Category: Uncategorized

  • VIDEO : Numvaga nzaba Umuganga- Ibyihariye kuri CP Kabera wanagarutse kuri 'Ntamyaka100′ #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro kihariye na UKWEZI TV, CP John Bosco Kabera yagarutse ku byamurangaga akiri umwana muto, ko yigaga nk’abandi bana ndetse agakora n’utundi turimo tw’abana.

    Avuga ko kuba umusirikare bitari mu nzozi ze ahubwo ko 'Numvaga njyewe nzaba Umuganga.'

    Icyakora ngo yaje kwinjira mu Gisirikare 'ari uko igihe kigeze cyo kukijyamo ariko n’igihe kijyanye n’ibyemezo bitewe n’ibyari biriho.'

    CP John Bosco Kabera ni umwe mu ngabo zahoze ari RPA zagize uruhare mu kubohora u Rwanda, nyuma aza guhindurirwa inshingano avanwa mu Gisirikare ajya mu Gipolisi cy’u Rwanda ari na cyo akorera ubu.

    Avuga ko kwisanga mu nzego z’umutekano na byo byamugendekeye neza ndetse ko hari byinshi yahigiye birimo imyitwarire iboneye ndetse no kwihanganira ibyo umuntu yahura na byo byose mu gihe ari mu rugendo rwo kugera ku cyo yifuza.

    Ati 'Ibintu byose wakora, icyo waba icyo ari cyo cyose ugomba kugira imyitwarire myiza kugira ngo bigufashe ku myitwarire n’imyitwarire y’akazi n’inshingano zawe.'

    Kuvuga ko Ntamyaka 100 bishobora kukuyobya

    Bimwe mu byafashishije ingabo za RPA n’Umuryango FPR-Inkoranyi kugera ku ntego yo kubohora u Rwanda ni uko bahangaga amaso ibihe biri imbere baharanira ko mu bihe biri imbere byacyo hazaba ari heza.

    Gusa bamwe mu basesengura imvugo y’urubyiruko rwa none ya 'Nta Myaka 100', bavuga ko imyumvire nk’iyi ishobora gutuma abato batagira imbaduko zo guteganyiriza ejo hazaza no gukorera igihugu mu bihe biri imbere kuko nubundi baba bumva nta gihe kinini bazamara ku Isi.

    CP John Bosco Kabera anenga abakoresha iriya mvugo, na we akavuga ko ishobora gutera urubyiruko kwirara.

    Ati 'Abantu bajya bivuga ngo 'nta myaka ijana ngo ntaki’ ntabwo ari byo. Njyewe mvuga ko bishobora gutuma umuntu ayoba. Imyaka irahari, wenda ntabwo uzi iyo uzabaho nubwo itaba ijana ariko hari imyaka twese tuba tuzi abantu bakiri bato bagomba gukoramo ibintu bitandukanye.'

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/VIDEO-Numvaga-nzaba-Umuganga-Ibyihariye-kuri-CP-Kabera-wanagarutse-kuri-Ntamyaka100

  • Bari kunkorera ubugome- Umugore wa Theo nyiri Umubavu TV wafatiwe icyemezo cyo gufungwa #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Ugushyingo 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 abantu umunani barimo Umunyamakuru Nsengimana Theoneste nyiri Umubavu TV.

    Umugore w’uyu Munyamakuru witwa Umwari Chantal wari uri ku rukiko ubwo hasomwaga kiriya Cyemezo akaba yaranakurikiranye urubanza, yavuze ko atari yiteze ko Urukiko rufata kiriya cyemezo.

    Ati 'Kuko yatangiye [avuga Umucamanza] yatangiye avuga ko nta mpamvu ihari y’uko yafungwa ariko birangira avuze ko ngo bagomba kujya mu minsi 30 kugira ngo babanze bakore iperereza. Ntabwo nari mbyiteze.'

    Mu bikorwa bishinjwa bariya bantu bakukiranyweho ibyaha birimo guteza imidugararo cyangwa imvururu muri rubanda, birimo kuba barakurikiranye amahugurwa bivugwa ko yari agamije kubigisha uko bahirika ubutegetsi bakoresheje imirwano.

