Category: Uncategorized

  • Umuti wa mbere wa SIDA uterwa mu rushinge ukamara igihe wemejwe #rwanda #RwOT

    Abantu ibihumbi n'ibihumbi barwaye icyorezo cya SIDA bagiye guhabwa umuti uterwa mu rushinge ukamara igihe kirekire. Ibi bizatuma bagahagarika bya binini bahoraga bafata buri musi. Abagiraneza bishimiye cyane uyu muti mushyashya wemejwe n'ikigo gishinzwe ubuvuzi cyo mu Bwongereza-NHS.

    Uyu muti utuma Virus igabanya ubukana, ukaba ukora cyo kimwe na bya binini bisanzwe bifatwa buri musi. Byitezwe ko mu Bwongereza abantu bagera ku 13.000 bashobora guhita bayoboka uyu muti.

    Imiti Cabotegravir (uzwi kandi kw'izina rya Vocabria ukaba wakozwe n'ikigo ViiV Healthcare) hamwe na rilpivirine (uwo nawo ukaba uzwi kandi nka Rekambys wakozwe na Janssen), ni imiti iterwa inshuro ebyiri rumwe rumwe ukwarwo rimwe mu mezi abiri.

    Hagati aho nkuko BBC ibitangaza, uyu muti ugirira akamaro gusa ba bantu bageze ku rugero rw'aho virusi itakiboneka mu maraso nyuma y'igihe barimo barafata bya binini. Abahanga bavuga ko uyu muti ushobora kugirira akamaro abantu benshi.

    Umwarimu muri kaminuza Chloe Orkin, akaba ari n'umuhanga mu bijyanye na virusi ya SIDA muri kaminuza ya Queen Mary i Londres/London, avuga ko uyu muti ushobora kugabanyiriza abarwayi umuzigo wo guhora bafata bya binini buri musi, kuko wo bazawuterwa inshuro esheshatu gusa mu mwaka.

    Muganga Sanjay Bhagani, uyoboye ishyirahamwe European Aids Clinical Society, avuga ati: 'Iki ni ikintu gikomeye cyane'.

    Akomeza ati' Kunenwa ni ikibazo gikomeye cyane ku banduye virusi itera SIDA, kandi abatari bake ntiboroherwa no gufata ibinini imisi yose. Ibi rero bizatuma abenshi bahabwa uyu muti uterwa mu rushinge'.

    Alex Sparrowhawk w'i Manchester, asanzwe akora mu ishyirahamwe rishinzwe kurwanya SIDA rizwi nka Terrence Higgins Trust. Haciye imyaka 12 yanduye virusi itera SIDA, kuva icyo gihe ari ku binini bya ART iminsi yose. Avuga ko ari ikintu kiryoheye ugutwi kumva ko hari uwundi muti ushobora kugabanya uyu muzigo.

    Ati' Iyi nkuru ni ikintu abantu benshi bari bamaze igihe kirekire bategereje. Kumva ko uzaterwa umuti inshuro esheshatu gusa mu mwaka aho gufata imiti ya buri munsi ni ikintu gishimishije cyane. Kwibuka ko uhora ufata imiti ya SIDA buri munsi bihora bikwibutsa ko urwaye SIDA kandi ntibishobora kukuvamo.

    Akomeza ati' Hari abantu bashobora kuba babana n'abandi batazi ko banduye cyangwa batanduye virusi, cyangwa usanga bakora akazi kababuza kugendagenda bazenguruka hirya no hino ku isi, ibi bigashobora kuba inzitizi ku guhora umuntu afata imiti iminsi yose'. Ku bwe, abakwiye gushyirwa imbere mu guhabwa uyu muti ni abo bose bawukeneye cyane gusumba abandi, nk'abasanzwe bahura n'ikibazo cyo kunenwa.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/umuti-wa-mbere-wa-sida-uterwa-mu-rushinge-ukamara-igihe-wemejwe/

  • Manchester United yamaze gufata umwanzuro wo kwirukana umutoza Solskjaer #rwanda #RwOT

    Inama yahuje ubuyobozi bwa Manchester United yafashe icyemezo cyo kwirukana umutoza wayo Ole Gunnar Splskjaer,nyuma y'ibiganiro byamaze amasaha 5 biga ku musaruro we mubi cyane.

