Category: Uncategorized

  • Nubwira umukunzi wawe aya magambo aryoshye agiye kuryama ntazagukura mu nzozi ze||bigerageze nonaha. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bavuga ko ijambo ryiza riruta byose.hano twaguteguriye amagambo meza wabwira umukunzi wawe agiye kuryama akagugwa neza ijoro ryose. Bigerageze na we.

    1.Ndifuza kuba ikiringiti cyawe,

    Ku buryo nakabaye nkufubika ijoro ryose,

    Ndifuza iyo nzakuba umusego wawe,

    Ku buryo wakanshyizeho umutwe wawe,

    Iyo nza kuba ipantalo yawe yo kurarana, nari bube nkwegereye cyane,

    Iyo nza kuba buri kimwe mu ijoro ryawe disi we!!!

    Kubera ko ntashobora kuba na kimwe muri ibi.

    Ndifuza kurotana nawe iminsi yose,

    Tukajya tubyukana buri gitondo,

    Tugasomana mu gitondo kare kare.

    2. Uwanjye iteka, uko niko kuri,

    Nta wundi, nibyo rwose,

    Ntabwo nitaye ku byo kuba naguha ibyanjye byose,

    Kugira ngo nguhe umutekano kandi nkurinde mu kobwa wanjye,

    N'ubwo nta bicu bisigaye mu kirere muri iri joro,

    Nkwifurije ijoro ryiza.

    3. Umunsi duhura njye nawe,

    Ni wo munsi narahiriyeho,

    Kutazigera nkureka ngo ugende.

    Byinshi kuri wowe Bimpa ibyishimo n'amahoro,

    Bikampa kwizera ko umunsi umwe,

    Nzaba nk'ufite ngo umbe iruhande unteteshe,

    Mbere y'uko inzozi zanjye ziba impamo rero,

    Reka mbe nkwifurije ijoro ryiza Ma.

    4. Uri akazuba kanjye,

    Uri imirasire y'ukwezi kwanjye,

    Ya yindi irasira kuri njye nkumva meze neza,

    Nawe ikakugeraho,

    Kandi ikakuyobora iteka,

    Igafasha umutima wawe.

    Mwiza niba ibi utabyumva ngo ubihe agaciro,

    Akira agasomyo kanjye nkwifurize ijoro ryiza Ry'ibyishimo,

    Undote rukundo.

    5. Kuba utuma ubuzima bwanjye bugenda neza,

    Bituma umutima wanjye utera neza,

    Kuba uzi neza ko ngukunda biranyuzuza,

    Ntacyo nabona nagereranya n'umutima wawe,

    Ngaho ijoro ryiza rukundo.

    6. Bwa nyuma,

    Ikizatuma imiraba iboneka,

    Ninjye nawe gusa,

    Kuko tuzimura imisozi n'ibibaya tubishegeshe,

    Dore iki ni cyo gihe cyacu rukundo,

    Dukeneye kuba twe, aho ntakizadusubiza inyuma,

    Ijoro ryiza Mutima.

    Source : https://yegob.rw/nubwira-umukunzi-wawe-aya-magambo-aryoshye-agiye-kuryama-ntazagukura-mu-nzozi-zebigerageze-nonaha/

  • Karabaye :abakobwa bambikanye ubusa bapfa umusore,barwanye bamuciye ugutwi(Video). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu murenge wa Kimisagara mu mujyi wa Kigali, abakobwa babiri barwanye inkundura bapfa umusore wabatendekaga maze benda kwambikana ubusa aho umwe yanakomeretse ugutwi.

    Nk'uko bivugwa muri videwo yo kuri Youtube, umwe mu bakobwa bakina muri filime yahuruje umunyamakuru amubwira ko yifuza kwandangaza mushuti we magara ,nyuma y'amakuru yari yahawe ko ari kumwe n'umusore wabatendekaga bombi.Ubwo bagiye kubareba kuri Maison de Jeunes Kimisagara, basanga koko babandi bariyo nibwo uyu mukobwa yahise atangira gukubita umukobwa wundi yari asanganye n'umukunzi we.Ubwo intambara yahise irota bararwana bishyira kera,ari nako wa musore agerageza kubakiza ariko akingira ikibaba umukobwa bari kumwe .umukobwa yarwanaga avuga ko uyu musore wamucaga inyuma ngo bamaranye imyaka itatu bakundana.

