Category: Uncategorized

  • U Rwanda rwungutse abahanga mu kuba Indorerezi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahuguwe uko ari 20 baturutse mu Ngabo za RDF, bayasoje bafite ubunararibonye mu guhugura abandi kuba Indorerezi mu butumwa bw
    Abahuguwe uko ari 20 baturutse mu Ngabo za RDF, bayasoje bafite ubunararibonye mu guhugura abandi kuba Indorerezi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye N

    Mu gihe bari bamaze bahugurirwa kuzahugura abandi, aba Ofisiye 20 batoranyijwe mu Ngabo z’u Rwanda, bigishijwe n’abarimu bo mu bihugu birimo Brazil, u Budage, Uruguay ndetse na Nigeria.

    Abarangije aya mahugurwa barimo Maj. Catherine Mutegaraba, bahamya ko barushijeho kumenya uko Indorerezi zitwara, imikorere ikwiye, ubwirinzi n’imibanire hagati yazo n’abaturage mu gihe cyo kubungabunga amahoro, bigafasha gusohoza neza ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

    Yagize ati: “Aya mahugurwa atwongereye ubushobozi bw’ubumenyi buhagije mu kwigisha abazaba indorerezi. Ubusanzwe mu gihe cyo kwigishwa amasomo nk’aya, abahugura bajyaga baturuka mu bihugu bya kure, kubera ko tutagiraga Abanyarwanda bafite ubwo bumenyi. Rimwe na rimwe hakaba nk’ibyo bamwe muri bagenzi bacu bigishijwe ariko ntibabyumve mu buryo bwimbitse, kubera ururimi batumva neza. Kuba duhuguwe tukagera ku rwego rwo kwigisha n’abandi; ni amahirwe akomeye cyane igisirikari cy’u Rwanda cyungutse, azatuma benshi bunguka ubwo bumenyi, ku buryo aho bazajya boherezwa hose, ibyo bazaba bashinzwe bazabikora uko bikwiye”.

    Abitabiriye aya mahugurwa, bayasoje bari ku rwego, rwemewe rw’Umuryango w’Abibumbye (UN) rwo guhugura bagenzi babo yaba hano mu Rwanda, bakazatoranywamo n’abazajya boherezwa na UN kwigisha no mu bindi bihugu byo hirya no hino ku isi.

    Rtd Col. Jill Rutaremara
    Rtd Col. Jill Rutaremara

    Rtd Col Jill Rutaremara, Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, yasabye abasoje aya mahugurwa guharanira kuba intangarugero no kubitoza abandi. Yagize ati: “Muri iki gihe bamaze bahugurwa, hari amategeko menshi agenderwaho mu gihe cy’ubutumwa basobanuriwe bihagije. Bigishijwe ko imyitwarire idahwitse no gutandukira inshingano mu gihe cy’ubutumwa bw’amahoro, bigira ingaruka ku muntu ku giti cye, urwego rwamwohereje, bikica akazi ndetse n’icyizere ku gihugu kiba cyaramwoherejeyo kigatakara. Abasoje aya mahugurwa, twabasabye gushingira ku ndangagaciro z’ubunyamwuga nyabwo, kurangwa n’umurava; ibyo byose bakabihuza n’inshingano zo kuba Indorerezi, bakajya babyibandaho mu gihe bigisha abandi, kugira ngo twubake abanyamwuga nyabo mu birebana no kuba Indorerezi”.

    Aba ni bamwe mu barimu bigishije abitabiriye aya mahugurwa barimo uwaturutse mu gihugu cy
    Aba ni bamwe mu barimu bigishije abitabiriye aya mahugurwa barimo uwaturutse mu gihugu cy’u Budage, Brazil, Uruguay ndetse na Nigeria

    Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye n’Igihugu cy’u Bwongereza, kibinyujije mu Kigo gishinzwe gutera inkunga amahugurwa mu birebana no kubungabunga amahoro Ishami rya Afurika (BPST-A) n’Ikigo (ITS) gishinzwe ibirebana n’amahugurwa mu Muryango w’Abibumbye.


    source : https://ift.tt/3cx1zkP

  • Perezida Kagame yitabiriye siporo rusange #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo siporo iba cyane cyane mu Mujyi wa Kigali iba igamije gutuma umujyi wa Kigali urushaho kugaragara neza mu rwego rwo kurengera ibidukikije, ndetse ikaba igamije no gushishikariza abaturage kugira ubuzima bwiza.

