Category: Uncategorized

  • Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa umaze imyaka 50 wagejeje benshi ku iterambere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Biruta na Ambasaderi w
    Minisitiri Biruta na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, mu muhango wo kwizihiza imyaka 50 y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi

    Umubano w’u Rwanda n’Ubushinwa ugaragarira mu bikorwa byinshi bitandukanye, birimo Ubuvuzi, Uburezi, Ubuhinzi, Ikoranabuhanga, Ibikorwa remezo bitandukanye birimo kwagura umuhanda Gahanga – Sonatube – Kagera ureshya n’ibirometero 13.8, uzatwara agera kuri Miliyari 65 y’Amafaranga y’u Rwanda hamwe n’indi mihanda inyuranye.

    Ibyo byose byiyongeraho amavomo ya Nayikondo 200 ari hirya no hino mu gihugu, yuzuye atwaye asaga Miliyari 7 z’Amafaranga y’u Rwanda, ari na ho abagezweho n’ibyo bikorwa bahera bemeza ko byabagiriye akamaro.

    Umuturage wo mu Karere ka Kicukiro witwa Jean Marie Vianney Gahiganwa, ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru cya RBA, yavuze ko umubano w’ibihugu byombi wabagiriye akamaro kuko hari ibyo bungukiyemo.

    Yagize ati “Icyo mvuga kuri aba Bashinwa, mu by’ukuri uko bafite ubufatanye n’u Rwanda byatugejeje ku iterambere kandi natwe twabigiriyemo inyungu nyinshi, kuko abakozi benshi bahabonera amafaranga, kubera ko hari bakora akazi k’ubuyede n’abafundi”.

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta

    Mugenzi we witwa François Murama wo mu Karere ka Kamonyi ati “Byatubereye byiza kuba Abashinwa baratuzaniye amazi meza, ubu noneho tugiye kugira ubuzima buzira umuze”.

    Ubwo yifatanyaga n’abahagarariye igihugu cy’u Bushinwa mu Rwanda mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’ubufatanye bw’ibihugu byombi, ku wa Mbere tariki 08 Ugushyingo 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yashimiye ibikorwa bitandukanye byagezweho kubera uburyo byahinduye imibereho y’abaturage.

    Ati “Ikoranabuhanga, Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Ingendo zo mu kirere, Uburezi, Kubaka ubushobozi, Ubuzima, Ubucuruzi, Ubukerarugendo, Ubuhinzi ndetse n’umutekano uhamye, umubano wacu n’ukuva mu kwezi kwa 11 mu 1971, by’umwihariko kuri twe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twakoranye cyane mu kuzamura imibereho n’iterambere ry’abaturage ndetse no gutezimbere ibya politike. Ubushinwa buza mu myanya y’imbere mu gushora imari mu Rwanda, rikaba ryarahanze imirimo itandukanye ibihumbi n’ibihumbi”.

    Amb Rao Hongwei
    Amb Rao Hongwei

    Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, avuga ko kuva mu mwaka wa 1971 umubano w’ibihugu byombi uhagaze neza.

    Ati “Ubufatanye mu iterambere n’ubucuruzi tubihuriyeho, Ubushinwa bunejejwe n’uko u Rwanda ari umufatanyabikorwa ukomeye mu bucuruzi ndetse no mu mishinga minini, ubufatanye mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi mu mwaka wa 2020 bwageze ku madolari ya America Miliyoni 321 n’ubwo habayemo icyorezo cya covid-19. Hari imishinga minini y’ibikorwa remezo Ubushinwa bwagizemo uruhare mu kubyubaka, bituma u Rwanda rurushaho kuzamuka mu iterambere, ndetse n’imibereho y’abaturage”.

