Category: Uncategorized

  • Abasirikare bakuru 20 ba RDF bitabiriye amahugurwa y’indorerezi za Loni yatangijwe i Musanze – #rwanda #RwOT

    Aya mahugurwa yatangiye ku wa Mbere tariki 8 Ugushyingo 2021 akazasozwa ku wa 19 Ugushyingo 2021 yitabiriwe n’abasirikare bakuru 20 b’u Rwanda; agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bizatuma baba abatoza mu bya gisirikare b’izindi ndorerezi z’Umuryango w’Abibumbye zikunze gukenerwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro, Rtd Col Jill Rutaremara, yasabye abayitabiriye kurushaho gukarishya ubumenyi bari bafite bakahungukira ubundi kuko bagiye kuba abatoza no gusangiza abandi ubumenyi bafite bagamije gusenyera umugozi umwe.

    Yagize ati “Aya mahugurwa yagenewe abatoza bazatoza izindi ndorerezi mu bya gisirikare z’Umuryango b’Abibumbye. Icyo tubasaba ni ukumva neza aya masomo bagiye guhabwa kuko azabongerera ubumenyi ariko nabo bagasangizanya ubumenyi bafite kuko basanzwe ari indorerezi hari aho babikoze henshi, icyo bagiye guhabwa ni ubumenyi n’ubushobozi bwo kuba na bo bagiye kuba abatoza.”

    Uwari uhagarariye Ikigo cy’Abongereza giteza imbere Amahoro, Ishami rya Afurika, British Peace Support Team Africa, Lt Col Mike Lynskey, avuga ko bahisemo gufatanya n’u Rwanda mu gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi.

    Yagize ati “Dusanzwe dufasha kubaka ubushobozi bw’ingabo muri Afurika by’umwihariko u Rwanda kubera imikoranire myiza dufitanye. Ubu turi kubaka ubushobozi bw’aba basirikare bakuru ngo bashobore kugira ubumenyi buhagije kandi bazabusangiza n’abandi, twaboherereje impuguke zirabigisha kandi tuzakomeza gufatanya.”

    Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bemeza ko agiye kubabera umwanya wo kurushaho gusobanukirwa n’ibyo bakora kandi ko ari n’igihe kiza cyo guhuza ubumenyi no kubusangira bagamije kuba abanyamwuga nyabo mu byo bakora.

    Lt Col Bwenge Jimmy ni umwe muri bo yagize ati “Turi hano ngo twongererwe ubumenyi n’ubwo twari dusanzwe tubikora ariko ubu bwo ni umwanya mwiza ngo duhuze ubumenyi kandi turizera ko ubwo tuzakura hano tuzabusangiza abandi kugira ngo tugire abandi benshi bafite ubumenyi mu byo kuba indorerezi.”

    Maj Mary Kazarwa yavuze ko ibyo bazakura muri aya mahugurwa byinshi kandi ko na bo bazabyigisha abandi bagamije ko ibikorwa byo kuba indorerezi mu by’umutekano bitanga umusaruro.

    Yagize ati “Muri aya mahugurwa tugiye kwigiramo byinshi kuko turi gutozwa kuzaba abatoza, ubwo tuzaba tuvuye hano tuzatoza n’abandi kugira ngo ibikorwa byo kuba indorerezi mu byo kubungabunga amahoro bigerweho.’’

    Aya mahugurwa y’abatoza b’indorerezi mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro ku Isi ari kubera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro kiri i Nyakinama. Yateguwe na Minisiteri y’Ingabo ku bufatanye na British Peace Support Team Africa BPST-A, yitabiriwe n’abasirikare bakuru kuva ku bafite ipeti rya ‘Captain’ kugeza ku bafite irya Lieutenant Colonel 20 ba RDF bazayamaramo ibyumweru bibiri.