    Uyu Umwari Chantal akaba umugore wa Theoneste uri mu bafatiwe icyemezo cyo gufungwa, avuga ko umugabo we atigeze yitabira ariya mahugurwa nyamara ari mu bikorwa bikomeye byashingiweho hafatwa kiriya cyemezo.

    Ati 'Ariya mahugurwa ntiyari arimo, ntiyayitabiriye ntiyari anayazi cyane ko abayokoze bo bavuze ko batanamuzi ko nta na nimero ye bafite.'

    Uyu mugore avuga ko kuba kiriya cyaravuyeho hagasigara ikindi cyo kuba yaratambukije itangazo ryamamaza ikiswe Ingabire Day ndetse ngo akaba yarabwiye Urukiko ko nta kosa yakoze kuba yaratambukije itangazo ryamamaza.

    Ati 'Basa nk’ababyumvise ariko Umushinjacyaha asobanura ko impamvu bishobora kuvamo icyaha ari ibyavugiwemo ahavugiwemo ko Kizito Mihigo yishwe na Leta. Mu kwisobanura kuri iryo jambo, yavuze ko ntaririmo.'

    Akomeza agira ati 'Kuba bafashe imyanzuro kuriya ni uburenganzira bwabo ariko ntacyaha kirimo.'

    Bari kunkorera ubugome

    Umwari Chantal kandi agaruka ku bikoresho by’umuryango we byafatiriwe birimo ikarita ya ATM Card bifashisha mu kubikuza amafaranga, akavuga ko kuba barayifatiriye ikaba imaze iminsi 27 ari 'igikorwa cy’ubugome bari kunkorera.'

    Avuga ko yandikiye inzego asaba ko bamuha iriya karita bakanamwizeza kuyimuha 'ariko tekereza guhera icyo gihe kugeza uyu munsi bazi ko hari abana bakeneye kurya, hari abana biga bakeneye amafaranga y’ishuri ariko bakaba bayibitse, icyo ni igikorwa cy’ubugome bari kunkorera kugira ngo banyicishe inzara.'

    Akomeza agira ati 'Aho bari ndabizi iyi video barayumva, bashishoze barebe igikwiye niba babona kunyicisha inzara ari byo bibahesheje icyubahiro bayigumane.'

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Bari-kunkorera-ubugome-Umugore-wa-Theo-nyiri-Umubavu-TV-wafatiwe-icyemezo-cyo-gufungwa

  • U Rwanda rurasaba Congo korohereza abaturage bakambuka umupaka bakoresheje ‘Jeto’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

     Guverineri Habitegeko François aganira n
    Guverineri Habitegeko François aganira n’abaturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe

    Habitegeko abitangaje mu gihe abaturage bo mu Karere ka Rubavu mu mirenge yegereye umupaka wa Congo bavuga ko bakomeje kugorwa no kubona impapuro z’inzira mu kwambukiranya imipaka bahahirana n’abanyecongo, bigatuma bamwe biroha mu nzira ya panya (inzira zitemewe) bamwe bagahuriramo n’ibibazo.

    Icyo kibazo kigarukwaho n’abaturage igihe cyose hagize abambuka umupaka bakaraswa, Guverineri Habitegeko akaba yasuye abatuye mu Murenge wa Cyanzarwe kugira ngo abahumurize kandi baganire ku cyakorwa.

    Yagize ati “Ikibazo cyabo kiba cyumvikana, umuturage usanzwe kugura Laisser-passer buri gihe ntabwo byamworohera, tuba twifuza ko abaturanyi bacu baramutse bumvise ko na bo nta kibazo mu gukoresha Jeto, twebwe nta kibazo abaturage bakwambuka bakoresheje jeto, n’uyu munsi abacongomani bavuze ko abaturage bayikoresha byakorwa.”

    Abaturage bifuza kwemererwa kwambuka bakoresheje Jeto
    Abaturage bifuza kwemererwa kwambuka bakoresheje Jeto

    Uretse ikibazo cya Jeto ikoreshwa n’abaturiye imipaka kandi bafite ibyangombwa bibigaragaza, abaturage batuye mu Mirenge ya Busasamana na Cyanzarwe ahakunze kumvikana harasirwa abaturage mu kibaya bambuka mu Rwanda, bavuga ko bakeneye umupaka ubahuza n’abaturage ba Congo mu guhahirana kuko gukoresha imipaka ya Grande barrière, Petite Barrière na Kabuhanga bavuga ko ari kure.

