Category: Uncategorized

  • Ingabo z’u Rwanda nta ruhare zagize mu gitero cyitiriwe M23 muri Congo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri iryo tangazo harimo ko byavuzwe ko umutwe w’abarwanyi bari aba M23, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 7 Ugushyingo 2021, bambutse umupaka baturutse muri Uganda ari na ho bakambitse, bagaba igitero muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse bigarurira uduce twa Tshanzu na Runyoni.

    Abo bari abarwanyi ba M23, ntibigeze basaba ubuhungiro mu Rwanda ubwo bahagarikaga kurwana muri RDC mu 2013, ahubwo bari bari muri Uganda, ari na ho icyo gitero cyaturutse.

    Itangazo rikomeza rivuga ko habaye hari raporo, igitangazamakuru cyangwa andi makuru agaragaza aho akomoka muri aka karere, avuga ko abarwanyi ba M23 baba baraturutse cyangwa bari ku butaka bw’u Rwanda, yaba ari amakuru y’ibinyoma (Propaganda) agamije kwangiza umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na RDC.

    source : https://ift.tt/3F4KfzX

  • Gushakira ubwatsi kure y’urwuri ni ugukwirakwiza indwara – Guverineri Gasana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Gasana avuga ko kwahira hirya y
    Guverineri Gasana avuga ko kwahira hirya y’urwuri bitemewe ku muntu urufite ahubwo akwiye gutera ubwatsi

    Abitangaje mu gihe bamwe mu borozi mu Karere ka Nyagatare basigaye bashakira ubwatsi bw’inka mu gishanga cy’umugezi w’Umuvumba gihinzemo umuceri, mu kigo cya gisirikare cya Gabiro no ku nkengero z’umugezi w’Akagera.

    Imirenge ya Karangazi, Rwimiyaga, Nyagatare na Matimba yahuye n’ikibazo cy’izuba ryatse igihe kirekire hafi amezi atandatu, bituma amatungo asonza cyane ndetse hamwe aranapfa kubera kubura ubwatsi.

    Mu kagari ka Rutungo na Cyamunyana aborozi bahiraga ubwatsi ku nkengero z’Umugezi w’Akagera, ariko baje kubibuzwa ku mpamvu bavuga ko batazi.

    Umwe ati “Ubundi mu zuba twajyaga twahira ku nkengero z’umugezi inka zacu zikabaho none baratubujije, twabasabaga rwose ko badufasha muri iki gihe hanyuma imvura yagwa tugatera ubwatsi ntituzongere kuhahira.”

    Umufuka umwe w
    Umufuka umwe w’ubwatsi ugura 1,000 byatumye benshi ariho bajya gushakira amaramuko

    Ni mu gihe aborozi mu Kagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga ndetse n’abo mu Murenge wa Nyagatare bayobotse icyanya cy’umugezi w’Umuvumba gihingwamo umuceri, bakahira ubwatsi buri hagati y’imirima y’abahinzi.

    Abakora akazi ko kwahira ubwatsi bavuga ko babyungukiyemo kuko bakuramo amafaranga atunga imiryango yabo.

    Uwaganiriye na Kigalitoday utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko ku munsi yahira imifuka ine agakuramo amafaranga atunga urugo rwe.

    Yagize ati “Ubu mvuye mu Kirimburi inshuro ya kabiri, umufuka umwe wuzuye neza ugurwa amafaranga 1,000 kandi bawurwanira. Hari ubwo mbona itanu urumva ni 5,000 ku munsi, nta kandi kazi nakora ubu, nzakena imvura nikomeza kuba nyinshi.”

    Umufuka avuga agurisha amafaranga 1000 ushobora kujyamo ibiro 20 by’ubwatsi utsindagiye neza, mbere ukaba waraguraga amafaranga 500 nabwo ukagurwa na bake igihe cy’imvura.

    Guverineri Gasana avuga ko kwahira mu bishanga, mu kigo cya gisirikare cyangwa muri pariki bitemewe kuko bishobora gukurura indwara.

