Category: Uncategorized

  • Abantu bamubwiraga ko atazabyara none dore ibyamubayeho||ni ubwa mbere akandagiye i Kigali. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi witwa Clemantine ufite ubumuga bw'ubugufi bukabije yavuze ko abantu bamubwiraga ko atazigera abyara bakamutoteza none akaba yarabyaye abana batatu barimo umukobwa n'abahungu babiri.

    Clemantine wabayeho mu buzima bubi ,avuga ko mu buzima bwe nta muntu numwe wamukundaga, kubera indeshyo ye .Avuga ko yakuriye mu cyaro ndetse akaba atazi ibigezweho bijyanye n'iterambere. Abajijwe niba azi ibyo kurya birimo amakaloni, pizza,amafiriti  na jambo yavuze ko ibyo byose atabizi ko amenyereye ibijumba nibishyimbo.Clemantine wari waje I Kigali aje gusura umuntu avuga ko ari ubwa mbere akandiye I Kigali kuva yavuka ndetse ahamya ko ari heza cyane kurusha ahandi yabonye mu buzima bwe.Mu buzima bwe avuga ko atajya yambara inkweto bibaho.

    Mu buzima bwe kandi Clemantine avuga ko yari atunzwe no kuboha ibiseke ariko akaba yararwaye ntabashe gukomeza gukora ngo abone amafaranga, Asaba ko abantu bose kutabwira abafite ubumuga amagambo akomeretsa kuko sibo baba barabyiteye.

    Source : https://yegob.rw/abantu-bamubwiraga-ko-atazabyara-none-dore-ibyamubayehoni-ubwa-mbere-akandagiye-i-kigali/

  • Biteye agahinda: Umwana w'imyaka 4 benshi bavuga ko atwite(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Benshi mu baturanyi bamuvugiraho ko atwike bityo na gahinda kenshi ku babyeyi be ndetse nawe ubwe kuko usanga atabasha gukina nk'abandi bana.

    Umwana muto witwa nsengiyaremye uvuka mu murenge wa Rweru mu karere ka bugesera yahuye n'ikibazo cy'uburwayi bwamufashe amaze iminsi ibiri avutse kugeze nanubu agize imyaka 4.

    Mu gahinda kenshi ababyeyi bavuga ko bagerageje ku muvuza gusa nyuma babura ubushobozi bwo kumusubiza kwa muganga nkuko bagomba ku musubiza mu bitaro bikuru by'akaminuza (chic) niko gufata icyemezo bamurekera mu rugo kuva mu mwaka wa 2017 kugeza kuri y'isaha.

    Nsengiyaremye akomeje kubyimba inda cyane kuko iyo umurebye ubona nk'umwana muto biteye agahinda ndetse n'amarira aho kugeza kuri ubu ababyeyi batangaza ko nta bushobozi bafite bwo kuba bamuvuza bategereje icyo imana izakora gusa.

    Source : https://yegob.rw/biteye-agahinda-umwana-wimyaka-4-benshi-bavuga-ko-atwite-amafoto/

  • InyaRwanda Music: Fireman na P Fla barayoboye… – #rwanda #RwOT

    Umuhamya ni indirimbo imaze iminsi 11 ikaba imaze kurebwa ndetse no gukundwa n’abatari bacye kuko ubu yarebwe n’abarenga ibihumbi 39 ndetse n’abarenga ibihumbi 250 bayikunze babyerekanishije akamenyetso, ikaba imaze kujyaho ibitekerezo 300.

    Iyi ndirimbo ifite igisobanuro kinini bitewe n’uko aba baraperi bombi batangiranye ubwo hatangiraga kumenyekana mu tsinda rya Tuff Gang, ntawakwibagirwa amateka rifite mu muziki nyarwanda. Iyi ndirimbo kandi igaruka kunjyana y’umujinya yamenyerewe kuri aba baraperi bitewe n’ubutumwa burimo ikaba yongeye kuzamuka cyane kurwego rwohejuru bitewe n’ibihe n’amateka byabaye kuri uyu muziki.

    fIREMAN NA P Fla bongeye kwatsa amatara ya Kigali

    Indirimbo 15 zashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zose za InyaRwanda.com, aho buri mukunzi w'umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane ari nako byagenze mu majwi yose uhereye igihe twatangiraga kuyabara kuri Facebook na Instagram.

