Category: Uncategorized

  • Senegal: Perezida Kagame yahawe igihembo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwanditsi Nyafurika urimo kwizihirizwa i Dakar muri Senegal guhera tariki ya 7 kugera tariki ya 11 Ugushyingo 2021.

    U Rwanda rwatumiwe nk’Igihugu cy’Icyubahiro muri uyu Munsi Mpuzamahanga w’Umwanditsi Nyafurika urimo kubera muri Sénégal kubera uruhare rugaragaza mu gushyigikira ibikorwa by’inganda ndangamuco cyane cyane mu ruganda rw’ubwanditsi.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard witabiriye iyo gahunda yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwanditsi Nyafurika Hon. Bamporiki Edouard ahagarariye u Rwanda, yagize ati: “Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu cyerekezo cy’impinduka, yafashe iya mbere mu guteza imbere inganda ndangamuco by’umwihariko uruganda rw’ubwanditsi kuko ari icyiciro cya ngombwa cyane. Ndashimira Guverinoma ya Sénégal yatumiye u Rwanda nk’Igihugu cy’Icyubahiro mu kwizihiza uyu munsi mukuru. Ubu butumire buragaragaza ubufatanye bw’ibihugu byombi bushingiye ku bucuti butajegajega n’ubufatanye bw’abaturage bacu.”

    Umunsi Mpuzamahanga w’Umwanditsi Nyafurika watangiye kwizihizwa tariki ya 7 Ugushyingo 1992, biturutse ku bufatanye bw’Ishyirahamwe Nyafurika ry’Abanditsi (Panafrican Writers Association – PAWA), kuva icyo gihe abanditsi b’Abanyafurika bakomeje gukorera hamwe ngo ubwanditsi bwabo bugire ijambo mu ruhando mpuzamahanga.

    source : https://ift.tt/3mYyQv8

  • M23 yahakanye ibivugwa ko yagabye igitero ku ngabo za Congo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amakuru y’imirwano ikomeye yatangiriye mu misozi ya Runyoni na cyanzu hafi y’ibirunga bya Muhabura na Sabyinyo yamenyekanye mu gitondo tariki 8 Ugushyingo 2021, ndetse abaturage babarirwa mu bihumbi bambuka umupaka wa Bunagana bahungira muri Uganda.

    Abaturage bashyize mu majwi ko ari abarwanyi ba M23 kuko ahatewe bigeze kuhagira ibirindiro bikomeye, abaturage bavuga ko abateye bavuye mu ishyamba ry’ibirunga bavuga ko nta bandi uretse aba barwanyi batsinzwe 2013, bagahungira muri Uganda n’ubundi banyuze muri pariki y’ibirunga abandi bakambuka umupaka wa Bunagana.

    N’ubwo benshi bemeje ko ari M23, ubuyobozi bw’uwo mutwe bwabiteye utwatsi mu itangazo bwasohoye, bugira buti “Twakurikiye ibitangazamakuru bitandukanye bitangaza ko habayeho imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Congo n’abarwanyi bavugwa kuba ari aba M23, tukaba tugira ngo tubamenyeshe ibi bikurikira”.

    M23 ivuga ko imaze umwaka iri mu biganiro na Guverinoma ya Kinshasa intumwa zacu zibayo zigirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Félix Antoine Tshidekedi Tshilombo, ibiganiro byageze ku myanzuro dutegereje twihanganye n’ubwo Umuyobozi w’igihugu adashyira imbaraga mu guhuza abasore n’abakobwa ku nzira yerekeza ku mahoro mu burasirazuba bwa Congo.

    Ntibyumvikana gutekereza ko umutwe wacu wajya mu mirwano n’ingabo za Congo FARDC mu gihe turi mu biganiro na Guverinoma.

