Category: Uncategorized

  • Ereka Imana aho ibyawe bipfira #rwanda #RwOT

    “Uwo muntu w’Imana aramubaza ati”Iguye he?” Arahamwereka. Aherako atema igiti agitera mu mazi, intorezo irareremba. Aramubwira ati”Yisingire.” Arambura ukuboko arayisingira.” 2Abami 6:6;7

    Ganira n’umutima

    Ni byo koko ufite intambara zikomeye urwana ndetse n’ibigeragezo bitandukanye, ariko menya ko Uwiteka nawe afite umurava wo kukurengera. Ndagusaba ngo umutungire agatoki aho bipfira, aho ibyawe byanyuze bigenda( Mwereke aho ishoka yawe yarengeye).

    Arabigaruza imbaraga ze zitangaje, mubwire ibyo wibwira.

    Ev. TURABAGENI Halleluia

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ereka-Imana-aho-ibyawe-bipfira.html

  • Ibigwi nubuzima bwa Nikitake w’imyaka 19 war… – #rwanda #RwOT

    Kuva hatangazwa ko Platin P ari umwe mu bahataniye ibihembo bya AFRIMA 2021, yagiye yerekana kenshi ko rwose azatuma abanyarwanda babasha kwishima nyamara siko byaraye bigenze nyuma y’uko umuhigo yarahiriye wegukanwe n'umukobwa w'imyaka 19 ukomoka mu gihugu cya Kenya.

    INYARWANDA tukaba twabateguriye incamake y'ubuzima bw'uyu mukobwa waraje abanya-Kenya mu munezero naho abakunzi b'umuziki nyarwanda by'umwihariko b'umuziki wa Platini P bakaba bari kuririra mu myotsi dore ko uyu muhanzi yagaragazaga ko yifitiye icyizere. Kuwa 17 Ugushyingo 2021 ubwo yahagurukaga mu Rwanda yajyanye n'ikipe ngari irimo Element na Dj Briane ngo bazamufashe kuzana iryo shimwe mu mahoro.

    Nikake yiswe n'ababyeye Nikita Kering, ni umuririmbyi n'umwanditsi w'indirimbo ukomoka muri Kenya. Amaze kwegukana ibihembo bya AFRIMA ubugira kabiri. Yatangiye kuririmba afite imyaka 3. Yegukanye icyiciro cy'umuhanzi mushya mwiza w'umwaka wa 2019 mu bihembo bya 'Pulse Music Video Awards'.

    Niwe muhanzikazi muto wabashije guhatanira no kwegukana ibihembo byinshi muri Africa y'u Burasirazuba wanabashije gusoza gahunda ya Mr Eazi y'Ubujyanama muri 2 ba mbere yitwa emPawa100.

    Yatangiye kwigarurira imitima ya benshi mu mwaka wa 2011 ubwo yari afite imyaka 9 gusa ubwo yagaragaraga kuri televiziyo y'igihugu aririmba mu imurikwa rya Album ya Emmy Kosgei.

    Nikita, mu bijyanye n'amashuri yagiye agaragaza ubudahangarwa aho yize hose yaba muri Riara, Junior na Nairobi Academy aho yanabashije kwitsindira agakomereza mu ishuri rya Brook House International agasoza amashuri yisumbuye mu 2020.

    Yamamaye mu ndirimo zirimo nka Happy With You, Tragedy na Never Let You Down. Yatewe ishema no gusoza amashuri yisumbuye kuko bitari byoroshye na cyane ko yari yarabuze amajyo agatsindwa kubera umuziki ubundi agahomba ibitaramo kubera amasomo menshi.

    Nikitake avuka kuri se witwa Joseph Kering wize ibijyanye n'ingufu ari nabyo akoramo ubujyanama na nyina witwa Anne Kering ukora mu kigo cy'ubwishingizi, akaba ari umwana wa kane mu bana batanu.

    Ababyeyi be bakaba aribo bakomeje kugenda bamushyigikira muri byose yaba amashuri n'umuziki aho bagiye bamwishyurira indirimbo zose yagiye akora yaba mu buryo bw'amajwi ndetse n'amashusho.

    Platini P ntiyabashije guhigura umuhigo yari yarahize wo kwegukana igihembo cya AFRIMA 2021


    Nikitake umunyakenyakazi waraye akoze mu jisho abarimo Platini P na Rema Namakulla mu byiciro 2 yegukanye

    Nikitake yegukanye ibyiciro 2 harimo icy’umuhanzi mwiza muri RnB na Soul yari ahatanyemo na Platini P ndetse n’icy’umuhanzikazi mwiza muri Africa y’Uburasirazuba

    Aha yarimo agira icyo avuga nyuma yo kwegukana ibyiciro 2 byose 

    Rema Namakulla nawe ntiyabashije kurenga umutaru 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111715/ibigwi-nubuzima-bwa-nikitake-wimyaka-19-waraye-akoze-mu-jisho-abarimo-platini-p-na-rema-na-111715.html

  • Perezida Kagame yagaragaje ikibura kugira ngo umupaka wa Uganda n’u Rwanda ufungurwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yagaragaje igikeneye kubanza gukorwa kugira ngo umupaka uhuza u Rwanda na Uganda ubashe gufungurwa nk’uko benshi babyifuza.

