Category: Uncategorized

  • Ayateke Star Company Ltd yashimiwe nikigo cy'Imisoro n'Amahoro mu ntara y'Iburasirazuba uruhare bagira mu iterambere ry'uRwanda. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 09 Ugushyingo 2021, mu birori byo kwizihiza ukwezi kwahariwe gushimira abasora, Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA), cyashimiye abasora bo mu Ntara y'Iburasirazuba, ubwitange bagaragaje mu gusora neza, bigatuma iyi ntara irenza ku ntego yariyahawe mu mwaka w'isoresha wa 2020/2021.

    Ayateke Star Company Ltd icunga ibikorwaremezo by'amazi yahamagawe ku mwanya wa kabiri. yashimiwe kwinjiza umusoro ugera kuri 142,444,417 Frw muri uriya mwaka wa 2020/2021. ikaba yashimiwe by'umwihariko kuba isora neza ikanakoresha IBM. Ayateke Star Company Ltd n'umwaka w'imisoro uheruka yari yaje mumyanya yambere muri iyi Ntara
    Eng.SEBIKWEKWE Cyprien Umuyobozi Mukuru wa Ayateke Star Company Ltd
    kimwe mu bigo byahembwe mu Ndashyikirwa, yatangarije impanuro.rw ko bishimira
    ibikorwa bya Leta. Ku bwabo gusora babifata nk'inshingano. Yagize ati: 'Ibiva mu
    musoro dutanga bigaragarira buri wese kandi ubwabyo birivugira; iyo dusora rero
    tuba twiyubakira Igihugu kuko wa musoro twatanze uratugarukira ukubaka amashuri
    abana bacu bakigamo, tukabona imihanda myiza ndetse n'umutekano ukagera kuri
    buri wese. Iki gihugu nit we maboko yacyo ni yo mpamvu dushimishwa no gutanga
    umuganda wacu mu kucyubaka tubinyujije mu gutanga umusoro uko bikwiye.'

    Ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba bwatangaje ko kwikorera biranga umuco wo kwigira kandi ko ari bwo butore nyabwo.

    CG Gasana yagize ati 'Kwikorera ni umuco wo kwigira, abakora ni intore kandi ni byo bitugira abo turibo nk'abanyarwanda bafite intego'.

    Guverineri CG Gasana, avuga ko ari umwanya wo kuzirikana agaciro k'imisoro n'amahoro mu gihugu cy'u Rwanda kandi ko gushima abasora, ari ukubaha agaciro kabakwiriye.

    Ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba bwasabye Abikorera gukomeza gushishikariza bagenzi babo kugira uruhare mu guteza imbere igihugu.
    Ashimira abaturage b'Intara y'Iburasirazuba kuba barakomeje kwihanganira ibihe bikomeye bya Covid-19 banyuzemo ntibacike intege bagamije kugera ku ntego zabo.

    Ati 'Uko kwihangana kwagize uruhare rukomeye cyane mu kugira umusaruro ushimishije ku misoro n'amahoro'.
    Intara y'Iburasirazuba yahisemo gukora ubuhinzi n'ubworozi, ubukerarugendo, gutanga serivisi ku bayigana, ubucuruzi bwambukiranya umupaka n'ibindi bigamije guteza imbere iyi ntara.

    Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro, cyatangaje ko mu ntara y'Iburasirazuba hakusanyijwe amafaranga aturuka mu misoro n'andi atari imisoro angana na miliyari 35.7 Frw ku ntego y'umwaka 2020/2021 RRA yari yahawe ingana na miliyari 33.6 Frw. Iyi ntego yagezweho ku gipimo cya 106.1%. Ni ukuvuga ko harenzeho miliyari 2.0 Frw. Ugereranyije n'umwaka wa 2019/2020, amafaranga yakusanyijwe yiyongereye ku kigero cya 22.9%. Imisoro yeguriwe inzego z'ibanze yakusanyijwe ingana na miliyali 13.74 Frw, ku ntego ikigo cyari cyahawe ingana na miliyali 13.51. Iyi ntego yagezweho ku kigero cya 101.7%.

