Category: Uncategorized

  • Abatorewe kuyobora Uturere bamenyekanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu masaha ya mbere ya saa saba z’amanywa henshi mu turere abatorewe kujya muri iyo myanya bari bamaze kumenyekana, bamwe bakaba basubiye mu nshingano n’ubundi bari basanzwemo, abandi bakaba ari bashya.

    source : https://ift.tt/3HEGLWI

  • Amerika yakuyeho ibihano yari yarafatiye u Burundi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amerika yakuyeho ibihano yari yarafatiye u Burundi
    Amerika yakuyeho ibihano yari yarafatiye u Burundi

    Bivugwa ko icyo gihe abantu bagera ku gihumbi bapfuye abandi benshi bagakomereka. Muri izo mvururu zo mu 2015, Abanyapolitiki bakomeye mu Burundi ndetse n’abashinzwe umutekano muri icyo gihugu, bashinjwe kugira uruhare mu kubangamira uburenganzira bwa muntu.

    Ku itariki 22 Ugushyingo 2015, Leta zunze Ubumwe za Amerika, zasohoye inyandiko ivuga ko u Burundi buri mu bihe bidasanzwe, ibyo byakurikiwe no gufatira imitungo y’abanyapolitiki bakuru byavugwaga ko bagize uruhare muri uko kubangamira uburenganzira bwa muntu.

    Inyandiko yasinyweho na Perezida Biden wa Amerika, igira iti “Ihererekanya ry’ubutegetsi nyuma y’amatora yo mu 2020, ryagabanyije cyane imvururu, ubu rero nkaba nshyize iherezo ku bihe bidasanzwe byari byatangajwe, inyandiko yatangazaga iby’ibyo bihe bidasanzwe, nkaba nyitesheje agaciro”.

    Amerika ikuyeho ibihano yari yarafatiye u Burundi, nyuma y’iminsi ibiri Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Burundi, Ms Melanie H. Higgins, ahuye na Perezida Evariste Ndayishimiye, bakaba barahuriye i Gitega.

    Ubwo Perezida Ndayishimiye yafunguraga ku mugaragaro icyiswe ‘National Development Forum’ i Bujumbura ku wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021, yavuze ko umubano w’u Burundi na Amerika ugenda uba mwiza kurushaho.

    Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi (EU) na wo wari wafatiye u Burundi ibihano mu 2015, nyuma y’uko LONI yari yatangaje ko u Burundi bubangimira uburenganzira bwa muntu.

    Icyo gihe EU yahagaritse inkunga yahaga u Burundi, kandi muri icyo gihe ngo 50% by’ingengo y’imari y’u Burundi yashingiraga ku nkunga.

    Kugeza ubu ibiganiro hagati ya EU na Leta y’u Burundi ku bijyanye no gukurirwaho ibihano ngo bigeze kure. Ni ibiganiro byatangiye nyuma y’uko Perezida mushya w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, agiye ku butegetsi muri Kamena 2020.

    Perezida Ndayishimiye kandi ngo arakora ibyo ashoboye byose ngo agarure umubano mwiza hagati y’ibihugu bituranye n’u Burundi harimo u Rwanda n’ibindi.


    source : https://ift.tt/3oN3kQF

  • Perezida Kagame yatanze umurongo wakiriwe nk’amantu ku bijujutiraga amande acibwa abarengeje umuvuduko w’ibinyabiziga #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame Paul yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo mu muhango wo guhemba abasora neza.

    Perezida Paul Kagame yaboneyeho gushimira abasora kuko imisoro batanga ari yo igira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu.

    Ati 'Ari abatabonye igihembo ariko mpereye no kubabibonye, bigaragara ko bakora icyo nabasaba ni ugukora kurushaho ndetse no gukora neza ibyo dukora tukabyongera, tubakira neza bikatugirira inyungu, birumvikana ko igihugu na cyo kibyungukiraho.'

    Yanavuze ku bataratanga imisoro, yavuze ko bakwiye kwikubita agashyi kandi bakigira kuri bariya bahembwe uyu munsi.

    Perezida Kagame wavuze ko imisoro ubusanzwe ari igishoro cy’imibereho myiza yo mu bihe biba bigezweho ndetse no mu bihe biri imbere, yaboneyeho gushimira Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro gikusanya iriya misoro.