    N’ubwo Perezida Kagame na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni bagiye bahura kugira ngo bakemure ibibazo hagati y’ibihugu byombi bimaze hafi imyaka ine, ku ruhande rwa Uganda ngo haracyari ikibazo gikomeye nk’uko Perezida Kagame abibona.

    Yagize ati “Twagize amahirwe yo kuganira ku bibazo bibiri by’ingenzi. Igice kinini cy’umupaka kirafunze, hari abavuga ngo mufungure imipaka ducuruze, ndetse ibyo buri muntu muri aka Karere arabishaka. Kuri twe, ikibazo ni icyatumye imipaka ifungwa, gikeneye gukemurwa mbere y’uko ifungurwa.”

    “Abanyarwanda bafite ibibazo byo kubuzwa kujya muri Uganda gukorerayo ishoramari. Inzego zo muri Uganda zirabahiga aho zibabonye, zitanga impamvu z’uko umutekano muke uterwa n’Abanyarwanda. Icyo kibazo twakiganiriyeho. Nyamara Abanya-Uganda bo iyo baje mu Rwanda nta bibazo bagira nk’ibyo Abanyarwanda bahura na byo muri Uganda.”

    Perezida Kagame yavuze ko hashize igihe atavugana na mugenzi we wa Uganda kubera uko kutumvikana hagati y’ibihugu byombi.

    Ati “Twaravuganaga ariko hashize igihe bihagaze. Hashize igihe, kuzageza ubwo ibi bibazo bizaba bikemutse, kuganira ntibyabaho hatabayeho impamvu ifatika. Muganira iyo muhuje, mukorera hamwe.”

    Leta ya Uganda imaze kugarura Abanyarwanda benshi mu Rwanda, aho abakozi bayo babazana ku mupaka bakaba ari ho babajugunya.

    Benshi muri bo baza bavuga ko bakorewe iyicarubozo ribababaza ku mubiri no mu mitekerereze. Bavuga ko babiterwa n’uko bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda nyamara bakarekurwa batarigeze baburanishwa.

    U Rwanda kandi ruvuga ko Uganda ishyigikira imitwe ishinjwa Iterabwoba rigamije kuruhungabanyiriza umutekano, harimo uwa RNC wa Kayumba Nyamwasa.

    Umukuru w’Igihugu yagize icyo avuga ku miyoborere y’u Rwanda mu gihe amaze ku buyobozi n’ibiteganywa mu gihe kiri imbere

    Perezida Paul Kagame yavuze ko mu myaka 27 ishize ubu hari intambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge hagati y’Abanyarwanda kurusha uko bari babanye mbere.

    Yagize ati “Haracyari byinshi byo gukora. Nta kidasanzwe twakoresheje usibye gukemura ibibazo duhura na byo, kandi bikagirwamo uruhare na buri muntu, yaba abaturage n’abayobozi.”

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudashobora gusubira inyuma ngo rugere aho rwavuye mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ngo hubatswe imiyoborere ishingiye ku muturage kandi iteza imbere abaturage.

    Ati “Ibyagezweho biragaragara. Icya mbere ni uko abantu babigiramo uruhare, icya kabiri bitanga gutekana no gutuza, ndetse bikaba uburyo bwo guhindura imyumvire”.

    Perezida Kagame kuri ubu uri kuyobora muri manda ya gatatu nyuma yo kugirirwa icyizere n’abaturage muri 2017, yavuze ko iterambere igihugu cyifuza kugeraho ridashingira ku kuba ari we uzaba ku butegetsi.

    Ati “Si ngombwa ko mba ndi ku buyobozi ngo mbone ibyo byiza, bimwe muri byo byarakozwe kandi ndabibona. Hari byinshi twizeye ko bizaba byiza kuri twe no ku gihugu. Byashoboka ko bimwe byazabaho ntagihari ariko Abanyarwanda bazabibona banagire uruhare mu gutuma bibaho…Nk’uko nabivuze, bizaterwa n’icyo abaturage b’iki gihugu bifuza.”

    Icyo Perezida Kagame avuga kuri Opozisiyo(Abatavuga rumwe n’Ubuyobozi bwe)

    Umukuru w’Igihugu, ubwo yari abajijwe icyo avuga ku bamushinja guca intege abatavuga rumwe na we, yasubije ko abo bakwiye kuba ari abagambiriye icyiza ku Banyarwanda.

