Category: Uncategorized

  • Ni ikibazo cy’itangazo gusa, Ole yamaze kuva… – #rwanda #RwOT

    Ole yaraye atakarijwe ikizere cyari gisigaye nyuma yo gutsindwa yandagajwe na Watford ibitego 4 kuri kimwe.

    Wari umukino Manchester United yari yahaye Ole mu buryo bwo kugerageza dore ko uje nyuma y’imikino itatu nabwo yatsinzwe arushwa harimo umukino yatsinzwe na Leicester city, anyagirwa na Liverpool ibitego 5-0 ndetse n’umukino yaherukaga gutsindwa na Manchester City ibitego 2 ku busa.

    Kuri uyu mugoroba Manchester United yari yasuye Watford ibitego 4 kuri kimwe byatsinzwe na Joshua King, Sarr, Joao Pedro na Emmanuel Dennis, mu gihe Van de Beek ariwe watsindiye Manchester United.

    Amakuru dukesha Fabrizio Romano, yemeje ko umuryango wa Glazer wari umaze igihe utsimbaraye kuri uyu mutoza, wamaze kwemera ko Ole Gunnar Solskaer asezererwa nyuma yo kutagaragaza impinduka no kwisubiraho, Fabrizio Romano akomeza avuga ko hategerejwe itangazo risezerera uyu mutoza mu masaha aza kuza.

    Uku gutsindwa yandagajwe kuri Ole kubaye nyuma y'aho Ole Gunnar Solskaer yari yatumijeho inama ya bamwe mu bakinnyi bakomeye barimo Cristiano Ronaldo na Harry Maguire.

    Ole Gunnar Solskaer yageze muri Manchester United tariki 19 Ukuboza 2018 gusa kuva yagera muri iyi kipe ntabwo arabasha kwegukana igikombe na kimwe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111704/ni-ikibazo-cyitangazo-gusa-ole-yamaze-kuva-mu-mishinga-ya-manchester-united-111704.html

  • Abiga ubuvuzi muri UR batangije ubukangurambaga ku kwirinda kanseri yo mu kanwa – #rwanda #RwOT

    Hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, ukwezi kwa Ugushyingo aba banyeshuri baguhariye ibikorwa byo kurwanya, kwirinda ndetse no gusuzuma ku buntu kanseri yo mu kanwa.

    Ku wa 20 Ugushyingo 2021, abagize iri huriro basuye abana babana n’ubumuga butandukanye bo mu kigo cya AVEH-Umurerwa, mu Karere ka Bugesera babasuzuma indwara zo mu kanwa ndetse babagenera n’ibikoresho byifashishwa mu koza amenyo.

    Intego y’aba banyeshuri muri ubu bukangurambaga ni ugufasha Abanyarwanda kugira amakuru kuri kanseri yo mu kanwa, kubabwira ibishobora kuyibatera, kuyipima no kumvisha Abanyarwanda akamaro ko kugana muganga byibura kabiri mu mwaka kugira ngo basuzumwe kanseri yo mu kanwa.

    Umwe mu bagize iri huriro Clement Bonheur Izabayo yavuze ko murwego rwo kwirinda iyi kanseri hari ibyo umuntu akwiye kwitwararika.

    Ati “Niba ushaka kwirinda iyi kanseri ukwiye kwirinda kunywa inzoga nyinshi, itabi ndetse n’ibindi byose bishobora ku kwangiza mu kanwa.”

    Izabayo yakomeje avuga ko igihe umuntu yibonyeho impinduka mu kanwa zirimo udusebe, utubyimba tudakira mu kanwa no ku munwa akwiriye kwihutira kujya kwa muganga.

    Kanseri yo mu kanwa ishyirwa ku mwanya wa 11 muri kanseri zikunze kugaragara ku Isi. nubwo hari ingamba zifwata buri munsi mu gukangurira abantu kuyirinda haracyari urugendo kuko ikiri mu zica abantu benshi.

    Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) igaragaza ko umuntu umwe buri masaha atatu abura ubuzima kubera kanseri yo mu kanwa. 78 % by’abasangwamo kanseri yo mu kanwa baba barengeje imyaka 55 y’amavuko ariko muri iyi myaka iri kwiyongera no mu bafite imyaka mike. Mu myaka 10 ishize ubwandu bwa kanseri yo mu kanwa bwiyongereye ku kigero cya 25%.

    Aba bana babana n’ubumuga bo muri Bugesera basuzumwe indwara zo mu kanwa zirimo na kanseri

    Abana bana bigishijwe uko isuku yo mu kanwa ikorwa

    Bahawe ibikoresho birimo umuti w’amenyo n’uburoso

    Ubu bukangurambaga bwateguwe n’Ihuriro ry’abanyeshuri biga ubuvuzi bw’indwara zo mu kanwa n’amenyo muri Kaminuza y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3cyQDmQ

  • Muhayimana ushinjwa uruhare muri Jenoside agiye kugezwa imbere y’urukiko i Paris – #rwanda #RwOT

    AFP yatangaje ko urwo rubanza ruteganyijwe kuzamara ukwezi kumwe, rukazumvwamo abatangabuhamya bagera kuri 50 barimo 15 bazaturuka mu Rwanda.

