Category: Uncategorized

  • U Burundi: Minisitiri ushinjwa 'guhindanya isura y'igihugu' yirukanwe #rwanda #RwOT

    Perezida w'u Burundi Évariste Ndayishimiye yirukanye uwari Minisitiri w'ubucuruzi, ubwikorezi, inganda n'ubukerarugendo Capitoline Niyonizigiye.

    Yashinjwe gukora 'ibikorwa bibangamira intumbero za Guverinoma… binahindanya isura y'u Burundi'. Itangazo ntiryasobanuye uburyo yakozemo ibyo ashinjwa.

                             Niyonizigiye Capitoline

    Nta cyo Madamu Niyonizigiye yari yatangaza ku mugaragaro.

    Kuri uwo mwanya, yasimbujwe Marie Chantal Nijimbere, nkuko bikubiye mu itangazo ry'ibiro bya perezida.

    Madamu Niyonizigiye abaye Minisitiri wa kabiri w'ubucuruzi wirukanwe mu gihe kitageze ku mwaka umwe. Yari yarahiriye imirimo ye nka Minisitiri mu kwezi kwa gatanu.

    Uwamubanjirije Immaculée Ndabaneze, yirukanwe muri uko kwezi kwa gatanu nyuma yo gushinjwa gukora ibikorwa byashoboraga gushyira mu makuba ubukungu bw'igihugu ndetse no guhindanya isura y'igihugu.

    Iriba.news@gmail.com

    The post U Burundi: Minisitiri ushinjwa 'guhindanya isura y'igihugu' yirukanwe appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/19/u-burundi-minisitiri-ushinjwa-guhindanya-isura-yigihugu-yirukanwe/

  • LIVE: Ba Meya batangiye kumenyekana: Uko amatora ari kugenda (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Abatora bose bageze aho amatora agomba kubera mu gitondo kare ahagana saa mbili n’iminota mike. Habanje ukurahira kw’abagize Inama Njyanama batowe.

    Aya amatora arakorwa mu buryo buziguye (mu buryo bw’ibanga). Abatorwa ni abahagarariye abaturage bagiye bazamuka kuva hasi kugera ku karere.

    Amatora narangira, ntabwo abatowe bahita barahira kuko uwo muhango uzaba ku wa Mbere tariki 22 Ugushyingo 2021.

    UKO AMATORA ARI KUGENZA MU BICE BITANDUKANYE BY’IGIHUGU

    15:10: Akarere ka Rwamagana kongeye kuyoborwa na Mbonyumuvunyi.

    Komite yako igizwe na:

    - Meya: Mbonyumuvunyi Radjab
    - Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukung: Nyirabihogo Jeanne d’Arc
    - Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage: Mutoni Jeanne

    15:00: Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyamasheke nayo yamaze gutorwa. Igizwe na:

    - Meya : Mukamasabo Appolonie

    - Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu: Muhayeyezu Joseph Desire

    - Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Abaturage: Mukankusi Athanasie

    14:45: Dr Kibiriga Anicet niwe utorewe kuyobora Akarere ka Rusizi. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu Bukungu, Icungamutungo n’Uburezi ndetse n’Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Bukungu, yakuye mu Bushinwa.

    14:40: I Karongi, Komite Nyobozi yari isanzweho ni yo yongeye gutorwa. Igizwe na:

    Meya ni Mukarutesi Vestine; Visi Meya ushinzwe ubukungu n’iterambere Niragire Theophile na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukase Valentine.

    14:21: Akarere ka Ngororero nako kamaze kubona abayobozi:

    - Meya: Nkusi Christophe
    - Visi Meya ushinzwe Ubukungu: Uwihoreye Patrick
    - Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza: Mukunduhirwe Benjamine

    - Abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Bugesera ni Mutabazi Richard watorewe kuba Meya, Umwali Angelique wabaye Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere ndetse na Imanishimwe Yvette watorewe kuba Umuyobozi Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage.

    Aba bose uko ari batatu bagize Komite Nyobozi ya Bugesera bari basanzwe muri iyi myanya.

    14:00: Kambogo Ildephonse nji we watorewe kuyobora Akarere ka Rubavu

    - Habanabakize Nzabonimpa Deogratias nawe yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rubavu.

    - Ishimwe Pacifique yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza mu Karere ka Rubavu

    13:50: Akarere ka Burera nako kabonye abayobozi. Komite Nyobozi yako igizwe na:

    - Meya: Uwanyirigira Marie Chantal
    - Visi Meya ushinzwe Ubukungu: Nshimiyimana Jean Baptiste
    - Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza: Mwanangu Theophile

    13:45: Mukandayisenga Antoinette niwe wongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu

    13:35: Mukanyirigira Judith ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo.