    Ati “Opozisiyo irahari, opozisiyo bivuze ko abantu bafite imyumvire itandukanye ku bijyanye n’imiyoborere, ibibera mu gihugu. Nubwo baba bafite imitekerereze ya politiki itandukanye, bahuriza ku kintu kimwe cy’imibereho myiza y’abaturage n’ituze ry’igihugu. Ntekereza ko kuri icyo badashobora kunyuranya.”

    Perezida Kagame avuga ko atakwiyumvisha ko hari uwaza yiyita uwo muri opozisiyo ariko ashaka kunyuranya n’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho ndetse no guhungabanya igihugu.

    Perezida Kagame yabaye nk’usubira inyuma mu mateka u Rwanda rwanyuzemo, avuga ko habaye imvururu mu gihe cy’amashyaka menshi kandi yose yaranzwe no kuba ntibindeba kugeza ubwo Jenoside ibaye igahitana abantu basaga miliyoni imwe mu gihe cy’amezi atatu.

    Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko buri gihugu kigira uburyo kiyoborwamo bwihariye, imikorere kigenderaho ku buryo ngo byaba bidakwiye kubwirizwa icyo gukora.

    source : https://ift.tt/3czy9Cm

  • Abafite inganda basabwe gukora ‘cotex’ zikoreshwa inshuro irenze imwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ihuriro ry’Inama y’igihugu y’abana ryahuriranye n’umunsi mpuzamahanga w’umwana, insanganyamatsiko y’inama y’uyu munsi ikaba igira iti ‘Ejo ni jye’.

    Mu gutangira iyi nama, batangiye bareba uko imyanzuro yo mu nama y’abana ya 14 yashyizwe mu bikorwa, bagaragaza ko yashyizwe mu bikorwa ku rwego rushimishije, kuko yari imyanzuro 16 muri rusange, 10 muri yo ikaba yaramaze gushyirwa mu bikorwa 4 ikaba ikirimo gushyirwa mu bikorwa mu gihe indi ibiri ari yo itarashyirwa mu bikorwa kubera ibibazo bitandukanye byasobanuwe.

    Mu mbwirwaruhame n’ibiganiro byatanzwe muri iyo nama, bagarutse kuri politiki yo gufasha abana kugira ngo bazagire ejo hazaza heza, kandi gutegura ejo hazaza heza hakaba inshingano ya buri muntu mu byo akora byose.

    Ikindi ni uko ababyeyi basabwe kugira umwanya wo kuganira mu muryango, kugira ngo hirindwe amakimbirane mu miryango akunze kuba intandaro yo gutuma abana bava mu miryango bakajya kuba mu mihanda. Kandi iyo abana bagiye kuba mu mihanda ngo biba bigoye bagira ejo heza igihugu kibifuriza.

    Mu myanzuro y’iyi nama, harimo ko hakwiye gushyirwaho abantu bashinzwe kumva ibibazo by’abana mu mashuri, nk’uko babyifuje kandi babisaba Minisiteri y’Uburezi kuko ngo babona ko babakenera kugira ngo bababwire ibibazo bafite ntibababone.

    Uwo mwanzuro waje nyuma y’igisubizo Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine yari ahaye umwana wari uvuze ko bakenera abantu bumva ibibazo bafite mu gihe bari ku mashuri bakabafasha kubikemura (Counsellors).

    Minisitiri Dr Uwamariya ati “Ni byo natwe twarabibonye ko hakenewe abantu bashinzwe kumva ibibazo abana baba bafite bari ku mashuri, kuko hari ababa bafite ibibazo batavugira ahandi, ariko bakabura uwo babibwira ku ishuri. Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima turimo guhugura abantu bazaba bashinzwe kumva ibibazo abana baba bafite ku mashuri”.

    Mu yindi myanzuro yafashwe, ni uko abikorera bafite inganda bagiye gusabwa kuba batangira gukora ibikoresho by’isuku, abakobwa bifashisha bari mu mihango ‘cotex’ zikoreshwa inshuro irenze imwe.

    Uwo mwanzuro uje nyuma y’ikibazo kimaze iminsi kivugwa ku masoko yo mu gihugu, ko ibiciro bya ‘cotex’ byazamutse cyane, kandi uko kuzamuka kw’ibiciro bya ‘cotex’ bikaba bigira ingaruka ku bana b’abakobwa baturuka mu miryango ifite amikoro makeya, kuko bibagora gushobora kuzigura, nyamara bazikenera buri kwezi.

    Abana bitabiriye iyo nama basabwe kwirinda ibintu ibyo ari byo byose bibi, no kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa ribakorerwa, harimo kwirinda abantu babashuka, kumenya ibyo bareba kuri za interineti n’ibindi. Basabwe kandi gukomera ku muco mwiza w’Abanyarwanda, bagafatira urugero ku bayobozi bakuru b’igihugu.