    Muhayimana wari umushoferi wa Guest House de Kibuye ubwo Jenoside yabaga, ashinjwa kuyigiramo uruhare binyuze mu kuba yaratwaraga Interahamwe zagabye ibitero bitandukanye muri Perefegitura ya Kibuye, bigahitana ibihumbi by’Abatutsi bari bahungiye mu Kigo cy’ishuri i Nyamishaba, mu misozi ya Karongi, Gitwa na Bisesero ndetse no muri stade Gatwaro.

    Byagabwe hagati ya Mata na Kamena 1994, ari nayo mezi atatu Jenoside yakozwemo igahitana Abatutsi barenga miliyoni.

    Ni we Munyarwanda wa mbere w’Umuturage usanzwe ugiye kugezwa imbere y’ubutabera bw’u Bufaransa akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ibintu bishimwa n’Ishyirahamwe ry’Imiryango iharanira ko abagize uruhare muri Jenoside bakurikiranwa (CPCR).

    Ku ruhande rwa Muhayimana, ibyaha ashinjwa arabihakana.

    Umunyamategeko wa CPCR, Alexandre Kiabski, yateye utwatsi ibyo kuba Muhayimana yitwaza ko nta mahitamo yari afite usibye kubahiriza ibyo yasabwaga n’abo yatwaraga, avuga ko “hari abandi bashoferi banze kubikora”.

    Muhayimana w’imyaka 60 y’amavuko yahungiye mu Bufaransa aba ari naho atura ndetse mu 2010 ahabwa ubwenegihugu. Mu 2014 yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryari rimaze umwaka rimukorwaho kuva ubwo CPCR yamutangiraga ikirego mu 2013.

    Mu 2015 yararekuwe asubira aho atuye mu Mujyi wa Rouen uherereye mu Majyaruguru y’u Bufaransa, afungishwa ijisho.

    Mu ntangiriro za 2021 ni bwo urubanza rwe rwagombaga kuba, Urukiko rurarusubika kubera ingamba zo kwirinda COVID-19 zari zaratumye imipaka y’ibihugu ifungwa.

    Muhayimana ahamwe n’ibyaha akurikiranyweho birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yahanishwa igifungo cya burundu.

    Muri rusange imanza 30 z’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni zo ziri mu nkiko z’u Bufaransa.

    Abandi baburanishirijwe muri icyo gihugu barimo Pascal Simbikangwa wahoze ahagarariye Urwego rw’Ubutasi mu Rwanda, wakatiwe imyaka 25. Hari na Tito Barahira na Octavien Ngenzi basimburanye mu kuyobora Komini ya Kabarondo kuva mu 1977 kugeza mu 1994, bakatiwe burundu y’umwihariko mu 2016.

    Muhayimana ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi agiye kugezwa imbere y’urukiko rw’i Paris

    source : https://ift.tt/30Ni9dS

  • ‘Opozisiyo’, iby’umubano we na Museveni n’ibindi: Ikiganiro kirambuye Perezida Kagame yagiranye na Al Jazeera – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye n’umunyamakuru wa Al Jazeera, cyabereye muri Village Urugwiro ku Kacyiru.

    Yabajijwe ku ngingo zitandukanye zirimo iterambere ry’u Rwanda, icyo atekereza ku gukomeza kuyobora, umubano we na Yoweri Museveni wa Uganda, icyemezo cyo kohereza ingabo muri Mozambique ndetse n’igisobanuro cya opozisiyo kuri we.

    Perezida Paul Kagame yavuze ko mu myaka 27 ishize, abantu basaga n’abadahuje ariko ubu hari intambwe ifatika imaze guterwa.

    Yakomeje ati “Haracyari byinshi byo gukora ngo tugere aho twifuza. Nta banga ridasanzwe twakoresheje usibye kuba abantu bakemura ibibazo duhura nabyo, kandi bikagirwamo uruhare na buri wese, yaba abaturage n’abayobozi.’’

    Yanavuze ko u Rwanda rudashobora gusubira aho rwavuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko hubatswe politiki politiki iteza imbere abaturage.

    Ati “Ibyagezweho birivugira. Ntabwo dukora ngo tugere kuri ibyo, dufite indi ntego kandi mu buryo burambye. Icya mbere abantu babigiramo uruhare, icya kabiri bitanga gutekana no gutuza ndetse ni uburyo bwo guhindura imyumvire.”

    -  “Iterambere ry’u Rwanda si ngombwa ko rinsanga ku butegetsi”

    Kagame yabaye Visi Perezida abifatanyije no kuba Minisitiri w’Ingabo kuva mu 1994 kugeza mu 2000. Ku wa 24 Werurwe 2000 ni bwo yagizwe Perezida muri Leta y’Inzibacyuho asimbuye Pasteur Bizimungu wari umaze kwegura.

