Category: Uncategorized

  • Umusore yatunguye benshi ubwo yasezeranaga n' abakobwa 9 icyarimwe_ yatangaje icyo buri umwe yamukundiye, inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Arthur O Urso wo mu gihugu cya Brezil yatunguye benshi ashakana n' abakobwa icyenda icyarimwe mu bukwe rusange kugira ngo ashimangire urukundo yabakundaga.

    Amakuru avuga ko uyu musore wo muri Brezil washakanye n'abagore icyenda icyarimwe mu bukwe bw'agatangaza, asanzwe ari umunyamideli ukomeye muri kiriya gihugu, nk' uko Ikinyamakuru Daily Star cyabitangaje.

    Uyu musore wakoze ako gashya yatangaje ko ari ibintu bishimishije kuri we kandi no ku bagore be, kuko babyishimiye cyane ndetse bigashimwa n'abantu batandukanye bagatangara ko bitabaho ariko byabayeho.

    Arthur O Urso, yagize ati 'Abantu batunguwe n'imyambarire yacu cyane, aho twagendaga tunyura byari ibitangaza, batwitegerezaga nk'ibitangaza babonye, ibi ni byo naharaniye kandi mbakunda kimwe'.

    Amakuru kandi akomeza avuga ko Arthur O Urso yabikoze mu guha urukundo aba bakobwa bose yarongoye kuko yabaterese ababwira ko abakunda, anabikora mu rwego rwo gushimangira ko gushaka abagore benshi bikwiye gushyigikirwa dore ko bitemewe mu duce tumwe na tumwe ndetse n'amadini akaba atabyemera, ariko we akaba yemerewe agashyingirwa na Padiri.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/19/umusore-yatunguye-benshi-ubwo-yasezeranaga-n-abakobwa-9-icyarimwe_-yatangaje-icyo-buri-umwe-yamukundiye-inkuru-irambuye/

  • Abandi banyarwanda 43 barekuwe na Uganda nyuma y'igihe bafungiwe ahatazwi #rwanda #RwOT

    Leta y'u Rwanda yakiriye abaturage bayo 43 birukanywe muri Uganda nyuma y'igihe bari bamaze bafungiye muri iki gihugu kubera impamvu zitandukanye.

    Barimo abagabo 25, abagore barindwi n'abana 11. Bari bafungiye muri Gereza zitandukanye zo muri Uganda.

    Mu gihe bamaze ahantu bari bafungiwe, ngo bakorewe ibikorwa bitandukanye bigamije kubababaza. Bavuze ko aho bari bafungiwe imfungwa zindi z'Abagande zabakaga amafaranga, abatayatanze bagakorerwa iyicarubozo.

    Mu mpera z'ukwezi gushize k'Ukwakira, u Rwanda rwari rwakiriye abandi Banyarwanda 47 barimo abagabo 29, abagore icyenda n'abana icyenda na bo bari birukanywe muri Uganda.

    Tariki 09 Ugushyingo 2021, na bwo kuri uriya Mupaka wa Kagitumba hari hakiriwe abandi Banyarwanda 9 barimo abagabo umunani n'umugore umwe.

    Leta y'u Rwanda yakunze kugira inama Abanyarwanda kutajya muri kiriya Gihugu mu gihe umubano w'ibi bihugu utarasubira mu buryo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abandi-banyarwanda-43-barekuwe-na-uganda-nyuma-y-igihe-bafungiwe-ahatazwi

  • Umuraperi Young Dolph w'imyaka 36 yishwe arashwe #rwanda #RwOT

    Umuraperi Young Dolph w' imyaka 36, yarasiwe mu modoka atwaye ubwo yaragiye guhaha kuri Airways Bouolevard i Memphis ahagana mu ma saa saba zijoro kuri uyu 18 Ugushyingo 2021.

    Umuyobozi wa polisi yavuze ko arimo kohereza abapolisi b'inyongera hirya no hino mu mujyi kugira ngo bagerageze gukomeza gukora iperereza ku cyaba kishe uyu musore .

    Urupfu rwe rwemejwe n'abantu batandukanye barimo na Meya wa Memphis, Jim Strickland, wavuze ko biteye agahinda kuba abantu bapfa ari inzirakarengane.

    Yagize ati 'Urupfu rubabaje rwo kurasa umuraperi Young Dolph ni indi mpuruza y'ububabare buzanwa n'ibyaha byo guhohotera abantu. Amasengesho yanjye n'ibitekerezo mbyerekeje ku muryango we n'inshuti.'