    Mu mpera z’umwaka wa 2020 ishoramari ry’u Bushinwa ryari Amadorari ya America Miliyoni 191, ni ukuvuga asaga Miliyari 190 z’Amafaranga y’u Rwanda mu byiciro bitandukanye birimo ibikorwa remezo, Ubuzima, Kungurana ubumenyi mu by’uburezi, Ikoranabuhanga n’Ubugeni.

    source : https://ift.tt/3bTVXAy

  • Musanze: Basoje ukwezi kw’ibikorwa by’ubukorerabushake bashyikiriza abaturage amatungo n’inzu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyirasukari Drocella worojwe inka yashimishijwe n
    Nyirasukari Drocella worojwe inka yashimishijwe n’uko igiye kumukura mu bukene

    Ibi abo mu Mirenge itandukanye yo muri ako Karere borojwe amatungo agizwe n’inka, ihene, abubakiwe inzu zo guturamo, abubakiwe uturima tw’igikoni n’ubwiherero, bemeza ko bateye intambwe yo kubaho batakiri mu bwigunge, babikesha ibyo bikorwa by’urubyiruko.

    Mukamanzi Jeannette wo mu Mudugudu wa Muhe, Akagari ka Kampanga mu Murenge wa Kinigi; hamwe n’abavandimwe be uko ari batatu basigaye ari imfubyi zirera batagira ahatekanye baba, bitewe n’uko inzu ababyeyi babo babasigiye yasenywe n’ibiza.

    Nyuma yo gushyikirizwa inzu bubakiwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake, banejejwe no kuba batazongera gutura mu nzu y’ikirangarizwa.

    Yagize ati “Inzu yacu, igikuta kimwe cyose cyari cyarasenywe n’ibiza tukabaho dutuye mu murangarizwa. Imvura yaragwaga ikadushirira, tugera ubwo turambirwa, tuyivamo, tujya gucumbika ahandi, na ho baturambiwe kuko twabaga tudafite ubushobozi bwo kwishyura, bakadusohora, tugahora tuzerera gutyo gutyo. Bwari ubuzima bugoye cyane kuko muri twe nta n’uwari ufite akazi. Iyi nzu nshya batwubakiye, yaduteye ibyishimo birenze, kuko idutuye umutwaro twari tumaze imyaka isaga 12 twikoreye, utugoye wo kutagira icumbi”.

    Nyirasukari Drocella, umuturage utishoboye worojwe inka, agaragaza ko yari ayikeneye kugira ngo imukamirwe ndetse abone ifumbire.

    Yagize ati “Nta kintu na kimwe nagiraga kubera ubukene. Nabagaho mpfundikanya nabona bwije cyangwa bukeye ngashima Imana. Ndashimira aba bana b’urubyiruko barebye akababaro kanjye bakangabira iyi nka. Ndajya nyiragira, nyiteho uko bikwiye kugira ngo izororoke byihuse, mbone amata n’ifumbure yo kwifashisha mu buhinzi. Iyi nka ni akabando k’iminsi kagiye kumfasha gusezerera ubukene bwari bwaramperanye”.

    Abaturage borojwe amatungo magufi ngo babashe gutangira imishinga mito ishingiye ku bworozi
    Abaturage borojwe amatungo magufi ngo babashe gutangira imishinga mito ishingiye ku bworozi

    Uretse inzu n’inka byashyikirijwe imiryango itishoboye, urubyiruko rw’abakorerabushake rwanoroje abantu 15 amatungo magufi agizwe n’ihene, mu rwego rwo kubafasha gutangira imishinga y’ubworozi iciriritse, banashyikirije Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake ku rwego rw’Umurenge wa Muhoza, Hamza Iddi, telefoni ngendanwa igezweho, kuko yahize abandi mu kwimakaza udushya mu bikorwa bagiye bakora ku rwego rw’imirenge igize Akarere ka Musanze.

    Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Musanze, Gafishi Sebahagarara, wari uhagarariye ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze muri icyo gikorwa, yashimiye Youth Volunteers Musanze, uburyo bakomeje kugira uruhare mu kuzamura iterambere ry’umuturage, by’umwihariko bafasha abatishoboye.