    Umukuru w’Igihugu ari kuyobora manda ya gatatu nyuma yo kubisabwa n’abaturage ndetse akanatorwa mu 2017.

    Abajijwe niba azakomeza kuyobora u Rwanda yasobanuye ko iterambere igihugu cyifuza kugeraho ridashingira ku kuba ari ku butegetsi.

    Ati “Si ngombwa ko mba ndi ku butegetsi ngo mbone inyungu z’ibyo ndi kuvuga, bimwe mu byiza byarakozwe kandi ndabibona. Hari ibintu byinshi twizeye ko bizaba, byiza kuri twe no ku gihugu. Byashoboka ko bimwe bizabaho ntagihari ariko Abanyarwanda bazabibona cyangwa bagire uruhare mu gutuma bibaho. […] Ni urugendo. Nk’uko nabivuzeho, bizaterwa n’icyo abaturage b’iki gihugu bashaka.’’

    -  Igisobanuro cya ‘Opozisiyo’ kuri Perezida Kagame

    Perezida Kagame yabajijwe icyo avuga ku bamushinja guca intege abatavuga rumwe na we, mu gusubiza agaragaza ko abo bakwiye kuba baharanira icyiza ku baturage.

    Ati “Opozisiyo irahari, opozisiyo isobanuye abantu bafite imyumvire itandukanye ku bijyanye n’imiyoborere, ibiri kuba mu gihugu. Nubwo baba bafite imitekerereze ya politiki itandukanye bahuriza ku kintu kimwe, ari cyo imibereho myiza y’abaturage n’ituze ry’igihugu. Ntekereza ko kuri icyo badashobora kunyuranya.’’

    “Sintekereza ko hari uzaza wiyita uwo muri Opozisiyo wumvikana nk’ushaka kunyuranya n’ibyubatswe atekereza ko ashaka gukuraho aba ngo ahungabanye igihugu. Mu yandi magambo, ibyo [ibikwiye abaturage] ni ibintu bishobora kumvikanwaho.’’

    Yatanze urugero ko mu mateka y’u Rwanda habaye imvururu kandi icyo gihe hari amashyaka menshi ariko yose yararebereye kugeza Jenoside ibaye igahitana inzirakarengane zisaga miliyoni mu mezi atatu.

    Perezida Kagame ati “Nta opozisiyo yahagurutse ngo yange kuyoboka uwo mujyo, bose babigizemo uruhare.’’

    Yasobanuye ko buri gihugu kigira uburyo bwacyo bw’imikorere kigenderaho ndetse bidakwiye ko kibwirizwa icyo gukora.

    -  Urunturuntu ruracyari mu mubano w’u Rwanda na Uganda

    Kuva mu myaka ine ishize, u Rwanda na Uganda birebana ay’ingwe kubera Abanyarwanda bafatirwa muri iki gihugu bagakorerwa iyicarubozo.

    Nubwo kuva mu 2019, Perezida Kagame na Museveni bahuriye mu nama yatumijwe mu gucoca ibyo bibazo, Uganda iracyagenda biguru ntege mu kubishakira umuti.

    Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bizakomeza gushaka ibisubizo ku bibazo bihari cyane ko umuzi bwabyo uzwi ahubwo hakenewe guhuza imyumvire.

    Ati “Twagize amahirwe yo kubiganira, ndavuga bibiri by’ingenzi. Igice kinini cy’umupaka kirafunze, hari abantu bavuga ngo mufungure imipaka, ducuruze, kandi ni byo buri wese ashaka mu Karere. Kuri twe, ikibazo ni icyatumye mu by’ukuri imipaka ifungwa, gikeneye gukemurwa mbere y’uko ifungurwa.’’

    “Twumvise ingero z’aho Abanyarwanda bagira ibibazo cyangwa bakabuzwa kujya muri Uganda gukorerayo ishoramari risanzwe. Inzego zo muri Uganda zihiga Abanyarwanda, aho bababonye, bafite impamvu nyinshi bashyira imbere bavuga ko umutekano muke uterwa n’Abanyarwanda. Twagaragaje n’icyo kibazo. Ariko iyo Abanya-Uganda baje mu Rwanda nta bibazo bagira nk’ibyo Abanyarwanda bahura nabyo muri Uganda.’’

    Perezida Kagame nk’umwe mu bagize uruhare mu gufasha Museveni mu rugamba rwo gufata ubutegetsi bwa Idi Amin Dada mu 1979.

    Yavuze ko atakivugana na Museveni kubera agatotsi kari mu mubano w’ibihugu byombi.

    Ati “Twaravuganaga ariko hashize igihe bihagaze. Hashize igihe, kugeza ubwo ibi bibazo bizaba bikemutse, kuganira ntibikwiye kubaho nta mpamvu ifatika. Muganira iyo muhuje, mukorera hamwe, niba bidahari byaba bimaze igihe?’’

