Category: Uncategorized

  • Amateka ya Nyabyenda Narcisse watoje Indamutsa za Radiyo Rwanda avuye mu gisirikare #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Izina Nyabyenda barimwise kubera ko yavutse ari uwa cyenda (9) mu bana 10, ariko mu rwego rw’ubuhanzi (kwandika no gutoza ikinamico), abo bakoranaga bongeyeho ‘Umutoza w’abakinnyi’ birangira na ryo ribaye ikirango cye no mu buzima busanzwe.

    Mu bo bavukana ubu hasigaye batatu, uwitwa Nyandwi (7), Nyabyenda (9) na mushiki wabo Nyiracumi (10), amazina ababyeyi bita abana bakurikije umubare w’abo babyaye uhereye ku wa karindwi.

    Nyabyenda Narcisse mu 1969 yagiye kwiga mu ishuri rya gisirikare rya ESO rya Butare kubera umujinya yatewe n’abasirikare (EX-FAR) bamufashe ari kumwe n’abandi bana biganaga i Butare bakajya kubikoreza amasasu mu gihe cy’ibitero bya mbere by’Abanyarwanda bari barirukanwe mu gihugu mu 1959.

    Icyo gihe Nyabyenda ngo yarababaye cyane kuko bamutesheje amashuri ye. Aragira ati: “Njye na bagenzi banjye twahise dufata icyemezo cyo kujya kwiga muri ESO kugira ngo tuzagaruke dutegeke abo batwikoreje amasasu bagatuma ducikiriza amashuri, ubwo rero njya kwiga muri ESO mvamo mfite ipeti rya Sergent ninjira mu gisirikare, mvamo mfite ipeti rya Sergent Major mpavana n’ubumenyi bwo gukora amaradiyo ya gisirikare.”

    Yatangiye akazi kuri Radiyo Rwanda mu 1977 akora muri tekinike (ubuhanga bw’ibyuma), ahasanga nyakwigendera Victoria Nganyira wakoraga ikiganiro kitwa ‘Bana tuganire, uyu mwanya ni uwanyu’, n’abandi bari baramutanzeyo barimo Amabilisi Sibomana wavugaga amakuru n’umuhanzi Kabengera Gabriel wari umuyobozi.

    Radiyo Rwanda yatangiye kuvuga ahagana mu 1962, ariko ibya Theatre zo kuri radiyo (Ikinamico), byatangiye mu 1984-85 Radiyo Rwanda ibikopeye kuri Radiyo yo mu Burundi yumvwagwa n’abo mu gice cy’amajyepfo y’u Rwanda batabashaga kumva Radiyo Rwanda kuko yavugiraga ku murongo mugufi SW (Short Wave) hatarabaho FM (Frequency Modulation).

    Ku myaka 72, Nyabyenda Narcisse ubu yacyuye igihe mu mwuga, ariko abakeneye inama ku birebana n’amakinamico (Theatre) arabakira akabungura ibitekerezo akanabakosora.

    Amateka arambuye “y’Umutoza w’abakinnyi” Nyabyenda Narcisse, yakurikire muri iki kiganiro:

    source : https://ift.tt/3kUVYte

  • Sudani: Minisitiri w'intebe w'umusivile yasubijwe ubutegetsi #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'intebe wa Sudan wari warahiritswe Abdalla Hamdok yasubijwe ku butegetsi nyuma yuko mu kwezi gushize igisirikare cyari cyamukuye ku butegetsi kikamufungisha ijisho atemerewe kuva iwe.

    Yagaragaye kuri televiziyo ashyira umukono ku masezerano mashya yo gusaranganya ubutegetsi n'uwayoboye ihirikwa ry'ubutegetsi Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, mu gihe hakomeje kuba imyigaragambyo yitabirwa n'imbaga.

    Ariko urugaga rwa gisivile, rwagennye Bwana Hamdok nka Minisitiri w'intebe mu myaka ibiri ishize, rwanze kwemera amasezerano mashya ayo ari yo yose.

    Jenerali Abdel Fattah al-Burhan (ibumoso) na Minisitiri w'intebe Abdalla Hamdok nyuma yo gushyira umukono ku masezerano yo gusaranganya ubutegetsi - ku cyumweru, ku itariki ya 21 y'ukwezi kwa cumi na kumwe mu 2021

    Ayo masezerano yagezweho afatiweho imbunda ku mutwe, nkuko umuvugizi w'urwo rugaga yabibwiye BBC.

    Siddiq Abu-Fawwaz, wo mu rugaga 'Forces for Freedom and Change' (FFC), yabwiye ikiganiro Newshour cya BBC ati: 'Ejo hazaza h'igihugu hazagenwa n'urubyiruko ruri hano [mu gihugu]'.

    Mu mihanda yo mu murwa mukuru Khartoum, abashinzwe umutekano barashe imyuka iryana mu maso ku bigaragambya berekezaga ku ngoro ya perezida basaba ko igisirikare kiva byuzuye muri politiki.

    Kuva ku itariki ya 25 y'ukwezi kwa cumi uyu mwaka, ubwo igisirikare cyatangazaga igihe cy'ibihe bidasanzwe mu gihugu kikanasesa ubutegetsi bwa gisivile, abantu batari munsi ya 40 bapfiriye mu myigaragambyo yo kwamagana ihirikwa ry'ubutegetsi.