    Mu minsi itari iy
    Mu minsi itari iy’amasomo abana bakora akazi ko kwahira bakagurisha ubwatsi

    Asaba aborozi korora inka zijyanye n’inzuri bafite kandi bakamenya no guhinga ubwatsi bushobora kubagoboka igihe habaye impeshyi ndende.

    Ati “Ubundi inka imwe igenewe kurisha hegitari imwe, urumva aborozi babyubahirije bakongeraho ibisigazwa by’imyaka n’ubwatsi bwahinzwe ntibakenera kujya gushakisha ubwatsi ahandi. Ufite urwuri ntabwo ujya kwahira hanze ukora ibishoboka byose bikaboneka mu rwuri rwawe, ibindi wakora ni ugukurura indwara.”

    Avuga ko hari gahunda yo kugirana n’aborozi amasezerano yo gukorera no gukoresha neza inzuri uzabirengaho akabihanirwa, harimo kwamburwa urwuri rugahabwa ushoboye kurukoresha.


    source : https://ift.tt/3H4vY8c

  • Myugariro Irambona Eric mu gihirahiro, yangiwe gukora imyitozo, gusesa amasezerano ntibivugwaho rumwe #rwanda #RwOT

    Myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso, Eric Irambona avuga ko atazi aho ahagaze nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu Sports imwangiye gukomeza imyitozo ndetse ikanga no gukora ibisabwa byose ngo basese amasezerano.

    Ku munsi w’ifungwa ry’Isoko ryo kugura abakinnyi mu Rwanda, tariki ya 18 Ukwakira 2021 nibwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwahamagaye Irambona Eric Gisa ngo basese amasezerano yari asigaje muri iyi kipe ariko undi ntiyabyemera bitewe n’ibyo ikipe yamuhaga.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Irambona Eric yavuze ko uwo munsi yahamagawe abwirwa ko yaza bagasesa amasezerano agahabwa imperekeza y’amezi 2.

    Yagize ati 'umunsi wa nyuma tuganira barambwiye ngo uze tuguhe imperekeza y’amezi 2, noneho dusese amasezerano, ndababwira nti rero ibyo ng’ibyo ntabwo byemewe mu mategeko ndumva bitashoboka, barambwira ngo ubaze abanyamategeko barakubwira icyo itegeko ry’umurimo rigena, narababajije bambwira ko bitabaho, ngo niba bashaka kugusezerera nibaguhe ibyo bakugomba ubundi mutandukane.'

    Umwe mu banyamategeko ISIMBI yagerageje kwegera, yavuze ko ubundi iyo umuntu asezerewe ku murimo nta mpamvu ahabwa imperekeza itari munsi y’amezi 3 ariko na none itarenze amezi 6.

    Eric Irambona yakomeje avuga ko yanze gusesa amasezerano, ahitamo gukomeza akazi bisanzwe hato ngo batazavuga ko yagataye, ariko ngo yirirwa yicaye ku kibuga kuko ngo bamubwiye ko perezida yavuze ko atemerewe gukora imyitozo.

    Ati 'njya ku myitozo ariko bakanshyira hanze y’ikibuga, bambwira ko perezida yababwiye ko ntemerewe kwitoza, njya ku myitozo nkicara hanze kugira ngo batazavuga ngo nataye akazi bakabona impamvu.'

    Uyu mukinnyi yemeza ko atazi aho ahagaze. Ati 'nanjye nta kubeshye sinzi aho mpagaze n’uko ikibazo cyanjye kizakemuka.'

    Mu masezerano y’uyu mukinnyi ngo nta ngingo irimo ivuga ku gusesa amasezerano mu gihe impande zombi zaba zitumvikanye.

    Irambona Eric Gisa, yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka 2 muri Gicurasi 2020, hari nyuma yo gutandukana na Rayon Sports yari amazemo imyaka 8.