    M23 ntabwo yarwanye n’ingabo muri Rutshuru, birashoboka ko abarwanyi bacu bari muri teritwari ya Rutshuru kuva 2017 bategereje igisubizo cya Guverinoma ku mpamvu zimbitse zatumye habaho gushotorana bitewe n’abarwanyi ba FARDC muri 2020.

    M23 ivuga ko itemera uwo ari we wese waza guteza umutekano mucye mu gace karimo abarwanyi bayo mu gushaka kuyishyiraho icyasha.

    Ubuyobozi bwa M23 butera utwatsi ibyo gutera ingabo za Congo FARDC mu gihe imirwano yiriweho ndetse abaturage bakava mu byabo, hakaba hakomeje kwibazwa abateye ku birindiro bya FARDC.

    source : https://ift.tt/3H4oC4t

  • Musanze: Abarembetsi bikanze inzego z’umutekano bajugunya kanyanga bari bikoreye ihita imenwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo Kanyanga igitahurwa abaturage n
    Iyo Kanyanga igitahurwa abaturage n’inzego zishinzwe umutekano bahise bafatanya kuyimena

    Iyi Kanyanga ngo yari itwawe n’abarembetsi 13, bari bazihishe mu bikapu n’imifuka bari baremekanyije imera nk’ibikapu, babihetse mu mugongo bagira ngo bajijishe ubwo bari bageze muri ako gace, bikanga inzego zari zamaze kumenya ayo makuru babikubita hasi bariruka nk’uko Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze, SSP Jean Pierre Kanobayire, yabisobanuriye abaturage.

    Yaboneyeho kubibutsa kongera ingamba zo gukumira abatunda ibiyobyabwenge, kuko ababinyuza muri ako Kagari ka Kabeza, babikwirakwiza hirya no hino, bakomeje kwiyongera.

    Yagize ati “Baturage mwese, turongera kubibutsa ko mukwiye gukumira abakwirakwiza ibiyobyabwenge banyuze mu mayira ari muri aka Kagari kanyu. Ibiyobyabwenge bikomeje guteza ingaruka mu muryango nyarwanda, aho uwabinyoye bimwangiriza yaba mu mitekerereze, bikamushora mu myitwarire idahwitse, agatakaza ubumuntu. Kwicungira umutekano mukora amarondo y’amanywa na nijoro, mugenzura amayira yose, mugatungira agatoki inzego bireba, abagaragaye bagafatwa; nibwo buryo bwonyine bwo kubihashya burundu”.

    Yongeye arababwira ati “Nta cyiza cy’ibiyobyabwenge uretse gushora mu bihombo ababinywa cyangwa ababifatanwa. Batakaza amafaranga n’imibanire hagati yabo n’abandi ikadindira. Ni yo mpamvu twongera gusaba abakibirimo, kwitandukanya na byo mu buryo ubwo ari bwo bwose, ahubwo bakayoboka indi mirimo ibyara inyungu, kuko ihari ku bwinshi”.

    Litiro 300 za Kanyangwa zari zitwawe n
    Litiro 300 za Kanyangwa zari zitwawe n’Abarembetsi bikanga inzego z’umutekano bazijugunya hasi bakizwa n’amaguru

    Abaturage banenga bagenzi babo baburirwa kenshi, basobanurirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge, nyamara bakabirengaho bakabyishoramo bazi neza ko bari mu makosa.

    Uwitwa Munyamahoro ati “Ibiyobyabwenge byaransabitse, bimpungabanya mu mutwe ngera n’ubwo ntashoboraga guhahira urugo kuko nahoraga nasinze gusa. Amakimbirane ni yo yari n’ibiryo byacu bya buri munsi. Ariko aho mariye kubicikaho, ubu turatekanye mu rugo, tujya inama tugafatanya muri byose. Ni na yo mpamvu mumbona ahangaha, ndi kwifatanya n’abandi baturage kubimena, kugira ngo ngaragaze ko mbyamaganye nivuye inyuma”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza, Munyaneza Eugène, ahamya ko hari amahirwe menshi igihugu cyashyizeho, abantu bakabaye babyaza umusaruro bakiteza imbere kuruta uko bakwishora mu biyabwenge.