    Ole Gunnar Solskjaer waraye anyagiwe na Watford ibitego 4-1,yanze kwegura biba ngombwa ko hatumizwa inama y'igitaraganya yamaze amasaha 5 yo kumwirukana gusa United ntabwo irashyira hanze itangazo ryemeza ko uyu mutoza yirukanwe.

    Ibitangazamakuru bikomeye nka The Times na Daily Mail biza ku isonga mu kumenya amakuru yose ya Man Utd,biravuga ko uyu munsi harasohoka itangazo ryirukana uyu munya Norway.

    Mu gihe cya Ole,United niyo kipe yakoresheje menshi igura abakinnyi,kuko yatanze miliyoni 387 z'amapawundi ariko ntacyo byatanze kuko igikomeye yagezeho ari ukuba iya kabiri muri shampiyona umwaka ushize.

    Umunyamakuru ukomeye mu gutangaza amakuru ari imbere mu makipe akaba impamo,Fabrizio Romano,yatangaje ati “Icyemezo cy'ubuyobozi bwa Manchester United cyo kwirukana Ole Gunnar Solskjær cyemejwe na Glazer. Byarangiye.

    Itangazo ryemewe riri hafi, ubwumvikane bwumvikanyweho n'impande zombi mu kubaha Ole ngo batandukane.

    Fletcher na Carrick nibo barahabwa ikipe by'agateganyo mu gihe nta gisubizo gihise kiboneka.”

    Mu mikino 5 iheruka,Ole yatsinzwemo 4 atsinda 1 ndetse ikipe ya United yari ku rwego rwo hasi cyane mu mikinire byatumaga buri wese ayinyagira.

    Ba nyiri United aribo ba Glazers barifuza kumusimbuza Zinedine Zidane wahoze atoza Real Madrid, nubwo bivugwa ko bifuza na Brendan Rodgers, Erik Ten Hag na Mauricio Pochettino.

    Kwirukana Solskjaer biratwara iyi kipe miliyoni 7.5 z'amapawundi nyuma y'aho uyu munya Norvege asinye amasezerano mashya y'imyaka itatu muri Nyakanga.

    Ariko De Gea w'imyaka 31, ashimangira ko abakinnyi aribo bo kunengwa, atari Solskjaer,nyuma yo gutsindwa ku nshuro ya gatandatu mu mikino 11.

    Umunya Espagne yagize ati: 'Byari biteye isoni kubona Man United ikina nkuko twakinnye uyu munsi.

    Ntabwo byemewe, uburyo turi gukina. Biroroshye gushinja umutoza cyangwa abakorana nawe ariko rimwe na rimwe ni abakinnyi. Tugomba kwerekana byinshi birenze ibyo dukora.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-united-yamaze-gufata-umwanzuro-wo-kwirukana-umutoza-solskjaer

  • #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye babonetse ni 11 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuntu umwe yishwe na Covid-19 mu Rwanda kuri uwo munsi, kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo bose hamwe bakaba bamaze kuba 1,340.

    source : https://ift.tt/3oGRyHa

  • Ibibazo biri mu miryango byatunzwe agatoki mu nama y'Igihugu y'Abana #rwanda #RwOT

    Mu nama Nkuru y'Igihugu y'abana ya 15, abana basabye inzego zitandukanye kongera imbaraga mu kurwanya amakimbirane yo mu miryango no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana kuko ngo ari intandaro y'ibibazo bikomeye bibangamiye ejo habo heza.

    Image

    Ikibazo cy'amakimbirane mu miryango ni kimwe mu biza ku isonga mu bibangamiye uburere n'ahazaza heza h'umwana, nk'uko ababyeyi ubwabo babigaragaza.

    Abana basobanura ko byinshi mu bibazo biri mu miryango yabo binabakurikirana kugeza bamwe bigiriye mu buzima bwo ku muhanda.

    Image

    Abashoboye kwiga na bwo ngo bakomeza kugira ibibazo by'imitekerereze ari yo mpamvu basaba inzego bireba kugira icyo zikora kugira ngo bidakomeza kubangamira ahazaza habo.

