Category: Uncategorized

  • Inama Y'Umunsi: Knowless Butera arakubwira uko wakwitwara mu buzima kugirango ubeho neza (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Knowless Butera ari mu bakunzwe mu Rwanda ndetse n'ibihugu birukikije. Numwe mu bahanzi bafite byinshi bagezeho yaba mu muziki cyangwa mu buzima busanzwe bijyanye niterambere. Kuba yaratangiye gukora umuziki ari umukobwa ukiri muto akaba nubu akiwukora ari umudamu, afite uko abona ubuzima ndetse n'inama yatanga y'uburyo umuntu yakwitwara kugirango abeho neza mu buzima bwa buri munsi.

    Reba iyi video, wumve icyo Knowless avuga kubijyanye nuko wakwitwara mubuzima kugirango ubeho neza.

    Source : https://yegob.rw/inama-yumunsi-knowless-butera-arakubwira-uko-wakwitwara-mu-buzima-kugirango-ubeho-neza-video/

  • Ntagikwe!!! Dore ibyiza byo kudashaka umugore cyangwa Umugabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kurongorwa/Kurongora bifatwa nkigikorwa kigomba kubaho byanga byakunda hano mu Rwanda ndetse no kwisi hose. Abantu benshi babifata nkigikorwa gikomeye kumugabo cyangwa umugore. Bamwe ndetse bagera kure bakemeza ko intsinzi iyo ari yo yose ubona mubuzima idafite akamaro kandi ntacyo ivuze mugihe udafite umugore cg umugabo. Ibi bitekerezo byose biri mumitwe yabantu gusa gusa, ukuri nuko gushaka umugore cg umugabo ntibigomba kuba igikorwa ntakuka ahubwo bigomba kuba ikintu cyo guhitamo. Muburyo butandukanye, kutarongora mubyukuri bishobora kuba byiza kurushaho kandi dore impamvu 10 umuntu yashingiraho:

    1. Gukomeza kwishyira imbere wowe ubwawe: Ibi bishoboka ko ari bimwe mubyiza bijyanye no kuguma uri wenyine ntushake, mubyukuri ntugomba guhangayikishwa nundi muntu usibye wowe ubwawe, mubusanzwe ufite umwanya wawe wo gukora ibyo ushaka, mugihe ubishaka nuburyo ubishaka. Ufite umudendezo wo gufata ibyemezo bikubereye mugihe runaka.

    2. Gukomeza gukora umwuga wiyemeje: Ushobora kwiyemeza byimazeyo gukora umwuga wawe ntakikubangamira, ushobora no kugira umwuga wifuza aho kugerageza gushaka umwuga ujyanye  n'ibyifuzo byumuryango wawe mugihe waba wubatse. urugero, birashoboka ko wifuza kuba umuganga ariko kubera ibyo mwiyemeje nk'umuryango, bigatuma ufata izindi nzira zijyanye nibyifuzo byumugore cyangwa umugabo. Iyo wahisemo kwibana, ufata umurongo wawe wifuza ntawundi ugomba kurebaho.

    3. Ubaho ubuzima bwo gusabana uko ubishaka: Ubukwe buzana nabantu benshi bashya mubuzima bwawe harimo numukunzi wawe, ugomba kugirana ubucuti n'umuryango we n'inshuti kandi ugomba rimwe na rimwe kujya mu birori ushobora kuba utari kwitabira iyuba utarashatse, Kuba wubatse bivuze kandi ko ugomba kuganira hamwe nuwo mwashakanye niba ari byiza kuzana inshuti nke kugirango yenda murebere hamwe umukino kuri TV cyangwa gutumira inshuti mukarara musangira kamwe. Umuntu umwe ntabwo akeneye guhangayikishwa nibyo byose.

    4. Ntago uhangayikishwa nabana. Abana batera ibyishimo ntunyumve nabi, ariko kurera abana ntabwo ari ibintu byoroshye kandi bisaba ubwitange cyane cyane mugihe bakiri bato, ugomba gufata ibyumweru bike cyangwa ukwezi udakora, ukaguma murugo umunsi wose, mu byukuri bigusigira ubumuga kuko utaba ufite umudendezo wo gukora ibyo ukunda. Byongeye kandi, bizana ibibazo byinshi nkuko uwo mwashakanye ashobora kuba afite ibitekerezo bitandukanye mugihe cyo kubyara, umubare w'abana mugomba kubyara n'ibindi. Kuba ingaragu biguha umudendezo wo gufata ibyemezo wenyine.

