Category: Uncategorized

  • SOS Rwanda izanye igisubizo ku gituma abana bajya mu muhanda #rwanda #RwOT

    Umuryango mpuzamahanga wita ku bana SOS Children's Villages Rwanda uvuga ko uzanye umushinga witwa 'Kura Umenye', ugamije gukemura igitera abana kujya mu muhanda.

    Mu gihe ikibazo cy'abana bo mu muhanda gikomeje gufata indi ntera hirya no hino mu gihugu, uyu muryango uvuga ko umushinga 'Kura Umenye' wafasha mu gukemura ibibazo bisanzwe bibangamiye umwana mu muryango bikaba byanamuviramo kujya mu muhanda.

    Kwizera Jean Bosco umuyobozi wa SOS Children's Villages mu Rwanda arabisobanura.

    Ati 'Uyu mushinga icyo ugamije,  ni uguha umwana  ahantu yishimiye kuba, ukamurinda kujya ku muhanda  n'ahandi hantu hadakwiriye  atagombye kuba.  Tukaba tuzabikoraho  tubasanga mu miryango, no mu mashuri. Harimo  imwe mu ngamba ikomeye  yitwa gukomeza umuryango, tuzabikora mu buryo butandukanye tubafasha mu bijyanye n'ubukungu, kwiteza imbere, tuyifasha mu kuyubaka  mu buryo bw'imibanire. '

    Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango MIGEPROF ivuga ko ibigo byose bikwiye gushaka uko byafasha mu kugira umuryango ubere umwana.

    Silas Ngayaboshya ni umuyobozi ushinzwe iterambere ry'uburinganire no kongerera ubushobozi abagore muri iyi  Minisiteri.

    Ati 'Umuryango niho ibibazo biva bitera abana kujya mu muhanda. Mwabonye  ko uzahera mu muryango(umuhsinga) ugakora ku buryo imiryango yakubakirwa ubushobozi,  ndetse igakangurirwa  gushyiraho umurynago ubereye umwana kugira ngo ntihagire umwana ujy amu muhanda.'

    Yunzemo agira ati 'Icyo tugiye gukora ni  ugukomeza gushishikariza  abandi bafatanyabikorwa  bashoboka,  kugira ngo nabo barebe  ko  ubu buryo bwakora no mu tundi turere.'

    Uyu mushinga 'Kura Umenye' uzamara imyaka ine, ukazafasha abana barenga  ibihumbi 32, barimo abagera ku bihumbi  bine bari baravuye mu mashuri, bazigishwa imyuga  bakazaturuka mu miryango isaga 1000.

    Abo uyu mushinga uzafashabari mu turere 8 turimo Musanze, kayonza, Gicumbi, Gasabo, Nyamagabe, Huye, Rwamagana na Bugesera.

    • Umushinga Kura Umenye witezweho gukemura ibibazo bituma abana bajya mu muhanda
    • Umuyobozi wa SOS Children's Villages mu Rwanda Kwizera Jean Bosco, avuga ko uyu mushinga ugamije guha umwana ahantu yishimiye kuba
    • Silas Ngayaboshya, Umuyobozi muri MIGEPROF, avuga ko bagiye gushishikariza abandi bafatanyabikorwa gushaka uko bafasha mu kugira umuryango ubere umwana.

    The post SOS Rwanda izanye igisubizo ku gituma abana bajya mu muhanda appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/22/sos-rwanda-izanye-igisubizo-ku-gituma-abana-bajya-mu-muhanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=sos-rwanda-izanye-igisubizo-ku-gituma-abana-bajya-mu-muhanda

  • Abayobozi bashya basabwe gukora cyane kugira ngo intego Igihugu cyihaye zigerweho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Gerardine Mukeshimana

    Yabibasabye kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ugushyingo 2021, ubwo abayobozi baherutse gutorerwa kuyobora Akarere ka Nyagatare barahiriraga kuzuza izo nshingano.

    Muri uyu muhango kandi hakozwe n’ihererekanyabubasha hagati ya Biro ya njyanama na komite nyobozi bicyuye igihe ndetse n’abashya.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare ucyuye igihe, Mushabe David Claudian, yavuze ko batangiye manda yabo ubutaka buhuje buhingwaho igihingwa kimwe bungana na hegitari 63,212 bagera kuri hegitari 75,601.

    Yavuze ko gukoresha ifumbire byavuye ku baturage 45% bakaba bageze kuri 62%, gukoresha imbuto z’indobanure biva kuri 25% bigera kuri 81%, kuhira ku buso buto biva kuri hegitari 180 bigera ku 2,273 hubakwa ubwanikiro 160 n’ubuhunikiro 36 mu rwego rwo gufata neza umusaruro.