    Source : https://yegob.rw/karabaye-abakobwa-bambikanye-ubusa-bapfa-umusorebarwanye-bamuciye-ugutwivideo/

  • Umunyamuziki Rema w’imyaka 21 yanyuze abanya-… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gitaramo yakoreye muri Kigali Arena mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2021, kitabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

    Akigera ku rubyiniro yibwiye abafana be n'abakunzi b'umuziki, ababaza niba biteguye kubyinana nawe. Yaririmbye urutonde rw'indirimbo nyinshi, ariko zose yaziririmbye mu buryo bwa 'Semi Live'.

    Uyu muhanzi yaririmbye mu gihe gito. Ariko kandi ibyuma byabanje kugorana ku buryo hashize iminota irenga 30' bikigeragezwa. Yanyuzagamo agashima abafana be, akavuga ko anyurwa n'urukundo bamwereka.

    Yagaragaje imbaraga nyinshi ku rubyiniro nk'izo yari yitezweho. Indirimbo ze zizwi n'urubyiruko rusaga ibihumbi bitatu bari bakoraniye muri Kigali Arena.

    Indirimbo ye yise 'Soundgasm' imaze amezi atanu isohotse yayiteye ivana mu byicaro buri wese. Iri mu ndirimbo ze zamuhaye umugati muri iki gihe.

    Iyi ndirimbo yazamuye amarangamutima y'umunyarwandakazi Linda Sharon amusanga ku rubyiniro barabyinana karahava. Uyu mukobwa yanyuze benshi mu mbyino y'iyi ndirimbo, akomerwa amashyi na benshi anahoberana n'uyu muhanzi.

    Rema yaririmbaga avuga ko ari bwo igitaramo kigitangira. Ndetse, byageze aho yikura ikote yari yambaye nyuma akuramo n'isengeri yerekana ibituza.

    Rema ni we wari umuhanzi Mukuru mu gitaramo cyasoje umukino wa Basketball w'abakinnyi b'intoranywa muri Shampiyona yo mu Rwanda.

    Intsinzi yegukanwe n'ikipe ya Shyaka Olivieri [Team Shyaka] niyo yegukanye itsinzi ya Shampiyona ya Basketball wa “BK All-Star Game 2021” nyuma y'uko itsinze ikipe ya Ndizeye Ndayisaba Dieudonné [Team Ndayiziye] amanota 77 kuri 73.

    Rema yafataga umwanya akicara ku rubyiniro akaruhuka, ubundi akagaruka ameze nk’intare inyotewe

    Iki gitaramo Rema yagihuriyemo na Mike Kayihura, Social Mula ndetse na Kivumbi King. Umuraperi Bull Dogg ntiyaririmbye nkuko byari byatangajwe.

    Umuhanzi Mike Kayihura yageze ku rubyiniro ahera mu ndirimbo ye yise 'Jalibu' imaze amezi icyenda isohotse. Iri mu ndirimbo zizihira abanyabirori mu ngeri zinyuranye, ndetse yayiteye arikirizwa kuva mu munota wa mbere.

                                           

    Mike Kayihura

    Uyu muhanzi yakomereje mu ndirimbo ye yise 'Zuba', ariko abafana n'abakunzi b'umuziki bamukomera amashyi. Yasoreje ku ndirimbo ye igezweho muri iki yise 'Zuba'.

    Mbere y'uko ava ku rubyiniro, yahamagaye umuhanzi Kivumbi King bafatanya kuririmba indirimbo yitwa 'Sabrina' yakuznwe n'urubyiruko mu buryo bukomeye.

    Mike Kayihura yavuye ku rubyiniro akorerwa mu ngata na Dj Marnaud uzwi mu ndirimbo zitandukanye yafatanyijemo n'abahanzi batandukanye n'ize bwite.