    Naho mu gihembwe cya mbere (1) cy'umwaka w'isoresha wa 2021/2022, ku rwego rw'intara y'Iburasirazuba, Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro cyakusanyije amafaranga aturuka ku misoro n'andi atari imisoro angana na miliyali 8.8 Frw ku ntego Ikigo cyari cyahawe ingana na miliyali 8.9 Frw, bingana na 99.8%. N'ubwo intego itagezeweho ariko, ugereranyije n'igihembwe cya mbere (1) cya 2020/2021, umusoro wiyongereyeho 12.8%. Muri iki gihembwe kandi, imisoro yeguriwe inzego z'ibanze yakusanyijwe ingana na miliyali 3.7 Frw, mu gihe intego yari miliyali 3.5 Frw, bingana na 101.7%.
    Mu mwaka wose wa 2021/2022, Intara y'Iburasirazuba yahawe intego yo kwinjiza imisoro y'imbere mu gihugu (domestic taxes) ingana na miliyari 39.1 Frw; naho imisoro n'amahoro byeguriwe inzego z'ibanze ni miliyari 11.1 Frw.

    Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro gihamya ko gishingiye ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti 'Dufatanye Kuzahura Ubukungu', ndetse n'imikoranire myiza n'abasora, intego y'uyu mwaka izagerwaho nk'uko byagaragajwe n'umusaruro wa 2020/2021.

    Ku bufatanye bw'abasora na Leta, hashyizeho ingamba zo kuzahura ubukungu 'Manufacture and Build to Recover Program', Ikigega cyo kuzahura ubukungu (Economic Recovery Fund), n'ibindi…, ibi bikaba bitanga ikizere ko ntakabuza n'intego y'uyu mwaka izagerwaho ku kigero gishimishije.

    Ibirori byo kwizihiza ukwezi kwahariwe gushimira abasora ku rwego rw'intara bigamije gushimira ibyagezweho by'umwihariko muri izo ntara ndetse hazanafashwa abaturage bo mu ka Karere ka Rubavu bagizweho ingaruka n'imitingito n'iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo.

    Ibirori nyamukuru byo ku rwego rw'igihugu bizizihirizwa mu Mujyi wa Kigali kuri 'Intare Conference Arena' ku itariki ya 19/11/2021.

    Abasora neza bashimiwe:

    Mu karere ka Rwamagana:

    Vinit International Sosiyeti ikora biscuits (Biswi) ikoresheje ibijumba. Yinjije mu isanduka ye Leta umusoro ugera ku mafarangamiliyoni 256,013,163.

    Mu karere ka Kirehe:

    Ayateke Star Company LTD yashimiwe kwinjiza umusoro ugera kuri 142,444,417 Frw muri uriya mwaka wa 2020/2021.
    Iyi sosiyete yanatanze akazi ku bantu bagera ku 307 bibafasha kuzamura imibereho yabo ya buri munsi, harimo no kubateganyiriza mu zabukuru mu kigo cy'Igihugu cy'ubwiteganyirize.

    Mu karere ka Kayonza:

    Costwise Contractors Ltd Sosiyeti ikora serivisi z'ubwubatsi kuva mu mwaka wa 2009.

    Yashimiwe kuba yarasoze umusoro ugera kuri 134,793,455 Frw muri uriya mwaka wa 2020/2021.

    Iyi Company kandi yatanze akazi ku bakozi bagera kuri 453 bibafasha kwibeshaho no gutunga imiryango yabo.

    Mu karere ka Nyagatare:

    H.M Business ni sosiyete ikora ubucuruzi bw'ibinyobwa bya Bralirwa.
    Yinjije mu isanduku ya Leta umusoro ugera kuri 80,826,953 Frw.

    Mu karere ka Bugesera:

    Escale Group Limited ni sosiyeti ifite inzu z'ubucuruzi na station za lisansi bikodeshwa.

    Ikoresha neza EBM ya 2, imenyekanisha ikanishyura imisoro ku gihe, yinjije mu isanduka ya Leta 79,241,009 Frw.

    Mu karere ka Gatsibo:

    Life Holistic Ltd ni sosiyete yasoze umusoro ugera kuri 23,262,362 Frw kandi ikaba ikora ikinyobwa muri tangawizi cyitwa Uruvange.

    Iyi Company kandi yatanze akazi ku bakozi bagera kuri 12 bahoraho ndetse n'abandi bari hagati ya 20 na 25 ba Nyakabyizi bitewe nuko akazi kabonetse kangana.

    Mu karere ka Ngoma:

    Nganila Company Ltd ni sosiyete ikora serivisi zo kuvidura amazi y'imyanda.
    Mu mwaka 2020/2021 yasoze umusoro ugera kuri 20,093,542 Frw.
    Ikiciro cy'uwakoresheje neza EBM
    B&C General Supply Ltd ni Sosiyeti ikora ubucuruzi bw'ibinyobwa bya Bralirwa mu karere ka Kayonza.

