Category: Uncategorized

  • Umunyamakuru Khenzman yakoze ubukwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Tuyishime Karim wamamaye mu ruganda rw’imyidagaduro nka Khenzman, wakorye amaradiyo atandukanye nka City Radio, BB FM na Vision FM yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Garukutete Amira Christella bari bamaze imyaka 3 bakundana.

    Uyu musore ushinzwe iyamamazabikorwa mu ruganda rwa Skol, yasezeranye imbere y’amategeko ku wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo 2021.

    Uru rugendo rwabo rwari rumaze imyaka imyaka igera kuri 3, bahisemo kurukomeza babana akaramata, ni mu muhango wabereye mu Karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Nyuma y’uyu muhango bakaba basezeranye n’imbere y’Idini ya Islam bose basengeramo, bakaba bari baherekejwe n’inshuti ndetse n’abavandimwe.

    Khenzman arahirira kubana akaramata na Christella

    Christella na we yarahiriye kuzabana akaramata na Khenzman

    Bashyikirizwa icyemezo cy’uko bamaze gusezerana imbere y’amategeko

    Bari bamaze imyaka 3 bakundana

    Byari ibyishimo bikomeye kuri aba bombi

    Basezeranye mu idini ya Islam

    Bari bashyigikiwe

    Inshuti abavandimwe bari baje kubaba hafi

    Mike Karangwa bakoranye kuri BB FM na we yari yaje kumushyigikira

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-khenzman-yakoze-ubukwe-amafoto

  • Reba Abakobwa Bibizungerezi Bitabiriye Irushanwa Rya Miss East Africa Riri Gutegurwa na Miss Mutesi Jolly – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss East Africa ni irushanwa rimaze igihe riba ariko rifite ibibazo bitandukanye bituma ritaba ngarukamwaka, byitezwe ko ingoma ya Miss Mutesi Jolly akaba yungirije muri committe iritegura, ari yo yiringiwe nk'izatuma ibyaryicaga bitongera.

    Ubuyobozi bwa Miss East Africa bwatangaje ko buzahemba imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshyashya, ubusanzwe igura ibihumbi 44 by'amadolari ya Amerika, arenga miliyoni 44 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Urebye ku rubuga rwa Instagram y'abategura iri rushanwa ubonako batangiye gushyira hanze amafoto yabakobwa bazitabira iri rushanwa, harimo nuhagariye u Rwanda.

    Reba amafoto yabazitabira iri rushanwa

    Annie Bernice NIKUZE Uhagarariye Uburundi
    Bitaniya Yosef uhagarariye Ethiopia
    Nzisa Matulu Uhagarariye Kenya
    Jescar Mponda uhagarariye Malawi
    Oceanne Rose uhagarariye Mauritius
    Mickaella Damour uhagarariye Reunion Islands
    Umunyana Shanitah uhagarariye U Rwanda
    Malyun Abdullahi Ali uhagarariye Somalia
    Ajok Aleer Deng uhagarariye South Sudan
    Mugesi Ainory uhagarariye Tanzania

    Gorreth Mary Nagganja uhagarariye Uganda

    Source : https://yegob.rw/reba-abakobwa-bibizungerezi-bitabiriye-irushanwa-rya-miss-east-africa-riri-gutegurwa-na-miss-mutesi-jolly/

  • Umusore yakubiswe n'inkuba nyuma yo kubaza cherie we impamvu yasibye amafoto ye muri telefone ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore yabaye nk'ukubiswe n'inkuba ubwo yabazaga cheri we impamvu yasibye amafoto ye muri telefone ye.

    Ubwo umusore yabazaga, umukobwa bakundana yahise amusubiza ko impamvu yasibye amafoto ari uko yayafashe mu mutwe.

    Source : https://yegob.rw/umusore-yakubiswe-ninkuba-nyuma-yo-kubaza-cherie-we-impamvu-yasibye-amafoto-ye-muri-telefone-ye/

  • Arusha amafaranga Messi na CR7: Umusore w'imyaka 23 wakiniye Chelsea niwe mukinnyi ukize kurusha abandi ku isi #rwanda #RwOT

    Uyu musore ubu akina muri Portugal.mu ikipe ya Maritimo, niwe mukinnyi ukize kurusha abandi ku isi nubwo atahiriwe no gukina mu ikipe ya Leicester City.

