Category: Uncategorized

  • Rubavu: Abateza imbere Ubumwe n’ubwiyunge bashyikirijwe inkunga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bashyikirijwe inkunga ya miliyoni 4.5Frw
    Bashyikirijwe inkunga ya miliyoni 4.5Frw

    Korora ingurube, ubworozi bw’inkoko n’ubuhinzi bw’imboga ni imwe mu mishinga izashyirwa mu bikorwa n’amatsinda 15 agizwe n’abaturage barenga 300 bahuriye mu bikorwa by’isanamitima no kwimakaza imibanire myiza mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge.

    Ni inkunga bashyikirijwe n’umuryango ugamije isanamitima (CBS Rwanda) uzwi nka Mvura nkuvure.

    Angela Jansen, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu muryango CBS Rwanda, avuga ko inkunga yatanzwe igamije guteza imbere imishinga yatangijwe n’ayo matsinda.

    Agira ati “Aya matsinda amaze igihe kinini akora kandi twayabaye hafi, afite ubunararibonye mu kwita ku bikorwa byayo. Amafaranga bahawe ni ayo guteza imbere ibikorwa batangiye.”

    Ubushobozi buke ni imwe mu mbogamizi ituma imishinga imwe icumbagira cyangwa ntigere ku ntego.

    Ubuyobozi bwa CBS Rwanda butangaza ko mbere yo gutanga inkunga kuri ayo matsinda yabanje guhabwa ubumenyi ku isanamitima hamwe no gutegura imishinga, kuyishyira mu bikorwa no kuyicunga.

    Abateza imbere Ubumwe n
    Abateza imbere Ubumwe n’ubwiyunge bari mu mahugurwa

    Felibien Hirwa Tuzayisenga, umukozi wa CBS Rwanda agira ati “Twabanje kubaha ubumenyi bwo gukora imishinga no kuyicunga, kubera ari imishinga bari basanzwe baratangiye turizera ko ubushobozi bahawe buzihutisha ibikorwa.”

    CBS Rwanda ikorana n’imiryango ifitanye amakimbirane n’abafungiye muri gereza, ukaba ukorana n’amatsinda 135 mu turere icyenda turimo: Gasabo, Nyamagabe, Muhanga, Nyanza, Gicumbi, Rulindo, Burera, Rubavu and Karongi.

    Diogene Karangwa, umuhuzabikorwa wa CBS Rwanda, avuga ko abitabira ibikorwa bya Mvura nkuvure 60% bagira imibanire myiza nk’ikimenyetso cy’ubumwe n’ubwiyunge, badafite kwishishanya mu gihe benshi mu bahurira muri uyu mushinga ari abigeze kugirana amakimbirane, abakoze Jenoside n’abayirokotse.


    source : https://ift.tt/3ctRMMi

  • Ba Mayors bagiye kuyobora Uturere batangiye kumenyekana, bamwe bari basanzweho #rwanda #RwOT

    Ni amatora yabimburiwe n’irahira ry’abagize Njyanama z’Uturere batowe ari na bo bagombaga kwitoramo Komite Nyobozi z’Uturere barimo Umuyobozi w’Akarere ndetse n’abamwungirije.

    Aya matora yabaye kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, hamwe bageze saa sita bamaze kumenya abayobozi b’Uturere nko mu Karere ka Bugesera, Mutabazi Richard yongeye gutorerwa kuyobora kariya Karere.

    Mu Karere ka Gicumbi na bo bageze saa Sita bamaze kumenya Mayor wa kariya Karere kagiye kuyoborwa na Nzabonimpa Emmanuel wari usanzwe ari umuyobozi w’ishami rishinzwe imirimo rusange mu Karere ka Gatsibo.

    Mu Karere ka Nyagatare na bo bamaze kumenya Umuyobozi wabo, aho hatowe Gasana Stephen, naho mu Karere ka Nyaruguru bakaba batoye Murwanashyaka Emmanuel.

    Sebutege Ange na we yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Huye ku majwi 304 mu gihe Bakundukize Redempta bari bahanganye, yagize amajwi 13, ndetse no mu Karere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yongera gutororerwa kuyobora kariya Karere.