    Young Dolph wari ufite imyaka 36 yinjiye mu iguriro rya Makeda's Butter Cookies muri Memphis, umuntu utaramenyekana waje amukurikiye yinjiramo amurasa urufaya rw'amasasu ari narwo rwatumye apfa; nk'uko nyiri iryo guriro Maurice Hill, yabitangarije ikinyamakuru FOX13 cyo mu gace yarasiwemo.

    Young Dolph mu 2016 yamenyekanye cyane mu Mujyi wa Memphis kubera album yise 'King of Memphis'. Iyi album yanabaye iya 49 ku rutonde rwa Billboard 200. Album ye yitwa 'Rich Slave' yabaye iya kane kuri uru rutonde rwa Billboard mu 2020.

    Bamwe mu baraperi bagaragaje ko bashenguwe n'urupfu rw'uyu musore barimo Megan Thee Stallion wakoranye na we mu 2020 indirimbo bise 'RNB'.

    Yanditse kuri Instagram, ati 'Buri muntu unzi azi ukuntu numvaga umuziki w'uyu mugabo buri munsi. Ruhukira mu mahoro munyabigwi nyawe.'

    Gucci Mane na we yanditse ati 'Ruhukira mu mahoro nshuti yanjye Dolph. Ibi byakomerekeje umutima wanjye.'

    Chance the Rapper na we yanditse agaragaza ko mugenzi we yari umuraperi wa nyawe, amwifuriza kuruhukira mu mahoro.

    Muri Nzeri 2017 nabwo Dolph yari yarashwe ariko aza gukira. Muri uwo mwaka byari ubwa kabiri cyane ko muri Gashyantare nabwo yari yarashwe ari mu modoka ntiyagira icyo aba.

    Mu 2019 uyu musore yakomojweho cyane mu itangazamakuru nyuma yo kwibwa imikufi ifite agaciro ka $500.000 [509.932.000 Frw] akavuga ko nta mujinya yigeze agirira abajura bamwibye kuko ari umunyamugisha.

    Dolph yari mubyara w'umuraperi Juice Wrld na we witabye Imana mu Ukuboza 2019. Asize abana babiri Tre Tre na Ari, yabyaranye na Mia Jaye babanaga.

    Urupfu rwe rwakurikiwe n'inkuru zivuga ko mugenzi we w'umuraperi Yo Gotti, bakunze kugirana amahari yaba ari umwe mu barwihishe inyuma ariko nta gihamya yigeze igaragara.
    Refe:www.dailymail.com

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuraperi-young-dolph-w-imyaka-36-yishwe-arashwe

  • Biteye agahinda: umugore yashumitse ubugabo bw'umugabo we burakongoka kubera impamvu itangaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore utagira umutima wa kimuntu ukomoka mu gihugu cya Nigeria yatwitse ubugabo bw'umugabo we amuziza ko yari afite umugambi wo gushaka umugore wa kabiri.

    Ubuyobozi bwa Polisi muri Leta ya Kano bwataye muri yombi uyu mugore Aisha Ali, wasutse amazi abira ku gitsina cy'umugabo we mu rwego rwo kwamagana umugambi we wo gushaka umugore wa kabiri. Ibi byabaye ku wa kane, 11 Nyakanga, mu mudugudu wa Fayen-Fayen, mu gace ka Danbatta. Aisha yakoreye ibya mfura mbi umugabo we Aliyu Ibrahim, aho igitsina cye cyakongotse bikomeye ajyanwa mu bitaro bikuru bya Dambatta.

    Aisha aganira n'abanyamakuru yavuze ko yabitewe n'umujinya ariko akaba yarabisabiye imbabazi. Amakuru ya Vanguaedng avuga ko uyu mugore akimara gukora icyo cyaha yahise ahunga aracika ariko aza gufatwa ashyikirizwa urukiko.

    Source : https://yegob.rw/biteye-agahinda-umugore-yashumitse-ubugabo-bwumugabo-we-burakongoka-kubera-impamvu-itangaje/

  • Umugabo yakoze agashya ashakana n'abagore be 9 ku munsi umwe (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wo muri Brazil yashakanye n'abagore icyenda mu byo yise ibirori by'urukundo rwigenga n'imyigaragambyo yo kwamagana itegeko ryo gushaka umugore umwe.