    Irambona Eric avuga ko ubu ari mu gihirahiro ataramenya icyo gukora

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-irambona-eric-mu-gihirahiro-yangiwe-gukora-imyitozo-gusesa-amasezerano-ntibivugwaho-rumwe

  • Bebe Cool yifatiye ku gahanga Diamond Platnumz yemeza ko adakwiye kugereranywa na we #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umuhanzi ukomoka muri Uganda, Bebe Cool avuze ko utagereranya inzu ze n’iya Diamond yise nto, uyu muhanzi ukomoka muri Tanzania yahise ashyira hanze amashusho agaragaza inyubako ye n’amamodoka atunze.

    Mu cyumweru gishize ubwo yaganiraga na NBS TV, Bebe Cool yabajijwe niba kuba Diamond yarashyizwe ku rutonde nk’umwe mu bahanzi beza muri Afurika y’Iburasirazuba ntacyo byamutwaye.

    Bebe Cool mu magambo ye yagize ati 'ndatekereza ari ukubona ibintu nabi, ukuri ni ukugura abareba indirimbo ze (views). Ntabwo Diamond yigeze aririmba mu gitaramo cyangwa ¼ cy’igitaramo gikomeye njye naririmbyemo none abagande murimo muramushimagiza.'

    'Mwakarebye byibuze ko mfite n’amafaranga menshi kumurusha ariko kubera ko abagande mufite ubundi bushabitsi hanze y’igihugu. Twagize abahanzi beza muri Tanzania mbere y’uko iki kiragano cya Diamond n’imbuga nkoranyambaga kiza, abo ni Professor Jay na Mr. Nice.'

    Bebe Cool kandi yavuze ko afite inzu nziza n’imodoka nziza kurusha Diamond n’ubwo imbuga nkoranyamabaga zimushimagiza.

    Ati 'iyo urebye inzu ya Diamond bahora bavuga, ntabwo wayigereranya n’inzu zanjye 2.'

    Nyuma yo gutangaza aya magambo, Diamond Platnumz yahise ashyira hanze amashusho agaragaza imbere mu gipangu imodoka ze atunze ndetse n’inyubako atuyemo.

    Bebe Cool yabwiye Diamond ko ari umuherwe kumurusha

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diamond-platnumz-na-bebe-cool-mu-marushanwa-yo-kurushanwa-imitungo

  • Abagenzacyaha batangiye amahugurwa azabafasha kunoza akazi kabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagenzacyaha biteze kungukira muri ayo mahugurwa ubumenyi butuma bakora akazi neza
    Abagenzacyaha biteze kungukira muri ayo mahugurwa ubumenyi butuma bakora akazi neza

    Abagenzacyaha bagaragaza ko ayo mahugurwa azabafasha kunoza akazi kagendanye n’igihe kuko uko amategeko ahinduka n’abagenzacyaha bakwiye guhindura uburyo bakoragamo, kugira ngo babashe gutegura neza akazi k’ubutabera.

    Umuyobozi ushinzwe gukumira ibyaha muri RIB, Jean Claude Ntirenganya, atangaza ko akazi k’ubutabera gashingiye ku bugenzacyaha kuko ari bwo butegura amadosiye ashyikirizwa ubushinjacyaha, hakaba hakenewe ko akorwa neza kinyamwuga kugira ngo inzego zikurikiraho mu butabera zibashe gukora akazi kazo neza.

    Agira ati “Ubugenzacyaha ni imirimo ishingiye ku mategeko kandi agenda avugururwa, tugomba kugendana n’ibyo amategeko atubwira, kuko igikorwa cya mbere kugera ku cya nyuma mu butabera bigomba kuba bitabusanya n’amategeko”.

    Umunyamabanga mukuru wungirije wa RIB, Izabelle Karihangabo, avuga ko ubugenzacyaha ari bwo bushingirwaho mu gushaka ibimenyetso bya ngombwa bikenewe mu bushinjacyaha, kandi iyo bitakozwe neza ari bwo habaho gutsindwa imanza ukeneye ubutabera akaba yabangamirwa.