    Ni usora w'intangarugero mu gutanga inyemezabuguzi akoresheje EBM, yatanze inyemezabuguzi 111,382 zifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda 5,956,637,637 Frw.

    Ikiciro cy'umuguzi wasabye EBM
    Twahirwa Emmanuel, ni umuturage utuye mu karere ka Bugesera wasabye inyemezabuguzi ya EBM.

    Ntabwo akora ubucuruzi ariko igihe cyose agiye kugura, yagize umuco wo gusaba fagitire ya EBM aho aguze kandi akahava ari uko bayimuhaye.

    Mu mwaka ushize wa 2020/2021, Twahirwa yasabye fagitire 86 zifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda agera ku 281,150 Frw.


    Ayateke Star Company Ltd yashimiwe kuba yarinjije mu isanduka ya Leta asaga miliyoni 100 (Foto RRA).


    Guverineri-CG-Gasana-K.-Emmanuel-yagaragaje-ko-kwikorera-ari-ukwihesha-agaciro-Foto-RRA.


    Perezida wa PSF, Ndungutse Jean Bosco, yashimye ubuyobozi bukuru bw'igihugu bwashyizeho umunsi w'Abasora (Foto RRA).


    Eng.SEBIKWEKWE Cyprien Umuyobozi Mukuru wa Ayateke Star Company Ltd.


    Eng. SEBIKWEKWE Cyprien Umuyobozi Mukuru wa Ayateke Star Company Ltd ashikirizwa igihembo yahawe na RRA.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/10/ayateke-star-company-ltd-yashimiwe-nikigo-cyimisoro-namahoro-mu-ntara-yiburasirazuba-uruhare-bagira-mu-iterambere-ryurwanda/

  • Umurongo wakoreragaho Radiyo Amazing Grace wahawe radiyo nshya – #rwanda #RwOT

    Radiyo nshya igiye gutangira kumvikanira kuri uyu murongo yitwa JF Imanzi Fm, yafunguwe ku mugaragaro ku wa 1 Ugushyingo 2021, ikazibanda cyane ku biganiro bitandukanye bigaruka ku bukungu, imyidagaduro, amakuru n’ibindi.

    Uyu murongo igiye kuvugiraho ni wo wumvikaniraho Radiyo izwi mu Kinyarwanda nk’Ubuntu Butangaje (Amazing Grace Radio) yahagaritswe mu 2018 biturutse ku kiganiro cy’Umuvugabutumwa Niyibikora Nicholas, wasaga nk’uwibasiye abagore mu mvugo ze.

    JF Imanzi ni radiyo nshya izajya itangaza amakuru n’ibiganiro bigamije kwigisha abantu ibijyanye n’ubukungu, yashinzwe ku gitekerezo cy’abagabo babiri ari nayo nkomoko y’izina ryayo kuko J isobanuye James naho F ikavuga Frédérick.

    Aba bagabo bombi umwe ni Ndahiro James unayobora Inama y’Ubutegetsi ya Zigama CSS na Ngenzebuhoro Frédérick wigeze kuba Visi Perezida w’u Burundi.

    Umuyobozi w’abanyamakuru muri J F Imanzi FM, Karangira Faustin, yabwiye IGIHE ko aba bagabo babiri bagize igitekerezo nyuma yo kubona ko mu itangazamakuru ry’u Rwanda hakiri icyuho mu gufasha barwiyemezamirimo bato ndetse no kwigisha Abaturarwanda ibijyanye n’ubukungu.

    Ati “Kuko banafitiye urukundo itangazamakuru, baravuze bati ’ko dufite amaradiyo, harabura iki?’ Ibintu byo kwigisha iterambere no kwihangira umurimo basanga mu itangazamakuru bihabwa umunya muto, bumva ko icyo kintu bagikoraho bagatanga umusanzu mu kubaka igihugu, niko gutangira kwandikisha iyi radiyo.”

    Ni radiyo izanye imbaduko mu mujyo w’ubukungu kuko 90% by’ibiganiro byayo byibanda cyane kwigisha ibirebana n’iterambere no kwihangira imirimo.