    Mu ijambo Minisitiri Dr Uwamariya Valentine yavuze asoza iyo nama, yashimiye abatanyabikorwa bose bagira uruhare mu mibereho myiza y’abana, asoza yifuriza abana kugira umunsi mwiza w’abana.

    source : https://ift.tt/30KPZQv

  • Hamenyekanye icyavuye mu biganiro Manchester United yagiranye na Zinedine Zidane #rwanda #RwOT

    Manchester United yavuganye na Zinedine Zidane ku kuba yaba umutoza wayo ariko, nkuko bivugwa n'abari hafi y'uyu Mufaransa wahoze atoza Real Madrid, ntabwo ashishikajwe no kujya i Old Trafford muri iki gihe.

    Ole Gunnar Soskjaer yirukanwe na Man Utd ku cyumweru nyuma yuko ku wa gatandatu itsinzwe ibitego 4-1 kwa Watford.

    Zidane yasoje inshuro ya kabiri yari atoje Real mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.

    Yatsindiye ibikombe bitatu byikurikiranya bya Champions League hamwe n'iyo kipe kuva mu 2016.

    Nyuma yo kuyivamo mu 2018, yayisubiyemo umwaka umwe nyuma yaho ayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona ya La Liga n'igikombe cya Espagne cya Super Cup mu 2020.

    Abo bamuri hafi bavuze ko uyu munyabigwi wahoze akina hagati mu kipe y'igihugu y'Ubufaransa no muri Real, ubu udafite akazi, muri aka kanya kujya muri United bitamushishikaje.

    Yagiye avugwa ko ashobora kuba yatoza ikipe y'igihugu y'Ubufaransa cyangwa Paris St-Germain (PSG), kandi yahitamo muri ayo makipe mu gihe haba habonetsemo akazi.

    Mauricio Pochettino, wakomeje kuvugwa nk'uwazaba umutoza wa United, ubu ni umutoza wa PSG, iyi ikaba ifitiye icyizere cyuzuye uyu Munya-Argentine ndetse ntiyigeze igira icyo ikora cyo kuba yashaka kumusimbuza Zidane.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/hamenyekanye-ibyavuye-mu-biganiro-bya-manchester-united-na-zinedine-zidane

  • Mukobwa ,iyerekane muri ubu buryo niba ushaka kwemeza umusore ko uzavamo umugore mwiza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dore ibintu 6 abakobwa bakora bakereka abasore bakundana ko bazavamo abagore beza:

    1.Kuvugisha ukuri

    Ukuri ni kimwe mu bintu bikomeye byubaka umubano w'abantu kandi bigatanga ubwizerane bukomeye hagati y'abakundana baba barabanye cyangwa batarabana. Iyo rero ukunda kubwiza ukuri umuhungu mukundana ndetse mwitegura kubana, bimuha icyizere ko uzabikomeza no mu rugo ndetse akabona ari bimwe mu mico myiza ikuranga kandi uzahorana, bityo akakubonamo umuntu w'agaciro kuri we, mu gihe muzaba mubana.

    2.Kugira ubwitonzi n'ubushishozi

    Ikintu cyiza cyereka umusore mugiye kuzabana ko uzavamo umugore mwiza ni uko uba witonda kandi mu byo ukora byose ukabanza gushishoza kuburyo udahubuka cyangwa ngo uhuzagurike.

    3.Gushyira ibintu ku murongo

    Umukobwa uzaba umugore mwiza aba azi gukora ibintu byose kuri gahunda kuburyo ibyo akora biba bisobanutse, kandi atavangavanga ibyo akora, atica gahunda, mbese atajagaraye. Ibi bituma umusore agira icyizere ko n'iby'urugo azabasha kubigenzura neza .

    4.Kuba inshuti nyanshuti y'umukunzi

    Kugaragariza umusore ko umukunda kandi ukaba uri n'inshuti magara ye, imwe abona mu byiza no mu bibi bimuha icyizere ko uzakomeza kumukunda iteka, kandi urukundo rukaba arirwo rwa mbere ruyobora urugo ndetse ikaba imwe mu nshingano ikomeye abashakanye bagomba kuzirikana.

    5.Kwihangana

    Umukobwa uzaba umugore muzima mu rugo arangwa no kwihangana mu bibazo bimwe na bimwe byaba ibikomeye cyangwa ibyoroshye, nabyo bigaragaza ko azabasha kubaka urugo kuko burya mu rugo haba ibigeragezo byinshi bisaba kwihangana gukomeye.

    6.Gukura mu bitekerezo

    Kugaragariza umusore ko ukuze bihagije, bitari mu myaka ufite cyangwa igihagararo, kuburyo ugira ibitekerezo bizima byubaka, ukabasha kwigira inama no kuyigira umukunzi wawe kandi ukaba uzi gushaka umuti w'ibibazo bitandukanye. Ibi bituma umusore abona ko uzi ubwenge kandi ukuze mu bitekerezo,bityo bikamuha icyizere cy'uko uzabasha inshingano z'urugo.