    Ati 'Nabanje gushimira abasora birumvikana ariko n’ababasoresha tubashimire, barabahwitura, bakabibutsa kandi bakajya kwakira ibigenewe Igihugu kandi abanyarwanda twese dusangira.'

    Umuvuduko wa 40Km/h

    Perezida Kagame yaboneyeho kuvuga ku ngingo imaze iminsi ivugwaho cyane ijyanye n’amande acibwa abarenza umuvuduko w’ibinyabiziga wagenwe mu Rwanda yagarutsweho cyane muri iki cyumweru.

    Perezida Kagame watangiye abwira abitabiriye uriya muhango ko bashobora kuba bageze aho wabereye baciwe amande menshi kubera ziriya camera zashyizwe ku mihanda zimaze iminsi zivugwaho cyane.

    Agaruka ku bantu bamaze iminsi bitotomba, yagize ati 'Baravuga ngo ntawuhumeka abantu bagenda batanga amafaranga y’ibihano ku warengeje ibilometeri nka 40 ku isaha.'

    Akomeza agira ati 'Uwo muvuduko ubanza ari nk’uwa bamwe muri twe dukoresha tumenyereye kugendesha amaguru tugenda. Ndakeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane kugira ngo…'

    Perezida Kagame wavugaga ko uriya muvuduko uri hasi cyane ariko ko adashaka ko umuvuduko uba mwinshi kuko na wo uvamo ingaruka nyinshi.

    Ati 'Ariko nanone ntabwo umuvuduka wawushyira hasi cyane ku buryo utazagera aho ujya. Nabwiye Abapolisi ko nshaka ko tugira balance [guhuza].'

    Yanagarutse kandi ku bavugaga ku byapa byo ku muhanda bigaragaza umuvuduko ntarengwa, avuga ko hari abavuga ko batabibona ariko bakaza gutungurwa no kuba baciwe amande, avuga ko ibyo bimenyetso byose bigomba kuboneka kugira ngo hatagira ugwa mu makosa bitamuturutseho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Perezida-Kagame-yatanze-umurongo-wakiriwe-nk-amantu-ku-bijujutiraga-amande-acibwa-abarengeje-umuvuduko-w-ibinyabiziga

  • Nyamagabe: Ikamyo yakoze impanuka ihitana abantu 2 bari bayirimo #rwanda #RwOT

    Impanuka y'imodoka yabereye mu Murenge wa Kamegeri mu Karere ka Nyamagabe mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2021, yahitanye abantu babiri barimo umushoferi wari uyitwaye n'undi muntu bari kumwe.

    Iyo kamyo yaguye mu muhanda Huye- Nyamagabe mu Murenge wa Kamegeri aho umuhanda uherutse kwangizwa n'imvura nyinshi yaguye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'Umurenge wa Gasaka, Sebintu Jean de Dieu, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko amakuru y'ibanze bamaze kumeya ari uko iyo mpanuka yabaye hagati ya saa munani na saa cyenda z'ijoro ryakeye.

    Yakomeje avuga ko bigaragara ko iyo kamyo yashatse kubisikana n'indi modoka, bituma igwa munsi y'umuhanda.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yabwiye IGIHE ko iyo mpanuka yahitanye abantu babiri bari muri iyo kamyo.

    Ati 'Yahitanye abantu babiri barimo umushoferi wari uyitwaye n'undi bari kumwe.'

    Yavuze ko kuri ubu Polisi iri mu gikorwa cyo gukura iyo kamyo aho yaguye no kuvanamo abantu yahitanye.

    IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nyamagabe-ikamyo-yakoze-impanuka-ihitana-abantu-2-bari-bayirimo

  • Wa mumotarikazi waciye ibintu kuri Twitter,noneho dore ibimubayeho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo hasakaye amashusho n'amafoto kuri Twitter y'umukobwa w'umumotari ,abantu benshi birabatangaza kubona uyu mukobwa mwiza akora ubumotari gusa byaje kurangira bigaragaye ko uyu mwari ari amashusho y'indirimbo ye yise motari yakoraga.

    Rukundo Agnes waciye ibintu kuri Twitter akaba yamaze gusinya muri Sosiete ya Alain Muku ifasha abahanzi aho yasimbuye umuhanzikazi Clarisse Karasira. Rukundo urangije amashuri yisumbuye mu bwarimu, asanzwe atuye mu karere ka Nyagatare.

