Category: Uncategorized

  • Yagiranye ibihe byiza na Producer&Dj wa Sean… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryacyeye nibwo hatanzwe ibihembo bya AFRIMA mu birori byabereye mu murwa mukuru wa Nigeria, Lagos, byitabiriwe n'ibyamamare bikomeye mu muziki wa Africa birimo Koffi Olomide wahawe igihembo cy'umunyabigwi, akanasusurutsa k'urubyiniro rumwe n'umunyarwanda Platini P ababyitabiriye.

    N'ubwo bwose yaba Meddy na Platini P batabashije kugira igihembo begukana, gusa ni intambwe ikomeye umuziki nyarwanda wateye by'umwihariko ku ruhande rwa Platini P wabashije guseruka ku rubyiniro, akaririmba indirimbo zinyuranye ze zirimo 'Shumuleta' indirimbo ya mbere yakoze kuva yatangira gukorana n'ikompanyi ikomeje kumufasha kwagura umuziki we yo muri Nigeria.

    Akaba ari amwe mu mateka akomeye muri iyi myaka umunyarwanda abashije kwandika, ikaba n'intambwe ikomeye ku muziki nyarwanda muri rusange. Si ibyo gusa kuko Platini P yagiye akomeza kugenda agirana ibihe byiza na bamwe mu banyamuziki bakomeye muri Africa, barimo Peter Okoye uzwi nka Mr P bagaragaye baganira baseka nyuma y'ibirori.

     

    Platini P, Alliah Cool na Mr P bagiranye ibihe byiza 

    Kimwe na Dj Moh Green bagiranye ibihe byiza mbere gato y'umunsi nyirizina  w'ibirori bya AFRIMA, uyu mugabo akaba ari Umufaransa ariko ufite inkomoko muri Algeria, utunganyiriza umuziki akanawuvangira abahanzi [Producer&Dj] bakomeye ku isi barimo Sean Paul, Wally B. Seck, Runtown, Brick&Lace, La Synesia, n'abandi banyuranye.

    Dj Moh Green ufite inyubako muri Paris mu Bufaransa na Marrakesh muri Morrocco, ni icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Africa, Brazil aho yagiye atanga ibyishimo mu miziki ye ivanze mu buryo bukundwa mu bitaramo bikomeye birenga 500.


    Umuhanga mu gutunganya no kuvanga umuziki ufasha abahanzi bakomeye barimo Sean Paul; Dj Moh Green ari hamwe na Platini P

    Ibi byamamare byose byagiye bigaragara biri kumwe na Platini P, ibyamubonye aririmba byose bikaba ari ishema rikomeye ku muziki nyarwanda; urugendo kandi rukomereje muri Sierra Leone aho Platini P azahurira ku rubyiniro rumwe na Rema uherutse mu Rwanda kimwe na Edddy Kenzo n'abandi.

    Dj Moh Green wari wanitabiye ibirori byatangiwemo ibihembo bya AFRIMA, yagaragaje ko yishimiye uko Platini P yitwaye ku rubyiniro

    Platini P yaserutse mu birori afite n’idarapo ry’u Rwanda yifuza ko abantu barumenya ndetse bakazajya bose bavuga ikinyarwanda

    Producer na DJ Moh Green ni umwe mu ba mbere ku isi 


    Koffi Olomide yaserutse ku rubyiniro rumwe na Platini P anahabwa igihembo cy’umunyabigwi

    Mr P uherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 akaniyunga na Rude Boy, yagaragaye yishimiye ibiganiro yagiranaga na Platini P

    Sean Paul, umunyabigwi mu muziki, umwe mu batunganyirizwa  ibihangano na Dj Moh Green wishimiye cyane Platini P bahuriye muri AFRIMA

    Dj Moh Green mu kazi akora neza ko gutunganya umuziki






    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111745/yagiranye-ibihe-byiza-na-producerdj-wa-sean-paul-aganira-na-mr-p-ahurira-ku-rubyiniro-rumw-111745.html

  • Ibi ni ibintu byumumaro kuri njye-Alliah C… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi micye ishize, Alliah Cool aherutse guhagurutsa benshi mu byamamare nyarwanda aho byahuriye kuri Canal Olympia, aho yamurikiye filimi ivuga ku buzima bwe butoroshye yanyuzemo mbere y'uko ahirwa no gukina filime.