    Ngo bagiye kongera imbaraga mu bukangurambaga bwigisha abaturage gukora ibiri mu mucyo, mu rwego rw kwirinda ibihombo bagirira mu binyuranyije n’amategeko y’igihugu.

    Yagize ati “Nk’aba bari batwaye iyi kanyanga nta kindi bacyuye uretse kuba bahombye amafaranga yose bashoye bajya kuyikura muri Uganda, n’igihe cyabo batakarije mu mayira babyikoreye. Iyo bafatwa bari gutabwa muri yombi bagakatirwa igifungo, ari bo ari n’imiryango yabo bagahomba. Tugiye kongera imbaraga mu gukangurira abaturage kujya bagira amakenga mu gihe babonye uwo batazi cyangwa uwikoreye ibintu badashira amakenga, bakajya bagenzura ibyo afite, kuko batabaye maso, izo nzira zishobora no kwifashishwa n’umwanzi waza guhungabanya umutekano wabo”.

    Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

    SSP Kanobayire yakanguriye abaturage kujya batanga amakuru y
    SSP Kanobayire yakanguriye abaturage kujya batanga amakuru y’ababyishoramo kugira ngo bakumirwe

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi, ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atageze kuri miliyoni icumi ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.


    source : https://ift.tt/3D26Fkx

  • Ikirangirire Koffi Olomide azafasha Abanyakigali gusoza 2021 mu byishimo #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi uri mu bayoboye umuziki muri Africa, biteganyijwe ko ashobora kuza gutaramira i Kigali mu ntangiro z’Ukuboza nk’uko tubikesha ikinyamakuru Igihe.

    Ikinyamakuru Igihe kivuga ko nubwo nta byinshi biratangazwa kuri iki gitaramo, gitangaza ko abari kugutegura bakomeje kugirana ibiganiro na Koffi Olomide icyakora ngo icyizere ni cyose ko ashobora kuza.

    Ibiganiro bikomeje kugenda neza nk’uko biri uyu munsi, bivugwa ko uyu muhanzi yazataramira i Kigali mu ntangiriro za Ukuboza 2021.

    Koffi Olomide aramutse aje gutaramira abaturarwanda, byaba ari nko kuva mu bwiza binjira mu bundi kuko mu mpera z’icyumweru gishize i Kigali habereye ibitaramo bibiri byombi byasendereje ibyishimo ababyitabiriye.

    Muri Kigali Arena umuhanzi Bruce Melodie wizihizaga imyaka 10 amaze muri muzika, yataramiye abanyakigali bishyira cyera naho kuri Canal Olympia i Rebero umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Adekunle Gold na we yasusurukije abatari bacye bitabiriye igitaramo cye barimo Ange Ingabire Kagame.

    Koffi Olomide yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2016 muri Kigali Convention Center mu gitaramo cya Kigali Count Down Events.

    Mbere yaho Koffi Olomide yaherukaga gukorera igitaramo i Kigali mu mwaka wa 2009, icyo gihe yaririmbiye kuri Stade Amahoro, yari yatumiwe na sosiyete y’itumanaho yitwaga Rwandatel.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ikirangirire-Koffi-Olomide-azafasha-Abanyakigali-gusoza-2021-mu-byishimo

  • Ntabwo nigeze niyemera kuri Rayon Sports – Muhire Kevin #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Muhire Kevin avuga ko gutinda gusinyira iyi kipe byatumye benshi babifata nk’ubwiyemezi atari byo kuko byatewe na gahunda yari afite z’amakipe amwifuza yo hanze y’u Rwanda.

    Muri Mata 2021 nibwo Muhire Kevin yagarutse mu Rwanda avuye gukina mu Misiri, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’amezi 2 yanganaga n’umwaka w’imikino wa 2020-21.

