Category: Uncategorized

  • Amashusho y'umwana muto wabyinnye imbyino ya Kinyarwanda yasakajwe kuri social media (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho umwana muto w'umuhungu warurimo kubyina imbyino ya Kinyarwanda. Ni amashusho yateye amarangamutima benshi bigatuma asakara cyane.

    Ayo mashusho ni aya akurikira:

    Source : https://yegob.rw/amashusho-yumwana-muto-wabyinnye-imbyino-ya-kinyarwanda-yasakajwe-kuri-social-media-video/

  • Ibyabaye ubwo The Ben na MadeBeats bahuriraga muri gym birasekeje (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    The Ben abinyujije kuri story ya instagram ye yerekanye ibyabaye ubwo yahuriraga na MadeBeats muri gym.

    Nkuko amashusho akurikira Ben yashyize hanze abigaragaza, MadeBeats yagowe cyane no gukora imyitozo dore ko bigaragara ko yari amaze igihe kinini atayikora nuko The Ben aramuseka.

    Dore uko byari bimeze mu mashusho:

    Source : https://yegob.rw/ibyabaye-ubwo-the-ben-na-madebeats-bahuriraga-muri-gym-birasekeje-video/

  • Twasetse turatembagara nyuma yo kumva ibyo Fofo yasubije bamusabye gukura rimwe kuri Miliyoni (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho agaragaza Fofo wo muri Papa Sava aho yarabajijwe igisubizo cyaboneka aramutse akuye rimwe kuri Miliyoni maze asubiza mu buryo busekeje.

    Nkuko amashusho akurikira abigaragaza, Fofo yahise asubiza ko afashe miliyoni agakuramo rimwe hasigara ama zeru atandatu.

    Source : https://yegob.rw/twasetse-turatembagara-nyuma-yo-kumva-ibyo-fofo-yasubije-bamusabye-gukura-rimwe-kuri-miliyoni-video/

  • Nana wo muri City Maid ahishuye icyo yakundiye fiancée we||umudiaspora aramwegukanye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filme Uwamwezi Nadege wamamaye nka Nana ukina muri filime y'uruhererekane ya City Maid urimo kwitegura ubukwe bwe mu minsi ya vuba yahishuye impamvu yakunze uyu musore witwa Pazzo bagiye gukora ubukwe ndetse bamaze igihe bakundana.

    Mu kiganiro Nana yagiranye na Chita Magic kuri Youtube yavuze ko impamvu yakunze uyu musore w'umudiaspora ari uko aruta abandi basore bose uyu mukobwa yamenye.

    Yagize ati:'impamvu mukunda ni uko abaruta bose'.

    Yakomeje avuga ko arimo gukunda indirimbo ya Marina na Masamba intore yitwa urugo ruhire.

    Bivugwa ko ubukwe bwa Nana n'uyu musore buteganyijwe mu mpera z'Ukuboza ,tariki 29. Aho Bushobora kuzabera mu gihugu cy'u Bubiligi ariho n'umukunzi we aba.

    Source : https://yegob.rw/nana-wo-muri-city-maid-ahishuye-icyo-yakundiye-fiancee-weumudiaspora-aramwegukanye/

  • Impanuro za ba rwiyemezamirimo b’abagore basoje amasomo ku iterambere ry’imishinga – #rwanda #RwOT

    Ni umunsi wizihizwa buri wa 21 Kanama hagamijwe ubukangurambaga ku kwihangira umurimo, guhanga udushya n’imiyoborere mu Isi yose ari nako hashimirwa imishinga igitangira.

    Uwo munsi kandi ni amahirwe yo gukora isuzuma kuri gahunda zitandukanye zashyiriweho gushyigikira ba rwiyemezamirimo ndetse no kubongerera ingufu bakarushaho kugagaragaza umusanzu wabo mu ngeri zitandukanye.

    African Management Institute (AMI) ni kimwe mu bigo bitera ingabo mu bitugu ba rwiyemezamirimo bafite intumbero nziza bagatera imbere, binyuze mu mahugurwa bahabwa no gufashwa gushyira mu ngiro ibyo bahugurwa.

