Category: Uncategorized

  • Abajyanama 69% b’Uturere two mu Majyepfo ni bashya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abajyanama baherutse kurahirira inshingano batorewe
    Abajyanama baherutse kurahirira inshingano batorewe

    Nko mu Ruhango, ku bajyanama 21 bari basanzwe mu nama njyanama y’aka karere, hari 14 bari bongeye kwiyamamaza, ariko abatsinze amatora ni 6 gusa. Muri bo batanu ni abajyanama rusange, naho umwe ni uhagarariye abafite ubumuga.

    Ni ukuvuga ko muri aka karere hari abajyanama bashya 10, biyongeraho umwe uhagarariye abikorera ushobora kuba mushya cyangwa usanzweho bitewe n’imikorere y’urugaga rw’abikorera rwaho.

    I Huye, inama njyanama y’Akarere yari isazwe igizwe n’abajyanama 27. Hiyamamajemo 15, amatora atsinda batanu gusa harimo abajyanama rusange batatu gusa ari bo uwari meya, visi meya ushinzwe ubukungu n’uwari perezida.

    Hatsinze kandi babiri bahagarariye 30% by’abagore harimo n’uwari Visi meya ushinzwe imibereho myiza. Ni ukuvuga ko hari abajyanama bashya 11.

    I Nyaruguru, inama njyanama y’akarere yari isazwe igizwe n’abajyanama 28. Muri bo hiyamamajemo 15, amatora atsinda batatu gusa harimo umujyanama umwe uhagarariye 30% by’abagore, n’abajyanama rusange babiri gusa umwe muri bo akaba ari uwari meya.

    Mu batsinzwe amatora bari bongeye kwiyamamaza, harimo n’uwari visi meya ushinzwe imibereho myiza.

    Ni ukuvuga ko hari abajyanama bashya 13.

    I Nyanza, inama njyanama y’akarere yari isazwe igizwe n’abajyanama 22. Muri bo hiyamamajemo 11, amatora atsinda batanu gusa harimo uwari meya n’uwari visi meya ushinzwe ubukungu n’undi mujyanama umwe uhagarariye 30% by’abagore. Ni ukuvuga ko hari abajyanama bashya 11.

    I Nyamagabe, inama njyanama y’akarere yari isazwe igizwe n’abajyanama 33. Muri bo hiyamamajemo icyenda, amatora atsinda bane gusa, harimo abajyanama rusange babiri n’abahagarariye 30% by’abagore babiri. Mu batsinzwe amatora harimo n’uwari visi meya ushinzwe ubukungu. Ni ukuvuga ko hari abajyanama bashya 12.

    I Muhanga, inama njyanama y’akarere yari isazwe igizwe n’abajyanama 25. Hiyamamajemo barindwi, amatora atsinda babiri gusa biyamamaje mu bahagarariye 30% by’abagore, harimo n’uwari meya. Ni ukuvuga ko hari abajyanama bashya 14.

    I Gisagara, inama njyanama y’Akarere yari isazwe igizwe n’abajyanama 26. Hiyamamajemo icyenda, amatora atsinda bane gusa harimo abajyanama rusange babiri ari bo uwari meya n’uwari visi meya ushinzwe ubukungu.

    Abandi babiri batsinze amatora bari basanzwe mu nama njyanama y’aka karere ni uhagarariye inama y’igihugu y’abagore ndetse n’uhagarariye abafite ubumuga. Uwari visi meya ushinzwe imibereho myiza na we ari mu batsinzwe amatora. Ni ukuvuga ko hari abajyanama bashya 12.

    Mu Karere ka Kamonyi, inama njyanama y’akarere yari isazwe igizwe n’abajyanama 24. Hiyamamajemo 10, amatora atsinda batanu gusa harimo abajyanama rusange batatu na babiri bahagarariye 30% by’abagore. Ni ukuvuga ko hari abajyanama bashyashya 11.

    Muri rusange, abajyanama bari basanzwe mu nama njyanama z’uturere two mu Ntara y’Amajyepfo biyamamaje ni 90, kuri 206 bari bazigize.

    Abajyanama 34 gusa kuri bariya 90 ni bo babashije gutsinda amatora, bakaba bangana na 25% ubariye ku 136 bagize njyanama z’uturere umunani two mu Majyepfo. Abajyanama bashya binjiye muri njyanama z’Uturere two mu Majyepfo ni 94, bangana na 69.1%.

    Aha ntihabariyemo abahagarariye abikorera kuko bo nta matora yabo yabaye muri ibi bihe.

    source : https://ift.tt/3oTTxbz

  • Umuhanzi Niyo Bosco avuga iki ku byerekeranye n’urukundo? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Niyo Bosco
    Niyo Bosco

    Yagize ati “Inkuru y’urukundo rwanjye ni uko ntarwabayeho”.

    Umunyamakuru yongeye kumubaza ati “Ubwo se ntukunda? Ntugira amarangamutima? Iyo uyagize uyashyira he?”