    Aya majwi yari menshi cyane ariko bitewe n'uko hari abantu benshi bagiye batora indirimbo inshuro zirenze imwe, andi majwi yabaye imfabusa. Urugero ni nk’aho wasangaga umuntu umwe yatoye indirimbo enye wenyine, undi agatora indirimbo eshatu cyangwa akagenda asubiramo indirimbo yagiye atora.

    Ibi byatumye dufata ijwi rya mbere mu yatowe kuri buri muntu, ayandi majwi yose akaba imfabusa, ari na ko abantu bose batora indirimbo bashishikarizwa gutanga ijwi rimwe kuri buri ndirimbo zatoranyijwe, hagendewe ku bakunzi n'ubundi b'umuziki nyarwanda.

    Indirimbo ya Fireman na P Fla iyoboye urutonde rwa InyaRwanda

    Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n'abakunzi b'umuziki nyarwanda, itsinda ry'abanyamakuru ba InyaRwanda.com n'abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda, maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO UMUHAMYA YA FIREMAN NA P FLA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111689/inyarwanda-music-fireman-na-p-fla-nyuma-yo-guhuza-imbaraga-bakazamura-ibendera-ryinjyana-y-111689.html

  • Team Shyaka yegukanye All Star Game, Meshack ahabwa miliyoni 3 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukino w’intoranywa wa shampiyona ya Basketball 2021 (BK All Star Game 21) yegukanywe na Team Shyaka itsinze Team Ndizeye amanota 77-73.}}

    Uyu munsi nibwo habaye umukino w’intoranywa muri shampiyoma ya Basketball mu Rwanda “BK All Star Game 2021” wabereye muri Kigali Arena, Team Shyaka yegukanye iki gikombe.

    Nk’uko abakapiteni bari babyumvikanye( Shyaka na Ndizeye), bakaba bahisemo ko ibihembo byagiherekeje bihabwa Rwampungu Meshack wahoze ari umukinnyi wa KBC akaza gukora impanuka muri 2015 ubu akaba agendera mu kagare, akaba yahise ashyikirizwa sheki ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ndetse na FERWABA ikaba yamugeneye miliyoni 2.

    Team Shyaka yari yahuye na Team Ndizeye muri uyu mukino w’amateka, aho abakinnyi baba bakina bishimisha mu rwego rwo gusoza umwaka w’imikino.

    Agace ka mbere karangiye Team Shyaka iri imbere na 29-13 ya Team Ndizeye, iki kinyuranyo cy’amanota 15 bari bashyizemo, Team Ndizeye yaje kukigabanya maze amakipe yombi ajya kuruhuka ari 44 ya Team Shyaka kuri 37 ya Team Ndizeye.

    Team Ndizeye yaje gusubira inyuma mu gace ka 3, Team Shyaka yongera ikinyuranyo ibifashijwemo n’abakinnyi barimo Wakukota Bush amanota ava kuri 7 agera 11 kuko agace akarangiye ari 59 ya Team Shyaka kuri 48 ya Team Ndizeye.

    Agace ka nyuma Team Ndizeye yaje yashyizemo imbaraga maze ibifashijwemo na Ndizeye Dieudonne na Kaje Elie baza gukuramo amanota yose bari bashyizwemo, umukino urangira ari 68-68, biba ngombwa ko bitabaza iminota 5 ya kamarampaka.

    Iminota ya nyuma Team Shyaka yabyitwayemo neza birangira ari yo itsinze umukino ku manota 77-73.

    Uyu mukino ukaba wari wabanjirijwe n’indi mukino irimo guhatana gutsinda amanota 3, Ndizeye Dieudonne ni we waje gutsinda, akaba ari n’igihembo yegukanye umwaka wa 2019.