    Social Mula yaserutse muri iki gitaramo ahera ku ndirimbo 'Bambe' yakoranye na Papa Cyangwe yaririmbye mu buryo bwa Live binogera benshi. Uyu muhanzi yakomereje ku ndirimbo 'Umuturanyi' yamuhaye igikundiro cyihariye mu muziki we.

    Uyu muhanzi kandi yaririmbye indirimbo 'Yayobye' n'izindi. Mbere y'uko ava ku rubyiniro yabajije abafana be niba bakunda umuntu ubatangura, maze ahamagaraga ku rubyiniro Dj Phil Peter baririmbana indirimbo 'Amata' iri mu zihariye impeshyi ya 2021. Umurishyo wa nyuma w’iki gitaramo wavugijwe saa yine z’ijoro.


    Umuhanzi w'Umunya-Nigeria, Divine Ikubor, wamamaye nka Rema yakoreye igitaramo cy'amateka i Kigali

    Rema yaririmbye mu gitaramo gisoza umukino wa Basketball cyabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2021


    Rema yamenyekanye cyane mu 2019 ubwo yasohoraga indirimbo “Iron man” yakunzwe na Barack Obama


    Mike Kayihura yigaragaje muri iki gitaramo nk'umuhanzi ukora ku mitima y'inkumi


    Rema yashimye abitabiriye igitaramo cye 


    Social Mula yashyihuje imbaraga y'abantu yitabiriye igitaramo cya Rema i Kigali


    Social Mula yaririmbye indirimbo zirimo izo yakoranye na Papa Cyangwe
     

    Social Mula yahamagaye ku rubyiniro Dj Phil Peter bakoranye indirimbo 'Amata'


    Umuraperi Kivumbi yagaragaje ko yari akumbuye urubyiniro



    Umushyushyarugamba Mc Tino ni we wayoboye iki gitaramo 


    Abantu barenga ibihumbi bitatu bitabiriye igitaramo cya Rema i Kigali




    MC Brian wayoboye iki gitaramo yari yambaye umwambaro umeze nk’uwo muri filime ‘La Casa de Papel’  

    KANDA HANO UREBE UKO SOCIAL MULA YITWAYE MURI IKI GITARAMO

    “>

    MIKE KAYIHURA YATANZE IBYISHIMO KURI BENSHI

    UMURAPERI KIVUMBI NI WE WABIMBURIYE ABANDI

    MESHACK YATUWE INTSINZI YA TEAM SHYAK



    AMAFOTO: Kigalitoday

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111699/umunyamuziki-rema-yanyuze-abanya-kigali-mu-gitaramo-bull-dogg-yabuzemo-amafoto-111699.html

  • Inkumi y'ikimero yabyinishije umuhanzi Rema karahava (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa higa sharon kuri social media yatunguye benshi ubwo yasangaga umuhanzi Rema akamufasha mu ndirimbo ye soundgasm yararimo kuririmba.

    Benshi batunguwe kubona iyo nkumi y'ikimero isanga Rema k'urubyiniro bagahuza urugwiro ndetse bagashimisha benshi baraho.

    Umuhanzi Rema yishimiwe nkuko benshi bagiye babivuga ndetse babishyira kuri social media zabo aho usanga badahisha amarangamutima yabo bavuga ko Rema yarushije abandi banya Nigeria bataramiye inaha mu minsi yashize.

    Source : https://yegob.rw/inkumi-yikimero-yabyinishije-umuhanzi-rema-karahava-video/

  • Amafaranga Davido yasabye abafana yayakoresheje igikorwa kirabashimisha. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuririmbyi wumunya Nigeria Davido uherutse gusaba amafaranga abafana ku munsi wisabukuru ye, kuri ubu yatangaje igikorwa ayo mafaranga azayamza. Abinyujije ku mbuga nkoranya mbaga yatangajeko amafaranganga yose hamwe abafana nabakunzi be bamwoherereje asaga 200000000 zama Naira yo muri Nigeria, aya yose akaba azafashishwa imfubyi mugihugu hose ndetse nawe ubwe akazajya yongeraho 50000000 zama Naira yose hamwe akaba ama Naira 250000000. Davido kandi yavuzeko azajya akora iki gikorwa cyo gukusanya aya mafaranga buri mwaka ku isabukuru ye. Iki gikorwa cyashimishije abakurikirana umuziki wo muri Nigeria cyane cyane abafana ba Davido.