    Guverineri Habitegeko avuga ko igisubizo kizava mu kuganira n’ubuyobozi bwa Congo bwabyemera bigakorwa kuko bidakorwa n’igihugu kimwe.

    Abaturage baturiye ikibaya cya Congo bakomeje kugaragaza ko batishimiye ingendo bakora bajya gukoresha imipaka iriho bakavuga ko gushyirirwaho umupaka mu kibaya kandi bakoresha Jeto, byagabanya ibibazo byo guca mu nzira zitemewe ndetse n’inzego z’umutekano zikaruhuka abahora bashaka kwambukiranya imipaka aho bitemewe.

    Guverineri Habitegeko akaba asaba abaturage kwihangana bakareka guhangana n’inzego z’umutekano kuko zirinze ubusugire bw’igihugu gituwe n’abaturage benshi kurusha abashaka kunyura inzira zitemewe.

    Guverineri Habitegeko n
    Guverineri Habitegeko n’abayobozi b’ingabo na Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba bitabiriye ibiganiro

    Yongeraho ko abanyura izo nzira kubera kubura imibereho bakwegera ubuyobozi bukabafasha aho kwishora mu nzira zitemewe zinyurwamo n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.


    source : https://ift.tt/3C2E0uj

  • Gasabo: Uwasambanyije umwana we akamutera inda yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 05/10/2021 Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwaburanye urubanza bwaregagamo umugabo wasambanyije umwana yibyariye wari ufite imyaka 17 y’amavuko akamutera inda. Ibi bikaba byarakozwe mu mwaka wa 2019 ubwo nyina w’umwana yari yarahukanye, uyu mwana agasigarana na se umubyara bonyine mu nzu kugeza ubwo se yamusambanyije akamutera inda.

    Ubushinjacyaha dukesha iyi nkuru bwagaragaje ibimenyetso birimo imvugo z’umwana ushinja se, raporo y’abahanga ya Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory) yemeje ko uwo mugabo ari we wateye inda umukobwa we nk’uko ibimenyetso byabigaragaje ku kigero cya 99,9% mu gihe uregwa we yaburanye ahakana icyaha.

    Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa kandi kigahanishwa n’ingingo ya 4 y’itegeko no 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    source : https://ift.tt/3BZ0Xi1

  • Ndoli Jean Claude ahamya ko abanyezamu bahamagarwa mu Mavubi ntacyo bamurusha #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’ikipe ya Gorilla FC, Ndoli Jean Claude avuga ko yizeye ko umunsi umwe azahamagarwa mu ikipe y’igihugu akabona no kuyisezeraho k’umugaragaro, ni mu gihe anahamya ko abahamagarwa nta wapfa kumurusha.

    Ndoli Jean Claude ni umwe mu banyezamu beza u Rwanda rwagize, akaba arimo agenda agana ku musozo w’urugendo mu mupira w’amaguru ariko na none akaba atarigeze asezera mu ikipe y’igihugu.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko atapfa gusezera nonaha kuko uko yitwara bimuha icyizere cy’uko mu minsi iri imbere yazongera kugirirwa icyizere akaba yahamagarwa agasezera ku banyarwanda.

    Ati 'Icyizere ndacyagifite kuko ndashaka gusezera ku mugaragaro, niyo nakina umukino umwe wonyine wa nyuma nkasezera abanyarwanda, niyo mpamvu nanjye nkunda gushyiramo imbaraga ngo icyo gihe kizabe, mpora niteguye ko kizabaho kandi kinabayeho byazanshimisha.'

    Akomeza avuga ko abanyezamu bahamagarwa nta wapfa kumurusha n’ubwo imbaraga asigaranye ari nke.

    Ati 'Ahubwo se ni inde wapfa kundusha? Imbaraga zanjye nke nsigaranye nta wapfa kundusha. Guhamagarwa biterwa n’ibihe umuntu aba arimo, rero icyizere ndagifite.'