    Agira ati “Ibimenyetso byose bifasha umushinjacyaha, abatangabuhamya, ni uko icyaha cyakozwe bikorwa n’umugenzacyaha, ni ngombwa rero ko amahugurwa ku mategeko akorwa kugira ngo hajye hakorwa dosiye zuzuye neza zishyikirizwa ubushinjacyaha n’urukiko”.

    Icyiciro cya mbere cy
    Icyiciro cya mbere cy’abagenzacyaha 60 ni bo batangiye amahugurwa azamara iminsi itanu

    Yongeraho ati “Aha turahakura ubumenyi bwisumbuyeho mu kugenza ibyaha kinyamwuga nk’uko tubisabwa kugira ngo tubashe gufasha abatugana, abahohotewe cyangwa abakekwaho ibyaha kugira ngo buri wese abone ubutabera”.

    Ku ikubitiro abagenzacyaha 60 ni bo batangiye amahugurwa bari guherwa mu kigo gishinzwe guhugura abakozi cya (RMI) mu Karere ka Muhanga, bikaba biteganyijwe ko amahugurwa azatangwa mu byiciro bine.


    source : https://ift.tt/3EYBgjD

  • #AMAVUBI: Rutabayiro uhamagawe bwa mbere n’abarimo Djihad bakoranye imyitozo n’abandi (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” ikomeje imyitozo yo gutegura imikino ibiri bazakina na Mali kuri uyu wa Kane kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ndetse n’uwo bazakina na Kenya iwayo tariki 15/11/2021.

    RUTABAYIRO Jean Philippe wahamagawe bwa mbere
    RUTABAYIRO Jean Philippe wahamagawe bwa mbere

    Bamwe mu bakinnyi bakina hanze bakomeje kugera mu Rwanda, aho Rutabayiro Jean Philippe ukina muri S.D. LENENSE PROINASTUR yo muri Espagne uhamagawe bwa mbere nawe yakoze imyitozo.

    Mu bandi bakinnyi bakina hanze bari mu myitozo harimo Emery Mvuyekure ukina muri Tusker yo muri Kenya, Manzi Thierry ukinira FC Dila Gori yo muri Georgia, mu gihe TWIZERE Buhake Clément na RAFAEL York baraye bageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere.

    source : https://ift.tt/3wth6es

  • Abakunzi b'ibitaramo mu Rwanda , nyuma ya Adekunle Gold hagiye kuza ikindi cyamamare gikomeye_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki ya 05 Ugushyingo nibwo Umunya-Nigeria Adekunle Gold yataramiye Abanyarwanda, ubu noneho abakunzi b' ibitaramo mu Rwanda bagiye gutaramirwa n' icyamamare Koffi Olomide.

    Ikinyamakuru Igihe.com cyatangaje ko uyu umuhanzi uri mu bayoboye umuziki muri Africa, biteganyijwe ko ashobora kuza gutaramira i Kigali mu ntangiro z'Ukuboza.

    Gusa nta byinshi biratangazwa kuri iki gitaramo, abari kugutegura bakomeje kugirana ibiganiro na Koffi Olomide icyakora ngo icyizere ni cyose ko ashobora kuza, nk' uko ikinyamakuru Igihe gikomeza kibitangaza.

    Ibiganiro bikomeje kugenda neza bivugwa ko uyu muhanzi yazataramira i Kigali mu ntangiriro za Ukuboza 2021.

    Koffi Olomide aramutse aje gutaramira abaturarwanda, byaba ari nko kuva mu bwiza binjira mu bundi kuko mu mpera z'icyumweru gishize i Kigali habereye ibitaramo bibiri byombi byasendereje ibyishimo ababyitabiriye.

    Muri Kigali Arena umuhanzi Bruce Melodie wizihizaga imyaka 10 amaze muri muzika, yataramiye abanyakigali bishyira cyera naho kuri Canal Olympia i Rebero umuhanzi w'Umunya-Nigeria, Adekunle Gold na we yasusurukije abatari bacye bitabiriye igitaramo cye barimo Ange Ingabire Kagame.

    Koffi Olomide yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu mpera z'umwaka wa 2016 muri Kigali Convention Center mu gitaramo cya Kigali Count Down Events.