    Uyu musore ukina aca ku mpande ni umwe mu bazungura b'umutungo wa Hassanal Bolkiah utunze miliyari zirenga 13 z'amapawundi.

    Ibi bikubita hasi Cristiano Ronaldo na Lionel Messi kuko Bolkiah ariwe mukinnyi w'umupira w'amaguru ukize kurusha abandi ku isi nubwo we atabikuye muri ruhago nkabo.

    Papa we ni Jefri Bolkiah, umuvandimwe w'umuherwe ucuruza amavuta, ariyo mpamvu Faiq ari umwe mu bagize umuryango wabo.

    Ibi ntibyabujije Faiq kwanga kwanga miliyari z'umuryango we kugira ngo ayikinire umupira w'amaguru.

    Uyu musore ukiri mto ntabwo akeneye gukora kugira ngo abeho kuko amafaranga umuryango we ufite niyo yayarya bingana iki ntiyayamara.

    Nyuma yo gukina umupira w'amaguru mu bato ba AFC Newbury, Faiq yasinyiye amasezerano y'umwaka ishuri ry'abato rizwi cyane rya Southampton mu 2009.

    Ntabwo yaje kubona amasezerano y'igihe kirekire bituma ajya mu igeragezwa muri Arsenal muri 2013, akinira Gunners mu gikombe 2013 Lion City Cup.

    Faiq yagiye ku rutonde rw'abatsinze igitego muri iri rushanwa bari bahanganye n'urubyiruko rwo muri Singapore.

    Chelsea yamenye ko aboneka,imuha amasezerano y'imyaka ibiri muri 2014. Ariko yavuye i Stamford Bridge mu kuboza 2015, asinyira Leicester amasezerano y'imyaka itatu.

    Nubwo atakinnye umukino mu babigize umwuga mu Bwongereza, Faiq yakiniye imikino mpuzamahanga igihugu cya Brunei inshuro esheshatu, abona inshundura inshuro imwe.

    Uyu yabaye na kapiteni w'iki gihugu mu gikombe cya Aceh World Solidarity Tsunami 2017.

    Kubera ko yavukiye i Los Angeles, yashoboraga gukinira Amerika,ariko yabaye indahemuka ku muryango we kandi akomeza kuba hafi y'igihugu cye.

    Uyu musore iwabo bafite bui kimwe n'abagaragu n'abaja ariko we yanze kwicara ngo arye aka kayabo ahubwo ahitamo gukina umupira w'amaguru.

    Ubwo uyu musore yari afite imyaka 7,umuryango watumiye kizigenza Micheal Jackson mu kirori cy'isabukuru ya se.




    Aca mu mujyi arinzwe cyane kubera amafaranga

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/atunze-akayabo-kurusha-messi-na-cr7-umusore-w-imyaka-23-ukinira-martimo-niwe

  • EXCLUSIVE: Umwana nareze njyenyine ni yo yagira ikibazo bikurebaho iki? Ntawantegeka uko nkora ibintu – Haruna Niyonzima wahishuye byinshi #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Haruna Niyonzima yavuze ko mu minsi iri imbere azatangaza byinshi ku ikipe y’igihugu ndetse n’ibyo yagiye anshinjwa ku buryo nta n’umuntu uzongera kubimubazaho.

    Ibi yabitangaje mu kiganiro cy’umwihariko yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI cyagarutse ku bimaze iminsi bimuvugwaho mu ikipe y’igihugu harimo kuba yasezera ndetse no kuba yarahimbye ibyago kugira ngo atajya n’abandi muri Kenya gukina na Kenya umukino usoza itsinda E ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi

    Yavuze ko nta byinshi ubu yatangaza ku ikipe y’igihugu kuko ateganya kuzakora ikiganiro n’itangazamakuru n’ubwo bitewe n’imikino ya shampiyona bigoranye ko bizagenda nk’uko abyifuza.

    Ati 'ntwabwo Amavubi ndibuyavugeho cyane, nateguye kuzakora ikiganiro n’itanazamakuru n’ubwo bitewe n’imikino ihari bitazagenda nk’uko mbyifuza, ariko hari ibintu byinshi ndimo gutegura ku ikipe y’igihugu ni nayo mpamvu ntari buze kuyivugaho cyane, hari n’ibintu byinshi bimaze iminsi bivugwa ni nayo mpamvu nanze kugira icyo mbivugaho ntarahura n’ubuyobozi n’umutoza kuko nibo bazi ukuri kurusha n’amagambo yirirwa avugwa.'