    Bwana Hamdok yavuze ko yemeye ayo masezerano mu rwego rwo guhagarika urugomo.

    Ibiro ntaramakuru Reuters byasubiyemo amagambo ye agira ati: 'Amaraso ya Sudan [y'Abanya-Sudan] ni ay'agaciro kenshi cyane, mureke duhagarike imeneka ry'amaraso twerekeze imbaraga z'urubyiruko mu kubaka no mu iterambere'.

    Bijyanye n'ayo masezerano, minisitiri w'intebe wasubijweho azayobora guverinoma igizwe n'abaminisitiri bari mu myanya ijyanye n'ibyo bize (technocrats) kugeza habayeho amatora. Ariko ntibizwi ububasha iyi guverinoma nshya ya gisivile izagira, kubera ko izagenzurwa n'igisirikare.

    Bwana Hamdok yabwiye Al Jazeera ko ayo masezerano yamuhaye ubwisanzure bwuzuye bwo gushyiraho guverinoma ye no gukoresha amatora mbere y'ukwezi kwa karindwi mu 2023. Ayo masezerano anemera ko abafungiwe politiki bafungurwa.

    Igisirikare cya Sudan kimaze igihe cyotswa igitutu gikomeye n'amahanga ndetse n'imbere mu gihugu ngo gisubizeho ubutegetsi bw'inzibacyuho (imfatakibanza mu Kirundi) yerekeza kuri demokarasi.

    Uwigaragambya w'Umunya-Sudan azamuye icyapa mu myigaragambyo isaba ko hasubiraho ubutegetsi bwa gisivile, aha ni mu murwa mukuru Khartoum, ku itariki ya 21 y'ukwezi kwa cumi na kumwe mu 2021

    Abigaragambyaga mu gihe ayo masezerano mashya yashyirwagaho umukono bavuga ko igisirikare kidashobora kwizerwa

    Banki y'isi yahagaritse imfashanyo igenewe Sudan, ndetse n'umuryango w'Ubumwe bw'Afurika (AU/UA) wahagaritse Sudan mu kuba umunyamuryango.

    Ibihugu byo mu burengerazuba, birimo nk'Amerika, Ubwongereza n'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE), byakiriye neza isubizwa ku butegetsi rya Bwana Hamdok, bisaba ko abandi bafungiwe politiki bafungurwa.

    Mu kwezi kwa munani mu 2019 ni bwo igisirikare cyagiranye amasezerano yo gusaranganya ubutegetsi n'urugaga FFC, yagiye arangwamo ubushyamirane. Hari nyuma yuko Omar al-Bashir wari umaze imyaka hafi 30 ku butegetsi ahiritswe n'igisirikare, mu gihe hari imyigaragambyo mu gihugu.

    Bijyanye n'ayo masezerano y'icyo gihe, byari byitezwe ko Jenerali Burhan yegura nk'umukuru w'igihugu, muri uku kwezi ubutegetsi akabuha abanyapolitiki b'abasivile.

    Avuga ko igisirikare cyongeye guhirika ubutegetsi mu kwirinda ko habaho intambara mu gihugu kuko amatsinda ya politiki yari amaze igihe ashishikariza abaturage b'abasivile kwibasira abashinzwe umutekano.

    Abahuza muri aya masezerano mashya, bari barimo n'abarimu ba kaminuza, abanyamakuru n'abanyapolitiki, bavuze ko amategeko agenga inzibacyuho yerekeza kuri demokarasi azasubizwaho.

    Ariko hari ibibazo birimo kwibazwa niba igisirikare kivugisha ukuri ko kizabikora koko, nkuko bivugwa na Mary Harper, umwanditsi mukuru kuri Afurika w'ishami ry'isi rya BBC.

    Hari ubwoba ko umutekano mucye ukomeje kubaho muri Sudan warushaho gushyira mu makuba akarere k'ihembe ry'Afurika gasanzwemo umutekano mucye, nkuko uyu munyamakuru wa BBC abivuga.

    SRC:BBC

    The post Sudani: Minisitiri w'intebe w'umusivile yasubijwe ubutegetsi appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/22/sudani-minisitiri-wintebe-wumusivile-yasubijwe-ubutegetsi/

  • Kuri uyu wa mbere i Paris mu Bufaransa haratangira urubanza rwa Claude Muhayimana ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Uyu Claude Muhayimana aregwa ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, ari naho akomoka.

    Claude Muhayimana yari umushoferi wa Hoteli Guest House, imodoka yatwaraga akaba yarayikoresheje ajyana Interahamwe mu bitero byahitanye Abatutsi benshi cyane mu mujyi wa Kibuye no mu nkengerio zawo.

    Nyuma ya Jenosaide yakorewe Abatutsi, Claude Muhayimana w'imyaka 60, yahungiye ahitwa Rouen mu Bufaransa, ndetse mu mwaka wa 2010 ahabwa ubwenegihugu bw'uBufaransa.