    Kuva umwuka mubi watangira hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda rwakunze kugaragariza Uganda ko abaturage barwo bahohoterwa, gusa nta kintu na kimwe cyigeze gikorwa kuri izo mpungenge.

    Abanyarwanda benshi bamaze kwirukanwa muri Uganda bakajugunywa ku mupaka uhuza ibihugu byombi. Benshi babanza gukorerwa iyicarubozo ribabaza umubiri n’umutima bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda ndetse ntibagezwa imbere y’ubutabera ngo baburanishwe.

    U Rwanda rushinja Uganda ko ishyigikira imitwe y’iterabwoba igamije kuruhungabanyiriza umutekano irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa.

    Perezida Kagame yasubije ibibazo bitandukanye birimo agatotsi kakiri mu mubano w’u Rwanda na Uganda avuga ko gakwiye gushakirwa umuti kuko imvano yako izwi

    source : https://ift.tt/3cwG57J

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore bari muri FPR kongera imbaraga mu kubaka umuryango uhamye – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu Kongere y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo 2021, mu Intare Conference Arena. Iyi Kongere iba buri myaka ibiri, aho iyaherukaga yabaye mu 2019.

    Insanganyamatsiko yayo igira iti “Mugore urashoboye, komeza ugire uruhare mu kubaka umuryango mwiza kandi utekanye.”

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abagore bagize uru rugaga bakwiye gufata iya mbere mu kwita ku bibazo bibangamiye Umuryango Nyarwanda.

    Ati “Ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo bumaze gutera imbere mu gihugu cyacu mu nzego zose ariko haracyari imbogamizi kugira ngo tubigeze mu ngo zacu maze abashakanye bubake umuryango ushoboye koko kandi unatekanye. Iyo witegereje ibibazo biri mu miryango, usanga ari ngombwa ko tubiganira byimbitse nk’intore z’Umuryango, nk’abagore bagize Urugaga ariko kandi tukanabifatanya n’abagabo.”

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kuba abantu bagirana ikibazo ari ibisanzwe kuko ‘nta zibana zidakomanya amahembe,’ ariko asobanura ko mu gihe nk’icyo cy’amakimbirane no kutumvikana, ari ngombwa ko habaho ibiganiro mu rwego rwo kugarura umutuzo mu muryango.

    Ati “Mu mibereho y’abantu muri rusange ariko cyane cyane mu mibereho y’umuryango, habamo byinshi abantu batumvikanaho. Habaho ingorane zitandukanye ariko intwaro ibafasha ni ukuvugana, kuganira no kubwizanya ukuri.”

    Madamu Jeannette Kagame kandi yavuze ko mu gihe abantu bagize umuco wo kuganira, bakabwirana amagambo meza, bishobora kugira uruhare mu gukemura ibibazo bafitanye.

    Ati “Mu Kinyarwanda bavuga ko ‘ijambo rirema, rigakiza, ijambo ryiza rikaba murumuna w’Imana. Nta muntu ubaho utifuza amahoro no kubwirwa neza. Ariko nanone iyo ijambo rititaweho neza, rishobora kwangiza byinshi. Iyo rititondewe neza, rishobora kwangiza ubuzima bw’umuntu, imikurire y’abana ndetse no guteza imbere ingo zidashyize hamwe kandi zidatekanye. Ni ngombwa gutekereza ku ‘Ijambo’ rizarema abana bacu, bakaba inkotanyi.”

    “Aha nagira ngo kandi nongereho ko isomo ryo kuganira, no ‘kunoza ibiganiro’ ntawe urisoza, bisaba guhora wiga ndetse ukamenya no kurihuza n’ibihe.”

    Yaboneyeho gusaba ko ibi biganiro bikwiriye guhera no ku Banyamuryango ba FPR-Inkotanyi, ati “Byaba bibabaje imiryango y’Abanyamuryango ba RPF itavugana, kandi Umuryango waratwigishije kubaha ibitekerezo by’undi. Nagira ngo mbonereho kubisabira, nk’Urugaga by’umwihariko n’Umuryango muri rusange ngo tuzarebe uko imiryango yakwigishwa kubana no kuganira.”

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, François Ngarambe, yavuze ko abagore bakwiye gukomeza kugira uruhare mu kubaka ubukungu bw’igihugu muri iki gihe bwagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Covid-19.

    Ati “Igihugu cyacu cyagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Covid-19, bityo turasabwa gukoresha imbaraga zisumbuye kugira ngo tuzibe icyo cyuho. Ndabasaba gukoresha uru rubuga mu gushyiraho ingamba zizatuma mukuba kabiri imbaraga mukoresha [mu kubaka igihugu] kugira ngo dufashe igihugu cyacu kwigobotora ingaruka z’iki cyorezo.”