    Abana bishimira ko nama Nkuru y'Igihugu y'Abana yababereye umuyoboro wo gutanga ibitekerezo kuri gahunda z'igihugu by'umwihariko kuri politiki n'amategeko bireba abana.

    Image

    Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama, ifitanye isano n'uruhare rw'umuryango mugari, ubuyobozi, mu gutegura ahazaza h'umwana.

    Padiri Dr Fidele Dushimimana uherutse gushyira ahagaragara igitabo yise 'Kura ujye ejuru', ashimangira ko ababyeyi bakwiye kwitwararika ku burere bw'umwana by'umwihariko kugeza myaka 3 ibanza.

    Ati 'Umwana ufite imyaka 3 yagombye kuba afite umusingi w'uko azaba ejo: nko mu mwaka wa mbere ababyeyi bakamwitaho bakamuha urukundo kuko cya cyizere bamuha muri uwo mwaka wa mbere ni cyo azamukiraho agashyiraho uruhare rwe, urumva rero kugira ngo ibyo bigerweho ni uko ababyeyi baba bumvikana.'

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango Prof Bayisenge Jeannette we yagaragaje ko igihugu gukora uko gishoboye kigashyiraho politiki n'icyerekezo birengera umwana, harimo kumurinda ihohoterwa, no guhana abo ryagaragayeho. Yasabye abana na bo kutemera icyo aricyo cyose cyakwangiza ahazaza habo.

    Image

    Ati 'Ni ngombwa ko mutangira kwibaza ngo ni iki nkunda kwiga? Ni iki nkunda gukora kurusha ikindi? Byamfasha gute gukemura ibibazo biri mu muryango nyarwanda? Byamfasha kugera aho u Rwanda twifuza gute? Ni he nashyira ingufu kurushaho kugira ngo nzabigereho? Kwibaza ibibazo nk'ibi bizabafasha kugera ku ntego zanyu no kugera ku Rwanda twifuza.'

    Image

    Iyi nama nkuru y'igihugu y'abana ibaye ku nshuro ya 15 yitabiriwe n'abana 100 bahagarariye abandi, ikaba yahujwe no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umwana hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: Ejo ni Njye.
    SRC:RBA

    The post Ibibazo biri mu miryango byatunzwe agatoki mu nama y'Igihugu y'Abana appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/21/ibibazo-biri-mu-miryango-byatunzwe-agatoki-mu-nama-yigihugu-yabana/

  • Nyabihu: Polisi yafashe abagabo baherutse kwiba ibyapa byo ku muhanda ngo babigurishe #rwanda #RwOT

    Abagabo babiri bafashwe na Polisi bacyekwaho kwiba ibyapa byo ku muhanda. Bafashwe ku wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo, bafatiwe mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Rugera, Akagari ka Gakoro, Umudugudu wa Mubuga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko ibyapa bibye babishinguje ku kiraro gihuza Akarere ka Nyabihu n'Akarere ka Gakenke.

    Yagize ati' Umuturage wo mu Mudugudu wa Gakoro nyuma yo kubona ibyapa bine byashingujwe yahise acyeka umwe muri bo atanga amakuru, hahise hategurwa igikorwa cyo kumufata. Abapolisi bagiye iwe basanga koko ,mu nzu harimo ibyapa bine byabaga ku kiraro. Bibiri bigaragaza ko imbere hari ikiraro, ibindi bibiri bigaragaza uburemere bw'ibintu bigomba kunyuzwa kuri icyo kiraro (Kutarenza toni 30).'

    Amaze gufatwa yavuze ko undi wamuzaniye ibyo byapa, akamusaba kubimubikira amusezeranya kuzamuhemba amafaranga y'u Rwanda ibihumbi Bitanu. Niyigena nawe yahise afatwa nawe yemera ko ibyo byuma bagombaga kuza kubigurisha abantu bagura ibyuma bishaje (Inyuma).

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yashimiye umuturage wihutiye gutanga amakuru agaya bariya bagiye kwiba biriya byuma. Yibukije abaturage ko buri muntu afite inshingano zo kurinda ibikorwa remezo Leta igenda ibegereza.