    Kuri shene ya Youtube uyu mwari yavuze ko yandikiye Alain Muku amusaba ubufasha, undi nawe amusaba kumwoherereza ibihangano bye bityo akumva impano ye.

    Nyuma yo kohereza amajwi aririmba agashimwa, yahise atangirana imikoranire na Boss Papa ya Alain Muku, kugeza ubu akaba amaze gusohora indirimbo ebyiri zirimo na 'Motari' aherutse gusohora.

    Indirimbo 'Motari' yasohotse ikurikira 'Subira ku isoko' ari nayo uyu mukobwa yahereyeho ubwo yatangiraga umuziki.

    Source : https://yegob.rw/wa-mumotarikazi-waciye-ibintu-kuri-twitternoneho-dore-ibimubayeho/

  • Mutabazi Richard yongeye gutorerwa kuyobora akarere ka Bugesera, Menya uko ahandi biri kugenda #rwanda #RwOT

    Hirya no hino mu gihugu habaye igikorwa cy'amatora y'abayobozi b'Uturere bagiye kuyobora Manda y'imyaka 5, hanatowe kandi komite nyobozi y'akarere na biro njyanama.

    MU KARERE KA BUGESERA

    Mutabazi Richard wari usanzwe ayobora Akarere ka Bugesera yongeye gutorerwa uyu mwanya n'amajwi 311.

    Ni  umwanya atsinzeho Mbonimpaye Pascal wagize amajwi 15.

    Mutabazi Richard yatorewe bwa mbere kuba Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera muri Gicurasi 2018, nyuma yo kumara igihe ari mu Nama Njyanama.

    Icyo gihe yatorewe kuyobora Bugesera asimbuye uwari Meya Nsanzumuhire Emmanuel wari umaze kwegura akajyana n'abari bagize Komite Nyobozi yose.

    Mu bandi batowe harimo Imerde MUTUMWINKA watorewe umwanya wa Perezida w'Inama Njyanama y'aka Karere, azungirizwa na Faustin MUNYAZIKWIYE, gihe Ildephonse BICAMUMPAKA, ariwe watorewe kuba umunyamabanga wa Komite y'Inama Njyanama y'Akarere ka Bugesera.

    • MUTABAZI Richard niwe utorewe kuyobora Akarere ka Bugesera

    MU KARERE KA NYAGATARE

    Gasana Stephen ni we utorewe kuyobora Akarere ka Nyagatare.

    Rubasha Hubert niwe watorewe umwanya wa visi Perezida wa Njyanama y'akarere ka Nyagatare.

    Umurerwa Aisha yatorewe kuba umunyamabanga w'Inama Njyanama y'akarere ka Nyagatare.

    • GASANA Stephen ni we utorewe kuyobora Akarere ka Nyagatare

    MU KARERE KA NYARUGURU

    Murwanashyaka Emmanuel ni we utorewe kuyobora Akarere.

    • Murwanashyaka Emmanuel ni we utorewe kuyobora Akarere ka Nyaruguru.

    MU KARERE KA NYANZA

    Ntazinda Erasme yongeye gutorerwa kuyobora akarere ka Nyanza, aho yagize amajwi 138 atsinze Dr Mukandori Denyse wagize amajwi 54 naho Mbonigaba agira amajwi 34.

    • Ntazinda Erasme yongeye gutorerwa kuyobora akarere ka Nyanza

    MU KARERE KA GICUMBI

    Nzabonimpa Emmanuel ni we watorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi muri manda y'imyaka itanu.

    Nzabonimpa akaba yari asanzwe ari umuyobozi w'imirimo rusange mu Karere ka Gatsibo umwanya yari amazeho imyaka isaga ine.

    • NZABONIMPA Emmanuel ni we watorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi

    MU KARERE KA GATSIBO

    Gasana Richard ni we wongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Gatsibo.

    • Gasana Richard yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Gatsibo.

    MU KARERE KA GISAGARA

    Rutaburingoga Jerome yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Gisagara.

    • Rutaburingoga Jerome yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Gisagara.

    MU KARERE KA HUYE

    Sebutege Ange ni we wongeye gutorerwa kongera kuyobora Akarere ka Huye.

    • Sebutege Ange ni we wongeye gutorerwa kongera kuyobora Akarere ka Huye.

