
source : https://ift.tt/3n6oABj

source : https://ift.tt/3n6oABj
Mutabaruka Ghislain ni umwe mu bahuye n’ubu burwayi buturuka ku gucika kw’imiyoboro y’amaraso ijya mu bwonko.
Mu buhamya ndetse n’impanuro aha abakiri bato, abagira inama yo kujya bitwararika bakamenya gukoresha igihe cyabo neza bakirinda kujya mu bigare bibaganisha kunywa itabi, kwirinda umubyibuho ukabije ndetse n’ibindi byose byatuma batagira umwanya uhagije wo kuruhuka kuko iyo asubije amaso inyuma asanga ari ho ashobora kuba yarakuye iyi ndwara.
Bikurikire muri iyi video:

source : https://ift.tt/3bWBJGA

Uwamahoro afite ubumuga bw’ingingo yatewe no kwikubita hasi mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka wa 2021.
Ni umubyeyi ugendera mu mbago ebyiri, ndetse ubona ko gutambuka uko bisanzwe bitarongera gukunda neza.
Yaguye ari mu masaha y’ijoro, ava gushaka ibitunga umuryango we, wari usanzwe ugizwe na we ubwe, umugabo we ndetse n’umwana wabo w’umuhungu, ubu uri mu kigero cy’imyaka 16.
Uwamahoro avuga ko ubusanzwe yari abanye n’umugabo we n’ubundi mu bibazo, aho ari we ubwe washabikaga acuruza ibitunguru, kugira ngo abashe gutunga uwo muryango.
Uwo muryango n’ubusanzwe ngo wabagaho mu buzima buciriritse cyane, na cyane ko ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.
Nyuma yo kugwa akavunagurika, yongeye kugarura ubwenge ari mu bitaro bya Kibagabaga, aho yarwariye kugeza asezerewe akajya gukomeza kwivuza ari mu rugo.
Bidateye kabiri, umugabo wa Uwamahoro yamutaye mu nzu ntoya bakodeshaga, uwo mubyeyi n’umwana batangira ubuzima bwo kuzerera batagira aho barara.
Umwe mu bagore bari inshuti yamenye ayo makuru, yiyemeza kumucumbikira mu buzima bugoye na we yari arimo, ariko nyuma y’iminsi itatu gusa aramusezerera.
Uwamahoro avuga ko we n’umuhungu we basubiye ku muhanda, bongera kurara aho babonye, harimo no ku mbaraza z’inzu.

Ubu hashize ibyumweru bitatu gusa, acumbikiwe n’undi mugenzi we watandukanye n’umugabo, yakumva ikibazo cy’uwo mubyeyi akiyemeza kumwakira bakabana mu buzima bugoye na we ubwe abayemo.
Jeanne Uzamukunda (ucumbikiye Uwamahoro), afite abana babiri. Acumbitse mu nzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro, byombi bitoya cyane.
Uyu Uzamukunda arara mu cyumba n’abana be babiri, hanyuma Uwamahoro n’umuhungu we w’imyaka 16 bakararana mu ruganiriro, na rwo ruba rwuzuyemo ibikoresho byo mu rugo, birimo amasafuriya, imbabura, amasahane, n’ibindi.
Uzamukunda agira ati “Urabona uko iyi nzu imeze, ndihangana nkaryama mu cyumba n’abana babiri, uyu na we n’umuhungu we bakaryama ahangaha. Iyo tugize icyo tubona turarya, kitaboneka ubwo ni uko tukiryamira”.
Uwamahoro avuga ko abayeho mu buzima bugoye cyane bwo kutagira aho aba, kutabona icyo kurya, hakiyongeraho kuba umwana we atakiga kubera kubura ibikoresho by’ishuri.
Asaba Leta ndetse n’abagiraneza kumufasha nibura akabasha kubona aho aba, hanyuma umwana akabasha gusubira mu ishuri.
Ati “Icyo nasaba ni uko nabona nibura aho mbasha kurambika umusaya, ubundi umwana wanjye agasubira kwiga. Ikindi nasaba gufashwa kubona imibereho kuko ubu sindabasha kugira icyo nakwikorera”.

