Category: Uncategorized

  • Kakubayeho: niba wibonaho ibi bimenyetso ntakabuza urwaye impyiko. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ese waba uzi ibimenyetso by'impyiko zikora nabi? Dore bimwe mu bimenyetso byakwereka ko impyiko zawe zitari gukora neza nk'uko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwitwa Lifeoptions:

    1. Guhorana umunaniro ukabije

    Impyiko nzima ubusanzwe zikora umusemburo bita erythropoietin (EPO). Uyu niwo ubwira umubiri gukora uturemangingo dutwara umwuka mwiza mu mubiri. Iyo rero impyiko zagize ikibazo, uyu musemburo uba muke, bigatuma na twa turemangingo tuba duke, imikaya n'ubwonko bigahita binanirwa vuba.

    2. Kugira ubukonje bwinshi mu mubiri

    Ushobora gukonja cyane no mu gihe hashyushye. Iyo impyiko zikora nabi, amaraso nayo aba make (Anemia) kuko twa turemangingo dutwara umwuka mwiza tuba twagabanyutse. Ibi rero bigatera umubiri gukonja.

    3. Ingorane mu guhumeka

    Iyo impyiko zidakora neza, amazi yibika mu mubiri cyane, ibi bikaba byatuma yibika no mu bihaha, bityo bigatera ikibazo cy'ubuhumekero. Ikindi kandi, iyo twa turemangingo dutwara umwuka mwiza wa Oxygen twagabanyutse, bishobora gutera ingorane mu guhumeka.

    4. Kugira ikizengerera cyane ndetse n'isereri

    Kugabanyuka kw'amaraso biba byatewe no kudakora neza kw'impyiko, bituma ubwonko butabona umwuka mwiza uhagije, bityo bigatera isereri ndetse n'ikizengerera.

    5. Kugira ibinya byinshi mu mubiri

    Iyo impyiko zifite ikibazo, imyunyungugu ya Kalisiyumu na Phosphore iragabanyuka, ibi rero bigatera kumva ibinya mu mikaya yo mu mubiri. Gusa kugira ibinya ntibivuze ko buri gihe aba ari uburwayi bw'impyiko.

    6. Kubabara mu gice cy'umugongo wo hasi

    Ububabare bwo mu mugongo wo hasi si ko buri gihe busobanuye uburwayi bw'impyiko, gusa iyo impyiko ziri kwangirika umuntu ashobora kubabara umugongo wo hasi, iki nacyo cyaba ikimenyetso ugomba kwitondera.

    7. Imihindagurikire mu kunyara

    Kubera ko impyiko ziba zidakora neza, habaho impinduka mu kunyara hahandi ushobora gushaka kunyara cyane, cyangwa se nijoro ndetse ugasanga n'inkari zahinduye ibara.

    8. Kugira umwuka mubi

    Kubera ko imyanda iba yabaye myinshi mu mubiri, utangira kumva umwuka udahumura neza.

    9. Gutakaza ibiro ndetse no kubura appétit (ubushake bwo kurya)

    10. Kubyimba amaguru, ibirenge ndetse n'ibiganza

    Gusa ibi bimenyetso byakwereka ko impyiko zawe zidakora neza, hari n'izindi ndwara zabitera

    Source : https://yegob.rw/kakubayeho-niba-wibonaho-ibi-bimenyetso-ntakabuza-urwaye-impyiko/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Higa Sharon abyinana na Rema – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2021 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo kuri uyu munsi mi iya Higa Sharon arimo kubyinana na Rema. Iyo foto ni iyi ikurikira:

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-higa-sharon-abyinana-na-rema/

  • Akayabo umuhanzi Rema yishyuwe kugirango aze mu Rwanda karamenyekanye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Divine Ikubor uzwi nka Rema yaraye ataramiye abanyarwanda mu gitaramo kizwi nka Visit Rwanda All-Star Game Concert cyabaye nyuma y'umukino uhuza abakinnyi b'intoranywa muri Basketball uzwi nka Bk All-Star Game.

    Iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa gatandatu ushize tariki 20 ugushyingo 2021. Kibera mu nzu mberabyombyi ya Kigali Arena gihuruza Imbaga nyamwinshi kubera uyu muhanzi Rema ndetse n'abahanzi nyarwanda bari kubanza ku rubyiniro.

    Amakuru dufite ni uko umuhanzi Rema yishyuwe abarirwa mu bihumbi 180$ angana na miliyoni 180 frw , kugira ngo aze ataramira abanyarwanda usibye ko andi makuru dufite yemeza ko hari hakubiyemo gahunda yo kwamamaza gahunda ya Visit Rwanda biri no mu byatumye agera mu gihugu habura iminsi ngo igitaramo kibe, akarenzaho no gusura bimwe mu byiza bitatse igihugu.

    Source : https://yegob.rw/akayabo-umuhanzi-rema-yishyuwe-kugirango-aze-mu-rwanda-karamenyekanye/

  • Karongi: Imiryango 617 yafashijwe kuva mu makimbirane – #rwanda #RwOT

    Uwitonze Julienne, inshuti y’umuryango yo mu murenge wa Murundi mu karere ka Karongi, yavuze ko muri buri mudugudu baba barimo ari inshuti z’umuryango ebyiri, umugabo n’umugore.

    Ati “Abaturage baratwizera ndetse batwitabaza kenshi iyo bafitanye amakimbirane. Turicara tukaganira tugasasa inzobe buri umwe akavuga icyo ashinja mugenzi we, undi na we tukamuha umwanya. Twarangiza tukabereka ko bakwiye gutahiriza umugozi umwe.”

    Yankurije Immacullée wo mu karere ka Karongi mu murenge wa Murundi n’umugabo we Munyampundu Evariste, bahoze babana mu makimbirane ariko baje gufashwa bayavamo.

    Nyuma yo kuganirizwa n’inshuti z’umuryango, Munyampundu yavuze ko yasanze ibyo yakoreraga umugore we byo gukoresha umutungo w’urugo batabyumvikanyeho, kumukubita no kutamufasha imirimo ari ihohoterwa.

    Ati “Ubu mfata ishoka nkagenda ngatema igiti nkacyasa, mfata ijerekani nkajya kuvoma. Mbere sinabaga nakuraho umwanda igihe umwana yiherereye aho bitagenewe , nabirindirizaga umugore”

    Munyampundu yakomeje avuga ko amaze guhinduka bamwe batangiye kuvuga ko umugore we yamuhaye inzaratsi, ariko ubu we n’ umugore we ni abakangurambaga mu kurwanya amakimbirane yo mu ngo.

    Yankurije avuga ko bamaze kuganirizwa umugabo we yamusabye imbabazi batangira gufashanya biteza imbere. Kuri ubu icyo bagiye gukora cyose bakijyaho inama.

    Mbere y’ uko batangira kujya inama Munyampundu wumvaga ko nta nama yagisha umugore yagurishije inka ebyiri akuramo ibihumbi 330 yose abatekamutwe yarayamurya, akajya ataha agakubita umugore.

    Aho batangiriye kongera gushyira hamwe , bongeye kugura inka, bagura ihene n’inkoko ndetse banavugurura inzu yabo bubaka inzu nini irimo sima mu gihe babaga mu nzu mbi.

    Rugundana Augustin, umukozi w’umuryango Haguruka, yavuze ko bashishikariza abafitanye amakimbirane kujya bitabaza ubutabera bwunga aho kugana inkiko.

    Ati “Bigabanya ibibazo bijya mu nkiko. Nk’uko Perezida wa Repubulika yabivuze atangiza umwaka w’ubucamanza, uburyo bwo gukemura ibibazo hakoreshejwe ubuhuza, bituma abafitanye ibibazo bongera gusangira no gusabana”

    Rugundana avuga ko gukemura ibibazo binyuze mu bucamanza bisiga hari utsinzwe n’utsinzwe, bigasiga inzika ndetse n’inzigo.

    Mu karere ka Karongi habarurwaga imiryango 1012 yari ifitanye amakimbirane, muri yo 617 yafashijwe kuva mu makimbirane ubu ibanye neza.