    Mbere yaho Koffi Olomide yaherukaga gukorera igitaramo i Kigali mu mwaka wa 2009, icyo gihe yaririmbiye kuri Stade Amahoro, yari yatumiwe na sosiyete y'itumanaho yitwaga Rwandatel.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/09/abakunzi-bibitaramo-mu-rwanda-nyuma-ya-adekunle-gold-hagiye-kuza-ikindi-cyamamare-gikomeye_-inkuru-irambuye/

  • The Ben kwihangana biramunaniye nyuma y'amafoto Miss Pamella Uwicyeza yashyize kuri instagram – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Pamella Uwicyeza abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze amafoto ye maze ayaherekesha amagambo agira ati ” Life is actually so short, be a good person💚 “. 

    Mu bagize icyo bavuga kuri aya mafoto harimo n'umuhanzi The Ben akaba ari na fiancé we. The Ben akibona aya mafoto yahise ashyiraho akarango k'umutima (❤️) agaragariza Pamella ko amufitiye urukundo.

    Sibyarangiriye aha ahubwo The Ben yahise anashyira imwe muri aya mafoto kuri story ya instagram ye maze ahita ayiherekesha akarango k'umutima (❤️).

     

    Source : https://yegob.rw/the-ben-kwihangana-biramunaniye-nyuma-yamafoto-miss-pamella-uwicyeza-yashyize-kuri-instagram/

  • Umunyamakuru ukomeye kuri YouTube arashimirwa gukura mu bwigunge abagabo bafite ubugufi bukabije #rwanda #RwOT

    Uyu munyamakuru ufite YouTube Channel yitwa Yago TV, yakunze gukoresha ibiganiro abagabo batatu ari bo Paul, Peter na Andrew bose bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije bakaba ari abavandimwe.

    Aba bagabo bari bariho mu buzima bubabaje ariko kuva batangira kuganirizwa n’uyu munyamakuru, hari benshi bahise babahanga amaso ndetse batangira no kugaragara muri Film bakina.

    Nyarwaya Innocent cyangwa Yago yashyize ifoto kuri Twitter ari kumwe n’aba bagabo batatu agaragaza ko abishimiye aho yashyizeho ubutumwa bugaragaza ko abafata nk’abavandimwe.

    Iyi foto yagiye itangwaho ibitekerezo na bamwe mu bakoresha uru rubuga nkoranyambaga aho bashimiye Yago kuba yaratumye bariya bagabo bava mu bwigunge.

    Uwitwa Ndagije Faustin yagize ati 'Urakoze Yago ku kantu keza uba wakoze, ndakwemera muvandimwe, Imana ijye igukomeza mu mirimo yawe.'

    Uwitwa Yassin Novat na we yagize ati 'Abantu nkawe ntibakunze kuramba [ashaka kuvuga abakora ibyiza], Nyagasani ajye akwishimira.'

    Uwitwa Mugenzi Samuel na we yagize ati 'Yago uri imfura nkagukunda muhungu wacu.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umunyamakuru-ukomeye-kuri-YouTube-arashimirwa-gukura-mu-bwigunge-abagabo-bafite-ubugufi-bukabije

  • Abantu Bahambiriye Umushinga Veritas Yasuzumwe Ubujura bwa Diary Kuva Umukobwa wa Biden #Rwanda #RwOT

    F.B.I. yakoze impapuro zo gushakisha i New York mu rwego rwo gukora iperereza ku ishami ry’ubutabera ku bijyanye n’uko impapuro zo mu kinyamakuru Ashley Biden zaje gutangazwa n’urubuga rw’iburyo.

    Ishami ry’ubutabera ryasatse ahantu habiri hafitanye isano n’umutwe uharanira inyungu z’umushinga witwa Veritas mu rwego rwo gukora iperereza ku kuntu ikayi yibwe ku mukobwa wa Perezida Biden, Ashley, yaje gutangazwa ku mugaragaro icyumweru nigice mbere y’amatora ya perezida wa 2020, nk’uko abantu babimenyeshejwe kuri icyo kibazo.