    Today, President Kagame participated in #CarFreeDay, the mass sports event takes place twice a month and serves to make Kigali a green city while promoting a healthy lifestyle. pic.twitter.com/UgJoqQw8UN

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) November 21, 2021

    source : https://ift.tt/3DF34JE

  • Ibyo abafana ba Rayon Sports FC bakoreye mu kabari nyuma yo gutsinda ikipe ya Bugesera (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo habaye umukino wahuje ikipe ya Rayon Sports n'ikipe ya Bugesera FC ni umukino warangiye ku ntsinzi y'ikipe ya Rayon Sports ku bitego 3 kuri 1 cy'ikipe ya Bugesera. Nyuma y'uyu mukino, abafana ba Rayon Sports bagaragaye mu kabari bahimbawe barimo kuririmba nk'uko amashusho akurikira abaigaragaza.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-abafana-ba-rayon-sports-fc-bakoreye-mu-kabari-nyuma-yo-gutsinda-ikipe-ya-bugesera-video/

  • Amafoto yo mu bihe bitandukanye y'umukobwa w'ikimero waraye ubyinishije Rema mu gitaramo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo umuhanzi Rema yataramiye abari bateraniye muri Kigali Arena mu gitaramo cyateguwe na FERWABA. Ku rubyiniro haje kugaragara umukobwa w'umubyinnyi witwa Higa Sharon waje gufasha Rema kubyina.

    Uyu mukobwa yashimishije benshi bitewe n'imbyino ze ndetse n'ikimero cye. Twifuje kubakusanyiriza amafoto ye yo mu bihe bitandukanye ngo namwe mwihere ijisho maze tubahitiramo aya akurikira.

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yo-mu-bihe-bitandukanye-yumukobwa-wikimero-waraye-ubyinishije-rema-mu-gitaramo/

  • Nyabihu: Polisi yafashe abaherutse kwiba ibyapa byo ku muhanda – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko ibyapa bibye babishinguje ku kiraro gihuza Akarere ka Nyabihu n’Akarere ka Gakenke.

    Yagize ati” Umuturage wo mu Mudugudu wa Gakoro nyuma yo kubona ibyapa bine byashingujwe yahise acyeka umwe muri bo atanga amakuru, hahise hategurwa igikorwa cyo kumufata. Abapolisi bagiye iwe basanga koko ,mu nzu harimo ibyapa bine byabaga ku kiraro. Bibiri bigaragaza ko imbere hari ikiraro, ibindi bibiri bigaragaza uburemere bw’ibintu bigomba kunyuzwa kuri icyo kiraro (Kutarenza toni 30).”

    Amaze gufatwa yavuze ko undi wamuzaniye ibyo byapa, akamusaba kubimubikira amusezeranya kuzamuhemba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Bitanu. Niyigena nawe yahise afatwa nawe yemera ko ibyo byuma bagombaga kuza kubigurisha abantu bagura ibyuma bishaje (Inyuma).

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye umuturage wihutiye gutanga amakuru agaya bariya bagiye kwiba biriya byuma. Yibukije abaturage ko buri muntu afite inshingano zo kurinda ibikorwa remezo Leta igenda ibegereza.

    Ati “Bariya bantu bagiye gukurikiranwaho icyaha cyo kwiba no kwangiza ibikorwa remezo. Biriya byapa byafashaga abatwaye ibinyabiziga kumenya ko imbere hari ikiraro ndetse bakanamenya ibiro batagomba kurenza igihe bagiye kunyura kuri kiriya kiraro, byari kuzateza impanuka iyo ibinyabiziga bihagera ntibihasange ibyo byapa.”

