Category: Uncategorized

  • Impuha nizijure – Urukundo rwa Cyusa Ibrahim… – #rwanda #RwOT

    Byari bimaze iminsi bivugwa ko Cyusa Ibrahim w’imyaka 32 y’amavuko ari mu rukundo na Jeanine Noach ufite imyaka 48. Nyuma y'uko aya makuru akwirakwiye, uyu muhanzi yabibajijweho niba koko baba bari mu rukundo abihakana yivuye inyuma. Ibi yabihakanye mu kiganiro aherutse kugirana na Isimbi Tv.

    Bamaze iminsi binezeza ku kirwa cya Zanzibar 

    Batangiye bamubaza niba yaba ari mu rukundo na Jeanine Noach bashingiye ku mashusho babonye bombi bari kumwe mu modoka uyu muhanzi agenda amuririmbira indirimbo ye yasabiyemo “amarebe “. Icyo gihe yavuze ko nta rukundo barimo ahubwo ari inshuti magara.

    Bagiriye ibihe byiza ku kirwa 

    Mu gihe cyari gishize bivugwa nta kintu na kimwe Cyusa yari yarigeze avuga kuri Jeanine Noach, ahubwo abantu byarabatunguye nyuma y'uko avuze ko nta bucuti bwihariye bafitanye, maze nyuma y’iminsi micye hagakwirakwira amafoto bombi bari kwinezeza ku kirwa cya Zanzibar.

    Mu gambo cyusa amaze gushyira ku rukuta rwe rwa Instagarm akayaherekeza ifoto yabo bombi, agaragaza ko urukundo barimo ari ikibatsi. Ni ubwa mbere avuze kuri uyu mukobwa amagambo nk'aya. Mu mitoma yuje inganzo mu kinyarwanda kimbitse yagize ati”Impuha nizijure mundeke mvuge imvaho. Wowe nseko y'umusereko ukaba inyamibwa mu ngenzi; amenyo nk'ingwa yera; imico myiza ikuranga yavugwa n'abakuzi ingingo. uw'imbabazi wa cyusa @jeanine_noach”.

    Aya magambo akomeye yuje imitoma igera ku ndiba y’umutima yayabwiye Jeanine nyuma nuko nawe amweretse imbamutima ze akabimurikira rubanda ku rukuta rwe rwa instagram. 

    Yakoresheje igifaransa ariko tugiye kugerageza kubishyira mu kinyarwanda, yagize ati” bishobora gufata igihe kirekire kugira ngo ubone urukundo, ariko kuva urwacu rwavuka sinigeze ngirira ubwoba ahazaza”. Iyi foto yaherekeje aya magambo ni nayo Cyusa yakoresheje.

    Mu mitoma yateye Jeanine hari aho yamwise uwimbabazi we. Mbere y'aya magambo yabanje kuvuga ngo impuha ni zijurire maze asaba abantu kumureka akavuga imvaho. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111743/impuha-nizijure-bwa-mbere-cyusa-ahamije-urukundo-rwe-na-nyirasenge-wa-naomi-bari-maze-imin-111743.html

  • Polisi yataye muri yombi abantu 20 bakekwaho gutwara ibinyabiziga banyweye ibisindisha – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ugushyingo, nibwo aba bantu uko ari 20 beretswe itangazamakuru.

    Bamwe mu bafashwe baganiriye na IGIHE bahakanye ko bari banyweye ibisindisha ubwo bafatwaga na Polisi.

    Umumotari witwa Munyanez Jean Bosco yavuze ko yajijijwe ko yanze kubahiriza amabwiriza yo guhuha mu gakoresho kagaragaza ibipimo by’uko umuntu yanyweye ibisindisha, akavuga ko yabyanze mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Ati “Njye nta kintu nari nanyweye, ahubwo nakomeje kwanga guhuhamo kandi buri muntu wese uza ahuhamo, bityo sinabikora. Niyo mpamvu ndi aha kuko ku gipapuro byanditse ko ari ubusinzi.”

    Twagirumukiza Jean Babtiste wafashwe akekwaho gutwara imodoka yanyweye inzoga, yavuze ko yari yanyweye ku kinyobwa kizwi nka Kambuca, kandi akaba atari azi ko kibamo alcohol.