    Ati 'Bariya bantu bagiye gukurikiranwaho icyaha cyo kwiba no kwangiza ibikorwa remezo. Biriya byapa byafashaga abatwaye ibinyabiziga kumenya ko imbere hari ikiraro ndetse bakanamenya ibiro batagomba kurenza igihe bagiye kunyura kuri kiriya kiraro, byari kuzateza impanuka iyo ibinyabiziga bihagera ntibihasange ibyo byapa.'

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rugera kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw'inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw'amazi n'inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by'itumanaho cyangwa by'ingufu z'amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ivuga ko igihano kikuba Kabiri iyo kwiba byakozwe nijoro bigakorwa n'abantu barenze umwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nyabihu-polisi-yafashe-abagabo-baherutse-kwiba-ibyapa-byo-ku-muhanda-ngo

  • Abakobwa bakomeje kwifotoza bakina n'ubugabo bwa Cristiano Ronaldo ku kibumbano cye (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Statue (ikibumbano) ya Rutahizamu w'ikipe ya Manchester United, Cristiano Ronaldo, iherereye ahitwa Funchal mu mugi uyu mugabo akomokamo ikiba ikomeje kugenda yamamara ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto atangaje bakobwa akunda kuyifororezaho.

     

    Iyi Statue ya Ronaldo ikiba yaratashywe mu mwaka wa 2014 ariko kubera ukuntu abantu bakunda kuyifotorezaho bakoze ku bugabo bwayo ikaba intangiye gucuyuka.

     

    Source : https://yegob.rw/abakobwa-bakomeje-kwifotoza-bakina-nubugabo-bwa-cristiano-ronaldo-ku-kibumbano-cye-video/

  • FPR-Inkotanyi umuntu yayigereranya n’umubyeyi utanga ubuzima – Jeannette Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Madamu Jeannette Kagame wari witabiriye inama nkuru y’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi, yababwiye ko mu rwego rwo guha abantu umutekano n’amahoro uyu ari wo mwanya wo gutekereza kubaka Umunyarwanda ubereye aho bifuza kugera.

    Ati “Umuryango wa FPR-Inkotanyi, umuntu yawugereranya n’umubyeyi utanga ubuzima, n’ubwo dufite aho tuvuka, umuntu arakura, agakenera uwamufasha kubaka intekerezo nzima, zimwereka inzira yo kugira uruhare mu kubaka, kurinda ibigerwaho, no guhindura ibitameze neza. Twe rero twagize amahirwe, amahitamo yaraje tubona FPR maze iraturera, iturera twese nk’umubyeyi urera abana yahereye mu buto bwe, n’umubyeyi agakora ibishobotse byose adutoza ubwenge, ubumenyi n’indangagaciro nziza ziherekeza umuntu mu buzima bwe, ni ko umuryango wa FPR watubereye urera abanyamuryango utyo”.

    Ngo nyuma yo kubohora u Rwanda basaga nk’abatangiriye ku busa, mu kongera kubaka igihugu cyabo, ariko umuryango wa FPR urabarera ubageza ku Rwanda bafite uyu munsi, ari na ho Madamu Jeannette Kagame yahereye abaza abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, ati “Ese iyo twitegereje imiterere y’imiryango y’abanyamuryango, tubona tubanye uko amahame ya FPR yatwigishije? Ese dufite icyizere ko natwe turimo turera nka yo? Abana bacu nabagereranya nk’icyo mu mibare bita uruti fatizo rw’ababyeyi bombi b’imiryango yacu muri rusange, mu bumenyi ugenekereje, uruti fatizo ni cyo umuntu yakwita ko ari igice kibumbatiye ingufu z’umutamenwa kibuza icyo ari cyo cyose kukinyeganyeza, cyangwa guhungabanya ubudahangarwa bwacyo. Uruti fatizo rero ni rwo rutuma duhagarara twemye”.

    Kimwe mu bikomeza umuryango nk’uwa FPR wubatse intekerezo nzima, ni uko izo ntekerezo zahererekanywa ku bavuka n’ababyiruka, bikaba ari ngombwa rero ko abanyamuryango nk’umutima wa FPR, bashyira ingufu mu kurera abana babo nk’Inkotanyi, zikazakomeza amahame y’umuryango wabo.

