Category: Uncategorized

  • Umunyamideli yavuze akaga yahuye nako kubera gukundana n'ibyamamare birimo igikomangoma Harry #rwanda #RwOT

    Madamu Florence St George yakundanye n'igikomangoma Harry mu 2011, ariko ngo yahoraga ahangayikishijwe n'ibitangazamakuru byamuhoragaho bitewe no gukundana n'uyu mugabo wifuzwaga na benshi.

    Uyu munyamideli w'imyaka 35 wahindutse umubumbyi, yavuze ko ubuzima bwe bwarangiye “mu buryo butunguranye” ubwo bombi batangiraga gusohokana.

    Yavuze ko yahanganye n'ubwo buzima bwe bushya bwari bugoye cyane

    Florence uzwi cyane nk'umuntu ukunda kubohoka,yatangarije ikinyamakuru Stella ko inshuti ze biganye “babajijwe” ndetse ko abapaparazi baje gukambika ku irembo ry'iwabo kugira ngo bajye babona ibyo bandika

    Uyu mugore ukunda ububumbyi,yashakanye n'umugabo utunze miliyoni nyinshi witwa Henry St George mu 2014, yagize ati: “Nakuriye ingofero yanjye abantu bashobora kwihanganira buriya buzima, ariko nari nzi ko njye ntabishobora.

    “Nubwo icyo gihe byari bibabaje, ndumva mfite amahirwe kuba umubano wacu warabaye muto.”

    Uyu mubyeyi w'abana babiri kandi yakundanye n'umunyabigwi wa F1, Jenson Button, imyaka ibiri mbere yuko ahura na Prince Harry.

    Yatangarije Sunday mag ko kuba itangazamakuru ryo hirya no hino ryaramuhoragaho kubera gukundana n'ibyamamare byamuteye guhangayika, avuga ko “yabanye nabyo kuva akiri umwangavu”.

    Florence yavuze ko yinjiye mu bubumbyi mu rwego rwo gutuza no kwirengagiza amaganya ye ndetse no guhangana n'ihungabana yagize nyuma yo kubyara.

    Florence ari ku rutonde rurerure rw'abakobwa Igikomangoma Harry cyakundanye nabo barimo Camilla Thurlow n'umuririmbyi w'injyana ya Pop, Mollie King.

    Benshi mu bahoze bakundana na Harry bashinja ibwami ko bahatiwe “guca umubano” nawe nyuma yo gushyingiranwa na Meghan bafitanye abana 2 ubu.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umunyamideli-yavuze-akaga-yahuye-nako-kubera-gukundana-n-ibyamamare-birimo

  • Tumaini Byinshi na Gentil Misigaro bakoranye… – #rwanda #RwOT

    Tumaini Byinshi ukunzwe cyane mu ndirimbo ‘Abafite ikimenyetso’ imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 3 kuri Youtube, n’izindi zitandukanye, yahumurije abantu batarabona urubyaro, abagenera ubutumwa binyuze mu ndirimbo ‘Aracyakora’ yakoranye na Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo ‘Biratungana’. ‘Aracyakora’ ni indirimbo ibyinitse irimo udushya tunyuranye nk’aho Gentil Misigaro atangira abwiriza ahamya imbaraga z’Imana, hakanagaragaramo umuzungukazi uba yizihiwe cyane abyinira Imana yamwiyeretse.

    Tumaini Byinshi ari mu baramyi bagezweho muri iyi minsi

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Tumaini Byinshi yavuze ko yanditse iyi ndirimbo agamije gutanga ihumure ku bantu batarabona urubyaro. Ni nyuma y’uko yari amaze kubona inkuru nziza y’umubyeyi wari warabuze urubyaro ariko Imana ikaza kumukorera igitangaza. Ati “Indirimbo nakoranye na Gentil Misigaro twayise ‘Aracyakora’, irimo amashimwe, ihumure no guhamya. Itangira ivuga intimba Sarah na Hana bari bafite ku bwo kubura urubyaro ariko ku bwo kwihangana bizeye Imana irabasubuza. Ni benshi rero kuri ubu babiciyemo bari gushima”.