    Ati “Polisi yapimye isanga mfite alcohol ntwaye imodoka, ntabwo nywa ibisindisha ariko ibyo nari nanyweye ntabwo nari nzi ko bifite alcohol, igipimo cyagaragaje ko nari mfite alcohol ya 2,5.”

    Umuvugizi wa Polisi, Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere Rene, yavuze ko gutwara ikinyabiziga wafashe ibisindisha bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’utwaye, abo atwaye n’abandi bantu batari mu modoka, ibyo bikiyongera ku iyangirika ry’ibikorwaremezo, asaba ko bikwiye kubera abandi bashoferi isomo bakabyirinda.

    Ati “Bafatiwe ahantu hatandukanye mu bihe bitandukanye batwaye ibinyaboziga banyweye ibisindisha. Ni ikibazo urebye gisa nk’ikitava mu nzira kubera ko ubukangurambaga bwarakozwe ariko abantu ntabwo bava ku izima, ntabwo tuzi niba impamvu ari uko nyuma yaho icyorezo cya covid-19 kigabanyirije intege ari bwo abantu bongereye imbaraga mu kwisanzura no mu kwidagadura, wenda akaba ari cyo kibibatera.”

    Uyu muyobozi yavuze ko Polisi izakomeza guhangana n’abafite imyitwarire nk’iyi ishobora gushyira ubuzima bw’abandi bantu mu kaga, ati “Amategeko yarasobanuwe, avuga ko ntawemerewe gutwara ibinyabiziga yanyweye ibisindisha.”

    SSP Irere yavuze ko abahakana ko Polisi ibafata batanyweye ibisindisha ari nk’amatakirangoyi, ndetse amara impungenge z’ibikoresho byifashishwa mu gupima abanyweye ibisindisha, avuga ko imiheha ikoreshwa n’umuntu umwe, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Abantu 20 bafashwe banyweye ibisindisha

    source : https://ift.tt/3HMmlLo

  • Si ibintu ugenera itariki- Perezida Kagame ku hazaza h’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique – #rwanda #RwOT

    Cabo Delgado yibasiwe n’ibikorwa biyihungabanyiriza umutekano binyuze mu Mutwe w’Iterabwoba Jamaat Ansar al-Sunnah, abo muri Mozambique bita ‘Al-Shabaab’.

    Kuva mu 2017, wajujubije abaturage ndetse mu ntangiriro za 2021 wari umaze kwigarurira ibice byinshi byayo.

    Nyuma yo kuganzwa na wo, Mozambique yasabye ubufasha bwo kuwuhashya ndetse mu bihugu yatekerejeho harimo n’u Rwanda.

    Mu ntangiriro za Nyakanga 2021 ni bwo Abapolisi n’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanya n’iza Mozambique zatangiye guhashya ibyihebe ndetse byageze ku wa 5 Nzeri 2021, zafashe imijyi yose y’ingenzi, uduce dukorerwamo ubucuruzi ndetse n’ibyaro byo mu Turere twa Palma na Mocimboa da Praia.

    U Rwanda rwagiye muri Mozambique binyuze mu masezerano y’ubufatanye ku busabe bw’iki gihugu. Ku ikubitiro hoherejwe ingabo 1000 ariko uwo mubare warongerewe ugera ku 2000.

    Ingingo yo kohereza ingabo muri Mozambique iri mu byagarutsweho mu kiganiro cy’iminota 25, Umunyamakuru Ali al-Dhafiri wa Al Jazeera yagiranye na Perezida Kagame.

    Umukuru w’Igihugu yamubwiye ko ubwo Mozambique yagiraga ikibazo yitabaje Abanyafurika n’inshuti zayo ishaka gufashwa gukemura ibibazo biyugarije.

    Yagize ati “Kuri twe twasubije mu buryo twashoboraga ndetse twakoranye n’Abanya-Mozambique mu gukemura ikibazo cyabo mu buryo bwacu. Ntekereza ko hari umusaruro mwiza umaze kugerwaho. Ni hagati yacu n’Abanya-Mozambique n’undi ushaka gutanga ubufasha gufata umwanzuro ku kigomba gukurikiraho, kizashingira ku biri kuba n’akazi gakeneye gukorwa kuri byo.’’

