Category: Uncategorized

  • Abunganizi mu mategeko bo mu Rwanda n’u Burundi ntibemerewe gukorera muri Kenya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abunganira abandi mu mategeko bakomoka muri Tanzania na Uganda bo bemerewe gukorera umwuga wabo muri Kenya nk’uko biteganywa mu ngingo ya 12 na 13 z’itegeko rigenga abavoka.

    Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe iby’ubutabera muri Kenya, ivuga ko ibihugu byose bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bikwiye gushakira umuti iki kibazo mbere y’uko Kenya ifungurira amarembo u Rwanda, u Burundi na Sudani y’Epfo mu by’ubutabera.

    Ikinyamakuru The East African, kivuga ko abanyamategeko 13 b’Abanya-Kenya bakoreraga mu rugaga nyarwanda rw’Abavoka basabye Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya gukurikirana vuba uko u Rwanda n’u Burundi byakwinjizwa mu bihugu birebwa n’itegeko kugira ngo bizorohere Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga kurahira no kwakira ubusabe bw’abaturuka muri ibi bihugu bashaka gukorera muri Kenya.

    Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya mu mavugurura yakoze ku itegeko rya 2012, yavuguruye ingingo ya 12 n’iya 13 y’itegeko rigenga abavoka kugira ngo hongerwemo abo mu Rwanda n’u Burundi ariko Urukiko rw’Ubujurire mu 2019 rwitambitse ayo mavugurura rukumira ibi bihugu.

    Urwego Ngishwanama mu birebana n’ubutabera rukorera muri Kenya rwavuze ko guhindura ingingo ya 12 mu itegeko rigenga abavoka mu rwego rwo kwemerera abatari Abanya-Kenya gukorera ubutabera mu gihugu kandi ibihugu byabo bidaha ikaze abavoka bo muri Kenya byaba ari ugutesha agaciro ububasha bw’Inteko Ishinga Amategeko.

    Bivugwa ko kandi ubusanzwe hari ikibazo cy’uko ibishingirwaho mu kwemerera umuntu kwinjira muri kaminuza zigisha iby’amategeko no kwinjira mu ngaga z’abavoka muri EAC atari bimwe.

    Iki kinyamakuru cyongeraho ko ibi bishobora kuba impamvu ituma ibihugu byo muri uyu muryango bitemera guhererekanya abanyamategeko.

    source : https://ift.tt/3kpjZZb

  • Inda nini y'Abategetsi muri Afganistan yatumye ubutegetsi buhirikwa #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari Minisitiri ushinzwe ikigega/imari n'ubukungu cya Leta muri Afghanistan avuga uguhirima kwa Leta kwatewe n'abategetsi bamunzwe na ruswa kugera n'aho bandika' abasirikare batabaho' kandi bagahembwa n'aba-Taliban.

    Khalid Payenda yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko benshi mu basirikare 300.000 bari banditswe mu bitabo bya Leta batabaho. Yavuze ko abakozi batabaho bongerwa ku rutonde ruzwi kugira ngo aba jenerari bahembwe imishahara yari ibagenewe.

    Aba-Taliban bihutishije cyane gufata Afghanistan muri Myandagaro/Kanama (ukwezi kwa Munani), ubwo ingabo za Amerika zavaga muri icyo gihugu nyuma y'imyaka 20 zari zihamaze.

    Payenda, yareguye ndetse ava muri Afghanistan igihe aba-Taliban bihutaga mu kwigarurira igihugu. Yavuze ko inyandiko zerekana ko ingabo za leta zarushaga umubare/ubwinshi iz'aba-Taliban ahanini zitari zo na busa.

    Yabwiye Ed Butler wa BBC ati: 'Uburyo imibare y'amafaranga yakorwaga, wabazaga umutegetsi muri iyo ntara abantu afite uburyo bangana, hanyuma ugendeye kuri ibyo ukabara imishahara n'amafaranga y'ibyo kurya kandi igihe cyose imibare yagirwaga myinshi cyane'.

    Uwo wahoze ari Minisitiri, avuga ko imibare ishobora kuba yarahindurwaga igakubwa inshuro zirenga esheshatu, ko kandi habaga harimo' abatorotse n'abapfuye batigeraga bavanwa ku ntonde kuko bamwe mu bategetsi ba gisirikare bakomezaga kugira  amakarita yabo ya banki' hanyuma bagafata imishahara yabo.