    Source : https://yegob.rw/amafaranga-davido-yasabye-abafana-yayakoresheje-igikorwa-kirabashimisha/

  • Meshack Rwampungu wasigiwe ubumuga nimpanuka… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mukino w'ishiraniro wabereye muri Kigali Arena, mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2021. Witabiriwe n'abakinnyi uyu mukino, abiheye uyu mukino w'abasirimu n'abandi bari bategerejwe igitaramo cya Rema.

    Nyuma y'uko buri kipe yakoraga uko ishoboye kugira ngo ihigike indi, byarangiye Team Shyaka ari yo yegukanye itsinzi. Yahembwe sheki ya miliyoni 1 Frw.

    Aya mafaranga yayashyikirije Meshack Rwampungu wakiniraga ikipe ya KCB akaza gukora impanuka mu 2015 ubu akaba agendera mu kagare. Bavuze ko ari mu rwego rwo kumutera imbaraga no kumwerekana ko bazirikana ubuhangage bwe muri uyu mukino.

    Hejuru y'ibyo, Ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda (Ferwaba) ryamugeneye miliyoni 2 Frw mu rwego rwo kumufasha gukomeza ibikorwa by'iterambere yatangije birimo 'Salon de Coifure' yashinze n'ibindi.

    Rwampungu Meshack ugendera mu kagare, yabwiye INYARWANDA, ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba abakinnyi bagenzi be bamutuye iyi ntsinzi. Avuga ko aya mafaranga yahawe agiye kuyifashisha mu kwagura ibikorwa bye.

    Meshak Rwampungu yarokotse impanuka yahitanye abantu batanu mu 2015 imusigira ubumuga. Gusa, yanze guheranwa n’agahinda no kutagira icyo akora kimuteza imbere afungura 'Salon de Coifure' yo kogosha abana n'abakuru yise 'The Big Machine Salon/Urban Look Salon'.

    Meshak ni umwe mu bakomerekeye mu mpanuka yahitanye batanu barimo Guy Rutayisire bakinanaga mu ikipe ya KBC. Niwe wari umeze nabi cyane mu bari bakomerekeye muri iyi mpanuka.

    Tariki 01 Werurwe 2015 ku Kamonyi habereye impanuka ya Coaster itwaye abagenzi basanzwe higanjemo abakinnyi b'ikipe y'umupira w'intoki wa Basketball ya KBC, igongana na Fuso. Uretse batanu bitabye Imana ako kanya abandi barakomeretse cyane barimo na Meshak Rwampungu.

    Ku itariki 04 Werurwe 2015 INYARWANDA yanditse inkuru yatabarizaga abakinnyi ba KBC bari bakomerekeye bikomeye muri iyi mpanuka barimo Meshak ndetse na Mutebi Hamisi bakunze kwita Junior.

    Nyuma y'impanuka, kimwe mu byihutirwaga gukorera Meshak harimo kumubaga umugongo (operation) ndetse no kumuvura ukuboko kwari kwagize ikibazo.

    Kumubaga umugongo byo nyine byasabaga 3, 5000, 00 Frw. Biturutse ku nkuru zo kumutabariza harimo niyanditswe na INYARWANDA Meshak yagiye afashwa n'inshuti n'abavandimwe aravurwa, ava mu bitaro ku itariki Tariki 24 Mata 2015.