    Yasobanuye ko mu gufata uwo mwanzuro hazashingirwa ku byifuzo by’Abanya-Mozambique nk’abasabye ubufasha.

    Ati “Hari ibiganiro byinshi biri gukorwa mu kumenya ikigomba gukorwa nyuma. Simbibona nk’ikibazo gikomeye.’’

    Abajijwe niba Ingabo z’u Rwanda zizaba muri Mozambique ubuziraherezo, Perezida Kagame yasubije ko hari ibigomba kubanza gusuzumwa mbere yo gufata umwanzuro.

    Yakomeje ati “Bimwe muri ibi bintu ntugena itariki. N’igihe twajyagayo, ntabwo twavuze ngo tuje gukemura iki kibazo mu cyumweru kimwe, ukwezi kumwe duhite tugenda. Ntibikorwa muri ubwo buryo.’’

    Mu Ugushyingo 2021, Guverinoma ya Mozambique yohereje umutwe w’ingabo zidasanzwe n’abapolisi mu Ntara ya Cabo Delgado imaze igihe yibasiwe n’inyeshyamba, aho biteganyijwe ko bazasimbura ingabo z’amahanga igihe zizaba zatashye.

    Nubwo iyi ntambwe yatewe ariko nta cyemezo kirafatwa ku kizakurikiraho nyuma y’uko ingabo z’amahanga zirimo iz’u Rwanda n’izo mu Muryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC zizaba zivuye muri iki gihugu.

    Muri Mozambique ubu habarizwa ingabo 3.100 zaturutse hirya no hino muri Afurika, zoherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado katangiye kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba kuva mu 2017, bihitana abagera ku 3.340 abandi 800.000 bava mu byabo.

    -  Reba ku munota wa 16:15 Perezida Kagame asubizaku kibazo cy’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique

    Perezida Kagame yavuze ko ahazaza h’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique hazagenwa n’ingingo zitandukanye zirimo n’ubushake bw’abenegihugu. Aha ni mu mpera za Nzeri 2021 ubwo we na mugenzi we, Filipe Nyusi basuraga ingabo n’abapolisi b’ibihugu byombi bari mu rugamba rwo kugarura amahoro muri Cabo Delgado

    Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda barenga 2000 ni bo boherejwe muri Mozambique guhangana n’imitwe y’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado

    source : https://ift.tt/3kXjwNO

  • Kigali: Abantu 20 bakurikiranyweho gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo berekwaga itangazamakuru aho bafungiye, kuri uyu wa mbere tariki 22 Ugushyingo 2021, bemera ko bapimwe bagasangwa barengeje mu mubiri ibipimo by’alukoru bya 0.8 utwaye ikinyabiziga abagomba kutarenza nkuko biteganywa n’amategeko.

    Gusa ariko n’ubwo bafunzwe, siko bose bashizweho igipimo gisanzwe gikoreshwa na polisi mu gihe ishaka kumenya ikigero cy’alukoru umuntu afite mu mubiri, kuko harimo ababyanze bavuga ko badashobora kwemera kugihuhamo, bitewe n’uko bashobora kwanduriramo icyorezo cya covid-19, kuko kiba cyakoreshejwe n’abandi.

    Jean Bosco Munyaneza usanzwe ukora akazi ko gutwara moto, yafatiwe mu marembo ya gare ya Nyabugogo agerageza kwinjiramo ariko ntiyemera ko hari ikosa yakoze, kuko avuga ko yabanje kugirana ikibazo n’abashinzwe abamotari nyuma haza polisi imusaba guhuha mu kuma bapimisha arabyanga.

    Ati “Jyewe ubundi naje aha ngaha mvuga ko bampohohoteye kuko akenshi moto hari igihe bayihagarika ikoze impanuka, bakavuga bati uyu muntu wakoze iyi mpanuka byanze bikunze hari icyo yanyoye, jyewe kuko nta mpanuka nari nakoze bamfashe muri ubwo buryo, jye ntabwo nigeze mpuhamo kuko nta kintu nari nanyoye ahubwo nakomeje mvuga nti covid ko itari yarangira, uje wese ahuhamo, jye birangira ngeze ahangaha”.