    Impuzamashyirahamwe Aharanira Ubutabera n'Inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, CPCR, yahise itanga ikirego, maze muw'2014 Claude Muhayimana ahita afungwa, aza kurekurwa nyuma y'umwaka.

    CPCR ntiyacitse intege, kuko yakomeje kugaragariza ubucamanza bwo mu Bufaransa ibimenyetso simusiga bihamya ibyaha Claude Muhayimana, kugeza hafashwe icyemezo ko urubanza rwe rutangira kuri uyu wa mbere tariki 22 Ugushyingo 2021, mu rukiko rw'i Paris, rusanzwe ruburanisha ibyaha by'intambara n'ibyaha byibasiye inyokomuntu.

    Muri uru rubanza ruzasozwa tariki 17 Ukuboza uyu mwaka, biteganyijwe ko urukiko ruzumva abatangabuhamya 50, barimo 15 bazava mu Rwanda. Claude Muhayimana aramutse ahamwe n'ibyaha, yahanishwa igifungo cya burundu, nk'uko biteganywa n'amategeko yo mu Bufaransa.

    Uru ni urubanza rwa gatatu rugiye kuburanishirizwa mu Bufaranza Abanyarwanda baregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu zindi ebyiri zabanjirije uru, abagabo 2 bahoze ari ba Burugumesitiri mu Rwanda bahanishijwe igifungo cya burundu, naho Pascal Simbikangwa wari Kapiteni mu ngabo zatsinzwe ahanishwa gufungwa imyaka 25.

    Mu ruzinduko Perezida w'Ubufaransa, Emmanuel Macron, yagiriye mu Rwanda mu mpera za Gicurasi uyu mwaka, yasezeranyije Abanyarwanda ko igihugu cye kitazakomeza kuba indiri y'abicanyi, ko rero igihe kigeze ngo bashyikirizwe inkiko. Abajenosideri baba mu Bufaransa rero bamenye ko ari ikibazo cy'igihe gusa, ko amaherezo bazaryozwa ubugome bwabatumye guhekura igihugu cyababyaye.

    Bamwe mu bajenosideri bari aho mu Bufaransa ni Agatha Kanziga, umugore wa Yuvenali Habyarimana, Padiri Wenceslas Munyeshyaka, Col Laurent Serubuga, Gen. Aloys Ntiwiragabo, Laurent Bucyibaruta, n'abandi bihishahisha mu duce tunyuranye tw'icyo gihugu.

    The post Kuri uyu wa mbere i Paris mu Bufaransa haratangira urubanza rwa Claude Muhayimana ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kuri-uyu-wa-mbere-i-paris-mu-bufaransa-haratangira-urubanza-rwa-claude-muhayimana-ukurikiranyweho-uruhare-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kuri-uyu-wa-mbere-i-paris-mu-bufaransa-haratangira-urubanza-rwa-claude-muhayimana-ukurikiranyweho-uruhare-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Dore aba mbere mu gusora neza muri 2020/2021 barimo abahembwe na Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba basora bari mu bagize uruhare runini mu kwinjiza mu isanduku ya Leta Amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 1,655 na miliyoni 500 muri 2020/2021, ni ba nde?

    Abasora babaye indashyikirwa mu kuba bamaze imyaka 10 basora neza

    Abashoboye kubigeraho neza nk’uko bisobanurwa n’Ikigo RRA bahawe ibihembo na Perezida Kagame ubwe, ni Banki ya Kigali(BK plc) hamwe n’uruganda rukora amarangi rwa AMEKI Color

    Banki ya Kigali ishimirwa kuba yarageze ku rwego rw’indashyikirwa zihoraho mu gusora neza, aho buri mwaka ngo ihora yahize izindi banki z’ubucuruzi mu gutanga neza umusoro kandi mwinshi.

    Kimwe na Sosiyete ikora amarangi, AMEKI Color ya Rusirare Jacques, yahembewe kumara imyaka 10 isora neza idatezuka.

    Abasora banini bashimiwe gutanga imisoro myinshi

    Muri iki cyiciro, Perezida Kagame yahaye ibihembo uruganda Bralirwa, MTN Rwanda, Bakhresa Grain Milling, Ericsson AB na I&M Bank.

    Uruganda Bralirwa Plc rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rushimirwa kuba rwarahuje Ikoranabuhanga ryarwo ritanga inyemezabuguzi hamwe n’irya RRA, bikaba byoroshya imikoranire ya RRA n’abakwirakwiza ibinyobwa byarwo mu bakiriya(Distributers).

    Sosiyete y’Itumanaho MTN Rwanda Ltd ishimirwa kuba isora neza kandi ku gihe, kandi ngo ahagaragaye amakosa MTN yihutira kuyakosora mu bwumvikane, ku buryo ngo umusoro w’inyongera uvuyemo bawishyura neza nta mananiza.

    Uruganda Bakhresa Grain Milling(Rwanda) Ltd rukora ifu mu binyampeke, Ericsson AB ikwirakwizwa ibikoresho by’Itumanaho ndetse na Banki y’Ubucuruzi I&M Bank, bishimirwa kuba ari Sosiyete zisora neza kandi ku gihe.