    Source : https://yegob.rw/mukobwa-iyerekane-muri-ubu-buryo-niba-ushaka-kwemeza-umusore-ko-uzavamo-umugore-mwiza/

  • Rwanda : Ubuzima bwa benshi buri mu kaga kubera kurya ibigori bitujuje ubuziranenge #rwanda #RwOT

    Abahinzi b'ibigo ndetse n'inganda zitunga umusaruro wabyo bavuze ko niba nta cyo Leta ikoze ngo ifasha ababihinga kandi inagenzura isoko ryabwo ngo ubuzima bw'abaturage buzajya mu kaga kubwo kurya ibigori bitujuje ubuziranenge.

    Babigaragaragaje kuri uyu wa 19 ugushyingo 2021, mubiganiro byahuje inzego zifite aho zihuriye n'ubuhinzi baberaba uko mu Rwanda haboneka ibigori byinshi kandi  bifite ubuziranenge .

    Ikigori  n'ibigikomokaho ni ifunguro rya buri munsi kubanywranda benshi ariko ubuzima bwa bamwe buri mu kaga kuko ngo  byinshi mubigori bicuruzwa ku masoko yo mu Rwanda bitujuje ubuziranenge cyane ko ngo isoko ry'ibigori nta bugenzuzi rigira. Ndayisenga Moses ushinzwe ibikorwa muruganda Minimex rutunganya ibigori arabisobanura.

    Ati ' Kuba isoko ritari regulated ushaka kugura ibyiza urabigurra ushaka kugura ibibi urabigura ushaka gucuruza ibyiza urabicuruza ushaka gucuruza ibitari byiza urabicuruza ikibazo kirimo rero ni ikihe ni uko secteur idakura icyakabiri wawundi ubiriye ariye ibitujuje ubuziranenge icya gatatu uko secteru idakura n'ubukungu bw'igihugu hari icyo buba buhomba'.

    Abakurikiranira hafi ubuhinzi bw'ibigori bagaragza ko byinshi mubigori byo mu Rwanda biba bifite uruhumbu ruturuka kugusarurwa nabi cg kubikwa nabi. Yaba abahinzi b'ibigori ndetse n'iabanyenganda babitunganya bagaragza ko Leta ikwiye guhagurukira iki kibazo mu maguru mashya igafasha abahinzi b'ibigori kandi ikanagenzura isoko ryawo. Muhimpundu Ruth umuhinzi w'ibigori muri Nyagatare na Ndayisenga Moses ushinzwe ibikorwa muri minimex

    Muhimpundu ati ' Kubibika mu mifuka cyangwa se tukabitunganyriza ku mahema cyangwa mu mahangari niyo bimaze igihe kinini muri hangari wa muyaga wa nijoro na bwa bukonje bwa nijoro buzanamo uruhumbu nkuko bagiye bashyiraho poste de santé y'ubuvuzi bakabaye bashyiraho ahantu twakumishiriza umusaruro wacu'.

    Ndayisenga Moses ati ' Ukora ifu y'ibigori ugomba kuba wujuje ibi niba ucuruza ibigori ugomba kuba wujuje ibi hanyuma bitewe n'ibizaba byasetinzwe kugirango ukore akazi hanyuma ikindi cya gatatu hacyenwemo amafaranga'.

    Inzego zishinzwe ubuhinzi mu Rwanda nazo zemera ko ubuhinzi bw'ibigoro mu Rwanda burimo ibibazo byinshi ariko hari ibyatangiye gukorwa mu kubikemura . Uku niko Illuminee Kamaraba umukozi mu kigo cy'ubuhinzi RAB mu ishami rishinzwe umusaruro.

    Ati ' Haguzwe imashini zumisha ibigro biri kugitiritiri hanyua hagurwa n'izumisha ibyamaze gukurwa kubitiritiri ibindi rero byakozwe ku rwego rwa Minagri cyangwa RAB ni ukuvugurura strategy ya post harvest kugirango hashyirweho imirongo migari idufasha n'ubundi gukomeza gukora ibyo bijyanye no gufata neza imisaruro'.

    Ikibazo cy'ubuziranenge bw'ibigori byera mu Rwanda cyahagurukije ishami rya Loni ryita kubiribwa PAM, Ikigo Mpuzamahanga cya Banki y'Isi Giteza Imbere Abikorera (IFC aho bari mubiganiro ninzego za Leta nizabikorera zifite aho zihuriue nubuhinzi ngo ziahkire hamwe umuti wiki kibazo.