    Mugenzi we witwa Jean Baptiste Twagirumukiza yafatiwe mu muhanda wa Gatsata-Karuruma atwaye imodoka bamupimye basanga afite ibipimo by’alukoru bitamwemerera kuba yatwara ikinyabiziga.

    Ati “Ntabwo nywa ibisindisha ariko ibyo nari nanyoye ntabwo nari nzi ko bifite alukoru, kuko nari nanyoye kambuca, igipimo kigaragaza 2.5, ubutumwa nagenera abandi ni uko igihe umuntu yabinyoye gutwara yabireka kuko bishobora kugira ingaruka ku bakoresha umuhanda bose”.

    Umuvugizi wa polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Rene Irere, avuga ko ikibazo cy’abantu batwarwa banyoye ibisindisha, ari ikibazo kitava mu nzira kubera ko abantu batava ku izima.

    Ati “Ntabwo tuzi niba impamvu ari uko nyuma y’aho covid-19 igabanyirije intege aribwo abantu mu kwisanzura, mu kwidagadura, ari cyo kibibatera, ariko amategeko yarasobanuwe, igihe cyose biravugwa ko nta muntu n’umwe wemerewe gutwara ikinyabiziga yanyoye ku bisindisha cyane cyane ko yaba we ubwe bimushyira mu kaga ko kuba yapfa cyangwa akagira ubumuga bukabije, yaba mu bo ari buhure na bo mu muhanda, na bo izo ngaruka zishobora kubageraho ndetse na bene ibinyabiziga kuko ntabwo buri wese atwara ikinyabizga cye”.

    Ku bijyanye n’igipimo cyifashishwa bivugwa ko cyaba gikoreshwa na benshi hakaba abagira impungenge ko bashobora kwanduriramo covid-19, SSP Rene abamara impungenge agira ati “Ibyo bariya bantu bavuga rimwe na rimwe usanga ari nk’amatakirangoyi, kubera ko kaba ari akaga polisi nk’urwego rwafatanyije n’abanyarwanda kurwanya icyorezo cya covid iramutse itumye icyo cyorezo gikomeza kwiyongera, icyo ni cyo nshaka gukuraho kuko ntabwo umuntu asangira n’undi umuheha, uriya muheha akoresha mu kanwa ntabwo bawukoresha ari babiri, ni ukuvuga ngo buri wese araza bakamupima ukwe, bakawukuramo bakawushyira aho ugomba gushyirwa, ntaho rero bihuriye n’ikwirakwiza ry’icyo cyorezo”.

    Itegeko riteganya ko umuntu ufashwe atwaye ikinyabiziga yasinze, afungwa iminsi itanu, hamwe n’ikinyabiziga yafatanywe na cyo, akanatanga amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 yiyongeraho ay’imodoka (break-down) iza gutwara iyo yari atwaye.

    Reba muri iyi video ibindi kuri iyi nkuru:

    source : https://ift.tt/3cSGzVX

  • Bwa mbere Cyusa Ibrahim yeruye atomora umukunzi we Jeanine Noach [ Amafoto] #rwanda #RwOT

    Cyusa mu butimwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram yatomoye uyu mubyeyi rukundo mu magambo arimo ikinyarwanda kizimije

    Mu magambo yanditse yagize ati 'Impuha nizijure mundeke mvuge imvaho. Wowe nseko y'umusereko ukaba inyamibwa mu ngenzi; amenyo nk'ingwa yera; imico myiza ikuranga yavugwa n'abakuzi ingingo. Uw'imbabazi wa cyusa Jeanine Noach.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-cyusa-ibrahim-yeruye-urukundo-rwe-na-jeanine-noach-amafoto

  • Ndoli yavuze ukuri ku gikorwa cyafashwe nk’amarozi yakoze ku mukino wa Police FC (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’ikipe ya Gorilla FC, Ndoli Jean Claude yavuze ko igikorwa yakoze ku mukino wabahuje na Police FC kigafatwa nk’amarozi atari yo ahubwo ari ukwica mu mutwe cyangwa gukura mu mukino (mind game) ikipe bari bahanganye.