    Muri Slum Dunk, Nkundwa Thierry usanzwe ukunira APR BBC ni we watsinze. Muri ibi byiciro kimwe na MVP wabaye Wamukota Bush, buri umwe yahembwe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

    BK All-Star Game yaherukaga kuba mu 2019, aho ikipe ya Nijimbere Guibert yatsinze iya Mugabe Aristide amanota 89-83.

    Nijimbere Benit

    Kubwimana Kazingufu Ally yari muri Team Shyaka

    Wari umukino utoroshye

    Team Shyaka yegukanye All Star Game 2021

    Shyaka yitegura gushota

    Guibert ashaka uko acikinana umupira Nshobozwabyosenumukiza

    Nkundwa Thierry ni we watsinze muri Slum Dunk

    Ndizeye Dieudonne ni we wegukanye igihembo mu gutera amanota 3

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/team-shyaka-yegukanye-all-star-game-meshack-ahabwa-miliyoni-3-amafoto

  • Habonetse umuti wa mbere w’urushinge uvura SI… – #rwanda #RwOT

    Imiti Cabotegravir (uzwi kandi kw’izina rya Vocabria ukaba warakozwe n’ikigo ViiV Healthcare) hamwe na rilpivirine (uwu nawo ukaba uzwi kandi nka Rekambys wakozwe na Janssen) ni imiti iterwa incuro ebyeri ,rumwe rumwe ukwarwo rimwe mu mezi abiri.

    Uyu muti ukaba ugirira akamaro gusa abantu bageze ku rugero rw’aho ubandu bwa SIDA butakiboneka mu maraso nyuma y’igihe baamaze bakoresha bya binini.Abahanga bavuga ko uyu muti ushobora kugirira akamaro abantu benshi.

    Umwarimu  wa kaminuza Chloe Orkin, akaba ari umuhanga mu bijyanye n’ubwandu  bwa SIDA wigisha muri kaminuza ya Queen Mary yo muri London ho mu Bwongereza, avuga ko uyu muti ushobora kugabanyiriza abarwayi umuruho wo guhora bafata bya binini buri munsi, kuko wo bawutera incuro esheshatu (6) gusa mu mwaka.

    Muganga Sanjay Bhagani, uyobora  ishirahamwe European Aids Clinical Society, avuga ati: “Iki ni ikintu gikomeye cyane kunenwa ni ikibazo gikomeye cyane ku banduye SIDA, kandi abatari bacye ntiboroherwa no gufata ibinini iminsi yose. Ibi rero bizatuma abenshi boroherezwa nuyu muti uterwa mu rushinge”

    Alex Sparrowhawk w’i Manchester, usanzwe ukora mw’ishirahamwe ryishinzwe kurwanya SIDA rizwi nka Terrence Higgins Trust.Hashize imyaka 12 yanduye SIDA, kuva icyo gihe akaba ari ku binini bya ART iminsi yose. Avuga ko ari ikintu kiryoheye amatwi kumva ko hari uwundi muti ushobora kugabanya uwu umurego wa SIDA”.

    Mu magambo ye yagize ati: “Ibyiyumviro byo guterwa umuti incuro 6gusa mu mwaka ntagufata imiti ya buri munsi ni ikintu gishimishije cyane. Kwibuka ko ugomba gufata imiti ya SIDA buri munsi  bwikwibutsa ko urwaye SIDA kandi ntibishobora kukuvamo.”

    Akomeza agira ati: “Hari abantu bashobora kuba babana n’abandi batazi ko banduye cyangwa batanduye SIDA, cyangwa usanga bakora akazi gatuma bazenguruka hirya no hino kw’isi, ibi bigashobora kuba inzitizi ku guhora umuntu afata imiti iminsi yose”.

    Kubwe, abakwiye gushyirwa imbere mu kubona  uyu muti ni abawukeneye cyane kurusha  abandi, nk’urugero abasanzwe bahura n’ikibazo cyo kunengwa. Abagiraneza bishimiye cyane uyu muti mushyashya wemejwe n’ikigo cy’ubuvuzi mu Bwongereza NHS.