    Mushabe David Claudian (iburyo) ahererekanya ububasha n
    Mushabe David Claudian (iburyo) ahererekanya ububasha n’umuyobozi w’akarere mushya Gasana Stephen (ibumoso)

    N’ubwo hari byinshi byagezweho ariko yasabye komite nyobozi nshya kuzibanda ku mushinga wa Gabiro Agro-Business Hub watangiye gushyirwa mu bikorwa, umushinga wa Muvumba Multi-Purpose dam uzuhira imusozi hegitari 10,000 ukanatanga amashanyarazi n’amazi meza n’iyubakwa ry’uruganda rw’amata y’ifu rwatangiye kubakwa.

    Ati “Umushinga wa Gabiro Agri-Business Hub mu by’ukuri uzahindura imibereho y’abaturage bacu, aborozi bahana imbibi n’uwo mushinga baracyakeneye kumva ko uko babonaga amazi bagomba gukomeza kuyabona, ikindi ni ugukurikirana umushinga wa Multi-purpose dam, kwimura abaturage byararangiye uzatanga amazi mu mirenge y’ubworozi ndetse n’amashanyarazi.”

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana yibukije abajyanama n’abayobozi batowe muri rusange ko bateruye ikivi gishya cy’amateka aho batangiye iyi manda bafite umukoro ukomeye wo gukora ibidasanzwe kugira ngo bazibe icyuho cyatewe n’icyorezo cya COVID-19.

    Ikindi kandi yabibukije ko iyi manda batangiye ari iy’ubudasa kuko bafite inshingano zo kugera ku ntego igihugu cyihaye kuba cyagezeho mu mwaka wa 2024.

    Yagize ati “Dusigaranye gusa imyaka itarenze itatu, biradusaba gukoresha uburyo budasanzwe, tugakoresha imbaraga zacu zose, ubwenge bwacu bwose ndetse n’ubushobozi tutizigamye kugira ngo tubashe kugera ku ntego twiyemeje muri 2024.”

    Yakomeje agira ati “Icyo bidusaba murakizi, ni ubufatanye no gukorera hamwe, biradusaba kujya inama, biradusaba kwitanga no kwirinda amakimbirane no kutazarira, biradusaba kuzirikana ko umuturage agomba kuba ku isonga mu bimukorerwa, mukita ku kumukemurira ibibazo no kumufasha kuzamuka mu iterambere ry’igihugu, mu bukungu ndetse no mu mibereho myiza.”

    Yabasabye kwirinda imico n’imicungire bidahesha agaciro abayobozi, bagahora bazirikana ko mu nshingano zabo ari bo ndorerwamo abaturage bireberamo.

    Abakozi b
    Abakozi b’Akarere ka Nyagatare bageneye ishimwe komite nyobozi icyuye igihe

    Yabasabye kandi nanone gukora ibishoboka byose imvugo yabo ikaba ari yo ngiro aho bidashobotse abaturage bakajya bahabwa amakuru ku gihe ndetse n’ibisobanuro.

    Yabasabye kandi gukorana neza n’abafatanyabikorwa batandukanye bakorera mu karere.

    Yabasabye gukoresha no kubakira ubushobozi inzego zatowe kugira ngo zifashe mu kwihutisha kugera ku ntego igihugu kiyemeje.

    Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yavuze ko Akarere ka Nyagatare gafite amahirwe menshi utundi turere tudafite kuko gafite abantu n’ubutaka buruta ubundi mu gihugu ndetse n’ibikorwa remezo bigenda bikageramo.


    source : https://ift.tt/3oLMGRg

  • Abagore bo muri FPR-Inkotanyi basabwe kurwanya ihohoterwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabitangarije mu nama nkuru y’urugaga rw’abagore rushingiye ku muryango FPR-Inkotanyi yabereye ku cyicaro gikuru cya FPR-Inkotanyi, tariki 20 Ugushyingo 2021, aho yari yitabiriwe n’abanyamuryango basaga 1000 barimo na Madamu Jeannette Kagame wari umushyitsi Mukuru.

    Urugaga rw’abagore rushingiye ku muryango FPR-Inkotanyi, rwashyizweho nk’urubuga abagore bari mu muryango FPR-Inkotanyi bahuriramo, kugira ngo bashyire hamwe ibitekerezo, bahurize hamwe imbaraga mu rwego rwo gusesengura ibibazo bibangamiye iterambere ryabo, no gutanga inama ku ngamba zo gukemura ibyo bibazo.

    François Ngarambe avuga ko n’ubwo hari byinshi byiza byamaze kugerwaho, ariko hakiri urugendo rurerure, ruganisha heza bifuriza umugore w’u Rwanda.

    Ati “Kuhagera birasaba imbaraga n’umuvuduko bidasanzwe, kugira ngo hazibwe icyuho cy’uburinganire kicyigaragara mu rwego rw’ubukungu n’imibereho myiza, abagore bo mu muryango FPR-Inkotanyi bagomba kuba bamutarambirwa mu kwamagana no kurwanya ubwoko bwose bw’ihohoterwa bukorerwa umugore n’umukobwa, turasaba buri wese mu bagize urugaga kuba umusemburo w’iterambere bwite, n’iterambere rusange, mu bufatanye aho atuye n’aho akorera, twibuka buri gihe ko turi mu butumwa twahawe n’umuryango FPR-Inkotanyi”.