    13:35: Rutaburingoga Jérôme yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Gisagara.

    - Habineza Jean Paul we yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

    - Dusabe Denyse yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’amajwi 213. Yari ahanganye na Uwiringiyimana Clementine wagize amajwi 40 hamwe na Kampundu Agnes wagize 19.

    13:05: Ramuli Janvier yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze. Yari asanzwe akuriye Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Ntara y’Amajyaruguru

    - Andrew Rucyahana Mpuhwe niwe wongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Musanze nk’umuyobozi wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere

    13:00: Nyemazi John Bosco yatorewe kuyobora Akarere ka Kayonza

    12:57: I Nyaruguru amatora ya Komite Nyobozi y’Akarere arasojwe. Umuyobozi w’Akarere ni Murwanashyaka Emmanuel ; Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu ni Gashema Janvier mu gihe Umuyobozi w’AKarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage Byukusenge Assumpta.

    12:55: Murekatete Triphose ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro

    - Havugimana Etienne yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Rutsiro.

    - Niyonagira Nathalie yatorewe kuyobora Akarere ka Ngoma

    12:50: Habarurema Valens wari usoje manda imwe nk’umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, yongeye gutorerwa kukayobora

    12:45:I Muhanga Kayitare Jacqueline wari usanzwe ayobora akarere, niwe wongeye gutorwa.

    12:40: Dr Sylvere Nahayo yatorewe kuyobora Akarere ka Kamonyi

    - Gasana Richard yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Gatsibo

    -  Sekanyange Jean Leonard yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.

    -  Abatorewe kuyobora Inama Njyanama y’Akarere ka Burera

    1. Perezida: Abimana Fidèle

    2. Visi Perezida: Uwamyiza Catherine

    3. Umunyamabanga: Musabyimana Emmanuel

    12:27: Niyomwungeri Hildebrand yatorewe kuba Umuyobozi mushya w’Akarere ka Nyamagabe.

    Niyomwungeri Hildebrand yatorewe kuba Meya wa Nyamagabe

    - Habimana Thaddée ni we watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imari n’Ubukungu mu Karere Nyamagabe.

    - Habimana Thaddée ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imari n’Ubukungu mu Karere Nyamagabe.

    12:10: Sebutege Ange yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Huye n’amajwi 304. Yari ahanganya na Bakundukize Redempta wagize amajwi 13.

    - Kamana André yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’amajwi 275. Yari ahanganye na Tuyisabe Theoneste wagize amajwi 41.

    - Kankesha Annonciatha ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

    12:00: Gasana Steven ni we watorewe kuyobora Akarere ka Nyagatare

    - Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyagatare igizwe n’Umuyobozi w’Akarere Gasana Steven, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet.

    - Ntazinda Erasme yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Nyanza aho yagize amajwi 138 atsinze Dr Mukandori Denyse wagize amajwi 54 naho Mbonigaba agira amajwi 34.

    Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu yabaye Kajyambere Patrick mu gihe Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza ni Kayitesi Nadine.

    12:00: I Huye hakurikiyeho amatora ya Komite Nyobozi y’Akarere. Abakandida bamamajwe ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere ni babiri:

    - Sebutege Ange
    - Bakundukize Redempta

    Aba bakandida bose babanje kuvuga imigabo n’imigambi yabo imbere y’inteko itora

    11:50: Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Nyanza bamaze kwitoramo abagize Biro y’Inama Njyanama mu buryo bukurikira:

    - Perezida: Madame Mukagatare Judith
    - Visi Perezida: Sheikh Ntawukuriryayo Ismaël
    - Umunyamabanga: Umubyeyi Jeanne

    11:45: Mu Karere ka Gakenke, Biro y’Inama Njyanama yatowe igizwe na:

    - Perezida: Mugwiza Telesphore

    - Visi Perezida: Bamurange Françoise

    - Umunyamabanga: Ndacyayisenga Scholastique

    11:30: Nzabonimpa Emmanuel yatorewe kuyobora Gicumbi

    Nzabonimpa Emmanuel ni we utorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi muri manda y’imyaka itanu. Yari asanzwe ari umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Gatsibo umwanya yari amazeho imyaka isaga ine.