    Abasirikare bakuru 20 ba RDF mu bitabiriye amahugurwa y’indorerezi za Loni yatangijwe i Musanze

    Nyuma hafashwe ifoto y’urwibutso

    source : https://ift.tt/3qhuWzF

  • U Rwanda rwashyikirije u Burundi bimwe mu bikoresho by’uburobyi byafatiwe mu Kiyaga cya Rweru – #rwanda #RwOT

    Ni ibikoresho byatanzwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Ugushyingo 2021, mu Kagari ka Kintambwe ku Kiyaga cya Rweru.

    Uyu muhango wabanjirijwe n’ibiganiro byitabiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera ndetse n’ubwa Komini Busoni iherereye mu Ntara ya Kirundo.

    Nyuma y’ibiganiro ubuyobozi bwa Bugesera bwashyikirije abo mu Burundi ibikoresho bitandukanye birimo ubwato gakondo 22, ingashya 31, imitego 23 n’ibindi byafatanywe abarobyi b’Abarundi barimo kuroba mu Kiyaga cya Rweru barenze imbibi z’igihugu cyabo.

    Umuyobozi wa Komini Busoni, Nsavyimana Dismas, yishimiye iki gikorwa avuga ko ari umusaruro w’ibiganiro biherutse guhuza ba Guverineri b’Intara ku mpande zombie.

    Yijeje ubufatanye mu gukomeza kwigisha abaturage amategeko agenga umupaka no guhana abawukoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Bugesera, Mugiraneza David, yavuze ko impande zombi zumvikanye gufatanya mu gihe hari umuturage bigaragaye ko yarengereye imbibi zigakorana mu buryo bworoshye.

    Ati “Ikindi baremera ko abantu babo barengereye bakoze amakosa bakemera ko bagomba kubigisha nkuko twagiranye ibiganiro. Icyo twemeranyijwe rero ni uko hano hagati mu kiyaga mu gihe umuntu yafashwe yarenze imbibi yaba Umunyarwanda cyangwa Umurundi dukwiriye guhamagara Marine yaho, ubu bahanye nimero bazajya baganira bakagaragarizanya uburyo abaturage barengereye tugafatanya mu gukemura icyo kibazo.”

    Umuyobozi wa Koperative y’Abakorera Uburobyi muri Rweru, Niyonzima Vincent, yavuze ko yishimiye kuba ibihugu byombi biri kuzahura umubano umaze iminsi urimo agatotsi.

    Yavuze ko mbere nk’abaturage bahahiranaga ku myaka bamwe badafite ariko ngo kuri ubu hashize imyaka myinshi bidakorwa ariko ngo bafite icyizere ko imibanire izongera ikagenda neza.

    Ibiganiro byahuje impande zombi byasojwe haba ubusabane bw’abayobozi bari bahagarariye uturere duhana imbibi, ibi bikaba bibaye nyuma yaho ku wa 25 Ukwakira 2021 ba Guverineri b’Intara y’Iburasirazuba, Amajyepfo ndetse n’abo mu Ntara ya Kirundo na Muyinga ku ruhande rw’u Burundi bagiranye ibiganiro bigamije kunoza umubano w’ibihugu byombi.

    Bakaba bariyemeje kujya bahura nibura inshuro imwe mu gihembwe mu rwego rwo kurebera hamwe uko umubano wifashe ku mpande z’ibihugu byombi no gukemura bimwe mu bibazo biba bihari.

    Iki gikorwa cyabaye hubahirizwa ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19

    Impande zombi zemeranyije guhana amakuru mu gihe hari abaturage bakoze ibinyuranye n’amategeko birimo kurenga imbibi

    Ibikoresho bitandukanye byafatanywe abarobyi bo mu Burundi bageze mu mazi y’u Rwanda

    Akarere ka Bugesera kashyikirije u Burundi ibikoresho byafatiwe mu Kiyaga cya Rweru birimo imitego 23, amato gakondo 22, ingashya n’ibindi byafatanywe abarobyi b’Abarundi barimo kuroba barenze imbibi

    Muri ibi bikoresho byafashwe harimo ubwato bwa gakondo 22

    source : https://ift.tt/3kiwXry

  • U Rwanda n’u Bushinwa byizihije imyaka 50 y’ubucuti – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Ugushyingo 2021, ni bwo u Rwanda n’u Bushinwa byizihije isabukuru y’imyaka 50 y’umubano wabyo. Ibi birori byabereye muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali rwagati.

    Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, yavuze ko mu myaka 50 ishize, umubano w’ibihugu byombi warushijeho gushinga imizi kubera ubwubahane.

    Yagize ati “Imikoranire yacu mu bucuruzi n’ubukungu yarushijeho kuba myiza. U Bushinwa bwishimiye kuba umufatanyabikorwa wa mbere w’u Rwanda mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse no kubaka ibikorwa by’imishinga itandukanye.’’

    Mu 2020, ubucuruzi bw’u Rwanda n’u Bushinwa bwageze kuri miliyoni 321$ nubwo byari mu bihe bya COVID-19.

    Ambasaderi Rangwei yavuze ko ubucuti bw’u Rwanda n’u Bushinwa atari impanuka kuko bwagezweho kubera ibikorwa byashyizwemo imbaraga.

    Ati “Uyu mwaka wahuriranye n’isabukuru y’imyaka 100 ishize Ishyaka rya Communist Party rishinzwe. Mu myaka yahise, Communist Party na RPF zasangiye ubunararibonye ku bijyanye n’imiyoborere.’’

    Ubwo yari mu ruzinduko rwe muri Nyakanga 2018, Perezida Xi Jinping, yasuye u Rwanda mu rugendo rwasize hasinywe amasezerano 15 arimo ubucuruzi bwo kuri internet, ibikorwaremezo no gutoza abanyempano.

    Yakomeje ati “Ibigo byo mu Bushinwa biri gutoza urubyiruko rw’u Rwanda ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya mudasobwa n’ubucuruzi bwo kuri internet. Mu kwezi gushize hasinywe amazezerano ashyiraho Huawei ICT Academy, azafasha Huawei guhugura no gutanga impamyabushobozi kuri kaminuza zo mu Rwanda.’’

    Ambasaderi Hongwei yagaragaje ko ibihugu byombi byakoranye mu nzego zitandukanye.

    Ati “Abanyarwanda benshi bahawe buruse zo kwiga mu Bushinwa buri mwaka. Abashinwa benshi batangiye kwiga byinshi ku Rwanda no kuza hano kwirebera ibyiza birurimo n’ishoramari.’’

    Mbere ya COVID-19 yagaragaye mu Bushinwa mu mpera za 2019, abanyeshuri b’Abanyarwanda bagera ku 1600 bigaga muri iki gihugu. Kuva mu 1976, u Bushinwa bwatangaga buruse ku Banyarwanda ndetse mu myaka ishize, abagera ku 100 babyungukiyemo.

    Mu buzima nibura kuva mu 1982, u Bushinwa bwohereje mu Rwanda abaganga 258 bahageze mu matsinda 21, bavura abaturage 700.000 barimo 37.500 babazwe.

    Iki gihugu kandi kirateganya kuvugurura Ibitaro bya Masaka cyagize uruhare mu kubaka ndetse n’ibya Kibungo byaguwe ku nkunga y’u Bushinwa mu 1992.

    -  U Rwanda rwijeje gukomeza gukorana n’u Bushinwa mu ngezi zitandukanye

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yashimye imyaka 50 y’umubano w’ibihugu byombi n’uruhare rw’u Bushinwa mu mishinga iteza urwa Gasabo imbere.

    Yagize ati “Kuva ku wa 12 Ugushyingo 1971 ndetse na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, twakoranye bya hafi mu kubaka umubano ushingiye kuri politiki n’imibereho myiza y’abaturage.’’

    U Bushinwa buri ku isonga mu bihugu bishora imari mu Rwanda, ndetse ishoramari ryabwo rimaze gufasha mu ihangwa ry’imirimo itandukanye.

    Minisitiri Dr Biruta yavuze ko umubano hagati y’ibihugu byombi wakomeje kuba mwiza mu nzego zose.

    Ati “Ibi birori ni umwanya udasanzwe wo kuzirikana ibyo twagezeho mu myaka 50 ishize. [….] Ndizeza ko igihugu cyacu na guverinoma yanyu bizakomeza gukorana mu kunoza umubano n’imikoranire bishingiye ku isanzweho.’’