    Akomeza avuga ko ikipe y’igihugu ari iy’abanyarwanda ndetse ko n’umusaruro atari mwiza ariko yizeye ko umunsi umwe bizagenda neza umusaruro ukaboneka.

    Haruna kandi avuga ko abantu bamumenye akina umupira bityo ko nta n’umuntu ugomba kumutegeka gusezera umupira, ngo hari uko yateguye azasezera bityo uko byagenda kose nta kintu na kimwe kizigera kibihindura.

    Ati 'Narabivuze, njyewe nta muntu wandekesha umupira, n’ubundi abantu njyewe bamenye nkina umupira, niba abantu batazi imbaraga n’inzira nakoresheje nkina umupira nta n’ubwo bari bakwiye kumenya uko nzawurekamo cyangwa se igihe nzahagarika gukina mu ikipe y’igihugu. Ndi umukinnyi mukuru mfite n’inshingano, hari ibyo nkora mu nshingano zanjye.'

    'Ntabwo nasezera mu ikipe y’igihugu mu buryo abantu bumva bashakamo, njye mfite uburyo nzasezera mu ikipe y’igihugu, ni bwo buryo nateguye numva buzanshimisha. Abanyarwanda bagomba kunshyigikira kuko ni ibintu maze imyaka 3 ntegura, umunsi nafashe uwo mwanzuro, ko ngiye gusezera mu ikipe y’igihugu, nzasezera ariko n’ibizakurikiraho ku buryo abantu bazabona ko ibyo bintu nari narabiteguye.'

    Ku kuba mu rwambariro rw’Amavubi harimo umwuka mubi ari nacyo gituma hazamo amakosa amwe namwe, ibi yabihakaniye kure aho avuga ko nta kibazo na kimwe kirimo kandi ko kibaye gihari yakivuga kuko nta muntu n’umwe atinya.

    Agaruka ku mpamvu yatumye atajyana n’ikipe y’igihugu muri Kenya gukina umukino usoza itsinda E, aho yagarukiye ku kibuga cy’indege bikavugwa ko yagize ibyago, abandi bakavuga ko ari impamvu yahimbye kugira ngo atajyana n’ikipe y’igihugu, yavuze ko koko yari yagize ibyago kandi ko atari gutanga itangazo ngo buri wese abimenye kuko ari umuntu akunda kwimenyera ibintu bye.

    Ati 'icyatumye ntajya muri Kenya nagize ibyago ni byo, ni yo mpamvu nakubwiye ko ibintu bijyanye n’ikipe y’igihugu nzabivugaho muri rusange, ni bwo nshaka kubivugaho ku buryo nta n’undi muntu uzongera kubimbazaho, sinshaka ngo mbivuge uyu munsi, ejo ninsubira no mu kindi kiganiro mbivuge, icyo nzicyo nagize ibyago.'

    'Ibyago byanjye ni ibyanjye, buriya hari abantu bumva ngo ko wagize ibyago ko tutabimenye, njyewe nta muntu nshinzwe nta n’umuntu ushinzwe kumenya ibyanjye, reka ntange urugero rumwe, niba narabyaye umwana njyenyine nkaba murera njyenyine, ni yo yagira ikibazo bikurebaho iki? Nshobora kuba mfite ubushobozi bwanjye bwo kurangiza ikibazo cyanjye mu buryo mbishakamo.'

    Akomeza avuga ko adakunda ibintu byo gutangaza ubuzima bwe ngo abushyire ku mbuga nkoranyambaga n’ubwo azikoresha, hari ibibazo bye aba agomba kwigumanira akanabikemura ku giti cye nk’umugabo byamunanira akaba yanasaba ubufasha abanyarwanda nk’umunyarwanda.

    Ntabwo yumva ukuntu bavuze ngo yahimbye ibyago kugira ngo atajya gukina muri Kenya kandi amaze gukinira ikipe y’igihugu imikino igera 105 kandi ko mu myaka yakinnye iyi mikino hari ibyiza n’ibibi yabonye kandi yihanganiye, kwihanganira umukino umwe ntabwo byari kumunanira.