    Kuva cyera hakomeje kubaho ibibazo ku mibare y'ingabo za Afghanistan.

    Mu cyegeranyo cyo mu 2016, umugenzuzi mukuru udasanzwe wa Amerika mu mugambi wo gusanura Afghanistan (Special Inspector General for Afghanistan Reconstruction, Sigar) yavuze ko 'yaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa Afghanistan nta n'umwe uzi uko imibare y'abasirikare n'abaporisi ba Afghanistan ingana, uburyo abari mu kazi bangana, cyangwa se ufatiye aho, ubushobozi bwabo bwo kujya ku rugamba'.

    Mu cyegeranyo cya vuba cyane, yagaragaje impungenge zikomeye, cyane kubijyanye ingaruka ziterwa na ruswa…n'impungenge ku mibare nyayo y'izo ngabo. Payenda yavuze ko n'abasirikare bahari by'ukuri batahembwaga ku gihe, mu gihe hari aba jenerari bamwe bafataga amafaranga bahembwa na k

    Jenerari bamwe bafataga amafaranga bahembwa na Leta, hanyuma bakahabwa amafaranga n'aba-Taliban kugira ngo bahebe urugamba batarwanye.

    Avuga ati: 'Abantu bumva ko ibintu bidashobora guhinduka. Uko niko inama nshingamateka ikora, uko niko Leta ikora. Abantu bose bavuga ngo ibyo bihera ku nzego zo hejuru, bisobanura ko n'abategetsi bakuru bari babifitemo uruhara'.

    Avuga ko atibaza ko Perezida Ashraf Ghani nawe 'yari muri ibyo bya ruswa by'amafaranga'. Avuga ku byavugwa ko no muri Minisiteri y'ubukungu bwa Leta naho hariyo ruswa, Payenda yavuze ati: 'Ndabyemera hamwe hamwe, ariko kuri cyo kibazo, nta na gato'.

    Avuga ko ibihugu by'i Burayi byagize 'uruhare' muri bimwe mu byagenze nabi muri Afghanistan, avuga ko igikorwa cy'ingabo za Amerika na OTAN muri icyo gihugu yabaye 'amahirwe akomeye yatakaye'.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/inda-nini-yabategetsi-muri-afganistan-yatumye-ubutegetsi-buhirikwa/

  • Haruna uvuga ko atazagenda nk’uwihisha, ngo hari agaseke azapfundura nyuma y’umukino wa Kenya #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima avuga ko nyuma y’umukino wa Kenya ari bwo azatangaza umwanzuro yafashe niba ari ugusezera mu ikipe y’igihugu cyangwa azakomeza kuyikinira.

    Mu minsi ishize Haruna Niyonzima, yatangaje ko yari afite gahunda yo gusezera mu gihe u Rwanda rwari kubona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021 kuko yumvaga nta kindi yari kuba asigaje ndetse ko nta n’icyo yari kuba yarimye abanyarwanda, gusa itike yaje kubura.

    Agaruka ku gihe azasezerera, aganira n’itangazamakuru Haruna yavuze ko byose bizamenyekana nyuma y’imikino 2 yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi yo mu itsinda E u Rwanda ruzakinamo na Mali ejo ndetse na Kenya tariki ya 15 Ugushyingo muri Kenya.

    Yavuze ko ibimuvugwaho byose aba abyumva kandi bimubabaza nk’umuntu witangiye ikipe y’igihugu n’ubwo hari aho bitagenze neza.

    Ati 'Ukuri ndakeka nzagutangaza nyuma y’iyi mikino ibiri, ariko icyo navuga ibyo bintu biriho, buriya tutabeshyanye twese turi abantu, erega ibintu byirirwa bivugwa hanze aha nubwo wenda ntashaka kubyinjiramo ariko ntibinshimisha nk’umwana w’umunyarwanda n’ubundi wakomeje kwitangira igihugu, n’ubwo hari ibitaragenze neza nk’uko nabyifuzaga.'

    Ati 'Ntabwo ibintu byose dushaka mu buzima ariko tubibona, ntabwo nzabitangaza nk’umunyarwanda wihisha, niba ari n’ikiganiro n’itangazamakuru kizabaho nsezere abanyarwanda kuko n’ubundi aho ngeze ni abanyarwanda babimfashijemo.'

