EVBrwc

  • Kirehe: Umugabo n’abahungu be bakurikiranyweho kwica abana ba mushiki wabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo bwicanyi bwakorewe mu Murenge wa Musaza, mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba. Hakozwe ipererereza, inzego zishinzwe umutekano zifatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze babaza nyina w’abo bana avuga ko abo bana yababyariye iwabo aho yabanaga na se na basaza be.

    Mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi ngo yabuze umwana we mukuru, hanyuma no ku itariki ya 13 z’ukwa cumi 2021 nabwo yasize umwana we muto w’imyaka itatu iwabo ari kumwe na musaza we, agarutse aramubura, amubaza aho umwana we ari amusubiza ko atahazi. Nyina w’abo bana ngo yahise yiyambaza Umukuru w’Umudugudu amubwira ko amaze kubura abana be babiri, kandi ko atazi irengero ryabo.

    Ku wa 15 Ukwakira 2021 mu gitondo abaturanyi bakimenya ko abana be yababuze bahise babaza basaza be babanaga mu nzu bababwira ko abo bana bagiye kwa ba se bababyara, barangije bafata umwanzuro wo gushakisha ahantu hose bageze mu isambu ya sekuru babona ahantu harunze igitaka kikiri kibisi bahakandagiye batangira kurigita basesuruye basangamo umurambo w’umwana muto ari mu mufuka, barebye nko muri metero eshanu yaho bahasanga undi murambo w’uwo mwana mukuru w’imyaka 12 y’amavuko na wo barawushyize mu mufuka. Bafashe umwe muri basaza be, yiyemerera ko yafatanyije na se na murumuna we kubica babanje kubaniga barangije babashyira mu mufuka bajya kubataba mu isambu yabo.

    Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha ivuga ko nibaramuka bahamwe n’icyaha bazahanishwa ingingo ya 107 y’itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho riteganya igifungo cya burundu.

    source : https://ift.tt/3mRULnG

  • U Bushinwa bwahaye u Rwanda inkingo ibihumbi 300 za Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Izo nkingo ku ruhande rw’u Rwanda zakiriwe na Dr Tuyishime Albert uyobora ishami rishinzwe kurwanya indwara mu kigo gishinzwe Ubuzima (RBC), naho ku ruhande rw’u Bushinwa zitangwa na Wang Jiaxin, umujyanama mu by’umukungu n’ubucuruzi muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda.

    Itangwa ry’izo nkingo ni ikimenyetso kigaragaza ko ibihugu byombi bikomeje ubucuti no gufatanya mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

    Dr Tuyishime wo muri RBC yavuze ko izi nkingo zitagomba kubikwa ahubwo ko zigomba guhita zigezwa aho zitangirwa zigahabwa abo zagenewe, cyane cyane mu turere two hanze ya Kigali, kuko ari ho hashyizwe ingufu.

    Yagize ati “Ubushobozi ndetse n’ibikenewe kugira ngo zihite zijyanwa burahari, zizatangwa mu turere dutandukanye duhitamo bitewe n’uko icyorezo kimeze, ariko na none n’aho gukingira bigeze muri utwo turere.”

    Ati “Igikurikiraho rero iyo tumenye aho zigomba kujya ni ibintu bitarenza amasaha abiri nyuma yo kuzakira, duhita dukorana n’inzego z’ibanze ndetse n’ibitaro ku buryo n’umunsi ukurikiyeho zirara zigeze aho zigomba gutangirwa, bityo abaturage bakaba bashobora gutangira gukingirwa kuri uwo munsi.”

    Inkingo ibihumbi 300 u Bushinwa buhaye u Rwanda ziyongereye ku zindi ibihumbi 200 u Bushinwa bwari bwahaye u Rwanda mu kwezi kwa munani 2021, zose hamwe zikaba ibihumbi 500.

    Izi doze 300,000 twakiriye kimwe n’izindi zose twakira si izo gushyira mu bubiko. Ahubwo mu gihe kitarenze amasaha 24 zigomba kuba zagejejwe hirya no hino mu turere ahakomereje gahunda yo gu #KingiraURwanda #COVID19. @TuyishimeAlbert https://t.co/HLjmMFvxww pic.twitter.com/CdbGf3cgDD

    — Rwanda Biomedical Centre (@RBCRwanda) November 7, 2021

    source : https://ift.tt/3H3b5tO

  • Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ryerekeje mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Saa yine za mu gitondo ku isaha y’i Kigali nibwo itsinda ry’icyiciro cya 4 ry’abapolisi 160 bahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali bayobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Marie Grace Uwimana.

    Aba bagiye gusimbura bagenzi babo bayobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Jeannette Masozera bari bamaze umwaka mu butumwa bw’amahoro mu Mujyi wa Juba muri Sudani y’Epfo.

    Commissioner of Police (CP) George Rumanzi ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda ni we waherekeje abapolisi berekeje muri Sudani y’Epfo, anakira abagarutse kandi abashimira imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byatumye batahukana imidari y’ishimwe.

    CP Rumanzi yagize ati “Dutewe ishema no kuba mutahukanye imidari y’ishimwe. Ni ikimenyetso cyerekana ko mwitwaye neza, mugasohoza inshingano mwatumwe n’Igihugu ndetse n’iz’Umuryango w’Abibumbye.”