    Ku wa kane, abakozi ba federasiyo i New York bakoze isaka ryategetswe n’urukiko – umwe mu mujyi wa New York n’undi mu ntara ya Westchester County – byibasira abantu bakoranye n’iryo tsinda n’umuyobozi waryo, James O’Keefe, nk’uko babiri mu bantu babimenyeshejwe ku byabaye. 

    Iperereza ririmo gukorwa na F.B.I. abaturage bavuga ko intumwa n’ubushinjacyaha bukuru muri Manhattan bakora ku bibazo bya ruswa rusange.

    Nyuma yuko iyi ngingo isohotse bwa mbere kumurongo wa gatanu, bwana O’Keefe yashyize hanze amashusho yemeza ko abakozi ba Projet Veritas nubu nabahoze basaka amazu yabo kuwa kane.

    Yavuze ko iri tsinda riherutse kwakira ihamagarwa ry’abacamanza rikomeye kandi yemera ko umushinga Veritas wagize uruhare mu biganiro n’amasoko ajyanye n’ikinyamakuru. Ariko yatanze igitekerezo kirekire cyo kwiregura ku itsinda rye uko ryandika buri munsi, avuga ko we na bagenzi be bakoraga nk’abanyamakuru b’imyitwarire. 

     Bwana O’Keefe yagize ati: “Bigaragara ko Intara y’Amajyepfo ya New York ubu ifite abanyamakuru mu maso yabo ku cyaha bakekwaho cyo gukora akazi kabo mu buryo bwemewe kandi nta buryarya”. Ati: “Imbaraga zacu zari ibintu by’itangazamakuru rifite inshingano, rishingiye ku myitwarire kandi ntidushidikanya ko umushinga Veritas wakoze neza kuri buri ntambwe.”

    Umushinga Veritas ntabwo washyize ahagaragara ikinyamakuru cya Madamu Biden, ariko impapuro nyinshi zandikishijwe intoki zivuye ku rubuga rwa interineti rw’iburyo ku ya 24 Ukwakira 2020, mu gihe Perezida Donald J.Trump yashakaga gutesha agaciro Bwana Biden mu kwerekana. umuhungu we, Hunter, nko kwishora mu bucuruzi bwa ruswa.

     Iyandikwa ryirengagijwe cyane n’ibindi bitangazamakuru byita ku bitekerezo ndetse n’ibitangazamakuru rusange.

    Uru rubuga rwavuze ko rwabonye ikarita yanditswe n’umuntu wavugaga ifirimbi wakoraga mu ishyirahamwe ry’itangazamakuru ryanze gutangaza inkuru kuri yo mbere y’amatora. Yavuze ko izi aho ikayi nyirizina iherereye kandi ko uwatanze ifirimbi yari afite amajwi ya Madamu Biden yemera ko ari iye.

    Ishami ry’ubutabera ry’ubutegetsi bwa Trump, icyo gihe riyobowe n’umushinjacyaha mukuru William P. Barr, ryatangije iperereza kuri iki kibazo nyuma gato yuko uhagarariye umuryango wa Biden abwiye abayobozi ba federasiyo mu Kwakira 2020 ko byinshi mu bintu bwite bya Madamu Biden byibwe mu ubujura, nk’uko abantu babiri basobanuriwe kuri iki kibazo. 

     Muri iyo videwo, Bwana O’Keefe yavuze ko “tipsters” yageze ku mushinga wa Veritas mu 2020 kugira ngo ibamenyeshe ko iyi nyandiko iriho, avuga ko bagumye mu cyumba Madamu Biden yari aherutse kwinjiramo. Ariko Bwana . O’Keefe yavuze ko itsinda rye ridashobora kwemeza ikayi kandi ko yafashe icyemezo cya “ethique” cyo kutagitangaza.