    “Harimo kandi n’ihumure ku bakibirimo, bakomere kuko Yesu ARACYAKORA. Ni indirimbo yakozwe mu buryo butangaje kuko ni project (umushinga) imaze imyaka 3 tubitegura ariko ntibikunde kugena igihe tuzayikorera byaratugoye ariko iki ni cyo gihe cy'Imana. Mu by’ukuri indirimbo nayanditse ndi mu bihe bisanzwe nari imuhira bisanzwe numva melody iramanutse ndatangira ndaririmba. Gusa nari mu bihe by’amashimwe. Hari aba mama babiri b’inshuti zacu bari bamaze igihe kinini batabyara kandi tubasengera, umwe muri bo yari yabyaye bintera umunezero ariko kandi nzirikana ko hari n’abari inyuma ni ko kubahumuriza mu ndirimbo”.

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘ARACYAKORA’ YA TUMAINI FT GENTIL

    Tumaini Byinshi yavuze impamvu yahisemo Gentil Misigaro ngo bakorane iyi ndirimbo, avuga ko ari umuhanzi w’umuhanga cyane anamushimira inkunga yamuteye kugira ngo iyi ndirimbo imere neza. Ati “Gentil ni njyewe wamusabye ko twakorana, kandi tumaze guhura Gentil nk’umuririmbyi w’umuhanga, umwanditsi mwiza, umucuranzi mwiza, yayikozeho akazi kenshi kugira ngo ibe imeze neza, ndamushimiye, aratandukanye, ni umukozi w'Imana”. Yakomoje ku mishinga ari gutegura mu minsi iri imbere ati “Mu by’ukuri ntabwo nicaye ndi gutegura Album ya 2 kandi izaba irimo indirimbo nziza zikoze neza”.

    Tumaini Byinshi (ibumoso), Gentil Misigaro (hagati) na Adrien Misigaro (iburyo)

    Tumaini utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Gentil Misigaro utuye muri Canada, muri iyi ndirimbo ‘Aracyakora’ bakoranye baririmbamo bati “Umva ngufitiye inkuru nziza, iyabikoreye Hana na Sara, nawe yabigukorera, ntabwo ijya irobanura ku butoni, oya. Intimba n’imibabaro wamaranye igihe Sarah we none urahetse, wamaze igihe gito mu isinagogi utemba amarira Hana we none urashima. Ngaho haguruka wamamaze uvuge amakuru ko uwo twizeye afite imbaraga, haguruka wamamaze utange ubuhamya ko uwo twizeye aracyakora”.

    Abantu batari bacye banyuzwe cyane n’iyi ndirimbo ‘Aracyakora’ ahanini bitewe n’amagambo akomeye aba baririmbyi bayiririmbamo ndetse n’uburyo bagaragara babyina ubona bishimye cyane. Umuramyi Israel Mbonyi ukunzwe bihebuje mu muziki wa Gospel ari mu bamaze kugaragaza ko bakozwe ku mutima n’iyi ndirimbo, ibi akaba yabitangaje anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram akurikirwaho n’abarenga ibihumbi 242. Yafashe amashusho mato y’iyi ndirimbo ayasangiza abakunzi be, munsi yayo arandika ati “Muranejeje kweri. Imigisha minshi Gentil na Tumaini”.  Kuri Youtube iyi ndirimbo imaze gutangwaho ibitekerezo birenga 169.

    Israel Mbonyi yanyuzwe cyane n’indirimbo ‘Aracyakora’

    Tumaini Byinshi ni umuramyi w’umuhanga ufite igikundiro cyinshi mu muziki acyesha indirimbo ye yise ‘Abafite ikimenyetso’ imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni eshatu ku rubuga rwa Youtube mu mwaka umwe gusa imazeho. Ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo yatumbagije ubwamamare bwe, hari abantu babanje gukeka ko ari indirimbo ya Israel Mbonyi bitewe n’uburyo imyandikire yayo yenda kumenya nk’iza Mbonyi ndetse n’ijwi rya Tumaini hari ukuntu ryenda kumera nk’irya Mbonyi. Nyuma yayo, Tumaini yakoze izindi nazo zakunzwe zirimo; Nafashe umwanzuro, Intsinzi, Tuza waremewe, n’izindi. 