    Ibiro by’akarere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba

    source : https://ift.tt/3qZSObk

  • ‘Opozisiyo’, iby’umubano we na Museveni n’ibindi: Ikiganiro kirambuye Perezida Kagame yagiranye na Al Jazeera – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye n’umunyamakuru wa Al Jazeera, cyabereye muri Village Urugwiro ku Kacyiru.

    Yabajijwe ku ngingo zitandukanye zirimo iterambere ry’u Rwanda, icyo atekereza ku gukomeza kuyobora, umubano we na Yoweri Museveni wa Uganda, icyemezo cyo kohereza ingabo muri Mozambique ndetse n’igisobanuro cya opozisiyo kuri we.

    Perezida Paul Kagame yavuze ko mu myaka 27 ishize, abantu basaga n’abadahuje ariko ubu hari intambwe ifatika imaze guterwa.

    Yakomeje ati “Haracyari byinshi byo gukora ngo tugere aho twifuza. Nta banga ridasanzwe twakoresheje usibye kuba abantu bakemura ibibazo duhura nabyo, kandi bikagirwamo uruhare na buri wese, yaba abaturage n’abayobozi.’’

    Yanavuze ko u Rwanda rudashobora gusubira aho rwavuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko hubatswe politiki politiki iteza imbere abaturage.

    Ati “Ibyagezweho birivugira. Ntabwo dukora ngo tugere kuri ibyo, dufite indi ntego kandi mu buryo burambye. Icya mbere abantu babigiramo uruhare, icya kabiri bitanga gutekana no gutuza ndetse ni uburyo bwo guhindura imyumvire.”

    -  “Iterambere ry’u Rwanda si ngombwa ko rinsanga ku butegetsi”

    Kagame yabaye Visi Perezida abifatanyije no kuba Minisitiri w’Ingabo kuva mu 1994 kugeza mu 2000. Ku wa 24 Werurwe 2000 ni bwo yagizwe Perezida muri Leta y’Inzibacyuho asimbuye Pasteur Bizimungu wari umaze kwegura.

    Umukuru w’Igihugu ari kuyobora manda ya gatatu nyuma yo kubisabwa n’abaturage ndetse akanatorwa mu 2017.

    Abajijwe niba azakomeza kuyobora u Rwanda yasobanuye ko iterambere igihugu cyifuza kugeraho ridashingira ku kuba ari ku butegetsi.

    Ati “Si ngombwa ko mba ndi ku butegetsi ngo mbone inyungu z’ibyo ndi kuvuga, bimwe mu byiza byarakozwe kandi ndabibona. Hari ibintu byinshi twizeye ko bizaba, byiza kuri twe no ku gihugu. Byashoboka ko bimwe bizabaho ntagihari ariko Abanyarwanda bazabibona cyangwa bagire uruhare mu gutuma bibaho. […] Ni urugendo. Nk’uko nabivuzeho, bizaterwa n’icyo abaturage b’iki gihugu bashaka.’’

    -  Igisobanuro cya ‘Opozisiyo’ kuri Perezida Kagame

    Perezida Kagame yabajijwe icyo avuga ku bamushinja guca intege abatavuga rumwe na we, mu gusubiza agaragaza ko abo bakwiye kuba baharanira icyiza ku baturage.

    Ati “Opozisiyo irahari, opozisiyo isobanuye abantu bafite imyumvire itandukanye ku bijyanye n’imiyoborere, ibiri kuba mu gihugu. Nubwo baba bafite imitekerereze ya politiki itandukanye bahuriza ku kintu kimwe, ari cyo imibereho myiza y’abaturage n’ituze ry’igihugu. Ntekereza ko kuri icyo badashobora kunyuranya.’’

    “Sintekereza ko hari uzaza wiyita uwo muri Opozisiyo wumvikana nk’ushaka kunyuranya n’ibyubatswe atekereza ko ashaka gukuraho aba ngo ahungabanye igihugu. Mu yandi magambo, ibyo [ibikwiye abaturage] ni ibintu bishobora kumvikanwaho.’’