    Abasora baciriritse bahawe ibihembo na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente

    Aba barimo Organisation pour l’Enseignement à Programmes Belge au Rwanda(Ecole Belge), Ikigo Gasabo 3D Design gikora inyigo n’ubugenzuzi mu bijyanye n’ubwubatsi, hamwe n’Ikigo cy’Ubwikorezi mpuzamahanga cyitwa Transafricancontainer Transport.

    Mu bandi basora baciriritse bashimiwe harimo Federation Handicap International (yahindutse Humanity &Inclusion) ndetse n’Umuryango w’Abaholandi ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga(SNV Rwanda).

    Abasora bato, abaciriritse n’abanini bakomeje kuzamuka mu gutanga imisoro na bo bashimiwe

    Ibi bihembo byahawe uwitwa Mohamed Hashim mu basora bato, Vine Pharmacy mu basora baciriritse hamwe na Ecobank Rwanda Plc.

    Umunyarwanda wahize abandi mu gusaba inyemezabuguzi zitangwa n’imashini za EBM na we yashimiwe akaba yitwa Basemba Jean Bosco.

    Ikigo RRA kimushimira kuba iyo agiye guhaha buri gihe asaba inyemezabuguzi zitangwa n’imashini za EBM, bikagaragara muri mudasobwa za Rwanda Revenue ko Basemba ahahira aho bakoresha EBM.

    Hari n’abatanze neza inyemezabuguzi za EBM

    Ibi bihembo byahawe Ikigo Yego Innovision gitanga serivisi zitandukanye zirimo izo gusaba(booking) Moto n’imodoka bya taxi, SODIACO icuruza imiti ikoreshwa mu buhinzi n’Ubworozi, ndetse n’Ububiko bwa MAGERWA bushimirwa kugira ikoranabuhanga rikora inyemezabuguzi.

    Ikindi cyiciro cyashimiwe ni icy’abasora bato ariko batanze umusoro mwinshi, kirimo Supatec International ikora ubwikorezi bw’ibikoresho byo mu nganda, na Leadcom Integrated Solutions Rwanda yubaka iminara y’Itumanaho.

    Muri iki cyiciro kandi RRA yashimiye Ikigo Galil Rwanda gicukura Gas Methane mu Kivu, Imizi Eco-Tourism Development yubaka amacumbi yagenewe ba mukerarugendo, hamwe na Visor International yubaka ingomero z’amashanyarazi ikanakora amabuye y’ubwubatsi ya Concassé.

    RRA ifatanyije n’abayobozi yashimiye kandi Sosiyete itumiza itabi mu mahanga yitwa British American Tobacco kubera ahanini kwitabira gukoresha imashini za EBM z’ubwoko bugezweho bwa kabiri, hamwe n’Uruganda RWACOF rwohereza mu mahanga kawa ihingwa mu Rwanda.

    Abaturage bashimirwa kuba barasoze neza imisoro y’inzego z’ibanze mu turere tw’Umujyi wa Kigali ni Nkundunkundiye Jean Bosco, Kamugwiza Phoibe hamwe na Jobanputra Ramnik bafite inzu zikodeshwa.

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye abasora bose barimo abahawe ibihembo n’abatarabihawe, avuga ko ari ikimenyetso cy’ibishoboka kandi bikwiriye gukorwa.

    Perezida Kagame yavuze ko kuba RRA yarakiriye imisoro irenze iyari iteganyijwe mu gihe kigoye cya Covid-19, ngo bigaragara ko abasora bakora neza, akabasaba gukora kurushaho ndetse no gukora neza.

    source : https://ift.tt/3kTD85y

  • Amajyaruguru: Dore bimwe mu bibazo bitegereje abayobozi bashya b’uturere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Musanze mu Ntara y
    Umujyi wa Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru ni umwe mu bigaragaza iterambere ry’iyi Ntara

    Kigali Today yarebye kuri bimwe mu bibazo abayobozi bashya mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru bagiye guhangana na byo mu rwego rwo guharanira iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

    Gakenke

    Mu Karere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney watorewe kuyobora ako karere, aje gukorera mu nyubako nziza y’akarere imaze umwaka umwe yuzuye aho yatwaye asaga miliyari n’igice.

    Ni kimwe mu bizamworohereza akazi, dore ko agiye no kuyobora akarere asanzwe azi neza, nyuma y’uko yari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruli.

    Ibibazo bimwe na bimwe asanze mu Karere ka Gakenke, harimo icy’imirire mibi, aho ako karere kakomeje gutungwa agatoki mu kugira abana benshi bagwingiye kandi ari akarere gakungahaye ku biribwa.

    Ikindi kibazo nk’akarere k’imisozi, usanga ikibazo cy’imiturire kigoranye, aho ako karere kakunze kwibasirwa n’ibiza by’imvura kugeza ubwo muri Gicurasi 2020 ibiza bitewe n’imvura nyinshi byahitanye abantu umunani bo mu muryango umwe bo mu Murenge wa Rusasa, bisenya amazu, ibiraro n’ibindi bikorwa remezo.