    Gifasha ba rwiyemezamirimo kibaha ibikoresho batangiza imishinga yabo, kigafasha ibigo guhugura abakozi babyo, kikanagira gahunda zo gutegura urubyiruko rugiye kwihangira imirimo.

    Amasomo ya AMI atangwa mu buryo bw’iya kure n’ubw’imbona nkubone, aho abantu bashobora guhurira hamwe cyane cyane nko mu bihe byo kwimenyereza no gushyira mu ngiro ibyo biga, gusa muri ibi bihe bya COVID-19, byose birakorerwa ku ikoranabuhanga ku Mugabane wose.

    AMI yakoranye n’imishinga ndetse n’ibigo bitandukanye ishyigikira ba nyirayo ngo bayubake neza kandi bayizamure muri Afurika. Iyo irimo Uber,Nestle,Radisson Blu,Mastercard Foundation,USAID,Shell Foundation na Equity Bank.

    Yahuguye abarenga 30.000 mu bihugu birenga 30, ikaba imaze kugira Ibiro i Nairobi muri Kenya, i Kigali mu Rwanda n’i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

    Mu Rwanda, hari igisekuru gishya cya ba rwiyemezamirimo b’abagore bagenda bagura imbibi,bubaka inganda bagahanga imirimo.

    Batanu muri bo basangije abandi ibibatera ingufu zo gukora cyane ndetse batanga inama kuri bagenzi babo by’umwihariko abahuye n’ingaruka za COVID-19 zikibazonga.

    Igiraneza Pacifique ufite iduka muri Kicukiro, yagize ati “Ntugahagarare. Kandi niba utaranatangira umushinga wawe neza, tangiza ibyo ufite uzagenda ukura buhoro buhoro.”

    Umutesi Vanessa ufite sosiyete ya Isaro Ltd muri Nyarugenge, yabwiye ba rwiyemezamirimo ko igifite agaciro ari ibitekerezo bafite mu mutwe, bityo ko ahazaza heza hazava mu gukora cyane.

    Ati “Ntugakomeze kwicara utinya gutangiza umushinga. Icy’ingenzi ni igitekerezo wifitemo;kora cyane kugira ngo ugere ku ntego zawe ndetse wiyubakire ahazaza heza.”

    Umwali Nadine ukorera ubworozi bw’inkoko i Nyamagabe, amaze kwiteza imbere ku buryo hari abaza kumwigiraho bitewe n’ akamaro umushinga we ugirira umuryango n’igihugu muri rusange.

    Yagize ati “Ni byiza kwikorera. Gutangira umushinga ntibisaba igishoro gihambaye. Icyo ukeneye ni igitekerezo gifite ireme gusa.”

    Umwali yavuze ko ari ingenzi kwitabira amahugurwa n’andi masomo atandukanye yigisha ibirebana n’imishinga kuko ba rwiyemezamirimo bahigira byinshi.

    Ishimwe Valentine uranguza imyenda muri Nyarugenge yishimira ko ubu abasha kwizigama ndetse akaba azabasha gushora imari no mu yindi mishinga mu bihe bizaza.

    Yagize ati “Ntugacike intege mu gihe umushinga wawe utagenda neza, ni bumwe mu buryo bwo guhangana. Umushinga umeze nk’ubuzima bwacu bwa buri munsi, ushobora kwishima none ejo ukababara. Ku bw’ibyo rero tugomba kwihangana kandi tugakora cyane.”

    Mukandayambaje Claudine ufite umushinga wo gukora kopi z’inyandiko i Karongi, yagize ati “Ntugahagarike na rimwe n’aho waba wahuye n’igihombo. Uko ni ko imishinga imera.”

    Kuva COVID-19 yugariza Isi, AMI yibanze ku gushyigikira imishinga mito n’iciriritse yongerera ba nyirayo ubumenyi mu buryo bw’imikorere hagamijwe kubarinda gufunga imiryango.

    Ku wifuza kwifatanya na AMI gushyigikira ba rwiyemezamirimo bisaba ibintu bike cyane.