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rugera kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ivuga ko igihano kikuba Kabiri iyo kwiba byakozwe nijoro bigakorwa n’abantu barenze umwe.

    Bafashwe bakekwaho gushingura ibyapa bakajya kubigurisha mu nyuma

    source : https://ift.tt/3DDdwRR

  • Uwahoze ari umuyobozi wa RIB mu karere ka Rusizi yahamijwe icyaha cyo kwakira indonke – #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bwari bwamureze icyaha cyo kwakira indonke n’icyo kudasobanura inkomoko y’umutungo. Yahamijwe icyaha cyo kwakira indonke agirwa umwere ku cyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo.

    Ku itariki ya 24 Gicurasi 2021 saa tanu z’ijoro (23hoo) nibwo uwari Umuyobozi wa RIB mu Karere yafatiwe mu cyuho yakira amafaranga ibihumbi magana atatu (300.000), akaba yari yayasabye kugira ngo afashe gufungura umuntu wari ufunze akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza urumogi.

    Amaze gufatwa bagiye gusaka iwe bahasanga amafaranga agera kuri Miliyoni n’ibihumbi ijana (1.100.000)

    Icyaha cyo kwaka no kwakira indonke giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 n’iya 5 z’itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.


    source : https://ift.tt/3nBIvIo

  • Karongi: Bakusanyije miliyoni 4 Frw kugira ngo umurenge wabo uve mu ya nyuma muri mutuelle – #rwanda #RwOT

    Pasiteri Munyanshongore Frodouard wo mu itorero rya ADEPR/Rubengera yavuze ko mbere yajyaga abwiriza ntiyite ku gushishikariza abakirisitu gutanga mutuelle ariko ko nyuma byamuhaye isomo.

    Ati “Umunsi umwe naherekeje korali yasohotse, umukobwa umwe urugi rw’imodoka rumufata intoki arakomereka bikomeye. Nsanga nta mutuelle afite, ndababwiza ukuri ko muri ayo materaniro nta watuye. Negereye buri muririmbyi, ufite 1000frw, ufite 2000frw ufite 3000frw mu ikofi ndayabaka kugira ngo uyu mukobwa avurwe. Byageze igihe cyo gutura ntawe ufite ituro.”

    Yakomeje agira ati “Ibi byampaye isomo, mpita mfata umwanzuro wo kujya ngenzura niba abakirisitu banjye bafite mutuelle abatishoboye nk’itorero tukayibatangira.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Médard yabwiye IGIHE ko umwanzuro wo gukusanya aya mafaranga wavuye mu bafatanyabikorwa b’uyu murenge ubwabo nyuma yo gusanga bari mu mirenge ya nyuma mu karere kandi ari umurenge w’umujyi.

    Ati “Abafatanyabikorwa nyuma yo kubona ko tudahagaze neza muri mutuelle bahise bakusanya 4 300 000 Frw muri miliyoni 7 twaburaga kugira ngo twese umuhigo. Bihaye intego yo kuba bamaze kuyatanga bitarenze ukwezi kumwe, nitumara kuyatanga tuzaza nko ku mwanya wa gatanu”.

    Kugeza abaturage b’umurenge wa Rubengera bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza ni 89,2%, aribyo bishyira uyu murenge ku mwanya wa cyenda mu mirenge 13 igize akarere ka Karongi.

    Abavuga rikijyana biyemeje gufasha abaturage batishoboye mu kwishyura ubwisugane mu kwivuza bw’uyu mwaka

    source : https://ift.tt/2Z91rox

  • Rubavu: Amatsinda ya Mvura Nkuvure yahawe inkunga ahabwa umukoro wo kurandura amacakubiri – #rwanda #RwOT

    Buri tsinda ryagenewe ibihumbi 300 Frw nk’inkunga yo kwifashisha mw’iteramberebari bagezeho.