    Kugeza ubu ibyo bibazo, byaba iby’igwingira byaba n’iby’ibiza, byashyizwemo imbaraga n’ubuyobozi bucyuye igihe aho byari biri kugenda bikemuka. Ibiraro hafi ya byose byari byarangiritse byamaze gusanwa, ndetse n’imibare y’abana bagaragayeho ikibazo cy’igwingira igenda igabanuka.

    Meya mushya Nizeyimana JMV asimbuye Nzamwita Déogratias wari uzwiho kwiyoroshya, gukunda akazi, kwegera abaturage no kumva ibibazo byabo, ibi bikaba byari byaramuhaye igikundiro ku baturage, dore ko ari na we muyobozi uciye agahigo ko kumara igihe kirekire ku buyobozi bw’akarere.

    Ni umuyobozi kandi n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwagiye bushima imikorere ye, aho na Perezida wa Repubulika ubwo yasuraga ako karere mu myaka ishize mu ijambo rye yasabye Meya Nzamwita Deogratias kujya amugezaho ibibazo by’akarere bitamusabye kubanza guca mu zindi nzira.

    Ikindi kizafasha umuyobozi mushya w’Akarere ka Gakenke, ni uko asanze Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyonsenga Aimé François na we wamaze gutorerwa indi manda.

    Musanze

    Ramuli Janvier ni we muyobozi mushya watorewe kuyobora Akarere ka Musanze, asimbuye Nuwumuremyi Jeannine wari umaze imyaka itarenze itatu kuri ubwo buyobozi.

    Ramuli azi neza akarere agiye kuyobora kuko yari asanzwe ashinzwe abinjira n’abasohoka mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba kandi agiye gukorana n’abamwungirije batari bashya muri izo nshingano, aho Kamanzi Axelle wari Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yongeye kugirirwa icyizere aratorwa, ndetse na Rucyahana Mpuhwe Andrew wari Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yasubiye muri izo nshingano.

    Meya Ramuli Janvier agiye kuyobora Akarere gaherereye mu gice kizwiho gukorerwamo ubukerarugendo nka kimwe mu byo ubukungu bw’igihugu bushingiyeho, nk’akarere kakira abashyitsi banyuranye baza bakurikiye amahumbezi yaho, ndetse basura n’ingagi nk’ubukungu budapfa kuboneka ahandi.

    Umukru w’Igihugu Paul Kagame ntiyahwemye kugaragaza impungenge afitiye ako gace, cyane cyane abwira abayobozi kwibanda ku isuku muri ako karere.

    Muri manda ishize, hari byinshi byagiye bikosorwa mu gusukura umujyi, hongerwa imihanda n’inyubako zijyanye n’icyerekezo aho bigeze hafi kuri 70%, mu gace k’ubucuruzi ahari inzu ziciriritse hakazamurwa imiturirwa, ndetse n’umujyi mu nkengero z’imihanda hakikizwa indabo ku buryo nk’umuntu umaze umwaka atagera mu mujyi wa Musanze, iyo ahageze ahita atungurwa.

    Bimwe mu byishimirwa mu karere ka Musanze ni nk’Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi wuzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari 26, ukaba ucumbikiye imiryango 144 y’abantu bari batuye mu buryo bubangamye.

    Meya Ramuli ategerejweho gukemura ikibazo cy’umutekano w’abantu n’ibyabo udahagaze neza mu mujyi wa Musanze, ahakomeje kugaragara ikibazo cy’amabandi atobora amazu n’ayitwaza ibyuma akambura abaturage, mu gihe nyamara ari umujyi wakira ingeri zinyuranye z’abantu bava mu mpande zose z’isi baje kureba ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda.

    Hari abavuga ko kugeza ubu cyane cyane mu duce turimo ahitwa Gashangiro na Yawunde nta muturage ukiraza televisiyo (Flat) mu ruganiriro (salon) kubera amabandi. Bamwe ngo bajya kuryama televiziyo bakaziraza hafi y’igitanda. Hari n’abaturage benshi bagiye bagaragaza ko amabandi yabateye akabasanga aho barara akabambura, bagira amahirwe akabasiga amahoro.

    Ikindi kibazo ni icy’umubare munini w’abana b’inzererezi bakigaragara mu mujyi wa Musanze, aho bwira bakajya gukambika mu biraro bigize uwo mujyi, hakaba hari kugaragara n’umubare minini n’abaturage basabiriza bagaragaza ibibazo by’ubukene.

    Meya Mushya wa Musanze kandi ategerejweho gukemura ibibazo by’abaturage badahabwa ingurane ahubakwa ibikorwa remezo binyuranye, aho usanga umuhanda warubatswe ariko imiryango inyuranye igashyirwa mu manegeka iriturirwaho itaka, ku buryo muri ibi bihe by’imvura bakunze kugaragaza ko barara hanze kubera gutinya ko inzu zabagwaho.

    Abaturiye ikibuga cy’indege na bo bamaze imyaka isaga itanu mu rujijo, aho bamwe babujijwe kubaka babwirwa ko bazahabwa ingurane bakimurwa, ariko amaso yeheze mu kirere.