    Ikipe ya Shyaka Olivier ni yo yegukanye intsinzi mu mukino w’intoranywa wa “BK All-Star Game”

    Uyu mukino w'ishiraniro wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2021 muri Kigali Arena

    Team Shyaka yahembwe miliyoni 1 Frw iyashyikiriza Meshack Rwampungu mu rwego rwo kumushyigikira
     Ishyirahamwe ry'Umukino wa Basketball (FERWABA) ryahaye miliyoni 2 Frw Meshack yo kumufasha kwiteza imbere


    Mechack usanzwe ari kapiteni w'Ikipe y'Igihugu y'umukino wa Wheelchair Basketball, yabwiye INYARWANDA ko yishimiye uburyo bagenzi be bamuzirikanye

    Thierry yahembwe nk'umukinnyi wahize abandi muri 'Slam Dunk'


    Ndizeye yahize abandi mu gutera amanota atatu

    Wari umukino w’ishiraniro, ku buryo byasabye iminota itanu y’inyongera

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111698/meshack-rwampungu-wasigiwe-ubumuga-nimpanuka-yatuwe-intsinzi-ya-team-shyaka-anahabwa-miliy-111698.html

  • Kivumbi yabaye umuhanzi wa mbere waririmbye m… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yaririmbye kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2021 muri Kigali Arena, mbere y'umukino w'intoranywa muri shampiyona ya Basketball aho Team Shyaka icakirana na Team Ndizeye.

    Uyu mukino wabanjirijwe n'umukino w'abato bakina ari 3 (3×3), uwa Wheelchair ndetse n'uwa Slum Dunk.

    Mbere y'uko amakipe yombi acakirana, umuraperi Kivumbi King yahawe umwanya aririmba indirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye, ari nako abantu binjiraga muri Kigali Arena kugira ngo bihere ijisho uyu mukino.

    Uyu muhanzi uherutse gusohora Album yise 'DID' yaririmbye indirimbo nka 'Hejuru', 'Kabisa' n'izindi yaririmbye afatanya n'abafana be n'abakunzi b'umuziki.

    Biteganyijwe ko igihembo cyagombaga kuzahabwa ikipe imwe muri iyi itsinda, gihabwa Rwampungu Meshack wakiniraga ikipe ya KCB akaza gukora impanuka ikomeye mu 2015, bigatuma agendera mu kagare.

    Uyu mugabo ari muri Kigali Arena, aho ari kwihera ijisho uyu mukino. Abakapiteni b'aya makipe nibo bifuje ko igihembo ariwe gihabwa. 

    Uretse Kivumbi wabimburiye abandi bahanzi, biteganyijwe ko muri iki gitaramo haririmba Social Mula, Mike Kayihura, Dj Marnaud na Bull Dogg.

    Iki gitaramo cyatumiwemo umuhanzi w'umunya-Nigeria Rema. Ejo ku wa gatanu yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru avuga ko yiteguye gukorera amateka muri Kigali Arena.

    Kugeza ubu, Ndizeye yahize abandi mu gutsinda amanota atatu. Nkundwa Thierry yabaye uwa mbere muri Slum Dunk. Buri umwe arahembwa ibihumbi 500 Frw.


    Team Shyaka


    Team Ndizeye


    Kivumbi yabimburiye abandi bahanzi mu kuririmba mu gusoza umukino BK All Star-Game


    Kivumbi yaririmbaga asaba abafana be n'abakunzi b'umuziki gufatanya nawe muri iki gitaramo


    Kivumbi yaririmbye abafana bakomeza kwiyongera muri Kigali Arena umunota ku wundi

    Iyi mikino ya Bk All Star Game yaherukaga kuba mu mwaka w' 2019

    Uyu muhanzi yaririmbye acurangirwa n'itsinda ry'abacuranzi rya Target Band

    KANDA HANO UREBE UKO KIVUMBI YARIRIMBYE MU MIKINO YA BASKETBALL

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111696/kivumbi-yabaye-umuhanzi-wa-mbere-waririmbye-mu-gusoza-imikino-ya-bk-all-star-game-amafoto-111696.html

  • Kibonge na Rusine barwaje abantu imbavu! Uko… – #rwanda #RwOT

    Bahati, wateguye iki gikorwa , yari yatangaje ko kizatangira sa 15H00 PM, gusa siko byagenze, amasaha yarinze afata 19h00 ibintu bitarafata umurongo, abantu batandukanye bari bakiza kwihere ijisho dore ko ibyamamare muri Cinema byari bihari.