    Ni mu gihe inzego zishinzwe umutekano na zo zihamya ko uru rubyiruko rutanga icyizere cyo gukomeza kubaka igihugu cyiza cy’ejo hazaza, ariko bagasabwa gukomeza kuba maso, barushaho gusigasira ibyagezweho, binyuze mu gukumira ibyaha ari nako batanga amakuru y’ibihungabanya umutekeno hakiri kare, kugira ngo hirindwe abawusubiza inyuma.

    SSP Jean Pierre Kanobayire, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze, yagize ati “Kuba u Rwanda rutekanye, umuturage akaba aryama agasinzira, agenda atikandagira, aharanira gutera imbere, mwe rubyiruko muri mu byiciro by’abantu baba babigizemo uruhare. Abashaka gusubiza inyuma bene ibyo bikorwa bahora bagerageza guhungabanya umutekano, bishora mu byaha bya hato na hato, bagahohotera abandi n’ibindi bisa na byo. Tubasaba gukomeza umurego wo kurwanya ibikorwa nk’ibyo no gutanga amakuru hakiri kare; kugira ngo tubikumire, bityo n’iri terambere muharanira ubu hatagira uriburizamo cyangwa ngo arisubize inyuma”.

    Inzu yubakiwe abana b
    Inzu yubakiwe abana b’imfubyi bibana bituma baca ukubiri no gutura mu kirangarizwa

    Ibikorwa byose, byatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 6 uru rubyiruko rwakusanyije. Ngo icyo bagamije, nk’uko byemejwe na Robert Byiringiro, Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Musanze, ni ukugera ikirenge mu cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, uhora akangurira urubyiruko kuba umusemburo w’impinduka z’imibereho myiza y’abaturage.


    source : https://ift.tt/3wvVTAs

  • Impanuka y’imodoka ya RDF yari itwaye abakinnyi ba APR WomenVolleyball yahitanye umuntu umwe #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye i Rebero mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ubwo abakinnyi b’iyi kipe bari bagiye mu myitozo.

    Imodoka ifite ibirango by’Igisirikare cy’u Rwanda yakoze impanuka yahise igwa mu mbavu z’umuhanda i Rebero.

    Amakuru avuga ko Umumotari wagonganye n’iyi modoka, yahise yitaba Imana mu gihe bamwe mu bakinnyi bari muri iriya bus bahise bajyanwa kwa muganga.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Impanuka-y-imodoka-ya-RDF-yari-itwaye-abakinnyi-ba-APR-WomenVolleyball-yahitanye-umuntu-umwe

  • AMAFOTO : Inkoni y’Umwamikazi yari itegerezanyijwe amatsiko mu Rwanda yahageze ivuye muri Uganda #rwanda #RwOT

    Iyi nkoni isanzwe itambagizwa mu bihugu bigize Umuryango w’Ibikoresha Icyongereza (Commonwealth) mbere y’uko haba imikino y’uyu muryango.

    Iyi nkoni igeze mu Rwanda ivuye muri Uganda aho ibi bihugu byombi bisanzwe ari ibinyamuryango bizanitabira iriya mikino izabera i Birmingham mu 2022.

    Iyi nkoni yazanywe n’umuntu uvuye muri Uganda, yashyikirijwe Abanyarwanda barimo Munezero Valentine na Musabyimana Penelope begukanye umudari w’umuringa muri aya marushanwa mu mwaka wa 2017 i Bahamas mu mukino wa Beach Volley.

    Iyi nkoni izatambagizwa ahantu hatandukanye mu Rwanda harimo ku rwibutso rwa Kigali, Pariki y’ubukerarugendo ya Nyandungu, Lycée de Kigali (mu rwego rwo guhuza Siporo n’uburezi), kuri Stade ya Cricket i Gahanga no ku Ngoro ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside.

    Iyi nkoni ikigezwa mu Rwanda, yakiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Didier Maboko ari kumwe n’Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Amor Daair ndetse na Visi Perezida wa mbere wa Komite Olempike y’u Rwanda Umulinga Alice.