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko ibi bishoboka kuko abagore basanzwe bazwiho ubushobozi bwo kuzuza inshingano bahawe. Ati “Ndashaka gushima ko umubare munini w’abagore uri mu nzego zifata ibyemezo mu guhindura igihugu cyacu. Ibyemezo bifatirwa mu biganiro nk’ibi biba ari ingenzi mu gukomeza iterambere ryagezweho.”

    Uruhare rw’umugore mu iterambere ry’igihugu rwagarutsweho

    Uruhare rw’abagore mu iterambere ry’igihugu kandi rwagarutsweho n’Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ushinzwe gahunda ya Made in Rwanda, Muhire Louis Antoine, wavuze ko ubushakashatsi bwa Minisiteri akoramo bwerekana ko ibigo biyoborwa n’abagore bigaragaramo ruswa nke ndetse bigakurikiza ihame ry’uburinganire, byose bigatuma bigera ku ntego zabyo mu buryo bwihuse.

    Muhire yavuze ko hari gahunda yo gufasha abagore mu gihugu kwinjira mu bikorwa birimo ishoramari ry’inganda n’irindi ritandukanye byose bikazagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

    Yavuze ko abagore batagaragara cyane mu bikorwa birimo ishoramari ry’inganda, aho bangana na 7%, nyamara bageze kuri 42% mu rindi shoramari. Yasobanuye ko hari gahunda nyinshi zishobora gufasha abagore gutangiza ibikorwa byabo.

    Yatanze ingero z’abagore babiri batangije inganda mu minsi ishize, aho rumwe rumaze kugira agaciro karenga miliyari 1 Frw mu gihe kitarenze imyaka itanu, ati “Ni ngombwa kwitinyuka kuko amahirwe arahari, igikenewe ni uguhuriza hamwe akabyazwa umusaruro.”

    Umwe mu babashije kubyaza umusaruro aya mahirwe y’iterambere ni Uwineza Nelly Aline watangije uruganda rwa Tropical hand sanitizer, nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 cyari kimaze kugera mu Rwanda ariko yajya gushaka aho agura umuti usukura intoki akawubura.

    Uyu mukobwa wasubiye kwiga amasomo ya siyansi mu mashuri yisumbuye amaze kurangiza kaminuza, yasobanuye ko nyuma yo kubona iki kibazo, yakoresheje ubumenyi yize mu isomo ry’Ubutabire akora ‘formule’ yaje kujyana mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge, ibisubizo bikaza byemeza ko ifite ubuziranenge buhagije ku buryo yakoreshwa n’abantu.

    Kuri ubu uyu mukobwa akorana n’ibigo bikomeye by’ubucuruzi mu Rwanda, aho abigemurira sanitizer yikoreye, akaba avuga ko urubyiruko rukwiye kwiga gukoresha umwanya warwo neza.

    Yagize ati “Nutakaza umwanya wawe, ubwo uba utakaje igishoro cyawe. Umwanya ni cyo gishoro twese dusangiye, kuwukoresha neza byakugeza kuri byinshi.”

    Iyi Nama yafashe imyanzuro irimo kurushaho kurera abana neza barindwa igwingira, bagafashwa kubona uburezi bukwiriye n’ibindi bitandukanye.

    Hemejwe ko abagore bari mu Muryango wa FPR-Inkotanyi bazagira uruhare mu ‘guherekeza imiryango y’abashakanye’ mu rwego rwo kwirinda amakimbirane yo mu miryango ashobora kugira ingaruka ku Muryango Nyarwanda.

    Abitabiriye iyi Nama biyemeje kugira uruhare mu kurushaho gufasha abana baterwa inda zitateguwe, abakorewe ihohoterwa bagafashwa kubona ubutabera, ari na ko bafashwa gusubira mu buzima busanzwe, burimo gukomeza amashuri, kubona imirimo n’ibindi bitandukanye.

    Hemejwe kandi ko abagore bazakomeza gushishikarizwa gushaka ibyo bakora, bakongererwa ubushobozi ndetse bakayoborwa mu mishinga ishobora kubakura mu bukene.

    Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore bari mu Rugaga rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi gufatanyiriza hamwe mu gucyemura ibibazo byugarije Umuryango Nyarwanda

    Madamu Jeannette Kagame yabwiye abagize Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi ko bafite inshingano yo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu

    Iyi Nama yitabiriwe n’abanyamuryango barenga 1000 baturutse mu mpande zose z’igihugu

    Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ushinzwe gahunda ya Made in Rwanda, Muhire Louis Antoine, yavuze ko abagore bafite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu

    Iyi nama yitabiriwe n’abanyamuryango bari mu byumba bibiri by’inama mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, François Ngarambe, yavuze ko abagore bakwiye gukomeza kugira uruhare mu kubaka ubukungu bw’igihugu muri iki gihe bwagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Covid-19

    Abitabiriye iyi Nama bagize umwanya wo gucinya akadiho bari kwishimira ibyagezweho na FPR Inkotanyi

    Abagore bo mu Muryango FPR Inkotanyi bitabiriye iyi Nama bari bafite akanyamuneza

    source : https://ift.tt/3CCquy2

  • Team Shyaka ni yo yegukanye umukino w’ibihangange bya Basketball mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi aho abakinnyi wabonaga bashaka kwigaragaza imbere y’abafana bari baje kureba uyu mukino.