    Niba ufite umushinga muto cyangwa ucirirtse wakwiga ku bijyanye na gahunda y’umwiherero utuma imishinga ikomeza gukora no mu bihe bigoye ndetse n’igamije gutuma umushinga ukomera kurushaho kugira ngo urinde ukuramba k’uwawe n’iterambere ryawo ryihuse, binyuze mu bumenyi bw’ibanze ku mishinga uhabwa.

    Ubaye warigeze kwitabira gahunda za AMI cyangwa uri kuzitabira ubu ngubu, wakwegera ba rwiyemezamirimo bandi ukabasangiza iyi nkuru ndetse ukabakangurira gutera intambwe ibafasha kugera ku bumenyi bw’ iterambere ry’imishinga yabo.

    Ku bigo n’imiryango ishaka kugera ku mishinga myinshi, mwakohereza ubutumwa kuri [email protected] .

    N’ahandi hose ku mbuga nkoranyambaga ushaka AMI urayihasanga haba kuri Twitter, Facebook,na Instagram ukaba wamenya amakuru yayo agezweho byoroshye.

    Igiraneza Pacifique ufite iduka muri Kicukiro, yavuze ko biba byiza iyo umuntu atangiriye kuri duke afite

    Mukandayambaje Claudine ufite umushinga wo gukora kopi z’inyandiko i Karongi yasabye abantu kudacika intege

    Umwali Nadine akorera ubworozi bw’inkoko i Nyamagabe

    Ishimwe Valentine uranguza imyenda muri Nyarugenge yishimira ko ubu abasha kwizigama

    Umutesi Vanessa ufite sosiyete ya Isaro Ltd muri Nyarugenge, yabwiye ba rwiyemezamirimo ko igifite agaciro ari ibitekerezo bafite mu mutwe

    source : https://ift.tt/3kkZIUl

  • Umusore muto wasimbutse igorofa yaciye ibintu hanze aha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore w'imyaka 19 yatangaje benshi kubera ukuntu yabashije kurokokera ku igorofa rya Ikoyi riheruka guhirima rigahitana abakozi basaga 100.Yavuze ko kurokoka iriya mpanuka ari igikorwa cy'Imana.

    Uyu mugabo w'ahitwa Imo uzwi ku izina rya William Nwachukwu yavuze ko yari aryamye mu igorofa rya 4 ry'iyi nzu,hanyuma yumva iyi nyubako iri kunyeganyega.

    Kubera gutinya,uyu mugabo yashatse kurokora ubuzima bwe niko gusimbuka aturutse mu igorofa rya 4 yinjira mu nyubako iri hafi.

    Inyubako ya Ikoyi iherutse gusenyuka, kugeza ubu imaze guhitana ubuzima bw'abantu 38, barimo umwubatsi wayo Femi Osibona umurambo we uherutse gukurwa munsi y'imyanda.

    Uyu musore yabaye ikimenyabose kuri interineti nyuma y'ifoto yagaragaza ishati yuzuye umukungugu ku mbuga nkoranyambaga nk'umuntu wasimbukiye mu nyubako yari hafi, bityo arokoka atyo.

    Source : https://yegob.rw/umusore-muto-wasimbutse-igorofa-yaciye-ibintu-hanze-aha/

  • Umugeni mwiza ni ugira amarira! Massamba Into… – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabereye ku Gisozi ahasanzwe habera ibirori hazwi nko kuri Romantic Garden, kuri iki Cyumweru tariki 7 Ugushyingo 2021, witabirwa na bimwe mu byamamare mu myidagaduro yo mu Rwanda.

    Massamba intore wasohoye umugeni, ni umwe mubagezweho mu gususurutsa ibirori by’ubukwe bitandukanye bitewe n’indirimbo ze ziriza abageni, kubera ubuhanga ziba ziririmbanywe ariko byose bigamije kwishima.

    Abinyujije kuri sitati ya whatsap ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi umwe, Massamba Intore yashyizeho amafoto yo mu birori by’ubukwe bwa Keza, maze ayaherekeresha amagambo amwifuriza kugira urugo rwiza.