    Visi Perezida wa mbere wa Komite Olempike y’u Rwanda Umulinga Alice yavuze ko nyuma y’uko iyi nkoni igejejwe mu Rwanda igiye gutemberezwa mu bice binyuranye mu Mujyi wa Kigali.

    Ati 'Tugamije kwerekana amateka ndetse n’ubwiza by’Igihugu cyacu. Turasaba Abanyarwanda aho iyi nkoni izanyura kuzayakira neza nk’uko tubisanganwe mu muco wacu.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/AMAFOTO-Inkoni-y-Umwamikazi-yari-itegerezanyijwe-amatsiko-mu-Rwanda-yahageze-ivuye-muri-Uganda

  • Wari uziko kuryama hagati ya saa yine z'ijoro na Saa tanu bigabanya ibyago byo kurwara umutima #rwanda #RwOT

    Bisa nkaho hari igihe cyiza cyo kujya kuryama, hagati ya saa yine z'ijoro (22h) na saa tanu z'ijoro (23h), bifitanye isano no kugira ubuzima bw'umutima bwiza kurushaho, nkuko bivugwa n'abashakashatsi bakoreye ubushakashatsi bwabo ku bantu 88,000 babugiyemo ku bushake.

    Itsinda ryakoze ubwo bushakashatsi bw'ikigo cyo mu Bwongereza cya UK Biobank ryemeza ko guhuza gusinzira n'isaha karemano yo mu mubiri wacu (body clock/horloge biologique) bishobora gusobanura isano yatahuwe muri ubwo bushakashatsi y'igabanuka ry'ibyago byo kurwara umutima n'imitsi yo mu bwonko.

    Gukomeza kugira igihe karemano cy'amasaha 24 umubiri ugenderaho (ukurikiza) ni ingenzi ku kugira imibereho myiza n'umubiri ukora neza. Gishobora no gutanga umusaruro ku bintu birimo n'umuvuduko w'amaraso.

    Kuri ubu bushakashatsi nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, bwatangajwe mu kinyamakuru cyihariye cya European Heart Journal, ababukoze bakusanyije amakuru yabwo ku bihe byo gusinzira no kubyuka mu gihe cy'iminsi irindwi bakoresheje igikoresho kimeze nk'isaha yo ku kuboko cyambitswe ababwitabiriye ku bushake.

    Na nyuma bagenzura ibyabaye kuri abo bantu bijyanye n'umutima n'ubuzima bwabo bw'urwungano rw'amaraso mu gihe rusange cy'imyaka itandatu. Abakuze barenga 3,000 bagize ikibazo cy'indwara y'umutima n'imiyoboro y'amaraso.

    Byinshi mu bibazo nk'iki byagaragaye ku bantu bagiye baryama nyuma cyangwa mbere y'igihe 'cyiza' cyo kuryama cyo hagati ya saa yine z'ijoro na saa tanu z'ijoro. Iyo sano yakomeje kubaho na nyuma yo gukosora (guhindura) igihe gusinzira bimara n'ihindagurika ry'isaha yo kuryamiraho.

    Abashakashatsi bagerageje kugenzura ibindi bintu bizwiho kugira ingaruka ku byago by'umuntu byo kurwara umutima, birimo nk'imyaka ye, ibiro n'ingano y'ibinure (cholesterol) mu mubiri, ariko bashimangira ko ubushakashatsi bwabo budashobora kwemeza ko iki ari cyo gitera kiriya.

    Dr David Plans wigisha kuri Kaminuza ya Exeter mu Bwongereza, wanditse ubu bushakashatsi, yagize ati:' Nubwo mu bushakashatsi bwacu tudashobora gutanga umwanzuro ku kibitera, ibyo twagezeho bica amarenga ko kuryama kare cyangwa utinze bishobora kurushaho kubangamira isaha yo mu mubiri, bigira ingaruka mbi ku buzima bw'umutima n'imiyoboro y'amaraso'.