    Kuko mu gihe byari bigoye, umuryango wa FPR – Inkotanyi werekanye ko Igihugu gitera imbere iyo hari ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo kuko ikibuza amahoro umwe muri bo, bibagiraho ingaruka bombi.

    Madamu Jeannette Kagame kandi yahamagariye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi gutekereza ku ijambo rizarema abana babo kugira ngo bazabe Inkotanyi, hubakwa umuryango nyarwanda uzira amakimbirane.

    Ngo n’ubwo ubuzuzanye bw’umuryango bumaze gutera imbere mu Rwanda mu nzego zose, ariko haracyariho imbogamizi kugira ngo bigezwe mu ngo kugira ngo abashakanye bubake umuryango ushoboye kandi utekanye.

    Madamu Jeannette Kagame avuga ko mu mibereho y’abantu habaho byinshi abantu batumvikanaho, ariko intwaro ibibafashamo ikaba kuganira no kubwizanya ukuri.

    Ati “Ni ngombwa gutekereza ku ijambo rizarema abana bacu bakaba Inkotanyi, kuganira bigomba kubamo kuvugisha ukuri, no kwirinda guhishahisha, kuganira bigomba kubamo kubahana, kuganira kwiza ni ugutega amatwi ugashishoza, ukumvisha umutima n’ubwenge, utagamije gusubiza gusa, no kwihagararaho aho gushaka umuti w’ikibazo”.

    Akomeza agira ati “Isomo ryo kuganira no kunoza ibiganiro ntawubisoza, bisaba guhora wiga ndetse ukamenya no kwihuza n’ibihe, nk’uko kuganira byose igihe cyose ari byiza, biba kandi ngombwa kuzirikana ko hari ibiganiro bisaba gutegurwa bitewe n’imirimo, amasaha, cyangwa n’ahantu. Byaba bibabaje imiryango y’abanyamuryango ba RPF itavugana kandi umuryango waratwigishije kubaha ibitekerezo by’undi”.

    François Ngarambe
    François Ngarambe

    Umunyamabanga w’umuryango FPR- Inkotanyi François Ngarambe, yavuze ko umuryango FPR-Inkotanyi uharanira iteka ryose iterambere n’imibereho myiza by’umuryango by’umwihariko iterambere ry’umugore n’umwana.

    Ati “Ni yo mpamvu hajyaho gahunda zitandukanye zikomeje kubazamura, turishimira ko umubare w’abagore mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu ukomeza kwiyongera, tukishimira nanone ivugururwa ry’amategeko yahezaga, akanabangamira umugore, twibuke ariko ko ibi byagezweho kubera ubushake bwa politiki bw’ubuyobozi bukuru bw’igihugu burangajwe imbere na Perezida Kagame akaba n’umuyobozi (chairman) wa FPR-Inkotanyi, n’ubushake bwo kubiharanira bwagaragajwe n’abanyarwandakazi”.

    Iyi nama nkuru y’urugaga rw’abagore rushingiye ku muryango FPR-Inkotanyi, yabereye ku cyicaro cy’uwo muryango i Rusororo tariki 20 Ugushyingo 2021.

    Yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Mugore urashoboye komeza ugire uruhare mu kubaka umuryango mwiza kandi utekanye.

    Muri iyo nama hagaragarijwemo ibikorwa byakozwe mu mwaka wa 2019-2021, ndetse hanemezwa ibigombwa gukorwa mu mwaka wa 2022-2023.

    Yari yitabiriwe n’abanyamuryango baturutse mu bice bitandukanye bigize igihugu bagera ku 1000 barimo na Madamu Jeannette Kagame.

    source : https://ift.tt/3xbP7R4

  • I Paris hashyizweho urwibuto rw’uwishwe muri Jenoside mu Bisesero #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Agace k
    Agace k’uyu mujyi wa Paris kazwi nka 18ème Arrondissement kitiriwe Birara Aminadabu wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

    Ubuyobozi bwa Paris, ngo bwafashe icyo cyemezo mu rwego rwo kuzirikana Birara wateguye uburyo bwo guhangana n’abicanyi muri Jenoside yo mu 1994 yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Birara yari yararokotse ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu bihe bitandukanye mu 1959, 1962, 1963 no mu 1973, bivugwa ko yagerageje guhangana n’Interahamwe mu Bisesero .