    Yavuze ko umushinga Veritas wahaye ikayi “abashinzwe umutekano” kandi agerageza kuyisubiza umunyamategeko uhagarariye Madamu Biden, avuga ko “yanze kubyemeza.” Bwana O’Keefe yerekanye ko iperereza rishingiye kuri politiki, abaza impamvu Ishami ry’Ubutabera riyobowe na se wa Madamu Biden ryakurikiranye uru rubanza. 

     Mu byumweru bishize, abashakashatsi ba federasiyo bageze nibura ku muntu umwe wakoreraga umushinga Veritas kugira ngo abaze uwo muntu ibijyanye n’ikarita, nk’uko umwe mu bantu basobanuriwe uru rubanza yabitangaje.

    Umushinga Veritas ufite amateka yibasiye ubukangurambaga bwa kongere ya demokarasi, amashyirahamwe y’abakozi, itangazamakuru ry’amakuru n’abandi. Itsinda rikora ibikorwa byo gukomeretsa, ukoresheje kamera zihishe hamwe nindangamuntu. Igihe kimwe, umushinga Veritas yishingikirije ku wahoze ari maneko w’Ubwongereza witwa Richard Seddon kugira ngo afashe guhugura abakozi bayo, abigisha amayeri y’ubutasi nko gukoresha uburiganya kugira ngo abone amakuru ku ntego zishobora kuba.

    Flyover Media, isosiyete ifite urubuga rwasohoye impapuro zanditswe mu gitabo, yanditswe kuri Sheridan, Wyo., Aderesi ya sosiyete ya Bwana Seddon, Ishami rya gatandatu ryita ku nama mpuzamahanga. Bwana O’Keefe, washinze
    wa Projet Veritas, yahoze ari perezida w’isosiyete yaje kwiyandikisha kuri aderesi imwe.

    Iyandikishe kuri Politiki Imiyoboro yamakuru yamakuru ya politiki, guca ukubiri no gutanga ibisobanuro bivuye mu kajagari. 

    Byohereze muri inbox yawe.
    Umushinga Veritas ufite ikirego cyo gusebanya kuri New York Times ku nkuru ya 2020 ivuga kuri videwo iryo tsinda ryakoze rivuga ko uburiganya bw’amatora muri Minnesota.

    Madamu Biden, 40, ni umwana muto wa Bwana Biden. Yakomeje kuba hasi kandi ashishikazwa cyane na Hunter Biden, murumuna we. Muri 2019, Bwana Trump yahagaritse inkunga ya gisirikare muri Ukraine icyarimwe kandi ahatira perezida w’icyo gihugu inkunga yo gukora iperereza ku bucuruzi bw’ubucuruzi bwa Hunter Biden, bituma Bwana Trump aregwa bwa mbere.

    F.B.I. umuvugizi i New York ntacyo yatangaza kuri iryo perereza, avuga gusa ko abakozi “bakoze ibikorwa byo kubahiriza amategeko bijyanye n’iperereza rigikomeje” ahantu habiri. 

    Bumwe muri ubwo bushakashatsi bwabereye mu nzu iri ku muhanda wa 35 w’iburasirazuba hafi ya Midtown Tunnel naho ubundi i Mamaroneck, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu majyaruguru y’Umujyi wa New York.

    Umuvugizi w’ubushinjacyaha bwa Leta zunze ubumwe za Amerika i Manhattan yanze kugira icyo atangaza.

    I Manhattan, umuturanyi hasi hejuru y’inzu yashakishijwe ku muhanda wa 35 w’iburasirazuba yavuze ko yakangutse mu bitotsi mu gitondo cyo kuri uyu wa kane n’abakozi bakubita urugi kandi basakuza inshuro nyinshi ngo “Fungura!” na “F.B.I.!”

    Umuturanyi witwa Mychael Green, ufite imyaka 23, yagize ati: “Natekerezaga ko ari urwenya. Nyuma yamasaha, urugi rwumuryango rwaravunitse kandi urugi rwamanitse ajar.

    Spencer Meads, umaze igihe kinini ukora umushinga Veritas akaba n’umunyamabanga wa Bwana O’Keefe, yabaye muri iyo nzu kuva mu 2019, nk’uko bigaragara mu nyandiko rusange. 