    Akomeza ati' Igihe giteje ibyago byinshi cyane twasanze ari [ukuryama] nyuma ya saa sita z'ijoro, bishoboka ko impamvu ari uko kigabanya ubushobozi bwo kuza kubona urumuri rw'izuba ry'agasusuruko [rya mu gitondo], rusubiza ku gihe isaha yo mu mubiri'.

    Regina Giblin, umuforomokazi mukuru ku mutima wo mu kigo British Heart Foundation, yagize ati:' Ubu bushakashatsi bunini buca amarenga ko kujya kuryama hagati ya saa yine z'ijoro na saa tanu z'ijoro bishobora kuba ari igihe cyiza ku bantu benshi cyo gutuma umutima wabo ukomeza kugira ubuzima bwiza by'igihe kirekire'.

    Akomeza ati' Ariko ni ingenzi kwibuka ko ubu bushakashatsi bushobora kugaragaza gusa isano ndetse ntibushobore kwemeza ko iki ari cyo gitera kiriya. Ubundi bushakashatsi buracyenewe ku gihe cyo gusinziriraho no ku gihe gusinzira bimara nk'igitera ibyago by'umutima n'indwara zo mu rwungano rw'amaraso'.

    Madamu Giblin yavuze ko gusinzira bihagije ari ingenzi ku buzima bwiza muri rusange no ku mutima wacu ndetse no ku buzima bujyanye n'urwungano rw'amaraso, anavuga ko benshi mu bantu bakuze bakwiye kwiha intego yo gusinzira amasaha ari hagati y'arindwi n'icyenda buri joro.

    Ati: 'Ariko gusinzira si cyo kintu cyonyine gishobora gutanga umusaruro ku buzima bw'umutima. Ni n'ingenzi kureba ku mibereho yawe kuko kumenya imibare yawe nk'iy'ikigero cy'umuvuduko w'amaraso n'ikigero cy'ibinure, kugumana ibiro byiza ku buzima no gukora siporo mu buryo buhoraho, kugabanya umunyu n'inzoga, no kurya indyo yuzuye na byo bishobora gufasha mu gutuma ubuzima bw'umutima wawe bukomeza kuba bwiza'.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/wari-uziko-kuryama-hagati-ya-saa-yine-zijoro-na-saa-tanu-bigabanya-ibyago-byo-kurwara-umutima/

  • RDF yahakanye ibivugwa ko abarwanyi ba M23 bateye Rutshuru baturutse mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda bwatangaje ko ntaho buhuriye n'inyeshyamba za M23 bivugwa ko zubuye imirwano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ziturutse mu Rwanda ndetse yemeza ko zaturutse Uganda.

    Hari bamwe mu bayobozi bo muri Congo bagiye mu binyamakuru bavuga ko abarwanyi ba M23 bateye baturutse mu Rwanda gusa RDF yabihakanye yemeza ko Ibyo atari ukuri.

    Itangazo RDF yashyize hanze rigira riti 'Byatangajwe mu binyamakuru ko umutwe witwaje intwaro bikekwa ko ari abahoze mu nyeshyamba za M23, ku Cyumweru tariki 7 Ugushyingo, 2021 bambutse muri DR.Congo bavuye ku butaka bwa Uganda aho bafite ibirindiro, batera ndetse bafata uduce twa Tshanzu na Runyoni.

    Abahoze muri M23 bavugwa, ntabwo bigeze basaba ubuhungiro mu Rwanda ubwo birukanwaga muri DR.Congo mu 2013, ahubwo bashinze ibirindiro muri Uganda, niho iki gitero cyaturutse, ni naho uyu mutwe wisuganyirije.'