    Uyu muti  ugabanya ubukana bwa SIDA, ukaba ukora kimwe na bya binini bari basanzwe bafata. Byitezwe ko mu Bwongereza abantu basaga 13.000 bashobora gutangira gukoresha uyu muti.

    Src:www.BBC.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111692/habonetse-umuti-wa-mbere-wurushinge-uvura-sida-111692.html

  • Igitaramo cyo gusoza “Rwanda Gospel Stars Live” kigijwe imbere #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyiswe “Rwanda Gospel Stars Live” kiri guhuriza hamwe abahanzi 15. Byari byitezwe ko cyari kurangizwa mu mpera z'Ugushyingo 2021, icyakora bitewe n'icyorezo cya Covid-19 abari kugitegura bahisemo kwigiza inyuma amatariki kizasorezwaho.

    Byemejwe ko kizasozwa ku wa 2 Mutarama 2022, mu gitaramo kizitabirwa n'abahanzi bose bari guhatana, kizabera muri Kigali Arena, icyakora ubuyobozi bwa Rwanda Gospel Stars Live, bwatangaje ko amakuru menshi azatangazwa mu minsi iri imbere.

    Umuhanzi uzegukana umwanya wa mbere muri Rwanda Gospel Stars Live azahabwa miliyoni 7 Frw, uwa kabiri atware miliyoni 2 Frw, naho uwa gatatu atware miliyoni 1 Frw.

    Byitezwe ko mu minsi iri imbere abahanzi bahatanye muri iki gikorwa bazagenda bakora ibitaramo bizanyura kuri Televiziyo y'u Rwanda, ari na ko hakomeza ubukangurambaga bwo kubatora no kumenyekanisha iki gikorwa.

    Abahanzi bazaririmba batangiye gukora imyitozo, ku buryo mu mpera z'Ugushyingo 2021 biteguye kubitangira nyuma ni bwo hazamenyekana abatsinze.

    Rwanda Gospel Stars Live ihatanyemo abarimo Serge Iyamuremye, Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Uwitonze Clementine [Tonzi], Gaby Kamanzi, Rata Jah Naychah, James & Daniella, Gisubizo Ministries, umuraperi MD, Gisele Precious, True Promises Ministries, Aimé Frank Nitezeho, Anet Murava na Theo Bosebabireba.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/igitaramo-cyo-gusoza-rwanda-gospel-stars-live-kigijwe-imbere

  • Ni Irihe Jambo Ryaranze Umwaka Wa 2021 Mu Rwanda? Reba Iryo Benshi Bahurijeho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2021 uragana ku musozo kuko hasigaye ukwezi kumwe n'iminsi itarenze icumi. Umwaka uba wararanzwe n'ibintu byinshi bitandukanye yaba ibyiza cyangwa se ibibi. Mu Rwanda byumwihariko habaye ibintu byinshi bitandukanye kuva umwaka watangira ahanini byaranzwe n'icyorezo cya Covid-19.

    Kimwe mubyaranze umwaka wa 2021 nikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga bitewe nuko imirimo kenshi yabaga yarahagaze bitewe n'ingamba zo kurwanya icyorezo cya Covid-19, bigatuma abantu babona umwanya wo kuzikoresha ndetse zikabafasha no kutagira irungu.

    Uko abantu bamara umwanya kumbuga nkoranyambaga niko baba bohererezanya ibintu bitandukanye biba bigenzweho bigatuma bikwirakwira vuba, urugero twatanga akaba ari igihe imyanzuro y'inama y'abaminisitiri iba isohotse abantu bakihutira kuyikwirakwiza. Ninako hagiye hakwirakwira amagambo amwe namwe akagenda akundwa kandi agakoreshwa hafi mu Rwanda hose.

    Radio Rwanda ibinyujije kurubuga rwa Facebook, yabajije abakunzi bayo ijambo bumva ryararanze umwaka wa 2021 mu Rwanda. Unyujije amaso mubisubizo byatanzwe uhita ubonako harimo amagambo agenda agarukwaho cyane bivuzeko ariyo yakunzwe kurusha andi.