    Mu gihe gisaga ukwezi kumwe, Birara afatanyije na bagenzi be bakeya, yakoresheje ubunararibonye yari afite mu kurwana, bagerageje guhangana n’abacanyi bari baratojwe, bafite intwaro zihagije, kandi banashyigikiwe na Leta yariho icyo gihe.

    Abo Batutsi bo mu Bisesero bakomeje kwirwanaho kugeza ubwo Kayishema Clement wari Perefe icyo gihe yazanye n’abantu be, bakica Abatutsi benshi kuri uwo musozi wa Bisesero, harimo na Birara wishwe na gerenade ku itariki 25 Kamena 1994, afite imyaka 68.

    Agace k
    Agace k’uyu mujyi wa Paris kazwi nka 18ème Arrondissement kitiriwe Birara Aminadabu wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

    Mu Bisesero, Abatutsi bagera ku bihumbi mirongo itanu (50.000) barishwe mu gihe cya Jenoside mu 1994. Ibuka yo mu Bufaransa ivuga ko Abatutsi batagera ku 1000 ari bo barokotse ubwo bwicanyi.

    Gusa, Abasirikare b’Abafaransa bari mu Bisesero icyo gihe “mu butumwa bwo kurinda amahoro” bakunze gushinjwa ko batereranye Abatutsi bari mu Bisesero, bakabasiga mu maboko y’abicanyi.

    Ibuka-France yagize iti “Nyuma yo gufata uwo mwanzuro, na none Paris yafashe ahantu muri uwo Mujyi, ihashyira ikimenyetso cyo kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

    Ibuka-France ivuga ko ishimira ubuyobozi bwa ‘18ème Arrondissement’ i Paris kubera ibyo bikorwa byo kuzirikana inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

    Mu nyandiko igenewe abanyamakuru yasohowe na Ibuka-France ku itariki 19 Ugushyingo 2021, yagize ati “Kuri uyu munsi, mu makomine (municipalités) agera ku icyenda hari ikimenyetso (monument) cyashyizweho mu rwego rwo kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

    Muri iyo nyandiko bakomeza bagira bati “Umujyi w’Umurwa mukuru, ubaye uwa mbere mu kwitirira ahantu cyangwa umuhanda, uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda,” Ibuka-France ikaba ihamagarira n’indi Mijyi kurebera kuri urwo rugero.

    source : https://ift.tt/3cytl0d

  • Amerika: Kamala Harris umugore wa mbere wahawe ububasha bwo kuyobora iki gihugu mu gihe gito cyane #rwanda #RwOT

    Umugore wungirije Umukuru w'Igihugu cya Amerika, Kamala Harris ni we waraye abaye umugore wa mbere ahawe akazi ko kuyobora iki Gihugu mu gihe gito cyane, igihe Perezida Joe Biden yarimo akorerwa ibipimo n'abaganga.

    Uyu Kamala Harris w'imyaka 57, yamaze iminota 85 ari we muyobozi wa Leta zunze ubumwe za Amerika, mu gihe Perezida Biden yari yatewe ya miti yo gusinziriza kugira ngo akorerwe ibipimo bya colonoscopie/colonoscopy ejo hashize ku wa gatanu.

    Umuganga usanzwe akurikirana ubuzima bwa Biden yasohoye itangazo nyuma yo kumupima, avuga ko ubuzima bwe bumeze neza, kandi ko afite ububasha bwo gukomeza imirimo ye yo kuyobora Igihugu.

    Ibi bipimo yabikorewe bucya ahimbaza/yishimira isabukuru ye y'imyaka 79 y'amavuko yabaye kuri uyu wa Gatandatu. Harris ni we mugore wa mbere — akongera akaba n'umwiraburakazi wa mbere w'umunyamerika akomoka muri Aziya watowe kungiriza umukuru wa Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Umunyamabanga ushinzwe kumenyesha amakuru mu biro by'umukuru w'igihugu Jen Psaki yavuze ko iki gikorwa Harris yakoze cyo gushyikirizwa amabanga y'umukuru w'igihugu mu mwanya muto mu bihe nk'ibi atari ubwa mbere kibaye, kandi ko bisanzwe biteganijwe mu itegeko Nshinga rya Amerika.