    Yiteguye kuzavuga buri kimwe cyose adaciye ku ruhande ndetse niba hari n’aho yakosheje abe yasaba abanyarwanda imbabazi.

    Mbere y’umukino w’u Rwanda rwatsinzemo na Mali 1-0 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 wabaye tariki ya 11 Ugushyingo 2021, Haruna Niyonzima yashimiwe na FERWAFA ko amaze gukinira ikipe y’igihugu imikino 105 kuva 2006 yahamagarwa bwa mbere, ni mu gihe yari yaje ku rutonde rwa FIFA rw’abakinnyi bakiniye amakipe y’ibihugu byabo imikino irenga 100, akaba ari na we mukinnyi umaze gukinira Amavubi imikino myinshi.

    Haruna Niyonzima avuga ko nta muntu wamutegeka gukora ibyo atateguye, byose bizagenda uko yabiteguye

    Haruna Niyonzima avuga ko ateganya kuzakora ikiganiro n’itangazamakuru azavugiramo byinshi benshi bibaza

    FERWAFA iherutse kumushimira

    Ngo imikino 105 yihanganiye kwihanganira umwe ntibyari kumunanira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/exclusive-umwana-nareze-njyenyine-ni-yo-yagira-ikibazo-bikurebaho-iki-ntawantegeka-uko-nkora-ibintu-haruna-niyonzima-wahishuye-byinshi

  • Mariah Carey, Adele na Beyonce ku rutonde rw’… – #rwanda #RwOT

    Muri Amerika bimaze kumenyerwa cyane ko hakorwa intonde z’abahanzi n’abahanzikazi bakomeye bakurikije ibyiciro cyangwa abagiye baca uduhigo tunyuranye bagashyirwa ku rutonde. Nk’uko ikinyamakuru Forbes Magazine gifatanije na Time Magazine hamwe na Barstools bisanzwe bikora izi ntonde ndetse baherutse gushyira hanze abahanzi 10 beza b’ibihe byose. Kuri ubu basohoye urutonde rw’abahanzikazi beza b’ibihe byose hagendewe ku byo bagezeho mu muziki.

    1.Mariah Carey

    Umuhanzikazi Mariah Carey yaje ku mwanya wa mbere mu bahanzikazi beza b’ibihe byose.Uyu muhanzikazi akaba ariwe wenyine wabashije gucuruza album nyinshi kuva mu mwaka wi 1993 kugeza n’ubu. Umwihariko wa Mariah Carey akaba ari uko afite album yasohoye cyera zikaba zikiri kugurwa cyane kugeza n’ubu.

    2.Whitney Houston

    Nyakwigendera Whitney Houston yaje ku mwanya wa 2 mu bahanzikazi beza b’ibihe byose kuko ariwe muhanzikazi wabashije guhabwa ibihembo byinshi kurusha abandi. Uyu muhanzikazi w’itabye imana muri 2012 kandi yasize agahigo ko kuba yarafite ijwi ryiza ridasanzwe ryamufashije gucuruza kopi miliyoni 200 za album ze ibintu bitarakorwa nundi muhanzikazi uwo ariwe wese.

    3.Jojo

    Joanna Noelle Levesque wamamaye ku izina rya Jojo mu buhanzi yashyizwe ku mwanya wa 3 mu bahanzikazi beza b’ibihe byose. Uyu muhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime yaciye agahigo ko kuba ariwe muhanzikazi wabashije gusohora album ya mbere ku myaka 14 y’amavuko.

    4.Lady Gaga

    Umuhanzikazi Lady Gaga ari ku mwanya wa kane mu bahanzikazi beza b’ibihe byose.Lady Gaga akaba ariwe muhanzikazi wa mbere mu njyana ya Pop wabashije gucuruza album ze ku mafaranga menshi. Uyu muhanzikazi kandi akaba ariwe wagiye atangaza benshi bitewe n’imyambarire ye akoresha ku rubyiniro.Ibi akaba ariwe gusa wabikoze.

    5.Aretha Franklin

    Nyakwigendera Aretha Franklin uzwiho kuba ariwe watangije injyana ya R&B Soul muwi 1965 ndetse akaba yarahawe akazina ka ‘Queen of Soul’ yaje ku mwanya wa 5 mu bahanzikazi beza b’ibihe byose. Aretha Franklin akaba yarasanzwe ari ku mwanya wa 9 mu bahanzi 100 beza b’ibihe byose ku rutonde rwakoze na Rolling Stone Magazine.