    Uyu munsi Gorilla FC yari yakiriye Police FC mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-22, ni umukino warangiye ari 0-0.

    Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, umunyezamu wa Gorilla FC, Ndoli Jean Claude yagaragaye aminjira ibintu mu izamu rye, byatumye benshi babibonye bakeka ko ari amarozi.

    Nyuma y’uyu mukino, Ndoli Jean Claude yabwiye itangazamakuru ko ibyo yakoze ntaho bihuriye n’amarozi ahubwo byari ukwica mu mutwe (mind game) ikipe ya Police FC bari bahanganye.

    Ati 'iriya ni mind game (kwica umuntu mu mutwe), ni mind game iriya, ni ukwica umuntu mu mutwe, nta kintu nashyizemo nta cyari kirimo, kwica umuntu mu mutwe (mind game) birakora, uzareba iyo turi mu kibuga tuba dutukana, kandi ugatuka inshuti yawe ariko muvuye mu kibuga, biba birangiye.'

    N’ubwo yavuze ko ntacyari kirimo, mu mashusho bigaragara ko hari ibintu yanyanyagije mu izamu rye yari arinze, ndetse n’icyo yari abibitsemo cyagaragaraga kuko yakijugunye mu kibuga.

    Ni kenshi hagiye hagaragara abakinnyi bakora ibikorwa bisa n’ibya Ndoli aho byose byafashwe nk’amarozi, gusa nabo iyo ugerageje kubabaza bagusubiza nk’ibya Ndoli aho bavuga ko ari 'mind game’. Iyo uganiriye na bamwe mu bakinnyi ubabaza kuri iri koreshwa ry’amarozi, hari abakubwira ko bikora ni mu gihe hari n’abatabyemera.

    Ndoli Jean Claude anyanyagiza ibintu mu izamu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ndoli-yavuze-ukuri-ku-gikorwa-cyafashwe-nk-amarozi-yakoze-ku-mukino-wa-police-fc-video

  • Rwanda: Abafite imyaka 12 kugera kuri 18 bagiye gukingirwa COVID-19 #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko igiye gutangira igikorwa cyo gutanga urukingo rwa COVID-19 ku ngimbi n'abangavu bari mu nsi y'imyaka 18 kugeza ku myaka 12.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Mpunga Tharicisse, yabwiye Radiyo Rwanda ko mu gihe cya vuba izi ngimbi n'abangavu bazatangira gukingirwa COVID-19.

    Yagize ati 'Ni gahunda nakwita ko ari icyiciro cya Gatatu cyo gukingira COVID-19, nyuma y'aho tumaze gukingira kuva ku myaka 18 kuzamura mu gihugu hose tukaba tugeze ku bipimo bifatika. Turashaka gukingira n'abana bari munsi y'imyaka 18 kugeza ku myaka 12.'

    Dr Mpunga Tharicisse yavuze ko iyi gahunda biteganyijwe ko igomba gutangira tariki ya 23 Ugushyingo, 2021 itangiriye mu Mujyi wa Kigali ku buryo mu kwezi ku Ukuboza iyi gahunda izaba yageze mu gihugu hose.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Mpunga Tharicisse yavuze kandi ko abazakingirwa bazasangwa ku mashuri.

    Yagize ati 'Nk'uko mubizi ubu bana bose bari mu mashuri, ni igikorwa kizabera ku mashuri yaho abana biga, kizakorwa ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima, Minisiteri y'Uburezi, amashuri n'ababyeyi.'

    Dr Mpunga Tharicisse yavuze ko mu guhitamo gukingira iki cyiciro ari uko ari kimwe mu cyakozweho n'icyorezo cya Coronavirus ubwo amashuri yafungwaga kubera umubare w'abanduraga wari mwinshi mu gihugu hose.