    Ubuyobozi bw’akarere bwasabye abagize ayo matsinda gufatanya mu kurwanya amateka y’amacakubiri yaranze aka karere n’ibikomere bituruka ku ntambara y’abacengezi.

    Ni amatsinda yaturutse ku biganiro abaturage bafite ibibazo by’amakimbirane bagiye bagira, bagacoca ibibazo byose bagahitamo kwishyira hamwe ngo biteze imbere.

    Kuradusenge Marie Louise wo mu murenge wa Nyundo mu itsinda ry’urubyiruko, Indashyikirwa, yashimye inkunga bahawe, avuga ko igiye kubafasha kurushaho kwiteza imbere.

    Ati’ “Mvura nkuvure yatwigishije kubana mu mahoro kuko twebwe nubwo turi bato, bamwe ababyeyi babo bakoze Jenoside abadi barayikorewe kuburyo ubu tubanye neza. Kuba baduhaye amafaranga ibihumbi 300 araza asanga ayandi twizigamiye, tugiye gufungura ahantu ho gucuruza ibiribwa’’.

    Mureramanzi Abel wo mu murenge wa Bugeshi, yavuze ko mbere bari bafitanye ibibazo bituruka ku mateka ariko Mvura Nkuvure ikabashyira hamwe bakubaka itsinda none ubu bakaba bagiye gutangiza umushinga wo guhinga ibirayi.

    Ati “Ubumwe n’ubwiyunge twabugezeho iwacu. Ubu turabana neza twishyize hamwe, twaguze intama 90 ndetse twatangiye kugura imbuto kuburyo tuzahinga ibirayi umushinga ube munini’’.

    Umuyobozi wa Community Based Sociotherapy Program Rwanda, Angela Jansen yavuze ko aya matsinda asanzwe akorera hamwe, inkunga bahawe akaba ari ukubatera ingabo mu bitugu.

    Ati “Aya matsinda amaze igihe kinini akorera hamwe kandi bazi icyo gukorera hamwe bisobanuye nubwo nta nkunga ivuye hanze bafite ubushobozi bwo kwizamura aya mafaranga azabongera imbaraga kugira ngo bakomeze ibyo basanzwe bakora’’.

    Umuyobozi w’akarere ka Rubavu w’agateganyo, Ruhamyambuga Olivier yasabye aya matsinda kuzirikana aho igihugu cyavuye kugira ngo babe umusingi w’ubumwe n’ubwiyunge buhamye

    Ati “Mushyiremo imbaraga mube urumuri. Murabizi ibyabaye muri iki gihugu byose byasenyutse ndetse nyuma haje amateka y’intambara zakurikiyeho hano murabizi mwabibayemo cyane. Ntibikwiye ko ubona ikibazo wahuye nacyo ngo ukibone muri mugenzi wawe, ahubwo ujye umubonamo ibisubizo. Nubona umuhanda ujye umenya ko uri umurinzi wawo kuko ikizawusenya na we cyakugeraho’’.

    Gahunda ya Mvura Nkuvure imaze imyaka 16 itangijwe; ikaba ikorera mu turere 12, muri zimwe mu nkambi z’impunzi kimwe no muri gereza 5 kuri 13 ziri mu gihugu. Ni gahunda ishimangira cyane ubumwe, ubwiyunge n’isanamitima.

    Iyi gahunda yatanze umusaruro mu gukiza ibikomere, kwiteza imbere, kwishyura imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, kubabarira, kunoza imibanire myiza n’ibindi.