    Akomeza agira ati “Twagombye rero gukomeza kurangwa n’imyitwarire n’amahame biranga Intore za FPR-Inkotanyi, abagize urugaga murasabwa gukomeza gushyira imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa rya manifesito y’umuryango, iteganya ibikorwa mu mwaka wa 2017 na 2024”.

    Ubusanzwe Inama nkuru y’urugaga rw’abagore rushingiye ku muryango FPR-Inkotanyi, iterana buri myaka ibiri hakarebwa ibikorwa byakozwe muri icyo gihe, ndetse hakanaganirwa ku bigomba gukorwa mu yindi myaka ibiri.

    Perezida w’urugaga rw’abagore rushingiye ku muryango FPR-Inkotanyi, Christine Akimpaye, yagarutse ku byakozwe mu myaka ibiri ishize, bishingiye kuri manifesito y’umuryango wa FPR-Inkotanyi ndetse n’ubufatanye n’ubwuzuzanye bw’inzego z’umuryango zitandukanye.

    Ati “Mu miyoborere myiza hakozwe amahugurwa ajyanye n’imikorere n’imikoranire y’inzego, hakozwe amahugurwa mu kwagura umuryango aho harahijwe abagore 182, n’abagore 71 binjizwa mu muryango kandi biyemeza gutera intambwe idasubira inyuma, hakozwe ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo gukumira no gusubiza mu buzima busanzwe abangavu batewe inda, ndetse abana bafashwa kugira ngo babone ubutabera”.

    Mu Ntara y’Amajyaruguru mu bana 798, abagera ku 138 bahawe ubutabera, naho mu Majyepfo muri 478 abagera 170 bahawe ubutabera, mu gihe mu Ntara y’Iburengerazuba abana 325 bagejeje ibibazo byabo muri RIB, naho mu Ntara y’Iburasirazuba mu bana 2607 abagera kuri 685 ni bo bamaze guhabwa ubutabera, naho mu Mujyi wa Kigali mu bana 68 umwe muri bo ni we umaze guhabwa ubutabera. Muri iyi gahunda ngo harimo gukorwa ibishoboka kugira ngo imibare y’ababona ubutabera yiyongere kuko ikiri hasi.

    Mu bindi byakozwe mu bukungu hari miliyoni 154 zatewemo inkunga abagore mu mishinga 1553, muri bo 77 bamaze kuremera bagenzi babo hanyuma indi mishinga 1381 irimo kugenda neza mu gihe indi 45 isa nk’aho irimo gucumbagira naho indi 127 ikaba yarahombye kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

    Hari n’ibindi bikorwa byinshi bitandukanye byagiye bikorwa birimo kuba hari abagore 7365 bashyizwe mu makoperative bakurwa mu bucuruzi bw’akajagari mu rwego rwo kubafasha kurushaho kwiteza imbere, hamwe n’abandi bahawe imbabura za rondereza 65164 mu gihe hari n’abandi bagore 410 bahawe telephone zigezweho za smart phones, hari n’abandi bagore 501 batanze amafaranga y’ubwizigame muri Ejo Heza, abandi 444 bahabwa amacupa ya gaze, naho imishinga irenga 206 iterwa inkunga na BDF.

    Mu bijyanye n’imibereho myiza, byari biteganyijwe ko mu gihugu hose hagomba kubakwa amazu 416, imwe muri buri murenge, ariko muri rusange mu gihe cy’imyaka ibiri hubatswe 649 bitewe n’uko hari abarengeje umuhigo w’inzu imwe mu murenge.

    Bimwe mu byo biyemeje bagiye gukora muri gahunda y’imyaka ibiri, harimo kwita ku burere bw’umwana kugira ngo bazakurane intekerezo nziza zizubaka u Rwanda, umuryango mwiza, urugo rwiza rurangwa n’ubwuzuzanye hamwe no gushyira hamwe hagati y’abashakanye bakarangwa no kubwizanya ukuri.

    Ibindi birimo kurera neza abana barerera Igihugu, bakarushaho kubitaho babarinda kugwingira, guta amashuri ndetse n’ibindi byose byababuza kugira imibereho myiza hagamijwe ko ababakomokaho bazakorera u Rwanda, bagakomeza kuruteza imbere bagana mu cyerekezo 2050.

    source : https://ift.tt/3cF2nnO

  • Ihere ijisho uburanga bw'umunyarwadakazi Higa Sharon wabyinishije Rema , bikavugisha benshi[Amafoto] #rwanda #RwOT

    Umubyinnyi Higa Shalon mu mpera z'icyumweru yasize yandikishije izina rye mu myidagaduro kuko nyuma yo gukaragira umubyimba umuhanzi Rema, ibitangazamakuru binyuranye mu myidagaduro byahise bimwerekezaho amaso.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-uburanga-bw-umunyarwadakazi-higa-sharon-wabyinishije-rema

  • Urukundo ni rwose hagati ya nyirasenge wa Miss Naomie n’umuhanzi Cyusa Ibrahim #rwanda #RwOT

    Jeanine Noach akaba nyirasenge wa Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, urukundo rugeze aharyoshye n’umuhanzi nyarwanda ukunzwe mu ndirimbo gakondo, Cyusa Ibrahim.