    Niyo Bosco yamusubije agira ati “None se iyo ugize amarangamutima, ni ‘automatique’ ko hari uwo uyagirira? Hari ubwo uyagira akaguma muri wowe. Amarangamutima atagumye mu mutima yajya he?”

    N’ubwo Umuhanzi Niyo Bosco avuga ko nta mukunzi afite muri iki gihe, ariko ngo yifuza ko nyuma yo gusohora Album ye ya mbere yise ‘Ubumuntu’, ubu irimo gutunganywaho utuntu dukeya twa nyuma nk’uko bisobanurwa n’Umufasha mu bijyanye n’umuziki we (Manager) witwa Mulindahabi Irénée, Album ye ya Kabiri ngo yazaba iriho indirimbo z’urukundo, kandi zishingiye ku bitekerezo bituruka mu bantu.

    Mulindahabi ati “Niyo Bosco yifuza ko Album ye ya kabiri yazaba iriho indirimbo z’urukundo, kandi akaririmba ibintu bivuye mu bantu, ariko by’urukundo. Ni muri urwo rwego yasabye abafana be ko bakwindika inkuru zabo z’urukundo, bakazishyira ku rubuga rwa ‘Instagram’ rwa Niyo Bosco, cyangwa se urwa Mulindahabi Irénée.

    Umunyamakuru Mulindahabi ni umwe mu bafasha Niyo Bosco mu bikorwa bye bya muzika
    Umunyamakuru Mulindahabi ni umwe mu bafasha Niyo Bosco mu bikorwa bye bya muzika

    Mulindahabi yakomeje avuga ko inkuru izahiga izindi muri eshanu za mbere, hagendewe ku mubare w’abazirebye, ndetse n’ibyo bazivuzeho, Niyo Bosco azayikoramo indirimbo, ariko ngo n’uwatanze iyo nkuru y’urukundo izaba yabaye iya mbere, mbere y’uko Niyo Bosco ayihimbamo indirimbo, bazabanza kumubaza niba yakwemera kumenyekana ko ari we wayitanze, mbese niba yemera ko imyirondoro ye igaragara, cyangwa niba ashaka ko bafata inkuru ye gusa, ariko we ntamenyekane.

    Mulindahabi ati “Tuzabanza kubaza uzaba waratanze iyo nkuru y’urukundo izaba yabaye iya mbere Niyo agiye kuririmbamo indirimbo, tumubaze niba yemera kugaragara muri iyo ndirimbo, akamenyakana abyemeye. Ariko atanashatse kugaragara, Niyo Bosco azaririmba inkuru y’urukundo uwo muntu azaba yaratanze ariko we ntamenyekane”.

    Reba indirimbo ‘Ishyano’ ya Niyo Bosco

    source : https://ift.tt/3CAChg1

  • Kenya: Utarakingiwe Covid-19 nta serivise ya Leta azajya ahabwa #rwanda #RwOT

    Leta ya Kenya igiye gushyiraho ibwiriza ry'uko guhera mu kwezi gutaha umuturage utarakingiwe Covid-19 atazajya ahabwa serivisi za Leta.

    Minisitiri w'ubuzima Mutahi Kagwe yavuze ko abatarakingiwe bashobora kwangirwa kwinjira mu modoka rusange, mu ndege z'imbere mu gihugu, cyangwa muri gari ya moshi.

    Abanyakenya kandi nkuko BBC ibitangaza, ngo bazaba basabwa icyangombwa ko bakingiwe kugira ngo bagere ku bigo by'amashuri, kuri serivisi z'abinjira n'abasohoka, n'izindi serivisi zinyuranye za Leta. Iryo bwiriza yavuze ko ritangira kujya mu ngiro tariki 21 z'Ukuboza (ukwa 12) uyu mwaka.

    Bamwe mu mpirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu ku isi, bavuga ko amategeko yo gukingira abantu anyuranyije n'uburenganzira bwa muntu bwo guhitamo ikimukwiriye.

    Guhera kuwa kabiri, n'urubyiruko rurengeje imyaka 15 ruzatangira guhabwa urukingo rwa Covid muri Kenya.

    Kenya ifite intego yo gukingira abaturage miliyoni 10 kugeza ku mpera z'Ukuboza. Iki gihugu cy'abaturage barenga miliyoni 50, kimaze gukingira munsi ya 10% byabo.

    Ibihugu byinshi muri Africa biracyari ku rugero rwo gukingira byuzuye Covid ruri munsi ya 10% by'abaturage. Muri Africa y'iburasirazuba, uretse u Rwanda rugeze kuri hafi 25% mu gukingira byuzuye abaturage barwo, ibindi bihugu biri ku rugero ruri munsi ya 5%.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/kenya-utarakingiwe-covid-19-nta-serivise-ya-leta-azajya-ahabwa/

  • Exclusive: FERWAFA itangaje abasifuzi bazasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru hano mu Rwanda (FERWAFA), ryamaze gushyira ahagaragara urutonde rw'abasifuzi bane bazayobora umukino wa APR FC na Rayon Sports.