    Ibyihariye kuri Gentil Misigaro watangiwe ubuhamya bwiza na Tumaini

    Gentil Misigaro wisunzwe na Tumaini Byinshi bagakorana indirimbo ‘Aracyakora’, ni umuramyi w’umuhanga mu buryo budashidikanywaho akaba yaranabyerekanye mu gitaramo cy’amateka yakoreye mu Rwanda mu ntangiriro za 2019 aho yacuragishije gitari n’amenyo. Yacuranze umuziki wa LIVE waryoheye benshi na n’ubu bakirahira igitaramo cye cyitabiriwe n’ibyamamare nka King James, Patient Bizimana, Uncle Austin, Israel Mbonyi, Alex Muyoboke, Apotre Masasu, Miss Shanitah Umunyana, Miss Igisabo (Hirwa Honorine) n’abandi. Si ibyo gusa ahubwo ubuhanga bwe bugaragarira no mu myandikire y’indirimbo ze, bugasemburwa n’impano y’ijwi ryiza afite. 

    Bimaze kuba nk’ihame ko Gentil Misigaro akorana indirimbo n’abandi baramyi zigakundwa bitangaje, urugero ni ‘Buri munsi’ yakoranye na Adrien Misigaro imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 4.9, hakaza kandi ‘Umbereye maso’ yakoranye na Nice Ndatabaye imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 5.5 kuri Youtube ndetse akaba ari nayo ndirimbo ifite agahigo ku kuba iya mbere imaze kurebwa cyane mu ndirimbo z’abahanzi ba Gospel mu Rwanda. Hari kandi ‘Hano kw’isi’ yakoranye na Adrien Misigaro, ‘Hari imbaraga’ yakoranye n’abo mu muryango we ‘Legacy Fam’, ‘Nzamura’ yakoranye na Fortran Bigirimana, ‘Ndaje’ yakoranye na Prosper Nkomezi, n’izindi. Kuri ubu hitezwe indirimbo ashobora kuzaririmbana n’umugore we Rhoda Misigaro.

    Gentil Misigaro ni umuramyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umu Producer

    Tumaini Byinshi yamamaye mu ndirimbo ‘Abafite ikimenyetso’

    Israel Mbonyi yavuze ko yanejejwe cyane n’indirimbo ‘Aracyakora’ ya Tumaini na Gentil

    REBA HANO ‘ARACYAKORA’ INDIRIMBO NSHYA YA TUMAINI FT GENTIL

    REBA HANO ‘ABAFITE IKIMENYETSO’ YA TUMAINI BYINSHI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111706/tumaini-byinshi-na-gentil-misigaro-bakoranye-indirimbo-aracyakora-yishimiwe-na-benshi-bari-111706.html

  • Ole yatakaje ubwigenge yari afite muri Manche… – #rwanda #RwOT

    Mu nkuru ibanza twari twababwiye ko ari ikibazo cy’itangazo gusa naho Ole yari yavuye mu mishinga ya Manchester United.

    Kuri aya amanywa izuba riva Ole wari umaze imyaka isaga itatu ahanyanyaza muri Manchester United yasezerewe muri iyi kipe nta gikombe yegukanye.

    Nyuma yo gutsindwa na Watford ku munsi w’ejo, Ubuyobozi bwa Manchester United bwafashe umwanzuro wo gutandukana n’uyu mutoza waherukaga kongererwa amasezerano.

    Ole Gunnar Solskaer yahawe akazi muri Manchester United kuva tariki 19 Ukuboza 2018 aho kugera n’ubu atari yakabashije kumanika igikombe n’iyo cyaba cyoroheje.

    Manchester United ntabwo ifite Umutoza ufata iyi kipe ariko abatoza bungirije nka Michael Carrick baragumana ikipe kugera ibonye umutoza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111711/ole-yatakaje-ubwigenge-yari-afite-muri-manchester-united-asezererwa-izuba-riva-111711.html

  • Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw'icyo gihugu. #rwanda #RwOT

    Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw'icyo gihugu, harimo n'Umurwa Mukuru, Kampala.

    Amateka koko burya ahora yisubiramo, Tariki ya 01 Ukwakira 1990, ubwo FPR-Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora u Rwanda, Leta ya Yuvenali Habyarimana yakoze ikinamico, irara irasa urufaya rw'amasasu mu Mujyi wa Kigali, ibeshya ngo 'inyenzi' zawugezemo. Byahe byo kajya se ko icyari kigamijwe ari uguhohotera abaturage bo mu bwoko bw'Abatutsi, ngo ni iby'ibyitso by'inkotanyi. Icyo gihe ibihumbi by'Abatutsi byarunzwe mu magereza, abandi baricwa bazira gusa ko ari Abatutsi.