    Yongeye guca agahigo azamuka mu mbaga y'ibihumbi by'ibyamamare nyafurika, mu birori byatangiwemo ibihembo bya AFRIMA akanahabwa umwanya wo gushyikiriza ibihembo abarimo Fire Boy wegukanye icy'umuhanzi wakunzwe cyane n'abafana muri Africa.

    Alliah agaragaza ibyishimo bye yanditse agira ati:'Ejo hashize nahawe icyubahiro cyo gutanga ibihembo mu byiciro 4 bitandukanye muri AFRIMA 2021 ndi kumwe na Mr Macaroni, ibi ni bintu by'umumaro kuri njye.'

    Alliah Cool uretse kuba yatanze ibihembo, yanagaragaye atemberana ku rubyiniro na D'Banj agenda amutakagiza, banafata n'umwanya bakata umuziki karahava.

    D’Banj yawukatanye na Alliah Cool 

    D’Banj yaratiye Alliah Cool ibyamamare byari byitabiriye AFRIMA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111756/ibi-ni-ibintu-byumumaro-kuri-njye-alliah-cool-yahishuye-ko-yanyuzwe-no-gushyikiriza-ibihem-111756.html

  • Baramaze! Ikunyagira izahita n’ubwo irimo in… – #rwanda #RwOT

    Uwiringiyimana Theogene [Theo Bosebabireba] uri mu baramyi bari mu gikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live wagiyemo asimbuye Vestine & Dorcas bikuyemo ku mpamvu zabo bwite, yari amaze igihe adashyira hanze indirimbo nshya nyuma yo kuva muri Uganda akaza gutura mu Rwanda, ariko kuri ubu yakoze mu nganzo ahumuriza abantu bacitse ururondogoro kubera ibibazo binyuranye bibugarije, abasaba kwisunga Uwiteka kuko azabagirira neza ‘bakumirwa’!. Ni ubutumwa yatanze bunyuze mu ndirimbo ye nshya yise ‘Baramaze’ yageze hanze kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ugushyingo 2021.

    Nk’ibisanzwe, umukono we uryohera benshi! N’iyi ndirimbo ye nshya yamaze gushyira hanze, yakoze ku mitima ya benshi nk’uko babigaragaje mu nyunganizi batanze kuri Youtube munsi y’iyi ndirimbo. Ni indirimbo irimo amagambo akomeye ari nayo tugiye kwibandaho muri iyi nkuru. Theo Bosebabireba ashyize hanze iyi ndirimbo nshya nyuma y’igihe gito abwiye InyaRwanda.com ko ahishiye byinshi abakunzi b’umuziki we – ibi yabitangaje ubwo hari hashize amasaha macye ageze ku butaka bw’u Rwanda avuye mu gihugu cya Uganda yagiriyemo ibihe bibi dore ko yakubitiweyo, Imana ikamurokora.

    AMAGAMBO AGIZE INDIRIMBO NSHYA ‘BARAMAZE’ YA THEO BOSEBABIREBA

    “Intsinzi iri mu biganza byawe, Imana iri mu ruhande rwawe, impundu zisimbuye induru. Ikunyagira izahita n’ubwo ubona irimo amashayi, ikunyagira izahita n’ubwo yaciye imikoki, ikunyagira izahita n’ubwo irimo inkuba n’imirabyo,…Araje abihindure noneho, igiti atateye akirimbure, araje abihindure wumirwe. N’ubwo wacitse ururondogoro kubera ibibazo, ukabura uwo utakira kandi isi yuzuye abantu, gusa batagira umutima wa kimuntu, araje abihindure wumirwe. 

    Bavuga byinshi, bavugira henshi, baramaze! Barasakuza, bavuza induru, baramaze!. Njyewe n’inzu yanjye tuzakorerera Uwiteka udaharara ngo ahararuke. Ahemba neza Umwami wanjye ntiyambura, ntawamukoreye ngo akorwe n’isoni, nta wamwiringiye ngo abure uko agira, niwe gisubizo cy’ibibazo byananiranye kandi ni we uzahanagura aya marira atemba ku matama ya benshi. Ururimi ruvuga abandi rugira imbaraga, rurashyuhaguza, ruranyaruka, nyamara nawe uwakugenzura yasanga utari shyashya.