    Yashimye ko iki gihugu cyafashije u Rwanda mu bihe bya COVID-19 aho cyaruhaye dose z’inkingo 500.000 zo mu bwoko bwa Sinopharm.

    Ati “Inkingo zafashije kandi zizakomeza gufasha mu rugamba rwacu rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.’’

    U Rwanda n’u Bushinwa bifatanya mu mishinga y’ishoramari, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwikorezi bwo mu kirere, uburezi, kubaka ubushobozi, ubuzima, ubucuruzi, ubukerarugendo, ubuhinzi, umutekano n’indi iteza urwa Gasabo imbere.

    Mu mwaka ushize wa 2020, u Bushinwa bwohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 282$ mu gihe ibyo u Rwanda rwoherejeyo bingana na miliyoni 38,7$. Ishoramari ryabwo ryageze kuri miliyoni 23,16$ rivuye kuri miliyoni 17$ yo mu 2019.

    Imibare yo mu 2020 yerekana ko muri uwo mwaka ingano y’ibikorwa byashibutse ku ishoramari ry’u Bushinwa ringana na miliyoni 191$.

    Mu bijyanye n’ibikorwaremezo, u Bushinwa ni bwo bwatanze inkunga nini mu kubaka imihanda myinshi mu Rwanda; bwafashije igihugu mu iyubakwa ry’ingana na 70% by’iyo gifite.

    Mu birori byo kwishimira imyaka 50 y’umubano w’ibihugu byombi, hanatangajwe abatsinze mu Irushanwa ry’amafoto ryateguwe na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda mu kwishimira igihe gishize ibihugu byombi bikorana.

    Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta ni bo bari abashyitsi bakuru mu birori byo kwizihiza imyaka 50 y’umubano w’ibihugu byombi

    Byitabiriwe n’abantu bake hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Bake mu Bashinwa baba mu Rwanda ni bo bitabiriye ibi birori

    Abayobozi batandukanye ubwo haririmbwaga indirimbo zubahiriza ibihugu byombi

    Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Rangwei, yavuze ko ubucuti bw’ibihugu byombi bwagezweho kubera ibikorwa byashyizwemo imbaraga

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko ari ingenzi kubakira ku mubano w’ibihugu byombi n’abayobozi babyo

    Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta bakora ikimenyetso cyo gusangira mu kwishimira umubano umaze imyaka 50 ushinze imizi

    Abatsinze mu marushanwa atandukanye batangarijwe muri iki gikorwa

    Muri ibi birori hatangarijwemo abatsinze mu marushanwa yo kwishimira umubano w’imyaka 50 y’u Rwanda n’u Bushinwa

    Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, asuhuzanya na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta nk’ikimenyetso cy’umubano w’ibihugu byombi

    Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta bafata ifoto y’urwibutso

    Amafoto: Igirubuntu Jean Darcy


    source : https://ift.tt/3EOFBpw

  • Nta gahunda Manchester United ifite yo kwiruk… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi ibiri abafana n'abakunzi ba Manchester United bategerezanyije amatsiko umwanzuro w'ubuyobozi bw'iyi kipe ku hazaza h'umutoza Ole, batunguwe n'icyizere bakibonamo uyu mutoza ufite umusaruro mubi muri uyu mwaka w'imikino.

    Nk'uko byatangajwe na Sky Sport, ngo amakuru bakura mu bayobozi ba hafi ba Manchester United, avuga ko nta gahunda iyi kipe ifite yo guhindura umutoza n'ubwo adakomeje guhirwa n'intsinzi.

    Nyuma yo gutsindira Tottenham mu rugo, bakananganyiriza mu Butaliyani na Atalanta muri Champions League ibitego 2-2, bisa nk'aho igitutu cyari kuri uyu mutoza ukomoka muri Norvege cyari cyagabanyutse ariko byose byasubiye i rudubi nyuma yo gutsindwa na Manchester City mu mpera z'icyumweru gishize ibitego 2-0.

