Category: Uncategorized

  • ShaddyBoo yakije umuriro nyuma yo kuvuga ko atunze akayabo ka miliyoni 240. – YEGOB #rwanda #RwOT

    ShaddyBoo ,umwe mu bagore bakunze gutwika imbuga za interneti kuri ubu yongeye kwatsa umuriro, ubwo yavugaga ko afite millioni 240 z'amanyarwaanda.

    Ni amagambo yanditse kuri Website ye, aho asobanura uwo ariwe, ibyo akora akagera n'aho avuga agaciro k'umutungo we. Gusa uyu mugore ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga ntagaragaza neza aho yakuye aka kayabo.

    Ibihumbi 240$ si amafaranga menshi ku bayasanganywe ariko si make ku Munyarwanda ubarirwa umusaruro mbumbe w'amadolari 800 (ibihumbi 800 Frw) ku mwaka.

    Ubundi iyo umuntu avuze ngo umutungo mbumbe wanjye ni miliyoni runaka, akenshi ntaba avuga ayo atunze kuri konti ahubwo usanga avuga imitungo atunze, ubushabitsi akora n'ibindi.

    Jay-Z atunze miliyari y'amadolari, ariko bizwi neza ko afite imigabane muri Tesla, Uber, Armand de Brignac n'ibindi. Gusa Shaddyboo we, bimeze bite?

    Uyu mugore asanzwe akora ubushabitsi burimo kwamamariza ibigo bitandukanye, gusa hari abahamya ko aya mafaranga yavuze ko atunze ari menshi, bakanajya kure bagaragaza ko ntaho yaba yarayakuye mu gihe nta gikorwa gikomeye kizwi afite mu gihugu.

    Amakuru avuga ko Shaddyboo nta nzu cyangwa imodoka ye bwite atunze mu buryo buzwi cyane ko kenshi akunze kugenda muri Taxi Voiture. Inshuti ze za hafi zinavuga ko n'inzu atuyemo i Kibagabaga ayikodesha.

    Ku rundi ruhande ariko, ni abakire benshi batagira inzu zabo bwite, batanafite n'imodoka zibanditseho kuko wenda inyungu bayikura mu kuba batabifite.

    Source : https://yegob.rw/shaddyboo-yakije-umuriro-nyuma-yo-kuvuga-ko-atunze-akayabo-ka-miliyoni-240/

  • Urukiko rwanze ubusabe bwa Caleb wabwiye Urukiko ko yarwariye umugongo muri Gereza #rwanda #RwOT

    Mu iburanisha riheruka mu cyumweru gishize, Caleb uregwa hamwe na Serubibi Eric Wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Housing Authority na Kabera Godfrey wahoze ari umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri MINECOFIN, bari basabye Urukiko Rukuru ko barekurwa by’agateganyo bakaburana ubujurire bwabo bari hanze.

    Aba bagabo batatu bakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo igifungo cy’imyaka itandatu no gutanga ihazabu ya miliyoni 3Frw kuri buri wese, bakaba barajuririye mu Rukiko Rukuru, mu cyumweru gishize ubwo bagombaga gutangira kuburana ubujurire bwabo ni bwo batanze kiriya cyifuzo cyabaye inzitizi ibanziriza urubanza, bituma bataburana.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ugushyingo 2021, Urukiko Rukuru rwavuze ko impamvu zatanzwe n’abaregwa basaba kurekurwa by’agateganyo, zidafite ishingiro.

    Umucamanza yavuze ko abaregwa bagaragaje icyifuzo ariko ko nta bimenyetso bifatika bigiherekeje ku buryo Urukiko rwabiheraho rwemeza kiriya cyifuzo.

    Nyuma yo gusoma icyemezo, Umucamanza yahise avuga ko urubanza rwo mu mizi rwimuriwe tariki 21 Mutarama 2021.

    Ubwo yagaragazaga kiriya cyifuro cyo kurekurwa by’agateganyo, Rwamuganza Caleb yari yabwiye urukiko ko nyuma yo kugera muri Gereza ya Nyarugenge yahagiriye ibibazo bikomeye birimo uburwayi bw’umugongo, bityo ko akwiye kurekurwa akajya kwivuza.