    The post Rwanda : Ubuzima bwa benshi buri mu kaga kubera kurya ibigori bitujuje ubuziranenge appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/22/rwanda-ubuzima-bwa-benshi-buri-mu-kaga-kubera-kurya-ibigori-bitujuje-ubuziranenge/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwanda-ubuzima-bwa-benshi-buri-mu-kaga-kubera-kurya-ibigori-bitujuje-ubuziranenge

  • 'Abagabo bakwiye gufata iyambere mu gukumira inda zitifuzwa ku bangavu ' Senateri Pelagie. #rwanda #RwOT

    Sena Y'u Rwanda irasaba abagabo kugaragaza uruhare rwabo ku gukumira ikibazo cyabangavu baterwa inda kuko uruhare rwabo rutagaragara nkuko byagakozwe.

    Imiryango itegamiye kuri leta ivuga ko uruhare rwabo rukiri ruto ariko bagashyizemo imbaraga kuko nabo bibareba.

    Ikibazo cy'abangavu baterwa inda ni ikibazo gikomeje guhagurutsa inzego zose kuko uko iminsi ijyenda iza imibare ikomeza kuzamuka.

    Ni ikibazo ariko hari babona uruhare rw'abagabo rujyenda biguruntege mu gukugimira  nyamara bari mu batera aba bangavu inda.

    Hari abagabo baganiriye nitangazamakuru rya flash bavuga ko abakora ibi baba bakwiye kunengwa nabagenzi babo kandi bagahanwa n'amategeko  kugira ngo bibere abandi urugero.

    umwe ati'ni ukuri ni ukubagaya kubona umuntu afata umwana abyaye akamutera inda akamuhohotera nibibi cyane nibyo kugawa rwose babwikwiye kubicikaho.'

    undi yungamo ati'dukwiye gutanga amakuru icyambere kuko hari urwego ruba rubishinzwe rukanabikurikirana ibyo bizatuma bizatuma za nzego zibimwnya kare uwo mawana agatabarwa,kandi burya ni ibihano bituma abantu bikanga,usibye ko hari abantu bakora amakosa nkayo babafunga nyuma bakabafungura sinzi aho izo mbaraga bazikura ariko burya iyo bahannye umwe ni undi abona ko bikomeye akabireka.'

    Ibi kandi biranabonwa gutya na Senateri Uwera Pelagia uherutse gusura abana batewe inda mu ntara y'amajyepfo

    Akurikije ubuhamya yabonye asanga uruhare rwabagabo ari igenzi mu gukimra iki kibazo.

    Ati'ubundi iki ni ikibazo kireba umuntu wese kireba umuryango,n'abagabo rero bagomba kubigiramo uruhare kugira ngo nabo basobanukirwe,bigishwe bamenye ko bahohoteye abana baruta batanganya ibitekerezo ,uruhare rwabo rero ni ngombwa kuko abahohotera twabagarukaho byumwihariko bamneye ko ari ihohotera baba bakorera umwana ryangiza umubiri ryangiza ibitekerezo,ryangiza n'umuryango kandi rihanirwa.'

    Rutayisire Fidele ni umuyobozi w'umuryango Rwamurec uharanira uburinganire n'ubwuzuzanye hagati y'umugabo n'umugore mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina avuga ko ubundi abagabo bafashe iya mbere iki kibazo cyagabanukabigaragara

    ati'uruhare rw'abagabo rurahari kuko ni ruto kuko abasobanuriwe ni bacye,ariko turasaba abagabo bose kubigira ibyabo,ari umuyobozi,ari uwize,ari utarize,umunyamadini bose babigire ibyabo babe intumwa zo kurandura iki kibazo.

    urwego rw'ubugenzacyaha RIB ruvuga ko mu mwaka ushize wa 2020 abantu abagabo basaga  ibihumbi 4 bafashwe batangira gukurikiranwaho icyaha cyo gutera abangavi inda zitifuzwa.

    Hari abavuga ko uyu mubare ari muto cyane ugereranyije n'abana bamaze guterwa inda.

    Sena y'u Rwanda irasaba ubukangurambaga no kwigisha abagabo n'abasore kureka guhohotera abana bakiri bato bakibuka ko no mu muco nyarwanda ari umuco ugawa.

    The post 'Abagabo bakwiye gufata iyambere mu gukumira inda zitifuzwa ku bangavu ' Senateri Pelagie. appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/22/abagabo-bakwiye-gufata-iyambere-mu-gukumira-inda-zitifuzwa-ku-bangavu-senateri-pelagie/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abagabo-bakwiye-gufata-iyambere-mu-gukumira-inda-zitifuzwa-ku-bangavu-senateri-pelagie

  • FPR-Inkotanyi umuntu yayigereranya n'umubyeyi utanga ubuzima – Jeannette Kagame #rwanda #RwOT

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ntawakwibagirwa ko imiryango myinshi igize umuryango wa FPR-Inkotanyi yarezwe n'Inkotanyi, igakundisha abato u Rwanda bityo bibwiriza gutabarira u Rwanda nta gahato kandi baranarubohora, n'ubu imihigo yabo ikaba igikomeje. Na nyuma yo kubohora u Rwanda, Inkotanyi zasubije umuryango umutekano n'agaciro kawo kubera ko umuryango ari wo muzi w'umuntu kuko umuryango utuma umuntu agira aho yita iwe, iwabo n'umwimerere gakondo.