    Icyemezo cyo kurekera Ole ku mwanya w'ubutoza muri Man.United, ntabwo byishimiwe n'abafana bifuza umusaruro mwiza n'iterambere ry'ikipe itwara ibikombe.

    Sky Sport ivuga ko Ole azava muri Manchester United ari uko umuyobozi muri iyi kipe witwa EdWood atakibarizwa muri iyi kipe, kuko ariwe ukimukingiye ikibaba.

    Umusaruro wa Ole muri Manchester United ntabwo ari mwiza ugereranyije n'abakinnyi iyi kipe yari yaguriwe, gusa kugeza magingo aya abafana b'iyi kipe bari mu gihirahiro cyo kumenya neza icyerecyezo cy'ikipe bihebeye.

    Ku munsi wa 12 muri shampiyona y'u Bwongereza ubwo amakipe azaba agarutse mu kibuga nyuma y'imikino y'amakipe y'ibihugu, Manchester United izakina na Watford.

    Nyuma y'imikino 11 Manchester United imaze gukina muri uyu mwaka w'imikino muri Premier League, ihagaze ku mwanya wa gatandatu aho ifite amanota 17.

    Manchester United ivuga ko nta gahunda ifite yo kwirukana umutoza Ole

    Umusaruro wa Ole muri Manchester United ntabwo ari mwiza uyu mwaka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111225/nta-gahunda-manchester-united-ifite-yo-kwirukana-umutoza-ole-uri-kugerwa-imijugujugu-111225.html

  • Mu ijwi ryiza: Masamba yaririmbiye umunyamakurukazi Keza Joannah (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 07 Ugushyingo 2021 nibwo umunyamakurukazi ,Miss Keza Joannah yasabwe anakobwa n'umukunzi we mu birori byari bibereye ijisho nk'uko bigaragara mu mashusho.

    Muri ibi birori byo gusaba Miss Heritage 2015 Keza Joannah byarimo intore Masamba waririmbye indirimbo ze nziza z'ubukwe ,maze abantu barishima cyane.

    Reba videwo ikurikira urebe uko byari byifashe:

    Source : https://yegob.rw/mu-ijwi-ryiza-masamba-yaririmbiye-umunyamakurukazi-keza-joannah-video/

  • Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yagiye gushyigikira umuhungu wabo mukuru aherekejwe n'abana bavukana #rwanda #RwOT

    Ku cyumweru nyuma ya saa sita, Georgina Rodriguez yishimiye Cristiano Ronaldo Jr uri kugerageza gukurikiza inzira ya se ukina muri Manchester United nkuru.

    Uyu mwana w'imyaka 11 yavuye mu ishuri rya Juventus yinjira mu rya United nyuma y'uko se agarutse kuri Old Trafford mu mpeshyi ishize.

    Ronaldo Jr wagaragaye mu myitozo ari kumwe n'umuhungu w'umukinnyi wo hagati wa United,Nemanja Matic, yashyigikiwe byimazeyo na Rodriguez na barumuna be batatu mu mukino w'ikipe yabo y'abato.

    Nubwo ibyavuye muri uyu mukino wa mbere Ronaldo Jr yakinnye mu mabara ya United bitazwi, benshi bashimye ko yahawe inkunga n'umuryango we.

    Rodriguez yari aherekejwe na barumuna ba Ronaldo Jr barimo Eva w'imyaka ine, Mateo w'imyaka ine, na Alana Martina w'imyaka itatu, ubwo bari bishimye bahagaze ku ruhande.

    Rodriguez yasangije ifoto ye abakunzi be ubwo yari ahagaze ku ruhande rw'ikibuga ari kumwe na Ronaldo Jr hamwe n'abandi bana. Yanditseho ati: 'Gushyigikira umuhungu wanjye mukuru,' yahise arenzaho utumenyetso tw'umupira w'amaguru n'umutima.

    Ukwezi gushize Ronaldo yatangaje ko we n'umukunzi we bitegura kwakira impanga atwite. Yashyize kuri Instagram ifoto bombi bafashe amafoto y'abo bana mu nda y'uyu mubyeyi kugira ngo asangire ibyishimo n'abafana be.