    Umutoza w’ikipe ya Ndizeye, Mwinuka Henry yari yahisemo kubanza mu kibuga: Nijimbere Guibert, Niyonkuru Pascal, Kaje Elie, Ndizeye Dieudonné na Nyamwasa Bruno. Naho umutoza w’ikipe ya Shyaka, Benson Besige we yari yahisemo gukoresha: Sangwe Armel, Sagamba Sedar, Shyaka Olivier, Wamukota Bush ndetse na Nshobozwabyosenumukiza.

    Wari umukino urimo ishyaka
    Wari umukino urimo ishyaka

    Agace ka mbere karangiye Team Shyaka iri imbere n’amanota 29 kuri 13 ya team Ndizeye, agace ka kabiri team Shyaka na ko yaje kukayobora maze bajya kuruhuka ari amanota 44 ya team shyaka kuri 37 ya team Ndizeye.

    Agace ka kabiri katangiye n’ubundi team Shyaka ishaka gukomeza gushyiramo ikinyuranyo ibifashijwemo n’abakinnyi bayo nka Wamukota ndetse na Nshobozwabyose kuko kaje kurangira n’ubundi ikayoboye n’amanota 59 kuri 48 ya team Ndizeye.

    Babifashijwemo na Kapiteni wabo Ndiyeze Dieudonné, baje kuzamura amanota maze bakuramo ikinyuranyo cyarimo hagati maze agace ka kane ari na ko ka nyuma karangira amakipe yose anganya amanota 68 kuri 68, maze bitabaza iminota 5 y’inyongera nk’uko bigenda muri Basketball iyo amakipe anganyije maze iminota y’inyongera irangira team Shyaka itsinze Team Ndayisaba amanota 77 kuri 73.

    Nk’uko twari twabibabwiye mu nkuru yacu, ikipe zombi zari zumvikanye ko ikipe izatwara igikombe bazagitura Meshak Rwampungu wahoze ari umukinnyi ukomeye wa Basketball wakoze impanuka ikamuviramo ubumuga ubwo ikipe ye ya Kigali Basketball yakoraga impanuka mu mwaka wa shampiyona wa 2014-2015 bagiye gukina umukino wa shampiyona i Huye.

    Ku bindi bihembo byatanzwe, Nkundwa Thierry ni we wegukanye igihembo cy’uwarushije abandi gutera Dunk naho Ndizeye Dieudonné atwara igihembo cyuwarushije abandi gutsinda amanota 3. Aba bose bahembwe ibihumbi magana atanu kuri buri umwe (500.000 Rwf).

    Ndizeye Ndayisaba Dieudonné yarushije abandi gutsinda amanota 3
    Ndizeye Ndayisaba Dieudonné yarushije abandi gutsinda amanota 3
    Nkundwa Thierry ni we wateye Dunk kurusha abandi
    Nkundwa Thierry ni we wateye Dunk kurusha abandi


    source : https://ift.tt/30IOpi3

  • Umugabo ufite ubugabo bunini cyane ku isi yabwerekanye kuri televiziyo ,abagore n'abakobwa bakubitwa n'inkuba. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntibisanzwe Umugabo uvuga ko afite 'Ubugabo bunini ku Isi' yatunguye abatari bacye barebaga televiziyo mu kiganiro cyitwa ''This Morning'' ubwo yerekaga abari bayoboye icyo kiganiro, Phillip Schofield na Josie Gibson ifoto itomoye y'ubugabo bwe kuri iki kiganiro cyari imbonankubone (live) maze abiganjemo ab'igitsinagore barumirwa bifata ku munwa.

    Umukinnyi wa filime z'urukozasoni, Jonah Falcon, ukomoka i New York, avuga ko ubugabo bwe bupima santimetero 34.29 mu gihe bwahagurutse.

    Abayoboye ikiganiro, Phillip na Josie bagerageje gusobanura ubunini bw'ubugabo bw'uyu mugabo ku bari bakurikiye iki kiganiro babugereranya n'ibintu bitandukanye.Ariko uyu mukinnyi Jonah Falcon yatangaje abarebaga ikiganiro nyuma yo gufata icyemezo cyo kwereka abari bakiyoboye ishusho nyayo y'ubugabo bwe.

    Nyuma yo kugerageza gusobanura ingano y'ubu bugabo bwe, Jonah yabwiye abayoboraga ikiganiro ati:''Iyi ni iyanyu gusa, ntabwo rero ari ngombwa gukomeza gukora ibyo byose mugerageza gusobanura ingano''.

    Bombi bumiwe maze Phillip aratangara ati:''Umuriro utazima! Turagushimiye. Ukoze neza!''