    Ikindi gikwiye gushyirwamo imbaraga ni ugukangurira abayobozi b’ibigo by’amashuri gukaza umutekano w’abana, dore ko hakomeje kugaragara umubare minini w’abana basinda n’abanywa ibiyobyabwenge bakabikora basohotse mu bigo mu buryo butazwi ku buryo no mu bajura bafatwa usangamo abanyeshuri baba bagiye kwiba bahishe umwambaro w’ishuri.

    Ikindi gitegereje Umuyobozi mushya w’Akarere ka Musanze ni umushinga wo kubaka Convention Centre ya Musanze, umushinga wizwe n’abari muri manda icyuye igihe, ndetse no gukurikirana umushinga wo kubaka ibitaro bya Ruhengeri umaze imyaka itanu abaturage bawishyuza ubuyobozi. Uyu mujyi uracyakenewemo ibikorwaremezo binyuranye birimo inzu zigezweho, imihanda, amazi n’amashanyarazi.

    Burera

    Burera ni Akarere kakomeje kugirira icyizere umuyobozi wako Uwanyirigira Marie Chantal, aho bongeye kumutorera indi manda mu gihe abamwungirije babiri, ushinzwe ubukungu n’ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage bose bakuweho hagatorwa abashya.

    Uwanyirigira Marie Chantal ni umuyobozi uzwiho gukurikirana cyane, akamenya uburyo abaturage be babayeho kuva ku mudugudu kugeza mu karere. Azwiho kandi kwicisha bugufi no kumva abaturage be, agakunda gukorana n’itangazamakuru cyane, aho arisubiza adategwa kubera ko aba yakurikiranye amakuru y’ibibera mu karere ayoboye.

    Muri manda y’imyaka itanu, agiye kuyoborana na Visi Meya ushinzwe Ubukungu Nshimyimana Jean Baptiste, na Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Mwanangu Theophile. Bategerejweho gukemura ibibazo binyuranye birimo umushinga wo kubaka inyubako nshya y’akarere uzatwara asaga miliyari eshatu wamaze gutangizwa ushyirwaho ibuye ry’ifatizo mu mezi ashize, nyuma y’uko ari kamwe mu turere tugikorera mu cyahoze cyitwa Komini.

    Meya Uwanyirigira kandi yitezweho gukemura ibibazo binyuranye byagiye bigaragara muri ako karere, birimo imishinga yagiye itwara akayabo k’amafaranga y’abaturage ariko ntigerweho.

    Muri iyo mishinga, harimo Hoteli y’Akarere ka Burera yubatse ku nkombe z’ikiyaga cya Burera yatwaye asaga miliyoni 500, ikaba imaze imyaka isaga itanu ifunze, nyuma y’uko yashyizwe ku isoko inshuro ebyiri ikabura abaguzi.

    Hari kandi n’inyubako z’umushinga w’uburobyi ku kiyaga cya Burera, umaze imyaka igera ku icumi warahagaze, aho inzu zamaze kwangirika ndetse n’ubutaka bwakorerwagamo uwo mushinga bukaba bupfa ubusa ibyo abenshi bafata nk’igihombo.

    Hari n’ikibazo cy’abarembetsi bakijya kuvana ibiyobyabwenge mu bihugu by’abaturanyi, ibyo bikaba bikomeje kuba ikibazo ku rubyiruko rukomeje kwishora mu biyobyabwenge ari nako bamwe bagenda bahaburira ubuzima, gusa icyo kibazo kikaba gikomeje gushakirwa umuti, aho hakomeje gutangwa imirimo muri VUP ku basaga 1000.

    Gicumbi

    Abagize komite nyobozi y’akarere ka Gicumbi, yaba Meya, na ba Visi Meya bombi, bose ni bashya, aho Nzabonimpa Emmanuel yatorewe koyobora ako karere asimbuye Ndayambaje Felix, akaba yungirijwe na Uwera Parfaite ushinzwe iterambere ry’ubukungu, na Mbonyintwari Jean Marie Vianney ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

    Kuba abo bayobozi bose ari bashya, hari umwanya bizabasaba mu kumenyera ako karere kanini cyane, dore ko kagizwe n’imirenge 21 kakaba aka mbere mu gihugu gafite imirenge myinshi.

    Uwo muyobozi wari usanzwe ashinzwe imirimo rusange mu Karere ka Gatsibo, inshingano yari amazeho imyaka isaga ine, aje guhangana n’ikibazo cy’abarembetsi binjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda babikuye mu gihugu cya Uganda, gihana imbibi n’ako karere.

    Ategerejweho kandi kwakira Abanyarwanda banyuranye bagaruka baturutse muri Uganda, aho akenshi boherezwa mu Rwanda bakorewe iyicarubozo, bamwe bakubiswe bambuwe n’ibyabo.

    Ikindi kibazo kibangamiye abatuye akarere ka Gicumbi, ni ukutagira imihanda y’imigenderano, aho usanga usohotse mu mujyi wa Gicumbi ahura n’ibibazo byo kwinjira mu mirenge asesera, kubera kutagira imihanda y’imigenderano aho n’iyari ihari mike yamaze kwangizwa n’ibiza.

    Nzabonimpa asimbuye Ndayambaje Felix wari uzi gukorana cyane n’itangazamakuru, aho yatangaga amakuru mu gihe cyose akenewe.