    Me Nkundabarashi Moise wunganira Caleb, na we yashimangiye icyifuzo cy’umukiliya we avuga ko ibyo asaba abyemererwa n’amategeko.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Urukiko-rwanze-ubusabe-bwa-Caleb-wabwiye-Urukiko-ko-yarwariye-umugongo-muri-Gereza

  • Rwanda : Amashyaka ya Opozisiyo yemewe mu gihugu ntiyemeranya n'abavuga ko Leta ica intege abatavuga rumwe nayo. #rwanda #RwOT

    Amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi yemewe mu Rwanda aravuga ko anyuzwe n'intambwe yatewe na Leta mu kubaha ubwisanzure  ndetse  asaba abandi bashaka gushinga amashyaka ya Opozisiyo kwitandukanya n'icyo aricyo cyose cyazana amacakubiri mubanyarwanda ubundi bagakina Politiki y'amahoro.

    Amashyaka abiri avuga ko ari opozisiyo ni ukuvug atavuga rumwe na Leta niyo yemerewe gukorera kubutaka bw'u Rwanda kandi aya ngo  yahisemo gukora Opozisiyo y'amahoro Nkuko Depite Ntezimana Jean Claude umunyamabanga mukuru w'ishyaka Green Party abisobanura.

    Ati 'Abashobora kumva ko ibintu bikwiye guhinduka cyangwa bikaba mu buryo babyumvamo badahungabanyije umutekano w'Abaturage ahubwo baganhangana mubitekerezo'.

    Raporo z'imiryango mpumzahanga iharanaira uburengenzi bwa muntu zikunze gushinja ubutegetsi buriho mu Rwanda guca intege abatavuga rumwe nabwo ,ariko amashyaka atavuga rumwe na Leta yemewe mu gihugu agaragza ko abo ubutegetsi butihanganira ari abashaka gushinga amashyaka ya Opozisiyo agendera ku ngengabitekerezo y'amacakubiri. Depite Ntezimana Jean Claude umunyamabanga mukuru w'ishyaka Green Party abemeze gutyo yabagiriye inama.

    Ati ' Hari abashaka gukora opozisiyo muburyo bubi urugero uzanye opozisiyo irangwamo ingengabitekerezo ya jenoside ,Jenoside iyo ariyo yose ntabwo itegeko ribikwemerera bihinduka nk'urukuta itegeko rirakugonga ukisanga muri gereza ibyo rero usanga akenshi abantu ntabwo babyitaho noneho tuve mubyo batangaza tujye mu mikorere ugasanga amateka y'u Rwanda ari Clear agizwe n'amoko yagiye ayaranga kuva muri 1959 ugasanga nk'ishyaka rishaka gushingwa ni iry'ubwoko bumwe ntabwo hariho kumva ko inzego zigize ishyaka zirazwi ubuyobozi bukuru bw'ishyka burazwi ugasnaga amoko yose yisangamo uzabisuzume uzasanga harimo izo mbogamizi izo mbogamizi rero nizo zihita zibegisipoza mu byaha bibajyana muri gereza Comminaute international rero izo facts cyangwa ayo makuru yose nkubwiye ntayo baba bafite bo bareba ngo umuntu yabujijwe kuvuga ngo umuntu ngo yitabye urukiko ariko ntabwo bagiye muri detailles ngo bamenye ngo uwo muntu ibyo yazize ni ibiki'.

    Depite Jean Claude NTEZIMANA/ Umunyamabanga mukuru w'ishyaka DGPR ritavuga rumwe n'ubutegetsi

    Mukabunani Christine uyobora ishayaka PS imberakuri ritavuga rumwe na Leta we avuga ko u ubutegetsi bw'u Rwanda  hari intambwe bwateye mu guha ubwisanzure abatavuga rumwe nabwo ko ahubwo akenshi ngo usanga imiryango mpuzamahanga hari ubwo iba ishaka guca igikuba.