    Ikinyamakuru Daily Star cyatangaje ko umunyamideli ukomoka muri Brazil Arthur Urso yari yarashakanye na Luana Kazaki ariko bifuzaga gushyingiranwa mu bukwe rusange n'abandi bagore be.

    Icyakora, bahisemo gushyingiranwa nabandi bagore icyenda kugirango bizihize urukundo rw'ubuntu no kwamagana umugore umwe.

    Aba bashakanye bazwiho gukunda kwambara ubusa,gusa aho batuye hari itegeko ko kwambara imyenda  ari amahitamo aho kuba itegeko.

    Byatangaje benshi ubwo kiliziya gatorika yahitwa sao paulo isezeranya uwo mugabo na bagore be icyenda gusa mu busanzwe muri kiliziya gatorika bemerera umugabo gushaka umugore umwe.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yakoze-agashya-ashakana-nabagore-be-9-ku-munsi-umwe-amafoto/

  • Avugwa mu mikino: AS Kigali ikomeje gutanga isomo rya ruhago/FERWAFA yanze ubusabe bwa APR FC #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali yakomeje gushimangira ko yiyubatse bikomeye ndetse iguma ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona,nyuma yo gutsinda Gorilla FC igitego 1-0, ni mu mukino w'umunsi wa 3 wa shampiyona y'umwaka w'imikino 2021-22.

    Uyu munsi hari hasubukuwe shampiyona hakinwa umunsi wa gatatu, ni nyuma y'akaruhuko gato katanzwe kubera ikipe y'igihugu.

    Muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo,AS Kigali yasuye Gorilla FC iyitsinda igitego 1-0,cyatsinzwe na Shabani Hussein Tchabalala ku munota wa 8 w'umukino.

    Undi mukino wabaye uyu munsi, Gicumbi FC yanganyirije i Rusizi na Espoir FC,0-0

    Indi mikino y'umunsi wa 3 iteganyijwe.

    Ku wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo

    Gorilla FC 0-1 AS Kigali, Kigali Stadium – 15.00PM
    Espoir FC 0-0 Gicumbi FC, Rusizi Stadium – 15.00PM

    Ku wa Gatanu tariki ya 19 Ugushyingo

    Marines FC vs Mukura VS&L (wasubitswe)
    Gasogi United vs Rutsiro FC, Kigali Stadium – 12.30PM
    Kiyovu SC vs Police FC, Kigali Stadium – 15.00PM

    Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo

    Rayon Sports FC vs Bugesera FC, Kigali Stadium – 15.00PM
    Etincelles FC vs APR FC (wasubitswe)
    Etoile de l'Est vs Musanze FC, Ngoma Stadium – 15.00PM

    FERWAFA yateye utwatsi ubusabe bwa APR FC

    APR FC yari yandikiye FERWAFA iyisaba ko umukino wayo na Rayon Sports uzaba mu cyumweru gitaha wasubikwa ariko FERWAFA yatesheje agaciro ubwo busabe ivuga ko uyu mukino uzaba ku munsi wateganyijwe.

    APR FC zakira Rayon Sports mu mukino w'umunsi wa 4 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda tariki ya 23 Ugushyingo 2021.

    Bitewe n'umukino wa CAF Confederation Cup, APR FC irimo kwitegura RS Berkane tariki ya 28 Ugushyingo hano i Kigali, yari yasabye ko uyu mukino wa shampiyona wasubikwa.

    Mu ibaruwa FERWAFA yasubije APR FC, yayimenyesheje ko ubusabe bwabo bwanzwe kubera ko budafite ishingiro.

    Bagize bati “dushingiye ku ibaruwa yanyu yo ku wa 16 Ugushyingo mwatwandikiye mudusaba gusubika umukino mufitanye n'ikipe ya Rayon Sports ku itariki ya 23/11/2021;”

    “Tubandikiye tubamenyesha ko ubusabe bwanyu butemewe kuko impamvu mugaragaza zidafite ishingiro bitewe n'uko iminsi yo kwitegura umukino wa 'CAF Confederation Cup Total Energies 2021/2022' mufitanye na RS Berkane yo mu gihugu cya Morocco tariki ya 28/11/2021 ihagije. Bityo uwo mukino wanyu uzakinwa nk'uko byari biteganyijwe.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/avugwa-mu-mikino-as-kigali-ikomeje-gutanga-isomo-rya-ruhago-ferwafa-yanze

  • Rubavu: Hatangajwe igihe Gare nshya y'Akarere izubakirwa #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'agateganyo w'akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier yagize ati”nibyo koko hashize igihe kitari gito hateguwe kubaka Gare ya Rubavu ariko hagiye haboneka imbogamizi zitandukanye nka Covid-19 ndetse n'abaturage bamwe bari bataremera amafaranga babariwe y'ingurane y'ubutaka bwabo.