Mukankomeje Dancille, umwe mu baturanye na Uwamahoro, avuga ko uyu mubyeyi abayeho nabi kuko atungwa n’abaturage kandi nabwo atari ibihoraho.
Na we asaba inzego zose gutabara uyu muturage akava muri ubwo buzima.
Ati “Mudufashe rwose inzego zose zimenye agahinda k’uyu mubyeyi. Mutubwirire umubyeyi wacu Paul Kagame, tuzi ko akunda abaturage be, kandi afite abo bakorana mu nzego z’ibanze, rwose batabare uyu mubyeyi”.
Uwamahoro avuga ko yagerageje kwegera ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko, bakamubwira ko bigeze kumufasha atararwara, bityo ko nta bundi bufasha bamubonera.
Ati “Ngicuruza bampaye ibihumbi 100 byo gukoresha mu bucuruzi nk’umuntu wo mu cyiciro cya mbere, ariko mu burwayi bwanjye ayo yose yahise ashira”.
Arongera ati “Ubwo nasubiye ku murenge barambwira ngo nta bundi bufasha bampa”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Rwabukumba Umuhoza Mado, yabwiye Kigali Today ko ubuyobozi bw’umurenge bwamaze gusura uyu mubyeyi aho acumbitse, kandi ko hari ubufasha agiye guhabwa.

Uyu muyobozi avuga ko mu makuru bamenye ari uko umugabo wa Uwamahoro asanzwe akora akazi k’ubufundi, bityo bakaba bagiye kumushakisha bakagerageza guhuza umuryango.
Ati “Uwo mugabo agomba kumva ko afite inshingano zo kwita ku muryango we, n’ubwo habaho ubufasha ariko bakaba babana”.
Ku ikubitiro, uyu muyobozi yavuze ko bagiye gukodeshereza uyu mubyeyi inzu yo kuba abayemo by’igihe gito, hanyuma umuryango wose wazamara kongera gusubirana bakaba bakomeza gushaka imibereho bo ubwabo.
Ku kibazo cy’umwana wa Uwamahoro utiga, uyu muyobozi yavuze ko bamenye amakuru ko yari yarahagaritse ishuri kubera ko yirukanwe azira imyitwarire mibi, ariko ko bagiye kujya kumusabira imbabazi agasubira kwiga.

source : https://ift.tt/3o75R7M

Iyi mpanuka ibereye mu Karere ka Kicukiro ahanzwi nko ku Irebero aho bari bagiye gufata abakinnyi babayo.
Amakuru Umunyamakuru wa Kigali Today ahawe n’umwe mu bari mu modoka avuga ko nta mukinnyi wahasize ubuzima usibye umukinnyi Musanabageni Claudine ngo wakomeretse cyane ubu akaba arimo gukurikiranwa n’abaganga.

Andi makuru avuga ko iyi mpanuka ngo yaba yatewe n’imodoka yihutaga ikaza gusakirana n’umumotari imodoka yajya kumukatira, igata umuhanda.
APR WVC ikoze impanuka mu gihe yitegura imikino y’umusoreshwa mwiza (Best Tax Payer) iteganyijwe kuba guhera tariki ya 26-28 Ugushyingo 2021.


source : https://ift.tt/30i61kG
Ikipe ya APR Women Volleyball Club yahuye n'impanuka ikomeye ubwo bari bagiye mu myitozo, bageze ku i Rebero imodoka barimo igongana n'umumotari ahita yitaba Imana mu gihe abakinnyi bamwe bakomeretse bikomeye.
Iyi mpanuka yabereye i Rebero mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ubwo abakinnyi b'iyi kipe bari bagiye mu myitozo.
Nkuko amafoto yashyizwe hanze abigaragaza,imodoka yari itwaye aba bakinnyi yaguye mu mugende w'amazi mu gihe uyu mumotari we yahise apfa.
Umwe mu bakinnyi ba APR Women Volleyball na Team Manager bakomeretse bikomeye, nk'uko amakuru abitangaza.
Abakomeretse babajyanye kuvurirwa mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.
Turacyakurikirana iyi nkuru…………….