    Igikorwa cyayobowe na Mc Nario afatanije na Njuga uzwi muri Filme zitandukanye, ishusho y’imurika rya Filime ‘Super Star’ yerekanye  ko mu Rwanda  abantu batangiye kumenya neza uburyohe bwa Filme n'ubwo hakiri urugendo rurerure kugira ngo abantu benshi basobanukirwe Filime nk’uko ibindi bisata by’imyidagaduro babyitabira.

    Abitabiriye imurika rya Filime ‘Super Star’, biganjemo ibyamamare muri Cinema barimo Kibonke, Patrick Rusine, Siperansiya (Intare y’ingore), Gasasira n’abandi banyuraga ku itapi itukura, Kibonke na Rusine  basekeje abantu bari bitabiriye ibirori aho babakiniye urwenya bakunze gukora bigize abasinzi.

    Kibonke na Patrick Rusine basekeje abari baje kwihera ijisho abitabiriye imurika rya Filime ‘Super Star’

    Bahati, yafashe umwanya ashimira byimazeyo abaje kumushyigikira kumurika iyi filime ‘Super Star’ ifite Episode 50 kuri Season ya mbere, ak'ubuhanzi ntikajya kiburira , Bahati yaririmbye indirimbo zamugize uwo ariwe  akiri muri Just Family kugira ngo yibutse abantu ibyahise.

    Bahati Makata arashaka guteza imbere Filime nyarwanda

    Mc Nario na Njuga bari abashyshyushya rugamba

    Abiganyemo abakinyi ba filime bari basabanye

    Young Grace yari yaje kwihera ijisho

    Bamenya na Gasasira 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111691/kibonge-na-rusine-barwaje-abantu-imbavu-uko-byari-byifashe-mu-kumurika-filime-super-star-y-111691.html

  • Abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imyuga n’ubumenyingiro bahembwe ibirimo mudasobwa – #rwanda #RwOT

    Aya marushanwa yateguwe na RTB ku bufatanye n’Umuryango Swisscontact, uterwa inkunga n’Ikigo cy’Abasuwisi gishinzwe Ubutwererane n’Iterambere, SDC.

    Abanyeshuri barushanyijwe baturutse mu mashami atandatu arimo ubwubatsi, ububaji, guteka, ubukanishi bw’ibinyabiziga, amashanyarazi no gukora porogaramu za mudasobwa.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Karongi, Hitumukiza Robert, yashimiye abateguye aya marushanwa, asaba abanyeshuri batsindiye ibihembo kutirara ahubwo bagakomeza gukora cyane.

    Ati “Amarushanwa atuma buri mwana, buri mwarimu na buri muyobozi w’ikigo cy’ishuri abasha kwigereranya n’abandi akamenya aho ahagaze, noneho agafata ingamba, uwari inyuma akongera ishyaka, uwari ku ruhande akaza mu murongo n’uwari imbere agakomeza gukora cyane.”

    Yakomeje avuga ko ntawe ukwiye gusuzugura amasomo y’Imyuga n’Ubumenyingiro, kuko abayakurikira biga amasomo rusange bakongeraho n’umwuga.

    Ati “Ndashishikariza ababyeyi kohereza abana babo mu mashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro kuko mu myaka iri imbere ni bo igihugu kizaba cyubakiyeho. Biteganyijwe ko muri 2024 abagera kuri 60% by’amashami y’icyiciro cya kabairi cy’amashuri yisumbuye azaba ari imyuga n’ubumenyingiro.”

    Mu bihembo byatanzwe harimo mudasobwa, ibikombe, tablets na telefone zigezweho.

    Irakoze Gideon, waturutse kuri Ecole Secondaire Technique de Gisenyi (ESTG) wabaye uwa mbere mu ishami ry’amashanyarazi avuga ko ibihembo yahawe bigiye kumufasha mu masomo ye.

    Ati “Ibi bihembo mpawe birimo mudasobwa bizamfasha gukora ubushakashatsi mu masomo yanjye, hari porogaramu ushyiramo zikagufasha mu myigire.”

    Irakoze yavuze ko aya marushanwa amusigiye intego yo gukomeza gukora cyane. Ati “Intego nkuye hano ni ugukomeza gukora cyane, ngakomeza ngatera imbere, kuko niba ngeze aha n’ahandi nahagera.”