    Nyuma y’uko amasezerano ye asojwe, ni umwe mu bakinnyi binginzwe ngo yongere amasezerano ariko ntiyahita abikora akomeza kubwira iyi kipe ko ategereje kureba uko bizagenda ku makipe yo hanze amwifuza.

    Byaje gutuma n’umutoza w’iyi kipe Masudi Djuma asa nurakara atangaza amagambo akomeye avuga atakabaye yitwara mu buryo yitwaramo kuko nta mukinnyi uba ukomeye udakina, ko akwiye guhindura ibitekerezo bye.

    Uyu mukinnyi yaje gusinya umwe mu minsi ya nyuma y’isoko ryo kugura abakinnyi. Yabwiye ISIMBI ko ibi byose byatewe n’uko yari agitegereje ibisubizo by’amakipe yo hanze yamweretse ko amwifuza.

    Ati “Nari mfite ubutumire bwinshi nagombaga kujya hanze ariko bitinzwa n’uko isoko ryari ryafunzwe, hari ubutumire nari mfite ariko bikomeza gutinda bitewe n’ibyo abampagarariye bagendaga bambwira.”

    “Nyuma nza gusanga ntakomeza kuguma mu rugo nkotara imyitozo bisanzwe, mpitamo gusinyira Rayon Sports umwaka umwe kandi nizeye ko uno mwaka uzaba uwa mahirwe kuri njye Imana ikandinda imvune byose bikagenda neza.”

    Yakomeje avuga ko atigeze yiyemera kuri Rayon Sports cyane ko byose yari arimo ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bubizi.

    Ati “Ntabwo niyemeye kuri Rayon Sports kuko ubuyobozi twaravuganaga umunsi ku munsi yaba perezida Fidele, abari muri komite ye n’abari hanze ya komite twaravugana, si ukwiyemera kuko gahunda nari ndimo bari bazizi niyo mpamvu habayemo kwihangana ku ruhande rwabo barategereza.”

    Muhire Kevin 2014 yakiniye Isonga FC yavuyemo muri 2015 yerekeza muri Rayon Sports ayikinira kugeza 2019 ubwo yahitaga ajya mu Misiri muri El Makasa yahise imutiza muri El Dakhlia yakiniye amezi 6 agahita asubira muri El Makasa yakiniye amezi 6 ihita imutiza umwaka muri El Gaish ari nabwo amasezerano ye muri El Makasa yarangiraga. Yagarutse mu Rwanda muri Mata 2021 asubira muri Rayon Sports, ubu ni kapiteni wayo.

    Ahamya ko atigeze yiyemera kuri Rayon Sports ahubwo byatewe na gahunda yari afite

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ntabwo-nigeze-niyemera-kuri-rayon-sports-muhire-kevin

  • Uruhinja rwavukanye umurizo udasanzwe rwateye ubwoba abaganga bose. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abaganga batunguwe n' uruhinja rwavukanye umurizo muremure kandi udasanzwe, rwavukiye ibyumweru 35, aho bavuga ko uru ruruhinja ngo ni rumwe muri 40 zavutse zimeze gutya mu mateka y'abantu.

    Uyu mwana udasanzwe yavutse afite umurizo wa 12cm uri ku itako ryibumoso, ufite umubyimba wa 4cm z'ubunini ku mpera.

    Abaganga bo mu bitaro by'abana bya Albert Sabin i Fortaleza, muri Brazil, bakuyeho uyu mwana umurizo wari ufashe ku kibuno ndetse n'uyu mubyimba w'inyuma.

    Uko uyu mwana yavutse nuko yabazwe byanditswe mu kinyamakuru cy'ubuvuzi bw'abana bato, byerekana amafoto ashimishije y'umugereka anasobanura uko byagenze.

    Biragaragara ko twese twari dufite umurizo mu gihe twari munda, ariko mugihe cyibyumweru bya nyuma ukavaho.