Uyu muraperi ufite ubuhanga mu kuvuza ingoma (drums) ndetse na rap y'ibyivugo,yatangaje ko yamaze kurangiza zimwe mu ndirimbo zigize Album ye ariko yabaye ashyize hanze iyi ndirimbo “Ipikipiki”kugira ngo akomeze gushimisha abakunzi b'umuziki we.
Karigombe avuga ko yahisemo gukorana na Hope Irakoze iyi ndirimbo ye 'Ipiki piki' nyuma y'uko bahuriye muri studio yitwa Fine Record bakemeranya gukorana nubwo ataribwo bwa mbere bari bahuye cyane ko ngp bamenyanye akora Video y'indirimbo ye “Sandra.”
Ni nyuma y'uko mu mezi macye ashize asohoye EP ye yise 'Mba ndi mu kazi petit' iriho indirimbo eshatu.
Uyu muraperi ukorana bya hafi na Riderman, avuga ko Album ye izaba iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi batandukanye n'izindi zizumvikanisha ubuhangange bwe mu njyana ya Hip Hop.
Iyi ndirimbo 'Ipiki piki' ivuga ku munyenga w'urukundo rw'abantu babiri ugereranwa n'ipiki piki, 'kuko bombi baba bakunda umunyenga wa moto kurusha umunyenga w'ibindi binyabiziga bibaho byose.'
Karigombe ashima Hope Irakoze kubera ubuhanga afite mu muziki cyane ko yanegukanye irushanwa rikomeye rya Tusker Project Fame ya gatandatu.
Karigombe na Hope Irakoze baherukaga guhura mu ndirimbo yitwa 'Wowe' y'itsinda rya One Voice Rwanda ivuga ku ndangagaciro z'ubumuntu.
Karigombe azwi mu ndirimbo nka 'Kigali Party', 'Muduhe inzira' yakoranye na Bull Dog na Mani Martin, n'indi yamenyekanye cyane yise 'Umunyerezo' yakoranye na Safi Madiba.