    Ronaldo Jr ari kugerageza kugera ikirenge mu cya se

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukunzi-wa-cristiano-ronaldo-yagiye-gushyigikira-umuhungu-wabo-mukuru

  • RDC: M23 yaherukaga kuvugwa 2013 irashinjwa kongera gutera intara ya Rutshuru #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na BBC, jenerari Ekenge yavuze ati: “Nka saa yine z'ijoro, umutwe w'abarwanyi ba M23, cyangwa ibisigazwa byawo, wateye uturere twa Chanzo na Runyoni ufite umugambi wo gufata n'ibindi bice by'intara”.

    Jenerari Ekenge avuga ko abateye ari abo mu ishami ryategekwaga na Sultan Makenga.

    Avuga ko baje bava “mu karere k'imipaka itatu ” kari hagati ya Congo, Uganda n'u Rwanda mu ishyamba rya Virunga”.

    Jenerari Ekenge avuga ko abateye baketse ko nta ngabo nyinshi za Congo zari zisanzwe muri ako gace kuko hari hatekanye ku buryo “bitari bikenewe ko hashyirwa ingabo nyinshi hafi y'umupaka w'ibihugu mufitanye umubano mwiza”.

    Avuga ko adashobora kwemeza niba abateye baje bava hakurya y'umupaka mu Rwanda cyangwa muri Uganda.

    Ati “Gusa icyo twemeza n'uko ari aba M23. Ntibihisha. Barigaragaza, bashyize no ku mbuga nkoranyambaga ama video yabo”.

    Ibihumbi by'abaturage bahungiye muri Uganda

    Ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR rivuga ko ryabaruye abantu bagera kuri 5.000 bahungiye muri Uganda bava mu mujyi wa Bunagana kubera icyo gitero cyo muri Rutshuru.

    Izo mpunzi zihita zijyanwa mu nkambi ya Nakivale aho zizasuzumwa indwara ya Covid-19.

    Na jeneral Ekenge yemeje ko abantu bahunze, harimo abahungiye ku murwa mukuru wa Rutshuru n'abambutse muri Uganda.

    Ati “Ni ibisanzwe ko abantu bahunga kuko intambara yaberaga hafi yabo”.

    Umutwe wa M23 waherukaga kuvugwa mu 2013 urwanya Leta ya Congo uvuga ko itubahiriza amasezerano bari baragiranye.

    M23 irahakana kugaba igitero i Rutshuru

    Ubuyobozi bw'umutwe wa M23 bwahakanye ko nta ruhare na rumwe rwagize mu gitero cyagabwe i Rutshuru ngo kuko bitumvikana.

    Mu itangazo wasohoye ku mugoroba w'uyu munsi, umutwe wa M23 uvuga ko umaze umwaka mu biganiro na leta ya Congo bigamije gutegurira abahoze ari abarwanyi bawo.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko mu gihe ibyo biganiro birimo kuba kandi ngo bikaba bigenda neza, nta kuntu M23 yaca inyuma ngo yiyononere.

    Bavuze ko ingabo za FARDC zitagenzurwa zijya gushotora abarwanyi ba M23 bari i Rutshuru kuva mu 2017, ngo uko gushotorwa kukaba kwaratangiye mu mwaka wa 2020 ngo ariko birinze gusubiza.

    Iryo tangazo rirangiza risaba ko ingabo zitagenzurwa za FARDC zakurwa mu turere twa Rutshuru zirimo kugira ngo ibyo bikorwa byo gushotorana bihagarare.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-m23-yaherukaga-kuvugwa-2013-irashinjwa-kongera-gutera-intara-ya-rutshuru

  • Niger: Abana 20 bapfiriye mu nkongi y'umuriro yafashe amashuri ya nyakatsi bigiramo #rwanda #RwOT

    Nk'uko amakuru ataremezwa ariko yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga abitangaza, byibuze abana 20 bapfiriye mu muriro ku ishuri ryo muri Niger.