    Dr Mpunga yavuze ko muri iki gikorwa hitezwe umusaruro mwiza mu rwego rwo kwirinda ko mu gihe haza indi nkubiri ya Coronavirus, yasanga hari umubare mwinshi w'abamaze gukingirwa.

    Yagize ati 'Umusaruro ni uko bizagabanya ubwandu mu bana mu mashuri. Nk'uko mubizi mu mashuri menshi hari abana biga bataha ndetse n'abiga baba mu bigo, usanga rero bahura mu buryo butandukanye.'

    Yakomeje ati 'COVID-19 iyo igezemo kubera imiterere y'abana bitewe n'aho barira, barara naho bakinira igenda yiyongera, rero turashaka kugabanya ubwandu bwo kwandura ariko ni kugira ngo twirinde ko mu gihe kiri imbere naho haza inkubiri zindi zigenda zivuka ziramutse ziyongereye nibo zazahaza cyene kubera ko badakingiye.'

    Dr Mpunga Tharicisse yasabye abantu ko nubwo icyorezo kigenda kigabanuka badakwiye kwirara ko ahubwo basabwa gukomeza kuba maso baharanira kwirinda, kandi abatarikingiza bakabikora.

    Minisiteri y'Ubuzima itangaza ko mu gihugu hose abamaze guhabwa urukingo rwa mbere bamaze kurenga miliyoni eshanu. Mu gihe abamaze guhabwa urwa kabiri barenga miliyoni ebyiri n'ibihumbi Magana cyenda.

    Byitezwe ko mu mwaka wa 2022 uzarangira abarenga miliyoni esheshatu bangana na 60% bazaba bamaze gukingirwa.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/22/rwanda-abafite-imyaka-12-kugera-kuri-18-bagiye-gukingirwa-covid-19/

  • Dore ibanga ku mugabo wifuza gushimisha by’agahebuzo umugore mu gutera akabariro #rwanda #RwOT

    Iki kibazo ariko gishobora kuba amateka, kuko umugabo wese ufite ikibazo cyo kutabasha gutera akabariro uko bikwiye kimwe n’ukeneye kurushaho kwitwara neza muri icyo gikorwa, REVIVE yabimufashamo maze icyo kibazo kigakemuka burundu.

    REVIVE ikozwe mu bimera bizwiho kongerera igitsinagabo imbaraga mu mibonano mpuzabitsina no gutuma imitsi ikora neza.

    REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. Ni igihingwa kirandaranda kiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bindi bice bimwe na bimwe bya Aziya.

    Iki gihingwa kimaze imyaka isaga ibihumbi bibiri mu Bushinwa gikoreshwa nkicyongera imbaraga z’abagabo ndetse no mu kuvura imikorere mibi ku mubiri wa kigabo.

    REVIVE yateguwe by’umwihariko kugirango yongere ubushake bw’imibonano mpuzabitsina, yongere ubwinshi no gukomera kw’intanga, yongere imbaraga za ogisijeni mu maraso.

    REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.

    IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE :

    • Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro
    • Yongera libido ku kigero cyo hejuru
    • Irinda ikanavura ububabare bwo mu kibuno
    • Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi
    • Ituma ubwonko bukora neza ikanongerera umuntu imbaraga
    • Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
    • Ivura guhorana umunaniro ukabije…

    INGARUKA NZIZA ZO GUKORESHA REVIVE mu rugo iwawe :

    • Umugabo wakoresheje revive atuma amarangamutima n’ipfa ry’imibonano ku mugore bishira kubera kumunezeza.
    • Irwanya kwiheba no gusa nabi ku mugore.
    • Nta ntonganya n’ubwumvikane buke cyangwa gucana inyuma biba mu rugo.
    • Gukoresha revive bigufasha gusohora mu gihe ushaka gusohora, ibyo bikakurinda gupfubya uwo muhuye.