    Yatanze urugero ko mu mateka y’u Rwanda habaye imvururu kandi icyo gihe hari amashyaka menshi ariko yose yararebereye kugeza Jenoside ibaye igahitana inzirakarengane zisaga miliyoni mu mezi atatu.

    Perezida Kagame ati “Nta opozisiyo yahagurutse ngo yange kuyoboka uwo mujyo, bose babigizemo uruhare.’’

    Yasobanuye ko buri gihugu kigira uburyo bwacyo bw’imikorere kigenderaho ndetse bidakwiye ko kibwirizwa icyo gukora.

    -  Urunturuntu ruracyari mu mubano w’u Rwanda na Uganda

    Kuva mu myaka ine ishize, u Rwanda na Uganda birebana ay’ingwe kubera Abanyarwanda bafatirwa muri iki gihugu bagakorerwa iyicarubozo.

    Nubwo kuva mu 2019, Perezida Kagame na Museveni bahuriye mu nama yatumijwe mu gucoca ibyo bibazo, Uganda iracyagenda biguru ntege mu kubishakira umuti.

    Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bizakomeza gushaka ibisubizo ku bibazo bihari cyane ko umuzi bwabyo uzwi ahubwo hakenewe guhuza imyumvire.

    Ati “Twagize amahirwe yo kubiganira, ndavuga bibiri by’ingenzi. Igice kinini cy’umupaka kirafunze, hari abantu bavuga ngo mufungure imipaka, ducuruze, kandi ni byo buri wese ashaka mu Karere. Kuri twe, ikibazo ni icyatumye mu by’ukuri imipaka ifungwa, gikeneye gukemurwa mbere y’uko ifungurwa.’’

    “Twumvise ingero z’aho Abanyarwanda bagira ibibazo cyangwa bakabuzwa kujya muri Uganda gukorerayo ishoramari risanzwe. Inzego zo muri Uganda zihiga Abanyarwanda, aho bababonye, bafite impamvu nyinshi bashyira imbere bavuga ko umutekano muke uterwa n’Abanyarwanda. Twagaragaje n’icyo kibazo. Ariko iyo Abanya-Uganda baje mu Rwanda nta bibazo bagira nk’ibyo Abanyarwanda bahura nabyo muri Uganda.’’

    Perezida Kagame nk’umwe mu bagize uruhare mu gufasha Museveni mu rugamba rwo gufata ubutegetsi bwa Idi Amin Dada mu 1979.

    Yavuze ko atakivugana na Museveni kubera agatotsi kari mu mubano w’ibihugu byombi.

    Ati “Twaravuganaga ariko hashize igihe bihagaze. Hashize igihe, kugeza ubwo ibi bibazo bizaba bikemutse, kuganira ntibikwiye kubaho nta mpamvu ifatika. Muganira iyo muhuje, mukorera hamwe, niba bidahari byaba bimaze iki?’’

    Kuva umwuka mubi watangira hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda rwakunze kugaragariza Uganda ko abaturage barwo bahohoterwa, gusa nta kintu na kimwe cyigeze gikorwa kuri izo mpungenge.

    Abanyarwanda benshi bamaze kwirukanwa muri Uganda bakajugunywa ku mupaka uhuza ibihugu byombi. Benshi babanza gukorerwa iyicarubozo ribabaza umubiri n’umutima bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda ndetse ntibagezwa imbere y’ubutabera ngo baburanishwe.

    U Rwanda rushinja Uganda ko ishyigikira imitwe y’iterabwoba igamije kuruhungabanyiriza umutekano irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa.

    Perezida Kagame yasubije ibibazo bitandukanye birimo agatotsi kakiri mu mubano w’u Rwanda na Uganda avuga ko gakwiye gushakirwa umuti kuko imvano yako izwi

    source : https://ift.tt/3HJw7OE

  • Abafite inganda basabwe gukora ‘cotex’ zikoreshwa inshuro irenze imwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ihuriro ry’Inama y’igihugu y’abana ryahuriranye n’umunsi mpuzamahanga w’umwana, insanganyamatsiko y’inama y’uyu munsi ikaba igira iti’ Ejo ni jye’.