    Rulindo

    Abagize Komite nyobozi y’akarere ka Rulindo bose ni bashya, aho Judith Mukanyirigira ari we watorewe kuyobora ako karere, akaba yungirijwe na Mutsinzi Antoine ushinzwe iterambere ry’Ubukungu na Mutaganda Théophile ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage.

    Ubuyobozi bushya bwitezweho gukemura ibibazo binyuranye, birimo guhangana n’ibiza bikomeje kwibasira ako karere k’imisozi miremire, kongera ibikorwa remezo birimo n’inyubako y’akarere igaragara ko ari nto, ariko kandi bagakemura n’ikibazo cy’ibirarane by’abarimu bo muri ako karere bakunze kugaragaza ko babuze ubuvugizi bikabaviramo kwamburwa.

    Ahandi hakwiye gushyirwa imbaraga n’ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo, ni mu mitangire y’Amasoko, aho byagaragaye ko hakiri ikibazo, amwe mu masoko akaba ahabwa abatujuje ibisabwa, ibyo bikadindiza iterambere ry’akarere.

    Urugero ni nk’aho Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC), iherutse guhata ibibazo ubuyobozi bw’akarere, ku mitangire y’isoko ryo kubaka umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumo, ryatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Ikibazo abo bayobozi bose b’uturere tugize Intara y’Amajyaruguru bahuriyeho, ni ikijyanye n’abangavu bakomeje guterwa inda imburagihe, aho byagaragaye ko imibare y’abangavu baterwa inda izamuka umunsi ku wundi, hakabaho gukingira ikibaba bamwe mu basambanya abangavu bikozwe na bamwe mu bayobozi n’ababyeyi.


    source : https://ift.tt/3cCsdsA

  • Nyanza : Umusore yafatanywe ibikoresho birimo Matela n’amasafuriya yaguze mu bihumbi 800Frw yibye umukoresha we #rwanda #RwOT

    Uyu Hakizimana Jean Pierre w’imyaka 24 ucyekwaho kwiba Ruyenzi Jean Bosco w’imyaka 28 wari umukoresha we wo mu Mujyi wa Kigali, yafatiwe mu Muduguru wa Kinyinya mu Kagari ka Mpanga mu Murenge wa Mukingo tariki 20 Ugushyingo 2021.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Ruyenzi Jean Bosco w’imyaka 28 wari umukoresha wa Hakizimana ariwe watanze amakuru agafasha Polisi gufata ucyekwaho kwiba.

    Yagize ati 'Tariki ya 18 Ugushyingo 2021 Ruyenzi yatumye uriya mukozi we wo mu rugo kumurebera amafaranga mu myenda agezemo asangamo amadolari aho kuyamuzanira yahise ajya kuyavunjisha mu mafaranga y’u Rwanda aracika. Hakizimana amaze kubona ayo mafaranga yahise asubira iwabo ku ivuko aho yafatiwe havuzwe haruguru mu Karere ka Nyanza, amaze kugerayo yahise agura amagare Abiri n’ibindi bikoresho byo mu rugo.'

    SP Kanamugire avuga ko Polisi yafashe Hakizimana asigaranye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 494,800 n’ibikoresho yari amaze kugura bifite agaciro kangana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 302,000.

    Yagize ati 'Kumufata byaturutse ku makuru yatanzwe n’uwamukoreshaga ariwe Ruyenzi, kuko yari yatanze imyirondoro yose ishoboka yatuma afatwa abapolisi bamufatiye mu Mujyi wa Nyanza avuye kugura biriya bikoresho byose. Yahise yemera ko yayibye koko ndetse ajyana abapolisi mu rugo kwerekana ariya ibihumbi 494,800 yari yasize mu rugo.'

    Ruyenzi yahimiye Polisi y’u Rwanda uburyo yakurikiranye ikibazo cye byihuse ikabasha gufata uriya wari wamwibye. SP Kanamugire nawe yakanguriye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru kugira ngo abacyekwaho ibyaha bakurikiranwe hakiri kare.

    Hakizimana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mukingo kugira ngo hakorwe iperereza.

    Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyanza-Umusore-yafatanywe-ibikoresho-birimo-Matela-n-amasafuriya-yaguze-mu-bihumbi-800Frw-yibye-umukoresha-we

  • Kenya: Hashyizweho itegeko ry'uko utarakingiwe Covid-19 nta serivisi n'imwe azajya ahabwa #rwanda #RwOT

    Leta ya Kenya igiye gushyiraho ibwiriza ry'uko guhera mu kwezi gutaha umuturage utarakingiwe Covid-19 atazajya ahabwa serivisi za leta.

    Minisitiri w'ubuzima Mutahi Kagwe yavuze ko abatarakingiwe bashobora kwangirwa kwinjira mu modoka rusange, mu ndege z'imbere mu gihugu, cyangwa muri gari ya moshi.

    Abanyakenya kandi ngo bazajya basabwa icyangombwa ko bakingiwe kugira ngo bagere ku bigo by'amashuri, kuri serivisi z'abinjira n'abasohoka, n'izindi serivisi zinyuranye za leta.

    Yavuze ko iryo bwiriza ritangira kujya mu ngiro tariki 21 z'Ukuboza (ukwa 12) uyu mwaka.