    SSP Gaston Nsanzimana, mu izina ry’umuyobozi w’itsinda ryari risohoje ubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, yishimiye inama n’ubufasha bahawe n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda kuko ari byo byabafashije kunoza inshingano zo kubungabunga amahoro.

    Ati “Gukurikiza impanuro twahawe mu gihe cyo kugenda ndetse n’inama twagiriwe turiyo ni byo byadufashije kunoza inshingano zo kubungabunga amahoro no kwita ku bagizweho ingaruka n’intambara hagamijwe kubagarurira icyizere cy’ubuzima.”

    SSP Nsanzimana yavuze ko usibye ibikorwa byo kubungabunga amahoro bakoze, banagize n’uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage ndetse no kubasobanurira uruhare rw’umuturage mu mutekano urambye.

    Iyi nkuru dukesha Polisi y’u Rwanda ivuga ko buri mwaka, u Rwanda rwohereza amatsinda y’abapolisi abiri (2) mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

    Itsinda rya mbere ni irigizwe n’abapolisi 160 biganjemo ab’igitsina gore, rikorera ubutumwa mu murwa mukuru Juba. Irindi tsinda rigizwe n’abapolisi 240 rikorera ubutumwa ahitwa Malakal mu Ntara ya Upper Nile.

    source : https://ift.tt/3ES8HnU

  • Lionel Messi yasohokanye umugore we ku manara wa Eiffel barasomana biratinda #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa PSG,Lionel Messi yasohokanye umugore Antonella Roccuzzo imbere y'umunara wa Eiffel ubwo aba bashakanye bishimiraga umugoroba w'urukundo i Paris.

    Uyu mukinnyi ukomoka muri Argentina utari gukina kubera imvune yari yambaye ikote rirerire mu gihe umufasha we nawe yari yarimbye cyane.

    Madamu Antonela yari yahuje n'umugabo we,kuko yari yambaye umukara n'inkweto ndende muri uyu mugoroba w'urukundo bakoreye muri hoteri nziza ya Shangri-La.

    Madamu Messi yasangije amashusho yabo kuri konte ye ya Instagram hamwe na videwo yerekana bari gufata amafunguro

    Aba bashakanye bari kugerageza kumenya aho batuye nyuma yo kwimuka bakava muri Barcelona bari bamazemo imyaka 22.

    Messi yaravuzwe cyane ubwo yajyaga muri Paris Saint-Germain nyuma yuko ikipe ya Barca yahozemo idashoboye kumusinyisha kubera ubukene.

    Uyu mukinyi w'imyaka 34 yinjiye mu ishuri rikomeye rya ruhago rya La Masia kuva mu 2000 aza guhinduka umukinnyi w'igitangaza.

    Ariko ihungabana ry'ubukungu I Nou Camp ryatumye iyi kipe idashobora guha uwatwaye Ballon d'or inshuro esheshatu amasezerano mashya – nubwo yashakaga kuhaguma.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yasohokanye-umugore-we-ku-manara-wa-eiffel-barasomana-biratinda

  • Abapolisi 160 biganjemo ab’igitsinagore bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo #rwanda #RwOT

    Aba Bapolisi bagize icyiciro cya kane, bahagurutse i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 07 Ugushyingo 2021 ahagana saa yine za mu gitondo bayobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Marie Grace Uwimana.

    Aba bagiye gusimbura bagenzi babo bayobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Jeannette Masozera bari bamaze umwaka mu butumwa bw’amahoro mu Mujyi wa Juba muri Sudani y’Epfo.

    Commissioner of Police (CP) George Rumanzi ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda niwe waherekeje abapolisi berekeje muri Sudani y’Epfo, anakira abagarutse kandi abashimira imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byatumye batahukanye imidari y’ishimwe.

    CP Rumanzi yagize ati 'Dutewe ishema no kuba mutahukanye imidari y’ishimwe. Ni ikimenyetso cyerekana ko mwitwaye neza, mugasohoza inshingano mwatumwe n’Igihugu ndetse n’iz’umuryango w’abibumbye.'

    SSP Gaston Nsanzimana, mu izina ry’umuyobozi w’itsinda ryari risohoje ubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, yishimiye inama n’ubufasha bahawe n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda kuko aribyo byabafashije kunoza inshingano zo kubungabunga amahoro.

    Ati 'Gukurikiza impanuro twahawe mu gihe cyo kugenda ndetse n’inama twagiriwe turiyo nibyo byadufashije kunoza inshingano zo kubungabunga amahoro no kwita ku bagizweho ingaruka n’intambara hagamijwe kubagarurira icyizere cy’ubuzima.'

    SSP Nsanzimana yavuze ko usibye ibikorwa byo kubungabunga amahoro bakoze, banagize n’uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage ndetse no kubasobanurira uruhare rw’umuturage mu mutekano urambye.

    Buri mwaka, u Rwanda rwohereza amatsinda y’abapolisi abiri (2) mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

    Isinda rya mbere ni irigizwe n’abapolisi 160 biganjemo ab’igitsina gore, rikorera ubutumwa mu murwa mukuru Juba. Irindi tsinda rigizwe n’abapolisi 240 rikorera ubutumwa ahitwa Malakal mu Ntara ya Upper Nile.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Abapolisi-160-biganjemo-ab-igitsinagore-bagiye-mu-butumwa-muri-Sudani-y-Epfo