    Mu gutangira inama y’uyu munsi, batangiye bareba uko imyanzuro yo mu nama y’abana ya 14 yashyizwe mu bikorwa, bagaragaza ko yashyizwe mu bikorwa ku rwego rushimije, kuko yari imyanzuro 16 muri rusange, 10 muri yo ikaba yaramaze gushyirwa mu bikorwa 4 ikaba ikirimo gushyirwa mu bikorwa mu gihe indi ibiri ari yo itashyirwa mu bikorwa kubera ibibazo bitandukanye byasobanuwe.

    Mu mbwirwa ruhame n’ibiganiro byatanzwe mu nama y’uyu munsi, bagarutse kuri politiki yo gufasha abana kugira ngho bazagire ejo hazaza heza, kandi gutegura ejo hazaza heza hakaba inshingano ya buri muntu mu byo akora byose.

    Ikindi ni uko ababyeyi basabwe kugira umwanya wo kuganira mu muryango, kugira ngo hirindwe amakimbirane mu miryango akunze kuba intandaro yo gutuma abana bava mu miryango bakajya kuba mu mihanda. Kandi iyo abana bagiye kuba mu mihanda ngo biba bigoye bagira ejo heza igihugu kibifuriza.

    Mu myanzuro y’inama y’uyu munsi, harimo ko hakwiye gushyirwaho abantu bashinzwe kumva ibibazo by’abana mu mashuri, nk’uko babyifuje kandi babisaba Minisiteri y’uburezi kuko ngo babona ko babakenera kugira ngo bababwire ibibazo bafite ntibababone.

    Uwo mwanzuro waje nyuma y’igisubizo Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Velentine yari ahaye umwana wari uvuze ko bakenera abantu bumva ibibazo bafite mu gihe bari ku mashuri bakabafasha kubikemura ‘Conseillors).

    Minisitiri Dr Uwamariya ati “Ni byo natwe twarabibonye ko hakenewe abantu bashinzwe kumva ibibazo abana babafite bari ku mashuri, kuko hari abababa bafite ibibazo batavugira ahandi, ariko bakabura uwo babibwira ku ishuri. Ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima turimo guhugura abantu bazaba bashinzwe kumva ibibazo abana baba bafite ku mashuri”.

    Mu yindi myanzuro yafashwe, ni uko abikorera bafite inganda, bagiye gusabwa kuba batangira gukora ibikoresho by’isuku, abakobwa bifashisha bari mu mihango ‘cotex’ zikoreshwa inshuro irenze imwe.

    Uwo mwanzuro uje nyuma y’ikibazo kimaze iminsi kivugwa ku masoko yo mu gihugu, ko ibiciro bya ‘cotex’ byazamutse cyane, kandi uko kuzamuka kw’ibiciro bya ‘cotex’ bikaba bigira ingaruka ku bana b’abakobwa baturuka mu miryango ifite amikoro makeya, kuko bibagora gushobora kuzigura, nyamara bazikenera buri kwezi.

    Abana bitabiriye iyo nama basabwe kwirinda ibintu ibyo ari byo byose, no kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa ribakorerwa,harimo kurinda abantu babashuka, kumenya ibyo bareba kuri za interineti n’ibindi. Basabwe kandi gukomera k’umuco mwiza w’abanyarwanda, bagafatira urugero ku bayobozi bakuru b’igihugu.

    Mu ijambo Minisitiri Dr Uwamariya Valentine yavuze isoza iyo nama, yashimiye abatanyabikorwa bose bagira uruhare mu mibereho myiza y’abana, asoza yifuriza abana kugira umunsi mwiza w’abana.

    source : https://ift.tt/3cBjuqw

  • RDC: Abashinwa 5 bacukuraga amabuye y'agaciro bashimuswe n'abantu bataramenyekana #rwanda #RwOT

    Abaturage batanu b'abashinwa bari basanzwe bakora imirimo yo gucukura amabuye y'agaciro ahitwa Mukera ho muri Segiteri ya Mutambala Teritware ya Fizi intara ya Kivu y'epfo bashimuswe n'abantu bitwaje imbunda bataramenyekana.