    6.Beyonce

    Icyamamarekazi Beyonce Knowles Carter cyaje ku mwanya wa 6 mu bahanzikazi 10 beza b’ibihe byose. Uyu muhanzikazi wahawe akazina na ‘Queen Bey’ akaba ariwe wenyine umaze guca agahigo ko gutwara ibikombe byinshi akurikira Whitney Houston. Beyonce kandi akaba ariwe muhanzikazi winjije amafaranga menshi akuye mu bitaramo yakoze azenguruka isi (World Tour).

    7.Ashlee Simpson

    Ashley Nicolle Simpson wamamaye mu muziki ku izina rya Ashlee Simpson umuvandimwe w’icyamamarekazi Jessica Simpson niwe waje ku mwanya wa 7 mu bahanzi 10 beza b’ibihe byose. Ashlee Simpson akaba yaraciye agahigo ko kuba umuhanzikazi uzi gucuranga gitari neza kurusha abandi.

    8.Tina Turner

    Tina Turner umuhanzikazi ufatwa nk’umwamikazi w’injyana ya Rock n’ Roll niwe uri ku mwanya 8 mu bahanzikazi 10 beza b’ibihe byose. Tina Turner akaba ariwe waciye agahigo ko kuba umwiraburakazi wa mbere wakoze injyana ya Rock n’ Roll bikamuhira ndetse ikamugira icyamamare.

    9.Adele

    Umuhanzikazi Adele ukomoka mu Bwongereza yaje ku mwanya wa 9 mu bahanzikazi 10 beza b’ibihe byose. Adele uzwiho kugira ijwi ryiza no kwandika indirimbo zikora ku mitima y’abenshi niwe waciye agahigo ko kugira indirimbo zirebwa n’abantu benshi cyane mu gihe gitoya ndetse akanagurisha album ze ku mafaranga meshi.

    10.Addison Rae

    Addison Rae w’imyaka 21 niwe muhanzikazi waje ku mwanya wa 10 mu bahanzikazi beza b’ibihe byose. Uyu muhanzikazi waciye uduhigo twinshi akaba n’umubyinnyi kabuhariwe niwe wabashije kwamamara mu muziki abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akamenyekana ataragira inzu itunganya umuziki imusinyisha.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111635/mariah-carey-adele-na-beyonce-ku-rutonde-rwabahanzikazi-10-beze-bibihe-byose-111635.html

  • Sylvia Mukankiko si umusazi, ni umurozi urota kumara abadasangiye nawe ubugome #rwanda #RwOT

    Uramutse wumvise ibyo iyi nkotsa ivuga ku mbuga nkoranyambaga, ushobora guhita umufata nk'umurwayi wo mu mutwe, kuko ibigambo bye ubundi nta muntu muzima wayavuga. Si ibitutsi bimusohokamo gusa, avubura n'amagambo y'urukozasoni adakwiye kuvugwa n'Umunyarwandakazi cyangwa undi uwo ariwe wese wahawe uburere bw'ibanze.

    Gusaba Sylvia Mukankiko kwiyubaha ni nko gusaba igikeri gushira amaga. Nta n'uwo yubaha, yewe n'abo basangiye ingengabitekerezo ya giparimehutu arabandagaza, atitaye ku kuba harimo n'abamubyaye. Ibi byose ushobora kubibonamo ubusazi bweruye. Nyamara usesenguye neza, uyu mugore nta burwayi bwo mu mutwe afite. Uburwayi bwamushegeshe ahubwo, ni ubw'umutima mutindi, wuzuye uburozi yifuza kumarisha Abanyarwanda badasangiye ubugome.

    Sylvia Mukankiko si umushizi w'isoni gusa, ni n'umuhubutsi, kuko adasiba kwivamo nk'inopfu, akavugira ku mugaragaro amabanga asangiye n'interahamwe —mpuzamugambi.

    Urugero ni aho aherutse kuvuga ko akorana na ba Cyuma Hassan, ndetse anahishura ko yagerageje kumutorokesha mbere y'uko atabwa muri yombi. Ntazi cyangwa yirengagiza ko ibyo avugira ku murongo wa Youtube nandi amahano ashobora no gutuma akurikiranwa n'amategeko. Byaba bitangaje Danmark imucumbikiye ikomeje kurebera amahano ya Mukankiko, kandi ari igihugu gifatwa nk'icyitegererezo muri demokarasi itagira uwo ihutaza.