Umuraperi Karigombe uhagaze neza mu njyana ya Rap
Reba Indirimbo “Ipikipiki”ya Karigombe na Hope Irakoze
Nyuma y'imyaka ibiri Ben Rutabana aburiwe irengero ariko ntihagire amakuru avuga ko afunze, yihishe se cyangwa yapfuye, ubu noneho nta gushidikanya, Ntakwigendera, wari Umuyoboke ukomeye w'umutwe w'iterabwoba wa RNC yarishwe, ndetse abo mu muryango we bamaze kurenzaho agataka.
Mu kiriyo cyabaye ku cyumweru gishize, tariki 07 Ugushyingo hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanaho rya'Zoom', abavandimwe n'inshuti za Ben Rutabana bahishuye ko yishwe ku kagambane ka Kayumba Nyamwasa babanaga muri RNC, na muramu wa Nyamwasa witwa Frank Ntwari. Mushiki wa Ben Rutabana, Adeline Rwigara Mukangemanyi, we yanavuze ko mbere y'uko musaza we ashimutirwa muri Uganda, yari yaramubwiye kenshi ko Kayumba Nyamwasa na Frank Ntwari bashobora kuzamwica, ngo kuko atemeraga uburiganya n'ubushobozi buke bayoborana RNC.
Icyakora ngo we ntiyemeraga ko bagera aho kwica Rutabana, ngo kuko yumvaga igihango umuryango we wagiranye na Kayumba Nyamwasa kitatuma abakorera ubugome nk'ubwo.
Ntabwo ari Mukangemanyi gusa washinje Nyamwasa na Ntwari urupfu rwa musaza we, kuko hari n'abandi bahoze ari abayoboke ba RNC nka Benoit Umuhoza, wavugiye muri icyo kiriyo ko Kayumba Nyamwasa n'abamushyigikiye ari abicanyi ruharwa, ngo kuko bamaze kwambura ubuzima abanenga imikorere ye benshi, barimo na Ben Rutabana.
Tariki ya 08 Ugushyingo 2019, nibwo Ben Rutabana yashimutiwe muri Uganda, aho ngo yari agiye kugenzura ibikorwa bya RNC, byo gutegura intambara ku Rwanda. Aho muri Uganda ntacyo yikangaga, kuko Perezida Yoweri Museveni n'urwego rw'ubutasi rw' icyo gihugu, CMI, bari basanzwe ari abafatanyabikorwa.
Icyizere cyaje kuraza amasinde ariko,kuko Abel Kandiho uyobora CMI yamunyujije iy'ubusamo, amunyuza mu nzira itazatuma agaruka ukundi. Inkoramaraso ihorana inkota mu ntoki.
Nyuma y'inkuru yo kuburirwa irengero kwa Rutabana, kugeza n'uyu munsi hari benshi bari bakibwira ko ashobora kuba abitse ahantu, umunsi umwe akazagaragazwa hagamijwe kwerekana ko Kayumba Nyamwasa, Kaguta Museveni, Abel Kandiho na Frank Ntwari bashinjwe ibinyoma, nyamara amagambo ashize ivuga, ku mazina ya Ben Rutabana kuva ubu ushatse wakongeraho'nyakwigendera'.
Icyo umuntu yakwibaza muri ibi byose ariko, ni ukuntu Rutabana yari azi neza ko Kayumba Nyamwasa n'agatsiko ke bamugera amajanja, agakomeza gukorana nabo. Yari azi neza ko atari we wa mbere azaba yishe, ariko akomeza kuba igikoresho cye. Urutonde rw'abo yahitanye rumaze kuba rurerure
Uretse Ben Rutabana, hari kandi Abdou Nur Nsanzamahoro, Gabriel Kanyangusho, Petronile Mukarugwiza bitaga'Mama Bonheur', Seif Bamporiki, Casmir Nkurunziza, n'abandi bazize kwamagana ubujura bwa Nyamwasa muri RNC. Ni ya matwi arimo urupfu atumva ikengeri (Ihoni). Nta gitangaje ariko, kuko uretse no kugambanira ibyihebe nkawe, n'u Rwanda yararugambaniye atitaye ku kuba rwaramubyaye, rukamugira ibyo yabaye byose. Ajye yibuka gusa ko igihango gisama!!
The post Ntibikiri ugukekeranya, Ben Rutabana yarishwe, ndetse n'ikiriyo cyarabaye. Urupfu rwe ku gahanga ka Kayumba Nyamwasa n'agatsiko ke appeared first on RUSHYASHYA.
Jeremy Wisten, wari kumwe n'ishuri ry'Umupira w'amaguru rya City kuva afite imyaka 13, nyina yasanze yapfiriye mu cyumba cya mushiki we i Baguley, mu majyepfo ya Manchester, ku ya 24 Ukwakira umwaka ushize.