    Umuyobozi wa Societe civile muri Mukera,Bwana Bonne Anne Christophe avuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu ahagana saa tatu abantu bataramenyekana bateye ku kigo gicumbitsemo Abashinwa bacukura amabuye y'agaciro kiri Mukera, bashimuta abashinwa batanu ,bica umupolisi umwe ndetse bakomeretse undi.

    Yagize ati “Hari saa tatu z'ijoro,hari icumbi ry'Abashinwa bacukura amabuye.Twumva amasasu ni menshi y'abantu bataramenyekana.Nyuma yo gutohoza twumenye ko bashimuse Abashinwa 5,batwara ibintu byinshi ndetse bakomeretsa umupolisi umwe,undi we arapfa.”

    Uyu muyobozi akomeza kuvuga ko abo bashinwa bari bamaze amezi agera kuri ane bari Mukera bakorera sosiyete icukura amabuye y'agaciro ya Beyond Mining kandi ko bakorera na Kananda ,Itota na Isimbi.

    Inzego zishinzwe umutekano muri Fizi nazo zemeje ko hashimuswe Abashinwa 5 ndetse ko bari gukora iperereza kugira ngo bamenye aho babatwaye.

    Iyi sosiyete ya Beyond Mining yatangiye gukorera aha muri Mukera muri Nyakanga uyu mwaka nyuma y'amasezerano yagiranye n'abaturage batuye aho yo kububakira umuhanda Mukera-Katanga,kubaha amazi,umuriro no kubaha ingurane y'amafaranga kugira ngo bacukure amabuye mu mirimo yabo.

    Bamwe bavuga ko aba bantu bataramenyekana bashobora kuba bashimuse aba bashinwa kugira ngo babatere ubwoba bahagarike iyi mirimo bayifatire cyangwa se kugira ngo bake amafaranga babarekure.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-abashinwa-5-bacukuraga-amabuye-y-agaciro-bashimuswe-n-abantu

  • Davido yatanze miliyoni 620 Frw ku mfubyi mur… – #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize, uyu muhanzi yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Twitter asaba buri wese ufite indirimbo ye yakunze kumwoherereza amafaranga.

    Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo 'Dami Duro', 'Fall' n'izindi akomeza kwiganza ku rutonde rw'abahanzi bo muri Afurika bakomeye kandi bafite umubare munini ubakurikira by'umwihariko ku rubuga rwa Instagram.

    Ku wa Gatatu, uyu muhanzi yashyize ku mbuga nkoranyambaga nimero ya konti akoresha muri Banki asaba inshuti ze, abafana, abakunzi b'umuziki n'abandi kumwoherereza amafaranga.

    Icyo gihe, Davido yavugaga ko ashaka amadorali 243.000 yo kwishyura imodoka ye ya Rolls-Royce yari yaheze ku cyambu.

    Nyuma y'iminota 10, uyu muhanzi yakiriye amadorali 17, 000. Hanyuma, ku wa Gatandatu atangaza ko yakiriye amadorali arenga 485.000, kandi ko azayifashisha mu bikorwa byo gufasha abababaye.

    Davido avuga ko yohererejwe amafaranga menshi atari yiteze mu kwizihiza isabukuru ye. Kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2021, arizihiza isabukuru y'amavuko.

    Avuga ko yihaye intego y'uko buri mwaka azajya akora igikorwa cyo gukusanya amafaranga hanyuma ayifashishe mu bikorwa by'ubugiraneza.

    Mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko yongeye amadorali 120.000 ku mafaranga yahawe.

    Agaragaza ko yashyizeho komite izamufasha guhitamo imfubyi azashyikiriza iyi nkunga.

    Iki gikorwa Davido yatangije hari abagicyemanze bibaza ukuntu umuhanzi nk'uyu yasaba kohererezwa amafaranga nk'aho atari umwe mu banyamafaranga Nigeria ifite. Gusa, nyuma babonye icyo yari agamije.

    Umuraperi wo muri Nigeria, M.I Abaga yanditse avuga ko yoherereje Davido miliyoni 1 y'amafaranga akoreshwa muri Nigeria [Yitwa Naira]. 