     Madamu Green yavuze ko abakozi basakuzaga bati: “Spencer, fungura!”

    Uwahoze ari umukozi wa Projet Veritas yavuze ko Bwana Meads yagize uruhare mu gushaka abakozi. Urubuga rukurikirana abakozi ba Projet Veritas rwavuze ko Bwana Meads nawe yagize uruhare mu bikorwa byihishe kuri iryo tsinda.

    Bwana Meads ntabwo yashubije kuri imeri n’ubutumwa bugufi bushaka ibisobanuro.

    Ishami ry’ubutabera risanga mu bihe bidasanzwe cyane ku bijyanye n’abana ba Bwana Biden. Ntabwo ari ugukora iperereza ku kibazo cy’ikinyamakuru cya Madamu Biden gusa, ahubwo Hunter Biden yatangaje umwaka ushize ko abashinjacyaha b’ishami ry’ubutabera i Delaware barimo gukora iperereza ku misoro ye.

     Ipaji zashyizwe kumurongo munsi yumurongo wa Patrick Howley, umunyamakuru wakoraga mubucuruzi butandukanye bwaba conservateurs mumyaka yashize. Niwe wambere wagaragaje ifoto yumwaka kurupapuro rwa guverineri Ralph Northam wa Virginie yerekanaga umuntu umwe wambaye imyenda ya Ku Klux Klan nundi muntu wambaye umwirabura.

    Bwana Howley yatangaje kandi ubutumwa bugufi bwangiza hagati ya Cal Cunningham, umudepite uharanira demokarasi wiyamamariza Sena muri Carolina y’Amajyaruguru, n’umugore bari bafitanye ikibazo kitari gito. 

     Nubwo kumenyekanisha ikayi ya Madamu Biden byirengagijwe ahanini, ahantu hamwe n’iburyo ndetse n’abashyigikiye Bwana Trump basimbukiye ku makuru y’ikinyamakuru nk’ikindi kimenyetso cyerekana ko Bwana Biden adakwiriye kuba perezida. Alex Jones, umunyamakuru uzwi cyane kuri radiyo iburyo, yazanye ikinyamakuru ku gice cya podcast ya Joe Rogan. 
     Bwana Trump yakoresheje Twitter mu kohereza cyangwa kumenyekanisha ibitekerezo byiza byerekeye umushinga Veritas byibuze inshuro esheshatu mu myaka ibiri ishize ya perezida. Bwana Trump yazamuye umushinga wa Veritas na mbere yuko aba perezida, kandi nyuma gato yo gutangaza ko yiyamamarije kuba perezida muri 2015, Bwana O’Keefe yasuye umunara wa Trump maze yereka amashusho ya Bwana Trump yashakaga gushyira ahagaragara kugira ngo yangize Hillary Clinton, birashoboka cyane kandidatire ya Demokarasi.
     Mu mwaka wa 2016, umukozi wa Projet Veritas yinjiye mu ishyaka rya Demokarasi Abafatanyabikorwa, ikigo ngishwanama cya politiki, akoresheje izina ry’impimbano, ahimba résumé kandi akora amajwi y’ibanga y’abakozi.

    Abafatanyabikorwa ba Demokarasi nyuma bareze umushinga Veritas. Mu cyemezo cy’ukwezi gushize muri uru rubanza, umucamanza w’urukiko rw’intara rwo muri Amerika, Paul L. Friedman, yavuze ko abafatanyabikorwa ba demokarasi bashobora kuvuga ko imyitwarire y’umushinga Veritas ari “igikorwa cy’ubutasi bwa politiki” mu rubanza ruteganijwe

    Kitty Bennett na Matthew Cullen bagize uruhare mu bushakashatsi.

    Ex-maneko yari Nkuru kumushinga Veritas Gukoresha Imbaraga, Ubuhamya Bwerekana
    Ukwakira 21g, 2020

    Inyandikouugukemura ze iryo tsinda, James O’Keefe, yavuze ko um ikayi abas…..

    Source : The New York Times