    Angela Jansen yavuze ko amatsinda ya Mvura Nkuvure bayitezeho gukomeza gutanga umusaruro mu gukemura ibibazo by’abaturage, biteza imbere

    Mureramanzi Abel wo mu murenge wa Bugeshi, yavuze ko mbere bari bafitanye ibibazo bituruka ku mateka ariko Mvura Nkuvure ikabashyira hamwe

    Umuyobozi w’akarere ka Rubavu w’agateganyo, Ruhamyambuga Olivier yasabye aya matsinda kuzirikana aho igihugu cyavuye kugira ngo babe umusingi w’ubumwe n’ubwiyunge buhamye

    Ubwo hatangwaga sheki ya miliyoni enye zizashyikirizwa amatsinda ya Mvura Nkuvure

    source : https://ift.tt/3FDM7zY

  • Uwasigajwe inyuma n’amateka yasoje kaminuza abikesha gahunda zo guteza imbere umugore – #rwanda #RwOT

    Yabihamirije mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Women for Women Rwanda nk’Umuryango utari uwa Leta, uzajya ukora ibikorwa nk’ibya WfWI ariko ku rwego rw’igihugu.

    Mu buhamya bwe, Mugorewisuka yabanje “gushima Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yahaye umugore umwanya mu nzego zifata ibyemezo”.

    Ati “Ndi umwe mu Banyarwandakazi bakomoka mu miryango y’abahejejwe inyuma n’amateka. Women for Women aho yankuye hari habi cyane, narihebye, ndi umugore utagera aho abandi bari. Yampaye amahugurwa inanyigisha kwigirira icyizere.”

    Yavuze ko icyo cyizere cyatumye yifatanya n’abandi mu matsinda yo kwizigama akabasha kwigobotora ubukene. Yitabira gahunda za Leta ndetse atinyuka guhirimbanira uburenganzira bwe.

    Ati “Muri uko gutinyuka nagannye akarere mbaza Mituweli, mbaza amashuri y’abana, umwana wanjye abasha gukomeza kwiga. Yarangije kaminuza none uyu munsi yicaye mu biro bya Leta nk’abandi Banyarwanda kandi muzi ko tutabigeragaho.”

    Uwo mubyeyi yavuze ko afite abana batanu n’uwa gatandatu arera nka malayika murinzi.

    Yabashije kwihangira imishinga imuteza imbere,yubaka neza inzu ye ndetse ni umwe mu basoje manda mu Nama njyanama y’akagali kabo.

    Amashimwe ya Mugorewisuka kuri WfWI na Leta y’u Rwanda ayahuje n’abandi benshi barimo na Ufitamahoro Anitha na we wo muri Kayonza.

    We yatewe inda afite imyaka 17 atereranwa n’umuryango kuko ngo yawusebeje agatwita kandi ari uw’Abakiristu.

    Yavuze ko yabayeho nabi bakanga kumufasha no kubona isabune cyangwa amavuta kugeza ubwo yatekereje guta umwana kuko nta n’umwe wamubaga hafi.

    Ati “Maze kumenya WfWI, ubuzima bwanjye bwabaye bwiza pe! Bampaye inyigisho zirimo kwigirira icyizere nkumva ko nanjye nshoboye, nkamenya gukaraba nkajya mu bandi nkabegera, nkabasha kuvuga no kuganira n’inshuti zanjye.”

    Nubwo WfWI ishyira imbere iterambere ry’abagore, sibo gusa igezaho gahunda zayo kuko muri rusange igamije iterambere ry’umuryango. Ibyo bituma n’abagabo baba mu bagenerwa bikorwa bayo.

    Umwe mu miryango yafashijwe na WfWI kwigobotora amakimbirane ugasubirana ituze nawo wasangije abantu ubuhamya bwawo.

    Abo bombi bashakanye mu 2017 ariko umugabo akajya aca inyuma umugore ntibajye n’inama ku iterambere ry’urugo, bibageza mu gihombo cyatumye bagurisha umuryango umwe w’inzu yabo ngo hishyurwe amadeni umugabo yari yaragiyemo ari mu busambanyi.

    Umugore yavuze ko byatumye yiheba akumva ntacyo amaze, akenshi akifungirana mu nzu akarira ntawe afite yabwira kuko atisanzuraga kuri bagenzi be.

    Mu 2019 ni bwo WfWI yabagezeho, bahabwa amahugurwa n’inyigisho bongera guhuriza ku mugambi w’iterambere ry’urugo rwabo.