    The post Mutabazi Richard yongeye gutorerwa kuyobora akarere ka Bugesera, Menya uko ahandi biri kugenda appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/19/mutabazi-richard-yongeye-gutorerwa-kuyobora-akarere-ka-bugesera-menya-uko-ahandi-biri-kugenda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mutabazi-richard-yongeye-gutorerwa-kuyobora-akarere-ka-bugesera-menya-uko-ahandi-biri-kugenda

  • Kompanyi Jali Investment Ltd yagaragaje icyadindije iyubakwa rya Gare ya Gisenyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gare ya Gisenyi yari yaradindiye igiye kubakwa
    Gare ya Gisenyi yari yaradindiye igiye kubakwa

    Muri Nzeri 2020 nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu na sosiyete y’ubucuruzi, Jali Investment, basinye amasezerano yo kubaka gare igezweho mu mujyi wa Gisenyi, igikorwa cyagombaga kumara imyaka ibiri ariko umwe washize nta gikozwe.

    Mbere y’ibikorwa byo kubaka hari hateganyijwe kwimura imiryango 12 ifite ibikorwa ahazubakwa gare, ubutaka bwabo bukongerwa ku bwatanzwe n’Akarere ka Rubavu, icyakora ibikorwa uko byari biteganyijwe ntabwo byihuse nk’uko byari biteganyijwe.

    Tariki ya 18 Ugushyingo 2021, ubuyobozi bwa Jali Investment nibwo bwashyikirije ingurane ingana na miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda abaturage bafite imitungo ahazubakwa gare ya Rubavu, bugatangaza ko gutinda kubishyura byatewe n’ingaruka za Covid-19.

    Col Twahirwa Louis Dodo, Umuyobozi wa JALI Investment Ltd, avuga ko bizeye ko ubwo bashoboye kwishyura ingurane hasigaye gutangiza ibikorwa byo kubaka gare.

    Akarere ka Rubavu gasanzwe katagira aho abagenzi bategera imodoka kuko ahakoreshwa hubatswe n’ikigo gitwara abagenzi cya KBS kigikorera mu ntara.

    Gare izubakwa ahigeze gushyirwa gare n’ubundi hitwa Nyakabungo, hazaba hafite ubunini bungana na hegitare imwe, bitandukanye n’aho imodoka zitwara abagenzi zari zisanzwe zihagarara.

    Col Dodo avuga ko uretse kubaka aho abagenze bategera imodoka, hazanatangirwa serivisi zitandukanye zirimo aho gushyira imodoka, ibiro by’ibigo bitwara abagenzi, uburiro, amacumbi n’inzu z’ubucuruzi.

    Abafite imitungo ahazubakwa gare barishyuwe
    Abafite imitungo ahazubakwa gare barishyuwe

    N’ubwo Col Dodo asinya amasezerano n’ubuyobozi bw’Akarere yavugaga ko nta muturage uzahendwa kuko ubutaka bwabo buzishyurwa ku giciro kiriho, ndetse ngo abaturage bazishyurwa ibikorwa byabo ku gaciro gakwiye, mu miryango 12 ifite ibikorwa ahazubakwa gare ya Gisenyi, hari abaturage batatu batarishyurwa banze igiciro bahawe bakavuga ko bahawe ingurane idakwiye.

    Uwitwa Tigana utarishyuwe, avugana na Kigali Today yagize ati “Ntabwo twigometse twanga amafaranga, ahubwo twabasabye kuduha ingurane ikwiye kuko bakoze ibarura ry’ibyishyurwa n’agaciro kabyo, natwe dukoresha iryacu. Abagenagaciro babo n’abacu barahuye baraganira kandi basanga ibipimo ni Bimwe, kuki badahuza amafaranga kandi hagenderwa ku biciro byashyizweho na Leta.”

    Abaturage icyenda bishyuwe ingurane bahawe miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda, mu gihe hari hateganyijwe kwishyurwa miliyari imwe na miliyoni 300 ariko hakaba hari imiryango itatu itarishyurwa.

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier, ashimira abaturage bemeye ingurane kugira ngo ibikorwa byo kubaka gare bitangire, agasaba abatarayemera guhuza ibyavuye mu igenagaciro kugira ngo bishyurwe.

    Agira ati “Bakoresheje igenagaciro ryabo rizahuzwa n’iryakozwe na Jali, ni byanga bazahuzwa baganire ariko bidakunze hazubahirizwa amategeko.”