    Abaganga bo muri Brazil bemeje kandi ko umurizo w'uyu mwana utarimo amagufwa, byatumye uba 'umurizo nyawo w'umuntu' kandi uyu mwana yabaye uwa 40 wavukanye umurizo mu bantu bazwi babayeho ku isi uhereye mu kinyejana cya 19 ubwo byavugwaga bwa mbere.Uyu mwana yavutse mu mpera z'umwaka ushize.

    Ibizamini byakozwe mbere yo kuvuka k'uyu mwana ntibyashoboye kwerekana uyu murizo, ariko kubw'amahirwe ultrasound yemeje ko bitajyanye na sisitemu yumwana, isuzuma ryemeje ko ntaho uhuriye n'ubwonko bw'uyu mwana bituma ukatwa.

    Source : https://yegob.rw/uruhinja-rwavukanye-umurizo-udasanzwe-rwateye-ubwoba-abaganga-bose/

  • Ni biki wakora ngo utakaze ibiro ||nimba utewe ipfunwe ryo kugira ibiro byinshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru rero tugiye kuganira ibyo wakora kugira ngo ushobore gutakaza ibiro kandi nta zindi ngaruka bikugizeho,ndetse n'ibyo wakoresha kugira ngo ubigereho.

    Dore ibintu wakora ugatakaza ibiro mu buryo bwiza.

    1. Gerageza gusezera isukari n'ibyo irimo byose

    Niba ushaka gutakaza ibiro, no kunyunguta bombo ntuba ukibyemerewe. Kunywa soda kizabe ikizira kuri wowe, kimwe na ya mitobe tugura ikoze. Ibi tuvuze biri mu bintu bya mbere bituma ubyibuha niyo mpamvu kubyirinda bizagufasha kugabanya ibiro. Mu mwanya wabyo warya imbuto, ukanywa imitobe wikoreye itarimo isukari, cyangwa ugakoresha ubuki.

    2. Jya unywa amazi byibura iminota 30 mbere yo kurya

    Ubushakashatsi bumwe bwakozwe bwagaragaje ko kunywa amazi iminota 30 mbere yo kurya bigufasha kugabanya ibiro ku kigero cya 44% mu gihe cy'amezi 3 gusa. Impamvu ni uko amazi nta bibyibushya bibamo, kandi aho yagiye nta kindi kiba kiri buhajye bityo akagufasha kurya bicye kandi ukumva uhaze.

    3. Jya ugerageza gufata amafunguro afasha gutakaza ibiro

    Niba wifuza gutakaza ibiro usabwa kwita ku mafunguro abigufashamo. Muri yo twavuga amagi atogosheje, imboga rwatsi, amafi cyane cyane ya salmon, imboga zo mu bwoko bw'amashu, ibirayi bitogosheje, ibishyimbo, amasupu (potage), avoka, apple cider vinegar, ubunyobwa, impeke zuzuye, poivron, imbuto. Muri aya mafunguro arimo amavuta ni byiza kuyafata mu gitondo na ku manywa naho andi ukayafata nijoro.

    4. Rya ifunguro ririmo fibre ziyenga vuba

    Fibre zifasha kugabanya ibinure by'umwihariko ibiba byaje ku nda. Amafunguro akize kuri fibre harimo intoryi, imboga zinyuranye.

    5. Tapfuna witonze

    Hari abantu usanga mu kurya kwabo baba bameze nk'abacuranwa nuko mu minota 2 akaba arangije isahani yose. Niba ushaka gutakaza ibiro gerageza kurya buhoro buhoro kuko uko ibiryo bitinda mu kanwa niko umubiri ubona akanya ko gutegura imisemburo yo kubishwanyaguza ndetse bizagufasha kumva uhaze vuba.

    6. Gabanya isahani uriraho

    Niba wajyaga urira ku isahani nini gerageza ushake agasahani gato ujye uba ariko uriraho. Ubushakashatsi bwagaragaje ko uko urira ku isahani nto bifasha ubwonko kwakira ibyo biryo bikaguhaza neza.