    5. Nta mudendezo ubufite wo kwidagadura: Mubusanzwe ntamwanya ufite wo gupfa ubusa iyo umaze kurongora, ibi ni ukubera ko nyuma yicyumweru kirekire uri mubiro cyangwa aho ukorera, ubukeneye gukoresha weekend yawe kugirango wiruhure imihangayiko yose yakazi ariko iyo umaze gushaka, ibiba kuwa gatandatu no kucyumweru byitwa ko ari iminsi yo kwidagadura ahubwo haba hari kazi kenshi kajyanye no gukora amasuku, guhaha, kuba uri kumwe nuwo mubana n'ibindi bituma utabona akanya ko kwidagadura.

    6.Ntabwo uboheye kumuntu umwe: Ubundi ufite umudendezo wo kubana n'abantu benshi uko ubishaka utababaje uwo ariwo wese, Ntago wemerewe kugira undi muntu mugirana ubushuti bwihariye niba warubatse kuko utegetswe kwizirika k'umugore umwe ukurikije amahame muri societe tubamo uyumunsi .

    Source : https://yegob.rw/ntagikwe-dore-ibyiza-byo-kudashaka-umugore-cg-umugabo/

  • Amashusho y'umusore wa bettinze akaribwa akomeje gusetsa abantu (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imikino y'amahirwe izwi nka 'Betting' nimwe mu mikino iharawe cyane cyane n'urubyiruko aho utomboza ikipe iributsinde hagati y'amakipenabiri mumikino itandukanye maze byahura ugahabwa amafaranga watsindiye. Gusa iyi mikino ntikunze guhira bose kuko usanga abenshi yarabamazeho amikoro kubera kuribwa umunsi ku munsi ndetse hakaba nabagera kurwego rwo kugurisha ibyo batunze kugirango babone ayo bashora muriyo mikino.

    Amashusho yasakaye kumbuga nkoranyambaga agaragaza umusore wari muzu bategeramo kuriyi mikino, arimo aca udupapuro tugera kuri 3 nyuma yuko asanze ntanakamwe kabashije gutsinda. Uyu musore kandi agaraga yifashe mumutwe aahangayitse cyane nkundi muntu wese wari witeze amafaranga ahantu ariko akaba ayabuze.

    Reba Video:

    Reba andi makuru y'ibyamamare hano:

    Source : https://yegob.rw/amashusho-yumusore-wa-bettinze-akaribwa-akomeje-gusetsa-abantu-video/

  • Abahanzi 5 bo mu Rwanda bigoye ko bategura igitaramo bonyine kikitabirwa na benshi muri 2021 #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2021 ubura iminsi 52 gusa ngo ugere ku musozo, ni Umwaka waranzwe n'ibintu byinshi bitandukanye, ariko ukaba umwaka abakunzi b'umuziki n'imyidagaduro muri rusange basozanyije akanyamuneza kuko ibitaramo n'amakoraniro atandukanye byadohorewe kubera icyorezo cya Covid-19.

    Muri uko kudohora, ibitaramo biri kuba umunsi ku wundi yaba abahanzi bategura ibyabo ku giti cyabo, yaba n'abanyemari babishoramo agatubutse bagamije inyungu! mu bimaze kuba kugeza ubu nubwo nta mibare ifatika yakozwe, icya Kiss Summer Award gitegurwa na Radio ya Kiss Fm nicyo cyaciye agahigo ko kwitabirwa n'abantu bacye, ni mugihe kandi icya Bruce Melodie cyo kitabiriwe ku rwego rwo hejuru.Ndetse mu minsi iri imbere hateganijwe ibindi bitaramo by'imbaturamugabo.

    Uku kwitabirwa kw'ibi bitaramo, akenshi mu babyitabira baza ku bwinshi iyo nyiri kubitegura (Umuhanzi) aharawe muri icyo gihe, cyangwa umushoramari akazana izina rimwe riremereye mu baharawe muri icyo gihe! yaba mu Rwanda cyangwa hanze.