    Bivugwa ko ibi bintu biteye ubwoba byabereye mu mujyi wa Maradi ku wa mbere.

    Amashusho yafatiwe kuri iri shuri,yagaragaje abantu bakuru n'abana bateraniye ahabereye iyi nkongi y'umuriro, aho umwotsi wagaragaraga uva hasi.

    Amakuru ataremezwa yavuze ko umuriro watwitse ishuri ry'incuke.

    Aya mahano yabaye nyuma y'amezi make inkongi y'umuriro yibasiye irindi shuri riri mu nkengero z'umurwa mukuru wa Niger, Niamey, ihitana abana 20.

    Abanyeshuri bari bitabiriye amasomo ubwo uyu muriro wadukaga ndetse umuyobozi w'iryo shuri yavuze ko ari “impanuka”.

    Nyuma y'ibi byago, Ihuriro ry'igihugu ry'abarimu bo muri Niger ryasohoye itangazo risaba ko amasomo yo mu nzu z'ibyatsi arangira.

    Uyu muryango wagize uti: “Ni ngombwa ko guhera ubu, abayobozi bahagarika amasomo yo mu nzu z'ibyatsi.”

    Umugabo waburiye umuhungu we w'imyaka itandatu muri uwo muriro yabwiye BBC ko leta ikwiriye kubaka amashuri atekanye.

    Yagize ati: “Ntitugashyire byose mu maboko y'Imana, ntitugashyire byose mu maboko ya leta.

    “Twabuze abana 20 mu gice cy'isegonda – tugomba gusaba leta ikumva ko amasomo yo mu nzu z'ibyatsi atagomba kubaho ahantu hose mu gihugu.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/niger-abana-20-bapfiriye-mu-nkongi-y-umuriro-yafashe-amashuri-ya-nyakatsi

  • Yavukijwe kwiga ahiga umuhigo w’uko bitazaba ku bakobwa be #rwanda #RwOT

    Umubyeyi Polinariya Nyirabacamubyago avuga ko yavukijwe uburenganzira bwo kwiga kubera imyumvire yari iriho mu buto bwe, aho abana b’abahungu bahabwaga agaciro na benshi mu babyeyi kuruta ab’abakobwa. Uyu mukecuru w’imyaka 67 twasanze mu karere ka Rulindo avuga ko yavukanye n’abahungu 2 n’abakobwa 6.
    Yagize ati 'ababyeyi bankuye mu ishuri ngeze mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza, ababyeyi bantegeka kuza kubafasha imirimo yo mu rugo no kuragira inka.' Yakomeje avuga ko basaza be bo bakomeje we (…)

    – Mu muco

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4386

  • Abakinnyi ba APR FC batitabiriye ubutumire bw'Amavubi bakomeje guteza impaka zikomeye #rwanda #RwOT

    Abakinnyi 31 bahamagawe m'umumwiherero n'umutoza Mashami Vicent ku wa 4 Ugushyingo 5 muri bo bari bo muri APER FC, Nshuti Innocent na Nsanzimfura Keddy ni bo bonyine bitabiriye ubutumire bavuye muri APR FC mu gihe Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco na Kwitonda Alain 'Bacca' batitabiriye.

    Kubura kw'aba bakinnyi batatu mu Ikipe y'Igihugu bikomeje kwibazwaho nubwo ubuyobozi bwa APR FC bwamenyesheje abatoza b'Ikipe y'Igihugu ko barwaye.

    Haribazwa niba APR FC yaba yaranze gutanga abakinnyi kugira ngo irusheho kwitegura imikino ifite imbere irimo ibiri izahuramo na RS Berkane mu ijonjora ribanziriza amatsinda muri CAF Confederation Cup.

    FERWAFA binyuze mu muvugizi wayo Jule Karangwa, yatangaje ko Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco na Kwitonda Allain bose bafite ikibazo cy'uburwayi butandukanye. Abakinnyi bose bari bagaragaye ku mukino w'umunsi wa kabiri wa shampiyona ubwo APR FC yatsinda Musanze FC ibitego 2-0. Manishimwe Djabel ni umwe mu bakinnyi bagiye gufata mu mugongo Mugiraneza Jean mu muhango wo gushyingura umubyeyi we wari witabye Imana.
    APR FC izabanza kwakira iyi kipe yo muri Maroc mu mukino ubanza uzabera i Kigali ku wa 28 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzakirwa na RS Berkane ku wa 5 Ukuboza 2021.