    Psaki yagize ati: 'Niko byagenze igihe Perezida George W Bush akorerwa ibipimo nk'ibyo mu 2002 na 2007'. Perezida yasubiye muri Maison Blanche/White House atwengatwenga/aseka. Yavuze ati: 'Numva mfite ingufu'.

    Kevin O'Connor usanzwe akurikirana ubuzima bwe yagize ati: 'Perezida Biden aracyari umugabo ufite ubuzima bwiza, ukomeye, ku myaka 78, afite ubushobozi bwo gukora akazi ke nk'umukuru w'Igihugu'. Kevin O'Connor, yavuze ko ibipimo bya colonoscopy byasanze afite 'akabyimba gato (polyp)' kakuweho bitagoranye na gato.


    Joe Biden yaheruka gupimwa ibipimo bikomeye mu kwezi kwa cumi na kabiri kwa 2019.

    Biden, umuperezida wa Amerika wa mbere uri ku butegetsi ashaje kirusha abandi bose, yaherukaga gupimwa ibipimo bikomeye mu kwezi kwa cumi na kabiri kwa 2019. Icyo gihe, umuganga we yasohoye itangazo avuga ko yari 'ameze neza, akomeye' kandi 'afite ubushobozi bwo gukora akazi ke nk'umukuru w'Igihugu.
    Inkuru ya BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/21/amerika-kamala-harris-umugore-wa-mbere-wahawe-ububasha-bwo-kuyobora-iki-gihugu-mu-gihe-gito-cyane/

  • Amb. Mathilde Mukantabana yasezeranije ubufas… – #rwanda #RwOT

    Mu masaha y'umugoroba ni bwo Nyampinga w'u Rwanda, Ingabire Grace yerekeje ku kibuga cy'indege cya Kanombe aherekejwe n'abarimo Nyaminga Nimwiza Meghan, Iradukunda Elsa na Iradukunda Liliane aho yafatiye indege imwerekeza muri Puerto Rico ahagiye kubera amarushanwa y'ubwiza ya Nyaminga w'isi.

    Aya marushanwa Ingabire Grace agiyemo nk'umukobwa w'ubwiza uhagarariye abandi beza b'u Rwanda, azabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iyobowe na Perezida Joe Biden. Agiyeyo nyuma yo guhabwa impanuro kuwa 18 Ugushyingo 2021 n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Eduard wamusabye kuhagararira neza u Rwanda. 

    Nyuma rero y’uko Grace Ingabire afashe rutema ikirere yerecyeza muri aya marushanwa, Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Mathilde Mukantabana yafashe umwanya amwifuriza ishya n'ihirwe mu rugendo atangiye anamusezeranya ubufasha.

    Akoresheje amagambo y'icyongereza yagize ati:'Godspeed @MissRwanda I will be rooting for your success in the competition for #MissWorld.' Mu Kinyarwanda akaba yagize ati:'Amahirwe masa mu rugendo mutangiye Nyampinga w'u Rwanda nzababa hafi ku bw'intsinzi yanyu mu marushanwa ya Nyampinga w'isi.'

    Ambasaderi Mathilde Mukantabana atangaje ibi mu gihe amarushanwa arimbanije aho abakobwa bazahagararira ibihugu byabo bari kugana ahagiye kubera irushanwa rya Nyampinga w'isi. 


    Miss Grace Ingabire witabiriye amarushanwa y’ubwiza ya Nyampinga w’isi


    Minisitiri Bamporiki Eduard yabanje guha impanuro Miss Ingabire Grace mbere y’uko yerecyeza muri Puerto Rico ahagiye kubera amarushanwa y’ubwiza


    Ambasaderi Mathilde Mukantabana yakiriye mu minsi ishize abarimo Miss Meghan uri mu bategura Miss Rwanda ubwo baheruka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika 

    Ubutumwa bwa Ambasaderi Mukantabana bwanyuze abategura irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda


    Miss Grace yagiye guhagararira u Rwanda muri Miss World

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111690/amb-mathilde-mukantabana-yasezeranije-ubufasha-nyampinga-ingabire-grace-anamwifuriza-ishya-111690.html