    U Rwanda rurimo kwitegura imikino 2 isoza itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 aho ku munsi w’ejo Amavubi azakina na Mali i Kigali, tariki ya 15 agakina na Kenya muri Kenya. Abanyezamu bane bahamagawe barimo Emery Mvuyekure wa Tusker FC muri Kenya, Buhake Twizere Clement wa Strommen IF muri Norway, Ntwari Fiacre wa AS Kigali na Ndayishimiye Eric Bakame wa AS Kigali.

    Ndoli Jean Claude aheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu muri 2016 ubwo u Rwanda rwiteguraga umukino wo kwishyura na Ghana mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2017 wabereye muri Ghana, gusa ntabwo yaje kugira amahirwe yo kuwukina kuko yasigaye i Kigali mu bakinnyi basizwe badashoboye.

    Ndoli Jean Claude afite icyizere ko azongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu

    Ndoli Jean Claude yakiniye Amavubi igihe kirekire

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ndoli-jean-claude-ahamya-ko-abanyezamu-bahamagarwa-mu-mavubi-ntacyo-bamurusha

  • Rubavu: Gen.Alexis Kagame yahaye igisubizo abaturage basabaga ifungurwa ry'imipaka #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Rubavu, Generali Alexis Kagame,yongeye guhumuriza abaturage b'imirenge yegereye umupaka wa Kongo ko nta mwanzi uturutse muri RDC uzabahungabanyiriza umutekano.

    Generali Alexis Kagame yibukije abaturage ba Busasamana ko umutekano ariwo musingi twubakiyeho, yongeye kwibutsa abaturage b'iyi mirenge ifatanye n'igihugu cy'abaturanyi cya Kongo ko abanzi bahora bashaka gutera u Rwanda baba mu mashyamba ya Kongo.

    General Alexis Kagame yongeye guhanura abantu baca mu nzira zitemewe ngo kuko gutandukanya umugizi wa nabi n'umucoracora witwikiriye ijoro biragoye cyane.

    General Alexis Kagame yongeye guhumuriza abantu bambukiranya imipaka abizeza ko bagiye kongera imipaka byibuze hakaboneka indi mipaka 2 yakoroherereza abatuye iyi mirenge ndetse n'abandi bagana muri icyo gihugu cy'abaturanyi.

    Habitegeko Francois,Guverineri w'intara y'Iburengerazuba nawe yongeye kwibutsa abaturage ko bari mu biganiro byo kongera imipaka kugira ngo boroherereje abaturage bashaka kwambukiranya.

    Ati “Tubirimo tugiye kubiganiriza abayobozi bacu tubibwire n'abakongomani hanyuma tubikore kuko twese bidufitiye akamaro.”

    Kandi yongeye kwihanangiriza urubyiruko ko rugomba kureka guca mu nzira zitemewe kuko bibaviramo urupfu, rutunguranye bitiranyijwe n'abanzi b'igihugu.

    Alfred Ntakirutimana/Umuryango.rw

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rubavu-gen-alexis-kagame-yahaye-igisubizo-abaturage-basabaga-ifungurwa-ry

  • Ibibazo by’imicungire mibi muri WASAC byatumye Abadepite basaba Minisitiri w’Intebe ikintu gikomeye #rwanda #RwOT

    Uyu mwanzuro wafashwe hashingiwe ku isesengura ryakozwe kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ya 2019/2020.

    Ubwo inteko rusange yafataga umwanzuro kuri iyi raporo ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura, WASAC, cyahawe umwihariko nyuma yo gusanga mu myaka 4 ishize WASAC idakosora amakosa y’imicungire mibi y’imari n’umutungo.

    WASAC kandi ngo iracyari inyuma ho umwaka umwe mu bijyanye n’igenzura ndetse ikaba yarabonye biragayitse haba mu byitwa 'financial statement, muri compliance na 'value for money.

    Mu myaka ine ishize kandi WASAC ihora munsi ya 60% mu iyubahirizwa ry’inama z’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, hakaba n’amafaranga ava kuri zayo atagira inyandiko ziyasobanura ndetse no kwishyura ba Rwiyemezamirimo inshuro ebyiri, nk’aho WASAC yishyuye miliyoni zisaga 103 inshuro ebyiri, iyagaruza nyuma y’imyaka 2.