    Abahawe ingurane bavuga ko bishimiye ingurane bahawe kuko batahenzwe, bakavuga ko bamwe babonye igishora bazaheraho mu kwikorera.

    Abahawe ingurane basinya imbere ya Notaire
    Abahawe ingurane basinya imbere ya Notaire

    Ubuyobozi bwa Jali Investissement butangaza ko buzakoresha miliyari 6 na miliyoni 300 mu bikorwa byo kwimura abaturage no kubaka gare ya Gisenyi.

    JALI Investment Ltd isanzwe ifite ibigo byubaka ahahagarara imodoka zitwara abagenzi, mu Rwanda ikaba imaze kugira Gare zirindwi zirimo; Muhanga, Gicumbi, Kabuga, Kayonza, Bugesera, Musanze, na Nyagatare.


    source : https://ift.tt/3HEeD6j

  • StarTimes yabateguriye ibyiza bitandukanye mu mpera z’uyu mwaka wa 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu mwaka StarTimes yateguriye abafatafuguzi bayo poromosiyo yise ‘StarTimes We Share’ nk’uko byasobanuwe na Muvunyi. Muri iyo Poromosiyo umuntu ashobora kwishyura ibihumbi cumi na bitanu by’amafaranga y’u Rwanda(15.000 Frw) agahabwa dekoderi yihitiyemo, bitewe n’ubushake bwe, ikaba ifite na anteni yayo, hakaba n’indi iriho amasheni yose (ibyo ngo bikubiye muri ‘package’ yitwa Sabana).

    Ikindi ni uko StarTimes yongereye iminara ifasha abafatabuguzi bayo kureba neza amashusho batavuga ko bicikagurika, ubu hakaba hari umunara mushya bubatse muri Kigali umaze ukwezi kumwe gusa, uwo ukaba ufasha abatuye muri Kigali no mu nkengero kureba amashusho neza.

    Hari kandi Poromosiyo StarTimes yateguye mu rwego rwo kwizihiza Noheli neza (Christmas promotion), iyo ikaba yarayiteguye ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), harimo shene bise ‘Magic Sports’ yibanda cyane cyane kuri siporo yo mu Rwanda ndetse n’imyidagaduro.

    StarTimes kandi yongereye ibyo abafatabuguzi bayo bashobora kureba (Content), harimo nk’iyitwa ‘Love Thy Woman’ iboneka kuri ‘Novela F + ‘ kuri StarTimes, hakiyongeraho n’indi yitwa ‘Wild Flower’/ ‘Ururabo rwo mu ishyamba’, iri kuri BTV.

    Richard Dan Iraguha, Umuyobozi wa BTV, yasobanuye ko iyo ari Shene ya Televiziyo nshya ikorera mu Rwanda, ikaba ifite umwihariko mu gusemura Filimi mu Kinyarwanda. Yavuze ko ku bafatanye na StarTimes bakora uwo mushinga wo gusemura, kuko bibafasha mu kumva ubutumwa buba bukubiye muri filimi.

    Ibihembo muri rusange, ngo bifite agaciro ka miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda, harimo za Firigo, televiziyo, amafaranga,… ibyo byose biteranye ngo ni byo bigize ako gaciro. Uhereye tariki 18 Ugushyingo 2021, buri cyumweru bazajya bahemba abatsinze.

    Icyo bisaba, kugira ngo umuntu atsindire bimwe muri ibyo bihembo, ku bantu badasanganywe ifatabuguzi rya StarTimes, birabasaba kugura ‘package’ ya Sabana, ku bihumbi cumi na bitanu (15.000Fw). Iyo imara ukwezi, uyiguze akaba yinjiye mu banyamahirwe batsindira bimwe muri ibyo bihembo.

    Ku basanzwe ari abafatabuguzi ba StarTimes bo, bibasaba kugura ‘abonema’ y’ukwezi iyo ari yo yose, iyo irahagije kugira ngo umuntu yinjire muri tombola. Iyo tombola ikubiye muri Poromosiyo ya ‘StarTimes We Share, yatangiye ku itariki 18 Ugushyingo 2021, ikaba izarangira ku itariki 15 Mutarama 2022. Intego y’iyo Poromosiyo ni ukugira ngo StarTimes ishobore gusangira n’abafatabuguzi bayo Noheli n’Ubunani, kuko nk’uko bisanzwe iyo minsi mikuru isangirwa mu muryango, kandi umuryango wa StarTimes ukaba ari abafatabuguzi bayo.

    source : https://ift.tt/3FvqnGh

  • Nyagatare: Aborozi barasabwa kubana neza n’abahinzi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aborozi barasabwa kubana neza n
    Aborozi barasabwa kubana neza n’abahinzi

    Yabibasabiye mu muganda wo kurwanya amapfa wabereye mu Kagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga, aho abahinzi bijujutiye konesherezwa n’aborozi.