    Madamu Jeannette Kagame wari witabiriye inama nkuru y'urugaga rw'abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi, yababwiye ko mu rwego rwo guha abantu umutekano n'amahoro uyu ari wo mwanya wo gutekereza kubaka Umunyarwanda ubereye aho bifuza kugera.

    Ati 'Umuryango wa FPR-Inkotanyi, umuntu yawugereranya n'umubyeyi utanga ubuzima, n'ubwo dufite aho tuvuka, umuntu arakura, agakenera uwamufasha kubaka intekerezo nzima, zimwereka inzira yo kugira uruhare mu kubaka, kurinda ibigerwaho, no guhindura ibitameze neza. Twe rero twagize amahirwe, amahitamo yaraje tubona FPR maze iraturera, iturera twese nk'umubyeyi urera abana yahereye mu buto bwe, n'umubyeyi agakora ibishobotse byose adutoza ubwenge, ubumenyi n'indangagaciro nziza ziherekeza umuntu mu buzima bwe, ni ko umuryango wa FPR watubereye urera abanyamuryango utyo'.

    Madame Jeannette Kagame

    Ngo nyuma yo kubohora u Rwanda basaga nk'abatangiriye ku busa, mu kongera kubaka igihugu cyabo, ariko umuryango wa FPR urabarera ubageza ku Rwanda bafite uyu munsi, ari na ho Madamu Jeannette Kagame yahereye abaza abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, ati 'Ese iyo twitegereje imiterere y'imiryango y'abanyamuryango, tubona tubanye uko amahame ya FPR yatwigishije? Ese dufite icyizere ko natwe turimo turera nka yo? Abana bacu nabagereranya nk'icyo mu mibare bita uruti fatizo rw'ababyeyi bombi b'imiryango yacu muri rusange, mu bumenyi ugenekereje, uruti fatizo ni cyo umuntu yakwita ko ari igice kibumbatiye ingufu z'umutamenwa kibuza icyo ari cyo cyose kukinyeganyeza, cyangwa guhungabanya ubudahangarwa bwacyo. Uruti fatizo rero ni rwo rutuma duhagarara twemye'.

    Kimwe mu bikomeza umuryango nk'uwa FPR wubatse intekerezo nzima, ni uko izo ntekerezo zahererekanywa ku bavuka n'ababyiruka, bikaba ari ngombwa rero ko abanyamuryango nk'umutima wa FPR, bashyira ingufu mu kurera abana babo nk'Inkotanyi, zikazakomeza amahame y'umuryango wabo.

    Kuko mu gihe byari bigoye, umuryango wa FPR — Inkotanyi werekanye ko Igihugu gitera imbere iyo hari ubwuzuzanye bw'umugore n'umugabo kuko ikibuza amahoro umwe muri bo, bibagiraho ingaruka bombi.

    Madamu Jeannette Kagame kandi yahamagariye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi gutekereza ku ijambo rizarema abana babo kugira ngo bazabe Inkotanyi, hubakwa umuryango nyarwanda uzira amakimbirane.

    Ngo n'ubwo ubuzuzanye bw'umuryango bumaze gutera imbere mu Rwanda mu nzego zose, ariko haracyariho imbogamizi kugira ngo bigezwe mu ngo kugira ngo abashakanye bubake umuryango ushoboye kandi utekanye.

    Madamu Jeannette Kagame avuga ko mu mibereho y'abantu habaho byinshi abantu batumvikanaho, ariko intwaro ibibafashamo ikaba kuganira no kubwizanya ukuri.

    Ati 'Ni ngombwa gutekereza ku ijambo rizarema abana bacu bakaba Inkotanyi, kuganira bigomba kubamo kuvugisha ukuri, no kwirinda guhishahisha, kuganira bigomba kubamo kubahana, kuganira kwiza ni ugutega amatwi ugashishoza, ukumvisha umutima n'ubwenge, utagamije gusubiza gusa, no kwihagararaho aho gushaka umuti w'ikibazo'.

    Akomeza agira ati 'Isomo ryo kuganira no kunoza ibiganiro ntawubisoza, bisaba guhora wiga ndetse ukamenya no kwihuza n'ibihe, nk'uko kuganira byose igihe cyose ari byiza, biba kandi ngombwa kuzirikana ko hari ibiganiro bisaba gutegurwa bitewe n'imirimo, amasaha, cyangwa n'ahantu. Byaba bibabaje imiryango y'abanyamuryango ba RPF itavugana kandi umuryango waratwigishije kubaha ibitekerezo by'undi'.