    Bimwe mu biganiro iyi radiyo ifite harimo ikiganiro cya mu gitondo cyitwa Susuruka kigaruka ku makuru y’ubukungu n’ibiganiro biganisha ku kwiteza imbere ndetse no gushimisha abumva radiyo Imanzi binyuze mu buryo bw’indirimbo n’ibiganiro.

    Hari kandi ikiganiro cyitwa Aguka, bisobanuye kwaguka mu bukungu, mu ishoramari no mu bitekerezo. Ni ikiganiro gitangira saa munani n’igice, kikazatanga amakuru yose umuntu akeneye kumenya yamufasha guteza imbere ibikorwa bye by’iterambere. Gitambuka kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu.

    Uretse iki kiganiro kandi hari ikindi kiganiro gitambuka ni mugoroba saa kumi kugera saa 07:00 kitwa ‘Isura y’Umunsi,’ kigisha inzira iganisha ku kwiteza imbere mu bukungu no kwishakamo ibisubizo.

    Nyuma y’icyo kiganiro hariho gahunda y’amakuru mu Kinyarwanda ndetse n’abakunzi b’amakuru y’imikino bashyiriweho gahunda y’ibiganiro ndetse no kogeza imipira.

    Karangira yavuze ko kuba bagiye gukorera ku murongo wari wigeze gukorerwaho na Amazing grace hari imbaraga bibaha kandi ko bafite intego yo kugumana abayumvaga no kongeraho abandi bashya.

    Yakomeje agira ati “Abumvaga radiyo Amazing grace ni abantu bakurikirana iby’iyobokamana, ariko mbere y’ibyo turi Abanyarwanda bakeneye ibyangombwa by’ubukungu kugira ngo tunakore twiteze imbere. Tugiye kwereka Abanyarwanda ko tubafitiye ubutumwa bazajya bakurikirana nk’ubutumwa bw’ibanze.”

    Bamwe mu batangiranye nayo harimo Umunyamakuru akaba anashinzwe Poragaramu Uwineza Lilliane wakoreye radiyo zitandukanye zirimo City Radio, Karangira Faustin wigeze gukora mu cyahoze ari ORINFOR ndetse n’abandi bagera kuri 13 barimo n’abatekinisiye.

    Umurongo wakoreragaho Radio Amazing Grace wahawe radiyo nshya

    source : https://ift.tt/3090Zqe

  • Gisagara: Imiryango 154 niyo isigaye idafite aho guhengeka umusaya – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’umusigire w’Akarere ka Gisagara, Ntaganzwa Athanase, yavuze ko bubakiye imiryango irenga 800.

    Ati “Twari dufite urugendo runini cyane rwo kubakira imiryango igera kuri 977 ariko uyu mwaka ushize wasize tumaze kubakira benshi kuko dusigaje kubaka inzu 154, ari zo muri uyu mwaka turimo gushakisha uko nazo twazuba zikarangira.”

    Bamwe mu bari bafite ikibazo cy’amacumbi ariko bakaba barubakiwe, bavuga ko byabahaye umutekano biyemeza kuyoboka ibikorwa bibateza imbere.

    Ukubereyimfura Delphine wo mu Murenge wa Mamba ati “Inzu mpawe nzayifata neza kandi ngiye gukora niteze imbere. Amafaranga nakoreraga nayishyuraga icumbi ariko ngiye kuyifashisha mu kwiteza imbere.”

    Mbanzabagabo François na we yavuze ko agiye guharanira gukora ibikorwa bimuvana mu bukene.

    Ati “Nishimiye iyi nzu kuko ngiye kujya njya gukora ntuje mfite aho ntaha kandi nzi neza ko n’abana banjye batekanye.”

    Abahawe inzu basabwe kuzifata neza bacukura ibyobo n’imiyobora y’amazi kugira ngo atazisenya. Bagiriwe n’inama yo kubaka uturima tw’igikoni mu rugo ku mbuga kugira ngo bimakaze imirire myiza.

    Abaturage basaga 900 nibo bari bafite ikibazo cy’amacumbi, ubu hasigaye imiryango 154

    Abubakiwe basabwe gufata neza inzu no kuyoboka ibikorwa bizamura imibereho yabo

    Zimwe mu nzu zubakiwe abari bafite ikibazo cy’amacumbi mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3oiwgj9

  • Mwiza Joannah watandukanye na Uncle Austin yambitswe impeta y’urukundo – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yakoze iki gikorwa Hirwa Augustin, nk’uko umwe mu bantu ba hafi ye yabibwiye IGIHE. Uyu waduhaye amakuru yavuze ko aba bombi bari bamaze igihe bakundana, bakaba bafashe umwanzuro wo gutangira urugendo rushya rwo kubaka umuryango nubwo bataratangaza neza amatariki y’ubukwe.