    Yanditse agira ati 'Ndashaka indirimbo yanjye na Davido.' Mu gusubiza, Davido yamubwiye ko amafaranga yayabonye kandi ko yageze kuri konti ye aramushimira.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111714/davido-yatanze-miliyoni-620-frw-ku-mfubyi-muri-nigeria-111714.html

  • Israel Mbonyi, Dj Phil Peter na Bahavu Usanas… – #rwanda #RwOT

    Israel Mbonyi yatoranijwe nk'umuhanzi w'ibihangano byo kuramya no guhimbaza Imana mwiza, Dj Phil Peter atoranywa nk'umunyamakuru ukora w'imyidagaduro mwiza kimwe na Bahavu Usanase Jeannette  nk'umukinnyikazi mwiza wa filimi w'ukwezi.

    Rikaba ari ishimwe ritangwa n'abategura  Zikomo Awards nyuma y'uko abafana baberetse ko bashima ibihangano cyangwa n'umuntu runaka uziko akora neza mu byo akora birimo ubuhanzi, itangazamakuru, imideli, ibijyanye n'ubwiza, n'ibindi byiciro binyuranye by'imirimo akaba yabandikira akababwira bashima bakabimugaragariza.

    Bashyira hanze ko bashimye Israel Mbonyi ku ifoto bakoresheje yashyizwe kuri Instagram yabo bongeyeho bati:'Kwishimira imbaraga zo gukora cyane, kuri abo bakora ibintu byabo batuje kimwe n'ababishyira hanze, mutera umuhate abandi, murabatoza kandi murakora mugakura ngo bibashe kugerwaho. Zikomo Awards, Israel Mbonyi turakwishimira.'

    Israel yashimwe nk’umuhanzi w’ukwezi  n’abategura ibihembo mpuzamahanga bya ‘Zikomo Awards’

    Naho mu kwereka Bahavu Usanase Jeannette ko bamwishimiye bagize bati:'Murakoze Bahavu Usanase Jeanette kutwibutsa ibishoboka, biguteye umunezero, gushyira umuhate mukibasha kukuzanira umunezero ukakinjiranamo umuhate wose utitaye ku ngaruka n'ubwoba, ahubwo ukabikora ukabera ijisho benshi bifuza gukora nk'ibyo ukora.'

    Bahavu Usanase Jeannette yashimwe nk’umukinnyikazi mwiza w’ukwezi 

    Bageze kuri Dj Phil Peter bagize bati:'Kwishimira intwari zitagaragara, abo bashyira umuhate mu bikorwa by'ubumuntu kandi no gufasha umuryango mugari.' Umwe mu bashyize ibitecyerezo kuri ubu butumwa ni umukinnyikazi wa filimi Cyurimpundu Celine Orah wagaragaje ko Phil Peter abikwiye.

    Dj Phil Peter yashimwe nk’umunyamakuru w’imyidagaduro mwiza w’ukwezi 

    Agira ati:'Arabikwiriye ni umukozi wa nyawe.' N'abandi bakomeje gutanga inyunganizi ku rubuga rwa Instagram rwa Zikomo Awards bagaragaje ko yaba Israel Mbonyi, Dj Phil Peter na Bahavu bose babikwiye aba bakaba biyongereye kuri  Butera Knowless na Shaddyboo nabo baherukaga gutoranywa mu kwezi gushize k'ukwakira.

    Ibyiciro binyuranye biteganijwe kuzahatanirwamo mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2022 muri ‘Zikomo Awards’

    Biteganijwe ko Zikomo Awards 2022 nk'uko bigaragara ku rubuga rwa www.zikomoawards.com bizatangira guhatanirwa mu mezi ya mbere y'umwaka utaha wa 2022 aho bijyanye n'ibyiciro binyuranye, wakiyandikisha cyangwa ukandikisha uwo ufana unyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo.