    Umuyobozi wa Jari investment ati“Tubijeje ko iyubakwa rya Gare ya Rubavu rizatangira mu kwezi kwa 2/2022 Kandi turarangiza gutegura gahunda yo kubaka Gare bitarenze mu kwezi k'Ukuboza ikindi kandi abataremera kwishyurwa nabo dutegereje umwanzuro wabo ariko bagenzi babo icyenda tumaze kubishyura miliyari imwe y'amafaranga y'u Rwanda, hasigaye abantu batatu bazishyurwa miliyoni 300 FRW mbere yo gutangira kubaka gare.

    Nyiratabaro Hassina, Umuturage wahawe ingurane,yashimiye Jali investment ati“Ndishimye cyane, bampaye amafaranga menshi nshobora Kuba nanabahenze! Nzashaka ahandi heza ho gutura cyangwa nigire kugura Kigali kuko Amafaranga bampaye arahagije.”

    Iyi gare ya Rubavu izatwara agera kuri miliyari hafi eshanu kandi izubakwa mu gihe cy'umwaka n'amezi atatu gusa.

    Alfred NTAKIRUTIMANA/Umuryango

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/rubavu-gare-y-akarere-igiye-kongera-kubakwa

  • Mani Martin yasohoye indirimbo ya mbere kuri… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yaherukaga gusohora indirimbo yise 'Ingirakamaro' yakunzwe. Asohora iyi ndirimbo ye nshya kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2021, yavuze ko yari amaze igihe yibese mu nganzo ku bw'impamvu zitandukanye.

    Avuga ko yishimiye gusangiza abafana be n'abakunzi b'umuziki indirimbo ye yise 'Jelasi' iri kuri EP ye nshya yitegura gusohora yise 'Tunes of People (T.O.P).'

    Mani Martin avuga ko afite icyizere cy'uko iyi ndirimbo ikora ku mitima ya benshi. Yabwiye INYARWANDA ko amaze igihe akora kuri Ep ye iriho indirimbo enye.

    Avuga ko kugeza ubu ataramenya niba mu ndirimbo enye harimo iyo azakorana n'undi muhanzi. Uyu muhanzi yavuze ko EP ye yayise 'Tunes of People' kubera ko igihe kigeze kugira ngo asangize abandi ibyo yari amaze iminsi ahugiyemo.

    Ati 'Hari hashize igihe numva ko nkeneye gufata umwanya wo kubana nanjye ubwanjye ndetse no kugira inganzo yanjye ifunguro rya roho yanjye ubwanjye.'

    'Nafashe uwo mwanya rero kandi wambereye uw’agaciro gakomeye ariko igihe kirageze ngo nsangize n’abandi nk’uko nsanzwe mbigenza ni naho iryo zina rikomoka “Tunes of the people [T.O.P].'

    Mani Martin ni umuhanzi uririmba mu njyana ya Afrobeat, RnB akanavangamo Gakondo yo mu Rwanda. Yabanjirije mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akomereza muri 'secular'.

    Ni umwe mu bahanzi bakomeye bamaze kwitabira amaserukiramuco atandukanye; yaririmbye mu birori n'ibitaramo bikomeye, yambuka n'imipaka.

    Amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na Producer Element muri Country Records naho amashusho yatunganyijwe na Gerard Kingsley.


    Mani Martin yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Jelasi' yakoreshejemo umunyamideli Rachel

    Mani Martin yavuze ko yari amaze igihe yibese mu ngazo, ko igihe kigeze kugira ngo asangize abafana be n'abakunzi b'umuziki

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JELASI' YA MANI MARTIN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111619/mani-martin-yasohoye-indirimbo-ya-mbere-kuri-ep-video-111619.html

  • Amashusho y'umwana w'umuhungu n'uw'umukobwa bari barimo gukina iby'abana akomeje guca ibintu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hasakaye amashusho y'umwana muto w'umuhungu n'undi w'umukobwa aho bari barimo gukirana basa nk'abarimo gukina iby'abana nkuko imvugo za kera zabivugaga. Ayo mashusho ni aya akurikira:

    Source : https://yegob.rw/amashusho-yumwana-wumuhungu-nuwumukobwa-bari-barimo-gukina-ibyabana-akomeje-guca-ibintu/

  • Mukobwa: Dore ibintu bizakwereka ko umuhungu agukunda by'ukuri kandi agufiteho gahunda nzima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kubona umugabo mwiza ugukunda muri iki gihe n'ibintu bigoye cyane, ibi bigatuma hari umubare w'abakobwa munini wamaze kumva ko ntabagabo beza kandi bavugisha ukuri bakibaho, niyo mpamvu twahisemo kubagezaho ibimenyetso 7 wowe mukobwa bizakwereka ko umusore mukundana agukunda byukuri.

    1. Akubonera umwanya kndi ntiyita kuba afite gahunda nyinshi.

    Nta muntu numwe uhora  ahuze (adafite umwanya). Umukunzi wawe azaba agukunda bya nyabyo kandi agufiteho gahunda nyayo igihe akubonera umwanya mu kabonana ndeste mukabona n'umwanya wo kuganira. Ntabwo aba ari wawundi uguhamagara cyangwa se ngo akwandikire aruko agushaka gusa. Ahubwo ibi abikora n'igihe cyose atagukeneye ho ikintu runaka.

    2. Atuma wumva ko uri mwiza

    Umusore mukundana by'ukuri ahora atuma w'umvako uri umugore w'igitangaza kw'Isi, ntabwo bihagije ko akubwira ko uri mwiza, ahubwo buri gihe akora ibintu bituma nawe wumva ko koko uri mwiza kandi ntabwo atuza kugeza igihe wemereye ko koko uri mwiza nubwo waba utabyemera.

    3. Ahora yibuka ibintu wamubwiye

    Iki ni ikintu cy'ingenzi mu rukundo , umusore mukundana kandi ugukunda by'ukuri, ntabwo yibagirwa ibintu mwavuganye, ahubwo ugukunda by'ukuri ahora yibuka ibara ukunda, umugati ukunda gurya, itariki yamavuko yawe, ndetse nibyo wikundaho n'ibindi byinshi.

    Umusore ugukunda koko ntashobora kubyibagirwa kuko akenshi aba akuzirikana, ariko ibaze nawe ukundana n'umusore maze akibagirwa umunsi w'amavuko wawe? Ugukunda by'ukuri ahora y'ibuka n'utuntu duto cyane wamubwiye tukwerekeyeho.

    4. Ntatuma wicuza kumubano mufiitanye

    Iki nacyo ni ingenzi cyane mu rukundo , umusore ugukunda koko ntabwo atuma wicuza impamvu mwamenyanye , ntatuma wibaza impamvu utameze nkabandi bakobwa, tatuma wibaza impamvu utari mwiza n'ibindi byinshi , ahubwo uzamenya ko agukunda bya nyabyo igihe uzumva utuje igihe uri mu rukundo.

    5. Akwerekana mu nshuti ze ndetse no mu muryango

    Iyo bigeze aha byo biba ibindi , uzamenya ko waguye ahashashe igihe umusore mu kundana adaterwa ipfunwe no kukwereka inshuti ze kandi akazibwiza ukuri ko mukundana, ntibigarukira ahi ahubwo anakwereka umuryango we. Ibi abikora akujyana mu birori byahuje imiryango ye kandi ukabona ashaka ko uba inshuti cyane nabo mu muryango we ikindi agaharaira ko umuryango we ugukunda nkuko agukunda.

    6. Arakwizera

    Umukunzi wawe by'ukuri yizera ibyo umubwiye kandi akanagushigikira mumyanzuro itandukanye uba wafashe. Nimutizerana uzasaga agushinja kumubeshya ko umukunda kandi wenda unamukunda. Rero nubona umusore mukundana atakwizera uzamenye ko atagukunda cyane.

    7. Areka ibyo yarari gukora kugira ngo wishime igihe wababaye

    Umusore ugukunda ashobora  kugenda ibirometero bitabarika aje kugusura kugirango wishime, ntabwo ari wawundi usaba ko yagusura maze akavuga ngo ni kure ahubwo wowe uzamusure. Oya, ahubwo we yanakwitangira ariko ukabona ibyishimo.

    Source : https://yegob.rw/mukobwa-dore-ibintu-bizakwereka-ko-umuhungu-agukunda-byukuri-kandi-agufiteho-gahunda-nzima/