    Si ubwo butumwa gusa Intore Masamba yakoresheje kuko yagarutse kubihe byarijije Miss Keza, avuga uburyo yihanganye bikanga bikarangira arize, maze atera imitoma Keza amubwira ko umugeni mwiza ari ugira amarira.

    Ubwo Masamba intore yasohoraga umugeni

    Yagize ati” Wihanganye biranga, birangira urize. sha nabikunze cyane! Umugeni mwiza ni ugira amarira maze agahozwa!' maze ayo magambo meza yabwiye Miss Bagwire Keza Joannah ayaherekeresha ifoto amaze kurira.

    Mu bitabiriye uyu muhango bazwi harimo Dj Toxxxyk, Kate Bashabe, Antoinette Niyongira, Cyuzuzo Jeanne d'Arc bakorana na Keza kuri Kiss FM n'abandi.

    Miss Bagwire yasabwe nyuma y'uko ku wa 30 Ukwakira 2021 yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi [bridal shower], byitabirwa n'abakobwa b'urungano rwe biganjemo abo mu muryango we ndetse n'inshuti ze z'akadasohoka.

    Miss Bagwire Keza Joannah yageze aho ararira

    Mu bafite amazina akomeye mu myidagaduro y'u Rwanda babyitabiriye harimo Kate Bashabe, na Umutoniwase Flora bari kumwe mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015.

    Ni ibirori byabaye nyuma y'ukwezi kumwe Keza yambitswe impeta n'umusore yeguriye umutima we witwa Murinzi Michel, uyu bamaze igihe bakundana.

    Intore Massamba yakoze mu nganzo amaze gusohora Miss Keza

    Bagwire Keza asanzwe ari umunyamakuru wa KISS FM. Mu 2018 ni bwo yinjiye mu itangazamakuru yimenyereza umwuga muri RBA, aza kuhava mu 2019 yerekeza kuri KISS FM.

    Mu Ukuboza 2018, yahawe Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n'Ibarurishamibare yakuye muri Mount Kenya University.

    Miss Keza Joannah ubwo inshuti ze zamukoreraga ibirori byo gusezera ku bukumi

    Bagwire yamamaye ubwo yari muri Miss Rwanda mu 2015. Mu Ugushyingo 2015 na bwo yongeye kuvugwa ubwo yegukanaga ikamba ry'Igisonga cya Kane muri Miss Heritage Global mu 2015, aho yari ahanganye n'abakobwa 44 bo mu bihugu bitandukanye.

    Miss Keza Joannah afata agafoto k’urwibutso nyuma yo gusezera ubukumi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111226/umugeni-mwiza-nugira-amarira-massamba-intore-niwe-wasohoye-miss-keza-joannah-mu-birori-bib-111226.html

  • Abanyamadini bijeje gufasha Leta guhindura imyumvire y’abaturage banze kwikingiza COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Ibi aba bayobozi babitangaje nyuma y’aho bigaragaye ko muri iyi Ntara by’umwihariko mu Karere ka Karongi, Rubavu na Rutsiro hari abanze kwikingiza COVID-19.

    Umushumba w’Ururembo rwa Rubavu muri ADEPR, Pasiteri Uwambaje Emmanuel, yavuze ko abantu banga kwikingiza COVID-19 ari intama zabo zayobye kuko Bibiliya ntaho ibuza abantu kwirinda ibyorezo.

    Ati “Abantu bafite imyumvire yo kutemera kwikingiza ni ubuyobe kandi akenshi umuntu wayobye arihuta. Bibiliya ntaho ibuza kwikingiza, ahubwo mu gitabo cy’Abalewi, hari igihe uwitwa Miriyamu yigeze kwandura ibibembe Imana itegeka ko bamujyana inyuma y’ingando akazagaruka ari uko yakize kandi abatambyi babishinzwe bakemeza ko yakize.”

    Akomeza avuga ko abantu banga kwikingiza COVID-19 bitwaje iyobokamana babikora ku giti cyabo ngo nta dini ribibashyigikiyemo kuko abayobozi b’amadini bikingije ku mugaragaro.