    Yagaragaje ko yishimiye kuba yatecyerejweho n’abategura Zikomo Awards

    Umukinnyikazi wa filimi, Celine uri mu bamaze gushyira inyunganizi ku butumwa buvuga kuri Phil Peter yemeje ko abikwiye kuko ari umukozi
    Bahavu Jeannette ari mu bakinnyikazi ba filimi bafite izina rikomeye mu Rwanda akaba yaranatewe imboni n’abategura ibi bihembo


    Ubutumwa bwa Israel Mbonyi agaragaza ko yashimiye ishimwe yagenewe na Zikomo Awards ryo kuba ariwe muhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana w’ukwezi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111713/israel-mbonyi-dj-phil-peter-na-bahavu-usanase-jeannette-bashimwe-nabategura-zikomo-awards–111713.html

  • Cristiano Ronaldo arifuza ko umutoza watoje FC Barcelona ariwe usimbura Ole #rwanda #RwOT

    Abatoza benshi bavuzwe nk'abashobora kumusimbura ariko biravugwa ko Luis Enrique ari hejuru kubera ko yifuzwa na Cristiano Ronaldo.

    Gutangira nabi umwaka w'imikino,byatumye uyu mutoza w'umunya Norway atandukana n'iyi kipe yo muri Premier League anasiga iyi kipe yicaye ku mwanya wa karindwi cyane ko yabonye intsinzi imwe mu mikino irindwi iheruka.

    Nk'uko Sky Sports ibitangaza, umuknyabigwi wa Manchester United, Cristiano Ronaldo, yifuza kubona umutoza wa Espagne, Luis Enrique ariwe usimbura Solskjaer wirukanwe.

    Igisubizo cya Luis Enrique

    Uyu mutoza wa Espagne yatoje amakipe nka Celta Vigo na Roma mbere yuko ahabwa akazi na Barcelona, ​​yahesheje ibikombe 3 muri 2015 birimo na UEFA Champions League.

    Luis Enrique yagizwe umutoza w'ikipe y'igihugu ya Espagne mu 2018, ariko byabaye ngombwa ko ayivamo amezi ane kubera impamvu ze bwite mbere yo kugaruka mu Gushyingo 2019.

    N'ubwo yanenzwe cyane kubera abakinnyi yahamagaye mbere ya Shampiyona y'Uburayi “Euro” ya 2020, uyu mugabo yashoboye gutoza iyo kipe yari yiganjemo urubyiruko ayigeza muri kimwe cya kabiri kirangiza, aho batsinzwe n'Ubutaliyani kuri penaliti.Espagne yakinnye neza cyane muri Euro 2020 nta bakinnyi b'amazina azwi ifite.

    Nyuma y'aya marushanwa akomeye, Espagne yabonye itike yo kwerekeza mu gikombe cy'isi 2022 mu buryo buryoshye iyobowe n'uyu mugabo w'imyaka 51.

    Abajijwe ku bivugwa ko Manchester United iimwifuza nyuma y'amakuru yavugwaga ko Cristiano Ronaldo amushaka kmuri Red Devils, umutoza wa Espagne yasobanuye neza ko ahanze amaso akazi ke na La Roja.

    Yagize ati“Ese uyu n'umunsi wo kubeshya muri Mata?”

    “Icyo nifuza rwose ni ugutoza ikipe y'igihugu ya Espagne.

    “Hano hari abakinnyi 5.000 [bo guhitamo]. Mfite abakinnyi bose nkeneye. Niki cyaruta ibi?.Ndishimye hano.

    Hari kuvugwa amazina menshi ashobora kuvamo uwasimbura Solskjaer nka :Zinedine Zidane wahoze atoza Real Madrid, Brendan Rodgers, umutoza wa Leicester City hamwe n'uwa Paris Saint-Germain, Mauricio Pochettino.

    Manchester United yatangaje ko Michael Carrick wari umutoza wungirije wayo araba atoza ikipe by'agateganyo mu gihe hagishakwa undi mutoza usimbura Ole Gunnar Solskjaer gusa ngo azaba ari uw'agateganyo kugira ngo afashe kurangiza umwana w'imikino.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-arifuza-ko-umutoza-watoje-fc-barcelona-ariwe-usimbura-ole