    Ibi birasa neza n'ibirimo kubera mu gihugu cy'abaturanyi cya Uganda, aho abaturage b'Abayisiramu n'abo mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Yoweri K. Museveni, barimo kwicwa, abandi bagafungwa bashinjwa uruhare mu gutega ibisasu bimaze iminsi biturikira ahantu hanyuranye, harimo n'Umurwa Mukuru Kampala.

    Imibare itangwa n'itangazamakuru ndetse n'imiryango itari iya Leta, irerekana ko ababarirwa mu icumi bamaze kwicwa barashwe, abandi amagana bakaba bari mu magereza hirya no hino muri Uganda, kandi umubare munini ukaba ari uw'abasengera mu idini ya Islam.

    Mu kiganiro-mpaka cyatambutse kuri Televiziyo NBS muri izi mpera z'icyumweru. Minisitiri w'Umutekano muri Uganda, Gen. Jim MUHWEZI ntiyashoboye gusobanura impamvu abakekwaho ibyaha bicwa batagejejwe imbere y'ubutabera, ndetse arya iminwa ubwo yari abajijwe umubare nyawo w'abishwe n'abatawe muri yombi. Abari muri icyo kiganiro-mpaka, nka Meya w'Umujyi wa Kampala, Erias LUKWAGO, yatangajwe no kumva Minisitiri wUmutekano avuga ko nta makuru afite ku bishwe n'abafunze, agasanga ubutegetsi buri mu ikinamico yo kwikiza abo budashaka.

    Ibisasu byatezwe muri Uganda kuva mu mpera z'Ukwakira uyu mwaka, byitiriwe umutwe wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Haribazwa impamvu Ubutegetsi bwa Perezida Museveni butwerera ibyo bitero ADF, kandi umutwe w'iterabwoba wa'Islam State' wariyemereye ko ariwo utega ibyo bisasu.

    Abasesenguzi baravuga ko Islamic State yibeshyera ko ariyo iri inyuma y'ibi korwa, ikaba ibiziranyeho n'inzego z'umutekano za Uganda kugirango ubutegetsi bushobore kugera ku mugambi wabwo. Basanga ibisasu bihitana inzirakarengane bitegwa na Leta ya Uganda ubwayo, kugirango ibone urwitwazo rwo kohereza abasirikari muri Kongo ivuga ko ikurikiranye yo ADF.

    Uyu mugambi kandi ngo waba ugamije kwikiza abatavuga rumwe na Perezida Museveni, dore abicwa n'abafungwa hafi ya bose ari abo mu mashyaka ya opozisiyo.

    Kugeza ubu Perezida Museveni yirinze kugeza ijambo ku baturage ribahumuriza,rinasobanura imiterere y'ikibazo, ahitamo gukoresha urubuga rwa 'twitter' kandi azi neza ko abaturage be bose atari ko bafite interineti.

    Mu matora y'Umukuru w'Igihugu aheruka muri Uganda, abayoboke 54 ba Bobi Wine wari uhanganye na Yoweri Museveni, barishwe, abandi benshi cyane barakomeretswa, ndetse umubare munini urafungwa. Abafunzwe baje kurekurwa batanaburanye, ibi nabyo Minisitiri Muhwezi akaba atarashoboye kubisobanura muri icyo kiganiro-mpaka cya NBS.

    Abantu banyuranye kandi benshi bakomeje gusaba ko muri Uganda hajyaho komisiyo yo kugaragaza ukuri ku bugizi bwa nabi ubutegetsi bwa Perezida Museveni bwakomeje gukorera abaturage, uko kuri kukaba ariko kubakirwaho ubwiyunge bw'abanya Uganda, nk'uko byagenze muri Afrika y'Epfo ubwo ingoma ya bagashakabuhake yari imaze gutsindwa.

    Ubutegetsi bwa Perezida Museveni rero burakomerewe niba abaturage bageze aho babugereranya n'ubwa ba gashakabuhake.