    Ujye utinya abantu bavuga ko Yesu atazutse, bagahanyanyaza bakavuga ko atavutse. Abavuga ko uri umukene, abavuga ko ntacyo ugira, abavuga ko uri injiji mbi, baramaze! Ntacyo bamvuze cyambujije kurya, nta n’icyo bamvuze cyambujie kuryama, impundu nizivuge induru ziceceke. Abantu bakwanga urunuka, Imana ikagukunda ururenze igipimo. Njyewe ndumiwe, ndumiwe nukuri, abantu bahararuka vuba, byagera ku bapagani bigahumira ku murari, njye ndumiwe…Izina ryiza ni Yesu, ni ryo riruta ayakomeye, ni ryo rimara umubabaro, amavi yose azaripfukamira indimi zose zature ko ari umwami w’abami. Uri ibyiringiro byanjye Mana ya Aburahamu, Mana Yera”.

    Theo Bosebabireba yahumurije abugarijwe n’ibibazo

    Theo Bosebabireba hamwe n’umugore we aherutse gushimira cyane kubera kwihangana kwamuranze

    Muri iyi minsi Theo Bosebabireba ari kugaragaza cyane ko yahindutse mushya akirundurira mu Mana nyuma ya byinshi byagiye bimuvugwaho byanatumye ADEPR imuhagarika ariko nyuma akaza guhabwa imbabazi na ADEPR Uganda

    Mu buhamya atanga hirya no hino ndetse no mu ndirimbo ari kwandika Theo Bosebabireba arashimira Imana yagiye ibana nawe mu bibazo by’ingutu yanyuzemo

    UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘BARAMAZE’ YA THEO BOSEBABIREBA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111759/baramaze-ikunyagira-izahita-nubwo-irimo-inkuba-nimirabyo-bosebabireba-mu-ndirimbo-nshya-ya-111759.html

  • Ni iki cyadindije imirimo yo kubaka gare ya Rubavu? – #rwanda #RwOT

    Icyakora umwaka urirenze nta kanunu k’aho ibyo bikorwa bigeze, nyamara byari byitezwe ko imirimo yo kuyubaka yakabaye yaratangiye.

    Amakuru IGIHE yamenye yemeza ko imirimo yo kubaka iyi gare yadindijwe n’abaturage banze ingurane bahawe, bityo bakaba barahawe umwanya wo gukora igenagaciro ryabo, mbere y’uko bariganiraho n’ubuyobozi kugira ngo bagire igiciro bemeranya.

    Ibikorwa biteganyijwe kwimurwa ahazubakwa gare ni iby’abaturage 12 bifite agaciro karenga miliyari 1,3 Frw.

    Ku ikubitiro, igenagaciro rya mbere ryasize abaturage batandatu bemeye igiciro bahawe, bituma bimuka nta mananiza. Icyakora abandi batandatu basigaye banze kwimuka, bavuga ko agaciro kahawe umutungo wabo ari gato.

    Ibi byatumye hakorwa igenagaciro rya kabiri, risiga abandi baturage batatu bemeye igiciro bahawe, barimuka, uretse ko hasigaye abandi batatu, bakomeje gutsimbarara bavuga ko umutungo wabo urengeje agaciro wabariwe.

    Aba bahawe uburenganzira bwo gukoresha igenagaciro ryabo, ari naho ibikorwa bigeze magingo aya kuko iri genagaciro ryamaze gukorwa. Nyuma yaryo, inzego zose zirebwa n’iki kibazo zizicarana zigirane ibiganiro, kugira ngo hemezwe igiciro gihuriweho.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu w’Agateganyo, Ruhamyambuga Olivier, yavuze ko imirimo yo kubaka iyi gare izatangira muri Mutarama umwaka utaha.

    Ati “iyi Gare izatangira kubakwa muri Mutarama umwaka utaha, abaturage basigaye nabo amagenagaciro yabo yararangiye igisigaye ni inama n’ibiganiro bizatuma bemera guhabwa ingurane uyu mushinga ugatangira byihuse.”