    Aba bombi bamaze iminsi baca amarenga y’urukundo, ni nyuma y’uko baherutse kugirira ibihe byiza mu Kirwa cya Zanzibar aho bari kuri Gold Zanzibar Beach House and Spa

    Gusa n’ubwo byavuzwe ko bari mu rukundo, bari birinze kuba bagira byinshi babitangazaho.

    Uyu munsi nibwo bose baciye amazimwe, binyuze kuri Instagram aho buri umwe yagarageje ibyiyumviro bye kuri mugenzi we.

    Cyusa abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho ifoto bari kumwe maze iherekezwa n’amagambo agira ati 'Impuha nizijure mundeke mvuge imvaho. Wowe nseko y’umusereko ukaba inyamibwa mu ngenzi; amenyo nk’ingwa yera; imico myiza ikuranga yavugwa n’abakuzi ingingo. Uw’imbabazi wa cyusa Jeanine Noach.'

    Jeanine we yagiz ati 'Urukundo rushobora kumara ubuziraherezo rutaraboneka ariko kuva urwacu rwavuka ntabwo ntewe ubwoba n’ahazaza.'

    Amakuru avuga ko ubusanzwe Jeanine aba mu Bufaransa aza mu Rwanda aje gusura umuryango we ndetse no kuruhuka.

    Cyusa Ibrahim n’umukunzi we Jeanina Noach, buri umwe yahamije urwo akunda mugenzi we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/urukundo-ni-rwose-hagati-ya-nyirasenge-wa-miss-naomie-n-umuhanzi-cyusa-ibrahim

  • France: Icyo wamenya ku rubanza rwa Muhayimana Claude rwatangiye none I Paris #rwanda #RwOT

    Kuva kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2021, I Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa, mu rukiko rwa rubanda( Cour d'Assises) hatangiye urubanza rw'Umunyarwanda, Muhayimana Claude ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, mu cyahoze ari Perefegitura Kibuye.  Mu byo akurikiranyweho harimo; icyaha cy'ubufatanyacyaha nk'icyitso( la Complicité).

    Urubanza rwa Muhayimana, rwatangiye kuburanishwa ku i saa munani n'igice ku isaha y'I Paris, ku I saa cyenda n'igice ku isaha yo mu Rwanda. Mu byo aregwa harimo kuba yaratwaraga mu modoka abicanyi bajyaga kwica Abatutsi mu bice bitandukanye bya Kibuye harimo ku ishuli rya Nyamishaba na Bisesero. Twibutse ko aha Kibuye, ari hamwe mu bice byabagamo Ingabo z'u Bufaransa mu gikorwa cya Operation yiswe Zone Turqoise.

    Uyu Muhayimana Claude, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umushoferi wa projet pèche yo ku Kibuye aho yagiye avuye gukora muri Guest House ya Kibuye. Urubanza rwe mu Bufaransa, rwakabaye rwarabaye mu bihe bishize ariko rwakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Coronavirusi rwigizwa inyuma.

    Aha Muhayimana yinjiraga mu rukiko.

    Nkuko bitangazwa n'abanyamakuru Hakorimana Gratien na Saro Francine Andrew bari I Paris ku bufatanye bwa Pax Press n'umushinga RCN-Justice & Democracy ( Ubutabera na Demokarasi), bavuga ko uru rubanza rwitezweho byinshi bishobora no kuzagaruka ku ruhare rw'u Bufaransa n'Abasirikare babwo bari muri kiriya gice kiswe Zone Turqoise mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

    Saro na Hakorimana bari I Paris, bavuga ko mu byagiye bivugwa mbere y'urubanza, abantu benshi ngo wasangaga bavuga ko rutazagira imbaraga, ariko ngo bamwe mu banyamategeko baganiriye nabo, bahamya ko nubwo uyu Muhayimana ubwe nta bwicanyi ku giti cye ashinjwa uretse kuba umufatanyacyaha nk'ikitso, ngo uru rubanza rushobora kugira imbaraga nyinshi, ahanini ziterwa no kuba igice ubwicanyi bwabereyemo cyari mu kiswe Zone Turqoise yari iyobowe n'Ingabo z'u Bufaransa.