    Ati “Gusa ubuyobe bafite bwitirirwa twe, birasaba ko tubasanga kuko n’iyo bayobye bakajya mu bindi byaha tubasanga iyo bari. Zari intama zacu none zarazimiye tugomba kujya kubashaka tubereka ko ari ubuyobe barimo kandi bazatwemera, bazatwumvira nubwo bigoye.”

    Mu Karere ka Karongi mu Mirenge ya Ruganda, Mubuga na Gishyita ni ho hagaragaye abantu babuza abandi kwikingiza. Mu Murenge wa Ruganda ni ho hagaragaye bwa mbere inyandiko zakwirakwijwe n’umuntu utazwi zibuza abantu kwikingiza COVID-19.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga, Nsanzabaganwa Vedaste, yavuze ko bakoze ibarura basanga hari abantu 231 bavuga ko badashaka kwikingiza COVID-19 kubera imyemerere yabo nyuma y’aho izo nyandiko zikwirakwijwe.

    Mu Murenge wa Gishyita hagaragaye umubare munini w’abaturage banze gufata urukiko rwa COVID-19 ahabaruwe abagera kuri 431 nk’uko byatangajwe na Gitifu wawo.

    Ati “Bavuga ko batazikingiza COVID-19 kuko urukingo baruhawe bakivuka, bavuga ko bafite urukingo rwa Yesu, niko bitwaza, navuga ko abo bantu banga no kwambara agapfukamunwa, gusa kubera ubukangurambaga bukorwa n’inzego zinyuranye hari abagenda bagaruka.”

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko nta mpamvu ikwiye gutuma abantu banga kwikingiza COVID-19 kuko abantu bahawe inkingo z’iki cyorezo nta wagize ikibazo.

    Yavuze ko kwikingiza ari inshingano z’umuntu ngo kudakingirwa ni ukubangamira uburenganzira bw’abantu bakuri hafi kuko ushobora kubanduza iki cyorezo hakaba n’abashobora gupfa.

    Ati “Icyo gihe uburenganzira bwawe buba butangiye kuba ikibazo ku burenganzira bw’abandi. Aha rero by’umwihariko muri Karongi, aba bantu bakwirakwiza amakuru adafite ishingiro turashaka kubamagana. Tubamenyesha ko batazihanganirwa kuko ntidushaka ko badusubiza mu bihe tuvuyemo bigoye by’abarwayi benshi bajyaga kwa muganga harimo n’abapfuye, ibihe bidusubiza muri Guma mu Rugo kandi ubuzima bwari butangiye gusubira ku murongo.”

    Intara y’Iburengerazuba iza ku mwanya wa kabiri nyuma y’Umujyi wa Kigali mu kubona inkingo za Covid-19 aho yabonye dose 1.044.261 z’urukingo rwa mbere, 81% byazo byamaze gutangwa naho 19% ni zo ziri gutangwa ku rubyiruko n’ibindi byiciro bitandukanye, ku rwa kabiri iyi ntara yabonye inkingo 283.865 muri zo 278.400 zamaze gutangwa zingana na 98,2 %.

    Abaturage bitabiriye igikorwa cyo gutanga inkingo za Covid-19 mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi

    source : https://ift.tt/3wqIvxP

  • Hatangijwe umushinga witezweho kubungabunga hegitari 25.000 mu Burasirazuba – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga watangijwe ku wa Mbere, tariki ya 8 Ugushyingo 2021, mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwimiyaga. Uzakorera mu Mirenge ya Nyagatare, Mimuri, Rwimiyaga yo mu Karere ka Nyagatare hakaniyongeraho Umurenge wa Nyamugali wo mu Karere ka Kirehe.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bavuze ko bishimiye uyu mushinga ngo kuko ugiye kubafasha mu kubungabunga ubutaka bwabo bwendaga gutwarwa n’isuri.

    Bintunimana Emmanuel utuye mu Kagari ka Gacundezi ya 2 yavuze ko bishimiye guhabwa ibiti bivangwa n’imyaka ngo kuko bigiye kubafasha kuzana umuyaga mwiza kandi bikanabaha inkwi.

    Yagize ati “Icyiza na none cyo gutera ibiti, iyo gikuze ntubura inkwi n’urubaho urubonamo, akarusho noneho gitanga umwuka mwiza mu rugo na ya mvura yajyaga iducika kubera kutagira ibiti ntizongera kuducika kuko turi kubitera ku bwinshi.”