    Ese ubundi Sylvia Mukankiko ni muntu ki, ni iki cyamugize icyihebe? Reka tugaruke ku nyandiko yasohotse muri Rushyashya tariki 08 Kanama 2021, bityo abacikanwe nabo bamenye neza uwo mugore-mugome urota koreka uRwanda.

    Sylvia MUKANKIKO ni mwene MUTABAZI Andreya na Drocella bakomoka mu Rutobwe aho bita 'MUKAJE'. Ababyeyi bombi ba Mukankiko barapfuye, Ise Mutabazi bikavugwa ko yaguye mu gitero ngo yagiye gukumira Inkotanyi. Mutabazi Andreya ubyara Mukankiko Sylvia alias IKOTSA-Nkunguzi, yari umukangurambaga w'urubyiruko (encadreur de la jeunesse) mu yahoze ari Komoni Murama, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Ntara y'Amajyepfo. Yabanje kuba umurwanashyaka wa MDR-power, aza guhinduka Interahamwe izwi cyane mu karere yari atuyemo ndetse no hanze yako.

    Rushyashya yagiye aho Mutabazi Andereya akomoka, maze iganira n'abamuzi neza. Uwitwa' UZIYELI' nawe wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko aza kurekurwa amaze kwicuza no kwemera icyaha. Yagize ati:' Ubwicanyi twakoze twabushishikarijwe n'abantu barimo Mutabazi Andereya, kuko aho gukangurira urubyiruko kwivana mu bukene, yarushishikarije kwanga Abatutsi no kubatsemba.

    Yatwumvishije ko Abatutsi ari abanzi bafatanyije n'Inkotanyi umugambi wo kwica Abahutu. Twaramwumvise, bituma twica abaturanyi twari tumaranye imyaka dushyingirana, duhana inka, nta kibazo dufitanye. Birababaje ariko ikibabaje kurushaho ni uko hari abo twafatanyije ibyaha twumva ngo bimereye neza mu mahanga'

    'Uziyeli' avuga ko umugambi mubisha wa Andereya Mutabazi yanawugezeho, kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yicishije Abatutsi batagira umubare aho muri Murama, barya inka zabo, barabasenyera, ibisigaye barabisahura.Yongeyeho ati:' Andreya Mutabazi ntiyanyoye amaraso y'Abatutsi bo muri Murama gusa, kuko tuzi ko yagiye no gutanga'umusada' i Kayenzi aho yari ahafite bene wabo. Aho naho yagenzuraga niba nta mututsi ugihumeka, kuko ngo atifuzaga kuzongera kubona isura y' Umututsi ukundi'

    Twashoboye kuvugana kandi n'umukecuru 'Mukandutiye' wari uzi neza umuryango wa Andereya Mutabazi, maze atubwira MISAGO Déogratias wamaze Abatutsi ahitwa mu RUTOBWE, Théodore MPATSWENUMUGABO wakoraga muri MINITRANSCO, ndetse akaba n'umwe mu bicishije Abatutsi bakoraga muri iyo Minisiteri yo Gutwara Abantu n'Ibintu. Amakuru avuga ko uyu Mpatswenugabo yaba yarahungiye mu gihugu cya Niger.

    Mu bavandimwe ba Andreya Mutabazi kandi, umukecuru 'Mukandutiye' yibuka abicanyi ruharwa François SIBOMANA, NKIKO NSENGIMANA wigeze kwigisha muri Kaminuza y'uRwanda ndetse aza no kuyoboza ikigo'IWACU' cya Kabusunzu ya Kigali. Uyu we bisanzwe binazwi ko yamamaye cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Kayenzi. Ni umwe mu bafatanyije na Ingabire Victoire Umuhoza(IVU) gushinga FDU-Inkingi, agatsiko kabaswe n'ingengabitekerezo ya jenoside.

    Basaza ba Mukankiko Sylvia twashoboye kumenya ni Jean-Damascène bita 'Damas' wahindutse umusinzi mu Rutobwe, na Protais wibereye inzererezi mu Gatenga ka Kigali, naho icyomanzi gishiki cyabo cyibereye mu maguru ya Padiri Thomas Nahimana, Sylvia Mukankiko asangiye na mukeba we Nadine Kansinge.