    Guverineri Gasana avuga ko ubworozi bugezweho ari ubukorwa aborozi bagaburira amatungo yabo, aho kuyazerereza cyangwa kwizera ko ubwatsi buri mu rwuri buzayahaza.

    Avuga ko ubuhinzi bugezweho ari ubukoreshwa ifumbire mborera n’imvaruganda, kuko aribwo birushaho gutanga umusaruro.

    Asaba abahinzi n’aborozi kubana neza bagafashanya mu bikorwa byabo, bahanahana ibikomoka ku byo bakora.

    Ati “Umuhinzi akenera ifumbire ndetse n’amata, akwiye kubikura ku mworozi hanyuma umworozi na we akabona ibisigazwa by’imyaka, kuko inka zirabirya kandi zigakamwa cyane. Urumva mubanye neza buri wese ibyo akora byarushaho gutanga umusaruro.”

    Abahinzi binubira ko aborozi baboneshereza
    Abahinzi binubira ko aborozi baboneshereza

    Yibukije aborozi gukoresha neza inzuri icyo zagenewe, kuko nibidakorwa bashobora kuzazamburwa zigahabwa abashoboye kuzikoresha neza.

    Yavuze ko mu minsi iri imbere hazasinywa amasezerano hagati y’aborozi n’ubuyobozi, agamije kunoza neza imikoreshereze y’ubutaka icyo bwagenewe.

    Yibukije abaturage ko guhinga ibihingwa bitandukanye bitari ubwatsi bw’amatungo mu nzuri ko binyuranyije n’amabwiriza agenga imikoreshereze yazo.

    Guverineri Gasana yihanangirije abahinzi basarura barangiza ibisigazwa by’imyaka bakabitwika, ko ahubwo bakwiye kubibika bakabigurisha aborozi kuko babikeneye cyane.

    Guverineri Gasana asaba ipmande zombi kubana neza kuko ari byo birimo inyungu
    Guverineri Gasana asaba ipmande zombi kubana neza kuko ari byo birimo inyungu

    Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba wungirije, CSP Callixte Karisa, asaba aborozi kwirinda koneshereza abahinzi kuko bihanwa n’amategeko.

    Ikindi yabasabye ni ukwirinda kuzerereza amatungo kuko nabyo bihanwa kandi ntawe wishimira guhanwa.


    source : https://ift.tt/30EkeZ2

  • Nyamagabe: Ikamyo yakoze impanuka babiri bari bayirimo irabahitana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubundi iteme ryo ku mugezi wa Nkungu utandukanya imirenge ya Gasaka na Kamegeri mu Karere ka Nyamagabe, ryaritse mu minsi yashize, bituma umuhanda wa kaburimbo Huye-Nyamagabe utaba nyabagendwa.

    Icyakora mu gihe ririmo gusanwa, habaye hakozwe agahanda ko kuba kifashishwa n’imodoka, ariko iyi kamyo yaraye iguye aho abasana umuhanda bacukuye, bagatangira no kubaka iteme bundi bushya.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Théobald Kanamugire, yatangarije Kigali Today ko iyo kamyo yaraye ikoze impanuka ifite purake RAE012D ku gice cy’imbere ndetse na RL2521 ku gice cy’inyuma, kandi ko shoferi na kigingi bari bayirimo bayipfiriyemo.

    Kuri ubu ngo barimo gushakisha uko abapfuye bakurwamo, ndetse n’ikamyo ubwayo ikazamurwa.

    SP Kanamugire arasaba abatwara ibinyabiziga binyura muri kiriya gice cy’umuhanda Huye-Nyamagabe kwitonda, kuko bigaragara ko impanuka y’iriya kamyo ishobora kuba yatewe n’uko yihutaga, shoferi ntabashe kubona ibimenyetso by’uko umuhanda uri gukorwa, cyane ko hari na nijoro, hatabona neza.

    source : https://ift.tt/3DN6Fpb