    Naho mu Karere ka Gatsibo, Gasana Richard na we akaba yongeye kugirirwa icyizere atorerwa kongera kuyobora aka Karere.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Ba-Mayors-bagiye-kuyobora-Uturere-batangiye-kumenyekana-bamwe-bari-basanzweho

  • Covid-19 ishobora gutuma inda ivamo:Dr Nsanzimana Sabin #rwanda #RwOT

    Dr Nsanzimana Sabin umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC avuga ko ku mugore utwite mu gihe afashwe na Covid-19 bishobora gutuma inda atwite ivamo ari nayo mpamvu abagore batwite bakwiye kwihutira gufata urukingo. Dr Nsanzimana yagize ati 'ni byiza kwikingiza Covid-19 ku bagore batwite,nta ngaruka bishobora gutera yaba ku mwana batwite cyangwa ku mugore.Birihutirwa kuko iyo bahuye na Covid-19 bagira ibibazo cyane ku buryo n’inda batwite ishobora kuvamo.' Akomeza avuga ko Covid-19 (…)

    – Mu makuru

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4391

  • Urukingo rwa COVID-19 ruha ubudahangarwa ku mubiri w’umubyeyi wonsa #rwanda #RwOT

    Mu gihe bamwe mu babyeyi usanga bafite impungenge ku buzima bw’abana babo n’ubw’abana bonsa mu gihe baba bikingije Covid-19, bamwe mu bikingije uru rukingo ndetse n’inzego z’ubuzima mu Rwanda barabamara impungenge bavuga ko ahubwo urukingo rwongerera ubudahangarwa uwonsa. Umwe mu bagore utarashatse ko ibimuranga bitangazwa yagize ati 'nge abantu banteye ubwoba ko amashereka ashobora kwandura n’umwana akandura,ubuzima bwacu bukaba bwamererwa nabi. Hari n’abavuga ko umuntu ashobora kuba ingumba (…)

    – Mu makuru

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4392

  • Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryahawe umuvugizi waryo #rwanda #RwOT

    Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryari rimaze iminsi rivugirwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, ryari rimaze iminsi ritanga ibisobanuro kuri bimwe mu byagarutsweho cyane mu bijyanye n’imikoreshereze y’ibinyabiziga.

    Muri iki cyumweru ni bwo humvikanye bimwe mu bibazo by’abinubira ikoreshwa rya Camera zifashishwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera watanze ibisobanuro kuri ziriya Camera, yakunze kuvuga ko ikibazo atari Camera ahubwo ko ikibazo ari abarenga ku mategeko y’umuhanda.

    Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, CP John Bosco Kabera yavuze ko ziriya Camera zinubirwa ahubwo ziziyongera kubera intego yazo yo kubungabunga umutekano w’abakoresha umuhanda.

    Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, rihawe umuvugizi nyuma y’igihe ritamugira, rikaba ryaravugiwe n’abarimo Jean Marie Vianney Ndushabandi na Emmanuel Kabanda uherutse kwirukanwa muri Polisi y’u Rwanda

    SSP Irere René wagizwe Umuvugizi mushya w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, yabaye umukozi mu Community Policing.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/2/article/Ishami-rya-Polisi-rishinzwe-umutekano-wo-mu-muhanda-ryahawe-umuvugizi-waryo

  • Ferwafa yanze ubusabe bwa APR FC bwo gusubika umukino wa Rayon Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Kabiri tariki 23/11/2021, ni bwo hategerejwe umukino uba witezwe na benshi mu bakunzi ba siporo by’umwihariko abakunzi b’umupira w’amaguru, umukino ikipe ya APR FC izakiramo rayon Sports.

    Ikipe ya APR FC ifite umukino izahuramo na RS Berkane yo muri Maroc ku Cyumweru tariki ya 28/11/2021 ubwo hazaba hashize iminsi itanu ihuye na Rayon Sports, yandikiye Ferwafa tariki 16/11 iyisaba ko umukino bagomba guhura na Rayon Sports usubikwe.

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “Ferwafa” ryandikiye APR FC riyimenyesha ko ubusabe bwayo butemewe kuko basanga nta shingiro bufite, bityo uyu mukino ukazaba nk’uko byari biteganyijwe.

    Ibaruwa ya Ferwafa iragira iti “Tubandikiye tubamenyesha ko ubusabe bwanyu butemewe kuko impamvu mugaragaza zidafite ishingiro bitewe n’uko iminsi yo kwitegura umukino wa ‘CAF Confederation Cup Total Energies 2021/2022’ mufitanye na RS Berkane yo muri Maroc tariki ya 28/11/2021 ihagije. Bityo uwo mukino wanyu uzakinwa nk’uko byari biteganyijwe.”

    source : https://ift.tt/30DxBJ4

  • Diane wamamaye muri Healing Worship Team na T… – #rwanda #RwOT

    Abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bazi Diane cyane rimwe na rimwe kurusha n'amatsinda anyuranye yagiye aririmbamo akanayabera umutoza w’abaririmbyi mu bihe bitandukanye, kuri ubu akaba yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika  aho agiye gutura.

    Mbere yo gufata urugendo abagize True Promise Ministries na Healing Worship Team bafashe umwanya wo kumwifuriza ishya n'ihirwe aho agiye, bamushima itafari rikomeye yashyize ku murimo w’Imana binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo.