    Haruna Niyonzima yatangiye gukinira ikipe y’igihugu kuva 2006, amaze kuyikinira imikino mpuzamahanga 104 aho yayitsindiye ibitego 6.

    Nyuma y’umukino wa Kenya, Haruna yavuze ko hari icyo azabwira abanyarwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-uvuga-ko-atazagenda-nk-uwihisha-ngo-hari-agaseke-azapfundura-nyuma-y-umukino-wa-kenya

  • Nta guca ku ruhande, Olivis wo muri Active yavuze uko umubano we na Miss Vanessa Uwase uhagaze muriyi minsi (vidéo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Olivis Mugabo, umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Active, yasubije umwe mu bafana be wamubajije niba Miss Vanessa Uwase bakivugana. Ni mu kiganiro Olivis na bagenzi be bagize itsinda rya Active bagiriye ku Isibo Tv aho bari batumiwe.

    Nkuko Olivis yabivuze yavuze ko we na Miss Vanessa bakivugana ndetse ko akiri umucuti we bisanzwe. Ku bijyanye nuko indirimbo Amabara yaba irimo ubutumwa yashatse kugenera Miss Vanessa n'abandi ba Ex be, Olivis yavuze ko indirimbo Amabara ntaho ihuriye n'aba Ex be.

    Source : https://yegob.rw/nta-guca-ku-ruhande-olivis-wo-muri-active-yavuze-uko-umubano-we-na-miss-vanessa-uwase-uhagaze-muriyi-minsi-video/

  • Mu rwego rwo kwitegura umukino wa CAF Confederation Cup na Shampiyona , APR FC igiye gukina imikino ibiri ya Gicuti na Gasogi United ndetse na Gorilla FC #rwanda #RwOT

    Ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC ikomeje kwitegura imikino mpuzamahanga ndetse na shampiyona y'u Rwanda izakomeza mu mpera za tariki ya 18 Ugushyingo 2021, ku bw'iyo mikino iyi kipe yateguye gukina imikino ya gicuti izahura na Gasogi United ndetse na Gorilla FC.

    Nyuma y'iminsi ine basubukuye imyitozo, ikipe y'ingabo z'igihugu irakina umukino wa mbere wa gicuti na Gasogi ku uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo saa y'ine (10h00) ku kibuga cya Shyorongi aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo ndetse inacumbitse.

    Nyuma y'uwo mukino APR FC ikaba igomba gukomeza imyitozo yitegura undi mukino wa gicuti uzabahuza na Gorilla ku Cyumweru tariki 14 Ugushyingo kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ari naho iyi kipe izakirira ikipe ya RS Berkane mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup.

    Nk'uko byatangajwe, iyi kipe ya APR FC igiye gukina iyi mikino idafite rutahizamu Nshuti Innocent ndetse na Nsanzimfura Keddy bari mu mwiherero w'ikipe y'igihugu Amavubi bitegura gukina na Mali ndetse na Kenya mu guhatanira gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Isi.

    Andi makuru ari mu ikipe ya APR FC ni uko rutahizamu wayo ndetse akaba na kapiteni Tuyisenge Jacques yatangiye imyitozo nyuma y'imvune yari afite, abandi barimo Kwitonda Alain , Manishimwe Djabel ndetse na Ruboneka Bosco hatangajwe ko aba bafite ibibazo by'uburwayi.

    The post Mu rwego rwo kwitegura umukino wa CAF Confederation Cup na Shampiyona , APR FC igiye gukina imikino ibiri ya Gicuti na Gasogi United ndetse na Gorilla FC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-rwego-rwo-kwitegura-umukino-wa-caf-confederation-cup-na-shampiyona-apr-fc-igiye-gukina-imikino-ibiri-ya-gicuti-na-gasogi-united-ndetse-na-gorilla-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-rwego-rwo-kwitegura-umukino-wa-caf-confederation-cup-na-shampiyona-apr-fc-igiye-gukina-imikino-ibiri-ya-gicuti-na-gasogi-united-ndetse-na-gorilla-fc

  • Hongria yemereye u Rwanda inguzanyo ya Miliyoni 52 z’Amadorali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana na mugenzi we Péter Szijjártó nyuma yo gusinya ayo masezerano
    Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana na mugenzi we Péter Szijjártó nyuma yo gusinya ayo masezerano

    Amasezerano y’iyo nguzanyo yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hongria, Péter Szijjártó.