    Yakomeje avuga ko kuri ubu bafite icyizere cyo gutera ibiti byinshi mu mirima yabo ngo kuko bari guhabwa ibifite gikurikirana bitandukanye na mbere aho Leta yabahaga ibiti bitajyanye n’ubutaka bwabo.

    Mpumuje Faustin ufite ubutaka burenga hegitari imwe we yavuze ko umuswa uri mu byatumye batabasha gutera ibiti ngo bifate, yavuze ko ubutaka bwabo bukunze kurangwamo umuswa mwinshi ari nawo urya ibiti batera bikananirwa kuzamuka.

    Ati “Ubu rero noneho dufite icyizere ko bizafata kuko twahawe abakozi bazadukurikirana aho bigaragaye ko hari umuswa bakadufasha kuwurwanya bakoresheje imiti gakondo n’indi bazazana.”

    Mukambaraga Athanasie we yavuze ko bagiye bagira imishinga myinshi ibaha ibiti bakanabitera ariko ngo kimwe mu bituma bidakura ngo bigere hejuru harimo umuswa ukunze kubirya n’inka za bamwe mu baturage bazishora mu mirima y’abandi baturage mu masaha y’ijoro.

    Umukozi w’Umuryango Nyarwanda uharanira Iterambere ry’Icyaro, RWARRI, Udahogora Madeleine, ari nawo uri gukora ubukangurambaga, yavuze ko mu myaka ine bazamara bafasha abaturage gutera ibiti mu Turere twa Nyagatare na Kirehe, bafite intego zo gusubiza uburanga utu turere.

    Ati “Igice cya mbere kizafata hegitari 500 muri Nyagatare na hegitari 500 muri Kirehe. Muri iki gice hahoze ari muri Pariki y’Akagera none habaye nk’ubutayu kubera abantu bahatuye ibiti barabitema batangira no kubura imvura. Ubu rero tuzahatera ibiti bivangwa n’imyaka, ku nkengero z’imihanda n’ibiti by’imbuto.”

    Ku kijyanye n’ibindi biterwa bikaribwa n’imiswa yavuze ko bafite abakozi benshi babihuguriwe ku buryo bitezweho gufasha abaturage mu kurwanya iyi miswa ikunze kurya ibiti.

    Udahogora yavuze ko hazakoresha uburyo bwa gakondo mu kuyirwanya byakwanga hagakoreshwa n’indi miti isanzwe.

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyagatare, Hategekimana Fred, yavuze ko ibiti byose bizaterwa yaba ibizaterwa ku mihanda n’ibizaterwa mu mirima y’abaturage bizakurikiranwa na buri muturage ngo kuko babanje kubaganiriza no kubigisha ibyiza byabo.

    Ati “Buri gihe cy’imvura wasangaga dukunze guhura n’umuyaga bitewe n’uko dufite ibiti bike bidahagije ugasanga duhura n’ibiza, ibisenge bikaguruka inzu nazo zigasenyuka ariko nibamara gutera ibiti biradufasha cyane; icya kabiri biradufasha mu kubona inkwi n’imvura ugereranyije n’iyo tubona ubu ubona ko ikiri nke cyane.”

    Yakomeje asaba abaturage gufata neza ibiti bahawe ngo kuko ari amahirwe baba babonye kuko igihugu kiba cyatekereje kikabona cyabunganira mu kubona ibiti.

    Byitezwe ko uyu mushinga uzasiga hegitari ibihumbi 25 zibungabunzwe, uri gushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba ku bufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku kubungabunga Ibidukikije, IUCN na RWARRI.

    Uyu mushinga uzasiga hegitari ibihumbi 25 zibungabunzwe

    Abaturage bo mu turere twa Nyagatare na Kirehe bishimiye uyu mushinga wo kubaha ibiti

    Hatangijwe umushinga witezweho kubungabunga hegitari 25.000 mu Burasirazuba

    Uyu mushinga uzamara imyaka ine

    source : https://ift.tt/3qkHoPa