    Mwiza yatangiye kuvugwa mu itangazamakuru akundana na Uncle Austin mu 2015. Nyuma mu Ukuboza yibarutse umwana babyaranye w’umukobwa bise London Ava Luwano.

    Muri Gashyantare 2018 nibwo byatangiye guhwihwiswa ko aba bombi batandukanye, nyuma inkuru iza gusakara ko batakibana.

    Akanyamuneza kari kose kuri Miss Joannah n’umusore wamwambitse impeta

    Hirwa Augustin yasomye uyu mukobwa ku kiganza

    Inshuti n’imiryango yari yabukereye

    Mwiza Joannah na Hirwa Augustin ubwo bahamyaga urukundo rwabo

    Miss Joannah n’umusore wamwambitse bari bishimye

    Mwiza afitanye umwana na Uncle Austin

    Mwiza agaragaza ko yateye indi ntambwe

    Mwiza yakundanye na Uncle Austin igihe kinini ndetse banabyarana umwana, ariko baza gutandukana

    source : https://ift.tt/3EZLfFl

  • Minisitiri Mbabazi yibukije urubyiruko rwa Afurika ko ari fatizo ry’iterambere ryayo – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama y’Urubyiruko ya YouLead Summit 2021 iri kubera Arusha muri Tanzanie.

    Ni Inama ihurije hamwe urubyiruko rwo mu nzego zirimo imiyoborere, ishoramari, kubaka amahoro no guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye muri Afurika, yabaye ku wa 8 no ku wa 9 Ugushyingo 2021.

    Minisitiri Mbabazi yayitabiriye mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
    Mu ijambo yabagejejeho kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2021, yabanje gushimira abateguye iyo nama iri kuba ku nshuro yayo ya kane muri ibi bihe bigoye aho inzego zitandukanye z’ubuzima n’ubukungu byahungabanye.

    Ashingiye ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi yagiraga iti “Uruhare rw’Urubyiruko mu kugeza Ubukungu bwa Afurika ku masezerano ya AfCFTA,” yagaragaje ko urubyiruko rukwiye kuba intangiriro y’iterambere rirambye.

    AfCFTA ni amasezerano yo kwinjira mu Isoko Rusange rya Afurika rigamije koroshya ubucuruzi, n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu bigize Umugabane.

    Yagize ati “Ni ngombwa kugaragaza ko Afurika nk’ Umugabane ufite urubyiruko rwinshi, abakiri bato ari ifatizo ryo kugera ku ntego z’iterambere rirambye za buri gihugu.”

    “Barimo umutungo w’agaciro udashobora gusuzugurwa n’igihugu icyo ari cyo cyose kuko bazana ingufu, impano n’ibitekerezo bishya mu Isi ku buryo bashoboza ibihugu guhanga udushya, gutera imbere no gukungahara.”

    Yavuze ko ibyo bishimangira umusanzu w’abakiri bato mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya AfCFTA, azafasha Umugabane kugera ku itarambere rirambye kandi ridaheza.

    Minisitiri Mbabazi yagaragaje ko abayobozi bakwiye kubanza kumva ko bafite inshingano zo gutegurira urubyiruko uburyo burufasha kugera ku mahirwe ari muri ayo masezerano kuko Afurika yifuzwa iri mu biganza byarwo.

    Yakomeje ati “Hafi 60% by’abatuye Afurika bari munsi y’imyaka 25 ndetse ibihugu 19 muri 20 bifite abaturage bakiri bato mu Isi ni ibyo muri Afurika. Uretse kuba rugize umubare munini w’abatuye Umugabane, uruhare rw’urubyiruko mu bucuruzi bwambukiranya imipaka no hagati y’ibihugu ruracyari hasi cyane.”

    Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Bucuruzi (ITC) mu 2015 cyerekanye ko urubyiruko rukunze guhanga imishinga mishya inshuro 1,6 ugereranyije n’abarengeje imyaka 35. Nyamara urwo muri Afurika, urubyiruko rukomeza guhura n’inzitizi nyinshi zibangamira ubushobozi bwarwo bwo kwinjira mu bucuruzi mpuzamahanga rukaba rwabwungukiramo.