    The post Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw'icyo gihugu. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/56714-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=56714-2

  • Nyuma y'imyaka itatu atoza ikipe ya Manchester United, kuri iki cyumweru umutoza Ole Gunnar Solskjær yatandukanye nayo #rwanda #RwOT

    Nyuma y'imyaka itatu atoza ikipe ya Manchester United, kuri iki cyumweru umutoza Ole Gunnar Solskjær yatandukanye n'iyi kipe ibarizwa mu Bwongereza.

    Ubuyobozi bwa United bwahise butangaza ko Michael Carrick na Darren Fletcher aribo baba batoza iyi kipe mu gihe hagishakishwa umutoza uzayitoza.

    Man u yatandukanye na Ole nyuma yaho kuri uyu wa gatandatu yatainzwe na Watford 4-1, mbere yaho yari yatsinzwe kandi na Liverpool ibitego 5-0 ndetse na Manchester City 2-0.

    The post Nyuma y'imyaka itatu atoza ikipe ya Manchester United, kuri iki cyumweru umutoza Ole Gunnar Solskjær yatandukanye nayo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yimyaka-itatu-atoza-ikipe-ya-manchester-united-kuri-iki-cyumweru-umutoza-ole-gunnar-solskjaer-yatandukanye-nayo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yimyaka-itatu-atoza-ikipe-ya-manchester-united-kuri-iki-cyumweru-umutoza-ole-gunnar-solskjaer-yatandukanye-nayo

  • Umugabo yaciwe muri resitora kubera kurya byinshi agateza igihombo #rwanda #RwOT

    Umushinwa utangaza mu buryo bwa 'live' arimo kurya avuga ko yashyizwe ku rutonde rw'umukara rw'abatemerewe kugera muri resitora (restaurant) icuruza inyama zokeje abakiliya bihereza ibyo bashoboye byose (self-service) kubera kurya cyane.

    Uwo mugabo, uzwi gusa ku izina rya Bwana Kang, yabwiye televiziyo Hunan TV ko yaciwe muri resitora ya Handadi Seafood BBQ Buffet yo mu mujyi wa Changsha rwagati mu Bushinwa kubera kurya byinshi yikurikiranya.

    Yavuze ko yariye 1.5kg cy'ibinono by'ingurube ubwo yariraga muri iyo resitora bwa mbere, n'ibiro biri hagati ya 3.5 na 4 by'inyama z'igisimba cyo mu mazi kizwi nka 'prawn' ku yindi nshuro yagiye muri iyo resitora.

    Kang yavuze ko iyo resitora 'ikorera ivangura' abantu bashobora kurya byinshi.

    Yagize ati: 'Nshoboye kurya byinshi — iryo ni ikosa?' Yongeyeho ko nta biryo na bicye yapfushije ubusa (yamennye).

    Ariko nyir'iyo resitora yabwiye umunyamakuru w'iyo televiziyo ko Bwana Kang yari arimo kumuteza igihombo.

    Yagize ati: 'Buri gihe cyose iyo aje hano, ntakaza ama-yuan [amafaranga akoreshwa mu Bushinwa] abarirwa mu magana '.

    'N'iyo anyoye amata ya soya, ashobora kunywa amacupa 20 cyangwa 30. Iyo ariye ibinono by'ingurube, arya isahani nini yose yabyo. Naho kuri 'prawns', akenshi abantu bakoresha uduti bazizamura bazirya, [we] akoresha isahani nini akaziyora zose'.

    Nyir'iyo resitora yongeyeho ko agiye no guca muri iyo resitora abatangaza bose kurya kwabo 'live' (ikibiriraho mu Kirundi).

    Iyi nkuru irimo kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga zo mu Bushinwa, aho imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 250 ku rubuga rwa weibo  abantu bayivugaho mu buryo butandukanye.

    Bamwe bavuze ko iyo resitora idakwiye kwiyita iya 'self-service' aho urya ibyo ushoboye byose niba idafite ubushobozi bwo kubitanga, mu gihe abandi bagiriye impuhwe nyir'iyo resitora.

    Mu mwaka ushize, leta y'Ubushinwa yatangiye kwibasira abarya bakurikirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga, ndetse videwo nk'izo zishobora no kuzacibwa burundu mu gihugu.