    Yasobanuye ko abaturage binangiye nibakomeza kwanga ingurane, “haziyambazwa amategeko kuko bigomba kurangira n’ukwezi k’Ukuboza.”

    Imirimo yo kubaka iyi gare izatwara miliyari 8 Frw, mu gihe ibikorwa byo kwimura abaturage bimaze gutwara arenga miliyari 1 Frw, byitezwe ko ashobora kwiyongeraho arenga miliyoni 300 Frw zizahabwa abaturage bataremera ingurane. Iyi mirimo izakorwa n’Ikigo cya Jali Investment Ltd.

    Byitezwe ko imirimo yo kubaka gare ya Rubavu izatwara miliyari 8 Frw

    source : https://ift.tt/3l025MQ

  • Minisitiri Gatabazi yasobanuye iby’amahugurwa agiye guhabwa abajyanama b’uturere baherutse gutorwa – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa byitezwe ko atangira kuwa Kabiri tariki 23 Ugushyingo akazarangira tariki 29 abera mu Karere ka Rwamagana mu Ishuri rya Polisi rya Gishari.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo gufasha aba bajyanama kumenya gahunda za Leta no kubafasha kumenya uburyo bazayobora uturere batorewe kureberera mu myaka itanu iri imbere.

    Yagize ati “Ni amahugurwa yo kubafasha gusobanukirwa neza inshingano batorewe, bagasobanukirwa neza uburyo bagomba kuzazikora, uburyo bazakorana n’abaturage, uburyo bazakorana n’izindi nzego ziriho ariko bikozwe mu buryo bw’amasomo atangwa n’abantu b’impuguke n’abandi bayobozi bafite ubunararibonye mu bijyanye n’imiyoborere y’igihugu cyacu.”

    Gatabazi yavuze ko bazahigira amasomo atandukanye harimo ajyanye n’amateka y’u Rwanda n’imiyoborere myiza yimitswe, amasomo ajyanye n’uburyo bugenda bwubakwa mu kuyobora igihugu, imikorere n’imikoranire y’inzego, imiyoborere n’imicungire y’umutungo ndetse no kurebera hamwe uburyo imiyoborere iri kwegerezwa umuturage.

    Ati “Ikindi bazaganiraho ni ukurebera hamwe akamaro n’inshingano by’inzego, buri rwego tuzareba inshingano zarwo, inshingano za buri muntu, kugira ngo buri wese najya mu kazi azabe ashobora kumenya neza aho inshingano ze zitangirira naho zigarukira.”

    Yongeyeho ati “Bazanareba ibijyanye no guteza imbere umuntu, uko abana bafashwa gukura neza, ibijyanye n’ubuzima no guteza imbere abaturage ku buryo mu minsi iri imbere bazadufasha kubateza imbere, bazanarebera hamwe uburyo bashobora gukorana n’abafatanyabikorwa bari mu turere twabo, yaba abikorera, amadini n’amatorera n’abandi benshi.”

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko kandi bazagira isomo ribereka urugendo rwo kwibohora uko rwatangiye, uko rwasojwe n’urugendo rwakurikiyeho uyu munsi rwo kwibohora ubukene no kubaka iterambere.

    Yavuze ko kandi bazerekwa uburyo bajya bakorana na minisiteri zitandukanye mu guteza imbere umuturage babifatanye n’imyitozo ngororamubiri no kuganirira mu matsinda hagamijwe kuzamura ubumenyi bwabo.

    Minisitiri Gatabazi yasobanuye ko bazifashisha abayobozi b’uturere bacyuye igihe mu gusobanurira abandi bashya ubunararibonye bakuye mu kuyobora uturere, ashimangira ko aya mahugurwa azakomeza kubaho mu gufasha abayobozi bashya gukora neza inshingano zabo.

    Biteganyijwe ko abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere ari bo bakomeza kuyobora uturere mu gihe aba bayobozi bashya badahari.

    Minisitiri Gatabazi yasobanuye iby’amahugurwa agiye guhabwa abajyanama b’uturere baherutse gutorwa

    source : https://ift.tt/3CKrhN8

  • Kayonza: Abagizi ba nabi batemaguye umugore wari utwite inda y’imvutsi baramwica – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabereye mu Mudugudu wa Matinza mu Kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuwa Mbere. Uyu mubyeyi akaba yatemaguwe hakoreshejwe ibyuma, nk’uko ibimenyetso bibigaragaza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE ko ibyabaye ari amayobera ariko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza.