    7. Ryama usinzire neza

    Kuryama ugasinzira bihagije bifasha umubiri gukoresha neza ibyo wariye. Ikigufasha kuryama neza harimo kurwanya stress, gukora imibonano mpuzabitsina ku babyemerewe, siporo itananiza cyane, no kuryama ahantu hagufasha kuruhuka neza.

    8.Jya ugerageza gukora siporo ndetse n'imyitozo ngorora mubiri buri munsi byibuze.

    Source : https://yegob.rw/ni-biki-wakora-ngo-utakaze-ibiro-nimba-utewe-ipfunwe-ryo-kugira-ibiro-byinshi/

  • Akaga kagutegereje wowe muntu uraza telefoni hafi yawe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu batandukanye bakunze kuraza hafi telefoni ngendanwa zabo mu gihe baryamye, cyane cyane kuko ngo biborohera kuyigeraho igihe baba bahamagawe.

    Ibi nkuko bitangazwa n'inzobere mu itumanaho bigira ingaruka nyinshi zirimo kurota inzozi mbe, umutwe udakira, ibibyimba bifata ku bwonko ndetse bikaba byanatera kanseri y'ubwonko, bitewe n'ingufu telefoni ikoresha ishakisha ihuzanzira (network) igihe cyose itajimije.

    Umushakashatsi w'Umufaransa akaba n'inzobere mu ikoranabuhanga, Bernard Veyret, avuga ko igihe cyose umuntu agiye kuryama aba agomba gushyira telefoni ye kure mu rwego rwo kwirinda izo ngaruka zose.

    Hari izindi ngaruka kandi ziterwa no kuvugira kuri telefoni igihe kirekire, zirimo kababara amatwi, kurwara umutwe, isereri, umunaniro ukabije na kanseri y'ubwonko.

    Abashakashatsi Burch na Graham kandi bavuga ko kurenza iminota 25 uvugira kuri telefoni bitera indwara zirimo impyiko, iz' ubuzima bw'imyororokere na kanseri.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima OMS, ryavuze ko ibikoresho by'itumanaho bikora uburozi bushobora gutera kanseri ndetse ubushakashatsi bwagaragaje ko telefoni ngendanwa zigezweho zishobora no gutera ibibazo by'imyanya myibarukiro y'abagabo, aho zituma intangangabo zicika intege.

    Abahanga bagira inama abakoresha telefoni ngendanwa kuzimya telefoni zabo igihe baryamye cyangwa bakazishyira kure yabo, cyangwa se bagashyiramo akadege (airplane mode).

    Source : https://yegob.rw/akaga-kagutegereje-wowe-muntu-uraza-telefoni-hafi-yawe/

  • Amakuru yihutirwa aturutse muri REB areba abarimu batsinze ibizamini. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu cy'uburezi bw'Ibanze REB gishyize hanze itangazo rimenyesha abarimu bakoze ibizamini mu burezi bakabitsinda ko bakwihutira kujya kuri konti zabo zinoneka ku rubuga rwa Mifotra maze bakemeza ibisabwa.

    Ni itangazo iki kigo cyashyize hanze kuri uyu wa mbere ,risaba abakandida gukora ibisabwa bitarenze kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Ugushyingo 2021.

    REB iramenyesha abakandida bakoze ndetse bagatsinda ikizamini cyo kwigisha ndetse no ku myanya ya ‘Secretary na Bursar’ ko bajya muri konti zabo banyuze muri system ya @RwandaLabour bakemeza (accept) akazi bahawe bitarenze ejo ku wa kabiri, tariki ya 9/11/2021. @mbanelson

    — Rwanda Basic Education Board (@REBRwanda) November 8, 2021

    Source : https://yegob.rw/amakuru-yihutirwa-aturutse-muri-reb-areba-abarimu-batsinze-ibizamini/