    Byabaye nyuma yuko Perezida Xi Jinping yari yasabye abaturage 'kurwanya gupfusha ubusa ibiryo', mu gihe hari hari impungenge ku kuba nta biribwa bihagije biri mu gihugu.

    SRC:BBC

    The post Umugabo yaciwe muri resitora kubera kurya byinshi agateza igihombo appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/21/umugabo-yaciwe-muri-resitora-kubera-kurya-byinshi-agateza-igihombo/

  • Jeanne Muvira ukomoka mu Burundi mu baziyamamariza kuyobora u Bufaransa #rwanda #RwOT

    Umufaransakazi ukomoka mu Burundi Jeanne Muvira aherutse gutangaza ko azahatanira umwanya w'umukuru w'igihugu mu Bufaransa mu matora ateganijwe umwaka utaha muri 2022.

    No photo description available.

    Muvira wavukiye mu ntara ya Mwaro agakurira mu mujyi wa Bujumbura, ni umuhanga mu bijyanye n'imiti (pharmacist) akaba akora n'ibiganiro bitandukanye kuri channel ya youtube.

    https://youtu.be/0gH45FDI1v0

    Aganira na VOA yavuze ko yabaye imyaka myinshi mu bufaransa kandi akabukoramo bityo ko ubuzima bw'icyo gihugu abuzi neza. Ati 'Politike nayikoze kuva cyera ni ibintu nkunda kuva cyera[…]mu myaka itatu ishize ibyo kwiyamamaza ntibyari biri mu mutwe wanjye ni ibintu bije muri iyi myaka ibiri ya covid.'

    No photo description available.

    Yakomeje avuga ko naramuka atorewe kuyobora u Bufaransa, azaharanira gukemura ikibazo cy'ubushomeri mu bufaransa, ndetse ngo azanakemura ikibazo cy'ubwigunge abantu batewe n'icyorezo cya covid-19.

    No photo description available.

    Yongeyeho umuntu wese wiyemeje ikintu kandi akagishyiraho umutima ntakabuza aragishobora. Akaba yizeza abarundi n'abafaransa ko azatsinda amatora nta kabuza.

    The post Jeanne Muvira ukomoka mu Burundi mu baziyamamariza kuyobora u Bufaransa appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/21/jeanne-muvira-ukomoka-mu-burundi-mu-baziyamamariza-kuyobora-u-bufaransa/

  • U Rwanda n’u Budage bariga uko amakuru y’iteganyagihe yasanga umuhinzi mu mudugudu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni ibiganiro bibera mu ishuri rikuru INES-Ruhengeri kuva tariki 19 Ugushyingo 2021, aho byitabiriwe n’Impuguke zinyuranye zirimo abigisha muri INES-Ruhengeri, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI), binyuze mu kigo kiyishamikiyeho (RAB), Meteo-Rwanda n’Itsinda ry’Abadage riturutse mu Ntara ya Rhénanie-Palatinat ku bufatanye n’ikigo cy’u Budage gishinzwe imishinga itandukanye (GIZ).

    Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubuhinzi muri RAB, Charles Bucagu, avuga ko uwo mushinga wa Leta y’u Rwanda na Leta y’u Budage yamaze kohereza itsinda riturutse muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi muri icyo gihugu n’intumwa zaturutse muri Kaminuza ya Bingen, ugamije kubaka uburyo amakuru y’iteganyagihe yafasha abahinzi kurushaho kumenya amakuru yimbitse y’igihe, haba mu mvura cyangwa ku zuba mu rwego rwo kurushaho kunoza ubuhinzi bwabo bukababyarira inyungu.

    Ati “Icyo tureba ni ukunoza amakuru yari asanzwe atangwa n’ikigo cya meteo, kugira ngo umuturage tumuhe amakuru ajyanye n’aho atuye bijye bimufasha gufata icyemezo kijyanye n’ubuhinzi bwe n’ubworozi, urugero niba umuturage agomba gutera umuti mu birayi kandi imvura izagwa ejo, yafata icyemezo cyo kuba aretse kugira ngo wa muti utajyanwa n’imvura, akazatera ku munsi ukurikiyeho”.