    Nyuma yo gusinya ayo masezerano, Minisitiri Ndagijimana yatangaje ko iyo nguzanyo izishyurwa ku nyungu ya 0% mu gihe cy’imyaka 30, kwishyura bigatangira nyuma y’imyaka itandatu.

    Avuga ko Umujyi wa Kigali n’uduce tuwukikije bikomeje kwaguka ku bwinshi ari na yo mpamvu amazi na yo akenewe cyane bityo ishoramari mu bikorwa remezo by’amazi rikaba ari ngombwa.

    Ati “Umujyi wa Kigali n’uduce tuwukikije bikomeje kwaguka ku muvuduko mwinshi ari na yo mpamvu amazi akenewe na yo akomeje kwiyongera bityo bikaba bisaba kongera ishoramari mu bikorwa remezo by’amazi, isuku n’isukura. Ni yo mpamvu Guverinoma y’u Rwanda ishima iyi nkunga ya Hongria.”

    Ni umushinga uzakorwa na WASAC, uruganda rwa Karenge rwagurwe, ubushobozi rwari rufite bwikube inshuro ebyiri ruve kuri M3 15,000 rugere kuri M3 36,000 ku munsi.

    Muri aya masezerano bakaba bumvikanye ko imwe mu mirimo izakorwa na kompanyi zo muri Hongria zisanzwe zizobereye mu bikorwa byo gutunganya amazi.

    Muri ubu bufatanye kandi ibigo by’ubucuruzi by’Abanyahongiriya n’Abanyarwanda bizahabwa miliyoni 46 kugira ngo birusheho kwagura ubucuruzi bwabyo.

    Minisitiri Péter Szijjártó yavuze ko yubaha cyane uburyo u Rwanda rugenda rutera imbere kandi igihugu cye cyishimiye kugira uruhare muri iryo terambere.

    Yavuze ko Hongria ari kimwe mu bihugu bifite ubukungu bufunguye ku Isi kandi banabizi ko basabwa guhatana cyane kugira ngo babashe kugera ku Isoko rya Afurika.

    Yizeje ko uyu mushinga bateyemo inkunga uzaba ikitegererezo mu bigo by’ubucuruzi bya Hongria.

    Ikindi ni uko ngo Banki yabo yashyizeho miliyoni 46 z’Amadorali ya Amerika mu rwego rwo gufasha ibigo by’ubucuruzi byo muri Hongria n’u Rwanda kwaguka no gukorana kuri iri soko.

    Yagize ati “Twizeye ko uyu mushinga uzaba intangiriro nziza ibigo byo muri Hongria bigatangira gushora imari mu Rwanda.”

    Minisitiri Vincent Biruta na we yakiriye mugenzi we Péter Szijjártó
    Minisitiri Vincent Biruta na we yakiriye mugenzi we Péter Szijjártó

    Minisitiri Szijjártó avuze kandi ko kugira ngo barusheho kongera umuvuduko mu by’ubucuruzi, mu ntangiriro z’umwaka utaha i Kigali hazafungurwa ibiro bihagarariye inyungu za Hongria mu Rwanda ariko by’umwihariko bigamije gushimangira ubutwererane mu by’ubukungu n’ubucuruzi.

    Igihugu cya Hongria n’u Rwanda kandi barasinyana amasezerano y’ubufatanye agamije gufasha u Rwanda gukora inkingo ndetse n’andi ajyanye n’imikoreshereze y’ikirere (Air service Billateral Agreement) ndetse u Rwanda rukaza no kwakira inkunga y’inkingo za COVID-19 zisaga 300,000 zo mu bwoko bwa Sino Farm na AstraZeneca igihugu cya Hongria cyarugeneye.

    Mu ruzinduko arimo mu Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hongria yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira inzirakarengane ziharuhukiye, ndetse abonana na mugenzi we w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta.

    source : https://ift.tt/2YzHua1

  • Abagenda muri EAC bagiye kujya bipimishiriza Covid-19 mu bihugu baturutsemo gusa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe muri ibi bihe bya Covid-19, iyo umuntu avuye mu gihugu kimwe ajya mu kindi, bimusaba ko aho avuye aba yapimwe anafite ibisubizo byerekana ko tarwaye Covid-19, ariko yanagera aho agiye akongera kwipimisha kugira ngo byemezwe n’inzego zaho z’ubuzima ko koko uwo muntu nta bwandu bwa Covid-19 afite.