    Uru rubanza rwa Muhayimana Claude rwatangiye kuri uyu wa 22 Ugushyingo byitezwe ko ruzasozwa kuwa 23 Ukuboza 2021. Ni urubanza kandi ruzagaragaramo abatangabuhamya ndetse n'impuguke.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/france-icyo-wamenya-ku-rubanza-rwa-muhayimana-claude-rwatangiye-none-i-paris/

  • FIFA yishyize hanze abakinnyi bazatoranywamo uzahabwa igihembo cya The Best [URUTONDE] #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi,FIFA ryatangaje abakinnyi batoranyijwe mu bihembo bya The Best FIFA Football Awards 2021, abatsinze yaba mu bagabo,abagore n'abatoza ku mpande zombi bazamenyekana mu birori byo kuri interineti bizaba ku ya 17 Mutarama 2022.

    Amatsinda 2 y'inzobere,rimwe ku mupira w'amaguru w'abagore irindi mu mupira w'amaguru mu bagabo yahisemo abakandida muri buri cyiciro.

    Abo aya matsinda yatoranyije:

    Umugore witwaye neza kurusha abandi bose ku isi/The Best FIFA Women's Player:

    Stina Blackstenius (Sweden / BK Häcken)
    Aitana Bonmatí (Spain / FC Barcelona)
    Lucy Bronze (England / Manchester City WFC)
    Magdalena Eriksson (Sweden / Chelsea FC Women)
    Caroline Graham Hansen (Norway / FC Barcelona)
    Pernille Harder (Denmark / Chelsea FC Women)
    Jennifer Hermoso (Spain / FC Barcelona)
    Ji Soyun (Korea Republic / Chelsea FC Women)
    Sam Kerr (Australia / Chelsea FC Women)
    Vivianne Miedema (Netherlands / Arsenal WFC)
    Alexia Putellas (Spain / FC Barcelona)
    Christine Sinclair (Canada / Portland Thorns FC)
    Ellen White (England / Manchester City WFC)

    Umukinnyi w'umugabo witwaye neza kurusha abandi/ The Best FIFA Men's Player:

    Karim Benzema (France / Real Madrid CF)
    Kevin De Bruyne (Belgium / Manchester City FC)
    Cristiano Ronaldo (Portugal / Juventus FC / Manchester United FC)
    Erling Haaland (Norway / BV Borussia 09 Dortmund)
    Jorginho (Italy / Chelsea FC)
    N'Golo Kanté (France / Chelsea FC)
    Robert Lewandowski (Poland / FC Bayern München)
    Kylian Mbappé (France / Paris Saint-Germain)
    Lionel Messi (Argentina / FC Barcelona / Paris Saint-Germain)
    Neymar (Brazil / Paris Saint-Germain)
    Mohamed Salah (Egypt / Liverpool FC)

    Umutoza witwaye neza kurusha abandi bose ku isi mu bagore/The Best FIFA Women's Coach:

    Lluís Cortés (Spain / FC Barcelona)
    Peter Gerhardsson (Sweden / Swedish national team)
    Emma Hayes (England / Chelsea FC Women)
    Beverly Priestman (England / Canadian national team)
    Sarina Wiegman (Netherlands / Dutch national team / English national team)

    Umutoza witwaye neza kurusha abandi bose ku isi mu bagabo/The Best FIFA Men's Coach:

    Antonio Conte (Italy / FC Internazionale Milano / Tottenham Hotspur FC)
    Hansi Flick (Germany / FC Bayern München / German national team)
    Pep Guardiola (Spain / Manchester City FC)
    Roberto Mancini (Italy / Italian national team)
    Lionel Sebastián Scaloni (Argentina / Argentinian national team)
    Diego Simeone (Argentina / Atlético de Madrid)
    Thomas Tuchel (Germany / Chelsea FC)

    Umunyezamu witwaye neza kurusha abandi mu bagore/The Best FIFA Women's Goalkeeper:

    Ann-Katrin Berger (Germany / Chelsea FC Women)
    Christiane Endler (Chile / Paris Saint-Germain / Olympique Lyonnais)
    Stephanie Lynn Marie Labbé (Canada / FC Rosengård / Paris Saint-Germain)
    Hedvig Lindahl (Sweden / Atlético de Madrid Femenino)
    Alyssa Naeher (USA / Chicago Red Stars)

    Umunyezamu witwaye neza kurusha abandi mu bagabo/The Best FIFA Men's Goalkeeper:

    Alisson Becker (Brazil / Liverpool FC)
    Gianluigi Donnarumma (Italy / AC Milan / Paris Saint-Germain)
    Édouard Mendy (Senegal / Chelsea FC)
    Manuel Neuer (Germany / FC Bayern München)
    Kasper Schmeichel (Denmark / Leicester City FC)

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/fifa-yishyize-hanze-abakinnyi-bazatoranywamo-uzahabwa-igihembo-cya-the-best

  • Urukiko rwategetse ko Rashid Hakuzimana afungwa iminsi 30 y'agateganyo #rwanda #RwOT

    Urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwa Hakuzimana wari wasabye kuburana adafunzwe, bugaragaza ko akurikiranyweho ibyaha bikomeye ku buryo agomba kuburana afunzwe kugira ngo atazabangamira iperereza cyangwa akaba yatoroka ubutabera.