    True Promises bagize bati:'Twifurije umuririmbyi wacu n'umutoza w'abaririmbyi Diane urugendo rwiza rwo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanze umugabo we Mpore Eric. Safe Flight ✈️ Diane. Ubutwari bwawe buzahoreho Iteka ryose kandi Uwiteka akomeze kugukoresha icyo yaguhamagariye. Turagukunda cyanee 🙏 ❤️.' 

    Healing Worship Team yanditse ku rukuta rwayo rwa Instagram ko Diane yababereye umugisha, bamwifuriza urugendo rwiza. Bati “Urugendo rwiza Diane Zebedayo, watubereye umugisha mu buryo tutabona uko tubisobanura, Uwiteka akwiture ibirenze ibyo wakoze. Turagukunda kandi tuzagukumbura”.

    Diane yatangiye kuririmba cyera cyane abana na nyina dore ko se yitabye Imana akiri muto.  Ageze mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2009, Diane ni umwe mu bantu bane batangije True Promise Ministries yaje gukomeza kugenda yaguka mu murimo ubwo yigaga muri Kaminuza bifata indi ntera atangira kumenyekana mu bantu benshi. 

    Mu mwaka wa 2017 ni bwo yasezeranye kubana akaramata n'umugabo we Mpore Eric bafitanye umwana umwe w’umukobwa. Umugabo we atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari nawe Diane yasanze ngo bakomeze kubaka urukundo n'urugo Imana yabahaye.

    Diane yasanze umugabo we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


    Zebedayo Famiy y’abo mu muryango wa Diane bamwifurije ishya n’ihirwe

    Diane n’imfura ye berekeje muri Amerika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111627/diane-wamamaye-muri-healing-worship-team-na-true-promises-yagiye-gutura-muri-amerika-amafo-111627.html

  • Nyabihu : Umugore w’imyaka 49 yafatiwe mu modoka ajyanye i Muhanga udupfunyika tw’urumogi 876 #rwanda #RwOT

    Uyu mugore yafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo mu Mudugudu wa Rugera, mu Kagari ka Nyamitanzi, Umurenge wa Jomba muri kariya Karere ka Nyabihu ubwo yerecyezaga mu Karere ka Muhanga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko Nyiramatama yafatiwe mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Yafatiwe mu bikorwa bya Polisi bisanzwe bigamije kurwanya abakwirakwiza ibiyobyabwenge n’abacuruza magendu.

    Yagize ati 'Hari mu gitondo ahagana saa tanu abapolisi bari mu kazi gasanzwe ko kugenzura imodoka zinyura mu Karere ka Nyabihu kuko hakunze kunyura urumogi n’ibicuruzwa bya magendu n’ibitemewe. Basatse imodoka yarimo Nyiramatama bageze ku gakapu yari yicaranye basanga munsi yashyizemo ruriya rumogi hejuru ashyiraho imbuto mu rwego rwo kujijisha.'

    CIP Karekezi akomeza avuga ko Nyiramatama amaze gufatwa yemeye ko urumogi yari aruvanye mu Karere ka Rubavu arujyaniye umuntu wo mu Karere ka Muhanga ariko yanze kumuvuga, avuga ko yaruhawe n’uwitwa Kazungu. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburengerazuba yongeye gukangurira anantu gukora ibikorwa byemewe n’amategeko bakirinda ibigusha mu byaha.

    Ati 'Nyiramatama avuga ko ubusanzwe atuye mu Karere ka Muhanga akaba yari agiye kurangura imiteja yo gucuruza. Iyo yigira mu bucuruzi bwe bw’imiteja akirinda kugerekaho gukwirakwiza urumogi nta kibazo yari kugira, n’abandi bose turongera kubamenyesha ko amayeri yose bakoresha bakwirakwiza urumogi yamenyekanye.'

    Nyiramatama yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) ikorera muri sitasiyo ya Jomba kugira ngo hakorwe iperereza.

    ICYO ITEGEKO RIVUGA

    Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 RYO KU WA 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyabihu-Umugore-w-imyaka-49-yafatiwe-mu-modoka-ajyanye-i-Muhanga-udupfunyika-tw-urumogi-876

  • Icyo wamenya ku ihohoterwa rishingiye k’ubukungu #Rwanda #RwOT

    Ihohoterwa rishingiye k’ ubukungu ni ihohoterwa rikorwa n’umwe mu bashakanye bagakoresha nabi umutungo wo murugo no kuwusesagura bagamije gukenesha umugabo cyangwe umugore. 

    Akenshi iyo hatekerejwe ihohoterwa ryo murugo bibanda cyane ku magambo cyangwe ibikorwa bibi umwe mubashakanye ashobora gukorera undi. Ariko nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi 90% by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, zifite aho zihuriye n’ubukungu.