    -  I Rulindo amatora ararimbanyije

    Kimwe no mu tundi turere, ab’i Rulindo bazindukiye mu Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Tumba, ahabereye umuhango wo kurahiza Abajyanama batorewe kujya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Rulindo. Barahijwe na Visi Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi.

    Abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo.

    Perezida : Dusabirane Aimable
    Visi Perezida : Uwimana Léopold
    Umwanditsi : Akimpaye Christiane

    #Amatora2021: kuri Site y’itora @TumbaCollegeTCT harimo kubera umuhango wo kurahiza Abajyanama batorewe kujya mu Nama Njyanama ya @rulindodistrict. Bakaba barahijwe na Visi perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi @RwandaElections @NyirarugeroD @RwandaLocalGov pic.twitter.com/KflGOGYqn4

    — Rulindo District (@rulindodistrict) November 19, 2021

    11:25: Meya wa Bugesera yamenyekanye!

    Mutabazi Richard yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Bugesera. Yatorewe bwa mbere kuba Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera muri Gicurasi 2018, nyuma yo kumara igihe ari mu Nama Njyanama.

    Icyo gihe yatorewe kuyobora Bugesera asimbuye uwari Meya Nsanzumuhire Emmanuel wari umaze kwegura akajyana n’abari bagize Komite Nyobozi yose.

    -  I Nyamagabe, amatora yabereye kuri Stade Nyagisenyi

    Mbere yo gutangira kw’amatora mu Karere ka Nyamagabe, abajyanama ni bo babanza kurahira hakurikireho gutora abagize Biro y’Inama Njyanama na Komite Nyobozi y’Akarere.

    Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe ni we wakiriye indahiro z’Abajyanama 17 mu Nama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe.

    -  Abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe:

    - Perezida: Uwamahoro Clothilde

    - Visi Perezida: Bizimana Evariste

    - Umunyamabanga: Uwimana Abraham

    I Muhanga hari abarahiye

    Mu bajyanama 17 bagombaga kurahira mu Karere ka Muhanga, harimo babiri batarahiye kuko uwitwa Habinshuti Philippe ari mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu hamwe na Kimonyo Juvenal wari usanzwe mu bajyanama.

    11:15: I Nyaruguru abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ni :

    - Perezida: Ingabire Veneranda
    - Visi Perezida: Turamwishimiye Marie Rose
    - Umunyamabanga: Mutiganda Innocent

    11:15: I Gicumbi naho bamaze gutora Biro y’Inama Njyanama y’Akarere. Igizwe na:

    - Perezida: Ntagungira Alexis
    - Visi Perezida: Kamili Athanase
    - Umunyamabanga: Uwizera Marie Aline

    11:00: I Huye, Dr Nyiramana Aisha amaze gutorerwa umwanya wa Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye. Biro y’Inama Njyanama y’Akarere itorwa n’abajyanama ubwabo.

    - Gatari Egide ni we utowe ku mwanya wa Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye. Biro y’Inama Njyanama y’Akarere itorwa n’abajyanama ubwabo.

    - Tuyishime Consolation ni we utowe ku mwanya w’Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye.

    Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye itowe igizwe n’aba bakurikira:

    Perezida: Dr Nyiramana Aisha
    Visi Perezida: Gatari Egide
    Umwanditsi: Tuyishime Consolation

    10:55: I Nyagatare bamaze gutora Perezida w’Inama Njyanama aho hatowe Kabagamba Wilson. Yari asanzwe ari Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana mu myaka itanu ishize, akaba ari n’umwe mu bagize uruhare mu gutuma aka Karere kaza ku isonga mu mihigo

    10:50: I Nyanza naho amatora yamaze gutangira.

    10:45: Amatora ya Biro y’Inama Njyanama y’Akarere na Komite Nyoboze y’Akarere ka Nyaruguru yatangiye. Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe niwe wayoboye umuhango wo kurahira.

    10:40: I Bugesera ho amatora yatangiye. Ari kubera mu cyumba cy’itora cy’Ishuri rya Maranyundo Girls School.

    Ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere, hiyamamaje, Mutabazi Richard wari umaze imyaka itatu kuri uyu mwanya ndetse na Mbonimpaye Pascal.

    Ubwo yiyamamazaga , Mutabazi yavuze ko mu myaka itatu ishize ari umuyobozi w’akarere hari byinshi byiza yakoze ndetse hari n’amasomo yigiyemo ku buryo aramutse ahawe umwanya uhagije yakora byinshi byiza kurushaho.