    Ati '  Amahanga kuba avuga ngo mu Rwanda ngo baniga imikorere ya Opozisiyo ikibazo uko u Rwanda barufata tuvuge nko mu myaka 20 ishize n'ubu niko bakirufata ntabwo babona rero y'uko hari intambwe igenda iterwa kubyerekeranye n'imikorere ya Leta kubyerekeye Opozisiyo, hari intambwe igenda iterwa ariko amahanga iyo avuga arabikabiriza ukagirango ibintu byaracitse'.

    Depite MUKABUNANI Christine/perezida w'ishyaka PS IMberakuri.

    Muri rusange amashyaka atavuga rumwe na Leta yemerewe gukorera kubutaka bw'u Rwanda avuga ko yanyuzwe n'ubwisanzure akomeje guhabwa muri Politiki y'igihugu. Mu kiganiro Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yagiranye n'umunyamakuru wa Al Jazeera yabajijwe icyo avuga ku bamushinja guca intege abatavuga rumwe na we, mu gusubiza agaragaza ko abo bakwiye kuba baharanira icyiza ku baturage.

    Yagize ati ' Opozisiyo irahari, opozisiyo isobanuye abantu bafite imyumvire itandukanye ku bijyanye n'imiyoborere, ibiri kuba mu gihugu. Nubwo baba bafite imitekerereze ya politiki itandukanye bahuriza ku kintu kimwe, ari cyo imibereho myiza y'abaturage n'ituze ry'igihugu. Ntekereza ko kuri icyo badashobora kunyuranya. Sintekereza ko hari uzaza wiyita uwo muri Opozisiyo wumvikana nk'ushaka kunyuranya n'ibyubatswe atekereza ko ashaka gukuraho aba ngo ahungabanye igihugu. Mu yandi magambo, ibyo [ibikwiye abaturage] ni ibintu bishobora kumvikanwaho'.

    Muri 2018 , amashyaka atavuga rumwe na Leta yemewe mu RWANDA yatsindiye imyanya mu ntekoshingamategeko umutwe w'abadepite ndetse rimwe muri aya ryanahawe umwanya muri sena. Gusangira ubutegetsi nta kwikanyiza ni rimwe mu mahame  remezo 6 ateganywa n'itegeko Nshinga ry'u Rwanda rya 2003 ryavuguruwe muri 2015.

    The post Rwanda : Amashyaka ya Opozisiyo yemewe mu gihugu ntiyemeranya n'abavuga ko Leta ica intege abatavuga rumwe nayo. appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/22/rwanda-amashyaka-ya-opozisiyo-yemewe-mu-gihugu-ntiyemeranya-nabavuga-ko-leta-ica-intege-abatavuga-rumwe-nayo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwanda-amashyaka-ya-opozisiyo-yemewe-mu-gihugu-ntiyemeranya-nabavuga-ko-leta-ica-intege-abatavuga-rumwe-nayo

  • Zinedine Zidane yanze Manchester United. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Manchester United yavuganye na Zinedine Zidane ku kuba yaba umutoza wayo ariko, nkuko bivugwa n'abari hafi y'uyu Mufaransa wahoze atoza Real Madrid, ntabwo ashishikajwe no kujya i Old Trafford muri iki gihe.

    Zidane yasoje inshuro ya kabiri yari atoje Real mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.Yatsindiye ibikombe bitatu byikurikiranya bya Champions League hamwe n'iyo kipe kuva mu 2016.

    Nyuma yo kuyivamo mu 2018, yayisubiyemo umwaka umwe nyuma yaho ayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona ya La Liga n'igikombe cya Espagne cya Super Cup mu 2020.

    Abo bamuri hafi bavuze ko uyu munyabigwi wahoze akina hagati mu kipe y'igihugu y'Ubufaransa no muri Real, ubu udafite akazi, muri aka kanya kujya muri United bitamushishikaje.

    Yagiye avugwa ko ashobora kuba yatoza ikipe y'igihugu y'Ubufaransa cyangwa Paris St-Germain (PSG), kandi yahitamo muri ayo makipe mu gihe haba habonetsemo akazi.