    Uwo muyobozi, yavuze ko amakuru yatangwaga ariko mu buryo bugari ntibibe byafasha umuturage, ibyo bigatuma bakora ubuhinzi, ariko badafite amakuru yuzuye ajyanye na buri gace.
    Yemeza ko inyigo bari gukora ijyanye cyane cyane no kwegereza amakuru ku muturage mu kagari n’umudugudu atuyemo.

    Yavuze kandi ko abaturage bagiye babashinja kubaha amakuru atajyanye n’aho batuye, ati “Imvura iragwa hano, wagera hirya gato munsi y’umusozi ugasanga ntiyaguye kandi amakuru yatanzwe ari amwe muri ako gace, ni byo dushaka kunoza kugira ngo amakuru tuyajyane hasi ku muturage ku rwego rw’umudugudu no ku kagari”.

    Arongera ati “Ejo twakoze ibiganiro n’abahinzi b’ibirayi muri Musanze, badusaba ko twajya tubagezaho amakuru aho batuye, aho bagaragaje ko hari ubwo bahura n’ibihombo kubera kubura amakuru y’iteganyagihe ajyanye n’aho batuye”.

    Ni umushinga Leta y’u Budage yitezeho kurushaho kuzamura urwego rw’umubano hagati y’u Rwanda n’u Budage, nk’uko Dr.Volker Wenghoefer ukuriye itsinda ry’impuguke zaturutse mu gihugu cy’u Budage yabitangarije Kigali Today.

    Dr. Volker Wenghoefer ukuriye Itsinda ryaturutse mu Budage
    Dr. Volker Wenghoefer ukuriye Itsinda ryaturutse mu Budage

    Ati “Uyu mushinga witezweho kongera imikoranire hagati ya Leta y’u Rwanda n’Intara ya Rhénanie-Palatinat, binyuze muri Minisiteri zinyuranye zirimo Minisiteri y’Ubukungu, iy’Ubwikorezi, iy’Ubuhinzi n’ubworozi mu Budage”.

    Yongeyeho ko Iyo ntara ya Rhénanie-Palatinat ku nkunga y’ikigo cya GIZ, biteguye gushyigikira uwo mushinga mu rwego rwo gufasha umuhinzi kuzamura iterambere ry’umwuga bakora no kuzamura ubumenyi ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere.

    Ibyo biganiro birabera muri INES-Ruhengeri nyuma y’igihe kirekire iryo shuri rukuru rigiranye umubano n’intara ya Rhénanie-Palatinat, ahari imikoranire na Kaminuza zinyuranye zo mu Budage muri gahunda zinyuranye cyane cyane izijyanye no gushimangira ireme ry’uburezi.

    Uwo mushinga w’imikoranire ukaba witezweho kuzamura ubuhinzi bukoreshejwe ikoranabuhanga cyane cyane ku batuye akarere ishuri rya INES-Ruhengeri riherereyemo, nk’uko Padiri Dr Hagenimana Fabien Umuyobozi wa INES-Ruhengeri yabitangarije Kigali Today.

    Padiri Dr Hagenimana Fabien Umuyobozi wa INES-Ruhengeri
    Padiri Dr Hagenimana Fabien Umuyobozi wa INES-Ruhengeri

    Ati “Tumaze iminsi tuganira n’intara ya Rhénanie- Palatinat ku mishinga irebana no guteza imbere ubuhinzi cyane cyane dukoresheje ikoranabuhanga, burya ubuhinzi kera bwacungiraga ku isuka nziza y’umujyojyo n’ibigango by’umuhinzi, ariko ubuhinzi igihe kinini cyabwo kugira ngo ugere ku musaruro mwiza, ni mu mutwe, ni ugukoresha ubwenge”.

    Arongera ati “Ni yo mpamvu rero dutekereza uburyo bwo gukora ‘Smart agriculture’ (ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga), cyane cyane tugashyira hamwe ubwenge bwacu mu buryo butuma tumenya amakuru ajyanye n’imihindagurikire y’ikirere, kugira ngo umuhinzi mu gihe ateye umuti imvura ireke kuwutwara bitewe n’uko atamenye igihe cyo kuwutera, ni byo turi kuganira n’Abadage na MINAGRI ndetse na Meteo-Rwanda, kugira ngo uwo mushinga ujye mu bikorwa abahinzi bacu beze, ubukungu bw’igihugu buzamuke n’imvune y’abahinzi igabanuke”.