    Ati “Nkaba mbasaba kumpa amajwi kugira ngo mbone umwanya uhagije wo gukorera Akarere ka Bugesera nk’Umuyobozi, kandi ndabizeza ko tuzagera kuri byinshi dufatanyije.”

    10:35: Mu Karere ka Rubavu, amatora ntabwo aratangira. Hategerejwe ko abajyanama babanza kurahira. Muri bo, harimo n’uwari usanzwe ari Visi Meya w’aka Karere, Ishimwe Pacifique.

    Amatora ari kubera muri Centre Culturel de Gisenyi.

    10:15: Mu Karere ka Ngoma, Perezida w’Urukiko rwa Ngoma amaze kurahiza abajyanama rusange bose hakurikiyeho igikorwa cyo kubaha amabwiriza banibutswa ibisabwa ku muntu wese ushaka kwiyamamaza.

    10:00: Mu Karere ka Muhanga, abatora bageze muri Stade ya Muhanga. Abajyanama batowe bagiye kubanza kurahira kugora ngo bemererwe gutora.

    Kurahira nibirangira, hagomba gutorwa biro y’Inama Njyanama nyuma hatorwe Komite Nyobozi izayobora Akarere.

    Ni ko bimeze no mu turere twa Kamonyi na Muhanga cyo kimwe na Rubavu mu gihe nka Bugesera ho bamaze kurahira kandi batangiye gutora.

    Mu Karere ka Muhanga, abajyanama bari biteguye ko barahira hanyuma amatora agatangira

    Bose biteguye kuzaharanira inyungu z’abaturage mu gihe bazaba batowe

    source : https://ift.tt/3oD6ZjC

  • Perezida Kagame yasabye impinduka ku byapa byo mu mihanda, umuvuduko wa “40” awugereranya n’uw’abanyamaguru – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho nyuma y’impaka zikomeye zimaze iminsi ziri mu itangazamakuru aho abantu benshi binubiye ko mu mihanda hasigaye harakajijwe ingamba ku barenza umuvuduko.

    Byatewe n’uko hari abavugaga ko bandikirwa na Camera za Polisi mu gihe barengeje umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha.

    Ubwo yari mu muhango wo gushimira abasoze neza mu mwaka wa 2020, ni bwo Perezida Kagame yavuze ku kibazo kimaze iminsi kijyanye n’amande akomeye abantu basigaye bakwa.

    Ati “Njya mbibona ku mbuga zihana amakuru, hari ibyo maze iminsi mbona. Abantu mwese muri hano uko mwaje, abenshi mwari mutwaye imodoka, ubanza mwaje musora inzira yose kugera hano.”

    Perezida Kagame yavuze ko yabonye abantu bitotomba, binubira ko umuvuduko w’imodoka watumye benshi bahanwa bazira kuba bararengeje uwagenwe.

    Ati “Baravuga ngo ntawe uhumeka, abantu bagenda batanga amafaranga, uwarengeje ibilometero banza ari nka 40 ku isaha, uwo muvuduko banza ari nk’uwo bamwe mu bamenyereye kugendesha amaguru tugenda.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko wagira ngo abawugennye bashakaga gutubura amafaranga cyane ariko ko bidakwiriye.

    Ati “Ndakeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane ariko ni ibintu bibiri dushaka guhuza. Sinshaka ko tugira umuvuduko mwinshi cyane na wo ibivamo murabizi, ariko nabwo ntabwo umuvuduko wawushyira hasi cyane ku buryo utazagera aho ujya.”

    Yasabye Polisi y’Igihugu guhindura ku buryo umuvuduko ugenwa hagendewe ku mutekano wo mu muhanda kandi n’abagenzi bakagenda neza bisanzuye.

    Ati “ Nabwiye abapolisi ko nshaka ko tugira ‘balance’. Ariko banza mwese, bariya babivugaga babavugiraga, ndabona abantu mwese ariko mubyumva. Hari abavuga ko twagendaga ntitubone ikimenyetso kitwereka umuvuduko tugenderaho. Iyo hatari icyapa ubibwirwa n’iki? Hari ibyapa cyangwa ibimenyetso bibwira abantu.”

    “Ntitwifuza impanuka ziterwa n’umuvuduko uri hejuru. Nababwiraga ko nabibonye abantu babiganira nshaka kumenya ukuri kose.”