    Mauricio Pochettino, wakomeje kuvugwa nk'uwazaba umutoza wa United, ubu ni umutoza wa PSG, iyi ikaba ifitiye icyizere cyuzuye uyu Munya-Argentine ndetse ntiyigeze igira icyo ikora cyo kuba yashaka kumusimbuza Zidane.

    Bivugwa ko impamvu Zidane adashaka kwerekeza muri Manchester United yabitewe n'umugore we ,udaka kuba mu Bwongereza, kubera ikibazo cy'ururimi rw'icyongereza.

    Source : https://yegob.rw/zinedine-zidane-yanze-manchester-united/

  • Umunyamakuru wa RBA Tracy Agasaro yakorewe ibirori byo gusezera k'ubukumi[Video] #rwanda #RwOT

    Tracy Agasaro uri mu myiteguro y'ubukwe n'umuhanzi René Patrick abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yashimiye Abari n'abategarugori bamukoreye ibi birori byo gusezera k'ubukumi.

    Yagize ati 'Imana Yanteye kumwenyura
    Ndashimira abakobwa beza bose batumye numva meze gutya ❤❤❤,Ndagukunda cyane kandi Byimbitse❤

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-wa-rba-tracy-agasaro-yakorewe-ibirori-byo-gusezera-k-ubukumi-video

  • Handball: Hatashywe ikibuga muri Kigali Arena, hanashimirwa abateje imbere uyu mukino (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bwa mbere kuva Kigali Arena yatahwa ku mugaragaro, aho hamaze kuberamo imikino ya Basketball na Volleyball, kuri ubu hari hatahiwe umukino wa Handball ubwo yahakinirwaga ku nshuro yayo ya mbere.

    Umukino wa mbere wa Handball wabereye muri Kigali Arena wahuje ADEGI na ES Kigoma

    Umukino wa mbere wa Handball wabereye muri Kigali Arena wahuje ADEGI na ES Kigoma

    Ni ibirori byatangijwe n’imikino ine, aho umukino wa mbere warangiye ikipe ya ES Kigoma itsinze ADEGI ibitego 36 kuri 32, ukurikirwa n’uw’abakobwa aho ikipe ya Kiziguro SS yatsinze Falcons ibitego 28 kuri 19.

    Umukino wa gatatu wahuje amakipe abiri y’abakanyujijeho muri Handball bahurira mu itsinda ryitwa Masters Handball League, aho Masters B yari iyobowe na Kaneza Eric yatsinze Masters A yari iyobowe na Mushinzimana Janvier ibitego 26 kuri 27.

    Umukino wa nyuma waje guhuza ikipe ya Police HC na Tengo SC, uyu mukino waje kurangira ikipe ya Police HC isanzwe inafite ibikombe byinshi kugeza ubu itsinze Tengo SC ibitego 25 kuri 18.

    Nyuma haje gutangwa ishimwe ku bantu ku giti cyabo, ibigo n’uturere twafashije umukino wa Handball mu iterambere mu Rwanda. Mu bahembwe harimo Minisiteri ya Siporo, Komite Olempike y’u Rwanda na Kigali Arena.

    Mu turere twashimiwe harimo akarere ka Gicumbi, aka Gatsibo gafite amakipe nka ADEGi Gituza na Kiziguro SS n’akarere ka Rubavu. Hashimwe kandi ibigo by’amashuri binabarizwamo ama Centres yagiye azamura impano muri uyu mukino zirimo ES Kigoma, ADEGI na Kiziguro, ndetse na Gorillas HC nk’ikipeyigenga ariko yagiye izamura impano.

    Ku bantu ku giti cyabo bashimwe harimo abatoza bafashije mu kuvumbura impano z’abakiri bato ari bo Muhirwa Nkusi Ezechiel na Mudaharishema Sylvestre. Mu bagiye bahugura abandi batoza harimo Rurangirwa Aaron, Bagirishya Anaclet na Ngarambe François Xavier.