    Abarebaga ikiganiro bahise berekeza kuri Twitter kugirango batange ibitekerezo kuri ayo mashusho y'ubugabo bwa Jonah Falcon.

    Hari uwanditse kuri Twitter agira ati:''Mpinduye kuri TV none @Schofe ari kuvuga ku byerekeranye n'urubiringanya, uburebure n'ubunini bwarwo''.

    Noneho umusore yerekanye ifoto… hanyuma nsoma umutwe………. 'mfite ubugabo bunini ku Isi'.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-ufite-ubugabo-bunini-cyane-ku-isi-yabwerekanye-kuri-televiziyo-abagore-nabakobwa-bakubitwa-ninkuba/

  • Sudan: Minisitiri w'Intebe agiye gusubizwa ku butegetsi nyuma y'iminsi afunzwe n'igisirikare #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe wa Sudani wari aherutse guhirikwa mu kwezi gushize, Abdalla Hamdok, agiye gusubizwa ubutegetsi, nyuma y'igihe yari amaze mu maboko y'igisirikare cyari cyamukuyeho.

    Abahuza bavuga ko abafungiwe ibya politike bose bazarekurwa nk'uko biri mu masezerano yasgezweho hagati y'igisirikare, abategetsi b'abasivili hamwe n'imitwe y'inyeshamba yahoze irwanya leta.

    Ku wa 25 z'ukwa cumi, umutegetsi wa gisirikare yatangaje amategeko adasanzwe, kandi ko ubutegetsi bwa gisivili buhagaritswe.

    Ibi byatumye haduka imyagaragambyo ikomeye yahitanye abantu batari bake.

    Aya masezerano yagezweho nijoro ku wa gatandatu nijoro, akaba yiteze kujya mu bikorwa kuri iki cyumweru, nk'uko byemezwa n'umukuru w'ishyaka Umma Party, Fadlallah Burma Nasir.

    Umutwe w'abahuza, wari ugizwe n'abarimu bo mu mashuri ya kaminuza, abanyamakuru n'abanyapolitike, basohoye itangazo ryerekana ibiri muri aya masezerano.

    Rivuga ko Minisitiri w'Intebe, Hamdok n'abagize leta ye bafunzwe igihe ubutegetsi bwe bwahirikwaga bazarekurwa kandi ko azahita asubira mu mwanya we.

    Rivuga kandi ko amategeko agenga ubutegetsi bw'inzibacyuho bwa Sudani butegura amatora buzasubizwaho.

    Abategetsi ba gisirikare n'abasiviLI bumvikanye uburyo basangira ubutegetsi kuva mu kwa munani 2019,nyuma y'aho ubutegetsi bw'uwari ayoboye iki gihugu imyaka myinshi Omar al-Bashir ahirikiwe ku butegetsi.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/sudan-minisitiri-w-intebe-agiye-gusubizwa-ku-butegetsi-nyuma-y-iminsi-afunzwe-n

  • Perezida Kagame yaganiriye na Aljazeera ku mubano w'u Rwanda na Uganda #rwanda #RwOT

    Perezida w'u Rwanda,Paul Kagame, yaganiriye n'Ikinyamakuru Aljazeera ku ngingo zitandukanye zirimo iterambere ry'igihugu nyuma ya jenoside yo mu 1994,icyo atekereza ku gukomeza kuyobora, umubano we na Yoweri Museveni wa Uganda, icyemezo cyo kohereza ingabo muri Mozambique ndetse n'igisobanuro cya opozisiyo kuri we.

    Paul Kagame yatangiye imirimo yo kuyobora u Rwanda hashize imyaka itandatu jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ibaye aho abantu basaga miliyoni bishwe bazize ubwoko bwabo.

    Kugeza ubu, u Rwanda rumaze kuba igihugu gikataje mu bukungu,ikoranabuhanga n'ibindi bitandukanye.

    Ku bijyanye n'iri terambere,Perezida Kagame yabwiye Aljazeera ati “Mu by'ukuri twaturutse kure,hafi ya ntaho.Aho turi ubu,igihugu kiratunganye,cyuzuye amahoro,hari iterambere,abantu batangiye kongera guhura,igihugu cyari cyaracitsemo ibice ariko ubu hari ubumwe.Haracyari akazi kenshi ko gukora,haracyari urugendo runini ngo tugere aho twifuza kugera.

    Nta banga ridasanzwe,ahubwo abaturage bumva ibikenewe kugira ngo bahangane n'ibibazo ducamo kandi dukora ibishoboka byose kugira ngo tugere ku byiza buri wese abigizemo uruhare,yaba abayobozi n'abaturage basanzwe.

    Ibyagezweho birivugira. Ntabwo dukora ngo tugere kuri ibyo, dufite indi ntego kandi mu buryo burambye. Icya mbere abantu babigiramo uruhare, icya kabiri bitanga gutekana no gutuza ndetse ni uburyo bwo guhindura imyumvire.'