    Ngiyo rero inkomoko y'ibisazi bya Sylvia Mukankiko wirirwa akoronga bukamwiriraho. Nguwo umugore w'inkunguzi wumva azatungwa no kwicuruza, no guharabika uRwanda n'abayobozi barwo.

    Icyakora tukimara kumumenya umuzi n'umuhamuro, twasanze nta kuntu atahakana ngo anapfobye Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yumva ari ukurwanirira abajenosideri akomokaho, dore ko nta n'umwe mu bo mu muryango we udafite ibiganza bijejeta amaraso. Iyi ni intambara atazigera atsinda, kuko amateka yariyanditse ubuziraherezo. Les faits sont têtus!!

    Nkotsa-nkunguzi rero, nushaka utukane cyangwa ubireke. Ubushizi bw'isoni ntibuzakuvanaho igisebo cyo kuvuka ku bajenosideri. Bijya no gupfa so yarakwanze akwita nabi, Mukankiko amaherezo uzibona mu nkiko.

     

     

     

    The post Sylvia Mukankiko si umusazi, ni umurozi urota kumara abadasangiye nawe ubugome appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/sylvia-mukankiko-si-umusazi-ni-umurozi-urota-kumara-abadasangiye-nawe-ubugome/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=sylvia-mukankiko-si-umusazi-ni-umurozi-urota-kumara-abadasangiye-nawe-ubugome

  • Abo muri 'opozisiyo' baharanira kuyobora u Rwanda nabo ubwabo badashoboye kwiyobora #rwanda #RwOT

    Abiyita ko batavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda bakomeje kwerekana ko nabo ubwabo batazi ibyo barimo. Nta munsi wira badateranye amagambo, bashinjanya kutagira umurongo wa politiki no gushyira imbere inda zabo.

    Twagiye tubabwira uburyo abantu nka Mukankusi Charlotte na Mwenedata Gilbert basezeye mu kiswe 'Rwanda Bridge Builders, RBB', ngo cyari cyaje kuba ikiraro gihuza amashyaka ya 'opozisiyo', ariko abagisezeramo bakavuga ko ahubwo ari indiri y'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ubu noneho ikigezweho ni FDU-Inkingi imaze gusezera muri RBB, ngo kuko harimo umwuka mubi cyane n'urwikekwe. Mu ibaruwa yashyizweho umukono n'uwitwa Placide Kayumba uvuga ko ari we utegeka FDU-Inkingi, iri shyaka rikora mu buryo butemewe n'amategeko riravuga ko kutubahana n'ubwumvikane buke bitatuma RBB igira icyo yigezaho.

    Iyi FDU-Inkingi irashinja bene wabo amacakubiri no kutagira umurongo uhamye, mu gihe nayo ubwayo ivugwamo irondamoko, dore ko igizwe ahanini n'abajenosideri n'abambari babo, ari nabyo bituma ikorana bya hafi n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR.

    Yakomeje kuyobya uburari ibeshya ko yatandukanye na Ingabire Victoire, nyamara ni ishyaka uyu mugore atwara mu isakoshi, ku buryo n'uyu Placide Kayumba mu by'ukuri nta cyemezo yafata Ingabire Victoire atamuhaye amabwiriza, yigaramiye i Kigali.

    Ngiyo 'opozisiyo' rero yirirwa mu magambo asebya u Rwanda n'Ubuyobozi bwarwo, ariko washaka igikorwa gifatika ugaheba. Ngabo abaharanira kuyobora u Rwanda, kandi nabo ubwabo batiyoboye.

    The post Abo muri 'opozisiyo' baharanira kuyobora u Rwanda nabo ubwabo badashoboye kwiyobora appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abo-muri-opozisiyo-baharanira-kuyobora-u-rwanda-nabo-ubwabo-badashoboye-kwiyobora/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abo-muri-opozisiyo-baharanira-kuyobora-u-rwanda-nabo-ubwabo-badashoboye-kwiyobora

  • Ku nshuro ya mbere nyuma yo kwiyunga itsinda… – #rwanda #RwOT

    Abavandimwe Peter na Paul Okoye bari bagize itsinda rya P-Square mbere yo gutandukana mu myaka itari micye ishize, bakomeje gushimisha abakunzi babo aho bamwe babona hari amahirwe menshi ko iri tsinda rishobora kongera gukora nka mbere. Ibi bije nyuma yo kugaragaza ko nta makimbirane akirangwa hagati yabo, mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bahoberana ku munsi w'isabukuru yabo y'amavuko.