    Yagaragaje ko muri izo nzitizi harimo kugera ku mari no gukora urujya n’uruza bigoranye, ibintu asanga bisaba ko hashyirwaho ingamba na gahunda zafasha guhangana nabyo.

    Yongeyeho ati “Muri ibi bihe bigoye bya COVID-19 byahungabanyije inzego zose haba muri Afurika n’Isi muri rusange, myinshi mu mishinga y’urubyiruko iteza imbere ubukungu n’imibereho myiza yasubiye inyuma. Ku bw’ibyo, urubyiruko rugomba guhangayikishwa n’ibisubizo byuje udushya bishobora kuzanzamuka vuba kandi bikihanganira ingaruka z’icyorezo, zaba iz’igihe gito cyangwa ikirekire.”

    Minisitiri Mbabazi yashimangiye ko kwagura isoko rikarenga inyanja bizasaba ko imishinga mito n’iciriritse ishyigikirwa ikaba mu mwanya uyifasha kurenga icy’umusaruro muke, igakoresha isoko rya Afurika nk’icyambu.

    Yasabye ko COVID-19 yakwigirwaho byinshi kuko no mu bihe biri imbere hashobora kuzaza ikindi kintu gikomeye kugeza Isi na Afurika by’umwihariko mu kaga.

    Iyo nama yanitabiriwe n’abandi barimo, Umunyamabanga Mukuru wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Peter Mathuki na Christophe Bazivamo umwungirije; Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera muri EAC, John Bosco Kalisa; Ambasaderi w’u Budage muri Tanzanie na EAC, abaminisitiri batandukanye, abayobozi b’imiryango itandukanye n’urubyiruko rwo hirya no hino ku Mugabane.

    Minisitiri Mbabazi yagaragaje ko urubyiruko rwa Afurika ari umusemburo w’iterambere rirambye

    source : https://ift.tt/3qwqHQC

  • PAC yahaye Minisitiri w’Intebe amezi atandatu yo gukora amavugurura muri WASAC – #rwanda #RwOT

    Ibibazo by’imiyoborere, imicungire n’imikoreshereze y’umutungo muri WASAC byagiye bigaragazwa muri Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta kuva mu 2014/2015 kugeza mu 2019/2020.

    Ubwo PAC yumvaga ibisobanuro by’ibigo n’inzego za leta zagaragayemo amakosa mu mwaka wa 2019/2020, WASAC ni cyo kigo cyabimburiye ibindi mu kwitaba uru rwego.

    Mu makosa yayigaragarijwe harimo kudatanga raporo y’imikoreshereze y’umutungo, kudakurikirana no gukemura ikibazo cy’amazi menshi yapfaga ubusa no kwishyura rwiyemezamirimo inshuro ebyiri.

    WASAC yatunzwe agatoki ku kugirana imikoranire mibi n’ibindi bigo birimo RURA na RRA aho yambuye imisoro igera kuri miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ikindi ni uko ngo yananiwe gushyira mu bikorwa imishinga y’ibikorwa remezo by’amazi mu turere turimo Rusizi, Nyagatare, Muhanga n’ahandi yashowemo agera kuri 64 miliyari z’amafaranga y’u Rwanda n’ibindi.

    Kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2021, nibwo PAC yagejeje ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, raporo yayo y’Ibikorwa byo kumva mu ruhame ibisobanuro by’inzego za leta zagaragayeho amakosa mu micungire y’umutungo no mu miyoborere, byabaye kuva ku itariki ya 8 kugeza ku ya 28 Nzeri uyu mwaka.

    PAC yavuze ko amakosa yagaragaye ubwo yasesengura raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya leta 2019/2020 afite uburemere ikaba ari yo mpamvu mu mushinga wayo w’imyanzuro yasabye impinduka zikomeye.

    Yasabye Minisitiri w’Intebe kuvugurura imiterere n’imikorere ya WASAC kugira ngo hakemuke ibibazo byagaragaye muri iki kigo, bigakorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu.

    Hari hashize igihe bivuzwe ko Guverinoma yashyizeho itsinda risesengura ibibazo biri muri WASAC, ikigo gikorera mu gihombo nyamara kiri mu bya leta bikora ubucuruzi. Nta makuru y’aho iri sesengura ryaba rigeze cyangwa ibyarivuyemo.

    Muri Nyakanga uyu mwaka, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver, yatangaje ko ubwo yitabaga Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite kugira ngo atange ibisobanuro ku bibazo byisubiramo muri iki Kigo hamwe n’igishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG), yavuze ko hari gutekerezwa kugabanya WASAC mo ibigo bibiri mu rwego rwo kunoza imicungire yayo.