    Imibare yo mu mezi 10 y’imyaka itatu igaragaza abantu bapfuye bazize impanuka. Mu 2019 hapfuye 739, bigeze mu 2020 baba 687 mu gihe mu 2021 ari 548.


    source : https://ift.tt/3r0XiOK

  • Amatike y’abazitabira umukino wa BK All Star Game 2021 yashize rugikubita #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi batandukanye ba BK All-Star Game mu kiganiro n
    Abayobozi batandukanye ba BK All-Star Game mu kiganiro n’abanyamakuru

    Ni umukino ngarukamwaka, aho iyo season irangiye hategurwa umukino w’ibihanganjye, All Star Game, mu rwego rwo gusoza umwaka.

    Ni umukino uzahuza aba Captain babili n’abakinnyi batoranyijwe na bo, aho ikipe imwe izaba iyobowe na Ndizeye Dieudonné Gaston ukinira ikipe ya Patriots yakinnye final ya Playoffs, ndetse na Shyaka Olivier wabaye umukinnyi wahize abandi muri uyu mwaka, Most Valuable Player (MVP).

    Jabo Randry ushinzwe ibikorwa muri Federasiyo ya Basketball
    Jabo Randry ushinzwe ibikorwa muri Federasiyo ya Basketball

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Jabo Randry ushinzwe ibikorwa muri Federasiyo ya Basketball, yavuze ko biteguye neza kuko kugeza ubu amatike yashize ku wa Gatatu.

    Ati “Imyiteguro ndahamya ko yagenze neza kuko kugeza ubu n’amatike yamaze gushira, kuko amaze iminsi ibili yararangiye”.

    Audrey Kazera, ushinzwe imentakanishabikorwa muri BK
    Audrey Kazera, ushinzwe imentakanishabikorwa muri BK

    Si uyu mukino uzaba wonyine kuko hari n’indi mikino ya Basketball izakinwa mu buryo bw’imyiyereko (demonstration) izawubanziriza, aho ku ikubitiro hazabanza umukino uzwi nka three on three 3×3, uzakinwa n’abato batoranyijwe mu makipe ane yabaye aya mbere muri Junior basketball league, nyuma hakurikireho umukino w’abafite ubumuga bakina Basketball, Wheelchair Basketball.

    Ku bijyanye n’ibihembo, uwitwaye neza muri Slum dunk azahembwa ibihumbi magana atanu (500rwf) ndetse n’uwarushije abandi mu gutsinda amanota atatu nawe ahembwe ibihumbi 500, mu myiyereko Freestyle.

    Ku gihembo kiruta ibindi kizengukanwa n’ikipe yatsinze indi, hasobanuwe ko ku bushake bw’amakipe yombi bahisemo ko icyo gihembo bakigenera Meshak Rwampungu, wakoze impanuka ikamuviramo ubumuga, ubwo ikipe ye ya CSK yakoraga impanuka mu mwaka wa shampiyona wa 2014-2015, bagiye gukina umukino wa shampiyona i Huye.

    Umuhanzi Rama
    Umuhanzi Rama


    source : https://ift.tt/2Z2GM5o

  • Perezida Kagame yakomoje ku kibazo cy’abinubira uko bahanirwa umuvuduko ukabije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabitangaje mu gikorwa ngarukamwaka cyo gushimira abasora kibaye ku nshuro ya 19 kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2020, mu muhango wabere mu nyubako ya Intare Arena i Rusororo.

    Perezida Kagame avuga ko muri iyi minsi arimo kubona ku mbuga nkoranyambaga abantu binubira guhanirwa umuvuduko ukabije, aho bamwe bacibwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi 25 kubera kurenza umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha.

    Perezida Kagame yagize ati “(Abantu) baravuga ngo ‘uwarengeje umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha ntahumeka, uwo muvuduko ubanza ari nk’uwo bamwe muri twe bakoresha amagurugu tugenda. Ndakeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane, ntabwo nshaka ko tugira umuvuduko mwinshi cyane, ariko na none ntabwo twawushyira hasi cyane ku buryo utazagera aho urimo kujya”.

    Perezida Kagame avuga ko yasabye abapolisi kuringaniza ibyo bipimo by’umuvuduko ku buryo abantu bakwihutira kugera iyo bajya hatabayeho impanuka.

    Yavuze ko abantu benshi yabonye bishimiye iki gitekerezo akaba yijeje ko aza gushaka ababishinzwe bagakemura icyo kibazo.