    Abakunzi b'itsinda rya P-Square ni bamwe mu bashimishijwe cyane no kongera kubona aba bavandimwe bombi bongera kwiyunga, bagashyira icyabatanyaga ku ruhande ahubwo bagashyira ubuvandimwe imbere. Abandi bashimishijwe no kongera kwiyunga kwa Peter na Paul Okoye harimo n'abahanzi bagenzi babo ndetse n'abavandiwe babo bavukana.

    Kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2021, mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 40 y'amavuko y'aba bavandimwe babiri bagaragaye ku rubyiniro bombi baririmba zimwe mu ndirimbo zabo zakunzwe n'abatari bacye. Ibi birori byari byitabiriwe n'inshuti zabo harimo n'ibyamamare bitandukanye byo muri Nigeria harimo nka Don Jazzy, Mr Macaroni, Dj BigN n'abandi.



    Baririmbye zimwe mu ndirimbo zabo zakunzwe

    Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyamabaga ubwo iri tsinda ryasusurutsaga abari baje muri ibi birori by'isabukuru yabo, wabonaga abantu bose bahimbawe nkuko bahoze bashimisha abakunzi babo mbere y'uko batandukana. P-Square baririmbye indirimbo zitandukanye harimo na 'Collabo' bafatanyije na Don Jazzy waje no kubafasha kuyiririmba.


    P-Square mu birori by’isabukuru yabo y’amavuko

    Uyu mubano wabo mushya kandi wakomeje gutera indi ntabwe ubwo Paul Okoye yajyaga ku mbuga nkoranyambaga ze akifuriza isabukuru nziza y'ubukwe bwa Peter Okoye n'umugore we Lola. Ibi kandi byakurikiwe nuko Paul yahise akurikira (Follow) uyu mugore w'umuvandiwe we ku rubuga rwa Instagram.

      

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111655/ku-nshuro-ya-mbere-nyuma-yo-kwiyunga-itsinda-rya-p-square-bahuriye-ku-rubyiniro-amafoto-111655.html

  • Fireman yagaragaje uko yiyumva nyuma yo kugirwa umwere #rwanda #RwOT

    Muri Gashyantare uyu mwaka wa 2021, Urukiko rwa Gisirikare rwari rwahamije Fireman icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake rumukarita gufungwa imyaka itatu ariko ahita ajurira kiriya Cyemezo mu Rukiko Rukuru.

    Ubushinjacyaha na bwo bwari bwahise bujurira buvuga ko abaregwa barimo Fireman bakatiwe igihano gito ugereranyije n’icyaha bakoze.

    Urukiko Rukuru rwasomye umwanzuro warwo kuri uyu wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021, rwahanaguyeho icyaha abarimo uyu muraperi.

    Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Fireman yavuze ko yishimiye kiriya Cyemezo cy’Urukiko Rukuru, ati 'Ni ibyishimo kandi n’iby’agaciro kuba nahawe ubutabera. Ndashima Abanyarwanda bose.'

    Uyu muraperi yavuze ko ubu ashyize imbere ibikorwa bya muzika ku buryo ubu agiye kubikora atikandagira yumva ko hari icyaha akurikiranywehp

    Fireman wigeze kujyanwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa, ni na ho yakekwagaho gukorera kiriya cyaha yahanaguweho aho Ubushinjacyaha bwavugaga ko we n’abandi bantu barimo abasirikare bakubise umwe mu bagororerwaga hariya bikamuviramo ubumuga buhoraho.

    Fireman yari aherutse gushyira hanze indirimbo yise Ubuhamya yakoranye na P Fla babanye muri Tuff Gang.

    Iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo y’amaganya menshi akomoza kuri ruriya rubanza yari amazemo iminsi, hari aho aririmba agira ati 'Uzambere umuhamya nibiba ngombwa, kuko mbona nshobora kurushwa ibimenyetso kandi mbona aribyo bita ubutabera…'

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Fireman-yagaragaje-uko-yiyumva-nyuma-yo-kugirwa-umwere