    Kera hakibaho irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, ubu rigarutse ndetse ingingo yakumiraga abaryegukanye kurigarukamo igakumirwa, biragoye ko abahanzi bari kuri uru rutonde tugiye kugarukaho bakwisanga mu 10 beza uyu mwaka.

    TWEGERANIJE ABAHANZI BA 5 BAMAZINA AKOMEYE MU RWANDA, ARIKO BIGOYE KO BATEGURA IBITARAMO BYABO BWITE BIKITABIRWA MURI UYU MWAKA TURI GUSOZA

    1. NSENGIYUMVA FRANCOIS (IGISUPUSUPU)

    Nsengiyumva, byari kugora gusobanurira Umunyamahanga mu mwaka wa 2019 mu bitaramo bya Iwacu Muzika Fest ko ari umuhanzi ukizamuka. Yakunzwe na benshi ndetse urukundo rwabamukundiraga indirimbo ze ntibahwemaga no kurumwereka yagiye kubataramira.

    Icyo gihe abahanzi bagenzi be ntibumvaga ibiri kuba, ndetse bamwe bamusaba ko bakorana kubera umurego udasanzwe yarariho. yaje no kubyemeza ubwo yahuriraga na Diamond wo muri Tanzaniya ku rubyiniro rumwe, ndetse Gisupusupu yumvikana yemeza ko yamurushije gushyushya Abafana.

    Nyuma yaho, Nsengiyumva yaje kugenda yumvika mu nkuru zitari nziza, ndetse akagenda asa nugabanya umuvuduko ugereranije nuko yinjiye umuziki ameze.

    Uyu mwaka byaje guhumira ku mirari ubwo yatabwaga muri yombi acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana utagejeje imyaka y'ubukure ndetse n'ibindi bibishamikiyeho.

    Ibi urukiko rwaje kumugira umwere ndetse asohotse ahita asohora indirimbo ashima Imana ari nayo aheruka kugeza ubu.

    Uwavuga ko Nsengiyumva Francois aramutse ateguye igitaramo cye uyu mwaka cyakwitabirwa na mbarwa ntiwaba ubeshye.

    2. RUHUMURIZA JAMES (KING JAMES)

    King James ni izina riremereye mu muziki nyarwanda, dore ko yaririmbye indirimbo nyinshi ndetse akanategura ibye ku giti cye bikitabirwa kandi akagaragarizwa urukundo ruhambaye mu ruhame.

    Gusa uyu muhanzi, muri uyu mwaka yagaragaje imbaraga nke mu muziki dore ko uyu mwaka kugeza ubu afite indirimbo imwe gusa yise ubudahwema ariko mbere yayo akaba yari yarasohoye iyitwa Ndagukumbuye afatanije na Ariel Wayz.

    Ibi kandi byaje bikurikirana n'inkuru zitari nziza uyu muhanzi yagiye agaragaramo nkaho yigeze gutabwa muri yombi kubera kwangiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, indi yaherukaga niyo nabwo yafatiwe muri Bank yitiranijwe n'Igisambo.

    Uwavuga ko King James ari mu bakeneye gushyiramo imbaraga mu mwaka wa 2022 ntago yaba abeshye dore ko ubuzima buri kugenda bugaruka mu myidagaduro kubera iki cyorezo cya Covid-19.

    3. MUGISHA BENJAMIN (THE BEN)

    Byari kugorana cyane kubona inkuru uvuga cyangwa wandika kuri The Ben uyu mwaka iyo adaterera ivi umukunzi we Uwicyeza Pamela mu birwa bya Maldives.

    Uyu Muhanzi ukunzwe n'abatari bacye, gusa muri iyi minsi ntago aheruka gusohora indirimbo dore ko iyo aheruka ari Kora nayo itararebwe cyane ugereranije n'indirimbo yari asanzwe akora.

    Mu kiganiro yagiranye na Gael kuwa 24 Ukwakira uyu mwaka, yavuze ko ari gukora kuri Album ye igomba gusohoka umwaka utaha, ndetse ikazanagaragaraho ibindi byamamare bikomeye muri Afurika.