    Umukuru w’igihugu kandi yanenze ikijyanye no guhanira abantu umuvuduko runaka kandi nta cyapa gihari kibwira abantu uwo bakwiye kuba barimo kugenderaho mu gace runaka.

    source : https://ift.tt/3DxrZ1y

  • Abatorewe kuyobora Uturere bamenyekanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu masaha ya mbere ya saa saba z’amanywa henshi mu turere abatorewe kujya muri iyo myanya bari bamaze kumenyekana, bamwe bakaba basubiye mu nshingano n’ubundi bari basanzwemo, abandi bakaba ari bashya.

    Bamwe mu batorewe kuyobora Uturere
    Bamwe mu batorewe kuyobora Uturere

    Abatowe ku mwanya w’Ubuyobozi bw’Akarere

    Amajyepfo:

    Nyaruguru:
    Emmanuel Murwanashyaka

    Nyamagabe: Niwemwungeri Ildebrande ni we utorewe kuyobora Akarere ka Nyamagabe asimbuye Uwamahoro Bonaventure.

    Gisagara: Jérôme Rutaburingoga yatorewe kongera kuyobora Akarere ka Gisagara.

    Kamonyi: Dr Sylivere Nahayo yatorewe kuyobora Akarere ka Kamonyi.

    Muhanga: Kayitare Jacqueline wayobora Akarere ka Muhanga yongeye gutorerwa kuba umuyobozi w’ako Karere.

    Nyanza:

    Meya: NTAZINDA Erasme (yari asanzwe akayobora)
    Visi Meya/Ubukungu: Kajyambere Patrick (na we yari asanzwe muri uyu mwanya) .
    Visi Meya/Imibereho myiza: Kayitesi Nadine.

    Ruhango: Habarurema Valens yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Ruhango.

    Huye: Ange Sebutege na we yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Huye. Kamana André yongeye kuba Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri Huye.

    Iburasirazuba:

    Bugesera: Mutabazi Richard (yari asanzweho). Mutabazi Richard yatorewe kongera kuyobora Bugesera n’amajwi 311. Pascal Mbonimpaye bari bahanganye yagize amajwi 15.

    Imanishimwe Yvette ni we utorewe kuba Visi Meya ushinzwe imibereho myiza.Yari asanzwe kuri uwo mwanya. Ni na ko byagenze kuri Angelique Umwali wongeye gutorerwa umwanya yari arimo wa Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri Bugesera.

    Kayonza: Nyemazi John Bosco ni we watorewe kuyobora Akarere ka Kayonza.

    Gatsibo: Gasana Richard ni we muyobozi w’akarere ka Gatsibo yari asanzwe ayobora.

    Ngoma: Niyonagira Anathalie atorewe kuyobora akarere ka Ngoma.

    Iburengerazuba:

    Nyamasheke: Mukamasabo Appolonie yongeye gutorerwa kuyobora Akarere yari asanzwe ayobora.

    Karongi: Mukarutesi Vestine ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere. Visi Meya ushinzwe iterambere ry’Ubukungu ni Niragire Theophile wari usanzwe kuri uyu mwanya.

    Rutsiro: Umuyobozi mushya w’Akarere ka Rutsiro ni Murekatete Triphose. Asimbuye Ayinkamiye Emerence wari wiyamamaje kuza muri Njyanama y’Akarere ariko ntiyabona amajwi ahagije.

    Havugimana Etienne ni we watorewe kuba Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu. Yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu Karere ka Rutsiro.

    Amajyaruguru:

    Gicumbi: Nzabonimpa Emmanuel ni we utorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi mu gihe cy’imyaka itanu. Nzabonimpa yari asanzwe ari umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Gatsibo umwanya yari amazeho imyaka isaga ine.

    Nzabonimpa yungirijwe na Uwera Parfaite ushinzwe iterambere ry’ubukungu, na Mbonyintwari JMV ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

    Burera: Uwanyirigira Marie Chantal yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Burera.

    Musanze: Ramuli Janvier atorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze. Yari asanzwe akuriye Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Gakenke: Uwatorewe kuyobora Akarere ka Gakenke ni Nizeyimana JMV.


    source : https://ift.tt/3qTk2k2

  • Itangazo: KAYISHEMA Damascene yasabye guhindura amazina akitwa KAYISHEMA SAMUEL #rwanda #RwOT

    Uwitwa KAYISHEMA Damascene yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa KAYISHEMA SAMUEL mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina yabatijwe.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-kayishema-damascene-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-kayishema-samuel

  • Perezida Kagame yatanze umurongo wakiriwe nk’amanu ku bijujutiraga amande acibwa abarengeje umuvuduko w’ibinyabiziga #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame Paul yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo mu muhango wo guhemba abasora neza.