    Twabatoranyirije amagambo 10 aza imbere muyaranze andi muruyu mwaka wa 2021.

    1. Guma Murugo
    2. Covid-19
    3. Nta gikwe
    4. Hahiye, hadashya se
    5. Nta myaka 100
    6. Agapfukamunwa
    7. Safari Nyubaha
    8. Amavubi
    9. Inyogo ye
    10. Sofia (Sofiya) cg camera co mumuhanda.

    Source : https://yegob.rw/ni-irihe-jambo-ryaranze-umwaka-wa-2021-mu-rwanda-reba-iryo-benshi-bahurijeho/

  • Umugore w'umupfakazi yakorewe ibya mfura mbi nyuma yo gutera akabariro n'umukunzi we mushya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore mupfakazi w'imyaka 60 ntiyahiriwe n'urukundo yakundaga n'umukunzi we w'imyaka 40, kuko yahawe ibihano ndetse banakubitwa iz'akabwana na rubanda bazira gukora imibonano mpuzabitsina barenze ku mategeko y'umuco w'aba Sahouè mu mudugudu batuyemo.

    Mu gitondo cyo ku ya 09 Ugushyingo 2021, uyu mupfakazi n'umukunzi we bo mu mudugudu wa Ouassa-Kpodji mu gihugu cya Benin, bashyizwe ku karubanda maze bakubitwa iz'akabwana nyuma yuko bari bafashwe barenze ku bibujijwe mu mudugudu w'iwabo, aho mu muco w'uyu mudugudu bibujijwe rwose ko umupfakazi aryamana n'umugabo cyangwa kongera gushaka.

    Ubwo uyu mupfakazi yaganaga mu rugo rw'umukunzi we nijoro, yakurikiwe n'umuntu wabakekaga. Uyu muntu rero, yahise ajya kumenyesha abasaza bo mu mudugudu ibyabaye batabizi.

    Kugira ngo hamenyekane ukuri, abakuru b'imidugudu bahise bagota rugo rw'umugabo.

    Aba basaza baguye gitumo aba bombi bari gutera akabariro barabafata hanyuma babajyana ku karubanda kugira ngo bakatiwe igihano cyagenwe n'abantu bo muri ubu bwoko.

    Bategetswe kwishyura amafaranga menshi no guha abasaza amacupa 04 y'ibinyobwa byaho bita 'sodabi' birimo isukari.

    Uyu mugore yahawe ibindi bihano birimo ko nta muntu n'umwe ugomba kumuvugisha, abujijwe gusohoka, kujya guhaha n'ibindi. Ibi bihano bigomba kubahirizwa kugeza igihe yahawe kirangiye.

    Mu muco w'aba Sahouè, umugore wabuze umugabo cyangwa batandukanye ntaba agifite uburenganzira bwo kongera gukundana cyangwa kongera gushaka undi mugabo mu mudugudu umwe.

    Source : https://yegob.rw/umugore-wumupfakazi-yakorewe-ibya-mfura-mbi-nyuma-yo-gutera-akabariro-numukunzi-we-mushya/

  • Birababaje: umwarimu yasabye umunyeshuri w'umukobwa kwituma mu cyumba cy' ikizami ngo adakopera||Ibyakurikiyeho ni akumiro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Ghana haravugwa inkuru itangaje y'umwarimu wari uhagarariye ikizamini maze asaba umunyeshuri w'umukobwa wari ufite ikibazo cyo kujya mu bwiherero amusaba kwituma mu ishuri ryakorerwagamo ikizami ngo atajya gukopera.

    Umukandida wa BECE w'abakobwa wakoraga ikizamini mu kigo cy'ibizamini cya Mankessim Senior High School mu karere ko hagati yahatiwe kwituma imbere y'abanyeshuri ubwo yari akubwe ashaka kujya mu bwiherero.

    Boagyan umunyamakuru muri iki gihugu avuga ko umunyeshuri yumvise amerewe nabi mbere yikizamini. Raporo zerekana ko yari ku miti kandi bamwe mu barimu be bari bazi uko umunyeshuri ameze,ko arwaye.