    4. INGABIRE JEANNE D'ARC BUTERA (BUTERA KNOWLESS)

    Mbere gato yuko Covid-19 yaduka, Butera Knowless yari mu baririmbye mu gitaramo gitangira umwaka kimaze kumenyerwa cyane nka East African Party, muri iki gitaramo Knowless yishimiwe na bacye beza.

    Bitandukanye na 2015 ubwo yishimirwaga n'imbaga nyamwinshi bikamuhesha kwegukana igikombe cya Primus GumGuma Super Star.

    Nyuma yaho, Knowless nk'umuhanzi w'izina rikomeye, yakomeje gusohora indirimbo ku bwinshi ndetse nke murizo zikaba arizo zikundwa.

    Ibi ntago bamwe mu bafana be babyihanganiraga ndetse hari na bamwe bamusabaga gushaka ikindi yakora umuziki akawureka.

    Muri 2019, yaje gusohora indirimbo yise Blessed.Iyi ndirimbo igaragaramo uwitwa AUGUSTIN BIGIRIMANA avuga ati” Knowless abishoboye yashaka ikindi yakora kimuteza imbere.Muri 2019 ntabwo izo ndirimbo zikwiye kumvwa mu Rwanda”.

    Muri uyu mwaka, Butera Knowless yasohoye Album ye yise Inzora, iyi Album yakurikiwe n'inkuru zitari nziza kuri we aho yagarutsweho mu itangazamakuru ashinjwa ibirego bitandukanye bishingiye ku bwambuzi.

    Aho Ibi birego bishingiye ku kimina byavugwaga ko Knowless yabanagamo n'abandi bantu, bakajya bamuha amafaranga ariko nyuma kigahagarara, bene yo bayasaba ntibayasubizwe.

    Iki kimina bivugwa ko Butera Knowless yakibanagamo n'abandi bantu barenga 150. Ngo yari akuriye itsinda ry'abantu batandatu, aho ari we abo bantu bashyikirizaga amafaranga yabo kugira ngo bacyinjiremo.

    Ibi Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha bwabihamirije itangazamakuru ko koko yakiriye ibyo birego.

    5. MUGWANEZA LAMBERT (SOCIAL MULA)

    Kuri uyu muhanzi abenshi byabagora kwiyumvisha ko aho tugeze uyu munsi Social Mula nta ndirimbo arasohora kuva watangira kandi bahora bamwumva.

    Mu kiganiro yigeze kugirana na kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda mu minsi yashize, yavuze ko uyu mwaka yawuhariye cyane gufasha abandi, hanyuma ibye akazabyitaho nyuma.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/abahanzi-5-bo-mu-rwanda-bigoye-ka-bategura-igitaramo-kikitabirwa-na-benshi-muri

  • Minisitiri w'Intebe yahawe amezi 6 yo gukemura ibibazo biri muri WASAC #rwanda #RwOT

    Inteko rusange y'umutwe w'abadepite yafashe umwanzuro wo gusaba Minisiteri y'Intebe kuvugurura imikorere n'imiterere y'ikigo cya WASAC bitarenze amezi 6 kubera ibibazo biri mu miyoborere ,imicungire n'imikoreshereze by'imari ya Leta bimeze igihe bikivugwamo.

    Nkuko babitangaje mu butumwa banyujije kuri Twitter,abadepite basabye “Minisitiri w'Intebe kuvugurura bitarenze amezi 6 imiterere n'imikorere ya WASAC hagamijwe gukemura ibibazo by'imiyoborere, imicungire n'imikoreshereze y'imari bimaze igihe biyigaragaramo.”

    Muri Nzeri uyu mwaka,Komisiyo y'Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'Umutungo wa Leta, PAC,yaganiriye n'abayobozi ba WASAC igaragaramo imikorere mibi no guhombya leta.

    Hagaragajwe ikibazo cya miliyoni zigera ku 104 z'amafaranga y'u Rwanda yishyuwe umushoramari umwe incuro ebyiri mu buryo butandukanye,kudatangira raporo ku gihe n'ibindi.

    Wasac ni kimwe mu bigo bya leta byakunze kurangwamo ibibazo bishingiye ku micungire mibi y'umutungo wa leta. Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2019 igaragaza ko iki kigo cyahombye 2.918.096.648 Frw.

    Ibi kandi byiyongeraho imicungire mibi ishingiye ku kuba hakiri ingano nini y'amazi apfa ubusa n'akoreshwa ariko ntiyishyurwe.