    Ni ikibazo usanga kenshi kitorohera abakora ingendo kuko mu mafaranga baba bateganyije gukoresha haba hagomba kwiyongeramo ayo kwipimisha Covid-19, aho umuntu akorerwa ikizamini cya PCR kiba gihagaze Amadorari ya Amerika 50, arenga ibihumbi 50 by’Amafaranga y’u Rwanda.

    Umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’ubukerarugendo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Yves Ngenzi, avuga ko mu rwego rwo korohereza abantu gukora ubukerarugendo, batekereje uko abatuye mu bihugu bigize uyu muryango bajya bipimisha rimwe gusa, ku buryo ibihugu bagiyemo nabyo bigerwaho n’ibisubizo aho kugira ngo bongere kwipimisha nk’uko ubusanzwe bikorwa.

    Ati “EAC Pass ni uburyo bw’ikoranabuhanga ushobora gushyira muri terefone yawe, ukaba washyiramo indangamuntu yawe cyangwa pasiporo yawe, kugira ngo za test ukora mu gihugu cyawe, nujya mu kindi gihugu babashe kuzibona n’inkingo wikingije zibashe kuboneka. Ubu barimo kubirangiza, ubwo buryo bwarakozwe ariko turacyashyiramo amakuru yose y’ibihugu bitandukanye kugira ngo tuzabashe gukora mu bihugu byose byo mu karere”.

    Yves Ngenzi avuga ko harimo hakorwa ibishoboka kugira ngo ubukerarugendo busubire uko bwahoze mbere ya Covid-19
    Yves Ngenzi avuga ko harimo hakorwa ibishoboka kugira ngo ubukerarugendo busubire uko bwahoze mbere ya Covid-19

    Ngenzi avuga ko hagomba gukorwa ibisabwa byose kugira ngo abantu bashaka gusura mu bihugu byo mu karere barusheho koroherezwa.

    Ati “Nk’ubu EAC Pass itaratangira gukora, iyo uva mu gihugu kimwe ujya mu kindi, bisaba y’uko aho uvuye bafata Covid-19 test, naho ugeze ukongera ugakora indi, Ni ukuvuga ngo iyo EAC Pass icyo izafasha n’ukugira ngo aho ufatiye test ya mbere, n’ugera mu kindi gihugu babashe kubona y’uko iyo Laboratwari yafatiwemo yizewe kandi bidakenewe ko ufata indi test ya kabiri, kuko ubu birahenze kuba wafata test ebyiri cyangwa eshatu kugira ngo ubashe kugenda hagati y’ibihugu”.

    Mu gihe uburyo bw’ikoranabuhanga bwa EAC Pass buzaba butangiye gukoreshwa ngo bituma ubukerarugendo bwo mu karere burushaho gukorwa no kugenda neza, ku buryo bizafasha mu kuzahura ubukungu bwari bumaze igihe bwarazahajwe n’icyorezo cya Covid-19, kuko kuva cyakwibasira isi ubukerarugendo bwabaye nk’aho bukomwa mu nkokora bitewe n’uko ibikorwa byinshi bitandukanye byagiye bihagarara.


    source : https://ift.tt/3qrQvgW

  • Abagenda muri EAC bagiye kujya bipishiriza Covid-19 mu bihugu baturutsemo gusa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe muri ibi bihe bya Covid-19, iyo umuntu avuye mu gihugu kimwe ajya mu kindi, bimusaba ko aho avuye aba yapimwe anafite ibisubizo byerekana ko tarwaye Covid-19, ariko yanagera aho agiye akongera kwipimisha kugira ngo byemezwe n’inzego zaho z’ubuzima ko koko uwo muntu nta bwandu bwa Covid-19 afite.

    Ni ikibazo usanga kenshi kitorohera abakora ingendo kuko mu mafaranga baba bateganyije gukoresha haba hagomba kwiyongeramo ayo kwipimisha Covid-19, aho umuntu akorerwa ikizamini cya PCR kiba gihagaze Amadorari ya Amerika 50, arenga ibihumbi 50 by’Amafaranga y’u Rwanda.

    Umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’ubukerarugendo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Yves Ngenzi, avuga ko mu rwego rwo korohereza abantu gukora ubukerarugendo, batekereje uko abatuye mu bihugu bigize uyu muryango bajya bipimisha rimwe gusa, ku buryo ibihugu bagiyemo nabyo bigerwaho n’ibisubizo aho kugira ngo bongere kwipimisha nk’uko ubusanzwe bikorwa.

    Ati “EAC Pass ni uburyo bw’ikoranabuhanga ushobora gushyira muri terefone yawe, ukaba washyiramo indangamuntu yawe cyangwa pasiporo yawe, kugira ngo za test ukora mu gihugu cyawe, nujya mu kindi gihugu babashe kuzibona n’inkingo wikingije zibashe kuboneka. Ubu barimo kubirangiza, ubwo buryo bwarakozwe ariko turacyashyiramo amakuru yose y’ibihugu bitandukanye kugira ngo tuzabashe gukora mu bihugu byose byo mu karere”.

    Yves Ngenzi avuga ko harimo hakorwa ibishoboka kugira ngo ubukerarugendo busubire uko bwahoze mbere ya Covid-19
    Yves Ngenzi avuga ko harimo hakorwa ibishoboka kugira ngo ubukerarugendo busubire uko bwahoze mbere ya Covid-19

    Ngenzi avuga ko hagomba gukorwa ibisabwa byose kugira ngo abantu bashaka gusura mu bihugu byo mu karere barusheho koroherezwa.

    Ati “Nk’ubu EAC Pass itaratangira gukora, iyo uva mu gihugu kimwe ujya mu kindi, bisaba y’uko aho uvuye bafata Covid-19 test, naho ugeze ukongera ugakora indi, Ni ukuvuga ngo iyo EAC Pass icyo izafasha n’ukugira ngo aho ufatiye test ya mbere, n’ugera mu kindi gihugu babashe kubona y’uko iyo Laboratwari yafatiwemo yizewe kandi bidakenewe ko ufata indi test ya kabiri, kuko ubu birahenze kuba wafata test ebyiri cyangwa eshatu kugira ngo ubashe kugenda hagati y’ibihugu”.

    Mu gihe uburyo bw’ikoranabuhanga bwa EAC Pass buzaba butangiye gukoreshwa ngo bituma ubukerarugendo bwo mu karere burushaho gukorwa no kugenda neza, ku buryo bizafasha mu kuzahura ubukungu bwari bumaze igihe bwarazahajwe n’icyorezo cya Covid-19, kuko kuva cyakwibasira isi ubukerarugendo bwabaye nk’aho bukomwa mu nkokora bitewe n’uko ibikorwa byinshi bitandukanye byagiye bihagarara.


    source : https://ift.tt/3H34tvH

  • Ba mukerarugendo 300 bategerejwe mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Urwego rw'ubukerarugendo ni rumwe mu zazahajwe n'icyorezo cya Covid 19.

    Nubwo ubukerarugendo bufunguye mu Rwanda, ntabwo umubare wa ba mukerarugendo uragera ku rwego nk'urwa mbere ya covid 19 kuko imibare yerekana ko uru rwego rwinjije miliyoni hafi 500 z'amadolari mu mwaka wa 2019, mu gihe mu mwaka wa 2020 hinjiye gusa miliyoni 121.

    Umuyobozi w'ishami ry'ubukerarugendo mu rugaga rw'Abikorera mu Rwanda, Aimable Rutagarama avuga ko nubwo icyorezo cya Covid 19 cyazahaje ubukungu bw'igihugu ,leta yagiye ifasha abakora muri uru rwego bahereye ku mahoteri aho bagabanyirijwe inyungu ku nguzanyo bahawe.

    Yagize ati ''Leta twayigejejeho ikibazo iracyumva igira icyo idufasha mu kigega nzahura bukungu yashoboye 50%   kuboneka icyo gihe Icyo gihe yahawe urwego rw'amahoteli ,ama hoteli yarafashijwe ntabwo ari amafaranga bahawe ,aya mafartanga yahawe ama banki 30% y'amadeni twari dufite batugabanyuirije inyungu.''

    Mu kumenyekanisha ibikorwa bitandukandukanye by'ubukerarundo mu gihugu ,mu cyumweru cyahariwe ubukerarugendo kizatangira tariki 24 -27th Ugushyingo  ,uru rwego rugaragaza ko hazaza ba mukerarugendo bagera kuri Magana atatu baturutse mu mpande zose z'isi mu rwego rwo gufasha uru rwego kongera kuzamuka.