    RDF ivuga ko amagambo avugwa mu itangazamakuru cyangwa n'abayobozi abo ari bo bose muri aka Karere ko M23 yavuye mu Rwanda cyangwa ikaba yarahagarutse (nyuma y'igitero), ari' icengezamatwara (propaganda) rigamije gusubiza inyuma umubano uri hagati y'u Rwanda na DR.Congo.' binyuze ku mutwe wahoze witwa M-23.'

    M23 irahakana kugaba igitero i Rutshuru

    Ubuyobozi bw'umutwe wa M23 bwahakanye ko nta ruhare na rumwe rwagize mu gitero cyagabwe i Rutshuru ngo kuko bitumvikana.

    Mu itangazo wasohoye ku mugoroba w'uyu munsi, umutwe wa M23 uvuga ko umaze umwaka mu biganiro na leta ya Congo bigamije gutegurira abahoze ari abarwanyi bawo.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko mu gihe ibyo biganiro birimo kuba kandi ngo bikaba bigenda neza, nta kuntu M23 yaca inyuma ngo yiyononere.

    Bavuze ko ingabo za FARDC zitagenzurwa zijya gushotora abarwanyi ba M23 bari i Rutshuru kuva mu 2017, ngo uko gushotorwa kukaba kwaratangiye mu mwaka wa 2020 ngo ariko birinze gusubiza.

    Iryo tangazo rirangiza risaba ko ingabo zitagenzurwa za FARDC zakurwa mu turere twa Rutshuru zirimo kugira ngo ibyo bikorwa byo gushotorana bihagarare.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rdf-yahakanye-ibivugwa-ko-abarwanyi-ba-m23-bateye-rutshuru-baturutse-mu-rwanda

  • Adekunle Gold yatashye yirahira u Rwanda ,ashishikariza bagenzi be kuhakorera ishoramari #rwanda #RwOT

    Adekunle Gold uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu gihugu cye cya Nigeria, ndetse unaherutse gutaramira abanyarwanda yayiye yirahira ibihe byiza yabonye I Rwanda , ashishikariza n'abandi kuzasura u Rwanda no kuhakorera ishoramari.

    Umuhanzi Adekunle Gold yavuye mu Rwanda mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 7 Ugushyingo 2021 yerekeza muri Kenya . Uyu muhanzi mbere y'uko agenda yasuye ahantu hatandukanye mu Rwanda, agera n'ahazwi nka Fazenda ku musozi wa Mount Kigali, aho yagendeye ku byicundo n'ibindi.

    Mu mashusho yashyizwe kuri konti ya Twitter ya Visit Rwanda, Adekunle Gold avugamo ko yagiriye ibihe byiza mu Rwanda, agashishikariza n'abandi gusura u Rwanda, kuhakorera ishoramari, ubucuruzi n'ibiruhuko mu bihe bitandukanye.

    Ati 'Nk'uko nabivuze mbere, abantu bagomba kuza gusura u Rwanda. Baze bashore imari, bakore ubucuruzi, baze kuharuhukira.'

    📹'This has been a really great experience…people should visit Rwanda.'

    Checkout some of Nigerian artist @adekunleGold's best moments in Kigali. 🥘🪂🇷🇼#VisitRwanda pic.twitter.com/g12mCUK0AP

    — Visit Rwanda (@visitrwanda_now) November 8, 2021

    Tariki 5 Ugushyingo 2021, Adekunle Gold yakoreye igitaramo gikomeye mu Rwanda cyabereye kuri Canal Olympia ku Irebero.

    Nyuma yo gukora iki gitaramo, uyu muhanzi yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko n'ubwo ibyuma byamutengushye yagiriye ibihe byiza imbere y'abakunzi be. Ashima uko yakiriwe n'urukundo yagaragarijwe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/adekunle-gold-yatashye-yirahira-u-rwanda-ashishikariza-bagenzi-be-gusura-u

  • Muhanga: RIB iributsa abatuye muri Ndiza kudaheranwa n'ibibazo bikeneye ubutabera #rwanda #RwOT

    Hashize igihe abaturage bo mu bice bya Ndiza bavuga ko bahohoterwa bikabasaba gukora urugendo rurerure bajya gutanga ibirego byabo kuri RIB sitasiyo ya Nyamabuye. Basaba ko uru rwego rwabegereza serivise barukeneyeho.