    Umuyobozi wa Swisscontact, John Gaga, yavuze ko amarushanwa nk’aya ariyo agaragaza niba amashuri yigisha neza, asaba abayobozi b’amashuri kurushaho gukorana n’abikorera.

    Yagize ati “Aya marushanwa tuyakomeze bizadufasha, abana twigisha bage babona akazi byihuse. Hari ibigo biba bihagaze neza mu buryo bw’ibikoresho byadufasha kwakira amarushanwa nk’aya. Abayobozi b’amashuri turabasaba gukorana n’abikorera kuko abikorera ni bo bazi ibikenewe ku isoko ry’umurimo.”

    Haji Abdou Karemera, rwiyemezamirimo mu bijyanye n’ububaji akaba n’umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka, yasabye abitabiriye amarushanwa gukomeza kurangwa no kunoza ibyo bakora no gutekereza guhanga akazi aho gutegereza kuzagasaba igihe bazaba barangije kwiga.

    Ba rwiyemezamirimo bari bagize akanama nkemurampaka basezeranyije abanyeshuri bakoze neza kurusha abandi muri aya marushanwa ko bazabafasha kubona ahantu heza bimenyereza ibyo biga.

    Aya marushanwa yitabiriwe n’abanyeshuri 118 baturutse mu bigo 44 byo mu Ntara y’Iburengerazuba byigisha amashami atandatu yatoranyijwe. Abahawe ibihembo ni 24 abandi bose bahawe imidali y’ishimwe ry’uko bitabiriye.

    Abakobwa ntibasigaye inyuma mu myuga n’ubumenyingiro

    Abitwaye neza mu bihembo bahawe harimo na mudasobwa

    Abdou Karemera yasabye abiga imyuga n’ubumenyingiro gutekereza guhanga akazi aho gutegereza kuzagasaba

    Hitumukiza Robert, Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Karongi yashishikarije ababyeyi kureka abana babo bakiga imyuga n’ubumenyingiro

    RTB yahembye abahize abandi mu marushanwa y’imyuga n’ubumenyingiro

    source : https://ift.tt/3cvZyW3

  • Huye: Ubujura bwasubije abaturage ku kurarana n’amatungo – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuze ko kutagira irondo ry’umwuga rishobora kubarinda ubujura, ari byo biri kubagiraho ingaruka zo kwibwa amatungo yabo. Bavuze ko bibwa amatungo yabo, inzu zabo zigapfumurwa ndetse n’imyaka iri mu murima ikibwa.

    Niyotwagira Clémentine yagize ati “Dukeneye ko badushyiriraho irondo kuko ntaryo tugira, bitabaye ibyo abajura baratumaraho ibintu.”

    Mukansanga Béatha yahishuye ko kubera uburyo iki kibazo gikomeye, yahisemo kongera kurarana n’amatungo ye mu nzu mu rwego rwo kwirinda ko ashobora kuba yakwibwa.

    Ati “Kuva banyiba ihene umunani narahiye ko ntazongera kuraza hanze amatungo yanjye, nzemera ndarane nayo aho kugira ngo nkomeze kugira ibyo bihombo.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Uwamariya Jacqueline, avuga ko aka gace katagira irondo ry’umwuga bitewe n’uko abahatuye nta bushobozi bafite bwo kwishyura abanyerondo.

    Ati “Nta rondo ry’umwuga twahashyira kubera ko nta bushobozi abaturage bafite bwo kuryishyura. Ikindi twakoze inama nabo biyemeza uburyo bwo kwicungira umutekano, kuko buriya ahantu haba irondo ry’umwuga ni abaturage bakusanya amafaranga bakabahemba.”

    Yavuze ko ubuyobozi bwagerageje gushaka uburyo abaturage barushaho kwishakamo ibisubizo mu rwego rwo kwikemurira ibibazo.

    Abaturage b’i Huye bavuze ko kutagira irondo ry’umwuga byatumye basubira ku muco wo kurarana n’amatungo

    source : https://ift.tt/3qU8nRV