    Kuba umuryango washyizwe ku rwego rw’igihugu bivuze iki?

    Umuyobozi wa Women for Women Rwanda, Uwimana Antoinette, yatangaje ko imiryango yo mu Rwanda ifite ibibazo byinshi bitandukanye kandi bizwi n’Abanyarwanda.

    Ati “Nk’Umuryango Nyarwanda wumva ibibazo by’Abanyarwanda cyane kuko tuba tuzi igihugu cyacu. Rero nacyo ni ikintu gikomeye. Tuba dufite n’abafatanyabikorwa batandukanye, no kumenya umuryango mugari neza, hari n’amahirwe y’uko n’aha twahashakira inkunga ariko dushobora no gufatanya na Leta kurusha uko twabikoraga mbere.”

    WfWI yagejejwe mu Rwanda mu 1997 ihatangiza ishami. Ibikorwa byayo ni mpuzamahanga ariko byibanda mu bihugu bivuye mu ntambara n’amakimbirane. Aho ivuye isiga hatangijwe Umuryango ukora ibikorwa nk’ibyayo ariko ku rwego rw’igihugu. Ibyo bimaze kubaho inshuro eshatu gusa.

    Mu Rwanda yahaje kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu mwaka ushize ni bwo Women for Women Rwanda yatangijwe ndetse inandikishwa mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB).

    Uwimana yavuze ko iterambere ry’igihugu n’umutekano ari byo byarebweho bikagaragaza ko uwo Muryango ushyizweho wabasha gukomeza ibyo bikorwa.

    Yavuze ko bigitangira Umuryango wakoranaga n’abagore bari hagati y’imyaka 18 na 50, ariko ubu hakaba hari no kwitabwa ku rubyiruko rw’abakobwa. Hanatezwa imbere gahunda z’imibereho myiza, gukoresha ikoranabuhanga,gukora ubuvugizi, no gukorana n’abagabo benshi.

    Ati “Icyagiye kitugaragarira ni uko umugore ashobora gutera imbere ariko mu rugo haba hari amakimbirane ibintu ntibigende neza.”

    Ngabonshya Silas ushinzwe iterambere ry’uburinganire no kongerera abagore ubushobozi muri Migeprof, yavuze ko inzitizi zigihari ari ukubaka ubushobozi n’imyumvire ikiri mu byemerwa mu muco Nyarwanda.

    Yakomeje ati “Ntabwo iterambere rirambye ryagerwaho ubushobozi bw’abagore bugipfukiranywe na bya bindi biri mu muco wacu kandi bitadufasha.[…] Tuzagera ku iterambere rirambye ari uko za mbaraga ziturimo twese zibashije gukora zikagira akamaro haba kuri twe n’Igihugu.”

    Umuyobozi Mukuru wa WfWI mu Rwanda, Jacqui Sebageni, yasezeranyije ko izakomeza guharanira ko abagore bagira ubushobozi n’iterambere, igeza gahunda zayo mu gihugu cyose.

    Umuyobozi Mukuru wa WfWI, Laurie Adams, yavuze ko u Rwanda rwabereye urugero ibindi bihugu mu guteza imbere abagore.

    Yavuze ko kuba hatangijwe Women for Women Rwanda bizatuma ibikorwa byayo birushaho kugera ku babikeneye.

    Abatanze ubuhamya bwabo basabye ko ibyo bikorwa byagezwa no ku bandi bakiri mu icurabundi bakabasha kubana neza baniteza imbere.