    Ati “Uwitabye Imana ni umugore wari ugiye mu murima, abaturanyi be basanga bamutemeyeyo ariko kugeza ubu ntituramenya ababikoze gusa yishwe atemwe, yari atwite inda iri hagati y’amezi umunani n’icyenda.”

    Murekezi yavuze ko nta makimbirane yari afitanye n’abaturanyi gusa ngo imibanire ye n’umugabo we ntabwo yari imeze neza kuko umugabo we yari afite abandi bagore babiri b’inshoreke. Icyakora ibi ntibisobanuye ko ari we wakoze iki gikorwa kuko ataremezwa n’iperereza.

    Ati “Nta makimbirane yari yakagiye hanze agaragara ariko urumva niba umugabo yari afite abandi bagore babiri ku ruhande birumvikana ko bitari bimeze neza. Ubu turi gukurikirana ngo turebe ababikoze, RIB imaze gufata babiri bakekwa barimo n’umugabo w’uwo mugore ariko bafashwe ngo bafashe RIB mu iperereza ntabwo icyaha kirabahama.”

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda ubwicanyi kuko kenshi buturuka ku makimbirane yo mu muryango no mu baturanyi, asaba abaturage kujya batanga amakuru ku bantu babanye nabi n’abo babona bafite imigambi mibisha.

    Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.


    source : https://ift.tt/3nHfj2N

  • #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye bashya babonetse ni 15 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuntu umwe yishwe na Covid-19 mu Rwanda kuri uwo munsi, bituma kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo bose hamwe baba 1,341.

    source : https://ift.tt/3cDmO4j

  • Ngubu uburyo budasanzwe ushobora guteramo inda cyangwa ukayisama udateye akabariro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byashoboka ko mwumvise amakimbirane mumiryango cyangwa kutumvikana hagati y'abakundana, bitewe no kuba babyara bitumvikanyweho, mbese bisa nk'ibibatunguye. Iyo ukurikiranye impamvu y'ayamakimbirane no kutumvikana usanga ababyaranye bitana bamwana kuruhare bagize mukuvuka kw'uwo mwana bitwaje ko rimwe narimwe ntamibonano mpuzabitsina bagiranye.

    Muri iyinkuru, turarebera hamwe uburyo butandukanye umukobwa/umugore ashobora guterwamo inda kandi atakoze imibonano mpuzabitsina:

    1. Amatembabuzi aza mbere y'amasohoro

    Igihe cyose ugiye mubikorwa biganisha kumibonano mpuzabitsina, ibukako igitsina gabo gishobora kurekura amatembabuzi mbere y'amasohoro. Nubwo ubushakashatsi bwinshi buvugako nta ntanga nyinshi ziboneka muri aya matembabuzi, bunavugako bishoboka ko umukobwa/umugore yasama igihe agize aho ahurira nayo.

    2. Igihe amasohoro ashoboye kugera hafi y'imyanya myibarukiro y'umukobwa/gore

    Zirikanako igihe uwo muri kumwe arangirije hafi y'imyanya myibarukiro gore, amasohoro ashobora kwinjira muburyo bumwe cyangwa ubundi ukaba wasama kabone n'ubwo igikorwa nyirizina cyaba cyarangiye.

    3. Imibonano mpuzabitsina ikorewe munzira y'imyanda.

    Nubwo iki gikorwa gifatwa nk'ikigayitse cyane cyane kuba kirisitu, usanga hari igice cy'abantu babukoresha mugihe cy'imibonano mpuzabitsina. Igihe bwakoreshejwe, birashoboka ko amasohoro makeya yava ahakorewe igikorwa agashobora kwinjira mumyanya myibarukiro gore akaba yasama.

    4. Kubantu bikinisha

    Nkuko tumaze kubivuga hejuru, kwikinisha nabyo ni umuco ufatwa nk'icyaha giteye isoni mubakirisitu ndetse bikaba bitanemewe mumico itandukanye y'abantu. Icyakora ibi ntibibuzako hari ababikora ndetse bakanifashisha ibikinisho byabugenewe mukwishimisha.