    Perezida Paul Kagame yaboneyeho gushimira abasora kuko imisoro batanga ari yo igira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu.

    Ati 'Ari abatabonye igihembo ariko mpereye no kubabibonye, bigaragara ko bakora icyo nabasaba ni ugukora kurushaho ndetse no gukora neza ibyo dukora tukabyongera, tubakira neza bikatugirira inyungu, birumvikana ko igihugu na cyo kibyungukiraho.'

    Yanavuze ku bataratanga imisoro, yavuze ko bakwiye kwikubita agashyi kandi bakigira kuri bariya bahembwe uyu munsi.

    Perezida Kagame wavuze ko imisoro ubusanzwe ari igishoro cy’imibereho myiza yo mu bihe biba bigezweho ndetse no mu bihe biri imbere, yaboneyeho gushimira Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro gikusanya iriya misoro.

    Ati 'Nabanje gushimira abasora birumvikana ariko n’ababasoresha tubashimire, barabahwitura, bakabibutsa kandi bakajya kwakira ibigenewe Igihugu kandi abanyarwanda twese dusangira.'

    Umuvuduko wa 40Km/h

    Perezida Kagame yaboneyeho kuvuga ku ngingo imaze iminsi ivugwaho cyane ijyanye n’amande acibwa abarenza umuvuduko w’ibinyabiziga wagenwe mu Rwanda yagarutsweho cyane muri iki cyumweru.

    Perezida Kagame watangiye abwira abitabiriye uriya muhango ko bashobora kuba bageze aho wabereye baciwe amande menshi kubera ziriya camera zashyizwe ku mihanda zimaze iminsi zivugwaho cyane.

    Agaruka ku bantu bamaze iminsi bitotomba, yagize ati 'Baravuga ngo ntawuhumeka abantu bagenda batanga amafaranga y’ibihano ku warengeje ibilometeri nka 40 ku isaha.'

    Akomeza agira ati 'Uwo muvuduko ubanza ari nk’uwa bamwe muri twe dukoresha tumenyereye kugendesha amaguru tugenda. Ndakeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane kugira ngo…'

    Perezida Kagame wavugaga ko uriya muvuduko uri hasi cyane ariko ko adashaka ko umuvuduko uba mwinshi kuko na wo uvamo ingaruka nyinshi.

    Ati 'Ariko nanone ntabwo umuvuduka wawushyira hasi cyane ku buryo utazagera aho ujya. Nabwiye Abapolisi ko nshaka ko tugira balance [guhuza].'

    Yanagarutse kandi ku bavugaga ku byapa byo ku muhanda bigaragaza umuvuduko ntarengwa, avuga ko hari abavuga ko batabibona ariko bakaza gutungurwa no kuba baciwe amande, avuga ko ibyo bimenyetso byose bigomba kuboneka kugira ngo hatagira ugwa mu makosa bitamuturutseho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/Perezida-Kagame-yatanze-umurongo-wakiriwe-nk-amanu-ku-bijujutiraga-amande-acibwa-abarengeje-umuvuduko-w-ibinyabiziga

  • Steven Gerrard yahaye ubutumwa bukomeye Klopp na Guardiola #rwanda #RwOT

    Umutoza mushya wa Aston Villa,Steven Gerrard yavuze ko atazigera agira ubwoba igihe azaba yahuye n'abayobozi bakomeye muri Premier League.

    Uyu mutoza mushya wa Aston Villa, ufite imyaka 41,ngo siwe uzabona ahangana n'umutoza wa Manchester City,Pep Guardiola na Jurgen Klopp wa Liverpool – bazatana mu mitwe mu kwezi gutaha.

    Kuri uyu wa gatandatu, Gerrard,uratangira akazi yakira Brighton, yagize ati: 'Uko ingorane zaba zingana kose, niko ugomba kurushaho kwishima.

    Iyi ni shampiyona nziza ku isi. Ni ukubera amakipe meza arimo n'abatoza beza.

    Twese twemera ko ari shampiyona itoroshye, ibamo guhangana gukomeye ariko biranshimishije kurusha kuntera ubwoba kandi niteguye kwerekana ko ndi umugabo ukwiriye aka kazi.

    “Abantu benshi bazanshyira igitutu ku rutugu ariko sinshobora gutegereza.Aha niho nshaka kwisuzumira.