    PAC ivuga ko impamvu minisitiri w’intebe yasabwe gukemura ikibazo cya WASAC ari uko Minisiteri y’ibikorwa remezo yakigejejweho inshuro nyinshi ntigikemuke bityo ikaba yizeye ko Minisitiri w’intebe we hari icyo yagikoraho.

    Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, kuri uyu wa Kabiri yagejeje ku nteko rusange y’umutwe w’abadepite raporo ku isesengura rya raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta.

    PAC yagaragaje ko ihangayikishijwe n’uko inzego zabonye ntamakemwa muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta zagabanutse bityo bikaba ari imbogamizi mu kugera ku ntego igihugu cyihaye muri 2024, nkuko Perezida wa PAC Honorable Muhakwa Valens abivuga.

    Ngo ni mu gihe kandi kuko n’inzego zubahiriza inama z’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta zikomeje kugabanuka.

    Isesengura rya PAC rigaragaza ko muri rusange muri 2019/2020 ibikorwa byose byadindiye ari 62 bifite agaciro ka Frw asaga miliyari 216, bivuze ko byikubye inshuro ebyiri ugereranyije n’ibyari byagaragaye ko byadindiye mu mwaka wa 2018/2019.

    Ibikorwa byatawe na ba rwiyemezamirimo ni bitanu bifite agaciro ka Frw asaga miliyari 11, gusa nanone abo ba rwiyemezamirimo bamaze kwishyurwa 33% by’agaciro k’amasezerano.

    Aha PAC igaragaza ko n’ubwo umubare w’ibikorwa byatawe byagabanutse ugereranyije n’ibikorwa icumi byari byagaragajwe mu mwaka wa 2018/2019, agaciro k’ibikorwa byatawe ko kariyongereye kuko muri 2018/2019 byari bifite agaciro ka Frw miliyari zisaga 7, bivuze ko muri 2019/2020 hiyongereyeho hafi miliyari 4.

    Agaciro k’ibikoresho byaguzwe n’ibikorwa remezo bitabyazwa umusaruro ndetse bikaba birimo kwangirika nako kiyongereyeho miliyari 3 kava kuri miliyari 17 muri 2018/2019 kagera kuri miliyari zisaga 20 muri 2019/2020.

    Inkuru dukesha RBA

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ibibazo-by-imicungire-mibi-muri-WASAC-byatumye-Abadepite-basaba-Minisitiri-w-Intebe-ikintu-gikomeye

  • Malala Yousafzai yakoze ubukwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Malala ubu ufite imyaka 24 y’amavuko yatangaje ko uyu ari umunsi w’agaciro mu buzima bwe.

    Uyu mukobwa wo muri Pakistan yabonye ubuhungiro mu Bwongereza nyuma y’uko mu 2012 ubwo yari afite imyaka 15 yarashwe n’Abatalibani agakomereka bikomeye mu mutwe azira amagambo yavuze aharanira ko abakobwa bagira uburenganzira bwo kwiga.

    Kuwa kabiri tariki 09 Ugushyingo 2021 nibwo yanditse kuri Twitter ati: “Njyewe na Asser twiyemeje kubana ubuzima bwose”, avuga ko bakoze umuhango muto wa nikkah hamwe n’umuryango, uyu muhango ukaba ugamije kugaragaza ko umusore n’umukobwa bemera ko bashyingiwe.

    Yongeraho ati: “Twishimiye cyane kugendana mu rugendo ruri imbere”.

    source : https://ift.tt/3n3p1MF

  • APR ifite umukino n’ikipe ikomeye yo muri Maroc igiye kwipima na Gasogi na Gorilla #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi ine basubukuye imyitozo, ikipe y’ingabo z’igihugu igiye gukina imukino ibiri ya gicuti aho izakina n’ikipe ya Gasogi na Gorilla mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza imikino ya shampiyona izasubukurwa tariki 18 Ugushyingo.

    Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda kandi ifite umukino ukomeye uzayihuza na RS Berkane yo muri Maroc mu ijonjora ribanziriza amatsinda ya CAF Confederation Cup uzaba mu byumweru bitatu biri imbere.

    Ikipe y’ingabo z’igihugu izakina umukino wa mbere wa gicuti na Gasogi ku munsi w’ejo kuwa Kane tariki 11 Ugushyingo saa y’ine (10h00) ku kibuga cya Shyorongi.