    Mu cyumweru gishize,mu rukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge, Ubushinjacyaha bwavuze ko aregwa guhakana jenoside, gupfobya jenoside, gukurura amacakuburi, no gutangaza ibihuha.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo byaha yabikoze mu bihe bitandukanye ku rubuga rwa YouTube rwitwa Umubavu TV – nyirarwo na we afunze ku bindi byaha bitandukanye – hamwe no ku rubuga rwe Rashid TV.

    Rashid yavuze ko atemera ibyaha aregwa ariko ntiyabyisobanuraho kuko yavuze ko hari uburenganzira bwe butubahirijwe.

    Yavuze ko atigeze ahabwa igihe cyo kwisobanura mu bushinjacyaha, ko no ku nyandiko aho yari gushyira ibisubizo bye harimo ubusa.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko yabajijwe akanga kuvuga kandi yari ari kumwe n'umwunganira mu mategeko.

    Rashid Hakuzimana we yongeyeho ko yakorewe iyicarubozo ryo mu mutwe abwirwa amagambo amukomeretsa mu gihe cy'ibazwa, kandi ko bitemewe n'amategeko.

    Umwunganizi we mu mategeko, Felix Rudakemwa, yabanje kwanga kugira icyo avuga kuko ngo uwo yunganira “agomba kubanza agasubizwa uburenganzira yambuwe mbere”.

    Uregwa yasabye kurekurwa agakurikiranwa adafunze, naho Ubushinjacyaha busaba urukiko ko akomeza gufungwa by'agateganyo.

    Uyu mugabo uhakana ibyaha byose ashinjwa, yafunzwe ku itariki ya 28 Ukwakira, nyuma y'uko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwari rumaze iminsi rumuburira ku magambo yanyuzaga kuri shene ye ya YouTube izwi nka Rashid TV, ndetse n'izindi yabaga yatumiweho, rukamubwira ko akwiye kwitonda kuko amagambo akoresha ashobora kurema ibyaha.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urukiko-rwategetse-ko-rashid-hakuzimana-afungwa-iminsi-30-y-agateganyo

  • Kubera Gorilla Games ushobora kuba umunyamahi… – #rwanda #RwOT

    Binyuze mu cyiswe 'Indoto Campaign', Gorilla Games yahaye abafana amahirwe yo kuzareba umukino wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bwongereza bibereye kuri sitade ya Arsenal ‘Emirates Stadium.' Uyu mukino uteganyijwe tariki 23 Mata 2022 ukabera kuri sitade ya Arsenal aho aya makipe azaba ari mu mukino wo kwishyura. Abanyamahirwe batatu bazabasha gutsinda mu buryo byushya bwo gutega bazareba uyu mukino bicaye muri sitade.


    Kubera ko abakiriya benshi ba Gorilla Games ari abatega kuri Siporo, niyo mpamvu uru rubuga rwazanye 'Indoto Campaign' izajya ikoreshwa kubatega kuri Siporo gusa ndetse ari naho hazava abanyamahirwe batatu berekeza mu Bwongereza. “Indoto Campaign ni gahunda ijyanye na siporo, twashyiriyeho abakunzi bacu mu buryo bwo kubazirikana kugira ngo tubaheshe amahirwe yo kuba bajya kuri sitade ya Arsenal, ku mukino uzayihuza na Manchester United tariki 23 Mata 2022.'


    'Uyu mukino twawuhisemo kuko ari amakipe akunzwe cyane, afite abafana benshi mu gihugu kandi n'iyo waba udafana ayo makipe wakishimira kugira ibi bihe mu buzima bwa we.”- Chris Gakwandi ushinzwe iyamamaza bikorwa no guhanga udushya muri Gorilla games aganira ni Itangazamakuru.

    Kugira ngo ube muri batatu bazatsindira iyi tike, bisaba gutega ku mikino ya Siporo irimo umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball ndetse n’indi itandukanye. Ikindi kandi nibura ugomba gutega amafaranga igihumbi cy’amanyarwanda kuzamura, uko ubikora kenshi bikagufasha kuba waboneka mu bantu batatu bazajya gukabya inzozi zabo mu Bwongereza.


    Abanyamahirwe bazatsinda, ubuyobozi bwa Gorilla Games buzabafasha kubashakira impapuro z’urugendo, itike y’indege ndetse na hoteri bazabamo bageze mu Bwongereza. Icyo umunyamahirwe asabwa nyuma yo gutsinda ni Pasiporo yonyine. Iyi gahunda y’inzozi Campaign yatangiye tariki 11 Ugushyingo, ikazarangira umwaka utaha tariki 31 Mutarama, hanyuma hakurikireho gushaka ibyangombwa by’abatsinze.