    Mu batoza, hashimwe IP Ntabanganyimana Antoine wabaye umutoza watwaye ibikombe byinshi mu myaka 10 ishize, Munyangondo Jean Marie Vianney nk’umutoza umaze igihe kinini muri uyu mwuga, hahashimirwa Police HC nk’ikipe yagaragaje ubwitange aho yitabira amarushanwa yose akinirwa hano mu Rwanda kandi ikitwara neza.

    Mu bakinnyi hahembwe itsinda ry’abakinnyi batatu (Trio Magic), aho bahuriye mu makipe menshi kandi buri kipe bakiniye ikaba yaregukanaga ibikombe.

    Umuyobozi wa ADEGI-Gituza (uri hagati) yashimiwe ko ikigo ayobora cyagiye kizamura impano

    Umuyobozi wa ADEGI-Gituza (uri hagati) yashimiwe ko ikigo ayobora cyagiye kizamura impano

    IP Antoine Ntabanganyimana utoza Police HC

    IP Antoine Ntabanganyimana utoza Police HC

    Umuyobozi wa ES Kigoma ashimirwa

    Umuyobozi wa ES Kigoma ashimirwa

    Ikigo cya Nero Services cyerekana imikino kikanafata amashusho nacyo cyashimiwe

    Ikigo cya Nero Services cyerekana imikino kikanafata amashusho nacyo cyashimiwe

    Gorillas Handball Club yashimiwe

    Gorillas Handball Club yashimiwe

    Umutoza Anaclet Bagirishya

    Umutoza Anaclet Bagirishya

    Mudaharishema Sylvestre ari mu bashimiwe

    Mudaharishema Sylvestre ari mu bashimiwe

    Umutoza Ngarambe François Xavier.

    Umutoza Ngarambe François Xavier.

    Abakinnyi batatu bagiye bitwara neza mu makipe yose banyuzemo

    Abakinnyi batatu bagiye bitwara neza mu makipe yose banyuzemo

    source : https://ift.tt/3cyaceW

  • Umunsi wa kane wa shampiyona y'u Rwanda irakomeza Sitade ya Rubavu yakira imikino,  APR FC irakira Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'u Rwanda mu mupira w'amaguru ku munsi wayo wa kane irakomeza hakinwa umukino wa mbere w'uyu munsi aho Police FC yakira ikipe ya Gorilla Fc kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo.

    Uyu munsi ugiye gukinwa nyuma yaho uwa gatatu hari imikino itarabaye harimo uwari buhuze ikipe ya Marines FC yagombaga kwakira Mukura VS naho Etincelles FC yo ikakira APR FC, iyi mikino ikaba itarabaye kubwo kuba Sitade Umuganda y'i Rubavu yari yahagaritswe aho ubuyobozi bwa FERWAFA bwatangaje ko kubera umutingito wibasiye akarere ka Rubavu yangiritse.

    Nyuma yaho ubuyobozi bw'amakipe akinira kuri icyo kibuga ariyo ya Etincelles FC, Marines FC na Rutsiro FC bavuze ko ntabushobozi bwo kujya gukinira ahandi nk'uko bari babisabwe, iyi sitade yahise isanwa ahari hangiritse none ubu iyo sitade yemerewe kongera kwakira imikino.

    Amakuru ikinyamakuru  RUSHYASHYA yamenye ni uko kuri iki cyumweru tariki ya 21 Ugushyingo 2021 abahagarire FERWAFA  na Minisiteri ya Siporo bari basuye iyi sitade bakaba bemeje ko imirimo yo gusana yagenze  neza, ubu Sitade ikaba yemerewe kwakira imikino y'umunsi wa Kane.

    Imikino iratangira kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Ugushyingo 2021, aho kuri Sitade ya Kigali  i Nyamirambo guhera ku isaha ya Saa cyenda ikipe ya Police FC yakira ikipe ya Gorilla FC.