    Urugero ni nk'aho mu 2020, amazi yatunganyijwe ari meterokibe 52.399.537 ariko ayakoreshejwe akishyurwa ni meterokibe 30.781.422 bivuze ko angana na meterokibe 21.618.115 yakoreshejwe ariko ntiyishyurwe.

    Ayo mazi atarishyuwe yahombeje iki kigo asaga miliyari 6,3 Frw mu gihe meterokibe imwe waba uyibariye 323 Frw nk'igiciro gito naho wayabarira ku giciro cyo hejuru cya 895 Frw bikagaragara ko igihombo cyabaye miliyari 17,4 Frw.

    Wasac ifite abakozi basaga 1500 ku biro bikuru byayo, amashami 20 ndetse n'inganda 25 zitunganya amazi hirya no hino mu gihugu. Intego yayo ni uko abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n'amazi meza mu 2024.

    Inteko Rusange y'abadepite kandi yanzuye gutumiza Minisitiri w'Ibikorwaremezo agatanga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye muri gahunda ya “Biogaz”.

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi nawe azamahazwa kugira ngo agatange ibisobanuro ku bibazo byagaragaye mu igenamigambi n'ikurikiranabikorwa ry'imwe mu mishinga ya Leta.

    Nyuma yo gusanga hari abagize uruhare mu makosa ajyanye no gukoresha nabi umutungo wa Leta haba mu micungire yawo no mu mitangire y'amasoko, Inteko rusange y'abadepite yasabye Minisiteri y'Ubutabera gusaba Ubushinjacyaha Bukuru gukurikirana abakoze amakosa arenga 30 yagaragaye mu nzego zinyuranye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/minisitiri-w-intebe-yahawe-amezi-6-yo-gukemura-ibibazo-biri-muri-wasac

  • U Rwanda rukomeje kongera ikoranabuhanga mu myigishirize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikoranabuhanga mu mashuri rifasha abana gukora ubushakashatsi
    Ikoranabuhanga mu mashuri rifasha abana gukora ubushakashatsi

    U Rwanda rusanzwe ruzwiho kuza imbere mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, rugiye gukoresha n’iryitwa ‘Atingi’ mu myigishirize, ryatangiye kugera mu bihugu bitari bike bya Afurika.

    Iryo koranabuhanga rishya rifasha abanyeshuri bagorwaga no kugera ku byo bakeneye gushakisha mu masomo yabo atandukanye, haba mu mashuri ya Leta no mu yigenga, kuko baba badafite ibyangombwa bihagije.

    Kuva iryo koranabuhanga rya Atingi ryatangira gukoreshwa muri 2019, rimaze kugera ku bantu hafi miliyoni ebyiri muri Afurika, muri bo abagera ku bihumbi 300 rikaba ryarabafashije kwiga amasomo atandukanye arimo ayo kwihangira imirimo, icungamutungo n’imiyoborere, ajyanye n’iby’ubuzima n’ibindi.

    Umushinga w’iryo koranabuhanga rya Atingi watangiye kugeragezwa mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2020, biciye muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo.

    Umuyobozi w’uwo mushinga, Jan-Geritt Groeneveld, avuga ko iryo koranabuhanga ryagize akamaro gakomeye muri gahunda za Leta zo gutanga ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga mu baturage hirya no hino mu gihugu.

    Agira ati “Aho iri koranabuhanga ryatangiye gukoreshwa riratanga icyizere kurusha uko twabitekerezaga, ari byo biduha imbaraga zo gushora imari mu burezi bwifashisha ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika, bukaba ari uburyo tubonye bwo gutanga umusanzu mu iterambere”.

    Yongeraho ko iryo koranabuhanga rifasha urubyiruko haba mu Rwanda no muri Afurika muri rusange, kongera ubumenyi mu guhanga udushya rukora kandi ntacyo rwishyujwe, cyane ko umuntu arigeraho yaba afite Internet cyangwa atayifite, igikuru ni uko aba afite ‘atingi app’, bikaba byarakozwe kugira ngo byorohere ababyifuza bose kurigeraho nta nkomyi.