Uyu musore yafatwaga nkumukinnyi “ufite impano, ukuze mu mutwe kandi ukora cyane” ubwo yari muri City ariko ngo yananiwe no kwakira ko yasezerewe mu ikipe ahitamo kwiyahura.
Urukiko rwa Manchester Coroner rwumvise ko mu 2018, Jeremy yatakaje ibyiringiro bye byo guhabwa buruse n'iyi kipe nyuma y'imvune ikomeye yagize mu ivi.
Iperereza ryavumbuye, ko uyu musore yari amaze amezi atanu adakandagira mu kibuga kubera ikibazo cy'imvune yo mu mitsi yamusize mu “bubabare bukabije”.
Jeremy yarekuwe n'iyi kipe mu Kuboza 2018,agorwa no kubona izindi nshuti ze bakinanaga zatsinze niko kwiyahura nkuko iperereza ryagaragaje.
Umuryango we wabwiye iburanisha ko nta “kimenyetso” cyerekana ko yari afite ibibazo mu minsi yabanjirije urupfu rwe.
Iperereza ryumvise ko ku mugoroba wo ku ya 24 Ukwakira umwaka ushize, Jeremy yafunze umuryango w'icyumba cya mushiki we ari naho yahise yiyahurira.
Nyina Grace, yamubonye mu ma saa tatu z'ijoro nyuma yo guhangayikishwa nuko ataje kurya ifunguro rya nimugoroba.
Mugufata umwanzuro w'uku kwiyahura, Zak Golombek yavuze ko yari afite umugambi wo kwiyahura.
Ariko se wa Jeremy witwa Manila, yabwiye iperereza ko “nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko yabbaraga” kandi ko “atizeye ko yashakaga kwiyahura”.
Yavuze ko umuhungu we yakundaga cyane umupira w'amaguru kandi ko “yareberaga ku mukinnyi wa Manchester City, Vincent Kompany, kuva akiri umwana”.
Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo umukobwa wa Fred Gisa Rwigema, Teta Gisa Rwigema yakoraga ubukwe, Perezida Kagame Paul wabutashye yagarutse ku bibazo byagiye bivugwa hagati y’umuryango we n’uwa Rwigema babanye kuva cyera bakiri bato.
Perezida Kagame kandi yagarutse ku bakomeje kujya mu matwi umuhungu wa Rwigema, Junior Gisa Rwigema bikaba byaratumye ataza mu Gihugu cye dore ko atanatashye buriya bukwe bwa mwene nyina.
Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko umuhungu wa Fred Gisa Rwigema waguye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, aba impunzi nyamara Igihugu baharaniye ubu gitekanye.
Umukuru w’u Rwanda yaboneyeho no kuvuga ko kandi Junior Gisa Rwigema adakwiye kuza mu Gihugu cy’Igituranyi cy’u Rwanda ari na cyo gikomeje kumucengezamo amatwara mabi ngo ahagarukire agende atageze mu Rwanda.
Umunyamakuru Gonzaga Muganwa ukunze gukurikirana ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda, yavuze ko ririya jambo rya Perezida Kagame rikomeye 'Kuko bimaze imyaka myinshi bivugwa ko umubano wa Perezida Kagame n’umuryango wa Fred Rwigema utameze neza ariko yarabisonuye na Madamu Rwigema na we yabivuzeho ko ntacyo baburanye umuryango wa Perezida Kagame.'
Uyu munyamakuru akaba n’umusesenguzi avuga kiriya kibazo kirenze icy’imiryango ahubwo kikaba icya politiki y’Igihugu kuko hari abakunze kugereranya Perezida Kagame Paul na nyakwengera Fred Gisa Rwigema bagaragaza ko umwe hari icyo yari kurusha undi.
Gonza avuga ko Perezida Kagame yavuze ikintu gikomeye kuko yagarutse ku mateka ye na Fred Rwigema kuva cyera bakiri abana ko bombi bari bahuje umugambi wo kuzakura u Rwanda mu majye rwarimo.
Ati 'Hari ikindi kintu cyagaragaye kivutse vuba kuva umubano w’u Rwanda na Uganda ujemo ikibazo, cyo kuvuga ngo ni inde wishe Rwigema. Haje umugambi mushya nkeka ko ushobora kuba ufitanye isano n’inzego z’ubutasi za Uganda zishobora kuba zarawuhimbye bashaka guhindura ibyari bisanzwe bizwi.'
IKIGANIRO CYOSE
UKWEZI.RW