    Uramutse uyikeneye cyangwa se ushaka ibindi bisobanuro byisumbuyeho, wahamagara kuri telefone igendanwa +250786493913 cyangwa ukaba wayikoresha ubandikira kuri Whatsapp. Aho waba uri hose mu Rwanda cyangwa hanze, hari uburyo bworoshye bwo kuyikugezaho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/17/article/Dore-ibanga-ku-mugabo-wifuza-gushimisha-by-agahebuzo-umugore-mu-gutera-akabariro

  • Nyanza: Polisi yafashe ucyekwaho kwiba umukoresha we mu Mujyi wa Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Ruyenzi Jean Bosco w’imyaka 28 wari umukoresha wa Hakizimana ari we watanze amakuru agafasha Polisi gufata ucyekwaho kwiba.

    Yagize ati “Tariki ya 18 Ugushyingo 2021 Ruyenzi yatumye uriya mukozi we wo mu rugo kumurebera amafaranga mu myenda agezemo asangamo amadolari aho kuyamuzanira yahise ajya kuyavunjisha mu mafaranga y’u Rwanda aracika. Hakizimana amaze kubona ayo mafaranga yahise asubira iwabo ku ivuko aho yafatiwe havuzwe haruguru mu Karere ka Nyanza, amaze kugerayo yahise agura amagare Abiri n’ibindi bikoresho byo mu rugo.”

    SP Kanamugire avuga ko Polisi yafashe Hakizimana asigaranye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 494,800 n’ibikoresho yari amaze kugura bifite agaciro kangana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 302,000.

    Yagize ati “Kumufata byaturutse ku makuru yatanzwe n’uwamukoreshaga ariwe Ruyenzi, kuko yari yatanze imyirondoro yose ishoboka yatuma afatwa abapolisi bamufatiye mu Mujyi wa Nyanza avuye kugura biriya bikoresho byose. Yahise yemera ko yayibye koko ndetse ajyana abapolisi mu rugo kwerekana ariya ibihumbi 494,800 yari yasize mu rugo.”

    Ruyenzi yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo yakurikiranye ikibazo cye byihuse ikabasha gufata uriya wari wamwibye. SP Kanamugire na we yakanguriye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru kugira ngo abacyekwaho ibyaha bakurikiranwe hakiri kare.

    Hakizimana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mukingo kugira ngo hakorwe iperereza.

    Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3FGyXSr

  • Cristiano Ronaldo yakoresheje amagambo yihariye mu gusezera umutoza Ole #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi mu mupira w'amaguru,Cristiano Ronaldo,yise Ole Gunnar Solskjaer 'umuntu w'indashyikirwa' mu rwego rwo kumuha icyubahiro nyuma yo kwirukanwa na Manchester United.

    Ku cyumweru mu gitondo, nibwo umunya Norvege,Ole yirukanwe nyuma yo gutsindwa ibitego 4-1 na Watford kuwa Gatandatu.

    Nyuma y'amasaha 24 bibaye, umukinnyi Ronaldo yerekeje ku mbuga nkoranyambaga ze,agenera ubutumwa bwiza uyu mugabo bakinannye nyuma akamubera shebuja.

    Yakoresheje amafoto abiri – imwe iheruka bari kumwe muri shampiyona,mu gihe indi ari iya kera bagikinana mu ikipe ya Sir Alex Ferguson.

    Ronaldo yanditse ati: “Yari rutahizamu wanjye igihe nageraga bwa mbere i Old Trafford kandi yanabaye umutoza wanjye kuva nagaruka muri Manchester United.

    “Ariko ikiruta ibindi byose, Ole n'umuntu w'indashyikirwa.

    “Ndamwifuriza ibyiza muri byose ubuzima bwe bumuteganyirije.

    “Amahirwe masa nshuti yanjye! Urabikwiye!.”

    Ronaldo na bagenzi be bakinana muri United, bananiwe gutanga umusaruro mu kibuga muri iyi shampiyona bituma uyu mutoza yirukanwa.

    Uyu mukinnyi watsindiye Ballon d'or inshuro eshanu, yagarukanye imbaraga I Old Trafford, avuye muri Juventus mu mpeshyi,nyuma y'imyaka 12 yari amaze ahavuye.

    Nubwo yagiye atsinda ibitego bikenewe mu minota ya nyuma muri Champions League kugira ngo Solskjaer ave mu bibazo, ntabwo yitwaye neza muri Premier League.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yakoresheje-amagambo-yihariye-mu-gusezera-umutoza-ole