    Mugorewisuka Latifa (wambaye imikenyero) yashimye uburyo Leta y’u Rwanda yateje imbere abagore kuko byahinduye amateka y’umuryango we, kugeza ubwo arahiye umwana we Kaminuza akayirangiza

    Ambasaderi wa USA mu Rwanda (Iburyo) n’Umuyobozi Mukuru wa WfWI (ibumoso) bari bitabiriye uwo muhango

    Bimwe mu bikorwa by’abagezweho na gahunda za WfWI bakihangira imirimo ibateza imbere

    Abitabiriye bashimye imbaraga u Rwanda rwashyize mu guteza imbere umugore

    Mubyo abagore bafashwa na Women for Women International bakora, harimo ibikapu

    Abafatanyabikorwa batandukanye bitabiriye umuhango wo gutangiza Women for Women International Ishami ry’u Rwanda

    Umuyobozi wa Women for Women Rwanda Uwimana Antoinette yashimye uko Leta y’u Rwanda ishyigikira ibikorwa byabo

    source : https://ift.tt/32bOwmM

  • Arsenal yanyagiriwe Anfield mu mukino Arteta… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo 2021, Arsenal yahuye n'uruva gusenya ku kibuga Anfield nyuma yo kuhatsindirwa na Liverpool ibitego 4-0, mu mukino abatoza  b'amakipe yombi bashyamiranye mu mukino hagati.

    Ni umukino Liverpool yatangiye neza igaragaza inyota yo gufungura amazamu hakiri kare, igerageza uburyo bwo gufungura amazamu, ariko Arsenal nayo igacishamo igasatira ishaka gutungura Liverpool mu rugo binyuze ku bakinnyi barimo Bukayo Saka, Lokonga na Aubameyang ariko uburyo bagerageje ntibubahire.

    Nyuma yo gusirisimba kenshi imbere y'izamu rya Arsenal kenshi, Sadio Mane yafunguye amazamu atsindira Liverpool igitego cya mbere ku munota wa 39' ku mupira yahawe na Alexander-Arnold.

    Mbere y'uko igice kirangira ku munota wa 33' umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta n'umutoza wa Liverpool, Jurgen Klopp bashatse kurwana nyuma y'uko umusifuzi asifuye ikosa ryari rikorewe umukinnyi wa Arsenal, Jurgen Klopp ntiyabyishimira asumira Mikel Arteta nawe wari warakaye hafi yo gufatana mu mashati abari aho hafi baratabara.

    Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye Liverpool iyoboye ku ntsinzi y'igitego 1-0.

    Liverpool yatangiye igice cya kabiri ifite imbaraga nyinshi n'inyota y'ibitego byinshi, irusha cyane Arsenal gukina neza no kurema uburyo butandukanye bw'ibitego.

    Abakinnyi ba Arsenal baranzwe n'amakosa menshi mu minota 45 ya nyuma, yagiye avamo ibitego iyi kipe yatsinzwe barimo na Nuno Tavares wakoze amakosa menshi atari ngombwa muri uyu mukino.

    Liverpool yabyaje umusaruro ayo makosa ku munota wa 52' ubwo Diogo Jota yatsindaga igitego cya kabiri, ku munota wa 73' Mohamed Salah yatsinze igitego cya gatatu ku mupira yahawe na Sadio Mane.

    Ku munota wa 77 Minamino yatsinze igitego cy'agashinguracumu cya kane ku mupira yahawe na Alexander-Arnold, ashimangira intsinzi ya Liverpool yatumye igira umutekano mu makipe ane ya mbere muri Premier League.

    Gutsinda uyu mukino byatumye Liverpool ijya ku mwanya wa kabiri by'agateganyo n'amanota 25, mu gihe Arsenal yagumye ku mwanya wa gatanu n'amanota 20, ibura amahirwe yo kurara mu makipe ane ya mbere muri Premier League.

    Mane yatsindiye Liverpool igitego cya mbere n’umutwe

    N'ubwo ikipe ye yatsinzwe umunyezamu Ramsdale yigaragaje cyane muri uyu mukino

    Jota yatsindiye Liverpool igitego cya kabiri

    Salah yatsindiye Liverpool igitego cya gatatu

    Minamino yatsindiye Liverpool igitego cya kane

    Klopp na Arteta bakimbiranye hafi yo kurwana muri uyu mukino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111700/arsenal-yanyagiriwe-anfield-mu-mukino-arteta-yasakiranye-na-klopp-amafoto-111700.html