Ibitaramo byari bikumbuwe na benshi
Ku ikubitiro kuwa 23 Ukwakira uyu mwaka, Bianca Fashion Hub yabimburiye abandi mu gutegura igitaramo cyo kwerekana Imideli cyakunzwe ndetse kikanitabirwa na benshi harimo n'Ibyamamare by'amazina aremereye mu Rwanda.
Kuri uwo munsi kandi hatanzwe Kiss Summer Awards zitegurwa zikanatangwa na radio ya Kiss Fm , yateguye iki gitaramo cyo gutanga ibi bihembo umuhango wabereye muri Kigali Arena.
Ni nkaho bamwe mu bategura ibitaramo bari bategereje kureba aho ibintu byerekeza, impapuro zamamaza ibitaramo zahise zitangira gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zishishikariza rubanda kubyitabira!
Weekend yakurikiyeho yo kuwa 31 Ukwakira, abategura ibitaramo ntago bahaye agahenge abanyabirori, dore ko kuri Canal Olympia ku Irebero, hari hategajwe ndetse haza kubera igitaramo cy'imbaturamugabo cyiswe Trapish Concert. cyaritabiriwe ku buryo buhambaye ndetse n'abakitabiriye bataha banyuzwe nibyo bari bishyuriye.
Uko iki gitaramo cya Ish Kevin cyari kiri kuba, niko bamwe mu bari bakitabiriye ndetse n'abandi bakunda umuziki nyarwanda, bari bari gutekereza ahazava amafaranga yo kwitabira icyagombaga gukurikiraho muri weekend yari gutangira kuwa 5 Ugushyingo.
Ibi byasobanurwaga cyane n'amafoto yamamaza ibitaramo bibiri byaje bishoreranye ariko birimo ibyamamare bitandukanye. ku ikubitiro kuwa 5 Ugushyingo 2021, umu nya Nigeria Adekunle Gold yagombaga gususurutsa abanyamugi, igitaramo kitabirirwe bikomeye ndetse cyaje no kwitabirwa n'Umukobwa wa Nyakubahwa Paul Kagame perezida w'U Rwanda.
Bucyeye bwaho kuwa 6 Ugushyingo, hagombaga kuba Igitaramo cya Bruce Melodie, icyo yise 10YearsOfBruceMelody, ni igitaramo cyari kigamije kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 amaze mu muziki nyarwanda.
Ni igitaramo kandi kitabiriwe bihambaye ndetse akaba ari we wa mbere wagurishije amatike hafi ya yose yari yateguwe nyuma y'uko ibitaramo bisubukuwe, ukuyemo 1000 yahawe Abamotari.
Umunyabirori kandi wari muri iki gitaramo , kandi ukunda umuziki, Melodie yaririmbaga nawe atekereza aho azakura andi mafaranga yo kwitabira igitaramo cya Kigali Fest cyatumiwemo umuhanzi uharawe na benshi muri ikigihe w'umu nya Nigeria uzwi nka Omah Lay ugomba gutaramira Abanyarwanda kuwa 13 Ugushyingo uyu mwaka.
Hadateye kabiri, hahise hasohoka indi foto yamamaza igitaramo kizaririmbamo umunya Nijeria Rema, uzasusurutsa abanya Kigali mu mukino wa BK ALL STAR GAME muri Kigali Arena kuwa 20 Ugushyingo uyu mwaka.
Ni mugihe uwari uri gutekereza aho azakura aya mafaranga yibi bitaramo byombi, hahise hasohoka inkuru ko umuhanzi w'icyamamare muri Afurika, Koffi Olomide agomba gutaramira abanyarwanda mbere y'uko uyu mwaka Urangira. Gusa ntabyinshi birajya hanze kubijyanye naho kizabera cyangwa igisabwa uzakitabira.
ABANYAKIGALI BARATABAZA
Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri Twitter, hacicikanye ubutumwa butandukanye bwamagana ibi bitaramo, nubwo abenshi impamvu batangaga basaba ihagarikwa ryabyo zitavugwagaho rumwe.