    Paulin Minani, avuga ko hari abahohoterwa bakora urugendo rurerure bajya kuregana n'ababahohotera ndetse bamwe bagacibwa intege n'ingendo bakora bagahitamo kubyihorera.

    Yagize ati' Reba iyi mirenge yose yo mu gice cya Ndiza irimo Rugendabari, Kibangu, Nyabinoni na Rongi, abagize ibibazo bagashaka kurega bajya I Muhanga kuko nta sitasiyo tugira ndebe abatabonye amafaranga y'urugendo bahitamo kubyihorera'.

    Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Ubugenzacyaha-RIB, Kalihangabo Isabelle aributsa abatuye mu bice bya Ndiza no mu bindi bice bidafite sitasiyo z'ubugenzacyaha ko bajya bakoresha telefoni zitishyurwa bakagaragaza akarengane n'ihohoterwa bahura naryo.

    Yagize ati' Nibyo hari ibice byo hirya no hino tutarabasha kugeramo bitewe n'impamvu zitandukanye ndetse no kuba uru rwego rutarakura ngo rugere hose mu Gihugu, biterwa nuko tutarakwiza umubare w'abakozi bose dukeneye, ariko ntawe ukwiye kubuzwa uburenganzira bwe ngo nuko tutarahagera'.

    Akomeza avuga ko ugannye uru rwego aho yaba avuye hose yakirwa kandi agahabwa serivisi yatse kandi ku gihe. Avuga ko uru rwego rwibutsa abaturage ko mu gihe batarabegera kurushaho bazajya bakoresha uburyo bwa telefoni zashyizweho ndetse n'indi mirongo kugirango bagaragaze ibibazo bafite.

    Yagize ati' Uru rwego rwacu rufasha buri wese kubona serivisi arushakaho, bityo abari kure yaho dukorera bashobora gukoresha uburyo bwose bushoboka burimo telefoni zihamagarwa ku buntu, imirongo migari ya interineti ndetse n'imbuga nkoranyambaga bagaragaze ibibazo byabo kandi twizera ko benshi bahabwa serivisi batanageze kuri sitasiyo'.

    Mu bindi yagarutseho, avuga ko ntawe ukwiye kubura ubutabera bikomotse ku kutabasha kugera aho uru rwego rukorera, ko kandi nta n'ukwiye gukora icyaha yitwaje ko abagenzacyaha batari hafi yabo. Ashimangira ko amategeko atazabura gukurikirana uwo ariwe wese uzakora icyaha igihe cyose yamenyekanira.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-rib-iributsa-abatuye-muri-ndiza-kudaheranwa-nibibazo-bikeneye-ubutabera/

  • Urwandiko rwa MUNYANEZA Jean rusaba guhinduza… – #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa MUNYANEZA Jean mwene Munyankindi Celestin na Mukaruyange Immaculee, utuye mu Mudugudu wa Indangamirwa, Akagari  ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi was Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza  amazina asanganywe ariyo MUNYANEZA Jean, akitwa John Munyaneza mu gitabo cy’irangamimerere. Impamvu atanga yo guhindura izina ni ‘Niyo mazina nakoresheje mu ishuli kuva ngitangira kwiga’.

    Byemejwe na Gatabazi Jean Marie Vianney Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu

    Agaciro k’icyangombwa: Cyatanzwe kuwa 2021-09-21

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111246/urwandiko-rwa-munyaneza-jean-rusaba-guhinduza-amazina-111246.html

  • Joe Biden yagereranyije amatora yo muri Nicarague n'igisa n'amatora #rwanda #RwOT

    Daniel Ortega, yongeye kwegukana intsinzi mu matora y'umukuru w'igihugu muri Nicaragua, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Joe Biden yavuze ko aya acyabaye atari amatora ari igisa n'amatora 'si ubwigenge n'ubwisanzure, ntibinyuze mu mucyo kandi si na demokarasi'.