    Muri rusange Dore uko imikino y'uminsi wa kane ikinwa:

    Ku wa mbere 22 Ugushyingo 2021:

    Police FC vs Gorilla FC

    Ku wa kabiri 23 Ugushyingo 2021:

    APR FCvs Rayon Sports
    Gicumbi FC vs Kiyovu Sports
    Bugesera FC vs Gasogi United
    Rutsiro FC vs Mukura VS

    Ku wa gatatu 24 Ugushyingo 2021:

    As Kigali vs Marines FC
    Musanze Fc vs Espoir FC
    Etoile de l'Est vs Etincelles FC

    The post Umunsi wa kane wa shampiyona y'u Rwanda irakomeza Sitade ya Rubavu yakira imikino,  APR FC irakira Rayon Sports appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umunsi-wa-kane-wa-shampiyona-yu-rwanda-irakomeza-sitade-ya-rubavu-yakira-imikino-apr-fc-irakira-rayon-sports/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunsi-wa-kane-wa-shampiyona-yu-rwanda-irakomeza-sitade-ya-rubavu-yakira-imikino-apr-fc-irakira-rayon-sports

  • Phil Peter yikuyemo! Hatangajwe ibyiciro bya… – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 21 Ugushyingo 2021, mu muhango wabereye kuri Isibo Tv wayobowe na Phil Peter afatanyije na M Irene. Bari batumiye umunyamakuru Murenzi Emmanuel [Emmalito] uri muri komite itegura ibi bihembo.

    Binyuze mu kiganiro 'The Choice', Televiziyo Isibo Tv yatangiye gutegura ibihembo ngaruka mwaka yise 'The Choice Awards' igamije gushimira abahanzi, aba Producer, aba Dj n’abandi bagira uruhare mu iyaguka ry'imyidagaduro mu Rwanda.

    Ibihembo bya 'The Choice Awards' ni ngarukamwaka bitegurwa n'ikipe ngari y'abanyamakuru bakora ikiganiro 'The Choice Live', kimwe mu biganiro bikunzwe kuri Televiziyo 'Isibo TV' ya Bruce Melodie.

    Bifite intego yo gushyigikira urugendo rw'umuziki w'u Rwanda, gutera imbaraga abahanzi no kubashimira ibyo bamaze gukora mu ruganda rw'imyidagaduro.

    Muri iki kiganiro, Emmalito uri muri komite itegura ibi bihembo, yavuze ko ku nshuro ya mbere y'ibi bihembo byagenze neza ariko ko icyiciro cya Dj cyatumye hari abavuga ko Dj Diallo ukorera Isibo Tv ari we uzatwara igihembo.

    Avuga ko imibare igaragaza ko ari we wari imbere mu matora, bityo ko cyari kumubuza gutwara igihembo.

    Byari byitezwe ko Dj Phil Peter ufite indirimbo nka 'Amata' yakoranye na Social Mula, 'Bimpame' yakoranye na Marina kandi zikunzwe, azaba ari mu bahataniye ibi bihembo, ariko yavuze ko bidashoboka.

    Muri uyu mwaka, Phil Peter yahatanye muri Kiss Summer Awards, ndetse ahatanye muri Isango na Muzika Awards.

    Yavuze ko kubera impamvu ze bwite yikuye muri 'The Choice Awards'. Ati 'Ni yo mpamvu kubera impamvu zanjye njyewe nasabye ko ntazigera nshyirwa muri ibi bihembo byo ku Isibo…'

    Emmalito yavuze ko ibi bihembo bigenewe abakoze cyane. Ko ntawe ukwiye gutekereza ko ari ibihembo by'abanyamakuru ba Isibo Tv.

    Ibyiciro 14 nibyo bihataniye ibihembo bya 'The Choice'. Icyiciro cy'umuhanzi w'Umunyarwanda ukorera umuziki mu mahanga 'Diaspora Awards' cyakuwemo. Hanyuma icyiciro cya Tribute na Icon birahuzwa, havamo Icon Award.

    Emmalito yavuze ko bakoze izi mpinduka bashingiye ku masomo bakuye mu itangwa ry'ibi bihembo ku nshuro ya mbere.