    Abagize uruhare mu gusesagura umutungo n’amakosa mu micungire y’amasoko basabiwe kubiryozwa

    PAC kandi yasabye ko abagize uruhare mu mitangire y’amasoko arimo iryo gukodesha ahagombaga gukorera Urukiko rw’Ikirenga kuri miliyoni 117. 261.000 Frw yishyurwaga buri kwezi bakurikiranwa.

    Iri soko ryatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire ariko umugenzuzi w’Imari ya leta yasanze ubwumvikane ku gutanga isoko bwarakozwe akanama k’amasoko n’umujyanama mu by’amategeko batabigizemo uruhare.

    Minisiteri y’Ubutabera yasabwe gukurikirana abagize uruhare mu makosa arimo kwishyura inshuro ebyiri rwiyemezamirimo miliyoni zirenga 103 z’amafaranga y’u Rwanda, byakozwe muri WASAC kimwe n’abakiriye ‘transformers’ 28 zaguzwe na EDCL zitujuje ibyari byasabwe mu nyandiko y’isoko.

    Muri uyu mushinga w’imyanzuro kandi, PAC yasabye ko bitarenze amezi atandatu Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi zaba zakurikiranye ko RTDA, LODA n’uturere bifatanye mu itegurwa ry’igenamigambi, ikurikiranabikorwa n’Isuzumabikorwa rya gahunda ya Feeder Roads hagamijwe gukemura ibibazo byagaragaye mu ikorwa ryayo rituma itaramba.

    Byongeye, Minaloc yasabwe gukurikirana ko uturere twa Rubavu na Ruhango dusubiza amafaranga yari agenewe kubaka amacumbi y’abagenerwabikorwa ba FARG yakoreshejwe icyo atari agenewe.

    Hari kandi gushyiraho uburyo buhamye bwo kubungabunga ibikorwaremezo by’Imidugudu y’Icyitegererezo no gukemura ibiazo by’imyubakire mu Mudugudu wa Gakoro mu Karere ka Musanze bitarenze amezi atanu.

    Ibibazo byagaragaye mu mitangire y’amasoko no mu mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yo gukwirakwiza amashanyarazi byagaragaye ko yadindiye Mininfra yasabwe kubikurikirana.

    Abantu 13 badindije ibikorwa by’imishinga muri RAB byatumye leta ihomba asaga miliyoni 403 z’amafaranga y’u Rwanda na bo basabiwe kubiryozwa.

    Mu bindi harimo ibireba abayobozi bishyuye ubwishingizi bw’ibinyabiziga miliyoni 203 Frw aruta agaciro kabyo ka miliyoni 67 Frw mu Bitaro bya Ruhengeri, abanyereje imifuka ya sima irenga 120 mu Karere ka Nyamasheke na 333 mu Karere ka Ngororero yari igenewe kubaka ibyumba by’amashuri ndetse n’abanyereje ibindi bikoresho by’ubwubatsi mu Karere ka Nyamagabe.

    PAC yakoreye igenzura inzego zigera ku 175 harimo za minisiteri, ibigo bya leta bikora n’ibidakora ubucuruzi, uturere n’Umujyi wa Kigali, imishinga ya leta n’ibitaro.

    Igikorwa cyo kubariza mu ruhame cyakozwe ku nzego n’ibigo 81, imishinga 31, minisiteri esheshatu, ibigo bya leta bikora ubucuruzi bitanu, ibigo bya leta bidakora ubucuruzi umunani, izindi nzego za leta 14 , uturere 27 n’Umujyi wa Kigali.

    Imwe mu nyubako WASAC ikoreramo mu Mujyi wa Kigali

    source : https://ift.tt/3C2P3DY

  • Andi mafoto mutabonye yo mu birori byo gusaba no gukwa kwa Miss Keza Joannah – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku cyumweru tariki ya 07 Ugushyingo nibwo Miss Keza Joannah yasabwe akanakobwa. Ni ibirori byabereye mu busitani bwa Garden iherereye ku Gisozi. Twifuje kubereka amwe mu mafoto yaranze ibyo birori mutari mwarigeze mubona.