    Mugisha Emmanuel uzwi ku izina rya Kibonke umaze umwaka akorana na Gorilla Games, yashishikarije igitsina gore kigejeje imyaka yo gutega kwitabira ubu buryo ndetse ko byazamushimisha mu banyamahirwe batatu habonetsemo umudamu watsinze. Mu gihe hari impamvu yatuma uwatsinze atabasha kugenda, Gorilla Games izashaka umusimbura we nabwo ikoresheje tombora.


    Rigoga Ruth, umunyamakuru wa RBA uzajyana n’aba banyamahirwe batatu, yasabye ko abantu bakomeza gutega ndetse bakita ku mikino iba iri mu bice bitandukanye by’isi, kandi ahamya ko abazabasha kwerekeza mu Bwongereza, inzozi zabo zizaba zibaye impamo. Gorilla Games nirwo rubuga rwa mbere rwemewe n’amategeko yo gukorera mu Rwanda ibijyanye no gutega, ku mikino y’amahirwe kuri murandasi ( Internet) rukaba rwaratangiye gukora mu 2019.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111757/kubera-gorilla-games-ushobora-kuba-umunyamahirwe-uzareba-umukino-wa-arsenal-na-manchester–111757.html

  • U Bufaransa: Umunyarwanda wa kane ucyekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kuburanishwa #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 22 Ugushyingo 2021 , mu Rukiko rwa Rubanda I Paris mu Bufaransa 'Cour d'assises' hatangiye urubanza rwa Claude Muhayimana, umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw'u Bufaransa, ushinjwa ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Ubwo jenoside yakorwaga, Claude Muhayimana w'imyaka 60 uvuka mu Karere ka Karongi  yari umushoferi wa Guest House ya Kibuye (Mu Karere ka Karongi) arashinjwa 'ubufatanyacyaha' muri jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera ko 'yafashije nkana'  interahamwe, akazitwara mu modoka zijya kwica Abatutsi mu ishuli ryisumbuye rya Nyamishaba, no mu misozi ya Karongi, Gitwa na Bisesero hahoze ari muri perefegitura ya Kibuye.

    Muhayimana Claude, yabanje kuba impunzi mu Bufaransa, aza kuhabona ubwenegihugu mu 2010. Mu 2013, ishyirahamwe riharanira inyungu z'abahohotewe ryo mu Bufaransa ryitwa 'Collectif des parties civiles pour le Rwanda, CPCR,' ryamutanzeho ikirego. Yatawe muri yombi mu 2014 mu mujyi wa Rouen, aho yari umukozi w'akarere.

    Uko iburanisha ryagenze ku munsi waryo wa mbere

    Urubanza rwe rwatangiye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ku isaha ya saa 1h30 'GMT'. Biteganijwe ko abatangabuhamya bagera kuri mirongo itanu bazatanga ubuhamya muri uru rubanza, muri bo abagera kuri cumi na batanu bazava mu Rwanda.

    France 24 dukesha iyi nkuru yanditse ko rufite umwihariko w'uko umuburanyi ari umuturage usanzwe atari umunyapolitike mu gihe cya jenoside cyangwa ngo abe yari mu buyobozi cyangwa ibya gisirikare.

    Claude Muhayimana(Photo: RFI)

    Me Philippe Meilhac, umwe mu bunganira uregwa yabwiye AFP ko uwo yunganira ari umuturage usanzwe, umaze imyaka 10 ategereje ko agezwa imbere y'ubutabera.

    Alain Gauthier, washinze CPCR, ku ruhande rwe yirinze kuvuga ku mafi manini cyangwa amafi mato ati 'Turi mu kibazo cya jenoside, ntabwo tuvuga amafi mato[…]yakomeje ahumuriza abarokotse jenoside bo ku kibuye (mu karere ka karongi) ati 'Turahababereye'.

    Umwunganizi wa CPCR, Alexandre Kiabski agira ati 'Hariho ubuhamya bwinshi bwemeza ko yajyanaga abantu ahabereye ubwicanyi.'

    Ubwunganizi bwo bukavuga ko yahatiwe gutwara Abatutsi aho bagombaga kwicirwa.

    Abanyamakuru bakorera ibinyamakuru mpuzamahanga baje gukurikirana uru rubanza(Photo: Francine Isaro)

    Mu itangazo Umuryango uharanira inyungu z'Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bufaransa hamwe na CPCR, wavuze ko 'anyuzwe' no kuba amaherezo uru rubanza ruburanishijwe.

    'Ibi birerekana ko nubwo turi mu bihe by'icyorezo, ubutabera bukora akazi kabwo (…). abakekwaho kugira uruhare muri jenoside  bagomba kumenya ko bazakurikiranwa mu Bufaransa n'ahandi bagomba kugezwa imbere y'ubutabera.