    Muri ibi bihembo hongewemo ibyiciro bine. Icyiciro cy'umuhangamideli [Fashion Designer], icy'umuhanzi w'indirimbo zo kuramya Imana w'umwaka [Gospel Artist of the year, icyiciro cy'umubyinnyi w'umwaka [Dancer of the year] ndetse n'icyiciro cy'umukinnyi wakunzwe w'umwaka [Valuable Player].

    Ibyiciro 14 bihataniye ibihembo ni Most Valuable Player, Female Artist of the year, Male Artist of the year, Video Director of the year, Video of the year, Icon Award na Influencer of the year.

    Hari kandi Dj of the year, New Artist of the year, Actress of the year, Actor of the year, Dance of the year, Fashion Designer of the year ndetse na Gospel Artist of the year.

    Mu matariki ya mbere y'Ukuboza 2021, abahanzi, abanyamakuru, abafana bazahura na komite iri gutegura ibi bihembo basobanurirwe uko biteye. Bizaba ari n'umwanya wo kubaza icyo buri wese atasobanukiwe muri ibi bihembo.

    Abafana bafite 30%, abanyamakuru 50% naho komite ifite 20%. Tariki 1 Mutarama 2022, ni bwo hazatangazwa abazaba bahatanye [Nominees] muri ibi bihembo.

    Mu ntangiriro za Mutarama 2022, hazatangizwa uburyo bwose bwo gutora [Voting] muri ibi bihembo. Ni mu gihe ibihembo bizatangwa tariki 29 Mutarama 2022.

    Abegukanye ibihembo 'The Choice 2020':

    Juno Kizigenza ni we wegukanye igihembo cy'umuhanzi mushya wigaragaje mu 2020 'The Choice New Artist'.

    Umuhanzi Muyombo Thomas [Tom Close] ni we wegukanye igihembo cy'uwaharaniye iterambere ry'umuziki 'The Choice Icon Award'.

    Bruce Melodie ni we wegukanye igihembo cy'umugabo w'umwaka wa 2020 'The Choice Male Artist of the year'.

    Mu cyiciro cy'umuhanzikazi mwiza w'umwaka w'umugore 'The Choice Female Artist of the year' Marina ni we wegukanye igihembo.

    Benimana Ramadhan [Bamenya] ni we watwaye igihembo mu cyiciro cy'umukinnyi mwiza wa filime w'umwaka 'The Choice Actor of the year'.

    Uwimpundu Sandrine [Rufonsina] muri filime 'Umuturanyi' yegukanye igihembo mu cyiciro cy'umukinnyikazi wa filime mwiza w'umwaka 'The Choice Actress of year'.

    Dj Miller witabye Imana muri Mata 2020, ni we wegukanye igihembo cya The Choice Tribute Award.

    Rocky Kimomo uzwi mu basobanura filime mu Rwanda ni we wegukanye igihembo cya The Choice Influencer of the Year.

    Dj Diallo usanzwe ari Dj kuri Televiziyo ya Isibo Tv ni we wegukanye igihembo cy'umu-Dj w'umwaka The Choice Dj of the year.

    Producer Bagenzi Bernard ni we wegukanye igihembo cy'uwatunganyije neza amashusho y'indirimbo mu 2020 'The Choice Director of the year'.

    Umuhanzi Meddy ubarizwa muri Amerika ni we wegukanye igihembo cy'umuhanzi ukorera umuziki hanze y'u Rwanda 'The Choice Diaspora Artist 2020'.

    Nemeye Platini wo muri Label ya Kina Music ni we wegukanye igihembo cy'umuhanzi ufite indirimbo y'amashusho meza y'umwaka 'The Choice Video of the year'. 
    Ibyiciro 14 bihataniye ibihembo ‘The Choice 2021’


    Abanyamakuru M Irene, Emmalito na Phil Peter batangaje ibyiciro 14 bihataniye ibihembo 'The Choice'


    Phil Peter yatangaje ko kubera impamvu ze bwite yikuye mu bihembo 'The Choice'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111717/phil-peter-yikuyemo-hatangajwe-ibyiciro-byabahataniye-ibihembo-the-choice-111717.html