Urugero, gusaba ko ibitaramo bihagarikwa kubera abantu baba begeranye kandi ari benshi nyamara ngo mu rusengero ho batemerewe no gukuramo agapfukamunwa.
Uwanditse ibi, abenshi bamusubije ko ibitaramo byitabirwa n'uwafashe urukingo byibuze rumwe rwa Covid-19 ndetse akanipisha iki cyorezo mbere y'amasaha 48 ngo yemererwe kwinjira. Bishimangira ko ababa binjiye bose ahabereye igitaramo, nta numwe uba wasanzwemo Covid-19.
TUREBERE HAMWE MU NDORERWAMO Z'UBUKUNGU BWABITABIRA IBI BITARAMO
Umwe mu baganiriye na UMURYANGOutifuje ko amazina ye atangazwa muri iyi nkuru, yatubwiye ko mu gihe ibitaramo byasubukurwaga nta gitaramo na kimwe yasibye uretse icya Bianca Fashion Hub, bitewe nuko byabereye umunsi umwe n'icya kiss Summer Awards ari naho yahisemo kujya. Ibi bitaramo kandi byose aba yishyuye itike yo mu banyacyubahiro (VIP)
Yatubwiye ko abategura ibitaramo barimo kwirengagiza ibihe abanyarwanda tuvuyemo ndetse bagakurikiranya ibitaramo nta n'ukwezi gushize abanyeshuli bagiye ku mashuli, ariko urukundo n'urukumbuzi abanyabirori bari bafite, utabaye maso wakisanga mu bihombo utigeze utekerezaho.
Ati “Reba nkange maze kwishyura amafaranga arenga ibihumbi 100, ayo si amafaranga abonwa n'uwo ariwe wese muri kigali, abategura ibitaramo bakagombye korohereza bamwe na bamwe bakaba bagabanya igiciro cyangwa hakareba uko basiga intera ihagije hagati y'igitaramo n'ikindi”
Ahanini kubirebana n'ubukungu, abenshi mu bakomeje gusaba ko ibitaramo byaba bihagaritswe, bamwe muri bo bemeza ko ikibabaje aruko ari abanyamahanga bari kuza bagatwara amafaranga, “byibuze ari umunyarwanda ntacyo bitwaye”
Uwitwa Kemnique yagize ati “Turasaba guhagarika ibi bitaramo birimo kuba cyane ibi bya Nigeria batigeze bajya muri lockdown birimo kongera ubwiyongere bwa covid kandi turashaka kuzatsinda ndaje nkore tag kubo bireba kandi tugiye kubihagurukira hoya hoya ntitubishaka”
Uwitwa Umusore_witunze we yagize ati” Ariko rero burya kuvuga ni ugutaruka Leta ikwiriye gushaka uko yafasha n'abakunda football bakidagadura kuri za stade kuko twese ntidukunda ibitaramo tuuh kandi bimaze kugaragara ko amabwiriza agenga football agoranye ahari wenda ubushobozi ntibunangana. “
Claude Karangwa we ati” Mwari mumeze nabi musabako ibitaramo n'utubari dufungurwa none birakozwe mutangiye gusabako bifungwa nta n'impamvu ifatika mutanga! Mwabaye mute?”
Uwiyita No Brainer we yagize ati” Amafaranga y'abanyarwanda si ayo kujyanwa mu bitaramo gusa mwibukeko ababyeyi bafite inzu bakodesha n'abana bakeneye kwiga.Kwishinga abanya Nigeria babuze isoko iwabo mubivemo mwite ku miryango yanyu.”
Nta rwego rwa Leta ruragira icyo rutangaza kuri iyi ngingo, gusa imibare y'abandura Covid-19 igaragazwa na Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko iki cyorezo kiri kugabanuka cyane ku butaka bw'u Rwanda ndetse n'abikingiza bakomeje kwitabira iyi gahunda ku bwinshi.

Igitaramo cya Bruce Melody cyaritabiriwe cyane

Umunya nijeria Adekunle yeretswe urukundo i Kigali

Ish Kevin yakoreye amateka kuri Canal Olympia

Igitaramo cya Kiss Fm kitabiriwe na Mbarwa