    Komisiyo yo kurwanya jenoside (ubwo yari ikiriho) yatangaje ko Muhayimana ari umwe mu bacurabwenge ba Jenoside muri Kibuye, kimwe na Niyitegeka Eliezer, Kayishema Clément, Ruzindana Obed na Musema Alfred bakatiwe n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

    Abarokotse jenoside b'I Karongi barasaba ko aburana nk'uwakoze jenoside, aho kuburana nk'umufatanyacyaha

    Abarokotse bo mu Mirenge ya Mubuga na Bwishyura bavuga ko Muhayimana yaburana nkuwakoze jenoside aho gukurikiranwa nk'umufatanyacyaha. Ibi baitangarije Abanyamakuru bakorana n'Umuryango w'Abanyamakuru baharanira Amahoro 'Paxpress' tariki 20 Ugushyingo 2021 ubwo babasuraga.

    Aba baturage bavuga ko izina rya Muyayimana Claude ryumvikanye cyane mu bitero kandi ngo hari n'uwamubonye afite igice cy'umuhoro kimwe mubyo bicishaga abatutsi.

    Kanyabashi Anastase, atuye mu Kagali ka Nyarusazi, Umurenge wa Bwishyura; avuga ko azi Muhayimana Claude kuko bari baturanye mbere ya jenoside; ndetse ngo mbere ya jenoside yari umuntu nk'abandi ariko mu gihe cya jenoside ahinduka rwose mubi.

    Ku italiki ya 14 Mata 1994 bamaze kumumenesha, yajyanye n'abandi aho bahungiye i Ruhiro ku gasozi kari hejuru ya Nyamishaba ko Mugasura; aho bari bateraniye ari abantu benshi cyane.

    Yagize ati 'Naramubonye mu gitero, twabateye amabuye turabatsinda basubirayo; hari saa cyenda. Bukeye kuri 15 turi kuri uwo musozi; yaje atwaye interahamwe bagera i Nyamishaba afite agapanga gato kameze nka kupakupa k'agace, hari abakobwa babwiraga ngo nibirohe mu Kivu aho kubatema mbere, hari akarwa bororegamo inkoko bamara kukambuka bakabatema, ubwo rero sinakubwira ngo batemwe nande. Kuvuga ngo kanaka yatemye aba, sinabimenya gusa yaje mu gitero''.

    Ntabanganyimana Bosco wo mu Kagali ka Murangara, Umurenge wa Mubuga kuri ubu afite imyaka 49; ababyeyi be n'abavandimwe be babiciye ku rusengero rw'abadivantisiti I Murangara, ni mu bitero byaje mu modoka yari itwawe na Claude.

    Yagize ati 'Iyo modoka yaratwayemo interahamwe yazigejeje mu Bisesero muri dayihatsu y'ubururu noneho agaruka gutwara izindi; icyo gihe mu Bisesero bahishe abantu benshi cyane. Iva mu Bisesesero ihita iza hano ku Mubuga; yaje gupakira abantu ngo bajye kwica byabaye nk'inshuro nk'enye, ni izina gusa sinigeze mubona amaso ku maso'.

    Umunyamabanganshingwabikorwa w'Umurenge wa Mubuga, Kuzwabaganwa Védaste yavuze ko ubutabera nibwubahirizwa, ibizamuhama akabihanirwa aricyo cya mbere umuntu aba yifuza, kandi ibyo yangije akabyishyura hakurikijwe amategeko, ngo kuko uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi iyo ahawe ubutabera hari uburyo bumwe cyangwa ubundi aruhuka.

    Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Karongi, Habarugira Isaac; yagize ati' hari igihe abarokotse jenoside bacika intege bakavuga ngo ibyabaye byarabaye, ababuranye baraburanye ariko iyo twongeye kumva hari umuntu ucyekwaho ibyaha ugiye gukurikiranwa twongera kugira icyizere ko n'abandi bashobora kuzaca imbere y'ubutabera. Tugize amahirwe twazabona ubutabera twifuza kuri Muhayimana Claude'.

    Muhayimana abaye Umunyarwanda wa kane uburanishijwe n'ubutabera bw'u Bufaransa ku  byaha bya jenoside yakorewe Abatutsi. Uwa mbere yabaye Capitaine Simbikangwa Pascal. Yakatiwe igifungo cy'imyaka 25 mu 2014.

    Abandi ni ba burugumesitiri babili, Ngenzi Otavien na Barahira Tito, bo mu cyahoze ari perefegiyura ya Kibungo. Bakatiwe gufungwa burundu mu 2016.

    Emma-Marie Umurerwa

    [email protected]

     

     

    The post U Bufaransa: Umunyarwanda wa kane ucyekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kuburanishwa appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/22/u-bufaransa-umunyarwanda-wa-kane-ucyekwaho-uruhare-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-yatangiye-kuburanishwa/