    Bamwe mu mpirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu ku isi, bavuga ko amategeko yo gukingira abantu anyuranyije n'uburenganzira bwa muntu bwo guhitamo ikimukwiriye.

    Guhera kuwa kabiri, n'urubyiruko rurengeje imyaka 15 ruzatangira guhabwa urukingo rwa Covid muri Kenya.

    Kenya, ifite intego yo gukingira abaturage miliyoni 10 kugeza ku mpera z'Ukuboza.

    Iki gihugu cy'abaturage barenga miliyoni 50, kimaze gukingira munsi ya 10% byabo.

    Ibihugu byinshi muri Africa biracyari ku rugero rwo gukingira byuzuye Covid ruri munsi ya 10% by'abaturage.

    Muri Africa y'Iburasirazuba, uretse u Rwanda rugeze kuri hafi 25% mu gukingira byuzuye abaturage barwo, ibindi bihugu biri ku rugero ruri munsi ya 5%.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/kenya-hashyizweho-itegeko-ry-uko-utarakingiwe-covid-19-nta-serivisi-n-imwe

  • Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa uregwa Jenoside araburanishirizwa i Paris #rwanda #RwOT

    Claude Muhayimana wahoze ari umushoferi wa Hoteli ya Guest House de Kibuye, ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenosude aratangira kuburanishwa n’Urukiko rwa rubanda rw’i Paris.

    Akurikiranyweho ibyaha bibiri ari byo Ubufatanyacyaha mu byaha bya Jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bikaba ari ibyaha bikomeye bisanzwe biburanishwa na ruriya rukiko rwa Rubanda.

    Yatangiye gukurikiranwa muri 2011 ubwo Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashyiragaho impapuro zo kumuta muri yombi biza gushimangirwa n’ubusabe bw’Umuryango CPCR uharanira ko abakekwaho Jenoside bari mu bihugu by’i Burayi baburanishwa ubwo watangaga ikirego.

    Mu rubanza aregwamo rutangira kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ugushyingo 2021, hateganyijwemo kumvwa ubuhamya bwa bamwe mu barokokeye mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

    Muhayimana Claude akekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo kwica Abatutsi muri Jenoside mu bice binyuranye mu mujyi wa Karongi yahoze ari Kibuye.

    Avugwaho kuba yaratwaraga Interahamwe zabaga zigiye kwica Abatusti ku misozi itandukanye i Karongi nka Bisesero ndetse na Gitwa akaba anakekwaho kugira uruhare mu gitero cyagabwe ku ishuri.

    Biteganyijwe ko urubanza rwe ruzamara hafi ukwezi kuko bitegayijwe kuzarangira tariki 15 Ukuboza 2021.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Umunyarwanda-ufite-ubwenegihugu-bw-u-Bufaransa-uregwa-Jenoside-araburanishirizwa-i-Paris

  • Zinedine Zidane ntashishikajwe no kuba Man Utd yamusaba kuba umutoza wayo #rwanda #RwOT

    Manchester United yavuganye na Zinedine Zidane ku kuba yaba umutoza wayo ariko, nkuko bivugwa n'abari hafi y'uyu Mufaransa wahoze atoza Real Madrid, ntabwo ashishikajwe no kujya i Old Trafford muri iki gihe.

    Ole Gunnar Soskjaer yirukanwe na Man Utd ku cyumweru nyuma yuko ku wa gatandatu itsinzwe ibitego 4-1 kwa Watford.

    BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Zidane yasoje inshuro ya kabiri yari atoje Real mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.

    Yatsindiye ibikombe bitatu byikurikiranya bya Champions League hamwe n'iyo kipe kuva mu 2016.

    Nyuma yo kuyivamo mu 2018, yayisubiyemo umwaka umwe nyuma yaho ayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona ya La Liga n'igikombe cya Espagne cya Super Cup mu 2020.

    Abo bamuri hafi bavuze ko uyu munyabigwi wahoze akina hagati mu kipe y'igihugu y'Ubufaransa no muri Real, ubu udafite akazi, muri aka kanya kujya muri United bitamushishikaje.

    Yagiye avugwa ko ashobora kuba yatoza ikipe y'igihugu y'Ubufaransa cyangwa Paris St-Germain (PSG), kandi yahitamo muri ayo makipe mu gihe haba habonetsemo akazi.

    Mauricio Pochettino, wakomeje kuvugwa nk'uwazaba umutoza wa United, ubu ni umutoza wa PSG, iyi ikaba ifitiye icyizere cyuzuye uyu Munya-Argentine ndetse ntiyigeze igira icyo ikora cyo kuba yashaka kumusimbuza Zidane.

    The post Zinedine Zidane ntashishikajwe no kuba Man Utd yamusaba kuba umutoza wayo appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/22/zinedine-zidane-ntashishikajwe-no-kuba-man-utd-yamusaba-kuba-umutoza-wayo/

  • #COVID19: Abantu 10 banduye babonetse mu bipimo 14,839 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe na Covid-19 mu Rwanda kuri uwo munsi, bituma kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo bose hamwe bakomeza kuba 1,340.

    source : https://ift.tt/3DGNope