    Uretse kuba iyingeso igira n' ingaruka mbi zitari nkeya kumubiri w'ubikora, bishobora nogutera gusama inda zitateganijwe (nubwo ari gake, igihe intoki z'umugabo/umuhungu wikinishije zigize aho zihurira n'imyanya myibarukiro gore.

    Tubibutseko iki kibazo kitareba gusa urubyiruko, ahubwo n'abashatse nabo kugirango bashyire umutima kubyo bakora ndetse babashe nokugira inama abana babo.

    Source : https://yegob.rw/ngubu-uburyo-budasanzwe-ushobora-guteramo-inda-cyangwa-ukayisama-udateye-akabariro/

  • Umuzamu Ndoli arashinjwa amarozi ku mukino wabaye umunsi (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi Police FC yahuye n'ikipe Gorilla FC ku mukino wa shampiyona y'u Rwanda aho umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

    ku munota wa 75' umuzamu ndoli yagaragaye amena agafu mu izamu rye byateye benshi urujijo bituma bakeka ko ari amarozi.

    Ni kenshi muri shampiyona y'u Rwanda havugwa amarozi mu makipe atandukanye ndetse ari abakinnyi bemeza ko uburozi buhari kandi bukoreshwa.

    Umuzamu Ndoli nyuma yo kugera ku kibuga agasanga imirongo itagaragara yahisemo kuzana agafu akayisubura! 😎

    75'@Policefc_Rwanda 0-0 @gorilla_fc

    🎥 : @rbarwanda / @FERWAFA @bbfmumwezi 95.3 FM pic.twitter.com/ugFOJ5jmGu

    — IMFURAYACU Jean Luc (@imfuraluc01) November 22, 2021

    Source : https://yegob.rw/umuzamu-ndali-arashinjwa-amarozi-ku-mukino-wabaye-umunsi-video/

  • Barinubira amande acibwa ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, CLADHO iti 'Ni uguhanwa kabiri ku ikosa rimwe' #rwanda #RwOT

    Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO ivuga ko amande acibwa ku mabwiriza yo kwirind icyorezo cya Covid-19, usanga ataratanzweho ibitekerezo kandi agaragara nk'ahana umuntu inshuro ebyiri (2) ku ikosa rimwe, igasanga bidakwiriye.

    Ubusanzwe amabwiriza ku ngingo runaka kimwe n'amande bishyirwaho n'inama njyanama yaba akarere cg se umujyi wa Kigali

    Amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 mu mujyi wa Kigali ntiyakunze kuvugwaho rumwe n'abaturage bamwe bavuga ko ibihano byayo biremereye cyane

    Kuva iki cyorezo cyagaragara mu gihugu uwishe ibwiriza amafranga make acibwa ni 10000F ukongeraho kurazwa muri stade ibyo inzego zivuga ko ari ukwigishwa ububi bw'iki cyorezo.

    Bamwe mu baturage mu mujyi wa Kigali baganiriye na Radio Flash FM/TV baravuga ko kuba bacibwa amande bakanarazwa muri stade ari akarengane kuko ngo babifata nko guhanwa kabili ku ikosa rimwe.

    Uretse iki ngo aranabakenesha kuko ufashwe hari igihe uwo munsi nta kindi akora yirirwa yicajwe muri stade cg se agafungirwa ibikorwa nyamara yatanze amande.

    Bagasaba ko aya mande yakurwaho kuko abasubiza inyuma mu iterambere.

    Ngabitsinze Jean yagize ati''Njyewe bamfashe narenze ku masaha baramfata bantwarira moto ndetse ndara stade banyishyuza n'amande ,nkibaza impamvu bafatira umuntu ikosa rimwe agahanirwa amakosa atatu bikanyobera,niba bagufatiye agapfukamunwa kuki bakwaka permis ibyo biba bihuriye he?nkaba numva mu gihe umuntu arajwe stade atagakwiye kwishyuzwa kuko n'ubundi aba yahanwe.''