    Ayo mafoto ni aya akurikira:

    Source : https://yegob.rw/andi-mafoto-mutabonye-yo-mu-birori-byo-gusaba-no-gukwa-kwa-miss-keza-joannah/

  • Iyi couple ikomeje gutangaza abatari bake ( video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dushimirimana Celestin na Uwiringiyimana odeth bakomeje gutangaza benshi kubera urukundo rwabo , Uwiringiyimana odeth afite ubumuga bwo kuba mu gufi naho Celestin we ntakibazo afite.

    Uwiringiyimana odeth yavukanye ubumuga bwo kuba mugufi bituma adashobora kugenda ahantu kure Kubera icyo kibazo cyo kuba mugufi.

    Yakomoje ko kuba afite ubumuga bitazatuma atagera kubyo yiyemeje nko kuba umubyeyi mwiza uzarera abana be neza .

    Mu kuvuka kwe umubyeyi we ari Se ntabwo yamufashe neza kuko yakundaga kumusiga mu nzu maze agafunga kugirango ngo hatagira umubona biri mubya mubabazaga mu bwana bwe.

    Kugeza kuri ubu Odeth Se ntacyo amufasha kuko na mafaranga abona ya pension avuga ko ayajyana mu tubari ndetse na bagore ,bituma ubuzima bwe bukomeza kuba bubi cyane.

    Dushimirimana Celestin yiyemeje gukunda Odeth kuko yabonaga benshi batamuha agaciro kandi ari umwana witonze cyane bityo bimutera ku mukunda ndetse akamufasha byinshi dore ko banaturanye.

    Source : https://yegob.rw/iyi-couple-ikomeje-gutangaza-abatari-bake-video/

  • Musore/mugabo ,koresha izi tekinike niba ufite ikibazo cyo kurangiza vuba ubundi wirebere. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagabo benshi baterwa ipfunwe no kutabasha gushimisha abakunzi babo mu gikorwa cyo gukora urukundo ,bitewe no kurangiza vuba.Muri iyi nkuru turababwira technique ebyiri rwose abashakanye cyangwa abakundana bakoresha maze bagatinza igihe cyo gutera akabariro. Gukoresha agakingirizo nabyo kandi buriya birafasha. Iyo umuntu akoresha agakingirizo ntiyumva cyane umubiri w'uwo bari gukora imibonano mpuzabitsina bityo bigatuma arangiza atinze.

    Tekinike ya 1: Squeeze Technique

    Squeeze technique ni ugukanda ubugabo aho umutwe w'igitsina utereye. Ibi bikorwa iyo umugabo yumva agiye gusohora kandi bigakorwa amasegonda 30. Ibi bihagarika gusohora. Mushobora gusubiramo ibi inshuro zigera kuri 5 mbere yuko noneho mureka umugabo akarangiza.

    Tekinike ya 2: The Start and End

    Ubu ni uburyo bworoshye kandi bumenyerewe. Umugabo cyangwa se umugore ahagarika imibonano mpuzabitsina igihe yumva yari agiye gusohora (ariko atarasohora) amasegonda 30-60. Iyo yumvise gusohora bitakibaye, barongera bagasubukura imibonano mpuzabitsina. Ukomeza usubiramo inshuri 4 kugera kuri 5.

    Ngayo nguko rero mwe mukomeje kudukurikira umunsi kuwundi. Niba urangiza vuba mu gihe uri mugikorwa nuwo mwashakanye koresha izo tekinike. Zirizewe kandi cyane.

    Source : https://yegob.rw/musore-mugabo-koresha-izi-tekinike-niba-ufite-ikibazo-cyo-kurangiza-vuba-ubundi-wirebere/

  • Amafoto y'umuzungukazi wafotowe azunguza amandazi mu muhanda yatunguye benshi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Kenya hagaragaye umuzungukazi uzunguza amandazi na Capati mu muhanda, abantu baratangara.

    Amafoto y'umugore w'umuzungu yakwirakwiriye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bitandukanye, berekana ko ubuzima bushobora kuba butoroshye ku muzungukazi agahitamo kuzunguza ku muhanda wa Mombasa, amandazi Capati n'imikati.

    Uyu muzungukazi utatangajwe amazina , amakuru avuga ko yagaragajwe na Camera yo mu muhanda. Abakoresha urubuga rwa Twitter bahererekanye amafoto bayavugaho bitandukanye, bavuga ko bitangaje kubona umuzungu w'umuzunguzayi muri Afurika.

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yumuzungukazi-wafotowe-azunguza-amandazi-mu-muhanda-yatunguye-benshi/