    Saa cyenda z'igicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo APR FC izaba yakira Rayon Sports, mu mukino w'umunsi wa kane wa shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

    Abasifuzi bane bazayobora uyu mukino barimo Ruzindana Nsoro uzaba uri hagati mu kibuga.

    Azaba yungirijwe na Karangwa Justin uzaba ari umusifuzi wa mbere wo ku ruhande, Simba Honoré uzaba ari umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande na Hakizimana Louis uzaba ari umusifuzi wa kane.

    Aba basifuzi bashyizwe hanze mu gihe hari amafoto akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abasifuzi barimo Twagirumukiza Abdul Karim bari kumwe n'umutoza Mohamed Adil wa APR FC, ibyari byatumye bamwe mu bafana ba Rayon Sports bikangamo.

    Aba-Rayon bari bikanze ko APR FC yateguye kuko inshuro nyinshi bagiye bashinja uriya musifuzi kutabanira ikipe yabo.

    Source : https://yegob.rw/exclusive-ferwafa-itangaje-abasifuzi-bazasifura-umukino-wa-apr-fc-na-rayon-sports/

  • Umugabo yashatse kwiyahura nyuma yo kumenwaho aside n'umukunzi we agashya bikomeye #rwanda #RwOT

    Umukobwa wafushye bikomeye agaasuka aside ku mukunzi we aryamye kuko yakekaga ko yamuciye inyuma,yakatiwe igifungo cy'imyaka 14.

    Esther Afrifa, umunya Ghana ufite imyaka 28 utuye mu Bwongereza, ngo yaguze litiro ya aside kuri interineti ayishyira iruhande rw'igitanda cye, yiteguye guhangana n'umukunzi we,Kelvin Pogo w'imyaka 29, mu rugo rwabo i Wembley, mu majyaruguru ya London.

    Nyuma yo gusuka aside ku mukunzi we ubwo yari aryamye,Afrifa yamuteye ibikomere byahinduye ubuzima bwe ndetse ngo uyu mugabo yagize ibitekerezo byo kwiyahura.

    Bwana Pogo yabwiye Standard ati: 'Buri gihe nibuka umunsi yangabyeho igitero. bisa nkaho igihe cyahagaze. Igihe cyose hagize ukomanga ku rugi,ngira ubwoba ko umuntu yambabaza. Yari isi yanjye gusa yanteye uburibwe bwinshi cyane. Sinshobora kubyumva. “

    Afrifa yasutse aside mu gituza cya Bwana Pogo saa cyenda n'igice za mu gitondo ku ya 22 Ukuboza 2019.

    Ubwa mbere, ntiyigeze amenya ko uyu mukunzi we ari we wabimkoze maze ahubwo yamusabye kujya gushaka ubufasha nyuma yo gusuka amazi ku bushye.

    Yiyoberanyije nkuri guhamagara 999, abuza inshuti ze guhamagara, ahagarika imodoka yagombaga kumujyana mu bitaro.

    Afrifa yongeye kumusukaho indi mu maso no ku mubiri,ubwo Bwana Pogo yari aryamye ku buriri,ibikomere biri kubabaza.Yasohotse mu nzu avuza induru hanyuma afashwa n'umuntu atazi wamuhaye ubuvuzi.

    Bwana Pogo yavuze ko uyu mugore bakundanaga yagerageje no kumunywesha iyi aside mu icupa rya siporo rya Nike.

    Uyu musore wari wimukiye mu Bwongereza kwiga sinema,yagize ihungabana ryo mu mutwe rihoraho kandi yangirika burundu ku maso, umutwe,n'ahandi ku mubiri.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yashatse-kwiyahura-nyuma-yo-kumenwaho-aside-n-umukunzi-we-wamufuhiye

  • Umusifuzi uzasifura umukino wa wa APR Vs Rayon yamenyekanye #rwanda #RwOT

    Uyu mukino uba udasanzwe muri shampiyona y’u Rwanda, wahawe umusifuzi mpuzamahanga, Ruzindana Nsoro.

    Uyu mukino uteganyijwe ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 23 Ugushyingo 2021, ni umukino uzabera kuri Stade ya Kigali ku isaha ya saa 15:00′.

    Uretse Ruzindana Nsoro uzaba ari umusifuzi wa mbere, ku ruhande hazaba hari umusifuzi wa mbere ari ari we Karangwa Justin, uwa kabiri akazaba Simba Honore, n’aho umusifuzi wa 4 azaba ari Hakizimana Louis.

    Kwinjira kuri uyu mukino kandi, ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20, ibihumbi 15, ibihumbi 5 ndetse n’igihumbi ahasigaye hose.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Umusifuzi-uzasifura-umukino-wa-wa-APR-Vs-Rayon-yamenyekanye