    Cyane muri ibi bihe, isi yahuye n’akaga ka COVID19 yaturutse mu mujyi wa wuhan mu bushinwa, ubukungu bw’isi yose bugahungabana, aho biteganijwe ubwiyongere bwa za gatanya hagati y’abashakanye. 

    Abashakanye barakangurirwa kumenya no kw’iyita cyane ku bimenyetso bigaragaza guhohoterwa mu b’ukungu ku buryo byabarinda ingaruka mbi zirimo no gutandukana kwabo, gucana inyuma, n’izindi hohoterwa, Ibimenyetso by’ ihohotera rishingiye k’ubukungu ni ibikurikira :

    1) Kudashaka gukora

    Iyo umwe mubashakanye adashaka gukora ngo afashe mugenzi we kuzuza inshingano mu by’ubukungu z’urugo aba ari ikimenyetso cy’ihohoterwa rishingiye k’ubukungu.

    2) Gusesagura umutungo

    Iyo umwe mu bashakanye ahisha cyangwa asesagura umuntugo w’urugo mu bihe bikomeye nk’ibi bya COVID19 kandi atabikoreye aba ari ikimenyetso cy’ihohoterwa rishingiye ku b’ukungu.

    3) Kutazigamira umuryango

    Kw’izigamira n ibisaba amafaranga menshi, niyo wazigama igiceri cy’ijana mu cyumweru ariko uwo muco urinda umuryango ibihe bikomeye. Iyo urugo rudafite kw/izigamira guhoraho ruba ruri mukaga rwo kuzatandukana igihe ubukungu bwazaba buhungabanye. Ubushakashatsi bwagaragaje ko bisaba by’ibuze umuryango kugira ubuzigame bungana na Miliyoni 2 z’amanyarwanda (zihoraho), kugirango ubashe guhangana n’imihindagurike y’ubukungu.

    4) Kutita ku icungamutungo (Comptabilite)

    Gukoresha amafaranga utitaye kuyasohotse n’ayinjiye, no kutagira budget bishira umuryango mu kaga ko guhungabanwa n’ibura ry’amafaranga.

    Ibi ni ibimenyetso bine bikomeye mu bigomba kw’ ibandaho hagati y’abashakanye kugirango birinde ihohotera rishingiye k’ubukungu.

    Source : godforabetterlife

  • Mureke abakinnyi babohoke, Seif nahise mubwira ngo ngwino dukine umupira – Eirc Nshiyimana #rwanda #RwOT

    Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana avuga ko nyuma yo kumenya ko Niyonzima Olivier Seif yahagaritswe mu ikipe y’igihugu, yamuhamagaye akamubwira kugira imbaraga ubundi akaza bagakina umupira, icya ngombwa ngo ni uko akora ibyo akora kandi akaza akamuha umusaruro.

    Niyonzima Olivier Seif yari mu ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye na Kenya muri Kenya umukino usoza itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, warangiye Kenya itsinze 2-1.

    Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo nibwo hagiye hanze itangazo rihagarika uyu mukinnyi mu ikipe y’igihugu igihe kitazwi kubera imyitwarire mibi.

    Batangajwe ko uyu mukinnyi umukino ukirangira yahise asohoka ajya mu kabari gufata rimwe kandi bari babujijwe, ni mu gihe atanagarutse kuri hoteli kugeza mu gitondo abandi barinda bamusiga ku kibuga cy’indege, byabaye ngombwa ko asigarayo aza nyuma.

    Uyu mukinnyi kandi hakaba haragiye hanze amashusho ye ari mu kabyiniro yahuje urugwiro n’abakobwa.

    Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana avuga ko we icyo areba ari umusaruro Seif amuha, n’aho ibyo yakora byose ni ibimureba ngo ntabwo ari umupolisi wo kumurinda.

    Ati 'Mureke abakinnyi bumve babohotse, niba Seif yarakoze biriya hari n’abandi bakora ibirusha biriya, ahubwo mumushyigikire niba byagenze kuriya ni umuntu, ni inde udakosa hano?'

    'Icyangombwa tugomba kumuba hafi, nahise muhamagara ndamubwira ngwino dukine umupira, ikibi ni uko yakora biriya akaza ntankinire neza, icya ngombwa ni uko agomba kumpa umusaruro ibindi ntabwo ndi umupolisi we wo kumukurikirana.'

    Amakuru avuga ko Seif ubwo yasigwaga muri Kenya, ikipe ye ya AS Kigali ari yo yamufashije imugurira itike agaruka mu Rwanda kuko yari umukeneye cyane ngo aze kuyifasha mu mikino ya shampiyona harimo n’uwo baraye batsinzemo Gorilla FC 1-0.

    Eric avuga ko icyo apfana na Seif ari umusaruro gusa nta kindi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mureke-abakinnyi-babohoke-seif-nahise-mubwira-ngo-ngwino-dukine-umupira-eirc-nshiyimana