    Ukuriye ihuriro ry'abakora ubukerarugendo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Ngenzi Yves avuga ko basaba ko hakoroshywa ibisabwa kugira ngo abakerarugendo bakorere ubukerarugendo mu b ihugu byo mu karere birimo kugabanya incuro zo kwipimisha icyorezo cya covid 19.

    Yagize ati ''Icyo twebwe tugisaba ni uko hagomba koroshywa ibisabwa kugira ba mukerarugendo basure mu karere ,nk'ubu EAC pass itaratangira gukora iyo uvuye mu gihugu kimwe ujya mu kindi ni ugufata indi test ya Covid ,EAC pass icyo izadufasha ni uko aho ufatiye test imwe byerekane ko iyo laboratory wayifatiyemobyerekane ko yizewe hirindwe gukomeza buri mukerarugendo akomeza kwipimisha aho usanga yipimishije incuro eshatu ibyo birahenze binatwara n'amafaranga menshi kwipimisha rimwe bizihutisha ubukerarugendo.''.

     Mbere y'uko u Rwanda rwinjirirwa n'icyorezo cya COVID-19, ubukerarugendo buri mu nzego zari zihetse ubukungu bwarwo. Mu 2019, bwari bwihariye 10% by'umusaruro mbumbe  w'igihugu wari miliyari 2152 Frw.

    Leta iherutse kwemeza ko igiye kongera miliyari 350 mu kigega nzahurabukungu kuko muri rusange inzego zagaragaje ko zikeneye kunganirwa ari nyinshi.

    INKURU  YANDITSWE NA AGAHOZO AMIELLA

    The post Ba mukerarugendo 300 bategerejwe mu Rwanda appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/10/ba-mukerarugendo-300-bategerejwe-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ba-mukerarugendo-300-bategerejwe-mu-rwanda

  • Twararyamanye antera Inda arangije arongora inshuti yanjye magara – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umudamu uzwi nka Rose yavuze amateka ye yukuntu umusore yaryamanye nawe murugo rwa mushiki we akamutera inda. Umusore yanze kwakira inda nyuma yo kumubwira ko atwite. Intandaro yo kwangwa nuko umusore yavugaga ko yakoresheje imiti mugihe aryamanye na we.

    Byose byatangiye ubwo Rose yakoraga muri resitora i Accra muri Ghana, maze uyu musore aza kurya. Umusore yagaragaje ko ashimishijwe nuyu mukobwa maze bahana numero. Umunsi umwe nyuma ya saa sita, bemeye guhurira i Hatso aho umudamu yabanaga na mushiki maze birangira baryamanye. Ukwezi kumwe, umudamu yahamagaye umusore amumenyesha ibyerekeye inda. Yavuze ko umusore yatesheje agaciro ibyo yamusabye amubwira ko, yakoresheje imiti.

    Rose yavuze ko umuhungu atongeye kumuvugisha mu myaka ibiri. Muri icyo gihe, yamenyeshejwe ko umusore yashakanye n'inshuti ye bakundaga gukorana muri resitora. Rose aracyavuga ko umwana ari uwumusore kandi bagomba gukora ikizamini kugirango bagaragaze ibyo avuga.

    Uyu musore yavuze kandi ko umudamu atigeze amuhamagara kuko batongeye kuvugana kugeza hashize imyaka ibiri. Yavuze ko guhamagarwa kwari ukumumenyesha ko ari se wumwana. Aya makuru yatumye ajya kureba umukobwa kugira ngo agenzure ariko ibyo avuga aribyo, gusa ngo umusore yasanze umwana bavuga badasa na gato bityo yanga gufata inshingano z'umwana. Yasabye kandi ikizamini ctya DNA mbere yuko atangira gufata inshingano zokwita kuruwo mwana.

    babajije umusore impamvu atashakanye na Rose ahubwo yashakanye n'inshuti ye, igisubizo cye cyari cyoroshye, 'ntabwo yubaha kandi afite n'abasore benshi muri resitora yahoze akoramo'.

    Hategerejwe ikizamini cya DNA kugirango hamenyekane se wumwana.

    Source : https://yegob.rw/twararyamanye-antera-inda-arangije-arongora-inshuti-yanjye-magara/