    Kuva Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangira gukurikiza integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi, aho umwarimu afata umwanya muto imbere y’abana ahubwo akaberekera uko bikorera ubushakashatsi, byabaye ngombwa ko ikoranabuhanga mu mashuri ryifashishwa cyane kugira ngo abanyeshuri biyongerere ubumenyi ari bo ubwabo babigizemo uruhare runini.

    Ibyo byanatumye no mu gihe cya Covid-19, aho amashuri yari yarahagaze, benshi mu bana barirwanyeho bakomeza kwiyibutsa amasomo bifashishije ikoranabuhanga babifashwamo n’Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB), ari yo mpamvu Leta ikomeza kongera imbaraga mu ikoranabuhanga mu myigishirize no mu zindi serivisi.

    Bamwe mu bahagarariye uwo mushinga hirya no hino, bavuga ko Atingi, ifite inkomoko mu Budagi, ikubiyemo amasomo asaga 300 yafasha urubyiruko kwihangira imirimo, intego yawo ikaba ari ukugera ku bafatanyabikorwa batandukanye barenga 200.


    source : https://ift.tt/3koG4XM

  • Rwanda: Igikamyo kinini kigonze moto itwaye umugore utwite ||birababaje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Ugushyingo 2021 mu muhanda ava I Save ugana I Huye mu majyepfo y'u Rwanda habereye impanuka ikomeye, aho ikamyo nini yagonze moto yàri itwaye umubyeyi utwite.

    Mu babonye iyi mpanuka batangarije Legacy TV ko umushoferi wari itwaye iyi kamyo ari we wagonze moto yari imbere ye, ayigonga ayiturutse inyuma kuko byajyaga mu cyerekezo kimwe.Abaturage batangaje ko uwo mushoferi w'ikamyo yagendaga ku muvuduko udasanzwe kuburyo yagendaga ashaka kugonga uwo asanze wese imbere ye.Bavuze ko yashatse kugonga umunyegare ,ahita ava mu muhanda aribwo yahise akomeza agonga umumotari wari imbere ye.

    Uyu mubyeyi nubwo yahungabanye ntacyo yabaye ndetse n'umumotari ,inzego z'umutekano zahise zihagoboka zibasha kubafasha kuhabwa ubufasha bwibanze.

    Source : https://yegob.rw/rwanda-igikamyo-kinini-kigonze-moto-itwaye-umugore-utwite-birababaje/

  • Yafunzwe imyaka 22 yose arengana, uko byamugendekeye afunguwe birarenze. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo ukomoka muri Amerika yitwa Eddie Bolden yafunzwe imyaka 22 ariko agisohoka muri gereza yahise aba umuherwe ukomeye cyane.

    Eddie yakatiwe muri 1994 nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kwica abantu babiri kandi arengana ,uyu yaje kurekurwa ndetse ahita ahabwa akayabo k'amafaranga yifuzwa na benshi ku isi.Nyuma yaho bigaragaye ko uyu mugabo arengana umucamanza yahise ategeka ko bamuha impozamarira ingana na miliyoni 22 z'amadorali .Bolden warekuwe muri 2016 ,uyu yahise ahabwa urupapuro rwemeza ko yarenganye ndetse agomba guhabwa impozamarira yuko yafunzwe igihe kingana gutyo azira ubusa.Uyu mugabo yahise aba umuherwe nyuma yo kwegukana ako kayabo ka miliyoni 22 z'amadorali yahawe. Bolden yashinjwaga kwica abana babiri umwe w'imyaka 23 na 24.

    Source : https://yegob.rw/yafunzwe-imyaka-22-yose-arengana-uko-byamugendekeye-afunguwe-birarenze/

  • Inkuru ibabaje:Bus y'ikipe ya APR WVC ikoze impanuka ikomeye(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba APR WVC bakoze impanuka ku i Rebero, Motard wagonganye n'iyi modoka yitaba Imana. 

    Umukinnyi 1 na Team Manager bakomeretse, nk'uko uwari kumwe n'abakinnyi yabibwiye bagenzi bacu ba bbf umwezi.

    Abakomeretse babajyanye kuvurirwa mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.

    Dukomeje gukurikirana andi makuru y'uko abakinnyi bajyanywe kwa muganga bameze kuri ubu.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-ibabajebus-yikipe-ya-apr-wvc-ikoze-impanuka-ikomeyeamafoto/