    Igihe nari ngitangira,papa yarambwiye ati 'Witinya – Hangana nabyo'. Ntabwo ngiye guhinduka.

    Nishimiye cyane kubona ijambo 'kudatinya' hejuru y'ikibuga cy'imyitozo nk'imwe mu ndangagaciro z'ikipe. Ni umuco w'ingenzi tugomba kugira. '

    Abajijwe niba yibona umunsi umwe ari umutoza wa Liverpool,Gerrard yagize ati: Ntuzigera unyumva mvuga ibyo. Nta kibi kiri mu kugira inzozi.

    Liverpool ifite umutoza wo ku rwego rw'isi kandi aramutse asinye amasezerano y'ubuzima bwose kuyitoza nabyishimira cyane.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/steven-gerrard-yahaye-ubutumwa-bukomeye-klopp-na-guardiola

  • Inkumi yasutse amarira kubera umuhanzi Rema, yahishuye icyo yamubwiye n’isezerano yamuhaye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Cynthia Uwase wabonye umuhanzi Divine Ikubor [Rema] akarira kubera urukundo amukunda, yahishuye ko uyu muhanzi yamusezeranyije ko ejo bazaba bari kumwe ku rubyiniro mu gitaramo azakorera muri Kigali Arena.

    Uyu muhanzi ukomoka muru Nigeria ari mu Rwanda guhera ku wa Gatatu aho yaje mu gitaramo cya Visit Rwanda Concert kizaba ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo 2021 muri Kigali Arena.

    Uyu munsi uyu muhanzi akaba yakoze ikiganiro n’Itangazamakuru aho yavuze ko yishimiye kuba ari mu Rwanda aho yasanze ari igihugu cyiza.

    Muri iki kiganiro hagaragaye umukobwa wari wambaye umupira w’umweru wuzuyeho amafoto y’uyu muhanzi, aho yaje no kurengwa n’amarangamutima ararira.

    Ubwo yari asoje ikiganiro n’abanyamakuru, uyu mukobwa witwa Cynthia Uwase, yaje kwiruka ajya gusuhuza uyu muhanzi ndetse baranifotozanya.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Uwase Cynthia yavuze ko ari umufana ukomeye cyane w’uyu muhanzi aho yatangiye kumukurikirana umwaka ushize.

    Ati 'Ndamufana cyane birenze no kumufana. Hashize igihe muzi, namumenye muri guma mu rugo y’umwaka ushize, ntangira kujya numva indirimbo ze cyane, ni nabwo natangiye kumukurikira kuri Instagram, n’abantu bankurikira kuri IG barabizi, ko mukunda.'

    Yakomeje avuga ko imvano y’amarira yasutse ari amarangamutima yagize kubera urukundo akunda uyu muhanzi, akaba atiyumvishaga ko bahuye.

    Ati 'Icya mbere na we umuntu ukunda cyangwa ufana umubonye ntabwo byakorohera guhisha amarangamutima yawe, cyane ko Rema mukunda mu buryo ntashobora gusobanura, niko amarangamutima yanjye yaje ndarira.'

    Yakomeje avuga ko uyu muhanzi yamubwiye ko yakunze umupira yambaye amusezeranya ko ejo bazaba bari kumwe ku rubyiniro muri iki gitaramo.

    Ati 'Arambwiye ngo ejo tuzabonana hariya muri Arena, aranambwira ko akunze umupira wanjye nyine, nanjye kuva uyu munsi mbaye umufana. Nabyakiriye neza cyane ni ibintu navuga nifuzaga ku buryo utabyumva, inzozi zibaye impamo.'

    Biteganyijwe ko Rema ari we uzasoza ibirori bya BK All Star Game izaba ejo aho Team Shyaka izakina na Team Ndizeye bizagenda bivangwa n’umuziki abahanzi baririmbira abahanzi muri iki gitaramo cyiswe 'Visit Rwanda Concert’.

    Amarangamutima yamurenze asuka amarira kubera urukundo akunda Rema

    Rema yamubereye umwana mwiza aramusuhuza bafata n’ifoto

    Byari ibyishimo kuri Cynthia

    Uyu mukobwa wari waje yambaye umupira uriho amafoto ya Rema, yamuhaye isezerano ko ejo bazabonana ku rubyiniro

    Yavuze ko yasanze u Rwanda ari igihugu cyiza

    Aganira n’itangazamakuru

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/inkumi-yasutse-amarira-kubera-umuhanzi-rema-yahishuye-icyo-yamubwiye-n-isezerano-yamuhaye-amafoto