    N'ubwo uyu mwana yasabye ko bamafasha kujya mu bwiherero, uwari ugagarariye ikizamini yarabyirengagije maze ashimangira ko umunyeshuri agumaho kugira ngo arangize ikizamini cye bituma yituma mu ishuri.

    Umunyeshuri yahatiwe kwandika ikizamini afite umwanda kugeza igihe abarimu bamwe barakaye barahurura.

    Bahise bamujyana mu icumbi ry'abakobwa kugira ngo ahindure imyenda nyuma yuko bamwe muri bagenzi be bari batangiye kunukirwa.

    Bamwe mu barimu bavuganye na Boagyan bagaragaje ko batishimiye imyitwarire y'abarimu bamuciraho iteka ndetse banamuzomereye ko yiyanduje imbere y'abandi banyeshuri.

    Source : https://yegob.rw/birababaje-umwarimu-yasabye-umunyeshuri-wumukobwa-kwituma-mu-cyumba-cy-ikizami-ngo-adakoperaibyakurikiyeho-ni-akumiro/

  • Abapolisi bashya 2319 basoje amasomo abinjiza mu mwuga #rwanda #RwOT

    Abapolisi basoje icyiciro cya 17 bagizwe n'ab'igitsina gabo 1,869 n’aho ab'igitsina gore bakaba ari 450. aya mahugurwa bari bayamazemo amezi cumi n’abiri.

    Mu gihe bamaze bahugurwa, bahawe inyigisho zitandukanye zigizwe n’imirimo ya Polisi y’u Rwanda, gukoresha intwaro, kubungabunga umutekano mu gihugu no mu mahanga, ibikorwa bya polisi, ikoranabuhanga mu iperereza, amategeko, ubufatanye bwa polisi n’abaturage, ubutabazi bw’ibanze, imyitozo ngororamubiri, ibiganiro ndetse n’andi masomo atandukanye y’ingirakamaro mu mirimo ya polisi y’igihugu.

    Umuyobozi w’ishuri rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari), Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti yashimiye Perezida wa Repubulika uhora aha icyerekezo Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda n’amashuri akabona aho ashingira akora gahunda z’ibikorwa biganisha kuri icyo cyerekezo.

    Yakomeje agira ati: “Ndashimira Minisiteri y’Ubutabera k’ubufasha bwose igeza k'ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kandi ndashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buha agaciro gakomeye imyitozo n’amahugurwa bityo iri shuri rikongererwa ubushobozi burimo ibikoresho no kongerera ubumenyi abarimu.”

    Minisitiri w’Ubutabera, Dr Emmanuel Ugirashebuja

    Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta Dr Ugirashebuja Emmanuel, yasabye aba bapolisi bashya kuzirikana inshingano zabo zo kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo, bakumira ibikorwa byose byabangamira uwo mutekano.

    Yagize ati: “Ubumenyi bw’ibanze mwahawe bwo gukumira no kurwanya ibyaha mukwiye kuzabukoresha mu mirimo yanyu ya buri munsi, aho muzakorana n’abandi bapolisi bababanjirije mu kazi, mwirinda icyo ari cyo cyose cyakwangiza isura nziza ya Polisi y’u Rwanda.”

    Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel yavuze kandi ko mu ri uru rugamba buri mupolisi agomba kumva ko ari inshingano imureba.

    Yagize ati: “Ibi ntibyagerwaho rero, hatabayeho imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage. Bapolisi mushoje amahugurwa uyu munsi, ndabashimira ubwitange n’umurava byabaranze mu gihe cyose aya mahugurwa amaze.”

    Minisitiri Dr. Ugirashebuja Emmanuel muri uyu muhango usoza amahugurwa y’abapolisi bato yavuze ko werekana ubushake bwa Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwo kubaka igipolisi cy’umwuga.

    Source : https://imirasire.com/?Abapolisi-bashya-2319-basoje-amasomo-abinjiza-mu-mwuga