    Ni umushinga ugiye gukorerwa isuzuma mu turere tubiri rwo mu ntara ishyuha n’intara ikonja, ari two Akarere ka Kayonza ko mu ntara y’Iburasirazuba, n’akarere ka Musanze ko mu ntara y’Amajyaruguru.

    Uwo mushingwa uzakorwa mu ngengo y’imari izaturuka muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yo mu gihugu cy’u Budage. Uratangirira ku gihingwa cy’ibirayi n’ibigori, bikaba byitezwe ko mu gihe uzaba umaze kunozwa uzagezwa hose mu gihugu, ugafasha abahinzi mu bihingwa binyuranye.

    source : https://ift.tt/3kRstIH

  • Perezida Kagame yitabiriye Car Free Day kuri iki cyumweru [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame ni umwe mu banya-Kigali bitabiriye siporo rusange izwi nka Car Free Day kuri iki Cyumweru tariki 21 Ugushyingo 2021.

    Amafoto yashyizwe kuri Twitter n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, yagaragaje Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa na Meya w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, bagenda n'amaguru mu mujyi rwagati ahazwi nka Car Free Zone.

    Ku mbuga nkoranyambaga za Perezida Kagame,bavuze bati “Uyu munsi, Perezida Kagame yitabiriye Car Free Day, gahunda y'imyitozo ngororamubiri iba kabiri mu kwezi mu Mujyi wa Kigali, ikaba ifasha uyu mujyi mu gukomeza kubungabunga ibinyabuzima n'ubuzima buzira umuze kubawutuye.”

    Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza, gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo ikaba ikorwa.

    Mu ntangiriro za 2018 ni bwo Perezida Kagame yasabye ko yazajya iba kabiri mu kwezi; ku Cyumweru cya mbere cy'ukwezi n'icya gatatu.



    AMAFOTO:@UrugwiroVillage

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/perezida-kagame-yitabiriye-car-free-day-kuri-iki-cyumweru-amafoto

  • Manchester United yirukanye umutoza wayo mukuru nyuma y' umusaruro mubi akomeje gutanga muri iyi kipe #rwanda #RwOT

    Umunya-Norvège Ole Gunnar Solskjaer umutoza wa Manchester United yikuranwe muri iyi kipe nyuma y'umusaruro mubi iyi kipe ikomeje kubona muri shampiyona ukunzwe hirya no hino ku Isi.

    Icyemezo cyo kwirukana Ole cyafatiwe mu nama y'igitaraganya yahuje ubuyobozi bwa Manchester United mu ijoro ryakeye ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Ugushyingo 2021.

    Byari nyuma gato y'uko iyi kipe yari imaze kwandagazwa na Watford ikayinyagira ibitego 4-1, mu mukino w'umunsi wa 12 wa Premier league.

    Umunyamakuru Fabrizio Romano yatangaje ko icyemezo cyo kwirukana umutoza Ole Gunnar Solskjaer cyamaze guhabwa umugisha na Group Glazer basanzwe ari ba nyiri Manchester United.

    Uyu munyamakuru wa SKY Italia na The Guardian yavuze ko byitezwe ko Manchester United isohora itangazo ryirukana Ole mu masaha make ari imbere, nyuma yo kugera ku bwumvikane na we bwo gutandukana mu bwubahane.

    Byitezwe ko Darren Fletcher na Michael Carrick ari bo baza gusigarana ikipe by'agateganyo mu gihe hagishakishwa umusimbura wa Ole.

    Ole Gunnar Solskjaer yari umutoza wa Manchester United kuva muri 2019 nyuma yo kuyigeramo asimbuye José Mourinho.

    Kuri ubu Manchester United iri ku mwanya wa karindwi muri shampiyona n'amanota 17, nyuma yo gutsinda imikino itanu igatsindwa indi ndetse ikananganya ibiri.

    Ni mu gihe iyi kipe mu mpeshyi y'uyu mwaka yashoye umurengera w'amafaranga igura abarimo Jadon Sancho utajya ubona umwanya wo gukina, Raphael Varane na Cristiano Ronaldo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/21/manchester-united-yirukanye-umutoza-wayo-mukuru-nyuma-y-umusaruro-mubi-akomeje-gutanga-muri-iyi-kipe/