    Nyuma y’uwo mukino APR FC ikaba igomba gukomeza imyitozo yitegura undi mukino wa gicuti uzabahuza na Gorilla ku Cyumweru tariki 14 Ugushyingo kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

    Muri shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwamo imikino ibiri, APR FC ifite amanota atandatu iyanganya na AS Kigali ariko zikaba zirushanwa ibitego zizigamye kuko AS Kigali izigamye ibitego 6 mu gihe APR ari bine.

    Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yatsinze ibitego 2-0 mu mukino wa mbere wayihuje na Gicumbi FC iherutse kugaruka mu Cyiciro cya mbere yegukanye shampiyona y’icyiciro cya kabiri ndetse ikaba yaratsinze ibitego 2-0 Musanze FC.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/APR-ifite-umukino-n-ikipe-ikomeye-yo-muri-Maroc-igiye-kwipima-na-Gasogi-na-Gorilla

  • Abashinzwe Ubutabera muri Somaliya baje mu Rwanda kwiga Ikoranabuhanga rya IECMS #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urukiko rw
    Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda rwakiriye Abayobozi b’Ubutabera muri Somaliya

    Aba Bayobozi bakiriwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda ku wa Kabiri tariki 9 Ugushyingo 2021, rubagaragariza uburyo IECMS yavuguruye imitangire y’ubutabera mu Rwanda bigatuma imanza zihutishwa, kandi abaturage barushaho kubugirira icyizere.

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo avuga ko abo bashyitsi basuye u Rwanda bazahava banyuzwe n’imikorere y’iryo koranabuhanga ashimira kuba ryarafashije inkiko cyane cyane mu gihe cy’icyorezo Covid-19.

    Dr Nteziryayo avuga ko batari basanzwe bafitanye umubano wihariye n’Inkiko za Somaliya ariko ko bawutangiye, u Rwanda rukazabereka imikorere yarwo ariko na rwo rukagira ibyo rubigiraho.

    Yagize ati “IECMS ni ihuriro ry’inzego zitandukanye zirimo Inkiko, Ubushinjacyaha, Ubugenzacyaha, Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, Minisiteri y’Ubutabera ndetse n’Urugaga rw’Abavoka, ni ryo rembo rihuza imikorere y’inzego zose z’ubutabera rikoroshya uburyo bwo gukorera ku gihe no guhanahana amakuru, ryashyizweho nk’uburyo bwo kugabanya ubukererwe n’igiciro cy’ihererekanya rikorwa hagati y’inzego z’ubutabera…guhera ku kugenza icyaha kugeza kuri serivisi zo kugororwa”.

    Ku rundi ruhande, Bashe Yussuf Ahmed uyobora Inkiko za Somaliya yavuze ko impamvu bifuza Ikoranabuhanga rya IECMS ari uko barimo kuvugurura imikorere y’Ubutabera muri icyo gihugu.

    Ati “Ibibazo biracyahari ariko turimo kugerageza kubivamo, tukaba twizera ko iri koranabuhanga rya IECMS niturigeza mu nkiko zose byinshi mu bibazo bizakemuka, Inkiko za Somaliya zirimo kurwana no kuva mu ntambara n’intege nke za Leta”.

    Dr Faustin Nteziryayo hamwe na mugenzi we wa Somaliya, Bashe Yussuf Ahmed
    Dr Faustin Nteziryayo hamwe na mugenzi we wa Somaliya, Bashe Yussuf Ahmed

    Ikoranabuhanga rya IECMS (Integrated Electronic Case Management System) rifasha umuntu gutanga ikirego atiriwe ajya kubonana n’abakozi b’urukiko, agahora agaragarizwa aho dosiye igeze n’igihe azaburanira, umwanzuro w’urubanza rwe ukagaragarira buri rwego rwa Leta rufite aho ruhuriye n’ubutabera.

    Iryo koranabuhanga rinafasha kurangiza imanza kuko ari ho urubuga rukorerwaho cyamunara rubarizwa.

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga w’u Rwanda yakomeje ashima ko iryo koranabuhanga ryafashije abakozi b’inkiko gukorana batari kumwe kandi bagera ku musaruro bifuza.


    source : https://ift.tt/3wATpkG