    Umuturage warenze ku mabwiriza

    Mukamana Esperance yagize ati''Njyewe bamfashe ntambaye agapfukamunwa banca amande y'ibihumbi icumi bananjyana stade ibyo byamviriyemo kuburara iminsi itanu kuko ayo mafaranga nabishyuye ni yo nari kurya,numva bagabanya amande n'iyo yaba igihumbi cyangwa bibiri.''

    Umuturage warenze ku mabwiriza

    Masengesho Louise ati''Nanjye bamfashe ntambaye agapfukamunwa bangejeje stade banshyira mu mubare w'abaharaye barenze ku mabwiriza,kudufata nk'uku bidutera ubukene kuko wishyura amafaranga utateguye ,kuko iyo bagufunze yaba iminsi ibiri cyangwa itatu uba wafunzwe ntibakwiye kuguca amande y'amafaranga.''

    Imiryango itari iya leta nayo ibona ko ari ngombwa ko abaturage bubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo bigaragara ko cyashegeshe ubuzima bw'igihugu.

    Icyakora iyo bigeze ku mande acibwa akiyongeraho ibindi bihano, impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO isanga bitagakwiye, hagafashwe kimwe muri ibi kuko umuturage aba ahanwe kabili ku ikosa rimwe.

    Bwana Murwanashyaka Evariste ni umuhuzabikorwa w'imishinga y'impuzamiryango y'uburenganzira bwa muntu CLADHO ngo  byagakwiye gukosorwa.

    MURWANASHYAKA Evariste/ CLADHO

    ''n'ubundi niba habayeho kuraza umuntu muri stade ntiygaciwe amafaranga,ariko guca umuntu ibintu bibiri ku ikosa rimwe ntibyumvikana bakabaye abarazwa muri stade ari ababuze amande bwacya bakavamo.''

    Umuyobozi nshingwabikorwa w'akarere ka Nyarugenge bwana Ngabonziza Emmy avuga ko guhana no guca amande abarenze ku mabwiriza ya covid 19  bimaze gutanga umusaruro mu kuzamura ubukungu bw'igihugu no kuba abandura iki cyorezo babaragabanutse kuko utinya amande akurikiza amabwiriza yashyizweho.

    Bwana Ngabonziza ashimangira ko kurazwa muri stade atari uguhanwa kabili ahubwo ari uburyo bwo kwigisha umuturage wafashwe ngo atazongera.

    ''Guhana abarenze ku mabwiriza ya covid 19 byatanze umusaruro cyane kuko kugeza ubu abarwayi baragabanutse n'iyo umuntu arajwe muri stade iyo bucyeye ntabwo yongera gukora amakosa yakoze kuko aba azi ingaruka zabyo ,byatanze umusaruro binyuze mu bukangurambaga  abaturage bagize imyumire myiza kuko bubahirije ingamba byaradushimishije cyane kandi bamaze no kubyumva ibikorwa by'ubukungu n'ibihuza abantu benshi kuba byarasubukuwe bigaragaza ko twabashije guhashya iki cyorezo.''

    Emmy NGABONZIZA/DEA Nyarugenge

    Umujyi wa Kigali usaba abantu bose kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus, kugira ngo batazagerwaho n'ibihano biteganyijwe mu mabwiriza yashyizweho yo kukirinda. Kugera ubu ntihagarazwa umubare w'abantu bahaniwe kurenga kumabwiriza yo kwirinda covid-19, uretse ko ari benshi.Ibi biranajyana no kuba utamenya ingano y'amafranga y'amande abaturage bamaze gutanga barenze kuri aya mabwiriza. Uretse kurazwa kuri stade ugacibwa amande y'ibihumbi 10, ibindi bihano birimo gufungirwa business iyo wafunguye amasaha yagenwe yarenze no gucibwa ibihumbi 10 wambaye nabi agapfukamunwa.

    Aka gapfukamunwa akagura make kagura amafaranga 100F.

    Alphonse TWAHIRWA

    The post Barinubira amande acibwa ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, CLADHO iti 'Ni uguhanwa kabiri ku ikosa rimwe' appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/22/barinubira-amande-acibwa-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19-cladho-iti-ni-uguhanwa-kabili-ku-ikosa-rimwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=barinubira-amande-acibwa-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19-cladho-iti-ni-uguhanwa-kabili-ku-ikosa-rimwe