    Perezida Kagame abajijwe icyizere yatanga ko ibibi byabaye mu Rwanda bitazasubira yagize ati “Nibyo,ntabwo turi gukora kugira ngo ibyo tubisubiremo.Turi gukora kugira ngo tugere ku bindi.Turi gukora mu buryo bwiza.Kubera ko icya 1,abaturage babigiramo uruhare,bakanumva agaciro k'ibyo bari gukora.Icya kabiri,bizana umurongo umwe kandi tukawubakiraho umusingi w'iterambere.Tugerageza guhindura imyumvire y'abaturage bacu.Mu myaka ishize,twari dufite abanyarwanda bicara bagakora ubusa kubera ko hari abakire bafashaga abakene bakituriza.Ubu turavuga tuti “mureke twe gutegereza abantu baduha kugira ngo tubeho ahubwo mureke twikorere kugira ngo abashaka kuduha basange dufite iterambere ryiza.”

    Kuva mu myaka ine ishize, u Rwanda na Uganda ntibibanye neza kubera impamvu zagiye zitangazwa mu nama yahuje abayobozi b'ibihugu byombi ariko ntihagire igikorwa.

    Perezida Kagame yabwiye Aljazeera ko ibihugu bizakomeza gushaka ibisubizo ku bibazo bihari cyane ko umuzi bwabyo uzwi ahubwo hakenewe guhuza imyumvire.

    Ati 'Twagize amahirwe yo kubiganira, ndavuga bibiri by'ingenzi. Igice kinini cy'umupaka kirafunze, hari abantu bavuga ngo mufungure imipaka, ducuruze, kandi ni byo buri wese ashaka mu Karere kose. Kuri twe, ikibazo ni icyatumye mu by'ukuri imipaka ifungwa, gikeneye gukemurwa mbere y'uko ifungurwa.''

    'Twumvise ingero z'aho Abanyarwanda bagira ibibazo cyangwa bakabuzwa kujya muri Uganda gukorerayo ishoramari risanzwe. Inzego zo muri Uganda zihiga Abanyarwanda, aho bababonye, bafite impamvu nyinshi bashyira imbere bavuga ko umutekano muke uterwa n'Abanyarwanda. Twagaragaje n'icyo kibazo. Ariko iyo Abanya-Uganda baje mu Rwanda nta bibazo bagira nk'ibyo Abanyarwanda bahura nabyo muri Uganda.

    Ikibazogihari nuko iyo uvuze ibyo gufunga umupaka,nuko umupaka ari uw'abaturage baza bakanagenda.”

    Perezida Kagame abajijwe niba avugana na mugenzi we Museveni kuri iki kibazo,yavuze ko bigeze kubikora ariko ubu byahagaze.

    Perezida Kagame yavuze ko ingabo z'u Rwanda ziri muri Mozambike zatumye ibyiza byinshi bigerwaho ku baturage b'iki gihugu ndetse yavuze ko nta gihe cyateganyijwe zizavira muri iki gihugu ahubwo ko bazaganira zikavayo ikibazo cyakemutse.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-aljazeera-ku-mubano-w-u-rwanda-na-uganda

  • Inkumi y'ikimero yasebeje bikomeye umusore washaka kuyambika impeta imbere y'imbaga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa yateje unukunzi we rubanda, nyuna y'uko aciye bugufi agashyira ivi rye ku butaka ashaka kumwambika impeta imusaba kuzanubera umugore, undi nawe amwereka urwo imbwa yaboneye ku mugezi.

    Nubwo ibi byifuzwa na buri musore ndetse bikanashimisha umukobwa wabikorewe n'uwo akunda, akenshi usanga hari abo bisize mu gahinda gakoneye ku buryo byanabaviramo kuzinukwa urukundo cyangwa bakiyahura.

    Umukobwa ukiri muto yasebeje umukunzi we wateye ivi ku mugaragaro amusaba kuzamubera umugore aho kubyemera amukubita urushyi karundura

    Uyu musore yafashe umwanzuro wo guterera ivi mu ruhame agasaba uyu mukobwa bigana ku kigo kimwe ko yazamubera umugore ariko byarangiye ahuye n'akaga atazibagirwa.

    Video yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye uyu mukobwa akubita inshyi umukunzi we wari umaze gutera ivi amusaba kuzamubera umugore.

    Bivugwa ko ibi byabereye muri kaminuza yitwa Ambrose Ali i Ekpoma, muri leta ya Edo muri Nigeria.

    Muri iyo videwo, umusore yagaragaye apfukamye afite impeta mu ntoki.Yatanze icyifuzo cye ariko uyu mukobwa ukiri muto ararakara cyane.

    Nubwo abahisi n'abagenzi bamushishikarije kuvuga ngo 'Yego,' yashubije amukubita urushyi.

    Source : https://yegob.rw/inkumi-yikimero-yasebeje-bikomeye-umusore-washaka-kuyambika-impeta-imbere-yimbaga/