    Ni amatora yabaye ku cyumweru taliki ya 7 Ugushyingo 2021, kugeza ubwo Ortega ni we uri imbere n'amajwi 75%  mu majwi 50% amaze kubarurwa.

    DW dukesha iyi nkuru yatangaje ko ari amatora yamaganiwe kure kandi anengwa bikomeye na Leta zunze ubumwe za Amerika, ngo kuko Daniel Ortega yakoresheje igitugu mu kwiyamamaza no gukurura yishyira we n'umugore we Rozario Murillo, abandi bakandida bose bari bakomeye ku buryo bashoboraga guhangana na we mu matora yabamariye muri gereza kuva mu kwezi gushize.

    Nicaragua: Main opposition party barred from presidential elections | News  | DW | 07.08.2021

    Perezida Ortega n'umugore we Rozario, umwe ni perezida undi ni vice perezida

    Abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Nicaragua barashinja Ortega kuba yarafunze abatu icyenda b'abanyapolitiki bakomeye buri bucye abaturage bazindukira mu matora, akiyamamazanya n'abakandida batanu batazwi mu ruhando rwa politiki muri icyo gihugu.

    Amerika yanenze aya matora

    Perezida wa Amerika Joe Biden avuga kuri aya matora yagize ati 'Ibyo kuba perezida wa Nicaragua ari Daniel Ortega n'umugore we Rozario Murillo ku mwanya wa visi perezida ni igisa n'amatora, si ubwigenge n'ubwisanzure, ntibinyuze mu mucyo kandi si na demokarasi'.

    Yongeyeho ati'turahamagarira ubutegetsi bwa Ortega na Murillo kubahiriza amahame ya demokarasi muri Nicaragua mu maguru mashya kandi bakihutira gufungura abantu bose bafunzwe bazira ubusa hatabayeho andi mananiza ayo ari yo yose'.

    Josep Borrell ushinzwe ububanyi n'amahanga n'umutekano mu muryango w'ubumwe bw'ibihugu by'Uburayi yari yatangaje ko Ortega ari umunyagitugu ukomeye kandi ko ayo matora ari amatora y'ikinyoma kigamije kurinda ubutegetsi bwa Ortega.

    Jose Daniel Ortega Saavedra w'imyaka 75 ari ku butegetsi muri Nicaragwa kuva mu mwaka w'1979 ubwo yakoraga impinduramatwara ku munyagitugu Anastasio Somoza kugeza muw'1990 ubwo yatsindwaga amatora, Ortega yongeye kugaruka ku butegetsi ku yindi nshuro mu mwaka wa 2006.

    TODAY NICARAGUA- Credible and Independent Since 2012 -Thurday's Protest in  Managua (Photos)

    Abadashyigikiye Ortega bari mu myigaragambyo

    Ortega abarizwa mu ishyaka 'Sandinista National Liberation Front' ryamufashije guhindura itegeko nshinga mu kwa kane kwa 2014 ku buryo butamukumira na rimwe kwiyamamariza kuba perezida w'igihugu. Ortega kandi ashinjwa n'abatavuga rumwe na we ko afite uburwayi bumukomereye ari na cyo cyatumye afata umugore we akamugira visi perezida we mu mwaka wa 2017.

    Ku munsi w'amatora nyirizina, Ortega yumvikanye kuri radio avuga ati'ubu twinjiye mu rugamba rw'amateka, aho muri rwo tuzahangana n'iterabwoba, ku ruhande rumwe tuzarwana intambara ku rundi tukagira ubworoherane.'

    Musinga C.

     

     

     

     

    The post Joe Biden yagereranyije amatora yo muri Nicarague n'igisa n'amatora appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/09/joe-biden-yagereranyije-amatora-yo-muri-nicarague-nigisa-namatora/