    Manishimwe, Kwitonda na Ruboneka bivugwa ko barwaye, basanzwe ari abakinnyi babanza mu kibuga mu gihe Nsanzimfura na Nshuti bitabiriye ubutumire bw'Amavubi badakunze kubanzamo muri APR FC.

    Kwitonda Alain 'Bacca' ntiyitabiriye ubutumire bw'Amavubi

    Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Masabo Michel, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nta na rimwe bigeze banga gutanga abakinnyi mu Ikipe y'Igihugu, impamvu hari abataritabiriye ubutumire kuri iyi nshuro ari uko bafite imvune.

    Ati 'Ntabwo ari byo, nta munsi n'umwe APR FC ishobora kwima Ikipe y'Igihugu abakinnyi batoranyijwe, ni uko haba hari impamvu kandi irazwi, abatabashije kwitabira bose bafite imvune.'

    Manishimwe Djabel ntiyasoje umukino APR FC yatsinzemo Musanze FC ku wa 3 Ugushyingo mu gihe Kwitonda utari wasoje umukino wa Gicumbi FC bigaragara ko yababaye, yakinnye umukino wa Musanze FC.

    Myugariro Omborenga Fitina na ba rutahizamu Tuyisenge Jacques na Mugunga Yves bari mu bakinnyi ba APR FC batongeye guhamagarwa mu Ikipe y'Igihugu kubera imvune.

    Bose ntibakinnye imikino ibiri iyi kipe yatsinzemo Gicumbi FC ku bitego 3-1 ndetse na Musanze FC ku bitego 2-0 muri Shampiyona yatangiye mu minsi 10 ishize.

    Omborenga aheruka gukinira Amavubi ubwo yatsindirwaga i Kigali na Uganda igitego 1-0, ariko yasibye umukino wo kwishyura wabereye i Kampala kubera imvune.

    Ruboneka Jean Bosco yakinnye umukino wose APR FC yatsinzemo Musanze FC

    Gusa, nubwo APR FC yari yatangaje ko azamara hanze y'ikibuga ibyumweru bine, yatunguranye akina umukino wa Étoile Sportive du Sahel wabaye nyuma y'icyumweru kimwe.

    Mbere yo gukina RS Berkane, biteganyijwe ko APR FC izabanza gukina imikino ibiri ya Shampiyona, aho izahura na Etincelles FC ku wa 19 Ugushyingo ndetse na Rayon Sports ku wa 24 Ukwakira 2021.

    Abakina hanze bakomeje kugira mu Amavubi

    Bizimana Djihad ukina mu Bubiligi ni we wavuye hanze watangiye gukorana n'abandi mu Amavubi nyuma yo kugera i Kigali ku Cyumweru mu gitondo.

    Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Ugushyingo 2021, myugariro Manzi Thierry ukinira FC Dila Gori yageze mu mwiherero mu gihe Rutabayiro Jean Philippe ukina muri Espagne, yageze i Kigali mu gitondo.

    Umunyezamu Twizere Buhake Clément ukina muri Norvège na Rafael York ukina muri Suède, bombi baragera i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere saa Moya n'iminota 15.

    Ikipe y'Igihugu izabanza kwakira Mali ku wa Kane, tariki ya 11 Ugushyingo mu gihe izakirwa na Kenya tariki ya 14 Ugushyingo 2021.

    U Rwanda ntacyo rugiharanira muri aya majonjora yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022 kuko ruri ku mwanya wa nyuma mu Itsinda E, aho rufite inota rimwe mu mikino ine imaze gukinwa.

    Manishimwe Djabel yavuye mu kibuga ku mukino wa Musanze FC bigaragara ko yababaye

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-ba-apr-batitabiriye-ubutumire-bw-amavubi-bakomeje-guteza-impaka