    Umunyamabanga w'umuryango FPR- Inkotanyi François Ngarambe, yavuze ko umuryango FPR-Inkotanyi uharanira iteka ryose iterambere n'imibereho myiza by'umuryango by'umwihariko iterambere ry'umugore n'umwana.

    Ati 'Ni yo mpamvu hajyaho gahunda zitandukanye zikomeje kubazamura, turishimira ko umubare w'abagore mu nzego zitandukanye z'ubuzima bw'igihugu ukomeza kwiyongera, tukishimira nanone ivugururwa ry'amategeko yahezaga, akanabangamira umugore, twibuke ariko ko ibi byagezweho kubera ubushake bwa politiki bw'ubuyobozi bukuru bw'igihugu burangajwe imbere na Perezida Kagame akaba n'umuyobozi (chairman) wa FPR-Inkotanyi, n'ubushake bwo kubiharanira bwagaragajwe n'abanyarwandakazi'.

    Iyi nama nkuru y'urugaga rw'abagore rushingiye ku muryango FPR-Inkotanyi, yabereye ku cyicaro cy'uwo muryango i Rusororo tariki 20 Ugushyingo 2021.

    Bamwe mu bagore bo mu Umuryango FPR Inkotanyi bitabiriye iyi nama

    Yari ifite insanganyamatsiko igira iti 'Mugore urashoboye komeza ugire uruhare mu kubaka umuryango mwiza kandi utekanye.

    Muri iyo nama hagaragarijwemo ibikorwa byakozwe mu mwaka wa 2019-2021, ndetse hanemezwa ibigombwa gukorwa mu mwaka wa 2022-2023.

    Yari yitabiriwe n'abanyamuryango baturutse mu bice bitandukanye bigize igihugu bagera ku 1000 barimo na Madamu Jeannette Kagame.

    The post FPR-Inkotanyi umuntu yayigereranya n'umubyeyi utanga ubuzima — Jeannette Kagame appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/22/fpr-inkotanyi-umuntu-yayigereranya-numubyeyi-utanga-ubuzima-jeannette-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=fpr-inkotanyi-umuntu-yayigereranya-numubyeyi-utanga-ubuzima-jeannette-kagame

  • Musore /nkumi ,niba washyiraga umukunzi wawe ku mbugankoranyambaga ngo muratwika bihagarike vuba na bwangu (impamvu) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibi bamwe babikora bibwira ko ari bwo buryo bwiza bwo kwereka abakunzi babo uburyo babakunda n'uburyo babazirikana ndetse hakaba n'ababikora kubera ibigare bya bagenzi babo no kubura ibindi bakora (Bored). Muri rusange ntabwo ari byiza gushyira ku mugaragaro iby'urukundo rwawe.

    Dore impamvu zikomeye zituma uba utagomba gushyira ibijyanye n'urukundo rwawe ku mbuga nkoranyambaga:

    1.Ihatirizwa (Pressure)

    Twe tuzi neza ko ku mbuga nkoranyambaga hakunze kuba guhiganywa, Akenshi iyo utangiye guhoza urukundo rwanyu ku mbuga nkoranyambaga niho usanga hava kugereranya imyambarire yanyu ndetse n'iyizindi Couple, akenshi ibi birangira uhora ugura imyenda myinshi yo kugirango wemeze abaza kubona ibyo washyizeho ku wundi munsi, Ibi rero birangirana no gusesagura utewe no guhatirizwa n'imbuga nkoranyambaga.

    2. Kubura Umutekano

    Umutekano aha nshaka kuvuga si umutekano w'urugo rwanyu ahubwo ni umutekano wo mu mutwe, Kuko akenshi na kenshi iyo usangiza umubano wanyu abagukurikira kuri izo mbuga nkoranyambaga biba bisobanuye ko bemerewe no kumenya buri kimwe ndetse ubacyeneyeho n'inama. Ibi rero bituma buri wese yinjira mu buzima bwanyu, uko mubayeho, uko mushwana n'ibindi byinshi byakabaye ibanga rya babiri .Urukundo rwakabaye hagati y'imitima 2 gusa nta mpamvu yo kurushyiramo abandi kuko niho hava gusenya mu nyuma na nyuma.

    3. Ivuzivuzi

    Iyi ni ingingo ikomeye cyane kandi ikunze kuba kuri benshi, tekereza igihe umara wamamaza amafoto yawe n'umukunzi wawe kuri Murandasi, Ese iyo mutandukanye ugacudika n'undi nawe ukabyamamaza utyo bakubaza ibiki? Bagenda bakuvuga bate se mu bandi?

    Source : https://yegob.rw/musore-nkumi-niba-washyiraga-umukunzi-wawe-ku-mbugankoranyambaga-ngo-muratwika-bihagarike-vuba-na-bwangu-impamvu/